Category: Uncategorized

  • Nyina ni umuririmbyi w’icyamamare: Isheja Ana… – #rwanda #RwOT

    Isheja Nkunda Anaella kuri ubu ufite imyaka 4 y’amavuko, ni imfura mu muryango w’abakristo wa Dr Nkundabatware Gabin na Mucyowera Jesca. Nyina w’uyu mwana ari Mucyowera Jesca, ni umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel akaba n’umuririmbyi w’icyamamare ufatwa nk’ishyiga ry’inyuma muri Injili Bora yamamaye mu ndirimbo ‘Shimwa’ n’izindi. 

    Mucyowera ni we wanditse indirimbo zitandukanye z’iyi korali zakunzwe na benshi zirimo na ‘Shimwa’ twavuze haruguru, ndetse ni nawe ukunze gutera indirimbo nyinshi z’iyi korali ibarizwa muri EPR Gikondo. Nk’umuhanzikazi ku giti cye, Mucyowera akunzwe cyane mu ndirimbo ‘Yesu arashoboye’, ‘Jehovah Adonai’, ‘Mu gihe cyashyizweho’ aherutse gusohora, n’izindi.

    Isheja Nkunda Anaella impano nshya itangaje mu muziki nyarwanda

    Kuri ubu umukobwa we witwa Isheja Nkunda Anaella yamaze arakataje mu muziki ndetse ubona afite ejo heza naramuka abikomeje. Mu mwaka wa 2020 ni bwo uyu mwaka yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Bana dukunde gusenga’, ikaba iri shene ya Youtube ya Nyina. Ubu, hasohotse indirimbo ya kabiri y’uyu mwana yitwa ‘Gushima’ ikaba iri kuri shene ya Youtube yafunguriwe n’ababyeyi be yitwa Isheja Nkunda Anaella.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mucyowera Jesca umubyeyi wa Anaella yadutangarije ko yavumbuye impano iri muri uyu mwana we ubwo yari atangiye kuvuga. Ati “Impano yo kuririmba nayimubonyemo agitangira kuvuga, kuko yaririmbaga ibintu utumva ariko ukumva biryoheye ugutwi”. Yakomeje ati “Mu by’ukuri ni impano afite pe kuko ikintu cyose iyo ugishyize muri melodi agifata bimworoheye cyane”.

    Yavuze ko bitagorana rwose kuba Anaella yafata mu mutwe indirimbo ababyeyi be bamwandikiye na cyane ko ataramenya kwandika kuko akiri umwana muto cyane. Anaella aritegura kujya mu mwaka wa mbere y’amashuri abanza kuko ari bwo agisoza ay’incuke. Uburyo afata mu mutwe vuba, ni ibintu bitangaza cyane ababyeyi be nk’uko Jesca Mucyowera yabitangaje muri aya magambo “Ndi recordinga (nifata amajwi) nkamuha telefone, ajya mu cyumba agasohoka yayifashe yose. Nanjye birantangaza”.

    ICYIFUZO CY’ABABYEYI BA ANAELLA KU BIJYANYE N’IMPANO AFITE YO KURIRIMBA

    Mucyowera yabwiye InyaRwanda.com ko atarabyara uyu mwana w’umukobwa, yumvaga yifuza ko imfura ye yazaba umuhanzikazi ukomeye. Inzozi ze ziri gusohora kuko imfura ye yamaze kwinjira mu muziki. Yagize ati “Ntaramubyara, nifuzaga ko umwana wanjye w’imfura yazatwara impano y’uburirimbyi, nkamusengera mutwite nkakunda kumwita Jessica w’ahazaza”

    Yavuze uko byagenze ngo Anaella akore indirimbo ye ya mbere. Ati “Rero yaba ari gukina nkumva araririmba mbese nkabona bimurimo. Mwandikira indirimbo yari afite imyaka 3 numva arayifashe, ndamubwira amperekeze muri studio ngiye gukora indirimbo, ndamubaza nti ese nawe urashaka kuririmba ati yego, arayiririmba arayirangiza, iyo ndirimbo yitwa ‘BANA DUKUNDE GUSENGA’, iri kuri shene yanjye yari afite imyaka 3”.

    Mucyowera Jesca umubyeyi wa Isheja Nkunda Anaella

    Mucyowera yavuze ko bifuza ko imfura yabo y’umukobwa guhirwa n’impano afite yo kuririmba akabera umugisha Isi yose. Ati “Turamwifuriza guhirwa n’impano, kubera umugisha Isi mu mpande zose, n’ubugingo budashira. We love her (turamukunda). Uyu mwana w’umukobwa usoje amashuri y’incuke, ababyeyi be bavuga ko ari umuhanga cyane mu ishuri. Nyina yagize ati “Ni umwana w’umuhanga cyane!”

    Mu gusobanura uburyo Isheja Nkunda Anaella ari umuhanga mu ishuri, Mucyowera Jesca yavuze ko bamusimbukije umwaka wa 2 w’amashuri y’incuke, ageze mu wa 3 atsinda ibizamini ku manota meza cyane. Ati “Kuko amashuri y’incuke ibyo biga byinshi babishyira mu ndirimbo, byaramworoheye ku buryo twabonye uburyo abyumva tumusimbutsa uwa 2, ageze mu wa 3 ubu arangije afite Excellent, mbese ni umunyabwenge cyane, dushimira Imana ku bwe”. Yongeyeho ati “Tumwitaho cyane kuko haricyo tumubonamo hari n’icyo tumwifuzamo”.

    Isheja Anaella yinjiye mu muziki ku myaka 3 y’amavuko

    Isheja Anaella amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri

    Isheja Anaella hamwe n’umubyeyi we Mucyowera akomoraho impano yo kuririmba

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘GUSHIMA’ YA ISHEJA ANAELLA W’IMYAKA 4

    REBA HANO INDIRIMBO ‘BANA DUKUNDE GUSENGA’ ARI NAYO YINJIYE MU MUZIKI ANAELLA KU MYAKA 3 Y’AMAVUKO 

    REBA HANO INDIRIMBO ‘JEHOVA ADONAI’ YA JESCA MUCYOWERA NYINA WA ISHEJA NKUNDA ANAELLA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109640/nyina-ni-umuririmbyi-wicyamamare-isheja-anaella-winjiye-mu-muziki-afite-imyaka-3-yashyize–109640.html

  • “N'ubwa mbere Rayon Sports igiye gukinisha abakinnyi batari ku rwego rwayo'-Masudi Djuma #rwanda #RwOT

    Umutoza mushy wa Rayon Sports Masudi Djuma yatangaje ko uyu mwaka iyi kipe idafite abakinnyi bakanganye nk'abo yagiye igira mu myaka ishize gusa yemeza ko byatewe nuko habayeho gutinda mu kujya ku isoko.

    Uyu munyabigwi wa Rayon Sports wanayihesheje igikombe cya shampiyona muri 2017,yavuze ko ikipe bafite uyu mwaka itari hejuru mu kiganiro yagiranye n'urubuga rwayo rwa You Tube.

    Masudi amaze gukoresha imyitozo 3 muri 4 ikipe imaze gukora,yagize ati 'Reka mvugishe ukuri.Ndebye n'ubwa hazaba hari abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports,ariko niko bigenda iyo utangiye utinze.

    Ni byiza kuko tugiye kugenda tubakuramo kugeza tubonye abari ku rwego rwa Rayon Sports tunashakisha n'abandi.Ufite amahirwe yo gukinisha abanyamahanga 5 bagomba kuba ari abazi gukina bafasha ikipe ntabwo wazana ababayabaye kandi ikipe imaze imyaka 2 idasohoka.

    Masudi yavuze ko nubwo hari abakinnyi bari gukoresha igerageza bakanyakanya ariko ngo hagikenewe abandi bakinnyi kugira ngo iyi kipe izabashe guhatana mu mwaka w'imikino utaha.Ati 'Benshi ntabwo bari ku rwego rwa Rayon Sports.'

    Masudi abajijwe niba hari icyizere yaha abafana mu mikino ya shampiyona yagize ati 'Imana niyo itanga.Njye ndi umuyisilamu nizera Imana,nemera ko byose bishoboka.Abatwaye ibikombe nuko bari bafite ubushobozi.Rayon Sports niba itaratwaye ibikombe nuko nta bushobozi yari ifite.Tuzashyiramo imbaraga turebe ko twakora akantu uyu mwaka.

    Masudi yavuze ko imyanya aburaho abakinnyi beza ari abakina basatira kuko ngo mu Rwanda ba myugariro n'abanyezamu ntibajya Babura.Yavuze ko hari abakinnyi bamuhamagaye bazaza mu igeragezwa mu cyumweru gitaha ariko ngo intego ihari ari uko bagomba kugira abakinnyi 28 bashoboye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/n-ubwa-mbere-rayon-sports-igiye-gukinisha-abakinnyi-batari-ku-rwego-rwayo

  • Minisante yasobanuye ibya serivisi z’ubuvuzi zihabwa abari mu kaga hakabura abishyuzwa – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ubwo yatangaga ibisobanuro imbere ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, ku byerekeye n’ibirarane by’imyaka ibiri byananiranye kwishyuza muri porogaramu ya SAMU (Service d’Aide Médicale d’Urgence).

    Iki kibazo cyagaragaye imyaka ibiri yikurikiranya; mu 2018/2019 harimo ibirarane by’arenga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2019/2020 habonekamo miliyoni 102 zirenga.

    SAMU ni porogaramu ifasha mu gutabara abari mu kaga, bababaye nk’abagize impanuka n’izindi ngorane ku buryo baba badafite gikurikirana.

    Bene abo bajyanwa kwa muganga batavuganye n’ababatwaye cyangwa abo mu miryango yabo ku buryo iyo bajyanywe muri ubwo buryo n’iyo habayeho amahirwe bagakira kwishyura serivisi bahawe hari igihe bigorana nk’uko Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yabisobanuye.

    Yagize ati “Hari n’abo dutwara twabonye ibyagombwa byabo, umuntu ukamusangana indangamuntu y’akarere runaka wakurikirana ugasanga ako karere ntakibarizwamo. Twagiye twandikira uturere dushingiye kuri izo raporo tutwishyuza, na two ntitubashe kutwishyura. Ariko natwe ni ikintu kituremereye kuba dutanga serivisi tukabura abo twishyuza kandi ngira ngo iki tugisangiye n’amavuriro amwe n’amwe usanga afite imyenda myinshi igenda igaruka.”

    Gahunda yo gutanga indorerwamo ku buntu yaravuguruwe

    Porogaramu yo gutanga indorerwamo ku buntu na yo yagaragayemo icyuho muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta ya 2019/2020.

    Indorerwamo zatangwaga n’umuterankunga zikanyuzwa muri porogaramu ya Minisiteri y’Ubuzima ishinzwe gutanga imiti n’ibikoresho byo kwa muganga ikazigeza kuri farumasi z’uturere na zo zikazigeza ku bigo nderabuzima bikaziha abazikeneye, ugiye kuzifata akishyura amafaranga 1000.

    PAC yasanze hari amafaranga yagaragaye ko yinjiye kuri konti yari igenewe iyi gahunda ariko ntihagaragare impapuro ziyasobanura.

    Iyakaremye yavuze ko iyi gahunda itakurikiranwe neza kuko nta mibare ihamye yerekana uko indorerwamo zavaga ku rwego rumwe zijya ku rundi n’amafaranga yageze kuri konti adahura n’umubare w’indorerwamo zakiriwe.

    Ati “Ubu ngubu nibura dufite imibare igaragaza indorerwamo zagiye zakirwa mu bubiko bw’igihugu, izagiye ku bitaro by’uturere n’izo ibigo nderabuzima byakiriye n’izisigaye mu bubiko bwacu n’amafaranga batwoherereje kugira ngo turebe ko ya mafaranga 1000 yagiye agezwa aho yagombaga kugera.Twikoreye igenzura dusanga 75% by’ibyagombaga gukorwa byagezweho.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée

    source : https://ift.tt/3EvXiKX

  • Abdelaziz Bouteflika wahoze ayobora Algeria yapfuye – #rwanda #RwOT

    Uyu mukambwe w’imyaka 84 yapfuye nyuma y’imyaka ibiri akuwe ku butegetsi yari amazeho imyaka isaga 20.

    Yari asigaye abayeho mu buzima butuje mu ngoro ye aho RFI ivuga ko yakundaga guhora arwariye, mu Burengerazuba bw’umurwa mukuru Alger.

    Abdelaziz Bouteflika yavutse mu 1937, avukira mu gace ka Oudja muri Maroc. We n’umuryango we bimukiye muri Algeria akiri muto cyane.

    Mu gihe cy’intambara y’ubwigenge, Bouteflika wari umunyeshuri icyo gihe yinjiye mu ngabo z’umutwe wa FLN warwaniraga ubwigenge bwa Algeria ndetse aza no kuba umunyamabanga wihariye wa colonel Boumédiène wawuyoboraga.

    Mu 1962 ubwo Algeria yabonaga ubwigenge, Abdelaziz Bouteflika wari ufite imyaka 25 yagizwe Minisitiri w’urubyiruko nyuma agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

    Ubwo Boumédiène yapfaga mu 1976, Bouteflika yabaye nk’ushyizwe ku ruhande muri Guverinoma ya Algeria. Yaje guhungura mu Busuwisi, nyuma akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugeza mu 1987 ubwo yasubiraga mu gihugu cye.

    Yongeye kwinjira muri politiki kugeza ubwo mu 1999 yajyaga ku butegetsi atsinze amatora bivugwa ko yari ashyigikiwemo n’igisirikare.

    Nyuma yo kuyobora manda ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga, Bouteflika yiyongeje iya gatatu n’iya kane ndetse iyo ya nyuma yo yayihawe agendera mu kagare k’abafite ubumuga kubera impanuka yo guturika k’udutsi tw’ubwonko yatumye ingingo ze zimwe zidakomeza gukora.

    Ubwo yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatanu, imyigaragambyo yatangiye mu gihugu hose. Kubera igitutu cy’igisirikare n’icy’abaturage bamusabaga kwegura, tariki 2 Mata 2019 yavuze ko arekuye ubutegetsi.Uwo munsi ni nabwo aheruka kugaragara mu ruhame no kuri Televiziyo y’Igihugu.

    Bouteflika yapfuye nyuma y’imyaka ibiri akuwe ku butegetsi

    source : https://ift.tt/3nQzwDT

  • Burera: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu z’ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’iyi nkongi yamenyekanye ahagana saa mbili zishyira saa tatu z’umugoroba ubwo imirimo n’ingendo yari iri gusozwa hagamijwe kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, maze inzu zacururizwagamo na Bigirimana Theoneste na Nsabimana Youssouf wari uhafite alimentation zirashya.

    Muri icyo gihe, abaturage bagerageje gutabara ngo bazimye ariko ntibyabakundira gusa bayica intege kugeza ubwo Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahageraga ikazimya izindi nzu zitarafatwa.

    Bamwe mu bari aho bageragezaga kuzimya, bashimye uburyo Polisi yihutiye gutabara hatarangirika byinshi kuko uwo muriro wari ufite imbaraga nyinshi.

    Fidele Uwizeye ni umwe muri bo yagize ati ” Yari inkongi ubona ko ikaze yahereye mu iduka ryo kwa Bigirimana yerekeza kwa Youssouf abaturage bagerageza kuzimya ariko biranga. Turashimira Polisi y’Igihugu kuko ubutabazi yatanze nibwo bwatumye hazima naho hari gushya inzu nyinshi iyo batinda.”

    Agaciro k’ibyangijwe n’iyi nkongi ntikaramenyekana kuko bikibarurwa ndetse na ba nyiri nzu ntibari batangaza neza ibyaba byangirikiyemo.

    Inzu zahiye zari zisanzwe zikorerwamo ubucuruzi

    Polisi yahise ihagera itabarana ingoga

    source : https://ift.tt/3Am8Fmr

  • Rubavu: Abaturage barashima uruhare Croix Rouge Rwanda yagize mu kubayagira nyuma y’ibiza n’ibibazo byabibasiye – #rwanda #RwOT

    Abo baturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu, higanjemo abasenyewe inzu zabo n’ibiza byakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo, imyizure y’Umugezi wa Sebeya, ibigo by’amashuli byubakiwe ubwogero hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19, abigishijwe isuku n’isukura n’imirire iboneye bakiteza imbere n’ibindi.

    Mu buhamya bwabo, bemeza ko ubufasha bahawe na Croix Rouge Rwanda bwabafashije kandi bubabera umusingi wo guheraho biteza imbere.

    Uwimana Saidati wo mu Murenge wa Nyundo mu basaniwe inzu na Croix Rouge nyuma yo kwibasirwa n’imyuzure y’Umugezi wa Sebeya.

    Avuga ku bijyanye n’ubufasha yahawe n’uyu muryango yagize ati “Iyi nzu twayibagamo turi abana benshi tudafite ubushobozi, amazi ya Sebeya yaraje yuzura hano ajya mu nzu tugiye kumva twumva igice cy’inyuma kiraridutse inzu yose iragwa kuko yari iy’amategura. Croix Rouge yaduhaye ubutabazi, iduha ibyo kurya no kwifubika iranadusanira none dore ubu turi heza, bambereye ababyeyi Imana ibahe umugisha.”

    Maniteze Venantie nawe wo mu Murenge wa Nyundo, yavuze ko nawe Croix Rouge yamufashije gusana inzu, kuri ubu akaba abayeho neza.

    Yagize ati “Inzu yanjye yari yaguye, Croix Rouge idutekerezaho ifatanyije n’Imana iri mu ijuru, yarakoze kuko yaradusuye ibona ko tugomba kuba abagenerwabikorwa, iduha isakaro, iduha na sima, yarakoze cyane. Ni bo bantu batugobotse mbere, ni umuryango utabara imbabare nk’uko bawuvuze, twarawubonye.”

    Usibye ibi bikorwa byo gufasha abaturage bari basenyewe n’ibiza bakabona amacumbi agezweho n’ubundi bufasha, Croix Rouge yanafashije ibigo by’amashuli byiganjemo ibishya, kubona ubwogero bugezweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gitebe II, Habiyaremye Emmanuel, yavuze uburyo bagorwaga no kubona amazi yo gukaraba kugira ngo abanyeshuli bajye mu masomo.

    Yagize ati” Abanyeshuri bakenera gukaraba mbere yo kwinjira mu mashuri, twifashishaga kandagira ukarabe ebyiri gusa, hakaba hari umukozi ugenda asukamo amazi, ijerikani imwe ikagurwa 100 ku buryo nakoreshaga agera kuri 400 Frw ku munsi, byaraduhendaga nk’ikigo kigitangira kandi ugasanga bigoye, ubu nta mvune tukigira nyuma yo kubakirwa ubu bwogero na Croix Rouge Rwanda.”

    Mu bikorwa bya Croix Rouge Rwanda bishimwa n’abaturage bo muri Rubavu kandi harimo nk’abigishijwe iby’isuku n’imirire iboneye bagafashwa kubona imbuto nziza z’imboga none ubu bakaba bazi neza gutegura indyo yuzuye ibafasha kurandura imirire mibi mu miryango yabo. Bamaze no kwishyira hamwe mu matsinda abafasha kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira.

    Uwiringiyimana Jean Paul wo mu Murenge wa Bugeshi, yagize ati “Hano iwacu harera ariko kenshi wasangaga abantu batazi gutegura ifunguro ry’indyo yuzuye, Croix Rouge Rwanda yaraje batwigisha uko tugomba gutegura ifunguro ry’ibyo twiyejereje mu buryo bwagirira abana bacu akamaro.

    Ati “Mbere twabahaga impungure, baba bafite ibishyimbo n’ibirayi ukumva ntacyo utakoze ubu tuzi ko indyo yuzuye igizwe n’amoko atatu, ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara ukarenzaho no kugira isuku. Mbere twabonaga ko bigoye, ari amafaranga menshi, ariko twasanze ari ibihingwa twihingira, bitanatugoye.”

    Nsengiyumva André, nawe uri mu bafashijwe n’uyu muryango yavuze ko mbere batari bazi kwizigamira, yemeza ko Croix Rouge yahinduye byinshi mu buzima bwabo.

    Ati “Nakuraga ibirayi, kubera ko amatsinda ntayari ahari, amafaranga menshi agashira arimo gupfa ubusa, ngasengerera bagenzi banjye, ariko itsinda rikimara kuza buri cyumweru ngira amafaranga njya kwizigama muri rya tsinda.”

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko nk’Umuryango utabara imbabare, bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu guhindura imibereho y’abaturage.

    Yagize ati “Si mu karere ka Rubavu gusa, ubukarabiro twabwubatse ku bigo by’amashuri bigera kuri 62 mu gihugu hose, bwatwaye miliyoni zisaga 200 Frw. Hari ibikorwa byinshi rero dukora mu rwego rw’ubutabazi kuko mu nshingano za mbere za Croix Rouge nk’umufasha wa Leta, ni ugukora ubutabazi bw’ibanze ndetse no kuzamura imibereho y’abaturage.”

    Mu bikorwa Croix Rouge Rwanda yakoze, harimo ubwiherero 100 bwubatswe guhera mu mwaka ushize n’ubukararabiro bwubatswe ku bigo by’amashuri atatu, mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Ubwo Umugezi wa Sebeya wari umaze gusenyera abaturage mu mwaka wa 2018, Croix Rouge yabashije gusanira inzu imiryango 28.

    Mazimpaka yakomeje ati “Ikindi ni uko nyuma y’uko ikirunga cya Nyiragongo cyarutse mu minsi yashize kigakurikirana n’imitingito, hari inzu nyinshi zashegeshwe n’uwo mutingito, ku buryo nka Croix Rouge y’u Rwanda twatangiye kuzisana, ndetse n’izari zaraguye hari zimwe twazamuye guhera hasi, tukazasana inzu zirenga 200.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko Croix Rouge yakomeje kuba umufatanyabikorwa w’imena mu gukemura ibibazo by’abaturage.

    Ati “Mu by’ukuri Croix Rouge twavuga ko ari umufatanyabikorwa w’imena mu Karere ka Rubavu kubera ibyo byose, ndetse hari n’ibindi tugenda dufatanya kubera ko nk’iyo duhuye n’ibyo biza, ni abantu duhita twitabaza byihuse.”

    Croix Rouge Rwanda kandi ifite itsinda ry’abakorerabushake bahuguriwe kuba batanga ubufasha mu gihe cy’impanuka yabera mu Kiyaga cya Kivu nk’aho mu mwaka ushize ryatanze ubutabazi mu kurohora imirambo igera kuri 16 y’abakongomani bari bakoreyemo impanuka n’inzu zigera kuri 28 zari zangijwe n’ibiza zimaze gusanwa izindi zubakwa bundi bushya.

    Abaturage bari basizwe iheruheru n’ibiza basaniwe na Croix Rouge Rwanda

    Bimwe mu bigo by’amashuri byubakiwe ibukarabiro bugezweho na Croix Rouge y’u Rwanda

    Abaturage bigishijwe gukora uturima tw’igikoni tuzabafasha guhangana n’imirire mibi

    Nyuma y’ubumenyi bahawe na Croix Rouge Rwanda bahinduye imyumvire bibumbira mu bimina bibateza imbere

    Bahamya ko imirire mibi yaharangwaga mu minsi mike izaba amateka

    Zimwe mu nzu zari zasenywe na Sebeya zasanywe na Croix Rouge y’u Rwanda

    Bimwe mu bigo by’amashuri byubakiwe ibukarabiro bugezweho na Croix Rouge y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3hMBm4B

  • Igiciro cya serivisi ya MoMo Pay gikomeje gutuma abacuruzi bishyiriraho amabwiriza – #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y’Igihugu iherutse kuburira abacuruzi ko badakwiye guca abaguzi amafaranga y’inyongera bayita ko ari aya serivisi. Ikiguzi gishya cya serivisi za MoMo Pay ni 0,5% ku mafaranga yishyuwe.

    Nubwo uwo muburo watanzwe, ntibyabujije ko abacuruzi bamwe babirengaho aho bagaragaza ko ayo mafaranga basigaye bakwa ari menshi.

    Bamwe bahisemo kujya basaba abakiliya kurenzaho nk’amafaranga 100 Frw ku yo bari bagiye kwishyura, abatabikoze bagasabwa kwishyura “cash” badakoresheje ikoranabuhanga.

    Aba bacuruzi bahuriza ku kuba ubu buryo bwaratumye bahomba aho kubafasha kuzahura ubucuruzi bwabo bwashegeshe na Covid-19 no kwimakaza ikoranabuhanga.

    MTN Rwanda yasobanuye ko gushyiraho ikiguzi cya 0,5 % ku muntu wishyuwe hakoreshejwe MoMo Pay biri mu nyungu z’abakoresha MoMoPay kuko mu munsi iri imbere bazajya bashobora kubona inguzanyo iciriritse nyuma yo kubona uko bazikoresha.

    Ayo mafaranga acibwa kuri buri gikorwa cyose gikozwe ariko bigakorwa ku muntu wishyuwe amafaranga arenga 4000 Frw.

    Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame, aherutse kubwira IGIHE ko nubwo ayo mafaranga yashyizweho harebwe cyane uko ubukungu bw’Abanyarwanda buhagaze bituma batazamura ibiciro kuko mbere y’umwaduko wa Covid-19 mu Rwanda, abakoreshaga MoMo Pay bishyuraga amafaranga angana na 1% kuri buri gikorwa gikozwe.

    Ati “Iyo urebye ibiciro twashyize hanze, amafaranga ari munsi y’ibihumbi bine ntabwo duca amafaranga. Wavuze abamotari, ndumva nta rugendo rw’umumotari mu Mujyi wa Kigali rupfa kurenza 4000 Frw. Boutique zo mu midugudu, ni ukuvuga wa muntu twese twirukira mu masaha twibagiwe kugura ikintu, nawe iyo ubirebye umugati, isukari n’amata usanga ibintu byinshi bigurwa biri hagati ya 500 Frw na 5000 Frw. Bivuze ko ntayo bazacibwa.”

    Abakoresha serivisi za MoMo Pay bakomeje kugenda biyongera kubera ko muri Mata 2020 habarurwaga abacuruzi bakoresha izo serivisi 3 000 gusa. Ubu bageze ku bantu basaga 50 000 mu gihe abishyura bakoresheje MoMo Pay nibura buri kwezi basaga miliyoni 1,3.


    source : https://ift.tt/39wYoYZ

  • Kigali : Umupfumu avuga ko agiye gucyuza inka 15 icyarimwe z’abazamushimira ko yabafashije #rwanda #RwOT

    Kanyamahanga Eric, ni umugabo ukiri muto kuko afite imyaka 26 gusa y’amavuko, akaba ashimangira ko kuva afite imyaka 20 yatangiye ubuvuzi gakondo nk’umupfumu wabigize umwuga aho avuga ko avura indwara zitangaje yifashishije abakurambere be bapfuye ajya ahura nabo buri munsi bakaganira. Avuga ko ubu yitegura ibirori byo gucyuza inka azahabwa n’abantu batandukanye bazamushimira ko yabavuye cyangwa akabavurira abo mu muryango.

    Gutanga umuti utuma uwabuze akazi akabona, umuti w’urukundo utuma umuntu akundwa cyane, umuti utuma umucuruzi abona abakiriya, umuti ugarura ibyibwe, umuti utuma abakwambuye bahita bakwishyura, umuti utuma umukobwa wabuze umugabo azinguka agahita amubona, umuti uhuza abatandukanye n’indi myinshi itandukanye niyo Kanyamahanga avuga ko atanga kandi ngo amaze gufasha abatari bacye, aho ngo yitabaza abakurambere be bakamufasha gukemurira abamugana ibyo bibazo byose.

    Kanyamahanga yadutangarije ko hari indwara avura akoresheje imiti y’imyahirano hakaba n’iyo akoresha amagambo gusa abifashijwemo n’imbaraga z’abakurambere, kandi ngo bimaze gufasha benshi mu bamugana yagiye akemurira ibibazo.

    Izi ndwara zose ngo Kanyamahanga arazivura

    Abo yagiye afasha ngo ninabo bazamugabira inka zigera kuri 15 icyarimwe, ibirori byo kuzicyuza bikazashimangirira buri wese ushidikanya ko ashoboye kandi afasha abantu b’ingeri zitandukanye.

    REBA VIDEO UKO ABISOBANURA HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Umupfumu-avuga-ko-agiye-gucyuza-inka-15-icyarimwe-z-abazamushimira-ko-yabafashije

  • Kenya: Umwana wafotowe ari gukorera umukoro wo ku ishuri ku matara yo ku muhanda yakoze ku mutima benshi #rwanda #RwOT

    Uyu munyeshuri, Salim Khamisi, nta yandi mahitamo yari afite uretse gushaka ubundi buryo bwo gukora umukoro we kuko nyina atari afite amafaranga yo kugura umuriro w'amashanyarazi.

    Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yafashwe mbere gato y'umukwabu wa saa yine z'ijoro n'umunyamakuru, Emmanuel Mbaji Mruu ayashyira hanze.

    Mbaji yavuze ko inzu yo kwa Khamisi yari ifite amashanyarazi ariko nyina wari umaze igihe adafite akazi, ntiyashoboraga kuwishyura.

    Ati”Nasanze uyu muhungu akorera umukoro we ku muhanda akoresheje amatara yo ku muhanda … Nabonye ishyaka n'umuntu ukomeye muri we.Dushobora kumufasha?”

    Abagiraneza bahise batangira gufasha uyu munyeshuri bamuha ibintu byinshi birimo; Imirasire y'izuba, bateri,socket na inverter n'ibindi.

    Diana Chitsaka Mwangala, umuyobozi w'ikipeakaba ari nawe washinze Gift A Girl Child Initiative yashyizeho uburyo bwo guteranya amafaranga yo kugurira umuryango w'uyu mwana umurasire w'izuba na batiri.

    Abanyakenya batanze umusanzu uko bashoboye bakusanya amafaranga ahagije yo gufasha uyu mwana. Ku wa gatanu, tariki ya 17 Nzeri, Mwangala yasuye umuryango, atanga ibi bikoresho.

    Yagize ati“Nahaye umurasire w'izuba nyina w'uyu muhungu. Umuhungu yari akiri ku ishuri … Umuhungu wacu agiye kugira amatara ku buntu ahantu hose. Ashobora kwigira mu rugo nta kibazo.

    Mwangala yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati: “Ndashimira inshuti zanjye zo kuri Facebook kuba zarakoranye nanjye mu gushyigikira abana bacu batishoboye.”



    Abanya Kenya bafashije Khamisi kubona umuriro w'umurasire

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kenya-umwana-wafotowe-ari-gukorera-umukoro-wo-ku-ishuri-ku-matara-yo-ku-muhanda

  • Amatora y’inzego z’ibanze azatwara miliyari 3 Frw – #rwanda #RwOT

    Itangazo NEC yashyize ku mugaragaro rivuga ko yatangiye kuvugurura lisiti y’itora n’ibindi bikorwa bijyanye n’amatora.

    Aya matora y’inzego z’ibanze azatwara miliyari 3 Frw. Ni yo ya mbere agiye kuba mu gihugu kuva Covid-19 yakwaduka ndetse byitezwe ko azaba hubahirijwe ingamba zo kuyirinda.

    Byari biteganyijwe ko aba muri Gashyantare uyu mwaka nyuma y’uko manda y’imyaka itanu y’abayobozi b’inzego z’ibanze irangiriye gusa aza gusubikwa kubera Covid-19.

    Imyanya izatorerwa irimo abayobozi bagize Komite z’utugari, imidugudu, imirenge n’uturere usibye utwo mu Mujyi wa Kigali. Hazatorwa kandi abayobozi b’ibyiciro birimo abahagarariye urubyiruko, abagore cyo kimwe n’abafite ubumuga.

    Aya matora ateganyijwe hagati ya Nzeli na Ukwakira uyu mwaka.

    source : https://ift.tt/3kl9Tsv