Category: Uncategorized

  • Ibitaro bya “Baho” byafunzwe – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibi bitaro biri kotswa igitutu nyuma y’aho mu cyumweru kimwe gishize hari umurwayi witabye Imana ari kubagwa, RIB na Minisiteri y’Ubuzima, bagahita batangira iperereza.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umwanzuro wo gufunga ibi bitabo wafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeli 2021 nyuma y’iperereza ryari rimaze icyumweru rikorwa.

    Ubwo ryakorwaga, hagenzuwe ingingo zirimo imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora umwuga.

    Harebwe kandi ku bikoresho ibi bitaro bifite, imiti, inyubako ndetse niba bifite imiyoborere ihamye ishobora kuba yatanga icyerekezo nyacyo cyangwa se igakemura ibibazo mu gihe byagaragaye.

    Isuzuma ryakozwe ryanarebye ku isuku n’umutekano. Niba ibitaro bifite amazi meza cyangwa se niba bifite uburyo bwo kurwanya inkongi mu gihe yaba ibaye.

    Ibyavuye muri iryo genzura nibyo byagendeweho hanzurwa ko ibitaro bifunzwe. Mu gukora ubucukumbuzi, harebwe mu gihe cy’imyaka ibiri, umubare w’abitabye Imana, uko byagenze, gusa “byagaragaye ko hari amakosa yakozwemo”.

    Minisante ifite gahunda yo gukora igenzura no mu bindi bitaro ireba niba ubuvuzi butangwa mu buryo buboneye.

    Baho International Hospital ni bimwe mu bitaro byigenga mu Rwanda. Byatangiye mu 2015, bivugwa ko byari birimo kubaka inyubako nshya byiteguraga kwimurirwamo.

    Ibi bitaro kandi byari biherutse gukorerwa igenzurwa na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’uko hari abantu bagaragaje ko bidafite isuku ihagije.

    Amakuru avuga ko ibi bitaro byari byarajyanywe mu nkiko kubera impfu ebyiri zabereyeyo, mu gihe byari biherutse gutsinda izindi manza enye byari byararezwemo uburangare.

    Ibitaro bya Baho byafunzwe

    source : https://ift.tt/3CF1HtF

  • Messi numuryango we bashobora kwimukira mu n… – #rwanda #RwOT

    kuva Messi yagera mu Bufaransa agiye gukinira Paris Saint Germain avuye muri Espagne, we n'umuryango we barimo kuba muri hoteli y'inyenyeri 5 ya Royal Monceau, gusa batangiye gushaka inzu yo kubamo bakava muri hoteli bamazemo igihe kitari gito.

    Messi n'umuryango we biravugwa ko bashobora kwimukira mu nyubako nini iri hanze y'Umujyi wa Paris yubatswe mu 1899 ndetse mu gihe cy'intambara ya II y'Isi yose niho Charles de Gaulle wari Perezida w'u Bufaransa yabaye.

    Iyi nyubako ifite ibyumba birenga 30, swimming pool nziza kandi irimo imbere mu nyubako n'ibindi byinshi byakurura buri wese ukeneye aho gutura heza kandi hatekanye.

    Hashize igihe Messi n'umuryango we bashaka kuva muri Hoteli, ariko babuze inzu ihuye n'ibyifuzo byabo baturamo, dore ko umugore w'uyu mukinnyi, Antonella yatanze amabwiriza ku babashakira inzu ajyanye n'imiterere y'inzu ashaka, ari nabyo byagiye bigonga inzu yageragaho nyishi.

    Gusa hari iyari yabonetse muri Neuilly-sur-Seine ariko nyirayo ngo yazamuye ibiciro kuko yamenye ko ari Messi uyishaka, yahise ayishyira ku bihumbi 8.5 by'amapawundi.

    Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko Antonella yifuza iyi nyubako yabayemo Perezida w'u Bufaransa kuko ariyo yujuje byose yifuza kandi ikaba itanahenze cyane, dore ko ifite agaciro ka miliyoni 41 z'amapawundi (asaga miliyari 56 z'amafaranga y'u Rwanda).

    Gusa guhitira muri Hoteli kwa Messi n'umuryango we, ntibahite bajya kuba mu nzu yabo, bivugwaho bitandukanye dore ko hari abavuga ko guhitira muri Hoteli ari amahitamo ya Messi washakaga umutekano wihariye akabanza akamenyera igihugu gishya yari agiyemo ndetse akabanza akamenyera imico yaho, nyuma akajya mu nzu ye n'umuryango we ariko bazi neza igihugu barimo.

    Bavuga ko kujya muri Hoteli batari babuze inzu, ndetse n'inzu bazabamo yari yarateguwe mbere ahubwo byari mu byifuzo bya Messi kugira ngo abanze we n'umuryango we basobanukirwe neza umujyi barimo n'imico y'Abafaransa bagiye kubana.

    Messi yasinyiye FC Barcelona mu mpeshyi y'uyu mwaka avuye muri FC Barcelona yari amaze imyaka 21.

    Iyi nyubako yabayemo uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa

    Iyi nyubako ifite ibyumba birenga 30 ndetse yujuje byoseMessi n’umuryango we bameze neza i Paris

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109653/messi-numuryango-we-bashobora-kwimukira-mu-nyubako-yabayemo-perezida-wu-bufaransa-amafoto-109653.html

  • CAF CC: AS Kigali yasezereye Olympique de Mis… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yatanze ubusabane ihanyagirira ikipe ya Olympique de Missiri ibitego 6-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora ry'ibanze muri CAF Confederations Cup, bisanga 2-1 yari yatsindiye muri Comores mu mukino ubanza, ikinyuranyo kiba ibitego 8-1 mu mikino yombi.

    Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali itarimo abafana kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus, AS Kigali yarushije gukina neza, kurema uburyo buvamo ibitego no kwiharira umupira, ikipe ya Olympique de Missiri.

    Uretse kuba yavunikishije umunyezamu wayo wa mbere mu gice cya kabiri cy'umukino, Olympique de Missiri yagaragaje urwego ruri hasi cyane mu mikinire, aho wasangaga mu kibuga irushwa cyane na AS Kigali.

    Ikipe y'Abanyamujyi yo yari yiteguye neza ndetse bigaragarira buri wese ko ifite intego zihamye muri iri rushanwa, yatangiye umukino neza, inawusoza neza iri ku rwego rwo hejuru, aho itigeze iha agahenge ubwugarizi bw'Abanya-Comores.

    AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot, Abanyamujyi bamera nk'abariye urusenda bakomeza gusatira cyane izamu ry'Abanya-Comores, ku munota wa 42 Niyonkuru Ramadhan atsinda igitego cya kabiri, mu gihe igice cya mbere kigana ku musozo ku munota wa 45, Aboubakar Lawal yatsinze igitego cya gatatu cya AS Kigali, amakipe ajya ku ruhuka AS Kigali iyoboye umukino ku ntsinzi y'ibitego 3-0.

    Igice cya kabiri cyahiriye cyane AS Kigali yihariye cyane umukino, aho ku munota wa 53 Umurundi Tchabalala Hussein yatsinze igitego cya Kane, nyuma y'iminota Irindwi ku munota wa 60, Rukundo Dennis atsinda igitego cya Gatanu, cyari icya mbere uyu mukinnyi atsindiye AS Kigali kuva yayigeramo, mu gihe Biramahire Abeddy yatsinze igitego cy'agashinguracumu cya Gatandatu umukino ugana ku musozo.

    Mu mikino yombi AS Kigali yasezereye Olympique de Misiri iyitsinze ibitego 8-1, ihita ikomeza mu ijonjora rya kabiri aho izahura na DCMP yo muri Congo, mu mukino uzaba ari ishiraniro.

    Mu irushanwa ry'umwaka ushize, AS Kigali nabwo yari yageze muri iki cyiciro ndetse iranakirenga iviramo mu ijonjora rya gatatu isezerewe na CS Sfaxien yo muri Tunisia.

    AS Kigali izakina na DCMP mu kwezi gutaha mu mukino wo mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup.

    Tchabalala ari mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino

    Abakinnyi ba AS Kigali bishimira intsinzi bakuye kuri Olympique de Missiri

    Mu mukino wo kwishyura AS Kigali yatsinze Olympique de Misiri 6-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109650/caf-cc-as-kigali-yasezereye-olympique-de-missiri-iyinyagiye-8-1-isanga-dcmp-yo-muri-congo–109650.html

  • Umukinnyi wa As Kigali yatsinze igitego agitura umukunzi we utwite (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biramahire Abeddy, umukinnyi w'ikipe ya As Kigali, yatsinze igitego cya 6 mu mukino ikipe ya As Kigali yakinaga n'ikipe ya Olympique de Misiri, maze ahita agitura umukunzi we, Kagame Vanessa unitegura kwibaruka umwana mu minsi ya vuba.

    Abeddy
    Vanessa
    Abeddy na Vanessa

    Kagame Vanessa aherutse gukorerwa ibirori bya Baby Shower.

    Vanessa aritegura kwibaruka umwana mu minsi ya vuba

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-as-kigali-yatsinze-igitego-agitura-umukunzi-we-utwite-amafoto/

  • Ibyo umugore wa Justin Bieber yamuvuzeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hailey Bieber, umugore w'umuhanzi Justin Bieber, yanyomoje amakuru yavugaga ko umugabo we amufata nabi, aboneraho kugaragaza ko uburyohe bw'urukundo afitanye n'uyu mugabo w'imyaka 27, 'rwuzuye kandi rubanyuze bombi.'

    Hailey usanzwe yerekana imideli, yatangiye kubana na Justin Bieber mu 2018, nyuma y'uko uyu muhanzi yari amaze igihe anyura mu bihe byaranzwe no gukoresha ibiyobyabwenge, ibintu byanagize ingaruka zikomeye ku mwuga we w'ubuhanzi.

    Mu rukundo rw'aba bombi, bakunze kujya bashyira hanze amafoto bigaragara ko bishimye, icyakora bagakunda kuvugwaho kutabana neza, ndetse byigeze kuvugwa cyane ko Justin Bieber afata Hailey w'imyaka 24.

    Mu kiganiro yahaye Demi Lovato nawe uri mu bahanzi bakunzwe muri Amerika, Hailey yavuze ko urukundo rwe na Bieber ruhagaze neza kandi rukura buri munsi.

    Yagize ati 'Ngira amahirwe yo kubana n'umuntu unyubaha cyane, agatuma buri munsi numva ndi umuntu udasanzwe. Rero iyo mbonye ibyo abantu batuvugaho, birantangaza, buri wese utuzi azi ko ari uko bimeze.'

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umugore-wa-justin-bieber-yamuvuzeho/

  • Minisiteri y'Ubuzima yafunze Ibitaro bya Baho International Hospital #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko ivuriro ryigenga ryitwa Baho International Hospital risanzwe rikorera i Nyarutarama mu karere ka Kicukiro rifungwa yuma y'iminsi micye haguye umurwayi.

    Ibi bitaro byagiye bishinjwakurangwa na serivisi zitanoze zagiye zinubirwa n'abatari bake byafunzwe nyuma y'icyumweru gishize rikorerwa igenzura ryaturutse ku rupfu rw'umuntu waripfiriyemo ari kubagwa byoroheje.

    Minisiteri y'Ubuzima yaherukaga gushyiraho itsinda ryihariye ryo gusuzuma no kugenzura byimbitse imikorere y'Ibitaro Mpuzamahanga bya Baho (BAHO International Hospital (BIH) nyuma y'aho abaganga babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho urupfu rw'umubyeyi waje kwivuza uburwayi bworoheje bikamuviramo urupfu.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko uwo murwayi wapfuye ari umugore wari ufite imyaka 54 akaba yarashizemo umwuka taliki 9 Nzeri 2021, abo baganga babiri batawe muri yombi bakaba bakekwaho kuba baragize uruhare mu rupfu rwe biturutse ku mikorere idahwitse.

    Bikimara kuba,Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, yabwiye itangazamakuru ati: 'Abakekwaho icyaha ni abagabo babiri b'abaganga, harimo umuganga w'abagore (Gynecologist) ndetse n'ushinzwe gutera ibinya (Anesthetist) . Ibizava mu iperereza, bizatangazwa nyuma.'

    Nyuma y'itabwa muri yombi ry'abo baganga, Minisiteri y'Ubuzima yahise itangaza ko yashyizeho itsinda rigiye gutangira gusuzuma imikorere mibi imaze igihe ivugwa muri ibi bitaro byakira abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n'abanyamahanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisiteri-y-ubuzima-yafunze-ibitaro-bya-baho-international-hospital

  • Rocky yavuze uwo yakwirukana mu bapampe be aramutse asabwe kwirukanamo umwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rocky Kimomo umaze kubaka izina hano mu Rwanda mu gusobanura Filime zitandukanye ndetse no mu bikorwa bitandukanye by'imyidagaduro, yavuze umuntu ashobora kwirukana mu bapampe be bagize Rocky Entertainment, aramutse asabwe kwirukanamo umwe.

    Nkuko Rocky yabitangaje yavuze ko aramutse asabwe kwirukana umuntu umwe mu bapampe bagize Rocky Entertainment, yahitamo kugenda akabasiga kuko abona nta numwe yakwirukana kuko ubucuti bwabo bwararenze buhinduka ubuvandimwe ubu bose babanye nk'abavandimwe.

    Amwe mu mafoto y'abapampe ba Rocky bagize Rocky Entertainment:


    Source : https://yegob.rw/rocky-yavuze-uwo-yakwirukana-mu-bapampe-be-aramutse-asabwe-kwirukanamo-umwe/

  • Aho rwaciye ntihaca urwango: Safi Madiba n'umugore we bameranye neza nyuma y'igihe badacana uwaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kinini havugwa umwuka mubi ndetse n'agatotsi mu mubano wa Safi Madiba ndetse n'umugore we, Niyonizera Judith, kuri ubu amakuru ahari nuko aba bombi bamaze kwiyunga ndetse n'urukundo rwabo rugeze ahashimishije.

    Amashusho akurikira yagiye hanze ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Safi Madiba ari kumwe na Judith muri studio ubwo yararimo gutunganya amajwi y'indirimbo ye nshya biteganyijwe ko izasohoka vuba ni gihamya ko aba bombi bamaze gusubirana.

    Source : https://yegob.rw/aho-rwaciye-ntihaca-urwango-safi-madiba-numugore-we-bameranye-neza-nyuma-yigihe-badacana-uwaka/