Category: Uncategorized

  • Abashaka kwinjira muri Polisi y'igihugu bashyizwe igorora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda imaze gushyira hanze itangazo rihamagarira abasore n'inkumi bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw'aba ofisiye (Cadet course) n'Abapolisi bato(Basic course)

    Mu itangazo Polisi y'u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa gatanu, rigaragaza ko abujuje ibisabwa bazatangira kwiyandikisha guhera kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Nzeri 2021 kugeza tariki 05 Ugushyingo 2021 ,ku cyicaro cya Polisi mu turere.

    Source : https://yegob.rw/abashaka-kwinjira-muri-polisi-yigihugu-bashyizwe-igorora/

  • Bahavu Janet yasabye abafana be kumusengera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Usanase Janet wamamaye muri filime ya city maid yakinnyemo yitwa Diane, yatangaje ko amaze iminsi arwaye Covid-19. Ibi Janet yabitangarije mu mashusho yanyujijwe kuri channel ya YouTube ya Fleury&Janet.

    Bahavu kuri ubu ukuriwe, yatangaje ko mu minsi ishize yanduye Covid-19 gusa kuri ubu ngubu arimo koroherwa akaba yaboneyeho n'umwanya wo gusaba abafana be kumusengera. Umugabo we, Fleury Ndayirukiye, yavuze ko ariwe wabanje kurwara Covid-19 gusa nyuma Bahavu nawe aza kuyirwara ndetse Bahavu yerekanye isaha ya RBC yambitswe isanzwe yambikwa abarwayi ba Covid-19 kugirango babashe kumenya aho abo barwayi baherereye.

    Bahavu yatangaje ko yarwaye Covid-19

    Muri aya mashusho yashyizwe kuri YouTube ari naho abafana ba Fleury&Janet bamenyeshejwe ko Janet yarwaye Covid-19, umugabo wa Janet ariwe Fleury yasengeye umugore we amusabira ku Mana ngo abashe gukira Covid-19 ndetse asaba n'Imana kubarindira abafana babo.

    Fleury yasengeye umugore we, Bahavu

    Source : https://yegob.rw/bahavu-janet-yasabye-abafana-be-kumusengera/

  • Rukundo waruhagarariye u Rwanda muri Mister Africa yegukanye ikamba ry'Umusore ugaragara neza [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Rukundo Dimas yari mu basore icyenda bageze mu cyiciro cyibanziriza icya nyuma. Harimo uwo muri Cameroon, Togo, Nigeria, Congo, Zimbabwe, Ivory Coast, Sierra Leone, u Rwanda ndetse na Angola.

    Iri rushanwa ryari rihatanyemo abasore 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika harimo na Rukundo Disman w'imyaka 26 wari uhagarariye u Rwanda.


    Miss Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w'igishongore. Eryvaldo Reis wegukanye ikamba yasimbuye Emmanuel Umoh wari umaze umwaka afite iri kamba.


    Muri iri rushanwa kandi, Asanga Braine Check wo muri Cameroon yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa'.

    Mu 2020, iri rushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, ibice bimwe by'iri rushanwa byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

    Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Mu 2015, rwahagarariwe na Turahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya Moshions ifatawa nka nimero ya mbere mu Rwanda, aho yabashije kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

    Mu 2017, u Rwanda rwahagarariwe na Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister Africa International, bimuhesha amahirwe atandukanye.

    Mu 2018, Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ni we wari guserukira u Rwanda ariko ntiyagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rukundo-waruhagarariye-u-rwanda-muri-mister-africa-yegukanye-ikamba-ry-umusore

  • Dr. Emmanuel Ugirashebuja yagizwe Minisitiri w'Ubutabera #rwanda #RwOT

    Dr.Ugirashebuja yanakoze mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda igihe kinini akuriye ishami ry'amategeko.

    Dr. Emmanuel Ugirashebuja asimbuye Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani (kuva muri Gicurasi 2013) ari Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, uherutse kugirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza.

    Itangazo rishyira Dr Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutabera ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 17 Nzeri 2021.

    Dr Ugirashebuja w'imyaka 45,yari amaze amezi arindwi avuye ku mwanya wa Perezida w'Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EACJ).

    Dr Ugirashebuja Emmanuel yavukiye i Nairobi ku wa 25 Ukuboza 1976. Afite Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) mu Mategeko yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/dr-emmanuel-ugirashebuja-yagizwe-minisitiri-w-ubutabera

  • Umutoza Tuchel yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye umukozi we wo mu rugo #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa cy'urukundo yakoreye umukozi we wo mu rugo ukomoka muri Philippines,yaguriye inzu ndetse akishyurira umwana we w'umuhungu ibitaro.

    Uyu mukozi wa Tuchel yaje mu Bufaransa aje gushaka akazi ko mu rugo kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura ibitaro umuhungu we abagwe umutima.

    Uyu mukozi yagize amahirwe akubitana n'uwari umutoza wa Paris Saint-Germain,Thomas Tuchel,amuha akazi ariko ngo uyu mugore yakoraga amasaha y'ikirenga kugira ngo abone amafaranga menshi abashe kuvuza umwana we.

    Uyu mutoza w'Umudage w'umunyabuntu yakoze mu mufuka we kugira ngo afashe uyu mugore nyuma yo kumenya ko akora amasaha y'ikirenga kugira ngo avuze umwana we.

    Tuchel w'imyaka 48 yamaze imyaka 2 atoza ikipe ya PSG ndetse yari atuye mu karere kitwa Hauts-de-Seine mu mujyi wa Paris.

    Uyu mutoza n'umugore we Sissi bakimara kugera mu Bufaransa bavuye mu ikipe ya Borussia Dortmund,bahaye akazi umukozi wo mu rugo ukomoka muri Filipine.

    Uyu mugore yarakoraga cyane ndetse igihe cyose umuryango wa Tuchel umukeneye ukamubona byatumye bibaza impamvu akora ubutaruhuka.

    Uyu mugore yabaye inshuti y'umuryango wa Tuchel kugeza ubwo bamufungukiye bamubaza impamvu akora cyane ubutaruhuka,ababwira ko afite umwana urwaye umutima yabuze amafaranga yo kumuvuza.

    Umutoza Tuchel yakozwe ku mutima n'ubwitange bw'uyu mugore ahita yishyura amafaranga yose akenewe kugira ngo umwana we abagwe atabanje kubaza uyu mugore.Iki gikorwa cyo kubaga uyu mwana cyagenze neza cyane,asubira kuba muzima.

    Ubwo Tuchel yarimo arwana nibyo kwirukanwa na PSG,yahise yegera uyu mukozi we amubaza inzozi zikomeye yumva afite mu buzima.

    Uyu mugore yamusubije ko arota gusubira iwabo muri Filipine akubaka inzu nziza yo kuzabanamo ubuzima bwe bwose n'umuryango we.

    Thomas Tuchel yahise yirukanwa na PSG ajya muri Chelsea ariko mbere yo kugenda ntiyibagiwe uyu babanye neza,yahise amugurira inzu nziza cyane muri Philippines atuyemo ubu n'umuryango we.

    Iyi myanzuro yose Tuchel yafashe yayifatanyije n'umugore we Sissi umushyigikira mu kazi ke ka buri munsi ndetse amaze imyaka 12 amutera imbaraga.

    Uyu mugore ari mu bagira inama Tuchel ku bijyanye n'aho akwiriye kujya gutoza ndetse ngo niwe waje gushaka inzu bazabamo ubwo Tuchel yari agiye kuza muri PSG.

    Tuchel n'umugore we Sissi bafitanye abana 2 b'abakobwa ndetse uyu mutoza atabwo akunda kuvugwa cyane mu binyamakuru cyangwa ngo yigaragaze cyane.


    Tuchel n'umugore we Sissi bahinduriye ubuzima umunya Philippines

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-tuchel-yakoze-benshi-ku-mutima-kubera-ibyo-yakoreye-umukozi-we-wo-mu

  • Amagambo aryoheye amatwi 4 wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose wamubwiye #rwanda #RwOT

    Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

    Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n'iby'agaciro gakomeye by'umwihariko ku bantu bakundana.

    Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

    Uri uw'agaciro kuri njye

    Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk'iby'agaciro ari zahabu n'ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n'amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw'agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

    Umfatiye runini.

    Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n'abantu benshi mu buzima, afashwa n'abantu benshi kandi bakomeye.

    Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy'ubuzima bwe ni wowe umugize.

    Nkwibonamo

    Ibaze uhuye n'umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.

    Refe:herbeauty.co

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/amagambo-aryoheye-amatwi-4-wabwira-umukunzi-wawe-akamurutira-andi-yose

  • Mu mwambaro wa Visit Rwanda! Myugariro w’umunyarwanda wakinaga muri Uganda yasinyiye Bugesera FC #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya KCCA muri Uganda, Nemeyimana Kato Samuel yamaze gusinyira ikipe ya Bugesera FC amasezerano y’imyaka 2.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yageze mu Rwanda uyu munsi yambaye jersey ya PSG iriho Visit Rwanda aho yahise anashyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo KCCA yemeje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye y’imyaka 2.

    Uyu musore akaba yarigeze guhamagarwa mu ikipe y’iguhugu y’u Rwanda ariko ntiyitabira ubutumire kuko na Uganda yahise imuhamagara ariko nayo ntiyayikiniye.

    Aje muri Bugesera FC nyuma y’uko yari yavuzwe muri Rayon Sports na APR FC ariko akaba yarahakaniye ISIMBI ko hari ibiganiro yagiranye n’iyi kipe.

    Yamaze kuba umukinnyi wa Bugesera FC

    Yaje yambaye Visit Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mwambaro-wa-visit-rwanda-myugariro-w-umunyarwanda-wakinaga-muri-uganda-yasinyiye-bugesera-fc

  • Mukarujanga yabyaranye n'umuhanzi ukizamuka uherutse kurangiza amashuri yisumbuye #rwanda #RwOT

    Mukarujanga yabwiye shene ya X Large TV yo kuri You Tube ko yasabye uyu muhanzi ko babyarana abyakira neza.

    Ati 'Byanze bikunze hari ukuntu mubana hakaba ibintu muteganya nubwo muba mutabyiha….Iyo mubana muba muvuga ko umwana ashobora kuboneka.Mbimubwiye byanze bikunze byaramutunguye ariko abyakira neza kuko twabishakaga.'

    Uyu mugore yakomeje avuga ko mu myaka itanu aribwo bazatangaza niba bazabana nk'umugabo n'umugore gusa uyu musore we yavuze ko bari kubitekereza vuba kuko bose baba iwabo.

    Uyu musore wabyaranye na Mukarujanga, arangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2021.

    True Boy ni umusore mushya mu muziki. Yakoze indirimbo zirimo Ibituzura yakoranye na Social Mula na Nkufashe mu gihe Mukarujanga yamenyekanye muri filime 'Haranira kubaho' hamwe na ba Samusure n'abandi.

    Mukarujanga wavuze ko mu myaka 5 aribwo yazabana n'uyu musore nibaramuka bakiri kumwe,yari asanzwe afite umwana yabyaye muri 2014.

    Yavuze ko uyu musore atamufuhira kuko ngo 'iyo umuntu aguhaye ibiguhagije asagurira n'abandi.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/mukarujanga-yabyaranye-n-umuhanzi-ukizamuka-uherutse-kurangiza-amashuri

  • Reece James ari guhigisha uruhindu abajura bateye urugo rwe bamwiba imidari #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru w'imyaka 21 yavuze ko itsinda ry'abajura ryinjiye mu nzu ye ku wa kabiri ari ku mukino ikipe ye ya Chelsea yatsinzemo Zenit muri Champions League, maze batwara aka gasanduku karimo imidali ye yatwaye muri Champions League, Super Cup, n'umudari wa Euro 2020.

    James yasangije abantu amashusho menshi ya CCTV y'ubujura butangaje bwamukorewe, yerekana abantu bane bari kugenda mu rugo rwe kandi bamurika mu nzu.

    Videwo imwe yerekanye itsinda ry'abantu 4 bagerageza gukingura amarembo y'urugo rwe y'umuriro banateruye isanduku irimo iyi midari ye bayijyana mu muhanda.

    Myugariro wa Chelsea yasangije abafana aya mashusho yo hanze y'urugo rwe mu rwego rwo kubasaba kumufasha “kumenya aba bajura no kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

    Yongeyeho ati: “Ndizera ko twese hamwe dushobora gufata abo bantu no gutanga ubutabera aho bugomba.”

    James yemeje mu magambo ye kuri Instagram icyo gihe ko atari mu rugo kandi ko ubu “afite umutekano kandi ameze neza”.

    Yavuze ko yababajwe cyane n'ubujura bw'imidari ye, ariko yongeraho ati: “Iyi midari yatsindiwe mpagarariye Chelsea n'Ubwongereza -icyubahiro gutwarwa na rimwe naba mfite imidari cyangwa ntayifite.”

    “Nubwo bimeze bityo ariko, ndasaba abafana banjye muri Chelsea n'Ubwongereza kumfasha kumenya no gufungisha abo bantu bafite ubwenge buke, batazigera basinzira neza,kuko ibimenyetso bibashinja bihari.

    “Abapolisi, abajyanama banjye na Chelsea FC (n'abandi benshi) bose bari inyuma yanjye kuko dukataje mu kumenya aba bajura abo aribo.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reece-james-ari-guhigisha-uruhindu-abajura-bateye-urugo-rwe-bamwiba-imidari