Category: Uncategorized

  • Muri Gereza ya Ngoma hujujwe irerero n’amashuri y’imyuga bizakoreshwa n’abagororwa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iri rerero n’aya mashuri byatashywe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nzeri 2021, mu muhango wabereye kuri Gereza ya Ngoma.

    Muri iyi gereza hubatswemo amashuri yagenewe kwigishirizwamo abana bakiri bato bafite ba nyina bafunze, harimo kandi amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yahariwe kwigishirizwamo abagororwa imyuga itandukanye.

    Mukansoro Odette uyobora Umuryango uharanira agaciro k’imfungwa n’abagororwa (Foundation D’IDE) ari nayo yagize uruhare mu kubaka aya mashuri, yavuze ko kubaka aya mashuri bigamije guha uburere bwiza abana bazanwe n’ababyeyi babo ndetse n’abahavukiye bataruzuza imyaka yo gutandukanywa n’ababyeyi.

    Ati “Hakubiyemo irerero ry’abana bato baba barazanye na ba nyina igihe baje kurangiza ibihano, uwo mwana rero aba afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi bana bo hanze kuko we si imfungwa, aba akwiriye kugira aho yigira aho akinira niyo mpamvu twaryubatse, rifite igikoni aho abana barira aho baruhukira saa sita kuko bataha ku mugoroba.”

    Yakomeje avuga ko ikindi gice batashye ku mugaragaro kigizwe n’aho abagororwa bigirwa gusoma, kwandika no kubara n’ikindi gice kigirwamo imyuga itandukanye irimo kuboha, kubaka no kudoda.

    -  Abagororwa bishimiye ibi bikorwaremezo

    Bamwe mu bagororwa baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bishimiye ibikorwaremezo begerejwe birimo irerero n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

    Mpuhwenziza Alphonsine uvuka mu Karere ka Gatsibo yavuze ko kububakira irerero bizatuma abana babo bahungukira ubumenyi bungana nubwo bakungukira hanze ya gereza.

    Yashimiye Leta yita ku bana babo nta kiguzi basabwe, agasanga umwana we nubwo bafunganwe nasohoka azakomereza ku burezi bw’ibanze azaba yaboneye muri gereza.

    Nizeyimana Alice uturuka mu Karere ka Nyagatare wafungiwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yavuze ko we yishimiye amashuri y’imyuga bubakiwe ngo kuko abafasha kwiyungura ubumenyi.

    Ati “Iyo myuga izadufasha mu buzima bwo hanze, nk’ubwubatsi tuzasohoka tujya gukora tugire imbaraga zo gukorana umwete ubu nidusohoka ntituzasubira mu byaha ukundi.”

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal, yavuze ko ibikorwa bubatse muri iyi gereza bizafasha abagororwa kongera ubumenyi binabafashe kutongera kujya mu byaha mu gihe bafunguwe.

    Ati “Nk’uko mubizi Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa rufite mu nshingano yo guharanira ko imfunga n’abagororwa bari muri gereza zinyuranye no mu ngando z’imirimo ifitiye igihugu akamaro. Babaho mu mutekano hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, bakagezwaho imibereho myiza kandi tukabafasha kubona ubutabera no gushyira mu bikorwa gahunda yo kubagorora kugira ngo bazasoze ari abaturage bafitiye umumaro igihugu.”

    Yavuze ko ibikorwa batashye uyu munsi bifite agaciro ka miliyoni 140 Frw byubatswe ku bufatanye bwa Foundation d’IDE n’abandi bafatanyabikorwa. Ibyigirwamo byose bigamije kurwanya ubujiji no kwigisha imyuga abagororwa kugira ngo nibasohoka bizabagirire umumaro.

    CG Marizamunda yavuze ko bazagerageza kwita ku bana bazarererwa muri aya marerero kugira ngo azagire uburenganzira bwiza bungana n’ubw’umwana urererwa hanze ku buryo atera imbere ntadindire mu ishuri.

    Kuri ubu Gereza y’Abagore ya Ngoma ibarurwamo abana 73 bajyanye n’ababyeyi babo bahagororerwa, harimo 26 bahavukiye, muri bo harimo abahungu 33 n’abakobwa 40. Ni mu gihe muri gereza zo mu Rwanda habarurwamo abana 398.

    Muri Gereza y’Abagore ya Ngoma hatashywe ku mugaragaro irerero n’amashuri y’imyuga bizakoreshwa n’abagororwa

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Abagororwa batashye ahantu bazajya bigira imyuga itandukanye irimo kuboha

    Abagororwa bashimye ko begerejwe imyuga izabafasha nibasohoka muri gereza

    Bashimye ko begerejwe imyuga izabafasha gukora imirimo itandukanye

    Abagororwa biga ubwubatsi bavuga nibasohoka bafite icyizere cyo kwiteza imbere

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal, yavuze ko bazagerageza kwita ku bana b’abagororwa nk’uko hanze babitaho

    Umuyobozi w’Umuryango uharanira agaciro k’imfungwa n’abagororwa (Foundation D’IDE), Mukansoro Odette yavuze ko bazakomeza gufasha imfungwa n’abagororwa mu mibereho myiza

    Abana babonye aho bazajya bidagadurira

    Irerero ryubatswe muri Gereza ya Ngoma ryiswe “Amizero”

    source : https://ift.tt/2Xmhuhr

  • Lionel Messi ashobora kwimukira mu nyubako bayemo Perezida w’u Bufaransa, ifite agaciro ka miliyari 56(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu rutahizamu kuva yagera mu Bufaransa agiye gukinira Paris Saint Germain avuye muri Espagne, we n’umuryango we barimo kuba muri hoteli y’inyenyeri 5 ya Royal Monceau, ni mu gihe ubu barimo gushaka aho baba bihoraho bakava muri hoteli.

    Amakuru avuga ko uyu muryango ushobora kwimukira mu nyubako nini iri hanze y’Umujyi wa Paris yubatswe mu 1899 ndetse mu ntambara ya II y’Isi yose yabawemo na Charles de Gaulle wari Perezida w’u Bufaransa.

    Iyi nyubako ifite ibyumba birenga 30, swimming pool y’agatangaza irimo imbere mu nyubako n’ibindi.

    Uyu muryango uvuzwe kuba wakwimukira muri iyi nzu nyuma y’uko habuze indi nzu ijyanye n’ibyifuzo byabo, umugore we Antonella yavuze ko yifuza inzu nziza ashyiraho amabwiriza ku buryo kuyibona bigoye, yavuze ko igomba kuba mu nzu ifitemo swimming pool (pisine), gym, ibyumba byinshi by’abana, parikingi irinzwe, icyumba cy’ibanga cyo kureberamo sinema n’ubusitani, kuri ibi hakiyongeraho n’ikibuga gito cya ruhago.

    Uyu mugore yari yacyetse ko yabonye inzu ijyanye n’ibyifuzo bye muri Neuilly-sur-Seine ariko nyirayo ngo yazamuye ibiciro kuko yamenye ko ari Messi uyishaka, yahise ayishyira ku bihumbi 8.5 by’amapawundi.

    Byarangiye inzu yonyine ihuye n’ibyo Antonella yifuza ari iyi nyubako yubatswe mu 1899 aho ifite agaciro ka miliyoni 41 z’amapawundi, ni ukuvuga arenga miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni inyubako yabawemo na Perezida w’u Bufaransa

    Ifite na pisine yo mu nzu

    Ifite ibyumba birenga 30

    Babaga muri hoteli kuva bagera muri iki gihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-ashobora-kwimukira-mu-nyubako-bayemo-perezida-w-u-bufaransa-ifite-agaciro-ka-miliyari-56-amafoto

  • Bugesera: Batatu batawe muri yombi bacyekwaho kwiba moto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Sibomana yibwe moto ku itariki ya 15 Nzeri ahita atanga amakuru, umuturage bariya bagiye kubitsaho moto yaje kubyumva ahita abimenyesha Polisi.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Ku mugoroba w’iyo tariki Sibomana yagiye gusura umubyeyi we asiga moto ku muryango w’inzu, Iradukunda na Uwamahoro baranyonyombye buhoro binjira mu rugo basunika ya moto barayijyana. Bigiye imbere bajya aho Kwizera akorera bamwaka urufunguzo rw’urucurano batsa ya moto bajya kuyibitsa umuturage bayisiga aho barataha”.

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko umuturage babikijeho moto mu gitondo yaje kumva amakuru ko hari umuntu urimo kurangisha moto yabuze, yahise yibuka ko Iradukunda na Uwamahoro baje kumubitsaho moto kandi asanzwe abazi neza ko nta moto bagira ndetse nta n’aho bayikura.

    Yihutiye gutanga amakuru hatangira gushakishwa bariya babiri, bamaze gufatwa bemeye ko ari bo bayibye ndetse ko urufunguzo rwo kuyatsa baruhawe na Kwizera Bienvenu na we yahise afatwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bihutiye guhanahana amakuru bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa ndetse na nyiri moto arayibona, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye batangira amakuru ku gihe.

    Sibomana na we yashimiye abaturage na Polisi kuba bahise bakora ibishoboka byose moto ye ikaboneka bidatinze.

    Abafashwe uko ari 3 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rilima, kugira ngo bakorerwe idosiye, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/2Z9dS3j

  • Amajyaruguru : Urubyiruko rurasabwa kutijandika mu bikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 baba biganjemo urubyiruko
    Mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 baba biganjemo urubyiruko

    Polisi iratangaza ibi mu gihe hakomeje kugaragara abafatwa bacyuje ibirori bitandukanye, bitubahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, harimo nk’amasabukuru, ubukwe, abagaragara mu tubari banywa inzoga n’ibindi bikorwa bitemewe, muri iki gihe amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 abibuza, umubare munini w’ababifatirwamo akaba ari urubyiruko.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yagize ati “Usanga umubare munini w’abagaragara muri barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari urubyiruko. Mu by’ukuri, atari uko batayasobanukiwe, ahubwo bayarengaho nkana. Ahanini biterwa na ya myumvire ya bamwe muri bo ikiri hasi, y’abibwira ko Covid-19 yibasira abantu bakuze gusa”.

    CIP Ndayisenga avuga ko uku ari ukwibeshya, kandi bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Yagize ati “Hari urubyiruko rwinshi yewe n’abana bato bagiye bandura Covid-19, irabazahaza, abandi ihitana ubuzima bwabo. Uwaba atekereza ibinyuranye n’ibi rero, kwaba ari ukwibeshya. Umuntu nk’uwo akwiye guhindura imyumvire”.

    Ati “Urubyiruko rwacu turwitezeho kumva ubu butumwa, bubashishikariza kugendera ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo uko ari, kugeza igihe umubare uhagije uteganywa n’inzego z’ubuzima, uzaba waramaze gukingirwa, bikazorohereza n’indi bikorwa gukomorerwa mu buryo busesuye”.

    Ikindi yongeraho ni uko abakingiwe badakwiye kwibeshya ko badashobora kwandura cyangwa kwanduza Covid-19, ari na yo mpamvu mu mirimo yabo ya buri munsi, bagomba gushyira imbere ubwirinzi.

    Ku ruhande rw’urubyiruko, rwo rusanga hari abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ku bwo kugira icyo bise amaraso ashyushye.

    Umwe mu baheruka gufatirwa mu kabari ahanywera inzoga kandi bitemewe, yagize ati “Bigaragara ko hari urubyiruko rusa n’aho rufite amaraso ashyushye, ari na yo ntandaro yo kuba benshi muri twe, tugwa mu makosa, tukica amabwiriza. Urugero nk’ubu hari nk’igihe wumva nka bagenzi bawe baguhamagaye kuri telefoni bati ngwino dusangire agacupa kamwe. Wahagera iryari icupa rimwe, rikaba rihindutse atatu kuzamura. Wajya kubona inzego zishinzwe umutekano, zikaba zibaguyeho Mukisanga mu ikosa rimwe bitewe no kuba utabanje gutekereza ingaruka biri bukugireho”.

    Yunganirwa n’undi ugira ati “Turinenga rwose kubona ari twe tuza imbere mu kugwa mu byaha n’andi makosa ya hato na hato. Ubundi twakabaye ari twe twumvira bidasabye kwinginga cyangwa kwemezwa n’ibihano gahunda Leta yacu idusaba kubahiriza zose uko zakabaye, tuka ab’imbere kuziyoboka. Ndaburira urubyiruko rwiyiziho imyitwarire mibi, igayitse, kuzibukira tukitandukanya na yo mu rwego rwo kwirinda ibyasubiza inyuma igihugu”.

    Imibare ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, igaragaza ko mu gihe cy’amezi atatu ashize, ni ukuvuga ko guhera muri Nyakanga kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abantu bakabakaba 2.500 muri iyo Ntara, ari bo bamaze gufatirwa mu bikorwa binyuranye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, muri bo abarenga 60% ni urubyiruko.


    source : https://ift.tt/3EwmilB

  • Algeria: Uwahoze ari Perezida yapfuye #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika yapfuye afite imyaka 84 nyuma y'uburwayi bw'igihe yari amaranye igihe kirekire.

    Bouteflika yategetse iki gihugu cyo mu majyaruguru y'Afurika mu gihe cy'imyaka hafi 20, yegura mu 2019 nyuma yuko gushaka kwiyamamariza manda ya gatanu kwe guteje imyigaragambyo ikomeye mu mihanda y'iki gihugu.

    Yagize uruhare rukomeye mu ntambara igamije ubwigenge ya Algeria yo mu myaka ya 1950 no mu myaka ya 1960.

    Nuko mu mwaka wa 1999, ubwo Algeria yari ivuye mu ntambara yo gusubiranamo mu gihugu yiciwemo abantu bagera hafi ku 200,000, aba Perezida bisabwe n'igisirikare.

    Kuva yagira uburwayi bw'imitsi yo mu bwonko mu mwaka wa 2013, ni gacye cyane Bouteflika yabonywe mu ruhame. Ubwo burwayi bwashegeshe ubushobozi bwe bwo kuvuga no kugenda.

    Yatangiye politiki hakiri kare: Nyuma yuko Algeria yigobotoye ubukoloni bw'Ubufaransa ikabona ubwigenge mu 1962, yabaye Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa mbere muto mu myaka ku isi afite hagati mu myaka 20, umuhigo ukiriho n'ubu.

    Uwo mwanya yawumazeho imyaka 16, ndetse yari umunyamuryango wigaragaza mu mikorere w'umuryango w'abibumbye (ONU/UN). Nka Perezida w'inama rusange ya ONU mu 1974, yatumiye uwari umukuru w'Abanye-Palestine Yasser Arafat ngo ageze ijambo ku nama rusange ya ONU — ikintu kitari cyarigeze kibaho mbere.

    Yanashimangiye ko Ubushinwa bukwiye kugira intebe muri ONU, ndetse yamagana ubutegetsi bw'ivanguramoko bwa ba nyamucye b'abazungu muri Afurika y'epfo buzwi nka apartheid. Bivugwa ko ari we wahaye Nelson Mandela, wari ukiri umusore, imyitozo ye ya mbere ya gisirikare.

    Igice cyo mu myaka ya 1980 Bouteflika yakimaze mu buhungiro, ahunga ibirego bya ruswa nyuma byaje gukurwaho.

    Yasubiye mu gihugu cye mu myaka ya 1990 agera ku butegetsi mu 1999 — aba Perezida wa mbere w'umusivile wa Algeria mu myaka irenga mirongo itatu yari ishize.

    Uyu mugabo wari uzwi nka 'Boutef', yashoboye kugeza ku mahoro hagati y'igisirikare n'intagondwa ziyitirira idini ya Islam barimo barwana mu ntambara yo muri icyo gihugu.

    Mu 2008, yatangije impinduka mu itegekonshinga rya Algeria yakuyeho igihe ntarengwa cya manda ebyiri kuri perezida — aza kongera gutorwa inshuro ebyiri, nubwo hariho ibirego by'uburiganya.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/18/algeria-uwahoze-ari-perezida-yapfuye/

  • Ndagushima Mana, ntacyo nakuburanye: Tonzi ya… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 ni bwo Tonzi yashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya y’iminota 4 n’amasegonda 20. Aririmba iyi ndirimbo yambaye ikanzu ndende y’ibara ry’umuhondo. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bugezweho bwa ‘Live Recording’, yumvikanamo umuziki utuje uryoheye amatwi. Ni indirimbo yasamiwe hejuru n’abakunzi ba Tonzi hamwe na bagenzi be b’abahanzi bifatanyije nawe mu gushima Imana ku munsi nk’uyu. Umuramyi Liliane Kabaganza yanditse ahatangirwa ibitekerezo kuri Youtube ati “Amen Dada”.

    Lucky Rehema umuhanzikazi mu muziki wa Gospel uba mu gihugu cya Canada, yashimiye Tonzi ku bw’iyi ndirimbo ‘Ndagushima Mana’ yamufashije kujya mu bihe by’amashimwe. Yanditse ati “Imana iguhe umugisha nshuti Tonzi, udushyize mu bihe byiza by’amashimwe. Ni nde utashima Imana se? Ko n’umwuka duhumeka tutawishyura!!! Uzarebe iyo umuntu arembye bakamushyira kuri oxygène ayo bamwishyuza, ubare imyaka umaze ku isi uzasanga Imana iguhaye facture wagwa igihumure!! Shimwa Mana ibihe n’ibihe”.

    Tonzi yakoze indirimbo y’ishimwe ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tonzi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Humura’ n’izindi zitandukanye zigarurira abantu ibyiringiro, yavuze ko yishimiye gushyira hanze iyi ndirimbo ku munsi we w’amavuko nk’uko yabigambiriye na cyane ko haba hari impamvu nyinshi zishobora gukoma mu nkokora icyifuzo cy’umuhanzi zirimo n’akazi kenshi k’aba Produders. Ati “Ishimwe ryanjye ntabwo ryari kurara”. Yavuze ko hari byinshi byo gushima Imana, ariko hakaba hari ibiza ku isonga. Ati “Ibintu bya mbere biza ku isonga bituma nshima Imana ni ubuzima yampaye, kumpa kuyimenya, uburinzi bwayo, uburyo inyitaho mu tuntu duto twose, ari ibinini, Imana yambereye byose”. 

    Yakomeje ati “Buri gihe ku isabukuru yanjye mba numva najya mpa Imana indirimbo kubera ko nta kindi kintu numva nakora uretse gukora icyo itakwikorera – kwiramya – ni cyo itakora, rero ndiho kugira ngo nyiramye. Ni indirimbo ntuye abantu bose. Nayanditse kera, nyimaranye igihe, ni imwe mu ndirimbo zanjye z’ibihe byose”. Uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoze kera mu za 2007, aza kwanzura kuyisubiramo mu buryo bugezweho ari nayo mpamvu yisunze studio igezweho muri Kigali – Ishusho Studio – ya kompanyi yitwa Ishusho Ltd iyoborwa na Alex Muyoboke, bamukorera iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

    Tonzi avuga ko buri ku Isabukuru ye azajya aha Imana impano y’indirimbo

    Tonzi yadutangarije ko nyuma yo gushyikiriza Imana impano y’ishimwe rye yanyujije mu ndirimbo, ubu ari kumva aruhutse rwose. Arashima Imana yamuhaye impano y’ikirenga yo kuba agihumeka ndetse akaba yaramenye Imana. Ati “Ndumva naruhutse, gift (impano) yanjye nayihaye Imana, n’abandi bantu bose bumva bashima Imana ku buzima bwabo, ku bw’ibyo yabakoreye, kuko nta mpano irenze ubuzima, nta mpano irenze kumenya Imana numva nagira muri iyi si. Ibindi byose ni ibishamikiyeho. Nshimira Imana ku nshuti yampaye, ku muryango, ku bavandimwe, …ni byinshi nashimira Imana ariko nta birenze kuba narayimenye kuko kuyimenya ni bwo buzima”. 

    Tonzi yashimiye byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo barimo Ishusho studio na Alpha Entertainment kompanyi y’umugabo we Alpha Gatarayiha. Hari abo yashimiye abavuze mu mazina barimo Alex Muyoboke, Producer Nicolas, Livingstone, Babu, n’abandi benshi. Ati “Ni ikintu cyo gushima Imana iyo ukoze ikintu ufite abantu bagushyigikiye, n’abataragaragaye kuri camera ariko bari inyuma bose. Nshimira itangazamakuru cyane, nshimira InyaRwanda by’umwihariko kuko igihe cyose muba muhari kugira ngo inkuru yamamare. Iyi ndirimbo nyituye abantu bose bazi ko kubaho kwabo guturuka ku Mana”.

    Tonzi hamwe n’umugabo we Alpha wamubaye hafi ku isabukuru ye y’amavuko

    Muri iyi ndirimbo ‘Ndagushima Mana’, Tonzi atera agira ati “Wampaye kubaho, ndagushima. Wampaye ubuzima, ndagushima. Wampaye kukumenya, ndagushima. Ninde utagushima, ninde utaguhimbaza ku bw’imirimo yawe Mwami. Uri Imana nzima, ndagushima. Ntabwo ujya uhinduka, ndagushima. Ni wowe rukundo, ndagushima. Uri Imana ihoraho, utwitaho iteka, uri Data wa twese, Mwami. Uri inshuti nziza, wambereye byose muri ubu buzima ntacyo nakuburanye, ndagushima Mana”.

    Tonzi yatumbagirijwe ubwamamare n’indirimbo yise ‘Humura’ yabaye idarapo ry’umuziki we kugeza n’uyu munsi. Mu ndirimbo ze ari gukora muri iki gihe higanjemo cyane amashimwe ku Mana. Urugero, ni indirimbo ye ikunzwe cyane yitwa ‘Ushimwe’ yasohotse mu ntangiriro za 2021, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 109 kuri shene ye ya Youtube yitwa ‘Tonzi Official’. Aririmbamo ati “Ushimwe, wowe uri Imana ibereye amashimwe. Ibyo uvuga byose ni ukuri, imirimo yawe irabihamya nanjye ubwanjye ndi umuhamya wo kubihamya. Ibyo wansezeranyije warabikoze ni ukuri, ushimwe.”

    Tonzi akunda kwambara kenshi imyenda y’ibara ry’umuhondo kandi akaberwa cyane 

    Mu kwirinda Covid-19, Tonzi yakoranye ibirori by’isabukuru ye n’umugabo we ndetse n’abana babo

    Tonzi arashimira Imana mu buryo bukomeye kuko ntacyo yayiburanye

    Tonzi hamwe n’umuryango we bafite amashimwe ku Mana 

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘NDAGUSHIMA MANA’ YA TONZI

    REBA HANO INDIRIMBO ‘USHIMWE’ YA TONZI NAYO YUJE AMASHIMWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109629/ndagushima-mana-ntacyo-nakuburanye-tonzi-yashyize-hanze-indirimbo-yishimwe-ku-munsi-we-wam-109629.html

  • Ikilo kimwe ni Miliyoni 30 F! Fireman yahishu… – #rwanda #RwOT

    Fireman uherutse kuvuga ko yababajwe cyane n'urupfu rw'umuvandimwe we Jay Polly bigahumira ku mirari kubera ko atabashije kumushyingura, yeruye avuga byinshi ku bucuruzi yakoze bwa mugo akanayinywa byaje kwangiza inzozi ze. Mu ntangiriro agaragaza ko yari afite inzozi zo kuba umuherwe abikesha umuziki, hari nyuma y'uko mu 2013 yasinye amasezerano na Bralirwa muri Primus Guma Guma Super Star ahembwa miliyoni ku kwezi.

    Mu 2014 yasinye amasezerano na UNICEF naho mu 2015 asinya amasezerano na Coca Cola, gusa byose byaje kugenda nka nyomberi kuko tariki ya 1 Mutarama 2016 yemeza ko ubuzima bwe ari ho bwarangiye neza. Ati: “Mu 2016 ubundi ni bwo ubuzima bwanjye bwarangiye, nari ndi i Kampala nagiye gukorayo igitaramo, nanyweye ikintu, mbere twinyweraga inzoga, itabi bikakwica ariko mu gitondo akazi kagakorwa, ariko umusa, nageze i Kampala ndi kumwe n'abandi bahanzi bakomeye (…);

    Nasanze turi abana ku bikoresho, ibyo twajyaga turirimba ngo dufata ibikoresho, twanabiririmbaga tutanabizi, kuko abantu babikunda gusa. Twari mu rwambariro, hari abapeti nari natumye ubuntu bw'ubumogi ngo nze kujya high, nari mbufite mu gakarito k'ifege ni ko i Kampala buba bumeze, mu rwambariro nkabona ninjye urimo gushyiraho ibyo ngenyine, abandi barimo kwizirika imigozi, abandi barashyira kuri telefone, njye nkabona ndabangamye.”


    Fireman aricuza kuba inzozi ze zarangijwe no gukoresha ibiyobyabwenge

    Avuga ko nyuma yaje gufata umwanzuro wo kubegera ngo yisanishe nabo, akore ibyo bakora cyane ko yari afite gahunda yo kuhava akoranye indirimbo n'umwe muri abo bahanzi barimo na Rabadaba, ni bwo bamuhaye kuri heroyine (Heroin) cyangwa Mugo nk'uko mu Rwanda yitwa. 

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, Fireman yakomeje agira ati “Bampaye ako kantu, njye natekereje inzoga nanyweye, nti nikaziruta ngende nipfire, nabonaga ari na gato, natekerezaga n'ikimogi nanywaga nkabona ntikarenze, aragatwika amanunira, nkabona ntigashira, nko mu minota 3 numva karamfashe n'inzoga nzinshiramo, ni Heroin kuko cocaine yo nari naranyweyeho numva ntirenze.”

    Nyuma y'icyo gitaramo Fireman yatahanye nabo barara babinywa kuko byari ibintu babaga bafite ku bwinshi. Akomeza avuga ko yatashye bakamuba n'impamba ageze mu Rwanda ajya kureba inshuti ze i Nyamirambo ngo abereke ko yazanye ibikoresho birenze ariko asanga benshi ntibabishaka kuko bari babizi, ngo ntiyari azi ko ari mugo yumvaga ari Heroin gusa. 

    Kuva icyo gihe byamugize imbata, kubireka biranga kugeza aho afashe umwanzuro wo guhiga amafaranga yo kubigura. Mu 2017 yatangiye kujya i Kampala kubirangura anacuruza. Ati “Nahuye n'umuntu mubi noneho, twari twaramenyekanye bamubwira ko nanjye mbikoresha, aravuga ngo muzamunzanire, arambwira ngo ni wowe Fireman? Arambwira ngo buri mukozi wanjye aguha amapaki abiri.

    Nkibona ukuntu bacuruza kandi bo batabinywa, yaba we ndetse n'abamwungirije bamufasha gucuruza (delears) ntibabinywa, umuntu ubinywa ni uwa gatatu ucuruza. Ibaze garama yacyo imwe igura ibihumbi 30, ikilo ni Miliyoni 30, njye nabonye ibilo 5, ambwira ngo izi ni miliyoni 100. Mbonye amafaranga arimo ndavuga ngo uwajya i Kampala ko nahabonye umuzigo urenze. Icyo gihe Uganda byabaga bihendutse kuko garama 1 mu Rwanda igura 25 (ibihumbi 25), Uganda yaguraga ibihumbi 9.”

    Kuva icyo gihe yahise yinjira mu bucuruzi akajya ajya muri Uganda kurangura akaza gucuruza mu Rwanda, yatangiye ubu bucuruzi agujije amadorali 200. Yavuze ko ajya kubireka yagiye muri Uganda kurangura agatanga ibihumbi 80 bakamuha ifu ya kawunga. Avuga ko yahise asubira hasi abura igishoro noneho ajya ku muhanda gushaka ibyo kunywa ari nabwo yaje gufatwa mu mwaka wa 2018 ajyanwa Iwawa, aho ashimira Imana kuko yari yarabuze uko abivamo.

    Fireman yatanze ubuhamya bw’ubuzima yabayemo bwo kunywa no gucuruza mugo

    Yajyanywe Iwawa kugororwa kubera ibiyobyabwenge byari byaramubase

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109620/ikilo-kimwe-ni-miliyoni-30-f-fireman-yahishuye-uko-yashituwe-nakayabo-kari-mu-bucuruzi-bwa-109620.html

  • Bwiza yahawe ikaze muri Kikac, avuga intego y… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021, mu muhango wabereye kuri Baoba Hotel i Nyamirambo witabiriwe n'umujyanama w'abahanzi Muyoboke Alex, Dj Theo Umuyobozi w'Ibusumizi, ababyeyi be, Junior Giti na Mico The Best.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Kikac Music Label, Dr Kintu yashimye buri wese wagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'irushanwa “The Next Diva-Indi Mbuto” ryatumye Bwiza bamumenya bakaniyemeza kumufasha.

    Avuga ko uyu mushinga wo guhitamo umuhanzi wo gufasha bari bawumparanye igihe, ubu bakaba bishimira ko babashije kuwuvana mu mpapuro bakawushyira mu bikorwa.

    Uyu muyobozi yavuze ko irushanwa “The Next Diva-Indi mbuto” bifuza ko rijya ku rwego rushimishije kugira ngo 'rirusheho kubyarira inyungu umuhanzi cyane ko iyo ufite impano igomba ku gutunga.'

    Dr Kintu avuga ko umuhanzi ari nk'uruganda. Ko Bwiza afite buri kimwe cyose kizamufasha kuva ku rwego rumwe akagera ku rundi, ashima ababyeyi be bemeye ko akora umuziki.

    Bwiza winjiye muri Kikac, yavuze ko zari inzozi ze gukora umuziki, ashima ababyeyi be bamuba hafi bakamuyobora mu nzira nziza, anashima Kikac yemeye kumuherekeza mu rugendo rw'inzozi ze.

    Uyu mukobwa yashimye basaza be mu muziki Mico The Best na Danny Vumbi asanze muri Label, avuga ko bamufasha kuva yahabwa ikaze.

    Bwiza yavuze ko ataje gutegana imitego n'abo asanze mu kibuga. Ati 'Icyo navuga umuziki nje gukora si uwo guhatana n’abo mpasanze ahubwo umuziki nje gukora ni uwo gufasha abo mpasanze ngatanga umusanzu wanjye mu muziki Nyarwanda.'

    Muyoboke Alex, umujyanama w'umuhanzi Chris Hat, yabwiye Bwiza kurangwa n'imyitwarire ibereye umwari w'i Rwanda kandi agakora atumbiriye intego ye.

    Mico Prosper uzwi nka Mico The Best, we yavuze ko ashima intambwe agezeho ayitereshejwe n'abarimo inzu y'umuziki ya Super Level yavuye ku isoko ry'umuziki ndetse na Kikac Music Label abarizwamo muri iki gihe.

    Ababyeyi ba Bwiza Emerance [Karake na Uwimana Jeane], bavuze ko bamwe mu babyeyi batiyumvishaga ko umuziki ari akazi nk'akandi, bashima Kikac yahisemo umwana wabo.

    Bai 'Mbere umubyeyi ntiyabonaga neza umwana we ko yakwinjira muri ibi bintu ariko uyu munsi biragenda bigaragara ko impano y’umwana iyo wayibonye kare ntuyiteho uba uhemukiye umwana.'

    Bavuze ko impano ya Bwiza yarandaranze kuva mu buto bwe. Bati 'Bwiza iyi mpano ye twayibonye kera arayizamukana muri korali aho yigaga tugenda tuyibona ari nayo mpamvu twamuhaye umwanya dushimira Kikac yamwakiriye ari nabo bamukurikirana.'

    Bwiza Emerance yinjiye muri Kikac Music Label ahita asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Available”

    Aba babyeyi bavuze ko bashyigikiye umwana wabo, kandi ko bazamufasha guhuza umuziki n'amasomo akurikirana muri Kaminuza mu mwaka wa kabiri.

    Bati 'Twarishimye cyane. Ndabizi ko Bwiza ari mu maboko meza ya Kikac kandi arubaha ndetse yubaha Imana ndabizi ko azakomeza gushyigikirwa.'

    Next Diva ni irushanwa rizajya riba buri nyuma y’imyaka ibiri. Umuhanzi akazajya asimburwa nyuma y’imyaka itatu ariko mu gihe akiri muri Kikac azajya ahabwa ibintu byose nkenerwa. 

    Bwiza Emerance aherutse guhishurira INYARWANDA ubuzima bwe:

    Ni umukobwa w'inseko icyeye n'amenyo y'urwererane. W'ijwi ryiza rijyanishije n'uburanga.

    Bwiza Emerance yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Ishami rya Hospitality and Tourism Management, aho yatangiye kwiga mu 2020

    Ni imfura mu muryango w'abana bane, mu bakobwa babiri n'abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba.

    Yavukiye i Gitarama mu Karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo, umuryango uza kwimukira i Kigali nyuma bajya gutura i Nyamata

    Amashuri abanza yize kuri Kigali Harvest ku Kimihurura. Igihimba rusange (O Level, Tronc Commun), yize kuri Saint Joseph amaze gufata ishami ryo kwiga (A Level) yize kuri Saint Bernadette mu Karere ka Gisagara, asoreza ayisumbuye kuri Saint Aloys mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

    Yakuze akunda umuziki ahanini biturutse ku kuba yarajyanaga n'ababyeyi be mu rusengero akishimira uko baririmba.

    Uko yigiraga hejuru mu myaka ni nako yajyaga kuririmba muri korali zitandukanye zirimo iz'abana arabikomeza kugeza n'ubu.

    Uyu mukobwa yaririmbye muri korali kuva ku myaka umunani y'amavuko, ku buryo atazibuka neza amazina. Ndetse muri iki gihe ni umwe mu baririmbyi b'urusengero asengeramo rwakoreraga i Kigali nyuma rwimukira i Nyamata.

    Yakuranye inzozi zo gukora umuziki mu buryo bw'umwuga, ku buryo mu bihe bitandukanye yagiye agerageza kwinjira mu muziki ntibikunde.

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa Kikac Music Label, Dr Kintu, umuhanzikazi Bwiza Emerance ndetse n'umuhanzi Mico The Best  

    Umuyobozi Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya KIKAC Music Ltd, Uhujimfura Jean ClaudeBwiza Emerance ni we musitari mushya mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac Music Label   Mico The Best yashimye intambwe agezeho ayitereshejwe n'abarimo inzu y'umuziki ya Super Level
    Uwimana Jeane, nyina w’umuhanzikazi Bwiza Emerance yavuze ko umwana we yagaragaje impano kuva mu buto bwe

    Karake, Se wa Bwiza avuga ko biyemeje gushyigikira umwana wabo

    Muyoboke Alex yasabye Bwiza kuzarangwa n’imyitwarire iboneye

    Kikac Music Label yamurikiye itangazamakuru umuhanzikazi igiye gufasha

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “AVAILABLE” YA BWIZA

    “>

    AMAFOTO: Babou_daxx

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109626/bwiza-emerance-yahawe-ikaze-muri-kikac-avuga-intego-ye-mu-muziki-amafoto-109626.html

  • Umunyarwanda Rukundo Dismas yegukanye ikamba… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa kane tariki 16 Nzeri 2021, mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d'Ivoire, hasojwe irushanwa Mister Africa International aho ryegukanwe n'umunya-Angola Eryvaldo Reis

    Rukundo wari uhagarariye yashimye abamubaye hafi avuga ko nubwo atabashije kwegukana ikamba rya Mister Africa International ariko 'negukanye irya Mister Substance Africa International 2021 [Bisobanuye umusore ugaragara neza].'

    Rukundo Dimas yari mu basore icyenda bageze mu cyiciro cyibanziriza icya nyuma. Harimo uwo muri Cameroon, Togo, Nigeria, Congo, Zimbabwe, Ivory Coast, Sierra Leone, u Rwanda ndetse na Angola.

    Iri rushanwa ryari rihatanyemo abasore 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika harimo na Rukundo Disman w'imyaka 26 wari uhagarariye u Rwanda.

    Miss Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w'igishongore. Eryvaldo Reis wegukanye ikamba yasimbuye Emmanuel Umoh wari umaze umwaka afite iri kamba.

    Muri iri rushanwa kandi, Asanga Braine Check wo muri Cameroon yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa'.

    Mu 2020, iri rushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, ibice bimwe by'iri rushanwa byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

    Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Mu 2015, rwahagarariwe na Turahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya Moshions ifatawa nka nimero ya mbere mu Rwanda, aho yabashije kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

    Mu 2017, u Rwanda rwahagarariwe na Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister Africa International, bimuhesha amahirwe atandukanye.

    Mu 2018, Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ni we wari guserukira u Rwanda ariko ntiyagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.



    Rukundo yagaragaje ko atewe ishema n’ikamba yegukanye


    Rukundo yashimye abamushyigikiye muri Mister Africa International 2021


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109622/umunyarwanda-rukundo-dismas-yegukanye-ikamba-muri-mister-africa-109622.html

  • Mu gahe ke ka nyuma yagaragaje icyo ashoboye!… – #rwanda #RwOT

    Simon Cowel yagarutse ku buzima bwa Jane Marczewski [Nightbirde], avuga ku kiganiro yagiranye n’uyu muririmbyi witabiriye irushanwa mpuzamahanga rya American Got Talent ariko afite kanseri y'ibihaha, urutirigongo n'umwijima.

    Agira ati: 'Nk’uko mubizi, kumuha icyubahiro nifashishije 'Golden Buzzer' iri joro ntibyakora. Ariko navuganye nawe none namubwiye nti nguhamagaye kuko nzi uko wiyumva.' Simon yemera ko Jane yari kuzatsinda iyo aguma mu marushanwa ati: 'Yakabaye yatsinze iri joro ndahamanya n'intekerezo zanjye ko aba yabikoze kandi nawe arabizi indani muri we.'

    Akomeza agira ati: 'Ariko na none yafashe umwanzuro ukwiriye, turabura Jane iri joro na none ariko amakuru meza ahari ni uko ubu ameze neza ndabizi ko yakabanye natwe iri joro gusa icyo namubwira ni uko mu rukundo rwinshi tumuzirikana, mera neza turagukunda.' Ibi bika bije nyuma y’uko Simon yaherukaga gutangaza ko Nightbirde ameze nabi mu busanzwe ariko akaba yatanze icyizere ko uyu mukobwa ahagaze neza.

    Jane Marczewski yavutse kuwa 31 Ukuboza 1990, ni umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo. N’ubwo bwose yatangiye gukora umuziki cyera yashyize hanze indirimbo ya mbere mu mwaka wa 2019, yamamara cyane ubwo yitabiraga amarushanwa abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya American Got Talent akaririmba indirimbo ye bwite bikanyura abagize akanama nkempuramaka n'abitabiye icyiciro cya 16.

    Yavukiye muri Leta ya Ohio mu gace ka Zanesville. Nyuma gato y’uko aririmbye indirimbo ye 'It's Ok' yahise iba iya mbere kuri iTunes n'iya kabiri kuri Youtube mu zikunzwe kandi zihererekanwa na benshi kuri izi mbuga.Ubwo uyu mukobwa yagaragaraga ku rubyiniro rwa AGT yarimo arwana n'ubuzima ahangana asigaranye amahirwe yo kubaho angana na kabiri ku ijana.

    Nyuma y'amajonjora Nightbirde yahise yikura mu marushanwa avuga ko ubuzima buri kumukomerera akeneye igihe ngo ahangane na kanseri. Amwe mu magambo agize indirimbo ye 'It's ok' yazamuye amarangamutima ya benshi agira ati: 'Nimukiye muri California mu gihe cy’izuba, nahinduye izina ntekereza ko bizahindura ibitekerezo byanjye, natekereje ko ibibazo byanjye byose, bizasigara inyuma.'Asa n’ukomoza ku buzima bwe ko ntacyabuhindura kandi ko ari ibyo akwiye kubyemera kandi yamaze kubyakira.

    Simon Cowel ubwo yumvaga indirimbo ya Jane Nightbirde yamukoze ku mutima amuhundagazaho ibishashi by’ibyishimo amusanga ku rubyiniro barahoberana banaseka

    Nightbirde areshya na metero 1 n’ibice mirongo 75, afite ibiro kuri ubu 46 benshi bakomeje kwegeranya ubushobozi bamushyigikira mu bihe bikomeye arikunyuramo

    Amahirwe yo kubaho y’uyu mukobwa kubera kanseri angana na 2% ari ku kigereranyo kingana n’umwaka mu buhanga bwa muntu n’ubwo Imana ikora ibyayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109628/mu-gahe-ke-ka-nyuma-yagaragaje-icyo-ashoboye-simon-yemeje-ko-nightbirde-yari-bwegukane-ame-109628.html