Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwasezerewe mu gikombe cya Afurika gisozwa kuri iki Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi itatu yari ishize igikombe cya Afurika cya Volleyball gihagaze kubera ikirego cyari cyatanzwe kigaragaza ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi batabyemerewe, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko irushanwa risozwa kuri iki Cyumweru.

    Irushanwa rirakomeza hatarimo ikipe y
    Irushanwa rirakomeza hatarimo ikipe y’u Rwanda

    Mu itangazo Minisiteri yatanze mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru, yavuze ko iri rushanwa riza gukomeza hatarimo u Rwanda, mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku kibazo cyagaragajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi.

    Nyuma y’iminsi hasuzumwa ikibazo cy’abakinnyi bane bakomoka muri Brazil ari bo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes, haje gufatwa umwanzuro ko u Rwanda rusezererwa muri aya marushanwa.

    Andi makipe asigaye usibye igihugu cya Senegal nacyo cyahise cyikura muri aya marushanwa, araza gukomeza imikino ya 1/2 guhera i Saa ine za mu gitondo, naho umukino wa nyuma ukinwe Saa mbili z’ijoro muri Kigali Arena.

    Itangazo rya Minisiteri ya Siporo y
    Itangazo rya Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda
    Uko imikino yo kuri iki Cyumweru iteganyijwe
    Uko imikino yo kuri iki Cyumweru iteganyijwe


    source : https://ift.tt/3tPXXlM

  • CAFCC:AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri-Sima yerekeza mu cyiciro gikurikiraho #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yasezereye Olympique de Missiri-Sima yo muri Comoros mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup ku giteranyo cy'ibitego 8-1 mu mikino yombi muri CAF Confederations Cup.

    Nyuma yo kuyisanga iwayo ikayitsinda ibitego 2-1,AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri-Sima ibitego 6-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.

    AS Kigali yatangiye isatira ku bituma ku munota wa 27 ibona coup franc yakozweho na Kakule Mugheni Fabrice hanyuma Kwizera Pierrot atera ishoti rikomeye umupira uboneza mu nshundura.

    AS Kigali yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku munota wa 42,nyuma y'umupira wari uhinduwe na Mukonya ariko umunyezamu ananirwa kuwufata ngo awukomeze,myugariro we ashaka kuwuyobya wisangira uyu rutahizamu aho yari ahagaze wenyine awohereza mu nshundura.

    Ku munota wa 45, AS Kigali yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Aboubakar Lawal nyuma y'uko myugariro wa Olympique de Missiri amwihereye umupira asigarana n'umunyezamu aramuroba AS Kigali yarangije igice cya mbere ifite ibitego 3-0.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya 4, ku munota wa 52 ibigeraho ibifashijwemo na Shabani Hussein Tchabalala n'umutwe ku mupira wari uhinduwe na Niyibizi Ramadhan.

    Ku munota wa 60 AS Kigali yabonye igitego cya gatanu gitsinzwe na Rukundo Denis.

    AS Kigali yahise ikora impinduka havamo Haruna Niyonzima na Aboubakar Lawal hinjiramo Buteera Andrew na Saba Robert.

    Ku munota wa 68 AS Kigali yakoze izindi mpinduka 3, Uwimana Guilain, Kayitaba Jean Bosco na Biramahire Abeddy binjiyemo havamo Niyibizi Ramadhan, Kakule Mugheni Fabrice na Shabani Hussein Tchabalala.

    AS Kigali yakomeje gushaka uko yatsinda ibindi bitego maze Ku munota wa 90 Biramahire Abeddy yanga kuviramo aho atsinda icya 6. Umukino warangiye ari 6-0, ikomeza ku giteranyo cy'ibitego 8-1.

    Nyuma yo gusezerera Olympique de Missiri-Sima, AS Kigali izahura na Darling Club Motema Pembe yo muri DR Congo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yanyagiye-olympique-de-missiri-simayerekeza-mu-cyiciro-gikurikiraho

  • Tom Close yeretse abafana be abana be 5 (ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye ku izina rya Tom Close, yerekanye abana be 5. Ibi Tom Close yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye. Tom Close yashyize hanze ifoto ikurikira y'abana be 5 maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Full Squad “.

    Source : https://yegob.rw/tom-close-yeretse-abafana-be-abana-be-5-ifoto/

  • Umukobwa w'i Kigali bamurangirije ku ikariso aratwita. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umukobwa avuga ko yahohotewe n'umukunzi we akamusaba ko yamurangiriza ku ikariso ye birangira amuteye inda ari isugi.

    Uyu mwana w'umukobwa tutari buvuge amazina ye kubera umutekano we, atuye mu mujyi wa Kigali. Yatanze ubuhamya buteye agahinda bw'ibyamubayeho ariko nanone bukubiyemo impanuro yabera isomo abana b'abakobwa bari mu kigero cye.

    Yatangiye avuga ko ibi byamubayeho mu 2019 ubwo yari afite imyaka 17 yonyine. Icyo gihe ngo yigaga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza yitegura kujya mu wa mbere w'amashuri yisumbuye. Ngo yari afite umusore wari inshuti ye bari bamaze amezi atibuka neza bakundana, hanyuma rimwe bahana gahunda ko azajya kumusura.

    Mu kubisobanura yagize ati: 'Nyine twari dufitanye gahunda ko ndibujye kumusura njya kumusura bisanzwe ndamuhamagara nyine kugira ngo ahandangire njyayo, gusa ntabwo yari ari mu rugo, njyeze yo nsanga adahari, bacuti be baramumpamagarira ndamutegereza araza. Aje, baba shuti be bahita bagenda nsigarana nawe mu nzu'.

    Mu marira menshi mu kiganiro aherutse gutanga kuri Youtube yavuze ko ubusugi bwe yumvaga ari impano azagenera umugabo we

    Yakomeje agira ati 'Ubwo nyine ibyakurikiyeho ni uko yashatse ko turyamana nkabyanga nyine nkomeza kumunaniza cyane, we nyine ukuntu yabigenje yahise arangiriza ku myenda nari nambaye. Yari yazamuye ijipo ariko nari ncyambaye imyenda'.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wi-kigali-bamurangirije-ku-ikariso-aratwita/

  • BREAKING NEWS: Irushanwa ry'Igikombe cy'Africa cy'Abagore cya #Volleyball cyaberaga mu Rwanda rirahagaritswe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irushanwa ry'Igikombe cy'Africa cy'Abagore cya #Volleyball cyaberaga hano mu Rwanda rirahagaritswe, ndetse Amakipe yose agomba guhita asubira iwayo.

    Amakuru avuga ko impamvu yatumye iri rushanwa rihagarikwa ari uko hagiye hakinishwa abakinnyi b'abanyamahanga.Bivugwa ko u Rwanda rwakinishije Abanya-Brazil Bane ku mukino bahuyemo, kandi abo bakinnyi bari barakiniye ikindi gihugu (Brazil).

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-irushanwa-ryigikombe-cyafrica-cyabagore-cya-volleyball-cyaberaga-mu-rwanda-rirahagaritswe/

  • Covid-19 yahitanye abantu 7 mu Rwanda abandi 224 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse ni 224 bangana na 1.3% by'ibipimo byafashwe mu masaha 24.Uyu munsi abantu 36,872 ni bo bahawe doze ya 2 y'urukingo.

    Abaturarwanda barashishikarizwa kubahiriza amabwiriza atangwa n'inzego z'ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry'icyorezo, ari yo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa gukoresha alukolo yabugenewe.

    Ikibazo cy'imyumvire ishingiye ku myemerere kiri mu bitera kwiyongera kwa Covid-19 nkuko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC).

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imyumvire ishingiye ku myemerere ituma bamwe basanisha COVD-19 n'imperuka y'Isi, ko gukingirwa ari ukwakira Ikimenyetso cy'inyamaswa cyangwa umugambi wo kumaraho abantu ku Isi n'ibindi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw'Ibanze Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse, yashimangiye ko impamvu iyo myumvire itaracika burundu ahanini biterwa n'uruhare rw'abayobozi b'amadini n'amatorero, kuko ari bo bayobora intekerezo n'imyitwarire y'abayoboke babo.

    Yagize ati: 'Mu madini n'amatorero, abafitemo ibihuha bishingira ku bayobozi ubwabo kuko ni bo babigisha, mu nsengero nta mukirisitu ubaza ijambo ibyo wamubwiye ni byo ajyana; ni ukuvuga ngo we ntabwo afite umwanya wo kujya impaka. Uwamwigishije ni we turimo kuzana ahangaha tukamubwira tuti ariko we yarakingiwe, afite ubwo bwirinzi? Nagire uruhare atere intambwe yo kwigisha ko utarakingirwa agomba kwirinda akarinda n'abandi kuko atabikoze gutyo n'ubundi bazarwara, nibarwara bashobora no gutakaza ubuzima.'

    Yakomeje avuga ko amadini n'amatorero afite uruhare rukomeye mu guhangana n'iki cyorezo, cyane ko Abanyarwanda hafi ya bose bizera Imana. Yongeyeho kandi ko abanyamadini n'amatorero bakwiye kumenya ko abo COVID-19 yica ari bagenzi babo bityo imyumvire ituma batirinda idashobora kubakingira ibyago byo kwandura, kuremba no kubura ubuzima.

    Umuyobozi wungirije w'Impuzamadini n'Amatorero mu Rwanda (RIC), akaba na Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, na we yashimangiye ko icyorezo cya COVD-19 kitazi imyumvire n'imyemerere y'abantu n'ibindi bibatandukanya nk'ubwenegihugu, ibara ry'uruhu n'ibindi, ari na yo mpamvu ntawukwiye kubyitwaza ngo arenge ku mabwiriza yashyiriweho kwirinda.

    Yavuze ko nk'abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere bamaze gutera intambwe yo kuba bandebereho bikingiza, kandi bubahiriza amabwiriza yose agamije kubungabunga ubuzima, bakaba bakomeje urugendo rwo kubikangurira abo bayobora.

    Yagize ati: 'Ndabanza gushima Igihugu cyacu cyabashije kutubonera inkingo ndetse natwe nk'abanyamadini tukabasha kugenerwa ayo mahirwe. Twarikingije rero kandi RIC yarabikurikiranye, n'icyiciro cyari gisigaye mu minsi ishize cy'abantu bakora mu nzego zihura n'abantu benshi cyane na bo mu minsi ishize bararangije nta kibazo dufite. Ariko mbere y'uko twikingiza gahunda z'ubukangurambaga twazitangiye rugikubita icyorezo kikigera mu Gihugu cyacu.'

    Yakomeje ashimangira ko abafite imyumvire idasesenguye ikomeza gushora ubuzima bw'abantu mu kaga, ashimangira ko RIC irimo gutegura uko yahura na bamwe mu bagaragaza ubutagondwa kugira ngo baganirizwe banerekwe ko iki cyorezo kititaye ku bumenyi budahagije umuntu agifiteho.

    Umuyobozi w'Umuryango World Relief uhagarariye ibikorwa by'amadini n'amatorero mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage Moses Ndahiro, yavuze ko bafatanyije na Minisiteri y'Ubuzima bagahura n'abayobozi kugira ngo bafatanye kongera imbaraga mu rugamba rwo guhangana n'iki cyorezo harimo no kurwanya imyumvire idindiza urwo rugamba.

    Nubwo hakiri abafite imyumvire idahwitse, Leta y'u Rwanda izirikana uruhare rw'amadini n'amatorero mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 kuko yakoranye ibakwe mu gutanga urugero rwiza ashyira mu bikorwa ingamba zose zigamije kurinda no kurinda abayoboke kuva icyorezo cyagera mu Gihugu.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-abantu-7-mu-rwanda-abandi-224-barayandura

  • Isura yawe ntaho yakugeza! Isomo mu nzira yuz… – #rwanda #RwOT

    Hari abavuka inzira ziharuwe, ibyo bakora byabagize ibyamamare byaraboroheye kubigeraho kubera ubafasha bw’imiryango n’ibindi. Gusa abo ni bo bacye kandi babasha kuramba mu kazi. Hariho abakiri bato bifuza kuzamera nk’ibyamamare runaka babona banumva nyamara batazi inzira baciyemo bakibwira ko inzira baciyemo zari zoroshye ariko si ko biri rwose.

    Uyu munsi INYARWANDA twabateguriye ibyamamare binyuranye byo mu Rwanda no hanze byagiye bivugwa nabyo ubwabyo bikaba byakivugira inzira y'amacumu byanyuze yuje gucibwa intege, mu bukene bukomeye ariko kuri ubu bakaba ari bo bafatirwaho urugero n'imbaga nyamwinshi.

    Mu bo twabateguriye harimo abazwi mu Rwanda, Africa n'isi muri yose muri rusange.

    Shakira w'imyaka 44 watangiye umuziki mu mwaka 1990 yatangiye afite munsi y'imyaka 13, akomoka mu gihugu cya Colombia, yigeze kuvuga ko urungano rwe rwajyaga rumubwira ko afite ijwi ribi rirutwa n’iry'ihene ariko ibyo ntiyabyitayeho yarabirenze birangira abaye icyamamare mpuzamahanga, rya jwi rye rikundwa na bose.

    Enrique Iglesias w'imyaka 46 yatangiye umuziki mu mwaka wa 1995, akomoka kuri Espagne mwene Julio iglesias na Isabel Preysler. Se umubyara Julio n’ubwo nawe ari umuririmbyi wanaconzeho umupira w'amaguru ntiyigeze yifuza ko umwana we yaba umuririmbyi. Nyamara ubwo Iglesias yajyaga kwiga muri Amerika yatangiye umuziki mu mazina yandi, se ajya kubimenya byararenze igaruriro.

    Davido w'imyaka 28 yavutse ku mushoramari ukomeye, Adedeji Adeleke na Veronica Adeleke. Yinijye mu muziki mu mwaka wa 2010, inzira yari igoye kuko se atigeze na rimwe yifuza ko umuhungu we yajya mu bintu by'imiziki. Yarwanije Davido yabonaga ntaho yazamugeza. Hari aho yigeze gukoresha ububasha bwe maze atageka polisi guhagarika igitaramo cya Davido.

    Urugendo rw'umuraperi wababaje benshi w'umunyarwanda witwa Jay Polly wafatwaga nk'umwami w'injyana ya Hip Hop nawe ntirwamworoheye nk’uko byagiye bigarukwaho yaba abo babanye mu muziki ndetse n'umuvandimwe we Uwera Jean Maurice. Uyu mukuru wa Jay Polly, yahishuye byinshi byaranze ubuzima bw’uyu muraperi nyuma y’uko yitabye Imana. Aragira ati:'Murumuna wanjye yari umugabo kuko namubwiraga kunyura aha akanga akanyura aho ashaka.'

    Aha yagarukaga ku buryo atakunze guhuza na Jay Polly murumuna we yarushaga imyaka irindwi kuko yumvaga atifuza ko yaba umuraperi akaba ahubwo yaramwifurizaga ubuzima busanzwe. Gusa Jay Polly yakomeje guhangana. Hari igihe Jean Maurice yigeze gukupira Jay Polly ibyuma ari ku rubyiniro i Gikondo, nyamara byaje kurangira mukuru we, Maurice amubereye umufana wa mbere kandi umwubaha akanamugira inama. Bull dogg wabanye na Jay Polly, nawe yemeje ko hari ubwo bararaga batariye ubundi bakaba nta n’inote y'igihumbi bafite.

    Riderman w'imyaka 34 mwene Etienne Rukwavu na Peruth Kantetere, umugabo ufite izina rikomeye muri iyi myidagaduro nyarwanda, nawe mu gutangira umuziki kwe avuga ko Se umubyarwa atabyumvaga. Nk’umubyeyi wo hambere, yari afite impungenge ko umuhungu we Riderman agiye kuba Sagihobe kubera kujya mu muziki. Nyamara Rusake yakomeje kubika kugeza Se yemeye.

    Riderman yavuze ko yumvaga agiye kuva mu muziki akigira mu bucuruzi busanzwe ariko se wari warahoze adashaka umuhungu mu muziki ni we wamubujije amugaragariza ko adakwiye kureka umuziki kuko hari byinshi wamugejejeho kandi ko yaba atengushye abafana be.

    Itahiwacu wamamaye nka Bruce Melodie nawe yagiye acibwa intege na benshi ndetse bivugwa ko hari umunyamakuru wamubwiye ko isura ye ari mbi idashamaje ko ntaho izamugeza, nyamara ubu ni umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu bakorera umuziki mu gihugu, akaba afatanya umuziki n'ubucuruzi akora na kompanyi zimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byazo, umuhanzi wishimirwa n'abari n'abategarugori batagira ingano.

    Si abo bonyine ariko amateka yabo akwereka ko iyo uzi icyo ushaka ukagikorana imbaraga n’umwete ukanagira imyitwarire myiza abakurwanyaga birangira bakubereye abafana.


    Shakira yatangiye umuziki ku myaka 13 acibwa intege n’inshuti ariko ntiyabivamo 

    Enrique Iglesias yatangiye umuziki yiyita andi mazina kugira ngo Se Julio atazabimenya, birangira abimenye ariko byararenze igaruriro

    Davido umuhungu w’umushoramari utarigeze yifuza na rimwe yifuza ko yaba umuhanzi kuko yagiye amurwanya nyamara birangira amubereye umufana

    Riderman nawe yabanje kugorwa na se nyamara biza kurangira amubereye umufana w’akadasohoka umugira inama yo kudatenguha abafana be

    Nyakwigendera Jay Polly Umwami wa Hiphop yagiye abangamirwa na mukuru we wifuzaga ko ajya mu masomo akazavamo umuntu ukomeye bitari mu muziki

    Bruce Melodie uyoboye umuziki w’imbere mu gihugu nawe yaciwe intege na benshi barimo n’umunyamakuru wamubwiye ko isura ye idashamaje ntacyo yamugezaho, nyamara gukora hamwe n’umugisha w’Imana byaramuciriye inzira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109641/isura-yawe-ntaho-yakugeza-isomo-mu-nzira-yuzuye-amacumu-yibyamamare-ku-isi-birimo-nabo-mu–109641.html

  • Hatanzwe icyizere ko umushinga w’Ishuri Rikuru ry’Ubukerarugendo n’amahoteli ugiye kuzahurwa – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wari wadindiye ndetse hari impungenge zo guteza leta igihombo gikomeye nk’uko byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019/20.

    Iyi raporo yerekana ko mu 2015 WDA yasinye amasezerano yo gutangiza Ishuri Rikuru ry’amahoteli i Kigali (Hospitality Management Institute:HMI), aya masezerano akaba yaragombaga kurangira mu 2019 n’ishuri rimaze kuzura.

    Igihe cy’amasezerano cyarangiye ku wa 30 Werurwe 2019, ibikorwa byo kubaka iri shuri bitaragera ku musozo ndetse muri raporo yatanzwe, nta gahunda yabonekaga y’uburyo imirimo izasubukurwa kubera ko WDA byari byarayinaniye.

    Kugeza ku wa 1 Ukwakira 2020 amasezerano afite agaciro ka 2.446.877.824 Frw yarahagaritswe biturutse ku kuba uwahawe isoko ryo kubaka iryo shuri yarananiwe gukomeza imirimo.

    Ni mu gihe WDA yari yaramaze kumwishyura 2.058.566.626 Frw bingana na 84% by’agaciro k’isoko ryose.

    WDA yari yaramaze kwakira ibikoresho byagombaga gukoreshwa muri HMI bifite agaciro k’ibihumbi 513 286 by’amayero ni ukuvuga hafi 488.099 153 Frw, byari birimo kwangirika mu bubiko kubera ko byari byarabuze icyo bikora mu gihe isuzuma ryakorwaga.

    Iki kigo kandi cyatahuweho kwishyura agera kuri 474 150 852 Frw yishyuwe ikigo cy’abanyamahanga kuri serivisi bitagaragara niba zaratanzwe.

    Nyuma y’idindira ry’uyu mushinga, wahawe undi rwiyemezamirimo (Reserve Force).

    Ubwo abahoze ari abayobozi ba WDA bitabaga PAC, Eng. Gatabazi yavuze ko rwiyemezamirimo amaze kunanirwa yasezerewe acibwa n’amande arenga miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda maze bagirana amasezerano na rwiyemezamirimo mushya kuri ubu ukomeje imirimo.

    Kugeza ubu ibikorwa byo gukomeza iyi nyubako ziri mu mabako ya Rwanda Polytechnic, bikaba birimbanyije nk’uko Umuyobozi ushinzwe abakozi n’imari, Aimable Nsabimana, yabivuze.

    Ati “Ibikorwa bimaze gushyirwa mu nshingano zacu twagiranye amasezerano n’undi rwiyemezamirimo ukomeza akazarangiza inyubako (Reserve Force).Imirimo yatangiye muri Kamena hagati bikaba biteganyijwe ko izarangira mu kwezi kwa 12 uyu mwaka nihatagira igihinduka, imirimo igeze kure.”

    Mu myanzuro yahawe Minisiteri y’Uburezi n’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite harimo kugaruza amafaranga y’ingwate rwiyemezamirimo yari yatanze, kubyaza umusaruro ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 500 Frw, byaguzwe birimo ibyari kuri WDA no mu mashuri y’imyuga (TVET) haherewe ku byashoboraga kwangirika.

    Eng. Gatabazi yavuze ko ibyo bikoresho bimeze neza, gusa abadepite ntibizera ukuri kwabyo kuko mbere yari yagaragaje ko hari ibishobora kwangirika.

    HMI ni ishuri ryari ryitezweho umusanzu mu gukemura ibibazo bya serivisi zicumbagira mu rwego rw’amahoteli mu Rwanda no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo gushyira imbaraga mu bukerarugendo bushingiye ku nama.

    Byari biteganyijwe ko ryagomgaba kuzaba rifite porogaramu z’amahugurwa mu by’amahoteli n’ubukerarugendo ku bari mu mwuga hakanatangirwa amasomo atuma uwaryizemo ahabwa impamyabushobozi yo ku rwego rwa Diploma. Inyubako zaryo zadindiye ziherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Ikigo cyari gifitanye amaseserano na WDA mu itangizwa ry’uyu mushinga bivugwa ko ari Ishuri ry’Aba-Souisse ryitwa ‘Les Roches International School of Hotel Management.’ Mu byo cyagombaga gukora harimo gutanga amahugurwa mu by’amahoteli n’imicungire yayo mu Rwanda.

    Hari icyizere ko ibikorwa byo kubaka Ishuri Rikuru ry’Ubukerarugendo n’amahoteli bizaba birangiye mu mpera z’uyu mwaka

    source : https://ift.tt/3lFyaZI

  • Nyakabanda: Hatangijwe gahunda yo kugenzura uburyo ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa muri buri rugo – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, nibwo ubu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 harebwa uko ingamba zo kuyirwanya zubahiriza mu ngo zose yubahirizwa muri uyu murenge.

    Muri ubu bukangurambaga bwatangijwe n’abajyanama b’ubuzima n’abanyerondo ndetse n’abatwarasibo, abaturage babwiye IGIHE ko babwishimiye kuko buzabafasha kurandura icyorezo cya Covid-19.

    Umujyanama w’Ubuzima mu mudugudu wa Kirwa witwa, Murekatete Sauda, yagize ati “Twabikoze kugira ngo turebe uko ingamba zubahirizwa mu ngo kuko tutari tuzi uko abaturage babyitwaramo iyo bari mu miryango yabo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda ya II,Jean Damascene Ufiteyezu yavuze ko iki gikorwa kigamije kwirinda ko muri aka gace hazagaragara umuntu n’umwe wandiye covid.

    Ati “Twasanze ahandi hose ingamba zo kwirinda covid-19 zubahirizwa, niko guhitamo gutangiza igikorwa cyo kujya mu rugo ku rundi kugira ngo turebe uko izi ngamba zubahirizwa kuko mu miryango hashobora kuba indiri yo gukwirakwiza iki cyorezo mu gihe abantu batakomeza kukirinda uko bikwiriye.”

    Yongeyeho ko ibi bizagira uruhare mu gutuma uduce twose tw’igihugu turushaho kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, bityo kikaranduka vuba.

    Hatangiye gahunda yo gusura imiryango yo muri Nyakabanda harebwa uburyo ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa

    source : https://ift.tt/3zxREVj

  • Nyanza: Urubyiruko rwigishijwe gusana imihanda rwasabye kujya ruhabwa akazi – #rwanda #RwOT

    Ni abasore n’inkumi 50 baturutse mu mirenge 10 y’Akarere ka Nyanza bigishijwe gusana imihanda no kuyifata neza bakoresheje tekinike yitwa ‘Do-nou’ aho bafata imifuka bagashyiramo itaka mu buryo bungana bagatsindagira, ku buryo umuhanda usigara ukomeye utapfa kwangirika.

    Nyuma yo kumara iminsi 10 bigishwa, babwiye IGIHE ko ubumenyi bungutse bagiye kubwifashije mu kwiteza imbere.

    Girimpuhwe Esperence ati “Mbere nari nsanzwe nkora muri VUP, dutunganya imihanda ariko nta bumenyi buhagije mbifiteho. Iyi tekinike ya Do-nou yo gutsindagira imihanda twize narayimenye kandi niteguye kuyikoresha aho ubuyobozi bwaduha ikiraka hose tukabona amafaranga.”

    Bamporiki Fidele na we yavuze ko ubumenyi afite yiteguye kubukoresha mu gusana imihanda yo mu Karere ka Nyanza yangiritse, ariko asaba ko ubuyobozi bwajya bubaha ibiraka.

    Ati “Ndi umutekinisiye muri VUP kandi maze imyaka itandatu nkora muri aka karere. Iyi tekinike yari ikenewe kuko hari aho twakoraga harangiritse tugashyiramo itaka, ariko hakongera guhita hangirika, ubwo rero twize ubu buryo twiteguye kubukoresha ariko ubuyobozi bukwiye kutuba hafi bukajya buduha ibyo biraka tukabikora.”

    Urwo rubyiruko rwigishijwe n’umushinga wo mu Buyapani witwa Community Road Empowerment (CORE).

    Umukozi ushinzwe amahugurwa muri CORE, Ntakirutimana Obed, yavuze ko umuhanda ukozwe hakoreshejwe tekinike ya Do-nou uramba kuva kugeza ku myaka 10 kandi ari uburyo buhuza ubundi bubiri bwari busanzwe mu Rwanda.

    Ati “Mu Rwanda hari hasanzwe uburyo bwo gukoresha imashini mu gusana imihanda cyangwa abaturage bagakoresha amaboko, iyi tekinike ya Do-nou ihuza ubwo buryo bubiri kandi itanga akazi ku baturage benshi ndetse n’umuhanda ukaba ukomeye, ukaramba kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye urubyiruko ko ibyo bize bakwiye kubigaragaza mu mirenge yabo kandi ubuyobozi bwiteguye gukorana nabo.

    Ati “Dufite ikibazo cy’imihanda ikorwa ariko ntirambe ugasanga amafaranga n’ibikoresho byahagendeye bisa n’aho bipfuye ubusa, kugira ngo rero ijye iramba bisaba ko iyi tekinike bigiye hano bayishyira mu bikorwa mu miringe batuyemo kandi twiteguye gukorana nabo.”

    Muri iyo minsi 10 urwo rubyiruko rwasannye umuhanda wa metero 220 mu Murenge wa Busasamana, bitwara amafaranga agera kuri miliyoni 12 Frw.

    Urubyiruko rwigishijwe gusana imihanda rwasabye kujya ruhabwa akazi

    source : https://ift.tt/3zhkkS8