Category: Uncategorized

  • Mukarujanga yabyaranye n’umuhanzi ukizamuka #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mukarujanga, yabyaranye n’umuhanzi ukizamuka Sano Adolphe ‘True Boy’ wakoranye indirimbo na Social Mula.

    Uyu muhanzi wakoze indirimbo 'Kunda cyane’, 'Sinikoraho’ na 'Ibituzura’ yakoranye na Social Mula, we na Mukarujanga bibarutse umwana w’umukobwa.

    Mukarujanga wamenyekanye ari mugore wa Samusure muri filime 'Haranira kubaho’ benshi bise Kanyombya, yafashaga uyu muhanzi mu bikorwa bye bya muzika kuva muri 2018.

    Bakaba barabyaye tariki ya 31 Kanama 2021 ariko bakaba batabana ariko ngo babonye ubushobozi ngo bakora ubukwe kuko nta kibazo na kimwe kirimo. Mukarujanga yibarutse uyu mwana nyuma y’uko muri 2014 yibarutse undi.

    Mukarujanga yabyaranye na True Boy

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mukarujanga-yabyaranye-n-umuhanzi-ukizamuka

  • Gatsibo: Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza
    Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza

    Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi, iteganya ko mu mwaka wa 2024, abaturage bose bazaba babona amazi meza hafi yabo ndetse banafite urumuri rwaba urukomoka ku mirasire y’izuba cyangwa umuriro w’amashanyarazi.

    Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo abaturage barenga 74% babasha kubona amazi meza kandi hafi yabo.

    Mu mihigo ya 2021-2022 biteganyijwe ko imishinga yo kongera amazi ku miyoboro ya Rwandabarasa, Minago, Byimana-Rubona, izakorwa ku kigero cya 100% bityo umubare w’abagerwaho n’amazi meza ukiyongera hafi ku kigero cya 90%.

    Avuga ko agereranyije imishinga y’amazi yatangiye gukorwa, irimo gutangirwa amasoko n’iyamaze gukorerwa inyigo, bitanga ikizere ko mu mwaka wa 2024, bishoboka ko abaturage bazaba babona amazi meza muri metero zitarenze 400.

    Ati “Imishinga y’amazi yatangiye, iyo dutangira amasoko n’iyo tumaze gukorera inyigo, tubona mu mwaka wa 2024 intego dushobora kuba twayigezeho, aho nibura umuturage muri metero 400 ashobora kubona amazi cyangwa se tukaburaho gatoya, ubwo ndanga kwiha urukiramende rurerure.”

    Gasana Richard avuga ko mu myaka itatu ishize bateye intambwe ishimishije mu kongera umubare w’abagerwaho n’amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi, aho ku mazi bongereyeho 20% no hejuru ya 30% ku mashanyarazi.

    Avuga ko ku mashanyarazi intambwe iteye imbere nk’uko babyifuzaga kuko ubu bakiri kuri 53%, ariko na none hari imishinga barimo gukorana na REG kugira ngo abaturage benshi bagerweho n’umuriro w’amashanyarazi.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard

    Yizeza ko bizagera muri 2024, amashanyarazi yoroheje (Two Phase) atakiri mu baturage yarasimbujwe akomeye (Three Phase) ku buryo bizafasha mu kunoza ubucuruzi bushingiye ku muriro w’amashanyarazi.

    Agira ati “Ikindi ni uko ahantu hose batanga serivisi, batanga akazi, batanga umusaruro hose hazaba hafite amashanyarazi, ubu ni zo ntego dufite. Udusantere tw’ubucuruzi, amasoko, inyubako z’ubuyobozi, amahoteri, aho hose hazaba hafite amashanyarazi ku buryo ubucuruzi budashobora kuba bwakomwa mu nkokora”.

    Avuga ko imishinga bafite ku rwego rw’akarere niyiyongeraho iyo ku rwego rw’igihugu, bishoboka ko intego igihugu cyihaye yo kuba 2024 abaturage bose bagerwaho n’amazi meza, ndetse n’urumuri izagerwaho.


    source : https://ift.tt/2Z6iCGV

  • Abahinzi b’aho imvura igwa bihagije barasabwa gutera imbuto bidatinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahinzi b
    Abahinzi b’aho imvura igwa bihagije barasabwa gutera imbuto bidatinze

    Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abahinga mu gishanga cy’Urwonjya mu Karere ka Nyaruguru, gutera imbuto y’ibigori, ku itariki 16 Nzeri 2021, mu rwego rwo gutangiza igihembwe cy’ihinga mu Ntara y’Amajyepfo.

    Yagize ati “Mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe, hamwe n’utwegereye ibirunga, bagombye kuba barimo batera bihutisha kurangiza ubungubu”.

    Yasabye kandi abatuye mu duce tuzagira imvura nkeya, ni ukuvuga mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba n’Amayaga, kuzafata amazi y’imvura kugira ngo bazayuhize.

    Yagize ati “Iteganyagihe rigaragaza ko uduce twiganjemo utw’Iburasirazuba n’Amayaga, nk’Uturere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza, tuzagira ikibazo cy’imvura nkeya cyane kuruta isanzwe kandi ikazacika vuba. Turashishikariza abahinzi baho gufata amazi y’imvura bakazayifashisha, ariko n’imvura aho ibonekeye kudatakaza igihe bagahita batera.”

    Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa
    Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa

    Yaboneyeho no kwibutsa abantu bose gucukura imirwanyasuri, cyane cyane abatuye mu duce tuzabonekamo imvura ihagije, kugira ngo itazabangiriza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Janvier Gashema, yaboneyeho kwibutsa abatuye muri ako karere kutibagirwa kwifashisha inyongeramusaruro kugira ngo bazabashe kweza.

    Kuri izo nyongeramusaruro hiyongeraho n’ishwagara abatuye mu Karere ka Nyaruguru n’aka Nyamagabe bemerewe kuzajya bagura kuri nkunganire.

    Igishanga cy’Urwonjya cyatangirijwemo igihembwe cy’ihinga, kiri hagati y’Imirenge ya Nyagisozi na Cyahinda. Gifite ubuso bwa hegitari 108, kandi gihingwamo n’abaturage 1,742 bibumbiye muri Koperative Abishyizehamwe Urwonjya.

    Ubu bateye ibigori, ariko ubundi icyo gishanga gisanzwe gihingwamo n’ibirayi nyuma y’uko cyatunganyijwe.

    source : https://ift.tt/3EjFP8y

  • Umunyarwanda yatashye amaramasa mu irushanwa rya Mister Africa #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Mister Africa International 2021, ryari ririmo umunyarwanda , ryegukanye n' umunya _ Angola witwa Eryvaldo Reis . Iri rushanwa ryitabiriwe n'abasore bagera kuri 20 bahagarariye ibihugu bitandukanye ryasojwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021.

    Ni ibirori byabereye i Abidjan muri Côte d'Ivoire aho aba basore bari bamaze iminsi ibiri. Uyu mwaka nta mwiherero w'igihe kinini wabayeho kubera icyorezo cya COVID-19.

    Rukundo Dismas wari uhagarariye u Rwanda yahatanye agera mu 9 ba mbere bitwaye neza ariko ntiyabashije kuharenga.

    Eryvaldo Reis ni we wahize abandi batatu bageze mu cyiciro cya nyuma asimbura Emmanuel Umoh wo muri Nigeria wari umaze imyaka ibiri afite ikamba.

    Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk'iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b'intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

    Umunya_ Angola wegukanye Mister Africa 2021

    Rukondo Dismas umunyarwanda watashye amaramasa

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/17/umunyarwanda-yatashye-amaramasa-mu-irushanwa-rya-mister-africa/

  • Byamenyekanye ko ubuheta bwa Mukarujanga yabubyaranye n’umusore w’umuhanzi ukiri muto #rwanda #RwOT

    Hari hamaze iminsi havugwa amakuru yo kwibaruka kwa Mukarujanga aho byavuzwe ko yibarutse ubuheta bwe tariki 30 Kanama Nzeri mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigal CHUK.

    Ubu amakuru atariho ivumbi ni uko inkuru ari impamo ndetse n’umusore wabyaranye na Mukarujanga akaba yabyiyemereye aho byamenyekanye ko asanzwe anazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

    Uwo musore witwa Sano Adolphe ukoresha izina rya True Boy yakoranye indirimbo n’umuhanzi Social Mula yitwa 'Ibituzura’.

    A True Boy avuga ko ajya guhura na Mukarujanga byatangiye ari akazi kabahuje aho yagendaga amufasha mu bikorwa bye by’umuziki guhera muri 2018.

    Ati 'Byatangiye ari akazi ariko haziramo n’urukundo, ubu twamaze kwibaruka umwana w’umukobwa nabimushimiye cyane kandi turacyanarikumwe ubu icyo namubwira ni uko nkimukunda cyane.'

    Nubwo babyaranye ntabwo babana. Ati 'Kubana na we bizaterwa n’ubushobozi kuko buri wese aracyaba iwabo ariko nitubona ubufasha twabana ntakibazo.'

    Uyu musore usanzwe ari umuhanzi yari amaze igihe atumvikana mu muziki, avuga ko ubu agiye kugaruka kuko ibyari bimuhugije birimo n’amasomo yamaze kubisoza.

    Muri 2018 Mukarujanga yigeze gutangaza ko nta gahunda afite yo gushaka umugabo ngo kuko umwana we yumva ko amuhagije.

    Mukarujanga yibarutse ubuheta bwe aho yari yarabyaye imfura ye mu mwaka wa 2014 ku bitaro bya CHUK nawe akaba ari umukobwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Byamenyekanye-ko-ubuheta-bwa-Mukarujanga-yabubyaranye-n-umusore-w-umuhanzi-ukiri-muto

  • Umwarimu ari mu mazi abira nyuma yo kogosha umwana w'abandi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi witwa Jimmy Hoffmeyer wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye indishyi ingana na miliyoni ya za miliyoni mu madorali umwarimu wamwogosheye umwana atabiherewe uburenganzira.

    Uwo mugabo yavuze ko uburenganzira bw'umwana we bwahonyowe, ubwo ikigo yigaho cyategekaga ko yogoshwa ku gahato.

    BBC yatangaje ko nyuma y'uko umwana we Jurnee Hoffmeyer yogoshwe atabimenyeshejwe, Jimmy Hoffmeyer yahise amuvana kuri iryo shuri.

    Iperereza ryakozwe n'ubuyobozi bw'amashuri muri ako gace muri Nyakanga uyu mwaka, ryagaragaje ko ibyo umwarimu yakoze bidakwiriye ariko ko atabikoranye ivangura nkuko ababyeyi b'umwana babivugaga.

    Umwana wa Jimmy Hoffmeyer yogoshwe umusatsi na mwarimu, nyuma yo kubona ko utari uringaniye kuko hari hashize iminsi hari abandi bana bigana bawukase bakoresheje umukasi.

    Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rwa West Mishigan, Jimmy Hoffmeyer yavuze ko uburenganzira bw'umwana we bwahonyowe ndetse bigakorwa mu buryo bw'ivanguraruhu.

    Source : https://yegob.rw/umwarimu-ari-mu-mazi-abira-nyuma-yo-kogosha-umwana-wabandi/

  • Hoteli y'umuryango wa Rwigara igiye gutezwa mu cyamunara #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ubucuruzi mu Rwanda rwatesheje agaciro ikirego cy'uruganda rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara cyasabaga gutambamira cyamunara ya hoteli iri ahitwa mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Umucamanza yavuze ko bagitanze binyuranyije n'amategeko.

    Nyuma yo kwisegura ku baburanyi bombi ko yatinze gutangiza iburanisha, umucamanza mu rukiko rw'ubucuruzi yahise asaba Me Henry Pierre Munyangabe wunganira Cogebank gusobanura inzitizi ye. Ni inzitizi yatanze isaba kutakira ikirego cyihutirwa cy'uruganda rwa Assinapol Rwigara Premier Tobacco Company Ltd.

    Uruganda PTC rwaregaga Cogebank rusaba guhagarikisha icyamunara ya Hotel iri mu Kiyovu I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Me Munyengabe avuga ko uruganda PTC rwatanze ikirego rwirengagije umuhango simusiga wo kubanza kwandikira umwanditsi mukuru. Agasaba ko iki kirego kitakwakirwa.

    Me Janvier Rwagatare wunganira uruganda PTC avuga ko mu gutanga ikirego bashingiye ku rubanza rwahindutse itegeko rwaburanishijwe mu mwaka wa 2017 mu rukiko rukuru rw'ubucuruzi. Yibutsa ko urukiko rwategetse ko imitungo ine n'uburanwa itagomba gutezwa mu cyamunara. Agasaba urukiko rw'ubucuruzi gusuzuma niba hari urundi rubanza rwakuyeho urwa mbere.

    Umunyamategeko wunganira umuryango wa Rwigara avuga ko hari ibaruwa yashyikirije urukiko yanditswe na Cogebank igaragaza ko nta wundi Mwenda uruganda PTC ruyibereyemo kandi ko nta yindi baruwa Cogebank yanditse nyuma ivuguruza iya mbere.

    Nyuma yo gusesengura ingingo z'amategeko areba imiburanishirize y'imanza z'ubucuruzi ayahuza na cyamunara, umucamanza yanzuye ko uruganda rwa Rwigara rwatanze ikirego mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Yavuze ko rutubahirije imihango iteganywa n'amategeko; ko rwagombaga kwandikira umwanditsi mukuru rugasobanura n'impamvu nyuma akazisuzuma. Yahise atesha agaciro ikirego cyo kwa Rwigara atangaza ko ku kijyanye n'indishyi zasabwaga zizarebwa mu kirego cy'iremezo.

    Me Rwagatare yahise abwira umucamanza ko bandikiye umwanditsi mukuru ku itariki 03/09 uyu mwaka atinze gusubiza bahitamo gutanga ikirego cyihuse.

    Umucamanza yavuze ko ibyo nta bigaragara muri dosiye ngo ahereho abishingiraho ko umwanditsi mukuru yatinze gusubiza. Umunyamategeko Rwagatare yamwibukije ko biri muri dosiye yashyikirije urukiko ariko umucamanza akavuga ko nta byo afite.

    Ku ruhande rwari rwicayemo abo kwa Rwigara n'abavandimwe babo hahise humvikana ukwimyoreza icyarimwe no kujujura mu majwi yo hasi nk'ikimenyetso cyo kutishimira icyemezo cy'urukiko. Hanze y'icyumba cy'urukiko abatanyuzwe n'icyemezo batangiye kuvuga ko ibyabaye biteye agahinda.

    Madamu Adeline Rwigara umugore wa nyakwigendera Assinapol Rwigara akimara kumva icyemezo cy'urukiko yasaga n'uwahungabanye ku buryo abo mu muryango bageragezaga kumuturisha. Byari bigoranye guhita agira icyo atangaza. Kuri telefone Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru yavuganye na we maze avuga ko nta cyamutunguye mu cyemezo cy'urukiko.

    Inyubako igiye kugurishwa ni igorofa igeretse kane itaruzura. Iteganye na hoteli yo kwa Rwigara yasenywe mu mwaka wa 2016. Ubutegetsi bwavugaga ko yubatswe nta byangombwa kandi idakomeye. Iyi igiye kugurishwa bivugwa ko yagombaga kunganira hotel yasenywe.

    Ijwi ry'Amerika rivuga ko ryabonye kopi igaragaza ko yahawe agaciro gasaga miliyari y'amafaranga. Cyamunara iratangira gukorwa kuri uyu wa gatanu mu buryo bw'ikoranabuhanga, ku itariki ya 24 z'uku kwezi kwa Cyenda ni wo munsi inyubako izagurishwa mu cyamunara. Umwunganizi wo kwa Rwigara yatubwiye ko agiye kwihutisha ubujurire mu rukiko rukuru rw'ubucuruzi.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/hoteli-y-umuryango-wa-rwigara-igiye-gutezwa-mu-cyamunara

  • Knowless yasohoye indirimbo igaragaramo umusore w’Igitangaza w’Umwarabu #rwanda #RwOT

    Amashusho y’iyi ndirimbo ya Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, yafatiwe Dubai ubwo aherukayo.

    Indirimbo ‘Uwo Uzakunda’ ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu ya Knowless Inzora aherutse gushyira hanze.

    Yatangaje ko amashusho y’iriya ndirimbo yayafatiwe i Dubai ubwo bari mu biruhuko byo kwishimira Imyaka itanu ishize abana na Ishimwe Clement nk’Umugabo n’Umugore.

    Yagize ati “Ntibyari byoroshye ubwo twafataga amashusho yayo kuko twari mu bihe by’ibyishimo ariko kubera ko muri gahunda twari dufite Dubai harimo no gufatirayo amashusho ya zimwe mu ndirimbo zanjye byose twarabikoze bigenda neza.”

    Amashusho y’indirimbo ‘Uwo uzakunda’ yatunganyijwe Naizi Nasser uzwi muri Afurika y’Iburasirazuba afatanyije na Meddy Saleh. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clament muri Kina music.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Knowless-yasohoye-indirimbo-igaragaramo-umusore-w-Igitangaza-w-Umwarabu

  • Umusore wiyahuye asimbutse Etaje mu Mujyi rwagati ntahite apfa yashiriyemo umwuka mu Bitaro #rwanda #RwOT

    Uyu nyakwigendera yasimbutse iriya nyubako ku gasusuruka ko kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 ariko ntiyahita ashiramo umwuka ahubwo ako kanya yahise avunika ingingo mu buryo bukabije.

    Ubwo abaje kumutabara bamukoragaho bagasanga aracyatera akuka, bahise bamujyana ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK kugira ngo ahabwe ubutabazi.

    Amakuru yaje kumenyekana ko akimara kugezwa kwa muganga ntagihe kinini cyashize ahita ashiramo umwuka.

    Uyu musore yasimbutse aturutse mu iforofa ya Kabiri y’iriya nyubako ariko ntiyahita yikubita hasi kuko yabanje kugwa ku modoka yari ibaritse aho.

    Ubwo yari akimara kwiyahura, hari amakuru yavugaga ko uriya nyakwigendera ubwo yari agiye kwiyahura, yabanje guhamagara kuri telephone umwe mu bo mu muryango we akamubwira ko agiye kwiyahurira ku nyubako ndende izwi nka Ubumwe Grand Hotel.

    Ngo uwo wo mu muryango we yahise atega moto ngo age gutabara umuvandimwe we ariko ahageze ntiyamubona.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umusore-wiyahuye-asimbutse-Etaje-mu-Mujyi-rwagati-ntahite-apfa-yashiriyemo-umwuka-mu-Bitaro

  • Ikarita ya Tap&Go igiye kuzifashishwa no mu guhaha ibicuruzwa #rwanda #RwOT

    U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guca ikoreshwa ry’amafaranga yo mu ntoki aho ubu hari uburyo bwo kuba umuntu yakwishyura adatanze amafranga mu ntoki.

    Bumwe mu bukomeje kwifashishwa na benshi ni ukwishyura hakoreshejwe uburyo bwa MoMo Pay bwashyizwemo imbaraga ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda ubwo hirindwaga ko abantu bakomeza guhanahana amafaranga mu ntoki kuko ashobora kuba ikiraro cyo kwanduzanya iki cyorezo.

    Nanone kandi hasanzwe hariho uburyo bwo kwifashisha amakarita azwi nka Visa Card ariko yo atarayobokwa na benshi.

    Mu Mujyi wa Kigali ubu hari igice kimwe kimaze kubamo amateka mu kwishyura hakoreshejwe amafaranga yo mu ntoki. Icyo ntakindi ni ukwishyura ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange aho ubu hifashishwa ikarita ya Tap& Go yashyizweho n’ikigo cya AC Group.

    Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko hari gutekerezwa uburyo kwifashisha iriya karita ya Tap& Go byarenga ibyo kwishyura ingenzo zo mu modoka rusange ahubwo ikaba yanifashishwa mu kwishyura ibindi.

    Umukozi wa AC Group ushinzwe ibikorwa, Johns Kizihira yagize ati 'Mu minsi iri imbere aya makarita turashaka ko azakoreshwa mu bintu byinshi birenze gukoresha amabisi, uzashobora kuyikoresha kuri moto, unashobore kuyihahisha, muri serivise za banki.'

    Avuga ko kugira ngo ibi bishoboke bisaba ko buri karita iba ihujwe n’irangamuntu ya nyirayo, ku buryo hakeneywe kumenya niba utunze iyo karita ari iye cyangwa ari iy’undi.

    Anamara impungenge ababa bazifite ku mutekano w’amafaranga yabo bazajya bashyira kuri ariya makarita mu gihe baba bayitaye ko bataba babihombeyemo.

    Ati 'Ariya makarita agira inimero (Serial number) iba yanditse ku ikarita, ziriya nyuguti umunani za nyuma biba byiza iyo uzibitse, ku buryo iyo karita uyitaye cyangwa bayikwibye ushobora kugana umu- agent wa AC Group ukamuha iyo mibare bakaba bareba ko ari iyawe bakanayiguhindurira ku buryo amafaranga wari ufite kuri ya karita wataye bayagushyirira ku ikarita nshyashya bari buguhe.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ikarita-ya-Tap-Go-igiye-kuzifashishwa-no-mu-guhaha-ibicuruzwa