Category: Uncategorized

  • Ubuzima bushaririye bw’abakobwa babyariye mu nkambi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 14 Nzeri 2021 nasuye inkambi y’impunzi z’abanye-Congo ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi yatangiye gutuzwamo impunzi mu 1997. Mu by’ukuri si ubwa mbere nari ngeze mu nkambi ngo nicarane n’ababaye mu buzima bw’ubuhunzi tuganire, gusa nibwo bwa mbere nabashije kuganira n’urubyiruko rw’abakobwa babyaye bakiri bato.

    Ibyo bivuze ko nari nsanzwe nzi ubuzima bushaririye abari mu buhungiro banyuramo, burimo inzara, ubukene, indwara z’ibyorezo n’ibindi gusa hari icyo nari ntaramenya neza.

    Muri iyo nkambi nahasanze abana b’abakobwa bafite hagati y’imyaka 16 na 24 bahetse abana babo bwite.

    Hari umwe muri abo bana waganiriye na IGIHE, avuga inzira y’umusaraba yanyuzemo akimenya ko atwite. Ababyeyi be, umuryango ndetse n’abo mu nkambi batangiye kumutoteza, kumwishisha n’ibindi.

    Yavuze ko n’ubwo amaze imyaka itandatu abyaye, rwari urugamba rutoroshye, kugira ngo abashe kwisanga mu bandi.

    Yagize ati “Nkimara kumenya ko ntwite numvaga ubuzima bwanjye burangiye. Nabonaga abandi bavuye kwiga nkumva ndihebye. Mu rugo nta jambo nari mfite. Mbere twaricaraga tukaganira n’ababyeyi nkabona ko ndi mu muryango mugari ariko nyuma yo gusama batangiye kumpeza. Ntangira kugenda numva ko ubuzima busa n’ubundangiriyeho.”

    Yakomeje agaragaza ko kubyara uri mu nkambi nta mugabo ufite benshi babifata nk’igitutsi bityo ko abana bari mu nkambi bagize ibyago byo guterwa inda babaho bahangayitse bitewe no guhozwa ku nkeke.

    Mugenzi we wabyaye afite imyaka 16 kuri ubu afite umwana w’uruhinja, yagaragaje ko ubuzima bw’umukobwa wabyariye iwabo aba mu nkambi bugoye cyane.

    Ati “Kwitwa umubyeyi bisaba gufata inshingano ariko twebwe nta bushobozi tuba dufite. Abenshi twari abanyeshuri twacikirije amashuri yacu kuko nkanjye nari ngeze mu wa Kane w’amashuri yisumbuye. Kwakira ko ntwite byarangoye cyane ariko nyuma y’amezi abiri uriyakira. Mu nzu iwanyu, abavukanyi, ababyeyi n’abaturanyi baba bakwita ikivume, bakanagufata nk’utagira ubwenge kuko wabyaye.”

    Basabye ababyeyi babo n’abaturanyi guhindura imyumvire yo kwirinda kubatesha agaciro kuko bishobora no kubatera kwiyambura ubuzima, ahubwo ko bakwiriye gufashwa kongera kwiyubaka.

    Nubwo bimeze bityo, imiryango itandukanye yita ku mibereho y’impunzi, nk’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanya-Koreya wita ku butwererane KOICA, Ishami Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA, yatangiye gufasha aba bana b’abakobwa babyaye imburagihe kugira ngo barusheho gutegura ejo hazaza habo n’abana babo.

    Umuyobozi w’Ishuri ryigisha imyuga itandukanye abakobwa n’impunzi babyaye imburagihe rya Centre Diocésain Des Jeunnes China Keitetsi, Soeur Odette Uwimana Mitengezo, yavuze ko ibikorwa byo kwigisha aba bana biri muri gahunda zo kubasana imitima no kububakamo abantu beza b’ejo hazaza.

    Yagize ati ” Tubigisha no kuva mu bwigunge no kuba barihebye kubera ko babyaye. Aha turabigisha tukabereka ko nabo ari abantu, tukabereka ko n’ejo hazaza nibihangana bakava muri ubwo bwigunge bazavamo abantu bazima bazakorera imiryango yabo n’abana babo.”

    Yakomeje avuga ko kuza kwiga imyuga byatumye ababyeyi babo badakomeza kubafata nk’abadafite agaciro kuko batangiye kugira inzozi z’ahazaza.

    Ati “Igituma imibanire yabo n’imiryango igenda iba myiza ni uko abona cya giceri. Ntabwo umwana agisabiriza kandi akagira igihe we agura umunyu akawuzanira ababyeyi. Ntabwo umubyeyi na we yakinubira umwana ufite icyo amuzanira.

    Uhagarariye KOICA mu Rwanda Chon Gyong Shik yasabye uru rubyiruko kudacika intege ndetse no guharanira kwigira kugira ngo ubuzima bwarwo bukomeze kurushaho kuba bwiza.

    Aba bakobwa babyariye iwabo bavuga ko ubuzima bw’inkambi ku mukobwa wabyariye iwabo butoroshye

    source : https://ift.tt/3AjAAmN

  • Intambwe ku yindi: Ukuboko kwa Rusesabagina muri politiki, igisirikare no gukusanya inkunga yo gufasha FLN – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ari imbere y’ubutabera aho akurikiranyweho uruhare mu gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba byavuyemo ibitero byagabwe mu Rwanda, bikagwamo abaturage icyenda mu bihe bitandukanye.

    Ibimenyetso bitandukanye byerekana ko uyu mugabo w’imyaka 67, yagize uruhare rufatika mu ishingwa ry’Impuzamashyaka MRCD, ifite inyeshyamba za FLN.

    Rusesabagina ari muri RIB, ubwo yabazwaga amafaranga yahawe MRCD/FLN yavuze ko atamenya neza umubare ariko ko agera mu bihumbi 300 by’amayero. Yasobanuye ko abazi neza uko amafaranga yakusanywaga, akanagezwa ku barwanyi ba FLN ari ababitsi ba MRCD.

    Ni igisubizo yatanze asa n’ushaka kugabanya uburemere bw’icyaha no guhunga inshingano yari afite n’uruhare yagize mu gutera inkunga iterabwoba binyuze muri MRCD/FLN.

    Inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ya Rusesabagina mu Bubiligi zigaragaza ko yari ku ruhembe rw’imikorere yayo ndetse yakurikiraniraga hafi ibikorwa byose kuva ku gushaka amaboko y’abaterankunga, kugena politiki igenderwaho no gutanga ibitekerezo ku bikeneye gukorwa ku rugamba.

    Inyandiko mvugo ye muri RIB, yuzuzwa n’ibyo yaganiriye na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge, ishyaka ryari muri MRCD [yarimo PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na RRM ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’.]

    Gen Irategeka yamubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice?’’

    Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo zabo, bakoreshaga “abahinzi” bashaka kuvuga “abarwanyi”, “amasuka” yasimburaga “imbunda”, “amasasu” bayitaga “utubuyenge” mu gihe ku irasaniro “Champ de Bataille’ hitwaga mu “murima” cyangwa ku isambu.

    Umugambi wo gukusanya inkunga ya MRCD/FLN witwikiriye inzira yo gucyura impunzi

    Mu gukusanya inkunga yo gufasha MRCD/FLN, Rusesabagina yatangaga umusanzu utomoye kuva ku gushaka ubushobozi no gukora ubukangurambaga bwo kongera abayoboke bafatanya mu mugambi mubisha wo kurwanya u Rwanda.

    Inyandiko igaragaza bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi nyuma yo gusaka urugo rwa Rusesabagina i Bruxelles yerekana inzira zakoreshwaga mu gukusanya inkunga yakoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN.

    Bimwe mu biganiro byasanzwe mu nyandiko zo muri groupe ya WhatsApp yitwa “Abadasigana ba MRCD’’, yarimo na Rusesabagina wari wariyise “Pas Besoin.’’ Rusesabagina yemeye ko iyo telefoni yari iye ndetse ariyo yakoreshaga mu Bubiligi.

    Mu bihe bitandukanye, Rusesabagina kimwe n’abandi bayoboke ba MRCD/FLN bandikiranye bajya inama ku cyakorwa ngo umugambi wabo utange umusaruro.

    Imwe muri izo nyandiko yerekana ko uwitwa Nsengiyumva Appolinaire yashyizwe mu bayobozi bakurikiraniraga hafi ubukangurambaga bwari bugamije gushyiraho amatsinda yo gushishikariza abantu cyane cyane impunzi z’Abanyarwanda kwinjira no gushyigikira uyu mugambi no kwigomwa bagatanga icyo bafite, bizezwa ko “ari zimwe mu nzira zizabafasha gutaha mu Rwanda.”

    Ku wa 28 Mutarama 2018, Nsengiyumva yandikiye uwitwa Emma kuri WhatsApp, amubwira ko hakenewe imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo abantu bashyigikire urugamba rwa MRCD/FLN.

    Ati “Komera Emma, ni byo rwose hakenewe kongera ingufu mu kazi. Mukangurire inshuti n’abavandimwe bikore ku mufuka kuko amikoro ni kimwe mu bidindiza imirimo. Nimwigomwe mu gihe gito maze icyo mubonye cyoherezwe ku isambu. Imana ibidufashemo.”

    Nsengiyumva Appolinaire yari ku ruhembe rw’abayobozi bakoraga ubukangurambaga bugamije gushaka abayoboke ba MRCD/FLN no gukusanya ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba

    Ijisho rya Rusesabagina ryagenzuriraga hafi imikorere ya MRCD/FLN

    Mu bihugu bitandukanye hatangiye gushakishwa abarwanashyaka benshi kugira ngo uwo mugambi ugerweho.

    Nko ku wa 27 Gashyantare 2018, Ntakirutimana Esdras utuye i Yaoundé muri Cameroun yandikiye Rusesabagina amubwira ko ubukangurambaga bugomba gushyirwamo imbaraga (“kuba intense”).

    Yagize ati “Mukomere Mzee, akazi karakomeje. Mobilisation igomba kuba intense. Nifuzaga ko mwavugana n’umuhungu uri Canada witwa Jovial, twahoze dukorana muri F ariyo avuye muri Canada. Tumaze kuvugana rwose kandi yavamo umurwanashyaka mwiza w’umukozi. Yemeye ko mwavugana kandi na nyirabukwe babana muri Canada muraziranye cyane kuko sebukwe w’uwo muhungu akomoka iwanyu i Gitwe, Murama.”

    Rusesabagina yamenyeshwaga buri kimwe cyose gikorwa muri MRCD/FLN kugeza no ku bayoboke bashya. Muri bimwe byagenderwagaho mu guhitamo inkoraramutima zabo, bagenderaga ku cyenewabo

    Aba barwanashyaka bari mu mashyaka ya CNRD Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM yaje kubyara MRCD, bose basabwe gusenyera umugozi umwe mu kwegeranya inkunga yo gufasha FLN.

    Mu nyandiko yo ku wa 27 Nyakanga 2018, Nsengiyumva Appolinnaire, yandikiye Rusesabagina amubwira kwibutsa abakuru b’amashyaka yo muri MRCD; ubwo ni we wayoboraga PDR, Gen Irategeka Wilson wa CNRD na Nsabimana Callixte Sankara wa RRM kubwira abantu bahagarariye ko ubu ibikorwa bya mobilization na fundraising turi kubikorera hamwe, ku bw’ibyo aho bari hose bagakorera hamwe.’’

    Yakomeje ati “Abo muri RRM bamenyekane bashyirwe mu buyobozi bw’ibanze kugira ngo message [ubutumwa] ibe imwe. Ibi birihutirwa cyane cyane hano twatangiye akazi. Abakuru mubidufashemo.”

    Abayobozi bakuru b’amashyaka yihuje akabyara MRCD, bahoraga bashishikarizwa kwigisha abanyamuryango bashya kugira ngo bagwize imbaraga

    Icyo gihe “Pas Besoin”, izina rya Rusesabagina kuri ya groupe ya WhatsApp yarasubije ati “Wiriwe, ubu ndi mu igaraje nindangiza ibyo ndimo nkoresha ndabashaka.”

    Nyuma yo gushyiraho inzego zitandukanye zigize MRCD-FLN, Komisiyo ishinzwe Ubukungu yahawe inshingano zo gukusanya inkunga hirya no hino ku Isi (Congo-Brazaville, Cameroun, u Buholandi, Malawi, Kenya n’ahandi).

    Tariki 5 Kanama 2018, Nsengiyumva yongeye kwandika ati “Komiseri ushinzwe Imari agomba kwigaragaza cyane (kuba active) muri ibi bihe turimo. Sinzi niba uwo mudamu aboneka igihe cyose ku buryo yabikora neza. Bitabaye ibyo, nasaba ko niba dufite umuntu twizeye i Brazzaville, Cameroun cyangwa uwo muzahurira mu Buholandi mube ari we mubishinga. Murakoze”.

    Rusesabagina yaramusubije ati “Wiriwe, ubonye akanya twavugana.”

    Nyuma y’iminsi itatu gusa, ku wa 8 Kanama 2018, Nsengiyumva yongeye kwandika amumenyesha ko “ya gahunda ya Gisubizo nabitunganyije.”

    Yakomeje ati “Byari bigoye ariko nabikoze, nizeye ko nta ngaruka zizabaho nyuma. Yakomeje gutsimbarara ku biribwa n’icumbi ry’abantu batandatu yohereje.”

    Rusesabagina yari azi neza buri kimwe cyose cyakorwaga muri MRCD/FLN. Mbere yo gukora inama yabanzaga kumenyeshwa

    Rusesabagina yahabwaga raporo ku gato n’akanini

    Paul Rusesabagina nka Perezida wa MRCD/FLN, yatangaga umurongo ngenderwaho, akanaha umugisha ibikorwa bya buri tsinda aho riherereye kuko buri raporo yamugezwagaho.

    Nka tariki 20 Kanama 2018, uwitwa Ngarambe Jean Baptiste yandikiye Rusesabagina amubaza ku bantu bashaka kwinjira mu ishyaka.

    Ati “Hari umuntu twavuganaga ngo hari abantu bashaka gufasha ariko batinjiye mu ishyaka. Kubera iyo mpamvu ngo ntabwo bashyiraho cellule y’ishyaka.”

    Rusesabagina yamusubije ati “Abashaka kuza mu ishyaka bagafasha barimo, bahawe ikaze kandi n’abashaka gufasha gusa, imfashanyo zabo turazakiriza amaboko yombi.”

    Rusesabagina yakoreshaga izina rya “Pas Besoin.’’ Inyandiko zitandukanye zerekana ko yahaga buri wese ikaze ngo bafatanye umugambi wo guhungabanya u Rwanda

    Urugero rubihamya ruri muri raporo y’urugendo Eric Munyemana wari Umubitsi Mukuru wa MRCD/FLN, yamugejejeho akubutse mu rugendo yakoreye muri Afurika n’inkunga yahaboneye.

    Tariki 10 Nzeri 2018 yandikiye Rusesabagina ati “Raporo y’urugendo muri Malawi. Tariki 29 Kanama ni bwo nagiyeyo, ngenda nsura abavandimwe twari twaravuganye kuri telefoni bakishimira intambwe MRCD irimo itera.’’

    “Nabasabye gushyigikira ibikorwa bya MRCD, mbasobanurira ingorane z’amikoro zihari, bagenda begeranya inkunga yaje kugera ku 5.740.000 Koca (ni nka 8000$). Nasanze kandi bari barateranyije 6000$ mbere y’uko ngerayo. Bari barabashije gukora ubukangurambaga mu muntu w’i Nairobi na we watanze 2000$. Umusaruro w’abo bavandimwe bose ni 22.300$ n’amayero 1000.’’

    Yongeyeho ko yakoresheje itike y’amayero 937 n’amafaranga yo kwifashisha yise “ka argent de poche” k’amayero 150. Aya arimo ay’ingendo, telefoni na internet no gufata akantu rimwe na rimwe.

    Nyuma y’urugendo yakoreye muri Malawi, Munyemana yatanze raporo yose yerekana uko amafaranga yakusanyijwe angana n’ayakoreshejwe

    Munyemana kandi yongeye gutanga raporo kuri Rusesabagina agaruka ku byavuye mu nama yabereye i Paris, ibitekerezo byahatangiwe n’ingano y’umusanzu wahatangiwe ku wa 15 Nzeri 2021.

    Muri iyo nyandiko yanditswe nyuma y’umunsi umwe, ku wa 16 Nzeri 2018, Munyemana yagize ati “Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri, Biruka, Eric na Jean Louis ni bo babashije kuboneka bajya i Paris. Habonetse abantu bake cyane (9). Ababonetse bateranyije amikoro angana n’amayero 840. Nta sale yari yakodeshejwe ahubwo twahuriye muri parc public. Habayeho kuganira twumvikana ko nyuma icyo gikorwa kizongera kubaho mu kwezi kumwe, ariko twiha inshingano ko buri muntu atazaza wenyine ko ahubwo buri wese azaza azanye n’undi muntu.”

    Usibye raporo y’ibyakozwe Rusesabagina yahabwaga, yanagishwaga inama mbere yo gufata icyemezo icyo ari cyo cyose, agatanga umurongo ukwiye.

    Ibi ni nako byagenze ku witwa Matabaro Patrick wo muri Cameroun; mbere yo gushishikariza impunzi zihatuye gutera inkunga MRCD/FLN, yabanje kumugisha inama.

    Nyuma yo kwemererwa kujya kuganira n’impunzi, yarabikoze, ndetse akubutseyo, atanga raporo y’urugendo avuyemo.

    Tariki 7 Mata 2019, Matabaro yandikiye Rusesabagina ati “Ubu mvuye mu nama y’inteko rusange idasanzwe y’umuryango w’impunzi z’Abanyarwanda hano i Yaoundé. Ni inama nari nasabye Perezida w’umuryango ubwo duheruka guhura n’itsinda rya MRCD tariki 28 Werurwe 2019, kugira ngo dutange ubutumwa bw’urugamba rwa MRCD/FLN kuri bose icyarimwe.’’

    Matabaro kuri uwo munsi yabwiye Rusesabagina ko nyuma yo kubasobanurira urwo rugamba biyemeje ko bagiye gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukusanya inkunga binyuze mu mazone kugera no ku nzu ndetse avuga ko bazatanga igihe ntarengwa cyo guhigura ubwo bwitange.

    Ati “Nyuma yo gukusanya ikizaba cyavuye muri ubwo bwitange [promesses] bazaba batanze, tukazabaza abayobozi bakuru ba MRCD uko uwo musanzu uvuye i Yaoundé wabageraho. NB: Byagaragaye ko abantu bishimiye ko tuvuye mu bwoba tukaba twerekanye ko twiyemeje kwinjira mu rugamba ku mugaragaro. Murakoze.”

    Mu gukusanya amafaranga hakoreshwaga imbaraga n’igisa n’igitsure kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gushyigikira ibikorwa bya MRCD/FLN

    Kugenda biguru ntege mu kugaba ibitero byatumaga inkunga iba iyanga

    Mu bukangurambaga bwakorwaga, abarwanashyaka babwirwaga ko hakenewe inkunga yo gushyigikira abarwanyi ba FLN bagombaga kugaba ibitero.

    Ibi byatumaga rero iyo hashiraga iminsi myinshi nta gitero kigabwe, umusanzu ugabanuka. Icyo gihe byasabaga ko abayobozi baganira ku buryo bushya bwo gukangura abanyamuryango ba MRCD.

    Izo nyandiko zerekana ko muri ubwo uburyo harimo no gusaba abahinzi (imvugo yakoreshwaga mu kuvuga ‘abarwanyi’), guhinga (byavugaga ‘kugaba ibitero’).

    Uwamahoro Emilien ku wa 24 Ukwakira 2018 yanditse ati “Mukomere, birakwiye ko twabikora ariko ubu bamwe batangiye kudufata nk’ababeshyi kubera nta gikorwa giherutse, abandi bakongeraho ko ntaho dutaniye n’abasanzwe natwe twatangiye kugaragaraho gucikamo ibice. Tuzagerageza ariko ntibyoroshye.”

    Frank yarasubije ati “Niko biri, wagira ngo bazajya bafasha ibikorwa gusa ntibiduca intege nukugumya dukora mobilization.”

    Ibiganiro byinshi byafatiwe muri telefoni ya Rusesabagina, ubwo Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwajyaga gusaka urugo rwe

    Eric yahise asubiza ati “Mwiriwe neza, kuwa Gatandatu tariki 3/11 dutegure igikorwa cyo kwiteza imbere se? Hari ubukangurambaga hanze aha bwo kudusenya ko twabeshyaga, ko nta bikorwa tugira. Nkaba nibaza niba hari abantu tuzabona. 1) Dutegure igikorwa abazaza bose? 2) Tube turetse dutegereze abana babanze bakomeze ihinga? Mumfashe guhitamo icyo twakora.”

    Emilien Uwamahoro tariki 25 Ukwakira 2018 yaranditse ati “Mukomere, njye ndumva options ya kabiri ariyo twafata kuko no mu gikorwa cyo kwiteza imbere hazamo abantu baje kuneka ko twabonye abantu. Ibaze tubabuze n’iyo campagne yo kudukoba irimo kudukorerwa byaba bibi kurushaho. Bahinge natwe tube twitegura kuzagenda tubagara, twicira n’ibisamho Ariko bitabujije ko abantu basanzwe batwizeye kandi batwiyumvamo kubegera tugafata icyo baba baduhaye.”

    Bimwe mu biganiro byakorwaga habayeho kuzimiza ku buryo utamenya neza icyo bashakaga kuvuga mu gihe utasesenguye neza cyangwa uhuze ayo magambo n’urugamba

    Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba. Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo urukiko ruzatangaza umwanzuro ku rubanza we n’abandi 20 baregwamo.

    Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba

    source : https://ift.tt/3tSqN4P

  • Mister Africa yigeze kwegukanwa na Jay Rwanda yatwaye n’Umunya-Angola ariko Umunyarwanda ntiyaviramo aho #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ribera i Abidjan muri Cote d’Ivoire aho u Rwanda rwari ruhagarariwemo na Rukundo Dismas usanzwe amurika imideri.

    Iri rushanwa ryasojwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ryatwaye n’umusore wo muri Angola, Eryvaldo Reis.

    Ubwo hatangwaga amakamba, Umunyarwanda Rukundo yaje mu byiciro bibiri bya nyuma aho yabanje kuza mu icyenda bagiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse akaza no kuboneka muri batanu bahatanye muri final.

    Gusa ntiyahiriwe kuko ategukanye iri kamba ariko yabaye umusore ugaragara neza aho ikamba yahawe ryitwa Mister Substance

    Umunya-Cameroun Asanga Braine Check we yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa aho yahize abandi mu kugira igituza, ajyanisha n’imbaraga zo guterura ibintu biremeye kurusha abandi.

    U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu aho irya 2017 rwanaryegukanye ubwo Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka ay Rwanda yaryegukanaga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mister-Africa-yigeze-kwegukanwa-na-Jay-Rwanda-yatwaye-n-Umunya-Angola-ariko-Umunyarwanda-ntiyaviramo-aho

  • Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2021-2022 #rwanda #RwOT

    Imikino y'ikiciro cya kabiri bahatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2021-2022, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu aribwo iyo mikino iri butangire gusa imwe mu makipe yagombaga nayo guhatanira kuzamuka ya Gasabo United yamaze gusezera.

    Iby'isezera by'iyi kipe byemejwe n'ubunyamabanga bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, mu butumwa bwashyizwe kuri twitter ya FERWAFA buragira buti ' ikipe ya Gasabo United yamenyesheje Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ko itazitabira amarushanwa y'Ikiciro cya kabiri 2021 igomba gutangira ku wa gatandatu tariki 18-09-2021.'

    Iyi kipe ya Gasabo United yasezeye biravugwa ko umuyobozi wayo ngo ntabushobozi bwo gukora ingendo ku makipe azasura by'umwihariko ku ikipe y'Amagaju iherereye mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe, iyi kipe ya Gasabo yasezeye ikaba yari iherereye mu itsinda A hamwe na Intare FC, Interforce FC, Heroes FC n' Amagaju FC.

    Iyi mikino igomba gutangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, irimo gukinwa mu rwego rwo gushaka amakipe abiri azasimbura ikipe ya As Muhanga ndetse na Sunrise FC zo zamanutse mu mwaka ushize w'imikino, ikipe zizazamuka zizatangira gukina iyi mikino guhera tariki ya 16 Ukwakira 2021.

    Muri tombola yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nzeri 2021 yasize amakipe ari mu matsinda akurikira:

    Itsinda A: Heroes FC, Amagaju FC, Intare FC na Interforce FC.
    Itsinda B: Gicumbi FC, La Jeunesse FC, Nyanza FC, Pepinière FC na Rugende FC
    Itsinda C: Vision FC, Espérance FC, United Stars, University of Rwanda FC na Vision Jeunesse Nouvelle FC
    Itsinda D: Etoile de l'Est FC, Impeesa FC, Kirehe FC, Rwamagana City FC na The Winners FC

    Uko imikino iri bukinwe kuri uyu wa gatandatu guhera saa munani:

    Itsinda A: Heroes vs Amagaju, Gasabo United vs Intare FC (Wasubitswe) & Interforce FC ifite ikiruhuko
    Itsinda B: Rugende FC vs Pepinière FC, yanza FC vs Gicumbi FC, La Jeunesse FC yaruhutse
    Itsinda C: United Stars vs Espérance FC, Vision FC vs UR FC, VJN yaruhutse
    Itsinda D: The Winners FC vs Etoile de l'Est, Kirehe FC vs Impeesa FC , Rwamagana City yaruhutse

    The post Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2021-2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/habura-umunsi-umwe-ikipe-ya-gasabo-united-yikuye-mu-irushanwa-ryo-guhatanira-gukina-ikiciro-cya-mbere-umwaka-wimikino-wa-2021-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=habura-umunsi-umwe-ikipe-ya-gasabo-united-yikuye-mu-irushanwa-ryo-guhatanira-gukina-ikiciro-cya-mbere-umwaka-wimikino-wa-2021-2022

  • Umunya-Tanzaniyakazi ari kuzenguruka Igihugu ashaka uwamurongora ngo namubura aramanukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Baby Nai yagaragaye mu mafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga aho agaragara yambaye ikanzu y’igitae isanzwe yamarwa n’abageni ndetse n’agatimba ubundi acigatiye icyapa.

    Icyo cyapa cyanditseho amagambo asobanura ikimugenza aho kivuga ko akeneye umugabo uri hagati y’imyaka 20 na 70 wamurongora.

    Ubu aratangaza ko amaze kwakira ubutumwa bw’abagabo benshi ariko ko nta numwe uhamye urimo ahubwo ko abenshi bishakira ko bagira umunezero wo mu buriri gusa kandi atari cyo yifuza.

    Ngo mu magambo ye, uyu mugore avuga ko ashaka umugabo uzamufata ikiganza ubundi akamujya mu rugo bakarushinga adakaneye abashaka ko bishimana.

    Avuga ko nubwo aba bagabo bifuza kumujyana mu mahoteli kumusambanya bakomeje kumuca intege ariko ntakimukoma mu nkokora intego ye yo gukomeza gushakisha umugabo.

    Atangaza ko namuburira i Dar es Salaam azakomereza mu yindi mijyi wa kiriya gihugu nka Mwanza, Arusha cyangwa i Mbeya icyakora ngo hose nibyanga ntakizamubuza kujya gushakishiriza mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/Umunya-Tanzaniyakazi-ari-kuzenguruka-Igihugu-ashaka-uwamurongora-ngo-namubura-aramanukira-mu-Rwanda

  • Umusore Lil Nas yogeye kwibasirwa bikomeye nyuma yo gusohora amafoto yakorewe Baby Shower #rwanda #RwOT

    Lil Nas X yavuze ko aya mafoto ari ateguza album yenda gusohora, ndetse ko iyi album ayifata nk'umwana we ariyo mpamvu avuga ko atwite.

    Montero Lamar Hill umaze kwamamara ku izina rya Lil Nas X mu muziki, ni umuraperi ugezweho muri Amerika udahwema kuvugwa cyane mu itangazamakuru, bitewe n'udushya ahorana. Mu minsi ishize uyu muraperi wemeye ko ari umutinganyi ku mugaragaro, yasohoye amafoto menshi agaragaza ko atwite gusa agamije kwamamaza album nshya yenda gusohora yise 'Montero', iyi album akaba avuga ko ayigereranya n'umwana wenda kuvuka akaba ariyo mpamvu atwite.

    N'ubwo bizwi ko bidashoboka ko umuhungu yasama, ntabwo byabujije Lil Nas X gukoresha inda itari iya nyayo, akerekana ko atwite nyamara ataribyo. N'ubwo kandi yanenzwe cyane hirya no hino kumbuga nkoranyambaga, ntibyamubujije kongera gucisha ururondogoro abantu ubwo yakoraga ibirori bya 'Baby Shower', bisanzwe bikorwa n'abagore benda kwibaruka. Yatangaje ko abikoze kuko umwana atwite agiye kuvuka, ariyo album agiye gusohora. Ibi byateje amagambo menshi kumbuga nkoranyambaga, benshi bamubwira ko yarengereye ndetse ko ari ugusuzugura no gukinira ku babyeyi n'abana.

    Mu mafoto akurikira, irebere uko 'Baby Shower' y'umutinganyi Lil Nas X yari yifashe:



    Lil Nas X w'imyaka 22 umaze kumenyerwaho gukora ibintu bitangaje, birimo kwamamaza inkweto zirimo amaraso y'abantu nyuma zigakurwa ku isoko, aherutse no kwerekana umuhungu bahuje igitsina bakundana. Kuri ubu yavuze ko iyi album agereranya n'umwana atwite, ko izasohoka kuri uyu munsi tariki ya 17Nzeri 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umusore-lil-nas-yogeye-kwibasirwa-bikomeye-nyuma-yogusohora-amafoto-yakorewe

  • ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea
    ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea

    Mu bihano byafatiwe abo basirikare bayobowe na Col. Mamady Doumbouya, harimo kubabuza gukorera ingendo mu bihugu bigize ECOWAS no gufatira imitungo yabo.

    Ni icyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe y’uwo muryango yateraniye i Accra muri Ghana, ku wa Gatatu tariki 15 Nzeli 2021.

    Ibyo bihano byitezweho gushyira igitutu kuri abo basirikare kugira ngo bongere bashyireho ubutegetsi bugendeye ku Itegeko Nshinga.

    Uretse ibyo bihano, uwo muryango wategetse abo basirikare gutegura amatora bitarenze amezi atandatu.

    ECOWAS yasabye ko Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, yawufasha gushyira mu bikorwa ibi bihano cyane cyane ibijyanye no kubuza abo basirikare gukorera ingendo mu bindi bihugu, no gufatira imitungo yabo.

    Mu bindi ECOWAS yasabye abo basirikare harimo kurekura Alpha Condé nta mananiza.

    Mu Ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri ni bwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu Ngabo za Guinée Conakry bayobowe na Col Mamady Doumbouya, bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé bamushinja ruswa.


    source : https://ift.tt/3lBUjIe

  • Kwita izina: U Rwanda rwatangiye serivisi yo gutembereza abakora mu bukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ba mukerarugendo batangiriye gusura u Rwanda ku Mujyi wa Kigali
    Ba mukerarugendo batangiriye gusura u Rwanda ku Mujyi wa Kigali

    Icyo gikorwa cyo gutembereza abakora mu bukererugendo (Familization Trip) kiba buri mwaka, kikaza kibanziriza Umuhango wo ‘Kwita Izina’, aho bajya kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse muri uwo mwaka.

    Ni umuhango umaze gukorwa inshuro 17, ukaba ufatwa nk’urubuga rwo gutangariza isi ibijyanye n’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

    Ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), RDB yashoboye kwakira abakora mu bukerarugendo n’abakora mu itangazamakuru hirya no hino ku isi, barasura ahantu nyaburanga h’ingenzi u Rwanda rufite, bakerekwa ibyo u Rwanda rufite mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse n’aho rugeze mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Icyo gikorwa cyatangiye ku itariki 15- 25 Nzeri 2021.

    Abari muri icyo gikorwa cyo gusura u Rwanda ‘Visit Rwanda’ ni itsinda ry’abantu 30, barimo abanyamakuru bo ku rwego mpuzamahanga n’abakora mu by’ubukerarugendo baturutse muri Amerika, u Bufaransa, u Budage, Ukraine, Afurika y’Epfo, Tanzania na Kenya.

    Abo bashyitsi batemberejwe Umujyi wa Kigali, aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Bazasura n’ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite harimo Pariki y’igihugu y’Akagera, Pariki y’igihugu y’ibirunga, Ingoro y’Umwami i Nyanza, Pariki y’igihugu ya Nyungwe, umuhanda uzenguruka ku Kiyaga cya Kivu (Kivu belt), ukanyura mu Karere ka Rusizi, Karongi, Rutsiro na Rubavu.

    Kageruka Ariella, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yagize ati “Intego y’uru rugendo ni ukugira ngo abo bantu bakora mu bukerarugendo mpuzamahanga bamenye u Rwanda, bamenye ibyo rufite mu rwego rw’ubukerarugendo n’aho rugeze mu kubungabunga ibidukikije. Iyo umuntu aje akamenya u Rwanda, akavugana n’Abanyarwanda, abasha kumenya uko arwamamaza nk’ahantu habereye ubukerarugendo”.

    Ati “Abo kandi dufatanya gukora ‘packages’, ni ukuvuga gahunda umukerarugendo agura mu gihe ategura urugendo, ikubiyemo ibikorwa bitandukanye n’ibiciro byabyo, kugira ngo abashe guhitamo kuza mu Rwanda”.

    Kageruka yavuze ko abo batumiwe ubu barimo basura ibyiza by’u Rwanda bitandukanye, ari abantu basanzwe bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo kandi bumva batanga umusanzu wabo mu rugendo u Rwanda rurimo rwo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

    Muri abo harimo uwitwa Tim van der Wel, Umuyobozi mukuru wa ‘Avila Reizen’, iyo akaba ari ‘Agence’ y’ubukerarugendo yo mu Buholandi.

    Tim van der Wel, yavuze ko yishimiye cyane kuba ari mu Rwanda, akaba yiteguye kumva no kwiga ibyo u Rwanda rukora mu rwego rw’ubukerarugendo, kuko ubundi ngo ibyo yarumenyagaho ni ibyo yasomaga kuri Internet gusa.

    Yagize ati “Aya ni amahirwe kuri njye, kuza kureba ibibera mu Rwanda kugira ngo nshobore kubyereka no kubisobanurira abakiriya bifuza gusura u Rwanda”.

    Ubu ni inshuro ya kabari umuhango wo ‘Kwita Izina’ ugiye kubaho mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, uwo muhango ukazaba ku itariki 24 Nzeri 2021, ukaba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ‘a virtual Kwita Izina ceremony’, nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2020.

    Uwo ngo uzaba n’umwanya wo kugaragaza ibyo u Rwanda rurimo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo, nyuma y’uko bwari bwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19.

    source : https://ift.tt/3kk8emQ

  • Ibyagoye Richard Gasana mu gihe amaze ari Meya wa Gatsibo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana

    Abitangaje mu gihe uyu mwaka biteganyijwe ko haba amatora mu nzego z’ibanze bamwe mu bayobozi b’uturere basoje manda ebyiri bagasimburwa n’abandi bashya.

    Richard Gasana uyobora Akarere ka Gatsibo guhera mu mwaka wa 2011 avuga ko nta muyobozi usoza manda mu gihugu cye kuko ashobora kuba atari umuyobozi w’Akarere ariko agakora ikindi cyateza igihugu imbere.

    Ati “Ntabwo umuyobozi ubundi ajya arangiza manda, manda mu gihugu cyawe ntabwo ibaho. Nshobora kuba ntari umuyobozi w’akarere nkajya gukora ikindi kandi na cyo giteza imbere igihugu nanjye kikanteza imbere, nta manda rero dufite, manda irangiye ni iyo twatorewe n’abaturage muri aka karere ariko mu gihugu turacyarimo, turacyakorera igihugu, tuzakomeza no kugikorera.”

    Mu gihe yari umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko yahuye n’akazi katoroshye ko kurandura ubukene mu baturage no kubahindurira imyumvire.

    Yagize ati “Hari ubukene bujyanye n’ibyo batunze ndetse n’ibyo bazi. Abaturage badafite ubumenyi buhagije kugira ngo tubane na bo, bajyane abana babo mu ishuri, bishyure mituweli rimwe na rimwe bakumva ko ari inkeke bashyirwaho, undi ukamuha inka mu gitondo akaba yayigurishije, ukamuha ihene akayizindurira ku cyokezo, ukamwongera indi, twagiye duhura n’izo mbogamizi.”

    Avuga ko n’ubwo bahuye n’imbogamizi zijyanye no guhindura imyumvire y’abaturage ndetse n’ubukene ariko bigishijwe bikomeye ndetse banishakamo ibisubizo.

    Avuga ko nk’abayobozi bahoranaga inyota yo gukora ariko nanone bakagorwa n’ubushobozi buke ku buryo batabashaga gukemura ibyifuzo by’abaturage byose.

    Ati “Ubushobozi bwagiye buba bukeya rwose, ingengo y’imari ugasanga abaturage ibyo bifuza biri muri miliyari 60, twajya gutora ingengo y’imari tugatora miliyari 20, akaba makeya ugasanga rimwe na rimwe imbaraga umuntu afite ntabwo arimo azikoresha neza ariko tukamenya ko ari bwo bushobozi bw’igihugu.”

    Meya Richard Gasana avuga ko ariko bakoze ibishoboka byose, ubu akaba yishimira ko imyumvire y’abaturage imaze kuzamuka ku buryo abazamusimbura batazagorwa cyane.

    Ikindi ngo ni uko ubushobozi bw’Igihugu na bwo bugenda buzamuka bityo manda y’abazamusimbura ngo bakaba bazagiriramo ibihe byiza mu byo bazakora bigamije guteza imbere abaturage.


    source : https://ift.tt/3Eq1BaM

  • Abafana ba Leicester n'aba Napoli bakozanyijeho nyuma y'umukino karahava #rwanda #RwOT

    Umukino wahuje Leicester na Napoli muri Europa League warangijwe n'intambara ikomeye y'abafana bahanganye kugera ubwo bamwe bakoresha imikandara yabo nk'intwaro.

    Abapolisi n'abashinzwe umutekano ku kibuga bagera ku 100 birutse berekeza mu mfuruka ya Stade ya King Power, aho abafana 250 ba Napoli bari bicaye nyuma y'umukino bagaterwa amacupa n'aba Leicester.

    Hari amashusho mabi yagaragaye abapolisi bitwaje inkoni binjiye kugira ngo batandukanye abafana bahanganye mugihe amakimbirane yatangiraga mu gihe abandi bacunga umutekano ku kibuga barwaniraga kugarura umutekano.

    Ushinzwe gusangiza amagambo kuri stade yumvikanye asaba abafana mu ijwi riranguruye ati “Mwubahe ikipe yanyu” mu rwego rwo guhagarika iyi mirwano.

    Icyakora ibibazo byaje kumara iminota mike mbere yuko abapolisi bagarura umutekano.

    Intambara yatutumbye nyuma y'aho abafana ba Leicester barakajwe no kwishyurwa ibitego bibiri bari batsinze by'umwihariko bashegeshwe n'igitego cya kabiri cyishyuwe na Victor Osimhen, rutahizamu wa Napoli habura iminota itatu kugira ngo umukino urangire.

    Ifirimbi ya nyuma ivuze,itsinda rito ry'abafana ba Napoli bagaragaye batuka bagenzi babo ba Leicester, hanyuma umwuka mubi uhita utangira.

    Ibintu birimo amacupa byajugunywe mu gace k'abafana ba Leicester barimo abana nuko intambara ivuka ityo bamwe bakuramo imikandara bahondagura bagenzi babo.

    Abafana ba Leicester bari benshi bahise bajya kwataka aba Napoli hanyuma aba Bataliyani basanzwe bazwiho urugomo bikura imikandara barabakubita.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-leicester-n-aba-napoli-bakozanyijeho-nyuma-y-umukino-karahava