Category: Uncategorized

  • Volleyball-Abagore : U Rwanda rushobora gusezererwa mu irushanwa Nyafurika rwahabwagamo amahirwe #rwanda #RwOT

    Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umukino wagombaga guhuza ikipe y’u Rwanda na Senegal usubitswe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 aho Komiseri w’umukino yatangaje ko uyu mukino usubitswe kubera ikibazo cya Tekiniki.

    Nyuma y’isubikwa ry’uyu mukino ni bwo hamenyekanye amakuru ko u Rwanda rwarezwe mu ishyirahamwe nyafurika ry’Umukino w’amaboko wa Volleyball ko rwakinishije abanyamahanga.

    Iki kirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Nigeria ko u Rwanda ruri gukinisha abakinnyi bane batagombye kuba bakina iri rushanwa.

    Iki kirego bigaragara ko cyanditswe tariki 15 Nzeri 2021 kinagaragaza amazina y’abo bakinnyi ari bo Aline Siwurira A., Apolinario Caroline, Mariana De Silva Bianca, ndetse na Moreira Gomes D.

    Iyi baruwa y’ikirego igira ati 'Tukaba twasabaga ko umukino wahuje Nigeria n’u Rwanda wateshwa agaciro ubundi amanota agahabwa Nigeria.'

    Inzobere mu bijyanye n’imikino, zitangaza ko mu gihe ibirego by’u Rwanda byaba bifite ishingiro, Ikipe yarwo yahanishwa gusezererwa muri iri rushanwa ubundi imikino yose rwatsinze igateshwa agaciro ahubwo amanota agahabwa amakipe rwatsinze nanone kandi ngo igahanishwa igihe cy’imyaka ibiri ititabira amarushanwa mpuzamahanga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Volleyball-Abagore-U-Rwanda-rushobora-gusezererwa-mu-irushanwa-Nyafurika-rwahabwagamo-amahirwe

  • Bangui: Umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi yasuye abapolisi b’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakiriwe n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda baba i Bangui, (CSP) Claude Bizimana.

    Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair yishimiye isuku yabonye mu kigo n’uko abapolisi babayeho, anishimira ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda bya buri munsi.

    Mu ijambo yagejeje ku bamwakiriye, yashimye ikinyabupfura n’umusanzu w’abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu gihugu, yashimiye kandi ubuyobozi bwa JTFB bubaba hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi bikabafasha gusohoza neza inshingano barimo.

    Yagize ati “Twishimiye kuba mwafashe umwanya wanyu mukaza kudusura mukadusangiza ubunararibonye n’ubunyamwuga mu kubungabunga amahoro n’umutekano. Ubufatanye n’inama zanyu ni ingenzi kuri twe kuko biri mu bidufasha gusohoza neza ubutumwa twajemo hano.”

    Abapolisi b’u Rwanda basuwe ni 140, bagizwe n’abagabo 110 n’abagore 30. Bageze muri Central Africa ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka.

    Usibye gucunga umutekano w’abaturage, aba bapolisi b’u Rwanda bakora n’ibindi bikorwa binyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3hEoMnY

  • Kamonyi : Abantu 12 bari barajujubije abaturage babatega n’imihoro bakabambura bacakiwe #rwanda #RwOT

    Aba bantu uko ari 12 bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 ku bufatanye bwa Polisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage.

    Aba bantu kandi banakurikiranweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemwe n’amategeko.

    Uko ari 12 bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma mu tugari twa Kazirabonde na Gishyeshye mu midugudu ya Bigobe,Gatwa na Gahungeri.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abaturage bo muri iriya midugudu bari bamaze igihe bataka ko hari itsinda ry’abantu bitwaje imihoro babatega ku mugoroba bwije bakabambura ibyo bafite ndetse bakanabakubita. Ayo makuru bayahaye abayobozi mu nzego z’ibanze bakora urutonde rw’abantu biyise abahebyi bajya gucukura amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Murenge wa Rukoma.

    SP Kanamugire yagize ati 'Kubera ko abaturage babana na bariya bantu akenshi usanga babazi, ni abantu biyise abahebyi bajya gucukura rwihishwa amabuye y’agaciro ndetse aya makuru yanatanzwe na bamwe mu bafite ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko hari abantu baza gucukura amabuye mu birombe byabo rwihishwa. Abaturage bavuga ko iyo bamaze kugurisha ayo mabuye bajya kunywa inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge bamara gusinda bagatangira gutega abantu bakabambura abandi cyane cyane abagore ndetse bagakubita n’abaturage.'

    SP kanamugire akomeza avuga ko aba bantu uko ari 12 bafashwe ari mu gitondo kare bamwe barimo kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagafatwa bafite ibikoresho bifashisha bacukura. Abandi bafatiwe mu mazu babamo, hari n’uwasanganwe udufuka 6 turimo amabuye y’agaciro atarayungururwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanze amakuru bakanagaragaza bariya bantu kugira ngo bafatwe. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye mu kwicungira umutekano.

    Ati 'Turashimira abaturage ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano kandi tunabasaba gukomereza aho. Bariya bantu barashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha hakorwe iperereza ku byo abaturage babarega.'

    Yakomeje anibutsa abantu kwirinda kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko anagaragaza ko ababagurira ayo mabuye nabo ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi bazafatwa babihanirwe.

    Abafashwe uko ari 12 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza.

    AMATEGEKO AVUGA IKI ?

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye kwiba byakozwe nijoro, iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Abantu-12-bari-barajujubije-abaturage-babatega-n-imihoro-bakabambura-bacakiwe

  • KOICA yasoje amahugurwa ku gutegura ubutumwa mu majwi n’amashusho – #rwanda #RwOT

    Yatangiwe muri Camp Kigali kuva ku wa 6 kugeza ku wa 16 Nzeri 2021, hifashishwa ikoranabuhanga hirindwa ikwirakwira rya COVID-19.

    Itangazo KOICA yageneye abanyamakuru, ryasobanuye ko yahuguriwemo 13 baturutse mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Rwanda Polytechnic, amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse no mu zindi nzego zikenera ubutumwa buri mu majwi n’amashusho.

    Intego zayo zari ukugaragaza no gusobanura imiterere y’itambutsabutumwa ryifashisha imiyoboro inyuranye mu Rwanda, gufasha mu ishyirwaho n’ikurikirana ry’ingamba zatuma rirushaho kugaragara ndetse no kongera amahirwe y’imikoranire hagati y’inzobere zo mu Rwanda n’izo muri Koreya.

    Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, yavuze ko abayitabiriye azabagirira akamaro mu mikorere yabo ya buri munsi barushaho kunoza ibyo bakora.

    Ati “Ndizera ko abayitabiriye bazakomeza gukurikirana ibijyanye nayo mu kazi kabo ka buri munsi, bashyira mu ngiro ibyo bayigiyemo.”

    Kuva KOICA yageza ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2011, yagize uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abarenga 740 bari mu nzego zitandukanye, ndetse itanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda ishyigikira imishinga y’iterambere mu Buhinzi, Uburezi n’Ikoranabuhanga.

    Abahuguwe biyemeje kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe

    source : https://ift.tt/3CzlGdd

  • Indwara ya muryamo yageze mu ngurube zo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu itangazo RAB yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021. Yavuze ko mu bizamini byafashwe ku ngurube z’umworozi utuye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, byagaragaje ko iyi ndwara ya Muryamo y’ingurube ihari.

    Muryamo y’ingurube ni indwara iterwa na virus izwi nka African Swine Fever Virus, ikaba ifata ingurube zorowe ndetse n’ingurube zo mu gasozi. Ibimenyetso biyiranga ni umuriro mwinshi uri hejuru ya dogere Celcius mirongo ine, kunanirwa kurya, kunanirwa kugenda, gutitira, gutukura ku bice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

    RAB yatangaje ko mu rwego rwo guhashya ubwo burwayi bwamaze kugaragara mu Rwanda, aborozi b’ingurube, Inzego z’Ibanze n’Abaturarwanda muri rusange bamenyeshwa ko indwara ya muryamo y’ingurube ari indwara y’icyorezo, kandi nta muti nta n’urukingo igira.

    Rikomeza rigira riti “Aborozi bose basabwe guhagarika kuzerereza ingurube ku gasozi, ingurube zikaguma mu biraro, umworozi wese ushaka kujyana cyangwa kugurisha ingurube ye azajya abihererwa icyangombwa n’umuganga w’amatungo ku murenge cyemeza ko itungo rye nta burwayi rifite kandi yubahirize amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Muryamo y’ingurube.”

    RAB yavuze ko bibujijwe kubaga ingurube irwaye cyangwa yapfuye izize uburwayi ubwo aribwo bwose.

    Aborozi basabwe gukaza isuku n’ubwirinzi mu bworozi bw’ingurube, babuzwa kugaburira ingurube umwanda w’ibisigazwa by’ibiribwa byatetswe bivuye mu gikoni .

    Itangazo rikomeza rigira riti “Aborozi barasabwa kwihutira kumenyesha umuvuzi w’amatungo ubegereye ku rwego rw’Umurenge mu gihe babonye bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru ku ngurube boroye, barashishikarizwa gushyira ingurube zabo mu bwishingizi Leta yashyizemo Nkunganire.”

    RAB yamenyesheje kandi aborozi b’ingurube n’Abaturarwanda muri rusange ko iyi ndwara ya Muryamo y’ingurube ifata ingurube gusa, idafata abantu.

    Itegeko nº 54/2008 ryo kuwa. 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, riteganya ibihano ku muntu wese unyuranyije n’ibikubiye muri iri tegeko, birimo igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri, n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi ijana (100,000) na miliyoni eshanu (5,000,000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Aborozi basabwe gutanga amakuru mu gihe ingurube zabo zigaragaje ibimenyetso bya muryamo

    source : https://ift.tt/3hGzmuK

  • Perezida Kagame yakomoje ku mpamvu u Rwanda rushyira imbere urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga inama izwi nka ‘Stern Stewart Institute Summit’. Iyi nama itangirwamo ibitekerezo n’abantu bafite inararibonye ku bintu bitandukanye birimo ubukungu, politike n’ikoranabuhanga ariko ikanatumirwamo abayobozi ku nzego zitandukanye.

    Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yibanze ku miyoborere yo muri Afurika izana impinduka.

    Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere ikwiye kumvikana nk’isano iri hagati y’abayobozi n’abo bayobora, kuruta uko yakumvikana nk’imiterere cyangwa kamere y’umuyobozi.

    Ati “Mbere na mbere imiyoborere igomba kumvikana mu murongo w’isano iri hagati y’abayobozi n’abaturage, ntabwo ari imiterere na kamere y’uwo muntu w’umuyobozi.”

    Yakomeje avuga ko hari ibintu bibiri by’ingenzi mu miyoborere birimo n’icyizere abantu bagirira abayobozi babo ko bakora bagamije inyungu z’igihugu ndetse n’uburyo bukoreshwa ngo abayobozi bumve ko bakwiye gufata inshingano zo kugera ku byo abaturage biteze kandi bakwiye.

    Perezida Kagame yavuze ko akenshi abantu bakunze kugira uko bafata ubuyobozi runaka bashingiye k’uko bwagiyeho cyangwa uko bwavuyeho kandi hagati aho haba harakozwe ibintu byinshi byagakwiye kuba aribyo byibandwaho.

    Ati “Akenshi ubudakemwa bw’abayobozi bugenwa n’uburyo bageze mu nshingano cyangwa uburyo bava ku buyobozi, ibiba hagati aho ntibikunze guhabwa agaciro kandi umusaruro mwiza cyangwa mubi abayobozi batanga ushingira k’uko abaturage bawubona. Akenshi uzasanga hari ikinyuranyo hagati y’uko abari imbere n’abari hanze babona umusaruro w’abayobozi batandukanye.”

    Yavuze ko imiyoborere ikwiye ari ishyira imbere abaturage kuko iramba kandi ikagera kuri byinshi. Ati “Umuyobozi n’imiyoborere itanga mu buryo buhoraho umusaruro ufatika mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, izaramba kandi igere kuri byinshi.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Afurika bishyira imbere abaturage babyo kuko ubuyobozi butagirwamo uruhare n’abayoboye gusa.

    Ati “Icya kabiri ni akamaro ko guhindura imyumvire, abayobozi ntibashobora kuyobora ibihugu bonyine, bashobora gushyiraho gusa umurongo n’icyerekezo binyuze no kwinjizamo uruhare rw’abaturage.”

    Iyi niyo mpamvu muri Afurika tumara umwanya munini twungurana ibitekerezo n’abaturage bacu, no mu Rwanda niko bimeze ndetse by’umwihariko tugashora mu rubyiruko rwacu. Intego ni ukurushaho kurufasha kwigira, kwigirira icyizere no kurangwa no kuzana ibintu bishya kurenza ibisekuru byahise. Bitari ibyo nta bundi buryo bwo kubungabunga ibyo igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 27 ishize.”

    Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaza ko urubyiruko arirwo rukwiye kubakirwaho ahazaza h’Igihugu n’Isi muri rusange.

    Muri Nzeri 2020, yitabirga inama yo ku rwego rwo hejuru yigaga kuri gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko zirimo Generation Unlimited na Giga Connect, Perezida Kagame yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gutezwa imbere kuko arirwo rugize umubare munini w’abatuye Isi.

    Imibare igaragaza ko abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 bangana na 58%, mu gihe abari munsi y’imyaka 30 ari bo bari mu cyiciro cy’urubyiruko bagizwe na 70%, bivuze ko umubare munini w’abanyarwanda ari urubyiruko.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyira imbere urubyiruko muri gahunda zitandukanye kuko ariyo miyoborere itanga icyizere ku hazaza h’Igihugu

    Iyi nama yayobowe n’Umunyamakuru wa CNN, John Defterios

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye

    source : https://ift.tt/3ClkeuF

  • Ibyo umuhanzi Cyusa atangaje kuri etaje ye ya miliyoni 150. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Cyusa Ibrahim uri mu bagezweho muri muzika gakondo yahishuye ko inzu ari kwubaka ku Ruyenzi iri hafi kwuzura igeze mu mirimo yanyuma. Agaciro kayo akabarira hagati ya miliyoni 120 na 150 Frw, aya yose ngo yayakuye mu muziki.

    Mu kiganiro Showbiz Trends cya BTN TV cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Cyusa yaje guhishura ko iyi nzu iri hafi kwuzura igeze mu mirimo yanyuma. Yavuze ko niyuzura izaba ifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni 120 na 150, aya mafaranga yose ngo nta nguzanyo ya Bank irimo ahubwo ni ayo yakuye mu muziki.

    Etaje ya Cyusa igeze mu mirimo yanyuma

    Ati 'Tugeze muri finissage, urabizi kwubaka ntabwo biba byoroshye kandi twari tumaze imyaka ibiri tudakora, nta kintu twinjiza, nta n'inguzanyo nigeze mfata muri bank kuko ndabitinya. Ubu nibwo akazi katangiye kuboneka, wenda mu kwacumi na kabiri yaba yuzuye ntawamenya. Iyo wubaka uba umeze nk'uri gutaba amafaranga kuko uba ushyiraho ushyiraho ariko nirangira yose izaba iri hagati y'amafaranga miliyoni 120 na 150Frw.'

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umuhanzi-cyusa-atangaje-kuri-etaje-ye-ya-miliyoni-150/

  • Ubangamiwe no kugira inda utishimiye,Dore icyo wakora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore ibintu by'ingenzi ukwiriye kwibandaho mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo mu nda ibyo benshi bita ibicece nk'uko tubikesha Health Line Magazine itanga inama ku buzima:

    1.Kunywa amazi menshi

    Ni byiza kuzirikana ko amazi ari ubuzima ndetse anabasha mu kugabanya amavuta menshi ari ku mubiri. Niba koko ushaka kugira munda zero amazi yagire inshuti yawe magara.

    2.Icya mbere ni ukugabanya isukari

    Iyo uriye isukari nyinshi, umwijima uba wuzuye fructose nyinshi bityo ukayihinduramo amavuta yo mu bwoko bwa fat. Ayo mavuta rero nta handi yibika atari kunda. Iyo bigeze rero ku isukari iba mu binyobwa biba bibi kuko ni yo iba ari nyinshi. Niba ushaka kugabanya inda irinde kunywa ibintu bifite isukari nyinshi.

    3.Gukora Siporo

    Ni byiza ko wakora sport zigorora mu nda nka za abdominaux cyangwa pompage nkeya ku munsi ibyo ni ingenzi kuko bigufasha kuhakomeza bityo ntago wongera kubyibuha munda ahubwo uhora wemye munda hagororotse.

    4.Kurya imboga n'imbuto

    Ibi ni bimwe mubikungahaye kuri fibre ndetse n'isukari nziza byagufasha kugabanya amavuta ashobora kwibika kunda bityo iyo ufata ifunguro ryiganjemo imbuto n'imboga bituma utabyibuha munda.

    5.Kunywa icyayi cy'icyatsi (Green Tea)

    Iki cyayi ni kiza cyane kuko cyuzuyemo anti oxidant zisohora imyanda mu mubiri ndetse n'amavuta mabi akenshi yibika kunda nibyiza rero gufata Green Tea mu gihe ushaka kugabanya amavuta yo kunda. Ikindi kintu abakobwa benshi n'abamama bakunda kandi nyamara kibatera kubyibuha inda vuba ni icyayi cy'amata ndetse n'igikoma cya n'ijoro mbere yo kuryama birimo isukari. Byaba byiza ubaze amasaha atanu mbere yo kuryama nta kintu washyize munda bityo bifasha umubiri kutabika amavuta menshi avamo umubyibuho wo kunda gusa.

    6.Irinde ifarini

    Ifarini ni imwe mu bintu bishobora kukongerera amavuta yo kunda bityo ukarushaho kubyibuha inda, ubwo aha turavuga nka za keke, imigati, capati, amandazi ndetse n'ibindi byose bikozwe mu ifarini. Kureka ibiryo birimo ifarini burundu bishobora kukugabanyiriza inda mu buryo utatekerezaga.

    7.Kurya proteines nyinshi

    Protein ni imwe mu ntungamubiri burya zifasha gutakaza ibiro. Abahanga bavuga ko kurya ifunguro ririmo protein bifasha umubiri kudashaka ibiryo birimo za calorie nyinshi nk'amasukari bityo bikakurinda kubyibuha cyane, ndetse no kuzana amavuta ku nda. Rero ni byiza mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo kunda ko ugomba kurya ifunguro ryiganjemo za protein nk'amata, amagi, imboga, ubunyobwa n'ibinyampeke.

    Source : https://yegob.rw/ubangamiwe-no-kugira-inda-utishimiyedore-icyo-wakora/

  • Breaking News: Hamenyekanye impamvu umukino w'U Rwanda na Senegal wasubitswe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minota mike ishize nibwo umukino wagombaga guhuza ikipe y'U Rwanda n'ikipe ya Senegal mu marushanwa ya Afurika ya Volley-ball y'abagore African Women Volleyball wasubitswe.

    Impamvu zo gusubikwa kw'uyu mukino ni uko habayeho ikibazo cya tekinike (technical issues) nkuko komiseri w'uyu mukino yabitangarije abari bateraniye muri Kigali Arena baje kureba uyu mukino.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-hamenyekanye-impamvu-umukino-wu-rwanda-na-senegal-wasubitswe/

  • Volleyball: Ikirego cya Maroc ku Rwanda rwaki… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwagombaga gukina na Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A, mu mukino wagombaga gutangira saa Kumi n'ebyiri za Kigali, wasubitswe nyuma y'uko Maroc ireze u Rwanda ko rwakinishije Abanya-Brazil ku mukino batsinzwemo amaseti 3-1, kandi aba bakinnyi baranakiniye Brazil.

    Tariki ya 12 Nzeri 2021, ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu bagore yatsinze iya Maroc amaseti 3-1, mu mukino w'umunsi wa mbere muri iri rushanwa.

    Ntabwo Maroc yanyuzwe no gutsindwa kuko yahise itanga ikirego mu mpuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball muri Afurika 'CAVB' ivuga ko u Rwanda rwakinishije Abanya-Brazil banakiniye icyo gihugu muri uwo mukino.

    Senegal n'u Rwanda bagombaga gukina umukino wa nyuma wo mu itsinda A, bagereye ku kibuga igihe ndetse batangira kwishyushya nk'ibisanzwe, igihe umukino wagombaga gutangira ntiwatangiye, ahubwo nyuma nibwo abari bashinzwe uyu mukino batangaje ko utakibaye, usubitswe.

    Nyuma CAVB yasohoye itangazo ivuga ko umukino usubitswe kubera impamvu ziri tekinike, gusa amakuru Inyarwanda,com yahawe n’umwe mu bari hafi y’iyi kipe, yavuze ko uyu mukino wasubitswe kubera ikirego cya Maroc yareze u Rwanda ko rwakinishije Abanya-Brazil ku mukino bahuyemo, kandi abo bakinnyi bari barakiniye ikindi gihugu (Brazil).

    Iyi mpuzamashyirahamwe yatangaje ko undi mwanzuro urebana n'uyu mukino bazawumenyeshwa mu rindi tangazo.

    U Rwanda rwitabaje abakobwa Bane bakomoka muri Brazil kugira ngo barufashe muri iri rushanwa, gusa amakuru Inyarwanda.com yahawe n'umwe mu bari hafi y’iyi kipe, avuga ko Maroc yigiza nkana kuko aba bakinnyi nta kindi gihugu bigeze bakinira.

    U Rwanda rwamaze kubona itike ya ½ mu gikombe cya Afurika muri Volleyball, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda, harimo uwo yatsinzemo Maroc amaseti 3-1, runatsinda Nigeria amaseti 3-0.

    Amakipe yombi yari yamaze kwitegura gukina

    Abafana bari babukereye biteguye kwihera ijisho uyu mukino

    U Rwanda rwatsinze Maroc amaseti 3-1 mu mukino wa mbere mu itsinda A

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109596/volleyball-ikirego-cya-maroc-ku-rwanda-rwakinishije-abanya-brazil-cyatumye-umukino-rwagomb-109596.html