Category: Uncategorized

  • Umujyi wa Kigali umaze imyaka ibiri mu ‘nzibacyuho’ wagiriwe inama – #rwanda #RwOT

    Iki ni kimwe mu byagarutsweho muri Komisiyo Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ku wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021.

    Hashize imyaka ibiri hagiyeho itegeko rigenga umujyi wa Kigali, uyu munsi ntirirubahiriza bitewe n’uko imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo itarashyirwaho.

    Visi Perezida wa Komisiyo ya PAC, Uwineza Beline, yavuze ko kuba ibi bitarakorwa abifata nk’aho Umujyi wa Kigali uri mu nzibacyuho kuko itegeko ritabiteganyaga.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko bitoroshye kumva impamvu iyi nzibacyuho yabaye ndende, nyuma y’uko hemejwe ko uturere tw’umujyi wa Kigali duhuzwa.

    Yavuze ko habayeho hashyizweho abahanga bategurira imbonerahamwe y’imirimo iganirwaho igihe kirekire, imaze gutangazwa mu Nama y’Abaminisitiri icyagombaga gukurikiraho kikaba ari ukugena imiterere n’ibisabwa buri mukozi ukenewe.

    Ati “Birumvikana igihe ni kirekire, turimo gushyira itegeko mu bikorwa ariko nk’uko mubizi si akazi koroshye hari n’amateka dutegereje yo gushyira mu bikorwa iryo tegeko. Turasaba imbabazi kuba byaratinze ariko ibyo dushoboye ku ruhande rwacu turimo kubikora.”

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko ibijyanye no kwemeza imiterere n’inshingano z’abakozi bateganyijwe bafatanyije na Minecofin, RALGA, Minaloc na MIFOTRA bizakorwa kuri uyu wa Gatandatu banemeranye ku ngengabihe yo gushyira abakozi mu myanya.

    Depite Uwineza Beline yavuze ko nubwo Umujyi wa Kigali uri gukorana n’abafatanyabikorwa benshi kuri iki kibazo gikwiye gushishikaza ubuyobozi bwawo.

    Ati “Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ubabaye ni we ubanda urugi’, Umujyi wa Kigali ndumva ari mwe mubabaye kurusha abandi mu kunoza imikorere y’abakozi, mwakagombye kubyihutisha kugira ngo mutazisanga mumaze imyaka itatu muri mu nzibacyuho; kandi ntacyo byabamarira na bya bindi twavugaga byo kunoza imikorere ntimuzabishobora nimudakemura icy’abakozi.”

    Kwima amahirwe yo gupiganirwa amasoko kuri ba rwiyemezamirimo bato

    Umujyi wa Kigali kandi watahuweho kubuza sosiyete zigitangira amahirwe yo gupiganira amasoko biciye mu kuzisaba uburambe kandi itegeko ribibuza.

    Ubwo isuzuma ryakorwaga, Umujyi wa Kigali watanze ibisobanuro ko isoko ryitwa “Maintenance of sound and video system for the City of Kigali” ryasabaga isosiyete ifite ubuzobere buhanitse bitari gushoboka kuriha uwo ari we wese.

    Imbere ya PAC, Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi, Rugaza Julian, yemeye ko aya makosa yabayeho ariko ko batari basomye itegeko abisabira imbabazi.

    Ati “Ni byo koko hari sosiyete twimye amahirwe yo gupiganira isoko; hari amasoko twatanze mu kwezi kwa gatandatu 2020 dusaba uburambe kuri sosiyete zitagombaga kubusabwa kuko tutari twasomye itegeko neza ngo tumenye ibirikubiyemo. Ibyo tukaba tubisabira imbabazi.”

    Mukabalisa Germaine ati “Ubu koko Umujyi wa Kigali, uba mu Mujyi umwe na Minisiteri y’Ubutabera, ufite n’abanyamategeko, twakire igisubizo ngo ntibasomye itegeko neza? Ndashaka kumenya ubufasha baba bakeneye.”

    Perezida w’Inama Njyanama, yavuze ko nta rwitwazo na rumwe babona kuba batarasomye itegeko cyangwa ntibarisome neza aboneraho no kubisabira imbabazi.

    Ati “Icyumvikana kandi dusabira imbabazi ni uko tutakoze ibyo amategeko ateganya. Umuntu twimye amahirwe yashoboraga gushyirwa hamwe n’abandi agapiganwa agatsinda cyangwa agatsindwa, ni amakosa rero yabaye ku ruhande rwacu kandi twemera.”

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens ati “Ahubwo uwanabikurikirana neza, kwima umuntu amahirwe ni icyaha kiri mu masoko ya leta, turaza kureba amategeko abiteganya icyo avuga.”

    Visi Perezida wa PAC, ati “Ubundi bagombye kuba batubwira abimye rwiyemezamirimo amahirwe yo kwinjira mu ipiganwa uko babakurikiranye kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko, ni cyo twashakaga kumva kuruta ibindi.”

    “Amahame agenga imitangirwe y’amasoko mu ngingo ya 6 y’itegeko rigenga amasoko ya leta harimo ibijyanye no gupiganwa, abashinzwe amasoko ni cyo kintu bazi kurusha ibindi ariko sinzi ukuntu ‘city manager’ yihandagaza akabivuga, Ni ukuri mwavuze ibintu bitari bikwiriye abantu bacunga iby’amasoko ya leta, ubwo turamenya uko aba bantu bagomba gukurikiranwa.”

    Ikindi kibazo cyagaragajwe mu bifitanye isano no kutubahiriza amategeko ni icya rwiyemezamirimo wahinduye abakozi yatanze igihe cy’ipiganwa bitemejwe n’Umujyi wa Kigali.

    Uyu rwiyemezamirimo yashyikirije Umujyi inyemezabuguzi zifite agaciko ka 560.000.000 Frw ku mirimo yo kubungabunga imihanda zemejwe n’abagenzuzi batari ku rutonde rw’abakozi rwa sosiyete y’ubugenzuzi yagaragaje igihe yapiganiraga isoko.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko habayeho intege nke zo kutandika ibijyanye n’impinduka zabayeho kuko sosiyete ya mbere yavuyemo hinjiramo indi.

    Inyubako y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali

    source : https://ift.tt/3nZv4Tp

  • Abashoramari bari bagiye kwiyahura- Umusaruro w’Ubuhuza bumaze imyaka itatu mu Nkiko z’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    ‘Ubuhuza’ (mediation), ni igikorwa cyo guhuza abantu bafitanye ikibazo bagahuzwa n’undi muntu bahisemo udafite aho ahuriye n’ikibazo, kugira ngo abafashe kuganira no kumvikana ku mwanzuro warangiza ikibazo bafitanye.

    Ubu buryo bwatangijwe mu nkiko zo mu Rwanda mu 2012 ariko butangira kumenyekana cyane guhera mu mwaka wa 2018 ubwo mu miburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’izubutegetsi hashyizwemo ingingo iha ububasha umucamanza kuba yahuza cyangwa kunga abafitanye ikibizo.

    Urubanza aho rwaba rugeze hose, ababuranyi bashobora ubwabo gusaba urukiko kubakorera ubuhuza cyangwa se umucamanza wahawe kuburanisha urubanza ashobora gushishikariza ababuranyi iyo nzira abereka inyungu ziri mu gukoresha iyo nzira.

    Ubwo buhuza bushobora gukorwa n’umwanditsi, umucamanza cyangwa abandi bahuza bigenga babihuguriwe bemewe n’amategeko. Igitandukanya urubanza n’ubuhuza, ntawe utsindwa kuko umwanzuro wose ufatwa, ufatwa ku bwumvikane bw’ababuranyi.

    Nibyo byabaye kuri Nshogoza n’abandi bashoramari 112 bari baraguze ibyumba mu isoko, ubwo haburaga gato ngo isoko ry’Inkundamahoro bubatse biyushye akuya, ritezwe cyamunara.

    Icyiciro cya kabiri cy’iri soko cyubatswe guhera mu 2013 ubwo aba bashoramari babonaga ko hakenewe inzu zigezweho zo gucururizamo Nyabugogo, nyuma y’iza mbere bari bubatse zikaba iyanga.

    Nshogoza yabwiye IGIHE ko bitabaje ibigo by’imari bitandukanye ariko hakabura ikibahereza miliyari zisaga esheshatu bifuzaga ngo isoko ryuzure. Bashyikirije uwo mushinga BRD, ibyumva vuba amafaranga irayabaha.

    Kubera ko amafaranga yo kwishyura yagombaga kuva mu miryango yagurishijwe isoko, Nshogoza yavuze ko byageze aho abakiliya bakabura, bananirwa kwishyura banki ifata umwanzuro wo guteza cyamunara iyo nyubako.

    Ati “Twagezemo hagati tunanirwa kwishyura birongera biratumbagira, n’abakiliya batangira kubura tujya mu birarane. BRD iti ‘cyamunara’, abashoramari baraduhindukirana bati ‘mwaratubeshye, mwaradushutse none twaguze ahantu bagiye kutugurishiriza umutungo’.”

    Abashoramari babahindukiranye, ni abari baratanze amafaranga yabo mbere inzu icyubakwa bagasezeranywa ko niyuzura bazahabwamo imiryango yo gucururizamo. Inzu zimaze kuzura, bahawe imiryango yabo ariko nta byangombwa byihariye bari bayifitiye. Bivuze ko BRD iyo iramuka ije guteza cyamunara, yari guteza inzu yose ititaye ko hari imiryango yamaze kugurishwa.

    Ubwo itangazo rya cyamunara ryashyirwaga hanze, abashoramari bagera kuri 55 bahise batanga ikirego, basaba ko amasezerano y’ubugwate ku mutungo wabo yabaye hagati ya BRD n’Inkundamahoro ateshwa agaciro kuko yabayeho batabizi.

    Inyubako y’Inkundamahoro yari igiye gutezwa cyamunara, ubuhuza burabagoboka

    Umucamanza mu rukiko rw’Ubucuruzi yemeje ibyo abo bashoramari bari baregeye, atesha agaciro amasezerano y’ubugwate ngo kuko yakozwe abashoramari batabizi. Bivuze ko BRD yari ihombye miliyari zose yatanze cyangwa se ikaba yahabwa indi ngwate.

    Habayeho kujurira, ikirego kijya mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi. Umucamanza wahawe kuburanisha ikirego asanga byaba byiza habayeho guhuza impande zose zifitanye ikibazo kuko byatanga umusaruro kurusha gukomeza urubanza, bityo asaba ko n’abandi bashoramari batareze ariko bafite icyo kibazo baza bose bakabiganirira hamwe. Ababuranyi bose bakaba barasabye ko umucamanza wavuzwe haruguru ariwe ubabera umuhuza.

    Icyo gihe BRD niko yakomezaga kubara ideni Inkundamahoro ibafitiye, rigeze kuri miliyari zisaga umunani.

    Nyuma y’ibiganiro byinshi impande zose zemeranyijwe ko mu gihe ibyangombwa by’umutungo bitaraboneka, umushoramari wese waguze akishyura amafaranga yose y’umuryango ahabwa icyangombwa cyizwi nka ‘Comfort letter’, kuburyo Inkundamahoro niramuka inaniwe kwishyura burundu abashoramari bahawe iyo comfort letter imiryango yabo itatezwa cyamunara.

    Nshogoza yavuze ko ubu bafite ibyumba hafi 187 birimo amaseta 2059, bategereje ko bibonerwa abakiliya bagakomeza kwishyura umwenda.

    Ati “Umwuka mwiza ukomeje uko byari bimeze, twazishyura n’umutima mwiza. Kuri ubu umubano wacu na BRD umeze neza. Hari imishyikirano twagiranye batwemerera ko tugiye gufatanya kugurisha.”

    Kubera ingaruka za Covid-19, ntabwo abakiliya bahise babonekera igihe dore ko kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize kugeza ubu, ngo bamaze gushyikiriza BRD miliyoni zigera kuri 400 Frw, gusa ngo bizeye ko ibintu bizagenda neza.

    Nshogoza ati “Iyo bidakemuka kuriya tuba twaranasaze cyangwa twaraniyahuye, twari twarumaganye. Bamwe tugeze mu zabukuru ariko twari twashaje kabiri. Iyo urebye icyerecyezo cy’ejo nubwo Covid-19 irimo, ubona ko tuzagurisha.”

    Yavuze ko ubu icyo bifuza ari ikigo cy’imari cyakwemera kuguriza abaturage bifuza kugura ibibanza n’imiryango, bakishyurira rimwe ubundi bo bakagenda bishyura gahoro gahoro.

    KBS yari igiye guseswa…..

    Ingero z’aho ubuhuza bwabashije gufasha abarebanaga ay’ingwe mu nkiko ni nyinshi. Mu minsi ishize, hari ikindi kirego cyakemuwe muri ubwo buryo cyari gihuriwemo sosiyete itwara abantu mu modoka, KBS Ltd n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

    Byatangiye ubwo KBS yari ibereyemo sosiyete zitandukanye imyenda ingana na miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda. Nka Ecobank yari ifitiwe miliyari 3.6 Frw, PTA Bank yari iberewemo miliyari 1.2 Frw, Yutong Hing Kong yari iberewemo miliyari 3.4 Frw.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rumaze kubijyaho inama na RURA yari yakoze igenzura, basabye ko KBS ishyirwa mu gihombo kuko ifite imyenda myinshi itazabasha kwishyura.

    Icyo gihe hanafashwe umwanzuro wo guhindura ubuyobozo bwa KBS, hajyaho umucungamari washyizweho na RURA sosiyete idakomeza kugwa mu bihombo. Ba nyiri KBS barabyamaganye, bavuga ko sosiyete nta gihombo irimo, yewe ko n’abo bari babereyemo imyenda nta kibazo bigeze bagaragaza.

    Za sosiyete zari ziberewemo imyenda na KBS nazo zahise zitanga ikirego kuko gushyira mu gihombo KBS, byashoboraga gutuma bahomba ntibishyurwe.

    Umucamanza wwaburanishije ubwo bujurire yabwiye IGIHE ko akimara guhabwa iyo dosiye mu bujurire, yabonye kubikemura mu bwumvikane aribyo byiza kurusha gukomeza imanza.

    Ati “Ni ibintu nabonaga bishobora gushyira ishoramari ry’u Rwanda mu bibazo kuko abari baberewemo imyenda bari abanyamahanga. Kuba barashoye imari ikigo bashoyemo kigashyirwa mu bihombo, byari kugabanya icyizere abashoramari b’abanyamahanga bagirira u Rwanda.”

    Nyuma y’ibiganiro byinshi abari bafitanye ikibazo bumvikanye ko hashyirwaho ubuyobozi bushya bwemejwe n’impande zombi. Muri Kanama 2018 nibwo amasezerano y’ubwumvikane yasinywe, KBS Ltd ikomeza imirimo yayo, RURA ikomeza iyayo nk’umugenzuzi n’abari baberewemo amadeni bakomeza kwishyurwa.

    Nyuma y’ubuhuza, KBS yakomeje imirimo yo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, abo yari ibereyemo imyenda bakomeza kwishyurwa

    Me Idahemuka Tharcisse wunganiraga KBS, yavuze ko kuba ikibazo cyarakemuwe mu buhuza, byatanze umusaruro ufatika.

    Ati “Ubuhuza bwa mbere ni uko nyiri sosiyete yayisubiranye, icya kabiri ni ukuba barakomeje gukorana. Nta ruhande rwatashye rubabaye kuko murumvakina kugeza ubwo mugeze ku masezerano.”

    Yakomeje agira ati “Niba umuntu ugenzura ashobora kumvikana n’umuntu agenzura nkuko byagenze kuri iyo dosiye yacu, ni ikimenyetso cy’uko n’abandi bantu bashobora kumvikana.”

    Nubwo ubu buryo bw’ubuhuza butarasakara muri benshi, inzego z’ubutabera zigaragaza ko aribwo butanga umusaruro w’igihe kirambye kubera ko bukuraho ikibazo ababuranyi bahanganye baba bafite.

    Umwaka ushize wa 2020-2021, imanza 922 nizo zarangirijwe mu buhuza, zivuye ku manza 850 zari zarangijwe mu buryo nkubwo mu mwaka wabanje.

    Abamaze kubona ibyiza by’ubuhuza, bemeza ko mu manza mbonezamubano cyangwa iz’ubucuruzi, ubuhuza ari yo nzira nziza.

    Me Rwigema Vincent yunganiye sosiyete Oxyprop Rwanda mu rubanza yaburanagamo na sosiyete Shelter Afrique yo muri Kenya.

    Mu mwaka wa 2013, Shelter yari yaragurije Oxyprop miliyoni 4.5 z’amadolari mu mushinga wo kubaka inzu zigurishwa ku Kicukiro. Bagombaga kubaka amagorofa umunani ageretse kane.

    Byageze hagati habamo kutumvikana, Shelter Afrique isigaje gutanga miliyari 3.35 Frw ngo inyubako zirangire. Inzu bari barubatse ntizari zakarangiye ngo nibura zigurishwe.

    Izo nzu akaba ari nazo Shelter yatanzeho ingwate, bivuze ko Oxyprop itashoboraga kuzigurisha ngo yishyure. Ikindi ni uko nta yindi banki yashoboraga gutanga indi nguzanyo kuri uwo mushinga hakurikijwe icyiciro umwenda wari ugezemo ndetse na sosiyete yarashyizwe mu badashobora guhabwa inguzanyo ukurikije urwego yarimo mu kigo gishinzwe kugenzura inguzanyo, CRB.

    Bagannye inkiko, ku rwego rwa mbere urukiko rw’ubucuruzi rwemeza ko amasezerano aseswa, naho Oxyprop itegekwa kwishyura Shelter miliyoni 4.3 z’amadolari n’inyungu zingana na miliyoni 171 Frw.

    Impande zombi ntizanyunzwe n’umwanzuro, zirajurira ari nabwo bumvishwaga ko ikibazo gishobora gukemurwa mu buhuza.

    Mu byemeranyijweho nyuma yo kubereka igihombo kiri mu gukomeza imanza, bemeye gukomeza umushinga, Shelter ivanamo bimwe mu byo yasabaga, umwenda iberewemo usigara ari miliyari zisaga gato 4 Frw.

    Shelter kandi yemeye kurekura andi mafaranga yaburaga ngo umushinga ukomeze.

    Me Rwigema yavuze ko habayeho kwitanga kuri buri ruhande kugira ngo ubwumvikane bugerweho.

    Ati “Umucamanza wari ufite dosiye ni umuntu wabonaga ko ashishikajwe n’ubwumvikane, arabidusaba tubyakira neza. Twagize ibiganiro byamaze hafi umwaka biza kurangira twumvikanye.”

    Yavuze ko ubu inzu za mbere zamaze kuzura ndetse batangiye no kuzishakira abaguzi, kandi impande zombi kuri ubu ziri kubona inyungu yo kuba barumvikanye.

    Bisaba ubwitange…

    Ubuhuza ku manza zaregewe Inkiko bushobora gukorwa n’abanditsi b’Inkiko cyane cyane mu gihe cy’Inama ntegurarubanza. Bikorwa kandi n’abacamanza mu gihe urubanza rugeze mu iburanisha ndetse n’ abahuza bigenga bari ku rutonde rwemejwe n’ Urukiko rw’ Ikirenga.

    Umuvugizi w’inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko ubuhuza ari inzira nziza abafitanye amakimbirane bakwiriye kugana kugira ngo bubafashe gukemura amakimbirane bafite.

    Yagize ati “ Ubuhuza bukozwe mu manza zaregewe Inkiko bufite inyungu nyinshi cyane cyane ku baburanyi, kubera ko bubafasha kubona igisubizo mu buryo bwihuse kandi burambye , butuma ababuranyi bashyamiranye bongera kunga ubumwe , bwanakwifashishwa mu kugabanya ibirarane mu Nkiko n’ibindi”

    Umwe mu bacamanza bagize uruhare mu guhuza ababuranyi, yavuze ko ubuhuza mu gihe abantu bageze mu rukiko atari ibintu byoroshye kuko bisaba umwanya ariko ko bishoboka.

    Ati “Bisaba umwanya kandi bisaba ko umucamanza aba uri umuntu ukunda kunga abantu. Bisaba kandi kwihangana, ubwitange n’ubushishozi bukomeye kuko hari nk’abazaga bagashaka kurwana.”

    Yavuze ko bisaba ko umuhuza aba atekereza kure kurusha abo yunga kuko agomba kubafasha kugera ku bwumvikane na cyane ko akenshi bo baba bishakira inzira yoroshye ariyo yo kugana urukiko.

    Ati “Buriya iyo ibintu birangiriye mu buhuza ntabwo uba ukemuye ikibazo gusa, ni no kubanisha abantu mu mahoro. Burya iyo umwe atsinzwe ntabwo ikibazo kiba gikemutse.”

    Umuvugizi w’inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko ubuhuza ari inzira nziza abafitanye amakimbirane bakwiriye kugana

    Kimwe mu byumba byagenewe ubuhuza ku cyicaro cy’urukiko rw’Ikirenga

    Ibiro bikoreramo urukiko rukuru rw’ubucuruzi mu karere ka Nyarugenge

    source : https://ift.tt/3zpIHgq

  • Amahoro ntabwo yubakwa mu gihe cy’intambara gusa – NURC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukayiranga avuga ko Abanyarwanda basabwa kuzirikana ibikorwa bituma barushaho kwiyunga
    Mukayiranga avuga ko Abanyarwanda basabwa kuzirikana ibikorwa bituma barushaho kwiyunga

    Ibyo bitangajwe mu gihe kuri uyu wa 18 Nzeri 2021 u Rwanda rwifatanya n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye (U N) kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro.

    Umunsi mpuzamahanga w’amahoro watangijwe mu mwaka wa 1982, nyuma yo gusuzuma ibibazo by’intambara byibasira abaturage bikababuza umudendezo ndetse bamwe bakabisigamo ubuzima, u Rwanda rukaba ruwizihiza ku itariki 18 Nzeri buri mwaka.

    Insanganyamatsiko izirikanwa uyu munsi ku rwego rw’isi no mu Rwanda igira iti “Duharanire amahoro arambye dufatanya gutsinda Covid-19”, ari na ho NURC ihera igaragaza ko abantu bakwiye kumva ko kugira amahoro atari ugukira urusaku rw’amasasu ahubwo ari no guhangana n’ibindi bibazo bibuza umuntu umudendezo.

    Umuyobozi w’ishamiri rishinzwe guteza imbere ubumwe n’Ubwiyunge muri (NURC), Mme Laurence Mukayiranga, atangaza ko amahoro atareberwa gusa mu gihe cy’intambara ahubwo aharanirwa kandi agakomeza agasigasirwa, kuko iyo yabuze ubumwe burabura.

    Avuga ko Igihugu cy’u Rwanda cyabayeho mu bihe bitandukanye by’amacakubiri byarugejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na yo mpamvu politiki ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishyira imbere kwimakaza umuco w’amahoro kugira ngo ibimaze kugerwaho bikomeze gusigasirwa.

    Agira ati “Amahoro ni umudendezo wa buri wese kandi Indangagaciro Nyarwanda zishyira imbere ibyiza by’imibanire yimakaza umuco w’amahoro, kubahana, gushyira imbere ikiremwa muntu n’umudendezo wa buri wese”.

    Yongeraho ati “Dushyize imbere imibanire myiza ni ko kubaka amahoro, burya indangagaciro nyarwanda ni umusingi ushyira imbere ibyahuzaga Abanyarwanda kandi byimakaza amahoro kandi kwimakaza amahoro mu Rwanda ni yo nzira yo kubanisha Abanyarwanda”.

    Kuri iyi tariki imitwe ihanganye ku rugamba isabwa gufata akaruhuko igatekereza ku mahoro

    N’ubwo hari abavuga ko ushaka amahoro ategura intambara, byagaragye ko n’abari mu ntambara bahanganye ku rugamba basabwa gutekereza ku mahoro babuzanya cyangwa umwe abuza mugenzi we bityo basabwa ko nibura buri tariki ya 18 Nzeri, abahanganye ku rugamba bajya barambika intwaro hasi bagatekereza ku cyo bapfa.

    Aho amahoro yagezweho rero ngo ni ngombwa gutekereza ku bibazo byugarije abaturage bishobora no kuba bikomoka ku bisigisigi by’amateka yabanjirije amahoro, ari na ho Mukayiranga avuga ko uyu munsi amahoro akenewe ari uko ubuyobozi n’abaturage bakorera hamwe mu gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu birimo no guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Agira ati “Guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ni bumwe mu buryo abayobozi n’abaturage basabwa gufatanyamo ntawe uhutaje undi cyangwa ntawe wirengagije nkana kubahiriza amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo kuko kitubuza umudendezo haba ku Banyarwanda n’abatuye Isi muri Rusange”.

    Mukayiranga avuga ko abantu bakwiye kwagura imyumvire ku mahoro kugira ngo bahore bazirikana ko iyo umwe yabuze amahoro bishobora kuba intandaro yo kuyabura kuri benshi, bityo ko hakwiye gukomeza kuzirikanwa icyatuma buri wese agira umudendezo.

    Kuri iyi tariki mu Rwanda hakorwa ibiganiro bigamije gushishikariza abaturage kurushaho kubaka umuco w’amahoro bazirikana Ubumwe n’Ubwiyunge, kuko ari yo soko yo kubaka amahoro ku bagizweho ingaruka na Jenosidide yakorewe Abatutsi.


    source : https://ift.tt/3kmqWKK

  • Kinigi: Barasaba irimbi rishya kuko iryo bashyinguragamo ryuzuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y
    Nyuma y’uko irimbi rya Kinigi ryuzuye abaturage bagowe n’ingendo ndende bakora bajya gushyingura kure

    Ibi ngo bibateza ingaruka zo gukora ingendo ndende bajya gushyingura mu marimbi ya kure, abatabishoboye bagahitamo kurenga ku mategeko, bagashyingura mu masambu yabo kandi bitemewe.

    Umuturage Kigali Today yasanze muri santere ya Kinigi witwa Mwumvaneza Jackson yagize ati: “Gupfusha umuntu muri aka gace kugira ngo tubone uko tumushyingura ni ikibazo. Tuvuge wenda nk’igihe apfiriye mu bitaro bya Ruhengeri, cyangwa ahandi hantu, muri kwa kubanza kujyana umurambo iwe ngo abe bamusezereho no kuwujyana ngo ushyingurwe mu irimbi riri mu Murenge wa Gacaca, ni urugendo rutari munsi y’ibirometero 50. Bikaba ari ibintu bitugoye cyane”.

    Kuri ubu imbere y’uruzitiro rw’irimbi rya Kinigi, riherereye muri santere ya Kinigi, ryashyingurwagamo abantu bo mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze; hanamanitse icyapa kivuga ko “Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi, bumenyesha abantu bose ko iryo rimbi ryuzuye kandi ko nta wemerewe kurishyinguramo”.

    Bamwe mu baturage bavuga ko kuba nta rimbi riri muri ako gace, birimo kubagiraho ingaruka zo kuba hari n’abashyingura mu masambu yabo.

    Mukamanzi Verediyana agira ati “None twabigenza gute kundi? Ko umuntu wawe atapfa ngo umugumane mu nzu? Ubu bamwe ni ugushyingura mu masambu cyagwa hafi y’ingo, kubera ikibazo cyo kuba badafite ubushobozi bwo kujyana umurambo kuwushyingura mu yandi marimbi ya kure. Icyo dusaba ubuyobozi ni ugukora uko bushoboye mu maguru mashya, bugakemura iki kibazo, kuko natwe bitubangamiye cyane”.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwemeza ko bwafashe icyemezo cyo kurifunga, nyuma yo kuzura, ndetse ikibazo bwagishyikirije Ubuyobozi bw’Akarere.

    Mitali Narcisse, Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu Murenge wa Kinigi, yagize ati “Ntitwari kureberera ko ririya rimbi rikomeza gukoreshwa kandi ryaramaze kuzura. Byari guteza ikibazo cyo kugerekeranya abantu ku bandi basanzwe bahashyinguye. Iki kibazo kiri mu by’ingutu uyu Murenge uhanganye nacyo, kandi twakiganiriyeho n’Ubuyobozi bw’Akarere, butwizeza ko na bwo bugiye gushanga ingengo y’imari izakoreshwa mu kugura ubundi butaka irimbi rizimurirwaho”.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwizeza abaturage ko iki kibazo kiri mu byihutirwa buri gukurikirana, bukabizeza ko kitazatinda gukemuka.


    source : https://ift.tt/2XwtgFS

  • Mu rubanza rw’uwahoze ari Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere humvikanye ingingo nshya yatumye abaregwa bataburana #rwanda #RwOT

    CSP Kayumba Innocent yunganiwe na Me Ngirinshuti Jean Bosco ; Mutamaniwa Ephraim yunganiwe na Udahemuka Tharcise mu gihe SP Eric Ntakirutimana we yagaragaye mu rukiko nta mwunganizi afite.

    Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cy’ubujura. Bose barahakana ndetse bagasaba urukiko kurekurwa bagasanga imiryango yabo kuko muri gereza ari habi.

    Mu iburanisha rya none, Umucamanza yategetse ko humvwa inzitizi zatanzwe na Mutamaniwa Ephraim wasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kumurekura akaburana ari hanze.

    Yavuze ko muri uru rubanza atakiri gatozi ahubwo asigaye ari umufatanyacyaha kuko hari uwiyemereye ubwe uko yibye umunyamahanga bari bafunganywe muri Gereza ya Nyarugenge.

    Mutamaniwa yasabye kurekurwa by’agateganyo kuko ubwo yafatwaga bwa mbere no mu mabazwa yose yabajijwe nka gatozi muri uru rubanza.

    Yagize ati 'Urubanza rugeze mu rukiko dutangiye kuburana mu mizi haboneka gatozi witwa Amani Olivier nk’uko yabyiyemereye ubwe mu rukiko atanga ubuhamya bw’uko yibye akoresheje ikoranabuhanga ; ko ariwe mucurabwenge mu bujura bwakorewe Kassem Ayman Mohamed ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge wibwe miliyoni zisaga 9 Frw.”

    Nyuma yo kwiyemerera ko yibye uwo munyamahanga, urukiko rwafashe icyemezo ko Amani Olivier abaye umuburanyi nk’abandi aho kuba umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha.

    Mutamaniwa wahoze ashinzwe Ubutasi muri Gereza ya Nyarugenge yabwiye urukiko ko yatunguwe no kubona muri dosiye yarabaye icyitso.

    Ati 'Nyakubahwa mucamanza ndasaba ko narekurwa by’agateganyo, hariya hantu dufungiye ni habi cyane kandi ndanababaye.”

    Me Udahemuka Tharcisse wunganira Mutamaniwa Ephraim yasabye urukiko gufungura umukiliya we agakurikiranwa ari hanze.

    Yabwiye urukiko ko Mutamaniwa ariwe watanze amakuru bwa mbere ko muri Gereza hari gukorerwa ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.

    Yabibwiye Komiseri Mukuru wa RCS kandi icyo gihe abivuga byafashweho icyemezo. Ati 'Ayo makuru yatanzwe ku wa 14 Nzeri 2020.”

    Yavuze ko uwo yunganira yateye akamo abayobozi be, ababwira ko CSP Kayumba Innocent afitanye imikoranire ya hafi na Amani Olivier yari igamije kwiba.

    Yagize ati 'Ntabwo yari gutanga ayo makuru ngo agaruke akorane nabo. Nyakubahwa mucamanza, ndasaba ko Mutamaniwa yarekurwa by’agateganyo.”

    Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo buvuge icyo butekereza ku busabe bwa Mutamaniwa, busaba ko yaguma gufungwa kugeza rufashe icyemezo ku rubanza akarekurwa cyangwa agakatirwa.

    Nyuma y’impaka ndende zamaze amasaha abiri, Urukiko rwanzuye ko ubusabe bwo kurekuwa by’agateganyo kwa Mutamaniwa Ephraim bugiye gusuzumwa icyemezo kikazafatwa ku wa 21 Nzeri 2021.

    Ingingo ya 97 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko iyo hatanzwe inzitizi mu rubanza runaka, inteko y’abacamanza iba isubitse iburanisha ikabanza gusuzumwa rugakomeza nyuma.

    Umucamanza yavuze ko nyuma yo gusuzuma inzitizi za Mutamaniwa Ephraim iburanisha mu mizi rizakomeza ku wa 24 Nzeri 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-rubanza-rw-uwahoze-ari-Umuyobozi-wa-Gereza-ya-Mageragere-humvikanye-ingingo-nshya-yatumye-abaregwa-bataburana

  • Ubufaransa bwahamagaje ba ambasaderi babwo muri Amerika no muri Australia kubera amasezerano ya AUKUS #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa yavuze ko icyo “cyemezo kidasanzwe” gifite ishingiro kubera “gukomera kudasanzwe” kw'ibyabaye.

    Ayo masezerano y'ubufatanye mu rwego rw'umutekano, azwi ku izina rya AUKUS, azatuma Australia ihabwa ikoranabuhanga ryo kubaka amato (ubwato) yo munsi y'inyanja akoreshwa n'ingufu za nikleyeri.

    Yarakaje Ubufaransa kuko yatumye butakaza amasezerano afite agaciro kabarirwa muri za miliyari bwari bwaragiranye na Australia.

    Ayo masezerano abonwa ahanini nk'umuhate wo guhangana no kugira ijambo kutavugwaho rumwe kw'Ubushinwa mu karere k'inyanja ko mu majyepfo y'Ubushinwa (kazwi nka South China Sea) ko mu nyanja ya Pacifique.

    Yatangajwe ku wa gatatu na Perezida w'Amerika Joe Biden, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson hamwe na Minisitiri w'intebe wa Australia Scott Morrison.

    Ubufaransa bwamenyeshejwe iby'ayo masezerano habura amasaha gusa ngo atangazwe ku mugaragaro.

    Mu itangazo ryo ku wa gatanu nimugoroba, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa Jean-Yves Le Drian, wari wavuze ko ayo masezerano ari “ugusogotwa mu mugongo”, yavuze ko abo ba ambasaderi bahamagajwe ku busabe bwa Perezida Emmanuel Macron.

    Bwana Le Drian yavuze ko ayo masezerano ari “imyitwarire itakwihanganirwa hagati y'inshuti n'abafatanyabikorwa ifite ingaruka zitaziguye ku cyerekezo dufite ku miryango yacu, ku bufatanye bwacu no ku kamaro k'inyanja y'Ubuhinde n'inyanja ya Pacifique ku Burayi”.

    Umutegetsi wo mu biro bya Perezida w'Amerika bya White House yavuze ko ababajwe n'icyemezo cy'Ubufaransa kandi ko azavugana na bwo mu minsi iri imbere ngo hashakirwe umuti ibyo batumvikanaho.

    Avugira i Washington, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Australia Marise Payne yavuze ko yumva “kubabara” kw'Ubufaransa, avuga ko yizeye gukorana na bwo ngo bwumve “agaciro duha umubano w'ibihugu”.

    Guhamagaza ba ambasaderi ni ikintu kidakunze kubaho hagati y'ibihugu by'inshuti, kandi byibazwa ko ubu ari bwo bwa mbere Ubufaransa butumije ba ambasaderi babwo muri ibyo bihugu bibiri. Abadipolomate b'Ubufaransa i Washington bari bamaze kuburizamo ibirori byo kwishimira umubano hagati y'Amerika n'Ubufaransa byari biteganyijwe kuba ku wa gatanu.

    Ayo masezerano avuze ko Australia izaba igihugu cya karindwi gusa ku isi gifite amato yo munsi y'inyanja akoreshwa n'ingufu za nikleyeri, nyuma y'Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubushinwa, Ubuhinde n'Uburusiya.

    Inshuti zayo zizanayiha ku bushobozi bw'umutekano wo kuri mudasobwa, ubuhanga mu ikoranabuhanga ry'imashini zigana imikorere ya muntu (artificial intelligence/intelligence artificielle) ndetse n'irindi koranabuhanga ryo munsi y'inyanja.

    Gutangaza ayo masezerano byasoje kontaro ifite agaciro ka miliyari 50 z'amadolari ya Australia (angana n'ama-Euro miliyari 31) yo kubaka amato 12 yo munsi y'inyanja agenewe ingabo zirwanira mu mazi za Australia, Ubufaransa bwari bwagiranye na Australia mu 2016.

    Hagati aho, Ubushinwa bashinje ibyo bihugu bitatu bikomeye biri muri ayo masezerano kugira “imitekerereze yo mu gihe cy'Intambara y'Ubutita”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ubufaransa-bwahamagaje-ba-ambasaderi-babwo-muri-amerika-no-muri-australia

  • Umugore w'imyaka 57 yahishuye ko yasubiye mu mihango nyuma yo guterwa urukingo rwa Astrazeneca #rwanda #RwOT

    Umubyeyi aravuga ko asigaye ava amaraso mu gitsina nyuma yo kubona igipimo cye cya mbere cy'urukingo rwa Covid rwa AstraZeneca.

    Jacqueline Goldsworthy, ukomoka i Barnet mu majyaruguru ya Londres, yahise ajyanwa kwisuzumisha kwa muganga ngo amenye niba ari kanseri cyangwa ikimenyetso cy'ubundi burwayi.

    Ariko ibisubizo byagaragaje ko nta kibazo icyo aricyo cyose afite ku myaka ye 57, nubwo yasubiye mu mihango kandi yari amaze imyaka 20 yaracuze.

    Madamu Goldsworthy, umukozi ushinzwe imibereho myiza wabonyeurukingo rwe rwa mbere mu Kuboza, yemeza ko urukingo rwamuteye kuva amaraso. Icyakora, abaganga ba NHS bashimangiye ko nta 'nzira' n'imwe igaragaza ko arirwo nyirabayazana.

    Uyu mugore yatangarije MailOnline ko kuva amaraso kwe kuremereye cyane kuruta uko yakundaga kubabara mu gihe cye kandi ko byamaze hafi icyumweru.

    Icyakora uyu mugore yaje gukira mbere yo guhabwa urukingo rwakabiri muri Werurwe, kandi ntibyongeye kubaho.

    Amakuru yemewe yerekanye ko hari raporo 366 zerekana ko hari abantu bagiye bava amaraso mu myanya y'ibanga nyuma yo gucura -nyuma yo guhabwa urukingo rwa Covid yaba urwa AstraZeneca, Pfizer cyangwa Moderna.

    Ariko amakuru yakusanyirijwe hamwe n'ishami ry'ubuvuzi mu Bwongereza, yavuze ko binkingo atarizo nyirabayazana.

    Abaganga bavuga ko bishoboka rwose ko ingaruka zahuriranye gusa kandi zari kuba zarabayeho n'igihe atari kuba yafashe urukingo.

    Impapuro zerekana zirerekana ko hari gukurikiranwa ingaruka zishobora guterwa n'urukingo. Buri wese wakiriye urukingo asabwa kugaragaza ingaruka zose yahuye nazo kugira ngo abashinzwe ubuzima bamenye amakuru.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-w-imyaka-57-yahishuye-ko-yasubiye-mu-mihango-nyuma-yo-guterwa-urukingo

  • Mico The Best yavuze ku byo gukubita umugore we akamukura amenyo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mico The Best yahakanye ko atigeze akubita umugore we ngo amukure ameyo.

    Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko uyu muhanzi yafunzwe nyuma yo gukubita umugore we baheruka gusezerana imbere y’amategeko, Ngwinundebe Clarisse akamukura amenyo.

    KIKAC Music uyu muhanzi abarizwamo ubwo yerekenaga umuhanzikazi mushya, Bwiza Emerence, Mico The Best yafashe akanya abwira abanyamakuru agahinda yatewe n’ibyatangajwe cyane ko byanaje mu gihe kibi.

    Ati “Ibaze nawe uri kwitegura ubukwe mu cyumweru kimwe, warafashe irembo ugasezerana mu Murenge kwa Sobukwe bakumva ngo wakubise umukobwa wabo umukura amenyo? Urumva wabyakira gute?'

    Mico The Best akaba yitegura gukora ubukwe na Clarisse mu mpera z’icyumweru gitaha, ni nyuma y’uko muri Kanama 2021 bari basezeranye imbere y’amategeko.

    Mico The Best yahakanye ko atigeze akubita umugore we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mico-the-best-yavuze-ku-byo-gukubita-umugore-we-akamukura-amenyo

  • Abifuza kujya mu gipolisi cy' u Rwanda bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri 2021 , ahagana mu musaha ya nimugoroba nibwo , Ubuyobozi bwa polisi y'u Rwanda bwamaze gutangaza ko bwafunguye amarembo ku bifuza kwinjira mu gipolisi haba ku rwego rw'aba ofisiye ndetse n'abapolisi bato.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, rihamagarira urubyiruko kwiyandikisha, riragaragaza ko iki gikorwa kigomba guhita gitangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeli 2021 , kugeza kuya 5 Ugushyingo 2021 buri munsi.

    Abifuza kwiyandikisha bagomba kuba bujuje ibisabwa byose, nk'uko byagaragajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na polisi y'u Rwanda haba kuba ofisiye ndetse n'abapolisi bato.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/18/abifuza-kujya-mu-gipolisi-cy-u-rwanda-bashyizwe-igorora/

  • Rwabuze gica! MINISPORTS, CAVB na FIVB ntibavuga rumwe, FRVB yirukanwa mu irushanwa #rwanda #RwOT

    Rwabuze gica hagati ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda(MINIPORTS), Federasiyo y’umukino wa Volleyball muri Afurika(CAVB) na Federasiyo mpuzamahanga ya Volleyball(FIVB) kubera icyemezo cyafatiwe u Rwanda cyo guhagarika ikipe y’igihugu n’abakinnyi bayo bivugwa ko bahawe ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ku wa Kane nibwo u Rwanda rwagombaga gukina umukino usoza itsinda A mu gikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore kirimo kubera mu Rwanda, wahagaritswe utabaye.

    Nyuma nibwo haje ikirego cy’ikipe y’igihugu ya Nigeria yareze ivuga ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi 4 (Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes) bashobora kuba barabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kindi gisobanuro kigeze gitangwa ariko ibaruwa federasiyo mpuzamahanga(FIVB) yandikiye CAVB igaragaza yamaze gufata umwanzuro yo gusezerera u Rwanda ariko itabyumvikanaho na CAVB na MINISPORTS.

    Ni ibaruwa yandikiwe perezida wa CAVB, Bouchra Hajij ni nyuma y’inama yahuje impande 3 ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri 2021.

    Muri iyi baruwa yabanje kugaragaza ibitekerezo bya buri ruhande mu nama yahuje impande 3(MINISPORTS, CAVB na FIVB), FIVB yo yasabye ko irushanwa ryakomeza ariko FRVB igashyirwa ku ruhande.

    Yagize iti 'MINISPORTS yiteguye gukomeza gutegura irushanwa ariko isaba FIVB ko ihita ikuraho ibihano by’agateganyo yafatiye abakinnyi b’u Rwanda n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugira ngo bemererwe gukomeza gukina irushanwa. Yashimangiye ko ari ingenzi kureba ku cyifuzo cy’igihugu cyakiriye mu gihe hagiye gufatwa umwanzuro.'

    'CAVB yasabye ibihano byafatiwe abakinnyi byakomeza ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igakomeza gukina.'

    'FIVB yo yagaragaje ko ibihano by’abakinnyi n’ikipe y’igihugu byakomeza ndetse n’imikino yose yakinnye yafatwa nka 'forfeit'(ikamburwa amanota) nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya FIVB. Yasabye ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na CAVB gukomeza gutegura irushanwa hatarimo ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kugira ngo irushanwa rirangire.'

    Muri iyi baruwa kandi perezida wa FIVB yavuze ko batafata umwanzuro unyuranye n’amategeko n’amabwiriza ya FIVB, bivuze ko yafashe umwanzuro ko ibihano byafatiwe abakinnyi bigumaho ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikavanwa mu irushanwa ndetse ikanamara imyaka 2 nta amrushanwa yitabira.

    Andi makuru avuga ko u Rwanda rutiteguye gukomeza gutegura irushanwa mu gihe ikipe y’igihugu ivanywe mu irushanwa.

    Abakinnyi 4 bakozeho u Rwanda

    Moreira Gomes Bianca, ni mushya mu ikipe y’igihugu

    Mariana Da Silva(6), akomoka muri Brazil

    Apolonario Caroline(ugiye gutera umupira) na Mariana, bose bakomoka muri Brazil

    Apolonario Caroline

    Aline Squeira A.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwabuze-gica-minisports-cavb-na-fivb-ntibavuga-rumwe-frvb-yirukanwa-mu-irushanwa