Category: Uncategorized

  • Umufana yasabye Meddy ko yamugurira inkweto| Dore uko Meddy yamusubije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bafana ba Meddy bamukurikira kuri Twitter yamusabye ko yamugurira inkweto ndetse anashyiraho n'ifoto y'inkweto yifuza ko Meddy yamugurira.

    Meddy akibona ubusabe bw'uyu mufana we, yahise amusubiza mu magambo agira ati ” 😂 nkagurire he ? “.

    Sibyarangiriye aho kuko nyuma yuko uyu mufana abwiye Meddy aho yamugurira uru rukweto, Meddy yahise amusubiza mu magambo agira ati ” @BruceIntore Uyu Mu Jeune muvugane umugurire ako Gakweto ! ✍🏽 “.

    @BruceIntore Uyu Mu Jeune muvugane umugurire ako Gakweto ! ✍🏽

    — MEDDY (@Meddyonly) September 18, 2021

    Source : https://yegob.rw/umufana-yasabye-meddy-ko-yamugurira-inkweto-dore-uko-meddy-yamusubije/

  • Mico The Best yahakanye amakuru yavugaga ko yikubitiye umugore #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo KIKAC Music yerekanaga umuhanzikazi mushya Bwiza bagiye gukorana, Mico the Best nk'umwe mu babarizwa muri iyi Label yari yitabiriye uyu muhango.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru ryari ryaje kumurikirwa umuhanzi mushya muri Kikac na Mico The Best abarizwamo, Mico The Best yasubije icyo kibazo ndetse anavuga ko atajya akunda gusubizanya n'abanditse ibintu bibi kuri we cyane ko uyu muziki awurambyemo ndetse awuzi. Yashimiye cyane ibitangazamakuru bifatika avuga ko nta gitangazamakuru gifatika kigeze cyandika ibyo bintu bidafututse anakomoza ku bukwe bwe buri mu cyumweru gitaha.

    Yagize ati: “Nateye ikirenge mu cy'abagabo bagenzi banjye mfata irembo, nca mu rukiko manika ikiganza ko nemeye kuba umugabo, noneho mu gihe nitegura ubukwe mu cyumweru gitaha urabona umuryango wa madame ntabwo wenda tuba turi kumwe bagiye kubona babona ngo umukobwa wabo yakubiswe noneho umukwe wabo arafunze, icara urebe nka mama wawe ariwe wakiriye iyo nkuru ku mukwe we”.

    Ati “Icara urebe bakuru bawe n'ababyeyi bawe batari hafi bakumva ngo umuntu uherutse guca mu Rukiko batarashyingirwa ngo yakubise umugore we ari muri RIB. Ntekereza ko ni ikintu kibabaje nakivuganye agahinda kandi hari ibyo nashimye nashimye ko nta gitangazamakuru icyo aricyo cyose gifatika cyigeze kivuga kuri ibyo bintu ngo kinabihe imbaraga”.


    Yunzemo ati “Gusa icyasohotse kiba cyasohotse kandi kigera kure, byarambabaje. Ni nayo mpamvu uriya muntu namwise umuntu ntunze ntazi ariko ntabwo ari mwebwe muri hano. Ahantu ari uwatangaje icyo kintu amenye ngo ndamutunze ariko sinari muzi ariko mwebwe Imana ibahe umugisha.''

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mico-the-best-yahakanye-amakuru-yavugaga-ko-yikubitiye-umugore

  • Iri si irerero ni Rayon Sports – Masudi Djuma watengushywe n’urwego abakinnyi iyi kipe ifite #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma avuga ko bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe batari ku rwego rwayo ko bagomba gushaka abakinnyi bakomeye ariko na none batari abana kuko iyi kipe atari irerero.

    Uyu ni umunsi wa gatanu Rayon Sports itangiye imyitozo, ni ikipe yiganjemo abakinnyi bashya barimo abo yaguze n’abarimo gukora igeragezwa muri iyi kipe.

    Aganira na Rayon Sports TV, umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma yavuze ko ari ubwa mbere abonye ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi batari ku rwego nk’urwo bafite.

    Ati “Reka mvugishe ukuri, ni ubwa mbere haza abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko niko bigenda utangiye utinze, ni ukugenda ubakuramo dushakisha n’abandi bafite urwego rwa Rayon Sports.”

    “Ufite amahirwe yo gukinisha abanyamahanga 5 bagomba kuba ari abakinnyi bafasha, iyi kipe ni ikipe ifite izina, imaze imyaka 2 idasohoka, ntabwo wazana umuntu uraho gusa, ntabwo byashoboka.”

    Avuga ko abakinnyi bari mu igeragezwa yasanze benshi batari ku rwego rwa Rayon Sports.

    Yavuze ko hari n’abandi bakinnyi bazaza mu igeragezwa kuko ashaka gukora ikipe y’abakinnyi batari abana kuko Rayon Sports atari irerero.

    Ati “hari abandi bazaza barimo kumpamagara bazaza gukora igeragezwa, tuzakora ikipe y’abakinnyi 28 ariko bakomeye ntabwo ari babandi ngo bazakurira mu ikipe, iri si irerero ni Rayon Sports, niba ari umwana agomba kuba afite impano.”

    Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura shampiyona umwaka utaha w’imikino wa 2021-22 izatangira mu kwezi gutaha k’Ukwakira.

    Masudi Djuma aheruka muri Rayon Sports ubwo yayiheshaga igikombe cya shampiyona cya 2016-17, hari na nyuma yo kwegukana igikombe cy’Akahoro cya 2016.

    Masudi Djuma yanenze urwego rw’abakinnyi Rayon Sports ifite

    Abakinnyi benshi bari mu igeragezwa ntabwo urwego rwabo ari rwiza

    Rayon Sports ikomeje imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iri-si-irerero-ni-rayon-sports-masudi-djuma-watengushywe-n-urwego-abakinnyi-iyi-kipe-ifite

  • Inzu zo mu mujyi wa Goma zafashwe n'inkongi y'umuriro hitabazwa kizimyamwoto yo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Inzu zo mu mujyi wa Goma muri RDC zihana imbibi n'Akarere ka Rubavu ku mupaka muto wa Petite Barrière zafashwe n'inkongi y'umuriro ikomeye.

    Hitabajwe Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi kugira ngo uyu muriro udafata inzu zo mu Rwanda.

    Inkuru turacyayikurikirana….



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/inzu-zo-mu-mujyi-wa-goma-zafashwe-n-inkongi-y-umuriro-hitabazwa-kizimyamwoto-yo

  • U Rwanda rushobora kwirukanwa mu gikombe cy'Afurika cya Volleyball kubera gukinisha Abanya Brazil #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball ku isi,FIVB, ryanze kumva ugutakamba k'u Rwanda risaba ko ruterwa mpaga mu mikino 2 rwakinnye mu irushanwa ry'Igikombe cy'Afurika cya Volleyball cyaberaga muri Kigali Arena ndetse rukanirukanwa mu irushanwa.

    Mu ibaruwa FIVB yandikiye perezida wa CAVB, Bouchra Hajij nyuma y'inama yahuje impande 3 ku munsi w'ejo,tariki ya 17 Nzeri 2021,yasabye ko hubahirizwa amategeko hakirukanwa u Rwanda n'abakinnyi badafite ibyangombwa bakirukanwa.

    Amakuru avuga ko MINISPORTS yiteguye gukomeza gutegura irushanwa ariko isaba FIVB ko ihita ikuraho ibihano by'agateganyo yafatiye abakinnyi b'u Rwanda n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda kugira ngo bemererwe gukomeza gukina irushanwa.

    Akomeza avuga ko MINISPORTS yashimangiye ko ari ingenzi kureba ku cyifuzo cy'igihugu cyakiriye mu gihe hagiye gufatwa umwanzuro.'

    CAVB yasabye ko ibihano byafatiwe abakinnyi byakomeza ariko ikipe y'igihugu y'u Rwanda igakomeza gukina.

    FIVB yo yagaragaje ko ibihano by'abakinnyi n'ikipe y'igihugu byakomeza ndetse n'imikino yose yakinnye ikayiterwamo mpaga nk'uko biteganywa n'amabwiriza ya FIVB.

    FIVB yasabye ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na CAVB gukomeza gutegura irushanwa hatarimo ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kugira ngo irushanwa rirangire.

    Muri iyi baruwa kandi perezida wa FIVB yavuze ko batafata umwanzuro unyuranye n'amategeko n'amabwiriza ya FIVB, bivuze ko yafashe umwanzuro ko ibihano byafatiwe abakinnyi bigumaho ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikavanwa mu irushanwa ndetse ikanamara imyaka 2 nta marushanwa yitabira.

    Ingingo ya 2.4.1 y'amategeko ya FIVB ni yo igonga u Rwanda, aho ivuga ko abakinnyi bakinira igihugu bagomba kuba bafite ikipe, ishuri cyangwa ikigo bakiniye mu ishyirahamwe ry'igihugu.

    Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bageze mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka ndetse nta kipe bigeze bakinira.

    Andi makuru avuga ko u Rwanda rutiteguye gukomeza gutegura irushanwa mu gihe ikipe y'igihugu ivanywe mu irushanwa.

    Ikipe y'igihugu ya Nigeria niya Maroc zareze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi 4 b'abanya Brazil barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes kandi nta byangombwa bafite ndetse banakiniye na Brazil.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fivb-yirukanye-u-rwanda-mu-gikombe-cy-afurika-cya-volleyball-kubera-gukinisha

  • As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy'ibitego 8-1 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, nibwo ikipe ya As Kigali yatsinze ikipe ya Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comoros ibitego bitandatu ku busa mu mukino wo kwishyura, ni nyuma yaho iyi kipe ihagarariye u Rwanda yari yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza.

    Mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya As Kigali niyo yatangiye neza kuko ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 27, nibwo iyi ikipe yakorewe ikosa maze rihanwa neza na Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot ahita abonera igitego cya mbere iyi kipe.

    Iki gitego cyabonetse nyuma y'uburyo butari buke As Kigali yari yabonye ariko ikagerageza amahirwe ariko ntibyayikundira.

    Mbere y'uko igice cya mbere kirangira nibwo ikipe y'abanyamujyi yakomeje gusatira cyane ku buryo mu minota ine ya nyuma y'igice cya mbere yabonyemo ibitego bibiri mu izamu rya Olympique de Missiri Sima.

    Ubwo hari ku munota wa 41 w'umukino nibwo iyi kipe yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan wavuye mu ikipe ya Etincelles, ni ku mupira wari uhinduwe na Aboubakar Lawar.

    Ku munota wa 45′, nibwo As Kigali ibifashijwemo na rutahizamu w'umunya Nigeria, Aboubacar Lawar yatsinze igitego cya gatatu, bityo amakipe yombi ajya ku ruhuka ari ibitego bitatu bya As Kigali ku busa bwa Olympique de Missiri Sima.

    Bavuye ku ruhuka, mu gice cya kabiri nibwo AS Kigali ibifashijwemo nanone na Niyibizi Ramadhan yatanze umupira wabyaye igitego cya kane cyatsinzwe na Hussein Shaban Shabalala wari wakomeje gushakisha igitego mu minota ya mbere.

    Ku munota wa 60, ikipe itozwa na Eric Nshimiyimana yabonye igitego ya Gatanu muri uyu mukino, cyatsinzwe na myugariro Rukundo Denis wavuye mu ikipe ya Police FC yo mu gihugu cya Uganda.

    Mu minota ya nyuma y'umukino ikipe ya Missiri Sima, yagize ikibazo cyo kubura umunyezamu wayo ndetse umubare wo gusimbuza wuzuye, bashyiramo umukinnyi w'imbere bamugira umunyezamu bityo Biramahire Abedy Christophe abona igitego cya gatandatu cya As Kigali.

    Ikipe ya As Kigali, ikaba yakomeje mu kindi kiciro ku giteranyo cy'ibitego 8-2, iyi kipe biteganyijwe ko izakina na Darling Club Mote Mapempe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gutaha k'u Kwakira.

    The post As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy'ibitego 8-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-ikomeje-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederations-cup-itsinze-olympique-de-missiri-sima-igiteranyo-cyibitego-8-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-ikomeje-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederations-cup-itsinze-olympique-de-missiri-sima-igiteranyo-cyibitego-8-1

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1. Miss Mutesi Jolly


    2.Miss Vanessa Uwase

    3. Yolo The Queen


    4. Miss Umukundwa Cadette

    5.Sacha Kate


    6.Qeen Cha

    7.SHazz

    8.Miss Naomie Nishimwe

    9.Miss Liliane ,Miss Elisa ,Miss Meghan

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri

  • Uwo Uzakunda ya Butera Knowless ni yo iyob… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, indirimbo ziri gukundwa n'abatari bacye mu kandi nshya zirimo iz'abahanzi b'ibyamamare mu ngeri zinyuranye n’iz’ab’ikiragano gishya ndetse n'abarambyemo ziri mu byiciro binyuranye by'ubuzima n'urukundo. INYARWANDA yabateguriye eshanu zitaramara amasaha 72 zikunzwe ku rukuta rwa Youtube.

    Ku mwanya wa mbere indirimbo iyoboye izindi ikaba ari iyitwa 'Uwo Uzakunda' imaze kurebwa inshuro ibihumbi 110. Yashyizwe hanze mu masaha y'umugoroba yo kuwa 16 Nzeri 2021. Ikaba yarasohokanye n’amashusho.

    Uwo Uzakunda ni imwe mu ndirimbo zigize Album 'Inzora' ya Butera Knowless ikaba ibaye iya gatatu ikorewe amashusho mu ndirimbo cumi n’imwe zigiyigize. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Dubai, atunganywa n'aba Producer b’abahanga.

    Ku isonga mu bayitunganije hari Niazi Naser usanzwe atunganya amashusho y’indirimbo z'abahanzi mpuzamahanga kimwe na Meddy Saleh umenyerewe mu gutunganya neza amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda, mu gihe amajwi yayo yafashwe na Ishimwe Clement nyiri Kina Music.

    Iyi ndirimbo ikurikirwa na 'Shumuleta' ari nayo ya mbere ya Platini P akoze nyuma yo gushyira umukono ku masezerano na kompanyi ikomeye ya 'One Percent International' yo muri Nigeria ikomeje gutera inkunga abanyempano b'abanyarwanda yaba muri Cinema no mu muziki.

    'Shumuleta' yagiye hanze mu buryo bw'amajwi n'amashusho kuwa 16 Nzeri 2021, imaze kurebwa inshuro zigera ku bihumbi 76. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Element naho mu buryo bw'amashusho yafatiwe muri Nigeria itunganywa na Oskados Oscar.

    'Say My Name' ya Kenny Sol nayo iri mu ndirimbo zikunzwe, ikaba yaragiye hanze mu mpera z'iki cyumweru. imaze kurebwa inshuro ibihumbi 68 kandi ikomeje kuzamuka ku muvuduko uri hejuru.

    Yagiye hanze mu masaha y'umugoba wo kuwa 17 Nzeri 2021, amashusho yayo yafatiwe mu gihugu cya Congo Kinshasa mu gace kazwi nka Goma. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Nizz Beat naho amashusho yayo afatwa na Eazy Cut muri Big Team.

    'Babahungu T.M.A'  y'umuraperi ukomeje kuzamuka neza mu muziki, Ish Kevin, yagiye hanze kuwa 16 Nzeri 2021. Imaze kurebwa inshuro ibihumbi 65. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Pro Jesh afatanije na JoKash naho mu buryo bw'amashusho itunganywa na Eazy Cuts.

    'Fina' ya Calvin Mbanda yagiye hanze kuwa 15 Nzeri 2021 imaze kurebwa n'ibihumbi 22. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Element naho amashusho yayo atunganywa na Eazy Cuts, Mbanda kandi aherutse gutandukana na The Mane.

    Izindi ndirimbo nazo zikunzwe zitari muri eshanu ziyoboye kuri Youtube harimo 'Utujede' isubiyemo ya Ado Josan, Nj na Kirikou Akili kimwe n’iy'umuhanzikazi n'umunyamidelikazi witwa Diamond Diva yitwa 'Fly' ikoze mu buryo buvanze bwa kizungu ariko irimo na Gakondo.

    Indirimbo ya Butera Knowless ‘Uwo Uzakunda’ iyoboye urutonde rw’indirimbo nshya zikunzwe kuri Youtube

    Indirimbo ya mbere Platini P akoze kuva yatangira gukorana na One Percent International yitwa ‘Shumuleta’ igaragaramo umunyamidelikazi w’uburanga butangaje, ikomeje kugenda igagararizwa urukundo

    Say My Name ya Kenny Sol ikaba ya kabiri akoze kuva yatandukana na Bruce Melodie iri mu zikomeje gutumbagira


    Babahungu ya Ish Kevin nayo iri m uzikomeje guhererakanwa na benshi

    Fina indirimbo ya mbere Calvin Mbanda akoze kuva yava muri The mane nayo ikomeje kwishimirwa

    Umuhanzikazi Diamond Diva ukorera ibikorwa by’umuziki no kwerekana imideli muri China indirimbo yashyize hanze yitwa ‘Fly’ iri mu zikomeje kuryohera abakunzi b’umuziki nyarwanda

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'SAY MY NAME' YA KENNY SOL

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'FINA' YA CALVIN MBANDA

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'BABAHUNGU' YA ISH KEVIN

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO SHUMULETA YA PLATINI P
    KANDA WUMVE UNAREBE UWO UZAKUNDA YA BUTERA KNOWLESS

    KANDA HANO WUMVEUNAREBE INDIRIMBO 'UTUJEDE' ISUBIYEMO YA ADO JOSAN

    KANDA HANO WUMVEINDIRIMBO 'FLY' YA DIAMOND DIVA

    RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS IKUNZWE KURUSHA IZINDI 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109645/uwo-uzakunda-ya-butera-knowless-ni-yo-iyoboye-urutonde-rwindirimbo-nshya-5-zikunzwe-kuri-y-109645.html

  • Kigali: Yamurangirije ku ikariso atwita ari i… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w’umukobwa tutari buvuge amazina ye kubera umutekano we, atuye mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yatanze ubuhamya buteye agahinda bw’ibyamubayeho ariko nanone bukubiyemo impanuro yabera isomo abana b’abakobwa bari mu kigero cye.

    Yavuze ko yatewe inda ari isugi nyuma yo guhohoterwa bakamurangiriza ku ikariso

    Yatangiye avuga ko ibi byamubayeho mu 2019 ubwo yari afite imyaka 17 yonyine. Icyo gihe ngo yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza yitegura kujya mu wa mbere w’amashuri yisumbuye. Ngo yari afite umusore wari inshuti ye bari bamaze amezi atibuka neza bakundana, hanyuma rimwe bahana gahunda ko azajya kumusura.

    Mu kubisobanura yagize ati: “Nyine twari dufitanye gahunda ko ndibujye kumusura njya kumusura bisanzwe ndamuhamagara nyine kugira ngo ahandangire njyayo, gusa ntabwo yari ari mu rugo, njyeze yo nsanga adahari, bacuti be baramumpamagarira ndamutegereza araza. Aje, baba shuti be bahita bagenda nsigarana nawe mu nzu”.

    Mu marira menshi mu kiganiro aherutse gutanga kuri Youtube yavuze ko ubusugi bwe yumvaga ari impano azagenera umugabo we

    Yakomeje agira ati “Ubwo nyine ibyakurikiyeho ni uko yashatse ko turyamana nkabyanga nyine nkomeza kumunaniza cyane, we nyine ukuntu yabigenje yahise arangiriza ku myenda nari nambaye. Yari yazamuye ijipo ariko nari ncyambaye imyenda”. Twamusabye kudusonanurira neza niba uho uwo musore yarangirije ashimangira ko ari ku ikariso yari yambaye kuko ngo yari yazamuye ijipo.

    Nyuma yaho ngo uyu musore yaramuherekeje arataha ageze mu rugo ntiyavuga ibyamubayeho kuko nta wari uzi aho yagiye nk’uko yabisobanuye ati: “Ntabyo navuze kuko nta muntu nari kubibwira wundi cyane ko nyine ntabwo bari bazi ko nagiye kumusura, bari bazi ko nagiye kurepeta bisanzwe, ubwo rero nta muntu nari kubibwira”.

    Yakomeje avuga ko yamenye ko atwite hashize amezi arindwi ati: “Byabaye ngombwa ko mu rugo babona inda igenda ikura barampima basanga ntwite ubwo rero ntagira kwitegura kujya kubyara!”. 

    Yashimangiye ko yabyaye ari isugi kuko atari yarigeze akora imibonano mpuzabitsina na rimwe ati: “Oya ntabwo nari narigeze mbikora”. Ibi kandi yakunze kubigarukaho kenshi mu buhamya yagiye atanga bugashyirwa kuri Youtube. Uyu mukobwa ufite umubyeyi umwe ari nawe babana [nyina gusa] yavuze ko nyina abimenye yababaye cyane ariko nk’umubyeyi akagenda abyumva kuko yamusobanuriye ibyamubayeho bihagije.

    Kugeza ubu uwamuteye inda ntacyo yigeze amufasha ndetse ngo nta n’ubwo abyemera. Yavuze ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye kuko yahagaritse kwiga aho yari ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza yitegura kujya muri segonderi. Avuga ko aka kaga yahuye na ko kangije ahazaza he. Avuga ko abonye ubushobozi yareba uko yakwiga imyuga kuko atasubira mu ishuri kandi n’umwana we habura igihe gito ngo arijyemo. Yavuze ko abonye uko yakwiga imyuga byazamufasha mu buzima buri imbere.

    Uwamuhohoteye yamurangirije ku ikariso bimuviramo gutwita ari isugi

    Uyu mwana wahohotewe yavuze ko ibyamubayeho yabikuyemo isomo maze agira inama abana b’abakobwa bari mu kigero cye. Yagize ati: “Isomo nakuyemo ni ukwirinda kujya gusura abahungu kubera ko iyo ntajyayo ntabwo byari kuba. Ubwo rero ni ukwirinda ibishuko by’abahungu cyane ko tuba tukiri na bato kandi bo baba baturuta”. Mu nama yatanze yakomeje agira ati: “Bakwiriye kwirinda byanabananira bakirinda bakoresheje agakingirizo”.

    Nyuma y’ubu buhamya buteye agahinda, yasabye Leta ikintu gikomeye ati: “Uburyo numva yajya ibafasha, yajya ibareba bakabaha ibihano bibakwiriye kubera ko abasore b’iki gihe cyangwa abagabo babigize umuco guhohotera abana, bajye babashaka babahe ibihano bibakwiriye ni bwo bufasha bw’ibanze batanga”. Umwana we yavutse mu kwa 7 umwaka ushize, ubu afite umwaka umwe n’amezi abiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109644/kigali-yamurangirije-ku-ikariso-atwita-ari-isugi-ubuhamya-buteye-agahinda-bwumwana-wimyaka-109644.html

  • AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri-Sima ikomeza mu kindi cyiciro cya CAF Confederations Cup #rwanda #RwOT

    AS Kigali yasezereye Olympique de Missiri-Sima mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup ku giteranyo cy’ibitego 8-1, ni nyuma yo kuyinyagira ibitego 6-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.

    AS Kigali yari yakiriye Olympique de Missiri mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya CAF Confederations Cup.

    Umukino ubanza wabereye mu Birwa bya Comoros, AS Kigali yari yatsinze 2-1, ikaba yasabwaga kunganya kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

    AS Kigali yatangiye isatira ku munota wa 6 Lawal yahinduriye umupira mwiza Tchabalala ariko ateye mu izamu bahita bawushyira muri koruneri.

    Ku munota wa 14 Niyibizi Ramadhan aba yatsindiye AS Kigali ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo.

    Aboubakar Lawal yatakaje umupira ku munota wa 19 ufatwa na Noelson Rakotomamonjy wacomekeye Yousouf Samir ariko ateye mu izamu unyura inyuma yaryo.

    AS Kigali yabonye kufura ku munota wa 27, Kakule Mugheni Fabrice akoreraho Pierrot wahise areba uko umunyezamu ahagaze ahita umupira awuboneza mu rushundura.

    Ku munota wa 35, Mukonya yahinduye umupira mwiza ariko umunyezamu Antiki Mohammed awukuramo.

    Olympique de Missiri-Sima yazamutse neza ku munota wa 37 bahinduye umupira mwiza ariko kapiteni w’iyi kipe, Majani Aksam ananirwa kuwushyira mu izamu ahubwo awohereza hejuru yaryo.

    AS Kigali yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku munota wa 42, ni ku mupira wari uhinduwe na Mukonya ariko umunyezamu ananirwa kuwufata ngo awukomeze.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45, AS Kigali yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Aboubakar Lawal nyuma y’uko myugariro wa Olympique bamuhaye ntumugereho ugahita wifatirwa na Lawal. Amakipe yagiye kuruhuka ari 3-0.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ishaka ikindi gitego, ku munota wa 52 Rukundo Denis yahinduye umupira ariko Lawal ashyizeho umutwe unyura hejuru.

    Nyuma y’umunota umwe AS Kigali yabonye igitego cya kane gitsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Niyibizi Ramadhan.

    Ku munota wa 60 AS Kigali yabonye igitego cya gatanu gitsinzwe na Rukundo Denis.

    AS Kigali yahise ikora impinduka havamo Haruna Niyonzima na Aboubakar Lawal hinjiramo Buteera Andrew na Saba Robert.

    Ku munota wa 68 AS Kigali yakoze izindi mpinduka 3, Uwimana Guilain, Kayitaba Jean Bosco na Biramahire Abeddy binjiyemo havamo Niyibizi Ramadhan, Kakule Mugheni Fabrice na Shabani Hussein Tchabalala.

    Ku munota wa 88 umunyeamu wa Olympique, Antiki yagize ikibazo cy’imvune kuko iyi kipe yari yarangije gusimbuza, mu izamu hahise hajyamo Yousouf Samir.

    AS Kigali yakomeje gushaka uko yatsinda ibindi bitego maze Ku munota wa 90 Biramahire Abeddy atsinda ikindi. Umukino warangiye ari 6-0, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 7-1.

    Nyuma yo gusezerera Olympique de Missiri-Sima, AS Kigali izahura na Darling Club Motema Pembe yo muri DR Congo.

    AS Kigali yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 7-1

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yanyagiye-olympique-de-missiri-sima-ikomeza-mu-kindi-cyiciro-cya-caf-confederations-cup