Category: Uncategorized

  • Umukinnyi Amavubi yari ategereje kugirango ajye atsinda amakipe akomeye yabonetse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnnyi Rafael York ufite inkomoko mu Rwanda akaba kuri ubu akina mu ikipe yo mu gihugu cya Sweden, yamaze kubona indangamuntu. Nkuk amashusho yagiye hanze abigaragaza, Rafael York yishimiye cyane kubona indangamuntu y'U Rwanda ndetse yararimo ayereka bagenzi be barimo Yannick Mukunzi bigaragara ko yishimye cyane.

    Kuba Rafael York yabonye indangamuntu y'U Rwanda ariko ntibihita bimuha uburenganzira bwo gukinira Amavubi Ahubwo ubu FERWAFA  yatangiye Process na federation ya Sweden kuko yakiniye ingimbi zaho..

    Byitezwe ko Rafael York natangira gukinira Amavubi azazana impinduka zikomeye muri iyi kipe zijyanye cyane cyane n'ubusatirizi.

    Rafael York

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-amavubi-yari-ategereje-kugirango-ajye-atsinda-amakipe-akomeye-yabonetse/

  • Inkuru mbi kuri wa musore wiyahuye ahanutse kuri etaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkuru yavugaga umusore witwa Mutabazi wiyahuye ku munsi w'ejo, asimbutse kuri etaje yo kuri La Bonne Addresse iherereye mu mujyi agakomereka cyane ariko ntahite apfa, kuri ubu inkuru ibabaje ni uko uyu musore yitabye Imana nkuko byatangajwe na InyaRwanda.

    Amakuru y'urupfu rw'uyu musore yemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricia, wabwiye UMUSEKE ati 'Uwagerageje kwiyahurira mu nyubako ya La Bonne Adresse nk'uko twari twabibamenyesheje, amaze gushiramo umwuka aguye ku Bitaro bya CHUK.'

    Amakuru avuga ko uyu musore yabanje guhamagara Nyirasenge amubwira ko ari mu Ubumwe Grande Hotel, ko agiye kwiyahura kuko ubuzima bwamunaniye. Nyirasenge yahise atega moto ngo aze amufate, ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo arimo ahubwo ari mu nyubako ya La Bonne adresse ari nayo yiyahuriyemo mu masaa yine za mu gitondo.Magingo aya ntiharamenyekana impamvu yatumye uyu musore yiyambura ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-kuri-wa-musore-wiyahuye-ahanutse-kuri-etaje/

  • Imana imuhe umugisha – Fatakumavuta ashimira umugore wa Safi waguze album ye miliyoni #rwanda #RwOT

    Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka 'Fatakumavuta’ yashimiye umugore wa Safi Madiba, Niyonizera Judith waguze Album ye amafaraga y’u Rwanda miliyoni.

    Fatakumavuta usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro, aherutse gutangaza ko tariki ya 30 Nzeri azashyira hanze album y’indirimbo yise 'Fatalogy’ iriho indirimbo 12.

    Iyi album ikaba yarakozweho n’abahanzi bagera kuri 25, uyu mugabo akaba yaratangaje ko uwifuza kuyigura azishyura miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu byishimo byinshi yashimiye umugore wa Safi Madiba yemeza ko ari we wa mbere waguze iyi Album aho yishuye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda nk’uko igiciro cyayo kimeze.

    Iyi Album igizwe n’indirimbo 12, izo amaze gufatira amashusho zikaba zigera ku ndirimbo icyenda gusa, n’izindi ngo arimo gushaka uburyo yafatwa.

    Fatakumavuta yashimiye Judith waguzwe album ye

    Judith ni we wa mbere waguze iyi album

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imana-imuhe-umugisha-fatakumavuta-ashimira-umugore-wa-safi-waguze-album-ye-miliyoni

  • Kigali: Imodoka irahiye irakongoka(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Sita z'amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri 2021, ni bwo Imodoka y'ivatiri yari mu igaraje riherereye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, yafashwe n'inkongi y'umuriro ubwo abakanishi bari barimo kuyisudira.

    Iyi modoka yari mu igaraje yafashwe n'inkongi. Abaturage bagerageje kuyizimya ariko birangira ikongotse yose.

    Source : https://yegob.rw/kigali-imodoka-irahiye-irakongokaamafoto/

  • Ubufaransa bwongeye gukurikirana Isaac Kamali #rwanda #RwOT

    Ubutabera bw'Ubufaransa bwongeye gukurikirana umunyarwanda Isaac Kamali ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Akurikiranyweho icyaha cya jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu.

    Kamali w'imyaka 72 yafashwe n'ubutabera bw'Ubufaransa ku wa kane taliki 16 Nzeri 2021 nk'uko byatangajwe n'ishami ry'ubushinjacyaha bw'Ubufaransa rishinzwe kurwanya ibikorwa by'iterabwoba.

    Ubutabera bw'u Rwanda bwari bwaramukatiye igihano cy'urupfu muri 2003, igihano yakatiwe n'urukiko rwa Gitarama adahari ariko kiza guhindukamo icya burundu ubwo igihano cy'urupfu cyavanwaga mu mategeko y'u Rwanda.

    Si ubwa mbere Isaac Kamali afatwa n'inzego z'ubutabera, kuko muri Nyakanga 2007 nabwo yigeze gufatwa ubwo yageragezaga kujya muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, inzego z'ubutabera za Amerika zaramufashe ariko ahita yoherezwa mu Bufaransa kubera ubwenegihugu bw'icyo gihugu yabonye mu 2002. U Rwanda rwasabye ko yakoherezwa mu Rwanda cyakora ubutabera bw'Ubufaransa bubitera utwatsi ndetse nyuma y'igihe aza kongera kurekurwa.

    Gukurikiranwa kwe biraganisha ku kuba yaburanishwa vuba, nubwo kubera impamvu z'ubuzima bwe butameze neza atahise afungwa ahubwo yahawe n'umucamanza ibyo agomba kwubahiriza agakurikiranwa ari hanze.

    Mu kirego cyayo, CPCR yo ishinja uyu Kamali wahoze ari umuyobozi mukuru muri Minisiteri yari ishinzwe gutwara abantu n'ibintu mu Rwanda, kuba yaragize uruhare mu bwicanyi, gusahura no gusenya imitungo y'abatutsi no guhamagarira interahamwe gukora ibyaha bitandukanye ubwo yabaga ayoboye za mitingi.

    Isaac Kamali atangiye gukurikiranwa mu gihe muri iki gihugu cy'Ubufaransa hategerejwe izindi manza ebyiri, harimo urwa Claude Muhayimana wari umushoferi kuri Hotel yo ku Kibuye. Biteganijwe ko azatangira kuburanishwa mu mpera z'Ugushyingo uyu mwaka. Hari kandi urwa Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro uzatangira kuburanishwa muri Gicurasi 2022. U Rwanda kandi rwatanze impapuro zo guta muri yombi abandi basaga 40 bari ku butaka bw'Ubufaransa, barimo Padiri Wenceslas Munyeshyaka na Agatha Kanziga wari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana.

    Gerard M. MANZI

    Source : https://www.intyoza.com/ubufaransa-bwongeye-gukurikirana-isaac-kamali/

  • Umusore wabyaranye na Mukarujanga byose abishyize hanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wabyaranye na Mujawamariya Hyacinthe yamenyekanye muri filime zitandukanye mu Rwanda, yahishuye iby'umubano rwabo.

    Uyu musore wabyaranye na Mukarujanga yitwa True Boy akaba ari'umuhanzi.Avuga ko ajya guhura na Mukarujanga byatangiye ari akazi kabahuje aho yagendaga amufasha mu bikorwa bye by'umuziki guhera muri 2018.

    Ati 'Byatangiye ari akazi ariko haziramo n'urukundo, ubu twamaze kwibaruka umwana w'umukobwa nabimushimiye cyane kandi turacyanarikumwe ubu icyo namubwira ni uko nkimukunda cyane.'

    Nubwo babyaranye ntabwo babana. Ati 'Kubana nawe bizaterwa n'ubushobozi kuko buri wese aracyaba iwabo ariko ni tubona ubufasha twabana ntakibazo.'

    Aba bombi bibarutse taliki ya 30 Kanama 2021 nyuma y'undi mwana w'umukobwa Mukarujanga yari yarabyaye mu mwaka wa 2014.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wabyaranye-na-mukarujanga-byose-abishyize-hanze/

  • Umugore w’imyaka 42 akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha akekwaho yaba yaragikoze ubwo yazaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo ajye amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu, ahageze ahasanga umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, aribwo uwo mugore ngo yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

    Uwo mwana ngo yabwiye nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva, nibwo umwana yabibwiye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi.

    Mu kwisobanura kwe, uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha ngo yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje, ibyo bikagaragaza ko abizi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko , ari yo mpamvu agerageza kugihunga. Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba.

    Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Urubanza ruzasomwa tariki 23/09/2021 saa mbili za mu gitondo.

    source : https://ift.tt/3Erxhwy

  • Abana bafite ibibazo mu butabera bashyiriweho ibyumba bizajya bibafasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko ibyumba nk
    Biteganyijwe ko ibyumba nk’ibi bizubakwa n’ahandi kuri sitasiyo za RIB

    Ni ibyumba byatashwe ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, bikaba byarubatswe ku bufatanye n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu rwego rwo guha abana ahantu badashobora guterwa ubwoba n’ibyo basanze, ahubwo hakabafasha gutuza no kuruhuka kugira ngo bashobore kuganira n’ubabaza, batange amakuru ku byo bagiye kubazwaho ariko bitabakuye umutima cyangwa ngo bibatere ubwoba, kuko byababuza kuvuga no gutanga amakuru yaba afite cyangwa se kubazwa ibyo agomba kubazwa.

    Umuyobozi wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga ko ibyumba byatashwe bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana.

    Ati “Bizafasha rero mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abana bafite ibyaha bakurikiranyweho, baba ari abana bakorewe ibyaha kuko na bo baba bafite amakuru bagomba gutanga, cyangwa se abana batanga ubuhamya mu butabera. Ibyo bituma ubutabera bugenda neza kuko ibimenyetso bimwe mu bikenewe biba byabonetse neza”.

    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana
    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana

    Ngo bikunze kugaragara ko akenshi bitewe n’ibiba byabaye ku bana hari igihe batinya iyo bagejejwe mu nzego z’ubutabera nk’uko Kalihangabo akomeza abisobanura.

    Ati “Abana bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye buriya akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze mu nzego z’ubutabera, ibyo n’ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mubijyanye n’ubutabera turabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye cyangwa se ko yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga, rero ahantu nk’ahangaha hakemura ibyo bibazo nk’ibyo ngibyo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku cyaha akurikiranyweho, cyangwa se yakorewe cyangwa se ku makuru yaba abifite”.

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna, yavuze ko abana barenga 2000 bahura n’ubutabera, bityo bakaba bagomba kugira umwanya utekanye, utabatera ubwoba mu bihe bagomba kuzanwa ku biro bya RIB hakorwa iperereza.

    Ati “Ni ngomba kumenya ko umwana atagira icyo twakwita ihungabana rya kabiri, kuko haba hari ihungabana aterwa n’ibyamubayeho, ariko kandi iyo umwana ari buvuge ibyamubayeho imbere y’abantu 20 cyangwa 25 birongera bikamuhungabanya. Ubu buryo rero buzatuma twirinda iryo hungabana rya kabiri umwana ashobora guhura naryo”.

    Mu byumba byatashwe harimo icyumba kimwe cyo gutegererezamo, ibyumba bibiri byo kubarizwamo hamwe n’icyo gukurikiranirwamo.

    source : https://ift.tt/3hKXIDw

  • Wa muhanzi utwite yakorewe ibirori bya Baby Shower. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperi Montero Lamar Hill umaze kwamamara ku izina rya Lil Nas X mu muziki, ni umuraperi ugezweho muri Amerika udahwema kuvugwa cyane mu itangazamakuru, bitewe n'udushya ahorana. Mu minsi ishize uyu muraperi wemeye ko ari umutinganyi ku mugaragaro, yasohoye amafoto menshi agaragaza ko atwite gusa agamije kwamamaza album nshya yenda gusohora yise 'Montero', iyi album akaba avuga ko ayigereranya n'umwana wenda kuvuka akaba ariyo mpamvu atwite.

    N'ubwo bizwi ko bidashoboka ko umuhungu yasama, ntabwo byabujije Lil Nas X gukoresha inda itari iya nyayo, akerekana ko atwite nyamara ataribyo. N'ubwo kandi yanenzwe cyane hirya no hino kumbuga nkoranyambaga, ntibyamubujije kongera gucisha ururondogoro abantu ubwo yakoraga ibirori bya 'Baby Shower', bisanzwe bikorwa n'abagore benda kwibaruka. Yatangaje ko abikoze kuko umwana atwite agiye kuvuka, ariyo album agiye gusohora. Ibi byateje amagambo menshi kumbuga nkoranyambaga, benshi bamubwira ko yarengereye ndetse ko ari ugusuzugura no gukinira ku babyeyi n'abana.

    Source : https://yegob.rw/wa-muhanzi-utwite-yakorewe-ibirori-bya-baby-shower/

  • Uburanga bwa Mobetto bugiye gutuma Rick Ross ashora miliyoni 350 muri Tanzania #rwanda #RwOT

    William Leonard Roberts II wamamaye mu muziki nka Rick Ross, ubushuti afitanye n’umukobwa w’ikimero kirangaza benshi muri Tanzania, Hamisa Mobetto bugiye gutuma ashora miliyoni 3.5 z’amadorali muri Tanzania.

    Uyu muraperi ukunzwe ku Isi wo muri Amerika, mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Omary Tambwe uzwi nka Lil Ommy, yamubajije ku rukundo rwe n’umunyamideli, umuhanzi wanabyaranye na Diamond Platnumz, Hamisa Mobetto, yavuze ko ari inshuti ya hafi ariko ibirenze ibyo akaba yareka Mobetto akazabyisobanurira.

    Muri iki kiganiro niho yavuze ko yakunze intumbero y’uyu mukobwa akaba na rwiyemezamirimo, akaba yiteguye kumufasha ibikorwa bye bikagera ku rundi rwego.

    Uretse kuba yiteguye kuba yasura iki gihugu, yavuze ko akunda ahantu hegereye amazi kandi hari abantu, bityo afashe miliyoni 3.5 z’amadorali(miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda) akazishora muri iki gihugu byaba ari byiza.

    Ati 'nkunda kuba ndi iruhande rw’amazi, kandi nkunda no kuba ndi iruhande rw’abantu, mpashoye nka miliyoni 3.5 z’amadorali byabyara ikintu gitangaje.'

    Yakomeje avuga ko mu gihe azajya muri Tanzania agomba kuzasura umusozi wa Kilimanjaro kuko yawumvise ubuzima bwe bwose.

    Ati 'nahoze numva Serengeti(pariki y’igihugu cya Tanzania), Kilimanjaro(umusozi munini muri Afurika uba muri Tanzania), njye kuba umuhanzi, rwiyemezamirimo n’umukire, bisaba nk’imyaka 10 kugira ngo uhagarare ku birenge byawe utegure kwishimira ibyo wagezeho, ni muri urwo rwego nimba mfite umwanya nzajya Kilimanjaro mbeyo nk’icyumweru.'

    Kuva muri Gicurasi 2021 nibwo hatangiye kuvugwa umubano udasanzwe hagati ya Rick Ross na Hamisa Mobetto, gusa ibyo kuba bakundana nta n’umwe urabyemeza.

    Rick Ross ahamya ko yiteguye kugira ibikorwa by’ubucuruzi muri Tanzania

    Mobetto yatumye Rick Ross ashobora gushora miliyoni 350 muri Tanzania

    Ni umukobwa urangaza benshi

    Rick Ross yishimiye cyane Hamisa Mobetto

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-mobetto-bugiye-gutuma-rick-ross-ashora-miliyoni-350-muri-tanzania