Category: Uncategorized

  • Rutsiro: Bagiye kunguka ivuriro rizunganira ibitaro by’Akarere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bashyize ibuye ry
    Bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iryo vuriro

    Gasangwa John, ubuyobozi wa Arise Rwanda yabitangaje mu gutangiza ibikorwa byo kubaka iryo vuriro ‘Kivu Hill medical center’ ku itariki ya 17 Nzeri 2021, akavuga ko rizafasha abatuye Rutsiro kubona serivisi nziza z’ubuzima kandi zihendutse.

    Gasangwa avuga ko ibikorwa byo kubaka ivuriro babiteguye mu myaka itatu ishize, nyuma y’uko bakoze ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.

    Agira ati “Twatanze amazi meza ku batuye i Boneza, twatanze inka muri gahunda ya Girinka, twafashije abagore kubitsa no kugurizanya kandi dufasha abarwayi kubavuza no kububakira ishuri ryiza ryigisha imyuga, gusa byakomeje kuboneka ko abaturage bafite ikibazo cy’ubuvuzi”.

    Ivuriro rizubakwa mu mudugudu wa Rwimbogo Akagari ka Bushaka mu Murenge wa Boneza.

    Iryo vuriro ngo rizaba ryuzuye mu gihe cy
    Iryo vuriro ngo rizaba ryuzuye mu gihe cy’umwaka umwe

    N’ubwo hari hasanzwe poste de santé, Gasangwa atangaza ko Kivu Hill medical Center izaba irenze ikigo nderabuzima mu gutanga serivisi.

    Yongeraho ko ibikorwa byo kubaka iryo vuriro bizatwara arenga miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda bikazatwara umwaka umwe.

    Gasagwa agira ati “Ibikorwa byo kubaka birahita bitangira, kandi abaturage bazabona imirimo kuko hazajya hakoreshwa abakozi 200”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Christophe Mudaheranwa, avuga ko Akarere ka Rutsiro kahoranye inzozi zo kubona ibitaro byunganira iby’Akarere bya Murunda, none bakabije inzozi.

    Ati “Twahoranye inzozi zo kubona ibitaro bya kabiri, none dukabije inzozi. Turyitezeho kubona serivisi nziza ariko turyizeyeho n’iterambere rizamura abaturage kuko hazaza abakozi bashya bakenera aho kuba, hari imirimo mishya igiye kuboneka ndetse n’ibikorwa remezo bigiye kwiyongera”.

    Nzabamwita Cyprien ni umuturage mu Mudugudu wa Rwimbogo ahazubakwa ivuriro, avuga ko bakoraga ingendo ndende bajya ku bitaro, kuba babonye ivuriro rishoboye ribegereye barishimye.

    Ati “Byasabaga amasaha ane kujya ku bitaro n’amaguru, waba urwaye udafite ubushobozi bikagorana, kuba batuzaniye ivuriro rishoboye twabyishimiye”.

    Tariki 17 Nzeri 2015 ni bwo Arise Rwanda yatangiye ibikorwa byo kubaka ishuri none tariki 17 Nzeri 2021 ni bwo bashyizeho itafari ahazubakwa ivuriro.

    source : https://ift.tt/3AlvE12

  • Umubyeyi w’imyaka 40 yishwe n’umwuma arengera ubuzima bw’abana be #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubyeyi yitabye Imana ariko abana barokoka iyo mpanuka
    Umubyeyi yitabye Imana ariko abana barokoka iyo mpanuka

    Uwo mubyeyi witwaga Mariely Chacon, yatanze ubuzima bwe kugira ngo arengere ubw’abana be babiri. Ubundi yari gahunda yo gutembera mu rwego rw’umuryango, ubwato barimo bwari burimo abantu 9, nyuma buza gukubitwa n’umuhengeri urabumena, ndetse batakaza n’icyerekezo bajyagamo, kuko bavaga aho bavuka hitwa i Higuerote muri Venezuela bagana ku kirwa kidatuwe cya La Tortuga muri Caraibes, ariko ntibabigeraho.

    Ibyo bikimara kuba, Mariely n’abana be babiri ndetse n’umuntu ubarera, bamaze iminsi ine mu gice cy’ubwato kitari cyangiritse, ‘canot de sauvetage’, ariko bakomerewe cyane n’igipimo cy’ubushyuhe cyari hejuru cyane.

    Kugira ngo abana baticwa n’umwuma bitewe n’inyota ndetse n’ubwo bushyuhe bukabije, Mariely yanyoye inkari ze muri iyo minsi kugira ngo ashobore konsa abana be babiri. Ngo yashoboye kurokora ubuzima bw’abana be, ariko ubwe ntibwarokoka.

    Ubwo ubutabazi bwabageragaho, bwasanze abo bana bombi bizingiye kuri nyina wari wamaze gupfa. Na ho Veronica Martinez w’imyaka 25 wareraga abo bana we ngo bamusanze mu gafirigo gato kaba mu bwato, yagiyemo ngo yihishe ubwo bushyuhe bukabije. Uwo mukobwa wareraga abana ndetse n’abo bana kuko babasanze bakiri bazima, ngo bahise babihutana kwa muganga kugira ngo bitabweho, kuko bari bafite ikibazo cy’umwuma, bababutse kubera ubushyuhe bukabije. Ikindi bose uko ari batatu, ngo bagaragazaga ibimenyetso by’ihungabana.

    Ise w’abana we ngo ari mu baburiwe irengero. Mariely, abaje gutabara basanze amaze amasaha makeya apfuye. Urupfu rwe ngo rukaba rwaratewe n’uko hari zimwe mu ngingo zananiwe gukomeza gukora bitewe no kubura amazi mu mubiri kandi ngo bishoka ko icyo kibazo cyongerewe uburemere no konsa nk’uko abaganga babivuze.

    Ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bw’akababaro bwakomeje kwiyongera, abantu bashima umutima w’uwo mubyeyi. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati “Sinigeze ngira amahirwe yo guhura na we. Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwawe ivuze byinshi ku byari mu mutima mwiza wawe, uri umucyo iteka ryose”.

    Humberto Chacon, ise wa Mariely yavuze ko “Urwo rugendo rwo mu bwato rwari urugendo rwari urugendo rusanzwe, uwo muryango wateguye kugira ngo bashimishe abana babo”.

    Ni urugendo rwatangiye ku itariki 3 Nzeri 2021, ariko ubwato bugira ikibazo, nyuma ubutabazi buza kurokora abo bwarokoye harimo abo bana babiri ku itariki 7 Nzeri 2021, nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo cya Venezuela bushinzwe ibyo mu mazi.

    https://metro.co.uk/2021/09/17/shipwrecked-mum-dies-at-sea-after-drinking-own-urine-to-save-children-15273129/

    https://www.closermag.fr/vecu/faits-divers/a-la-derive-en-pleine-mer-avec-la-nounou-une-maman-se-sacrifie-pour-sauver-ses-enfants-1400845


    source : https://ift.tt/3Ewzd6Q

  • Bugesera : Batatu barimo umugore w’umusirimu batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba moto #rwanda #RwOT

    Aba bantu uko ari batatu barimo kandi Iradukunda Pacifique w’imyaka 20, Kwizera Bienvenue w’imyaka 21 bafashwe tariki 16 Nzeri 2021. Moto yibwe ni iy’uwitwa Sibomana Athanase w’imyaka 34.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Sibomana yibwe moto ku mugoroba wa tariki ya 15 Nzeri ahita atanga amakuru. Umuturage bariya bagiye kubitsaho moto yaje kubyumva ahita abimenyesha Polisi.

    CIP Twizeyimana yagize ati 'Ku mugoroba w’iriya tariki Sibomana yagiye gusura umubyeyi we asiga moto ku muryango w’inzu, Iradukunda na Uwamahoro baranyonyombye buhoro binjira mu rugo basunika ya moto barayijyana. Bigiye imbere bajya aho Kwizera akorera bamwaka urufunguzo rw’urucurano batsa ya moto bajya kuyibitsa umuturage bayisiga aho barataha.'

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko umuturage babikijeho Moto mu gitondo yaje kumva amakuru ko hari umuntu urimo kurangisha moto yabuze, yahise yibuka ko Iradukunda na Uwamahoro baje kumubitsaho moto kandi asanzwe abazi neza ko nta moto bagira ndetse nta n’aho bayikura. Yihutiye gutanga amakuru hatangira gushakishwa bariya babiri, bamaze gufatwa bemeye ko aribo bayibye ndetse ko urufunguzo rwo kuyatsa baruhawe na Kwizera Bienvenu nawe yahise afatwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bihutiye guhanahana amakuru bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa ndetse na nyiri moto arayibona, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye batangira amakuru ku gihe. Sibomana nawe yashimiye abaturage na Polisi kuba bahise bakora ibishoboka byose moto ye ikaboneka bidatinze.

    Abafashwe uko ari 3 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rilima kugira ngo bakorerwe idosiye.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira ; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije ; kwiba byakozwe nijoro ; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Batatu-barimo-umugore-w-umusirimu-batawe-muri-yombi-bakurikiranyweho-kwiba-moto

  • Abanyerondo bakubiswe n’abagore mu Mujyi rwagati umwe bakamutura hasi basobanuye uko byagenze #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri ku mbugankoranyambaga hagaragaye amashusho ya bamwe mu bakora ubucuruzi butemewe bukorerwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali abazwi nk’abazunguzayi. Aba bagaragaye bahohotera bamwe mu banyerondo bashinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali.

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugunge,Akagari ka Kiyovu ahazwi nko ku isoko rya Nyarugenge, hari ku isaha ya saa saba z’amanywa.

    Abazunguzayi batangiriye kuri Ndayisenge bamuhohotera ubwo yarimo kubabuza gucururiza mu mihanda y’ahazwi nko ku isoko rya Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge

    Ndayisenga Theogene na Ntihigwa Alex ni bamwe mu banyerondo b’umwuga bahohotewe n’abo bazunguzayi kugeza ubu bataragaragara.

    Ndayisenga yagize ati 'Twari turi mu kazi kacu ka buri munsi turimo kwigizayo bariya bazunguzayi tubabwira ko bava mu Mujyi ibyo bakora bitemewe. Aho kugenda batangiye kuturwanya ari nabyo byagaragaye mu mashusho bakubita hasi mugenzi wanjye.'

    Ntihigwa Alex avuga ko yabonye batangiye gusagarira mugenzi we agenda nk’ugiye kubigizayo noneho nawe batangira kumurwanya.

    Yagize ati 'Mugenzi wanjye Ndayisenga yabanje kubigizayo ariko bafite amahane badashaka kugenda, bageze imbere barahindukira mbona batangiye kumurwanya aribwo nagiye nk’ugiye kubigizayo ngo basigeho kurwana ahubwo baba barantangiye nanjye barandwanya aribwo mwabonye mu mashusho nikubita hasi.'

    Aba banyerondo b’umwuga icyo bahurizaho ni uko umubare munini w’abazunguzayi baba mu Mujyi wa Kigali basanzwe basuzugura abanyerondo ko atari ku nshuro ya mbere bagaragaje imyitwarire mibi nk’iriya yo kubasuzugura no kubahohotera.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintedent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yongeye kwibutsa abaturarwanda ko inzego z’ibanze zifite inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Ni muri urwo rwego hifashishwa abanyerondo b’umwuga nk’uko bitaganywa n’iteka rya Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, yibukije abaturage ko bagomba kubaha izo nzego.

    Yagize ati 'Ntibyemewe kubuza inzego za Leta gushyira mu bikorwa gahunda z’Igihugu, twavuga Abanyerondo b’umwuga n’ Urwego rw’umutekano rwunganira Akarere mu by’umutekano (DASSO). Abaturage bagomba kumenya ko izi nzego zishyirwaho n’inzego nkuru z’Igihugu ntibakazisuzugure ngo bazihohotere.'

    CSP Sendahangarwa yakomeje agaragaza ko isuku n’umutekano bigaragara mu Mujyi wa Kigali bidapfa kwizana ko ahubwo bituruka ku ruhare rwa ziriya nzego z’umutekano. Yongeye kwibutsa abantu ko ubucuruzi bugira uko bukorwa ko ubucuruzi bwo mu muhanda bitemewe.

    Ati 'Murabizi ko Umujyi wacu wa Kigali uri mu mijyi irangwa n’isuku n’umutekano, ntabwo bipfa kwikora ahubwo ni uruhare rwa bariya banyerondo bahora bagenzura ko harangwa n’isuku kandi ko nta bikorwa by’akajagari biwurangwamo. Abantu bose mu byiciro bitandukanye berekwa aho gucururiza nta rwitwazo uwo arirwo rwose rwo gukora ubucuruzi bw’akajagari. Uwaba afite ibibazo runaka ntibyaba urwitwazo rwo kurenga ku mabwiriza ahubwo wagana inzego zikagufasha.'

    Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano, iterambere n’ituze ry’Igihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyerondo-bakubiswe-n-abagore-mu-Mujyi-rwagati-umwe-bakamutura-hasi-basobanuye-uko-byagenze

  • Ni ubwa mbere nabona abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports-Umutoza Masudi Djuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi itatu akoresha imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports, umutoza Masudi Juma yavuze ko kugeza ubu atarabona urwego rw’abakinnyi yifuza, aho yanenze abari gukora igeragezwa muri iyi kipe kugeza ubu.

    Mu kiganiro yagiranye na Rayon Sports TV, Masudi Juma yavuze ko ari ubwa mbere abonye abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko bagomba gukomeza gushakisha abandi bakubaka Rayon Sports ikomeye

    Yagize ati “Reka mvugishe ukuri, ni ubwa mbere haje abakinnyi badafite level (urwego) ya Rayon Sports, ufite amahirwe yo gukinisha abanyamahanga batanu bagomba kuba ari abanyamahanga bazi gukina, bafasha.

    “Iyi kipe ni ikipe ifite izina, imaze imyaka hafi ibiri idasohoka, ntabwo wazana umuntu ubayabaye gusa”

    Masudi yatangaje ko Rayon Sports atari irerero, ari ikipe igomba kugira abakinnyi bafite impano

    “Hari abandi bazaza bari kunterefona, bazaza mu cyumweru gitaha turebe dukore ikipe ya 28 bafite ubushobozi bwo gukina, atari babandi ngo bazakurira mu ikipe, niba ari umwana ariko abe afite impano ashobora gukina”

    Rayon Sports ifite n
    Rayon Sports ifite n’abakinnyi bashya bamaze gusinya barimo Mitima Isaac, Muvandimwe JMV, Mico Justin n’abandi

    Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo aho usibye abakinnyi bari mu igeragezwa, iri kwitabirwa na bamwe mu bakinnyi bashya yasinyishije barimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.

    source : https://ift.tt/3znt2y6

  • Burera: Inzu y’ubucuruzi yahiye ibyarimo birakongoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkongi yangije ibicuruzwa byinshi
    Inkongi yangije ibicuruzwa byinshi

    Iyi nzu iherereye mu Kagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, ikaba iy’uwitwa Bigirimana, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021.

    Uwitwa Ndagijimana yavuganye na Kigali Today aherereye ahabereye iyo nkongi, yagize ati: “Twagiye kubona tubona iyo nzu irimo gushya, ibicuruzwa byose byarimo birimo gukongoka. Hacururizwagamo ibintu byinshi bitandukanye. Kubera ukuntu uwo muriro wari ufite ubukana, abakorera hafi y’iyo nzu yashyaga, byabaye ngombwa ko na bo basohora ibicuruzwa byabo kuko bari bafite ubwoba bw’uko na byo bifatwa n’inkongi y’umuriro”.

    Yongeye ati “Urebye umuriro wari uteye ubwoba. Wazambaguje ibintu byinshi byari muri iyo nzu. Kugeza ubu ntituramenya icyaba cyateye iyo mpanuka”.

    Iyo nzu ngo yacururizwagamo ibicuruzwa bigizwe n’ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye, ku buryo abatuye muri iyo santere n’abayigenderera bahahahiraga ku bwinshi.

    Polisi y’u Rwanda ni yo yitabajwe mu kuzimya iyo nkongi y’umuriro ikoresheje imodoka yabugenewe ya kizimyamoto. Amakuru aturuka mu bari aho iyo nkongi yabereye, avuga ko ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye.

    Polisi ni yo yitabajwe mu kuzimya iyo nkongi
    Polisi ni yo yitabajwe mu kuzimya iyo nkongi


    source : https://ift.tt/3lEZBmi

  • Agahinda k'umugore umaze iminsi itanu yarabuze umurongora||yirwa yambaye ikanzu y'abageni. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugore ukomoka muri Tanzania yatunguye abatari bake nyuma yo gutangaza ko amaze iminsi irenga itanu azenguruka umugi ashakisha umusore cyangwa umugabo wakwemera kumugira umugore we.Uyu mugore akaba avuga ko nabura umugabo muri Tanzania azakomereza mu Rwanda.

    Ku mbugankoranyambaga hakomeje kugenda hakwirakwizwa amafoto yuyu mugore witwa Baby Nai uhora wambaye ikanzu yabageni mu ntoki afite icyapa cyanditseho ngo 'ndashaka umugabo ufite imyaka 20 kugeza kuri 70″.

    Nai yabwiye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko yakiriye ubutumwa bw'abagabo benshi bamusaba ko bahura ariko asanga benshi bagamije ko baryamana gusa kandi atari byo ashaka.

    Bivugwa ko uyu mugore yavuze ko nabura umugabo muri Dar es Salaam azakomereza mu yindi mijyi nka Arusha,Mwanza na Mbeya yamubura akerekeza mu bindi bihugu bituranye na Tanzania nka Kenya no mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-kumugore-umaze-iminsi-itanu-yarabuze-umurongorayirwa-yambaye-ikanzu-yabageni/

  • Abdelaziz Bouteflika wayoboye Algeria imyaka isaga 20 yatabarutse ku myaka 84 #rwanda #RwOT

    Abdelaziz Bouteflika wahoze ari Perezida wa Algeria yapfuye afite imyaka 84 nyuma y'uburwayi bw'igihe kirekire.

    Bouteflika yategetse iki gihugu cyo mu majyaruguru y'Afurika mu gihe cy'imyaka hafi 20, yegura mu 2019 nyuma yuko gushaka kwiyamamariza manda ya gatanu kwe guteje imyigaragambyo ikomeye mu mihanda y'iki gihugu.

    Yagize uruhare rukomeye mu ntambara igamije ubwigenge ya Algeria yo mu myaka ya 1950 no mu myaka ya 1960.

    Nuko mu mwaka wa 1999, ubwo Algeria yari ivuye mu ntambara yo gusubiranamo mu gihugu yiciwemo abantu bagera hafi ku 200,000, aba Perezida bisabwe n'igisirikare.

    Kuva yagira uburwayi bw'imitsi yo mu bwonko mu mwaka wa 2013, ni gacye cyane Bouteflika yabonywe mu ruhame. Ubwo burwayi bwashegeshe ubushobozi bwe bwo kuvuga no kugenda.

    Yatangiye politiki hakiri kare: Nyuma yuko Algeria yigobotoye ubukoloni bw'Ubufaransa ikabona ubwigenge mu 1962, yabaye Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa mbere muto mu myaka ku isi afite hagati mu myaka 20, umuhigo ukiriho n'ubu.

    Uwo mwanya yawumazeho imyaka 16, ndetse yari umunyamuryango wigaragaza mu mikorere w'umuryango w'abibumbye (ONU/UN). Nka Perezida w'inama rusange ya ONU mu 1974, yatumiye uwari umukuru w'Abanye-Palestine Yasser Arafat ngo ageze ijambo ku nama rusange ya ONU – ikintu kitari cyarigeze kibaho mbere.

    Yanashimangiye ko Ubushinwa bukwiye kugira intebe muri ONU, ndetse yamagana ubutegetsi bw'ivanguramoko bwa ba nyamucye b'abazungu muri Afurika y'epfo buzwi nka apartheid. Bivugwa ko ari we wahaye Nelson Mandela, wari ukiri umusore, imyitozo ye ya mbere ya gisirikare.

    Igice cyo mu myaka ya 1980 Bouteflika yakimaze mu buhungiro, ahunga ibirego bya ruswa nyuma byaje gukurwaho.

    Yasubiye mu gihugu cye mu myaka ya 1990 agera ku butegetsi mu 1999 – aba Perezida wa mbere w'umusivile wa Algeria mu myaka irenga mirongo itatu yari ishize.

    Uyu mugabo wari uzwi nka “Boutef”, yashoboye kugeza ku mahoro hagati y'igisirikare n'intagondwa ziyitirira idini ya Islam barimo barwana mu ntambara yo muri icyo gihugu.

    Mu 2008, yatangije impinduka mu itegekonshinga rya Algeria yakuyeho igihe ntarengwa cya manda ebyiri kuri perezida – aza kongera gutorwa inshuro ebyiri, nubwo hariho ibirego by'uburiganya.

    Ubwo mu 2011 habaga imyigaragambyo muri Afurika y'amajyaruguru yamenyekanye nka Arab Spring (Printemps Arabe), Bouteflika yihutiye kongera imfashanyo igenewe abaturage ndetse asoza ibihe bidasanzwe byari bimaze igihe kirekire mu gihugu.

    Yagaragaye bwa nyuma mu ruhame mu 2017, hashize imyaka ine arwaye imitsi yo mu bwonko. Icyo gihe yari yatashye inzira ya gariyamoshi inyura munsi y'ubutaka ndetse n'umusigiti wa Ketchaoua wari uherutse kuvugururwa wo mu murwa mukuru Alger.

    Muri icyo gihe, murumuna we Saïd Bouteflika ni we wabonwaga ko ahanini ari we mutegetsi wa Algeria wa nyawe utegekera mu gikari.

    Ubwo byatangazwaga ko Perezida Bouteflika wari urwaye azongera kwiyamamaza kuri manda ya gatanu mu 2019, mu bice bitandukanye by'igihugu hadutse imyigaragambyo yo kumwamagana.

    Iyo myigaragambyo yaje gukaza umurego ku rwego rw'igihugu ikajya iba buri cyumweru, bitandukanye n'indi yari yarabaye mbere muri Algeria.

    Nyuma yuko mbere yari yasezeranyije gusubika amatora ndetse akegura ku butegetsi bitarenze umwaka, Bouteflika yaje guhatirwa kwegura.

    Icyo ni cyo gihe cya nyuma Abanya-Algeria benshi baheruka kubona uyu mugabo wategetse iki gihugu mu gihe cy'imyaka hafi 20.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/abdelaziz-bouteflika-wayoboye-algeria-imyaka-isaga-20-yatabarutse-ku-myaka-84

  • Abdelaziz Bouteflika wayoboye Algeria yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abdelaziz Bouteflika wigeze kuyoboza Algeria
    Abdelaziz Bouteflika wigeze kuyoboza Algeria

    Bouteflika yari amaze imyaka ibiri avuye ku butegetsi, akaba yarabitewe n’igitutu yashyizwe n’abaturage ndetse n’abasirikare batashakaga ubutegetsi bwe.

    Abdelaziz Bouteflika yabaye Perezida wa Nigeria mu 1999, ava kuri uwo mwanya muri 2019, ubutegetsi bwe ngo bukaba bwararanzwe na ruswa cyane, ku buryo byasubije inyuma ubukungu bw’igihugu ari byo byateye abaturage kumwigomekaho, nk’uko bitangazwa na France 24.


    source : https://ift.tt/3EuwLOk

  • Hari abahura n’ihungabana kubera gutwita imburagihe: Abangavu baganirijwe ku itegeko ryo gukuramo inda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyateguwe n’Ikigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, Health Development Initiative (HDI) hagamijwe gusobanurira icyo amategeko ateganya ku gukuramo inda.

    Kuri iyi nshuro mu Karere ka Kamonyi abangavu bagera ku 100 baheruka guterwa inda imburagihe ni bo baganirijwe

    Mporanyi Théobald, Umujyanama muri HDI akaba yarigeze no kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, yavuze ko gukuramo inda bitemewe mu Rwanda ariko hari aho itegeko ribiteganya.

    Ati “Kuko ingingo ya 123 n’iya 124 y’igitabo cy’ibyaha n’ibihano yerekana ko ukuyemo inda akabihamywa n’urukiko ahanwa. Ariko ingingo ya 125 ikaza itanga irengayobora ivuga ibice bitanu aho nta buryozacyaha bubaho iyo umuntu yakuyemo inda.”

    Igice cya mbere ni iyo uwatewe inda ari umwana utaruzuza imyaka 18, icya kabiri ni ukuba umugore yaratewe inda afashwe ku ngufu, icya gatatu ni ukuba umugore yarashyingiwe ku ngufu atabishaka, icya kane ni ukuba utwite yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ku gisantera kitarenze icya kabiri, naho icya gatanu ni igihe byemejwe n’abaganga ko inda atwite ishobora kumutera ibibazo cyangwa ikabitera umwana.

    Yabasobanuriye ko icy’ingenzi gikomeye kirimo ari uko bagomba kumenya ko gukuramo inda bikorerwa ku bitaro bikuru, ibitaro by’akarere cyangwa ibyigenga byemewe na Leta cyangwa ivuriro ryemewe (polyclinic) kandi bigakorwa na muganga wemewe.

    Yasobanuye ko ushaka iyo serivisi iyo ageze kwa muganga adasabwa ibyangombwa bihamwohereza cyangwa icyemezo cy’urukiko cyangwa icy’Urwego rw’ubugenzacyaha.

    Ati “Kuko abenshi baravuga ngo ‘ese nzajyayo ntabanje kugira ibyemezo ntanga’. Ni byo itegeko ryaje gukemura kuko hari ababirenganiragamo kuko kugana ubutabera batindaga ugasanga hajemo izindi ngorane.”

    Yavuze ko iyo ababyeyi b’umwana utaruzuza imyaka 18 badashaka ko inda yatewe ikurwamo kandi we abishaka, hakurikizwa icyifuzo cy’umwana, akajya kwa muganga yitwaje icyemezo cy’amavuko bakamuha iyo serivisi.

    Umwe mu bangavu batewe inda afite imyaka 15 y’amavuko yabwiye IGIHE ko yayitewe na nyirarume kandi yamaze kubyara.

    Yagize ati “Ni marume wayinteye kuko twarabanaga. Ubu namaze kubyara mfite umwana w’amezi umunani. Itegeko riturengera ntabwo nari ndizi ariko wenda iyo mbimenya mbere ryari kundengera simbyarane na musaza wa mama.”

    Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Murerwa Marie, yavuze ko mu bangavu batewe inda imburagihe hari abagiye bahura n’ihungabana ariko babafasha kwiyakira bakabasubiza mu buzima busanzwe bakabasha no kurera abana babo neza.

    Ati “Hari ababa bakiga bakava mu ishuri, ababa mu bukene bakananirwa kwakira ibibabayeho. Turabaganiriza kandi hari no kubakorera ubujyanama kugira ngo barindwe kuba bahungabana kuko hari abahuye n’ihungabana kubera gutwita imburagihe.”

    Yavuze ko babafasha no mu mibereho aho babigisha imyuga bakabaha n’ibikoresho byo kuyishyira mu bikorwa cyangwa bakabasubiza mu ishuri kugira ngo bazagire ejo heza.

    Abangavu baganirijwe basabwe kujya batinyuka bakavuga abasore n’abagabo babasambanyije kugira ngo bahanwe n’amategeko.

    Abangavu basabwe kujya batinyuka bakavuga abagabo n’abasore babasambanya kugira ngo bahanwe n’amategeko

    Abangavu bo mu Karere ka Kamonyi baheruka guterwa inda imburagihe baganirijwe ku itegeko ryo gukuramo inda

    Umujyanama muri HDI, Mporanyi Théobald, ​yavuze ko gukuramo inda bitemewe mu Rwanda ariko hari aho itegeko ribiteganya

    Mporanyi Théobald yasobanuriye aba bakobwa ko bakwiye kumenya ko ari ingenzi kuzirikana icyo amategeko ateganya

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3kkBwSv