Category: Uncategorized

  • Iwacu Muzika Festival: Makanyaga yataramye bi… – #rwanda #RwOT

    Makanyaga ni we wari utahiwe gutaramira Abanyarwanda mu ruhererekane rw'ibitaramo by'iri serukiramuco riri kubera kuri Televiziyo y'u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yataramiye Abanyarwanda mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, ashyigikiwe n'itsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi basanzwe bafatanya mu bitaramo bitandukanye akora.

    Makanyaga yakoze iki gitaramo yizihiza isabukuru y'imyaka 51 amaze mu muziki. Hari abacyeka ko ari umunyamuziki wize amashuri menshi, ariko siko biri kuko yize amashuri abiri yisumbuye y'imyuga.

    Ni umunyamuziki ukunda gukora kandi wuzukuruje. Yakuze akunda umuziki yiyemeza kuwuteza imbere n'ubwo yagiye agira intege nke nk'abandi bose.

    Makanyaga avuga ko umuziki w'u Rwanda uri gutera imbere ashingiye ku bikorwa bitandukanye abona bikorwa nk'ibitaramo biteza imbere abahanzi.

    Gusa, ariko uyu muhanzi avuga ko aterwa ubwoba n'abahanzi badashyigikirana, ugasanga umwe ntiyafasha mugenzi we.

    Ati “Ikintu kintera amakenga cyane ni ukudafatanya bihagije. Mugenzi wawe akakubwira ati dufatanye ugashaka kumuhunga kuko wenda umurusha sinzi niba ari imibereho cyangwa kwamamara.”

    Akomeza ati “Kwamamara burya n’iy’abahanzi. Niba mugenzi wanjye ubundi niko twabikora niba mugenzi wanjye ateye imbere (yakoresheje ijambo sucess) namenyega ko ari iyanjye.”

    “Niba ateye imbere uy’umwaka mbanzi ko ari njye utahiwe ubutaha. Kuko ndamureberaho, impamvu ateye imbere bigatuma nanjye nkora iyo mbaraga kugira ngo ntere imbere.”

    Uyu muhazi yavuze ko abahanzi bakwiye guhanga babungabunga umuco. Avuga ko imyaka 51 ishize akora umuziki ayifiteho urwibutso rw’uko yabitangiye yumva atari ibintu bizamuha umugati, ariko uko iminsi yagiye yicuma yageze kuri byinshi.

    Muri iki gitaramo, Makanyaga yaririmbye indirimbo nka 'Urukundo', 'Nkwemereye urukundo', 'Nshatse inshuti', “Ibitekerezo”, “Rubanda” n’izindi.

    Yaririmbye muri iki gitaramo akorera mu ngata abahanzi Marina na Calvin Mbanda bakoze igitaramo mu cyumweru gishize.

    Makanyaga yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival 2021

    Makanyaga yavuze ko umuziki w'u Rwanda uri gutera imbere, kuko hari abari kuwuteza imbere Makanyaga yavuze ko hari abahanzi bikanga ubwamamare bakanga gufatanya na bagenzi babo
    Uyu muhanzi avuga ko iterambere ry'undi nawe rikugeraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi Makanyaga avuga ko hari igihe yamaraga adakora umuziki, abafana bakamugarura  Itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi risanzwe rifasha Makanyaga mu muziki Muri iki gitaramo, Makanyaga yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe





    KANDA HANO UREBE IGITARAMO MAKANYAGA ABDUL YAKOZE  “>

    AMAFOTO: BJC Official- EAP

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109658/iwacu-muzika-festival-makanyaga-yataramye-biratinda-avuga-ko-aterwa-ubwoba-nabahanzi-badaf-109658.html

  • Umusekirite yitabaje Inzego z’umutekano ngo zifate King James avuga ko yamutekeye umutwe akamurya 500.000Frw #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 ubwo yari agiye kuri Bank imwe ikorera mu mujyi wa Kigali.

    Ubwo uyu muhanzi yari yinjiye muri Bank umukobwa ushinzwe umutekano wayo yahise yikoza ku muhanda atabaza Polisi y’Igihugu ababwira ko afashe umuhanzi wamwibye amafaranga.

    King James agisohoka muri Bank yahise asabwa n’abashinzwe umutekano kuba aretse kugenda akabanza gukemura ikibazo yari afitanye n’uwo mukobwa.

    King James yemeye iby’aka kaga kamubayeho, avuga ko bagiranye ikiganiro n’uriya ushizwe gucunga umutekano bagasanga yatekewe umwe n’umuntu wigeze kumwiyitirira.

    Ati 'Ndebye nsanga nimero yoherejeho ni iy’umutekamutwe nigeze kuvuga ko yanyiyitiriye ndetse ari kwiba abantu.'

    Uyu muhanzi uhamya ko yamaze igihe kirenga isaha ari mu gushaka uko yakemura iki kibazo, ashimira inzego z’umutekano zabashije kumwumva agakomeza gahunda ze icyakora azisaba gukurikirana uwo mutekamutwe kugira ngo aryozwe iby’abandi yariye.

    Avuga ko agifite impungenge kuko 'niba aho ngiye kujya nkandagira bazajya bamfata, urumva koko atari ikibazo, numvise uwo mukobwa avuga ko yanamaze gutanga ikirego muri RIB, bivuze ko ubu narezwe ubwambuzi ! Bagerageze badufashe uyu mutekamutwe afatwe rwose.'

    Uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda ubu winjiye cyane mu bya business, amaze igihe yakira ubutumwa bw’abakunzi be barira ayo kwarika bamubwira ko hari umuntu wabatekeye umutwe akabiba amafaranga.

    Uyu mujura wiyitiriye King James ku rubuga rwa Facebook, niho anyura akandikira abantu batandukanye ababwira ko ari we muhanzi benshi bakunda, akabasaba nimero ngo abashyire mu itsinda ry’abafana be kuri WhatsApp.

    Nyuma yo kubona nimero z’abakunzi ba King James, uyu mutekamutwe ababeshya ko afite indi myirondoro itari izwi, ibi abikora mu rwego rwo kuyobya uburari abereka ko aribo b’agaciro akwiye kubwira ibyo abandi batari bazi.

    Nyuma yo kuyobya abamuhaye nimero ababeshye imyirondoro ya King James, uyu mujura yatangiye kwandikira umwe umwe akajya amusaba amafaranga ku mpamvu zitandukanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umusekirite-yitabaje-Inzego-z-umutekano-ngo-zifate-King-James-avuga-ko-yamutekeye-umutwe-akamurya-500-000Frw

  • Aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira! Ni inyungu za bamwe? U Rwanda rwakuwe mu irushanwa #rwanda #RwOT

    Umwanzuro wamaze gufatwa ko igikombe cy’Afurika cy’abagore muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda cyari kimaze iminsi 3 gisubitswe kigomba gukomeza nta Rwanda rurimo nyuma yo gushinjwa gukoresha abakinnyi babonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ku wa Kane nibwo u Rwanda rwagombaga gukina umukino usoza itsinda A mu gikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore kirimo kubera mu Rwanda, wahagaritswe utabaye.

    Nyuma nibwo haje ikirego cy’ikipe y’igihugu ya Nigeria yareze ivuga ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi 4 (Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes) bashobora kuba barabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Iki kibazo cyafashe iminsi 3 yose kuko hari habuze ubwumvikane aho Federasiyo mpuzamahanga y’umukino wa Volleyball(FIVB) yashakaga ko irushanwa rikomeza u Rwanda rugakurwamo n’abo bakinnyi bagahanwa itabyumvaga kimwe n’u Rwanda rwabonaga ko rurengana ndetse na federasiyo ya Volleyball muri Afurika(CAVB) yashakaga ko u Rwanda rukomeza irushanwa, ibi nibyo byatindije iki gikombe gukomeza ndetse amakuru avuga ko u Rwanda rwari rwafashe umwanzuro ko ritagomba gukomeza kubera mu Rwanda mu gihe u Rwanda rwarenganyijwe.

    Byaje kurangira icyemezo cya FIVB gihawe umugisha Minisiteri ya Siporo ikaba yemeje ko iri rushanwa rikomeza guhera uyu munsi saa 10:00′ ariko rikajya mu biganza bya MINISPORTS na CAVB nk’uko FIVB yabyifuje, FRVB ikaba igomba kujya ku ruhande kuko ari yo ishinjwa amakosa.

    Ese u Rwanda rufite ayahe makosa muri iki kibazo?

    Biragoye kuba wamenya ukuri nyakuri kuko havugwa byinshi, bivuzwe ko bizwi na ba nyirabyo gusa, ariko na none mu makuru ISIMBI yabashije gushakisha ikageraho, bimwe mu byo u Rwanda rushinjwa ko aba bakobwa baba barakiniye ibindi bihugu yaba ari amakosa ya Brazil yabeshye.

    U Rwanda rwagiye gusabira aba bakobwa ibyangombwa muri FIVB, ibasaba kujya muri Brazil kubaza federasiyo y’iki gihugu niba nta bihugu bakiniye, mu ibaruwa ISIMBI yabashije kubona yasubijwe u Rwanda ni uko yabwiye u Rwanda na FIVB ko aba bakinnyi uko ari bane nta gihugu bigeze bakinira, bemerewe gukinira igihugu cyose bifuza icyo bashidikanyaho ari urwego rwabo, FIVB niyo yatanze uburenganzira babona ibyangombwa byo gukinira u Rwanda.

    Mu nama yabaye FIVB yagaragaje ko sisteme igaragaza ko Bianca yakiniye Tanzania, byageze n’aho bavuga ko n’umunyarwandakazi Flavia na we ari umukinnyi ukomoka muri Brazil, ibi byababaje Minisiteri ya Siporo uburyo burikanya harimo kuza ibintu byose bisa n’ibyahimbwe byose bigerekwa ku Rwanda kandi ibyo rwakoze byose byaranyuze mu nzira nziza, yahisemo ko irushanwa ryahagarara ndetse inasaba CAVB kwandika itangazo ariko iyi federasiyo ibura uburyo ibikoramo.

    Ikindi kivugwa ko u Rwanda rwakoze amakosa yo kubandikisha ko ari abakinnyi b’amakipe yo mu Rwanda kandi badafite license zabo, gusa na none umuntu yakwibaza icyo CAVB yagendeyeho ibemerera gukina iri rushanwa kandi ibyangombwa bituzuye.

    Aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira, u Rwanda ntirwaba rwaraguye mu mutego w’inyungu za bamwe?

    Waithaka Kioni, akaba visi perezida wa mbere w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika(CAVB) wafashe icyemezo cyo gusubika umukino w’u Rwanda na Senegal aricuza iki cyemezo yafashe aho abamwegereye bavuga ko yemera ko yakoreshejwe.

    Kioni akaba ari icyemezo yafashe na perezida wa CAVB, Hajij Bouchra wari i Burundi atabizi byatumye aza shishi itabona gukurikirana iby’icyo kibazo. Amakuru avugako bitewe n’icyemezo Kioni yafashe yahise ahezwa mu nama zose zabaye nta n’imwe yigeze yitabira, yabibonaga ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi.

    Benshi batunguwe n’uburyo ikirego cya Nigeria cyihutishijwe ndetse n’imyanzuro igafatwa byihuse, ikindi uburyo iki gihugu cyagiye kurega muri FIVB gisize CAVB.

    Ikibazo cya Ary Graça ukomoka muri Brazil akaba umuyobozi wa FIVB afitanye na federasiyo ya Volleyball yo muri Brazil cyo kuba akurikiranyweho amafaranga yanyereje ubwo yayoboraga federasiyo ya Volleyball y’iki gihugu, ni kimwe mu bindi bivugwa ko yakoze ibishoboka byose ngo agaragaze ko n’ubwo u Rwanda rwabwiwe na federasiyo ya Brazil ko aba bakinnyi nta handi bakinnye nyamara hahari, bivuze ko waba rwabeshywe.

    Irushanwa rirakomeza

    Guverinoma y’u Rwanda yinjiye muri iki kibazo maze ibiganiro byavuye mu nama yahuje CAVB, FIVB na MINISPORTS byemeza ko irushanwa rikomeza u Rwanda rutarimo ndetse n’amanota rukayamburwa.

    MINISPORS ivuga ko ibizava mu iperereze ry’iki kirego bizatangazwa mu minsi iri imbere. Imikino irakomeza hakinwa imikino ya 1/2 guhera saa 10:00′, aho muri ½ Morocco ya mbere mu itsinda A ihura na Kenya ya kabiri mu itsinda B, Nigeria ya kabiri mu itsinda A igahura na Cameroun ya mbere mu itsinda B.

    Imikino ya ½ irabera muri Kigali Arena ni mu gihe Petit Stade yakira imikino yo guhatanira umwanya wa 5 gutanu kuzamura.

    Moreira Bianca Gomes sisteme igaragaza ko yakiniye Tanzania

    Aline Siqueira na we yari mushya mu ikipe y’igihugu akomoka muri Brazil

    Mariana Da Silva na we ashinjwa kubona ubwenegihugu mu nzira zitari nziza

    Apolinario Caroline Taiana na we ni inshuro ya mbere yambaye umwenda w’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aho-inzovu-zirwaniye-ibyatsi-nibyo-bihababarira-ni-inyungu-za-bamwe-u-rwanda-rwakuwe-mu-irushanwa

  • Manchester United iritegura kurekura abakinnyi 7 muri Mutarama 2022 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United irateganya kugurisha muri Mutarama 2022 abakinnyi bagera 7 basanzwe mu ikipe ya mbere ariko batagitanga umusaruro bifuzwaho

    Donny van de Beek, Jesse Lingard, Phil Jones na Eric Bailly bari mubashobora kugurishwa.

    Anthony Martial wongeyeho umukinnyi w' inyuma,Diogo Dalot na Alex Telles nabo bashobora kugenda.

    Ole Gunnar Solskjaer arashaka kongera imbaraga mu ikipe ye ariko amafaranga ashaka gukoresha nayo azagurisha abakinnyi asanganwe.

    United iritegura kugirana ibiganiro n'aba bakinnyi mu mezi ari imbere ku byerekeye ejo hazaza habo, mbere y'uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifungura.

    Biravugwa kandi ko umubare w'abakinnyi bayo bakiri bato bagomba gutizwa,kugira ngo babone umwanya uhagije wo gukina.

    Hagati aho, Paul Pogba azarangiza amasezerano mu mpeshyi itaha kandi ari mu biganiro byo kongera amasezerano mu gihe asigaranye amezi icumi gusa.

    Uyu mukinnyi watwaye Igikombe cy'isi mu Bufaransa yshimishijwe n'uburyo United yashoye mu mpeshyi,ndetse ngo yiteguye kongera amasezerano mashya.

    Uyu musore w'imyaka 28 arashakishwa na PSG na Real Madrid, zifuza kumugura ku buntu umwaka utaha.

    Ariko amashitani atukura afite ikizere cyo kumuha amasezerano mashya maremare, hamwe no kumuha hafi 400.000 by'amapawundi buri cyumweru.

    Nasinya aya masezerano azinjiza hafi miliyoni 104 z'amapawundi mu myaka itanu iri imbere, bizatuma aba umukinnyi wa mbere winjije amafaranga menshi kurusha abandi bose muri Premier League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-iritegura-kurekura-abakinnyi-7-muri-mutarama-2022

  • Nyagatare: Umuturage yafatanwe magendu litiro 202 za mazutu – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi, mu Kagari ka Ndama, Umudugudu wa Alayanjye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwo muturage yafashwe mu ijoro arimo gutunda iriya mazutu.

    Yagize ati” Abashinzwe umutekano babanje kumubona atwaye ibintu kuri moto ntibamenya ibyo aribyo arabacika. Nyuma muri iryo joro arongera aragaruka baba aribwo bamufata, bamuhagaritse bareba ibyo ahetse basanga ni mazutu atwaye. Yahise abajyana aho arimo kubika iyo mazutu bahageze basanga ahafite andi majerikani arimo mazutu.”

    CIP Twizeyimana yavuze ko mugabo yahise avuga ko amavuta ayagura ku bakozi ba kompanyi ikora umuhanda nabo baba bayibye mu makamyo ariko yanga kubavuga amazina. Yavuze ko yari amaze kubaguraho litiro 202 ari nazo yafatanwe.

    Yavuze ko ayo mavuta ya mazutu yahitaga ajya kuyagurisha abafite ibyuma bisya bakayashyira muri moteri yazo.

    Ubuyobozi bwa kompanyi yubaka umuhanda Karangazi-Rwimiyaga bemeje ko koko mu bubiko bwabo basanze haburamo mazutu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko ibyo uwafashwe yakoraga bigize icyaha cy’ubujura akaba yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga mu gihe hagikomeje iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Yafashwe amaze kwiba mazutu ya sosiyete ikora umuhanda

    source : https://ift.tt/3AnG681

  • Rwanda Peace Academy igiye gutanga amahugurwa y’Uburinganire mu gushyigikira amahoro – #rwanda #RwOT

    Itangazo rigenewe abanyamakuru icyo kigo cyasohoye, risobanura ko ayo mahugurwa azitabirwa n’abagera kuri 20 barimo abasirikari, abapolisi n’abasivile baturutse mu Rwanda, Kenya, Zambia, Ghana, Nigeria na Namibia.

    Ryakomeje riti “Intego y’aya masomo ni ukubaka ubunyamwuga n’ubushobozi bw’inzego mu gutanga amasomo y’uburinganire n’umusanzu ufatika mu butumwa bw’amahoro bw’ Afurika Yunze Ubumwe n’ubw’ Umuryango w’Abibumbye.”

    Yatewe inkunga n’u Bwongereza, ategurwa ku bufatanye bwa British Support Team, Ishami rya Afurika (BPST-A) na Rwanda Peace Academy. Amahugurwa azatangira kuwa 20 Nzeri 2021 arangire ku wa 1 Ukwakira 2021.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro cyatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013 gishinzwe guhugura aboherezwa mu butumwa bw’amahoro no gukora ubushakashatsi.

    Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, iki kigo kimaze guhugura abasaga 3100.

    Rwanda Peace Academy igiye gutanga amasomo y’Uburinganire mu byo gushyigikira amahoro

    source : https://ift.tt/3AnG5AZ

  • Gicumbi: Umugore ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu yasabiwe gufungwa by’agateganyo – #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha yagikoze ubwo yazaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo age amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu, ahageze ahasanga umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na Nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, aribwo uwo mugore yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

    Mu gihe gito umwana yaje kubwira nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva nibwo umwana abyibwiriye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi.

    Mu kwisobanura kwe uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje.

    Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba. Urubanza ruzasomwa tariki 23 Nzeri 2021 saa mbili za mu gitondo.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gufunga by’agateganyo umugore ukekwaho gusambanya imwana

    source : https://ift.tt/3nRYkeJ

  • CAFConfederationCup : AS Kigali yatsinze ibitego 6-0 birimo icya Abeddy wagituye umugore we ukuriwe #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu,tariki 18 Nzeri 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali na Olympique de Missiri zarimo zishaka uzakomeza mu cyiciro gikurikiraho mu majonjora yo kujya mu matsinda ya.

    Umukino ubanza wari wabereye mu birwa bya Comores, aho umukino wari warangiye AS Kigali ikuyeyo insinzi ku bitego 2-1.

    Ni umukino watangiranye imbaraga, gusa AS Kigali bikagaragara ko iri hejuru kurusha Olympique de Missiri, ibi byaje kwigaragaza ku munota wa 25 aho Kwizera Pierrot yaje kuba afasha ikipe y’abanyamujyi kuguma mu nzira nziza yo gukomeza afungura amazamu, ni kumupira yari ahawe na Mugheni Fabrice.

    Icyizere cyari kimaze kwiyongera maze mbere yo gusoza igice cya mbere Niyibizi Ramadhan na Abubakar Lawal bafasha AS Kigali kujya mu kiruhuko bizeye gukomeza kuko byasabaga Olyimpic de Missiri gutsinda ibitego bitanu AS Kigali idakozemo kugiramo ikomeze mu kindi kiciro.

    Igice cya kabiri cyaje gutangira ariko abanyamujyi bakomeza intego yo gutaha izamu ry’abo mu birwa, ibi byaje gushimangirwa n’abakinnyi nka Biramahire Abbedy wari winjiye mu kibuga asimbuye kubona igitego cya kane.

    Uyu musore unitegura kubyarana n’umukunzi we, yishimiye iki gitego ashyira ballon mu mupira yari yambaye agaragaza ko kiriya gitego agituye uwo mugore we.

    Umukino ukaba warangiye AS Kigali isezereye Olympique de Missiri-Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 8-1 mu mikino yombi.

    Umukino wo mu cyiciro gikurikira AS Kigali ikazacakirana na Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gutaha. Umutoza Eric Nshimiyimana akaba asabwa kuwutsinda kugirango akomeze mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/CAFConfederationCup-AS-Kigali-yatsinze-ibitego-6-0-birimo-icya-Abeddy-wagituye-umugore-we-ukuriwe

  • Volleyball-Abagore : Birangiye u Rwanda ruvanywe mu irushanwa rwashobora kwegukana #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Ministeri ya Siporo mu itangazo yashyize hanze mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021, rivuga ko kubera ibirego byashyizwe ku ishyirahamwe ry’umupira w’Amaboko wa Volleyball, byari byatumye iri rushanwa riba rihagaze ngo hakorwe isuzuma, ubu hafahswe icyemezo ko rikomeza.

    Iri tangazo rivuga iri rushanwa riza gukomeza hatarimo u Rwanda, mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku kibazo cyagaragajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi.

    Biteganyijwe ko amakipe asigaye usibye Senegal na yo yahise yikura muri aya marushanwa, araza gukomeza imikino ya 1/2 guhera i Saa ine za mu gitondo, naho umukino wa nyuma ukinwe Saa mbili z’ijoro muri Kigali Arena.

    U Rwanda rwari rwarezwe gukinisha abanyamahanga bakiniye ikindi gihugu mu ikipe ya Volleyball y’abagore.

    Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umukino wagombaga guhuza ikipe y’u Rwanda na Senegal usubitswe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 aho Komiseri w’umukino yatangaje ko uyu mukino usubitswe kubera ikibazo cya Tekiniki.

    Nyuma y’isubikwa ry’uyu mukino ni bwo hamenyekanye amakuru ko u Rwanda rwarezwe mu ishyirahamwe nyafurika ry’Umukino w’amaboko wa Volleyball ko rwakinishije abanyamahanga.

    Iki kirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Nigeria ko u Rwanda ruri gukinisha abakinnyi bane batagombye kuba bakina iri rushanwa.

    Iki kirego bigaragara ko cyanditswe tariki 15 Nzeri 2021 kinagaragaza amazina y’abo bakinnyi ari bo Aline Siwurira A., Apolinario Caroline, Mariana De Silva Bianca, ndetse na Moreira Gomes D.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Volleyball-Abagore-Birangiye-u-Rwanda-ruvanywe-mu-irushanwa-rwashobora-kwegukana

  • Menya imirongo ine yo muri Bibiliya ugomba kwifashisha mu gihe ukeneye kubona amafaranga , inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Hari igihe umuntu ageramo agakenera amafaranga cyane kandi adafite aho ari buyakure, bigatuma yiheba ndetse akaba yanatekereza ko Imana itamuzi cyangwa itamukunda nk'abandi. Gusa Imana ihora itegereje kumva icyo uyisaba ngo ikigukorere nk'umwana wayo ikunda kandi yishimira ni ahawe ho kuyisaba icyo ukeneye cyose.

    Dore iyo mirongo 4 yo muri Bibiliya ushobora gusoma igihe ukeneye amafaranga.

    1. Zaburi 72:12-14: 'Kuko azakiza umukene ubwo azataka, N'umunyamubabaro utagira gitabara, Azababarira uworoheje n'umukene, ubugingo bw'abakene azabukiza, Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n'urugomo, kandi amaraso yabo azaba ay'igiciro cyinshi imbere ye'. Igihe cyose uzaba ukeneye amafaranga uzahamagare Imana kuko yumva abayiyambaza kandi ari inyampuhwe izakumva igutabare icyo usabwa gusa ni ukuyisaba.

    2. Imigani 19:1: 'Umukene ugenda atunganye, Aruta ufite ururimi rugoreka kandi ari umupfapfa'. Ntuzakena igihe cyose, rero ugomba kumenya ko nubwo waba ukennye ute ugomba kuba inyangamugayo. Kuko iyo uri inyangamugayo ukennye uba uruta umukire ufite byose ariko udatunganira Imana.

    3. Zaburi 14:6: 'Mukoza isoni inama z'umunyamubabaro, Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe'. Uwiteka niwe buhungiro bwawe, ugomba kwizera ko Imana yagukura kure ikakwicazanya n'ibikomangoma. Wowe gusa yisabe, Uyizere ntizagutererana.

    4. 2Abakorinto 8:9: 'Kuko muzi Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe'. Nta mpamvu nimwe ugomba kubura amafaranga kandi Yesu Kristu ari we ubutunzi bwose buturukaho ndetse yemera no guca bugufi kugirango dukire.

    Icyo twe dusabwa ni ugusenga tugasaba Imana icyo twifuza cyose, Tugakora kuko Imana yanga abanebwe kandi tukizera ko ibyo twasabye tugiye kubibona nta kabuza Imana izabiduha uko twabisabye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/19/menya-imirongo-ine-yo-muri-bibiliya-ugomba-kwifashisha-mu-gihe-ukeneye-kubona-amafaranga-inkuru-irambuye/