Category: Uncategorized

  • Perezida mushya wa Zambia yanze kugenda n'indege yihariye atwarwa hamwe n'abagenzi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema,yahisemo gutega indege ya QATAR Airways yerekeza mu nama y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye aho gutwara n'indege yihariye nkuko abandi baperezida babigenza.

    Perezida Hichilema wakuze ari umushumba ariko akaza gukunda politiki ndetse mu mezi make ashize akaba yaratorewe kuyobora Zambia,yatangaje ko ashaka gucunga umuntungo w'abanya Zambia aho kuwushora mu kwiyitaho.

    Uyu mugabo uheruka kwanga kujya mu nyubako yubakiwe umukuru w'igihugu akaguma mu ye,yatunguye benshi ubwo yangaga kugenda mu ndege yagenewe umukuru w'igihugu akigendera mu itwara abagenzi.

    Mu itangazo, Hakainde Hichilema yashyize hanze mbere y'uko afata uru rugendo yavuze ko iki cyemezo yagifashe mu rwego rwo gukoresha neza umutungo w'igihugu nk'uko yabisezeranyije abaturage be ubwo yiyamamazaga.

    Yagize ati “Nkuko twabisezeranije mbere yo gutangira imirimo, tuzakomeza gucunga neza umutungo wa leta bityo rero twagendanye nitsinda rito rigizwe na ba minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'imari, Honourables Stanley Kakubo na Dr Situmbeko Musokotwane.

    Uyu mukuru w'igihugu yavuze ko ashishikajwe no gufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye ku nyungu z'igihugu cya Zambia.

    Uyu munsi tariki ya 20 Nzeri 2021 nibwo Perezida Hichilema yahagurutse ku kibuga cya Kenneth Kaunda International Airport i Lusaka yerekeza i New York.

    Zambia yari isanzwe ifite indege yo mu bwoko bwa Gulf Stream isanzwe yaragenewe gutwara Perezida wa Zambia ari nayo Edgar Lungu yagendagamo, gusa kuva Hichilema yajya ku butegetsi yavuze ko nta gahunda afite yo kuyigendamo ndetse asaba na Guverinoma kuba yafata icyemezo cyo kuyigurisha, amafaranga avuyemo agakora ibindi.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-mushya-wa-zambia-yanze-kugenda-n-indege-yihariye-atwarwa-hamwe-n

  • Imitungo itatu ya Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe iri gutezwa Cyamunara #rwanda #RwOT

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akanagira indi myanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda, mu mpera za 2020 yahamijwe icyaha cyo gutanga Sheki zitazigamiwe ahanishwa gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892,2Frw.

    Uyu mugabo umaze amezi 14 afunze, akaba anaherutse kugaruka mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba guhanagurwaho ibyaha, ubu hari imitungo ye yashyizwe muri Cyamunara ngo hishyurwe miliyoni 24,7 Frw.

    Ni imitungo itatu igizwe n’amasambu aherereye mu Murenge wa Masaka mu Mujyi wa Kigali arimo isambu yahawe agaciro ka Miliyoni 15,8 Frw mu gihe indi ibiri yahawe agaciro kari munsi ya Miliyoni 5 Frw.

    Amakuru avuga ko iyi mitungo yashyizwe mu cyamunara kugira ngo hishyurwe uwitwa Musoni Evariste nk’uko byategetswe n’Urukiko rw’ubucuruzi.

    Iyi mitungo iri gutezwa cyamunara hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bukoreshwa muri ibi bikorwa aho gupiganirwa iriya mitungo ku cyiciro cya mbere byagombaga gufungwa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 saa tanu.

    Umuhesha w’inkiko Tuyiringire Gilbert, uri kurangiza uru rubanza, yemereye Ikinyamakuru Taarifa aya makuru ko hategerejwe niba haza kubona utsindira iriya mitungo nk’uko byemezwa na ririya koranabuhanga.

    Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nzeri 2021 ubwo Dr Damien Habumuremyi aheruka imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yongeye kuvuga ko kuba yaratanze Sheki zitazigamiwe atari ikibazo kuko n’ubundi yari yazitanze nka garanti yemeza ko abo yari yazihaye azabishyura umwenda yari abafitiye kandi ko ngo ibyo bisanzwe bikorwa.

    Yanavugaga ko Kaminuza ya Christian University ikwiye gutandukanywa na we bityo ikaba yaregwa ukwayo kuko na we ari umunyamigabane ariko ibyakozwe n’iriya kaminuza bidakwiye kumujya ku gahanga.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugumishaho kiriya gihano cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ndetse ahubwo ngo ruriya Rwisumbuye rukanamuhamya icyaha cy’ubuhemu yari yahanaguweho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imitungo-itatu-ya-Dr-Habumuremyi-wabaye-Minisitiri-w-Intebe-iri-gutezwa-Cyamunara

  • Yannick na Rwatubyaye baranyagiye, igitego cya Rafael York ntacyo cyamariye ikipe ye #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru ntabwo zagendekeye neza bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze, ni mu gihe amakipe nka FC Shkupi ya Rwatubyaye Abdul na Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi banyagiraga amakipe bahuye.

    Yannick Mukunzi ntabwo yari mu bakinnyi bakoreshejwe na Sandvikens IF ku munsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Sweden ubwo banyagiraga Assyriska 5-2. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 43 ku rutonde ruyobowe na IF Brommapojkarna.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021 shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden yari yakomeje, AFC Eskilstuna ya Rafael York yatsindiwe mu rugo na Vasalund 2-1. Igitego cya AFC Eskilstuna cyatsinzwe na Rafael York ku munota wa 2. Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 26, Värnamo ya mbere ifite 39.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia yari yakomeje hakinwa umunsi wa 7, ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri, FC Shkupi ya Rwatubyaye Abdul yanyagiraga Borec 3-0, ni umukino Rwatubyaye Abdul iminota yose. Iyi kipe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 14.

    Bizimana Djihad yakinnye iminota 90 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri iyi kipe yaraye inganyijemo na Westerlo 2-2. Westerlo niyo iyoboye shampiyona n’amanota 11 mu gihe KMSK Deinze ni iya 3 n’amanota 9.

    Ngwabije Bryan Clovis yari mu kibuga ikipe ye SC Lyon inganya na Rumilly Vallieres 0-0 mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya kane mu Bufaransa. Iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 8, Grasse ya mbere ifite 17.

    Ikipe ya Tusker FC ikinamo umunyezamu Mvuyekure Emery, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yasezereye Arta Solar mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, ni nyuma yo kuyitsindira muri Kenya 3-0, umukino ubanza bari banganyije 0-0. Emery Mvuyekure yari mu izamu ry’iyi kipe.

    Ntabwo byagendekeye neza Simba SC na Meddie ku munsi w’ejo ku Cyumweru batsindwaga na TP Mazembe 1-0 mu mukino wa gishuti wari wateguye ku munsi iyi kipe yerekana abakinnyi iba izakoresha mu mwaka w’imikino ugiye gutangira uzwi nka 'Simba Day’. Meddie Kagere yinjiye mu kibuga ku munota wa 80.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-na-rwatubyaye-baranyagiye-igitego-cya-rafael-york-ntacyo-cyamariye-ikipe-ye

  • Mwakotaniye intsinzi muyigeraho-Gen Bayingana ashimira abakinnyi ba APR #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’umukino w’irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League rwabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, wabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

    Ni umukino ikipe ya Mogadishu City Club yo mu gihugu cya Somalia yabanje kubonamo igitego cyatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino bituma APR FC igira umukoro udasanzwe kuko yasabwaga kukishyura kandi igatsinda n’ikindi cy’ikinyuranyo.

    Mu gice cya kabiri, ikipe ya APR yakoze impinduka ikinjizamo abakinnyi batatu icya rimwe bose bakina bajya gushaka ibitego, bituma ibona ibitego bibiri birimo kimwe cyatsinzwe na Karere Hassan n’icya Djabel Manishimwe.

    Nyuma y’uriya mukino, umuyobozi wungirije wa APR FC Brig Gen Bayingana Firmin yagiranye ikiganiro n’abakinnyi b’iyi kipe abashimira umuhate wabaranze bakanga gucibwa intege no kubanzwa igitego bakomeza gukotana.

    Yagize ati 'Ikintu cya mbere mu mukino, ni ukabanza kumenya uwo muhanganye, ibyo ni byo bitanga intsinzi, babanje igitego ariko ntimwacika intege mwakomeje murakotana mugera ku nstinzi ni ibyishimo, igisigaye ni ukumenya uwo tugiye guhura na we mu cyiciro gikurikiraho kandi ubuyobozi burabashyigikiye cyane.'

    Yakomeje abaha inama mbere yuko abakinnyi berekeza mu kiruhuko bahawe, ababwira ko hakiri urugamba rukomeye imbere yabo.

    Ati 'Hari urundi rugamba tugomba gutegura imbere yacu. Mukomeze kwirinda icyorezo cya covid-19 kandi munakurikize inama ndetse n’imyitozo muhabwa n’abatoza banyu kugira ngo muzagaruke mukiri ku rwego rushimishije.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mwakotaniye-intsinzi-muyigeraho-Gen-Bayingana-ashimira-abakinnyi-ba-APR

  • Icyizere cyo kwigobotora ingaruka za COVID-19 ku mishinga yo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri iheruka yongereye amasaha yo kuba Abaturarwanda bageze mu ngo ashyirwa saa yine z’ijoro, ibikorwa bigafunga mu isaha imwe mbere y’icyo gihe. Mu mezi yashize byigeze gufunga saa kumi n’imwe z’umugoroba.

    Uretse amasaha yongerewe n’ibikorwa bitandukanye bigenda byemererwa kongera gufungura imiryango mu byiciro aho kugeza ubu n’ibirori n’ubukwe byongeye kwemerwa.

    Brian Kitatta ufite restaurant yitwa Lam Lounge i Remera ku Gisimenti, yabwiye Rwanda Today ko ubu hari icyizere cy’uko imishinga yazanzamuka ikabasha kongera kwiyubaka igakomera.

    Ati “Ingamba ziheruka gushyirwaho zikagabanya igihe cyo kuba abantu bari mu ngo kikaba saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, byaraducunguye kuko simpamya ko twari kuba tugikora.”

    Restaurant nyinshi zari zarahagaritse gukora kubera kubura abazigana dore ko abenshi babaga baragera iwabo bagategura amafunguro ku buryo abafata umwanzuro wo kutahana ari mbarwa.

    Ku rundi ruhande, abacuruzaga utubari tumaze umwaka n’igice nta cyizere cyo gufungura kiraboneka bahisemo kuduhindura amaduka y’inzoga kuko zo zigurwa zigatahanwa.

    N’abafite indi mishinga ni uko babikoze kuko hari abacuruzaga imyenda babivuyemo bacuruza ibiribwa nubwo nabyo bavugaga ko nta cyizere cy’inyungu gihari.

    Restaurant ya Kitatta iri muri nke zakomeje kwihagararaho ngo nayo yabifashijwemo n’uko yegereye amaduka y’inzoga, bityo abavaga kuzigura bakaba barakeneraga ibiryo.

    Abafite imishinga muri Kigali baremeza ko uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zoroshywa bagenda bagira icyizere cy’uko ubukungu bwazahuka

    source : https://ift.tt/3kqXuU6

  • Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zatangiye kwimurirwa i Mahama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zatangiye kwimurirwa i Mahama
    Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zatangiye kwimurirwa i Mahama

    Imiryango 119 igizwe n’abantu 538 ni bo bahereweho kuri uyu wa Mbere ariko gahunda ikazakomeza, icyemezo cyo kwimura abo bantu kikaba cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo, kuko inkambi ya Gihembe ngo iri mu manegeka kandi igihe cy’imvura nyinshi cyatangiye.

    Gahunda yo kwimura izo mpunzi z’Abanyekongo yari yarahagaritswe kubera ikibazo cy’abana biga bagombaga kurangiza umwaka w’amashuri, kuko hari abari barimuwe guhera muri 2020, cyane ko abagiye uyu munsi basanzeyo abandi bagera ku 2,200.

    Zimwe mu mpunzi zaganiriye na Kigali Today, zivuga ko kwimukira i Mahama ari gahunda nziza ya Leta, n’ubwo bizabasaba kumenyera ubuzima bushya bw’ahantu hashyushye ugeranyije n’aho bavuye bari bamaze imyaka 23 batuye.

    Impunzi zose zirimo kwimurwa zigomba kubanza gupimwa Covid-19 mbere yo kwinjira mu nkambi ya Mahama.


    source : https://ift.tt/3EAZAZB

  • Kamonyi: Hakenewe abajyanama ku bangavu baterwa inda zitateganijwe #rwanda #RwOT

    Abakora mu burezi ndetse n'ubuzima barasaba ko ibigo by'amashuri bikwiye kugira abajyanama baba hafi y'abangavu baterwa inda batarageza ku myaka y'ubukure kugirango babafashe gukomeza kwiyubaka no gutegura ejo habo heza. Si ikibazo gusa ku bigo by'amashuri, ahubwo n'abandi mu miryango bahuye n'iki kibazo, byagaragajwe ko bakeneye abajyanama babaherekeza nyuma y'ibyo baba bahuye nabyo bishobora kubangiriza ubuzima batabonye ubitaho.

    Ibi babitangaje ubwo hasozwaga igikorwa cyateguwe n'Ikigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, Health Development Initiative (HDI) hagamijwe gusobanura ingingo ziri mu itegeko zitanga uburenganzira bwo kuba uwatewe inda atabishaka yayikuramo.

    Uwihanganye Gaudance, umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu mu nama y'abagore mu murenge wa Runda, avuga ko izi ngingo ziri muri iri tegeko ari nziza ariko ko aba bana bazafashwa gukuramo inda bazasigarana ibibazo bitandukanye byo kwiheba n'ibindi.

    Yagize ati' Nibyo izi ngingo zemerera abangavu batewe inda bakiri bato n'abandi bafashwe ku ngufu kuzikurirwamo, ariko nkuko tubizi ubuzima bwabo buba bwajemo ibibazo ndetse bikabaviramo ibikomere. Kugira ngo tubafashe neza nuko bakeneye abantu bo kubitaho ndetse bakigishwa uko bagomba kurenga ibi bikomere baterwa no guterwa inda bakanagaruka ku mashuri bakitabwaho neza n'undi muntu ubifitiye ubushobozi'.

    Yumba Jean Paul, umuhuzabikorwa w'ikigo cy'urubyiruko mu karere ka Kamonyi avuga ko aba bangavu baterwa inda bahura n'ibibazo bitandukanye mbere ndetse na nyuma yo guterwa inda, ko uwabyaye cyangwa uwakuriwemo inda bakwiye kujya bagira ababa hafi bakabaganiriza ndetse bagafashwa kurenga ibyababayeho.

    Yagize ati' Nyuma yo gusobanurirwa ibijyanye n'izi ngingo zo kubafasha gukurirwamo inda, haba nyuma yo kubyara cyangwa gukurirwamo inda usanga bagira ibikomere byihariye bizasaba ko bagira abababa hafi bakabigisha, babafasha kurenga ibyababayeho bagategura ejo habo heza kuko bigishijwe guhangana n'ihungabana'.

    Mporanyi Théobald, Umujyanama muri HDI akaba n'impuguke mu bijyanye n'ubuzima  avuga ko mu Rwanda gukuramo inda bihanwa n'amategeko, ariko ko hari aho ingingo ziteganya irengayobora, uburyo uwatewe inda ashobora kuyikurirwamo kubera ko byemejwe n'inzego bireba zirimo iz'ubutabera n'ubuvuzi.

    Ati' Ubusanzwe gukuramo inda bihanwa n'amategeko yu Rwanda biciye mu ngingo ya 123 n'iya 124 y'igitabo cy'ibyaha kikanagena ibihano, zerekana ko ukuyemo inda akabihamywa n'urukiko ahanwa. Ariko ingingo ya 125 ikaza itanga irengayobora ivuga ibice bitanu bibuza uburyozwacyaha ku muntu wakuriwemo inda ku buryo bwemewe akaba yayikurirwamo'.

    Akomeza avuga ko aba bangavu bahura n'ibibazo bakiri bato bakomeza gufashwa ariko habonetse abo kubitaho by'umwihariko byafasha umuryango gukomeza kugira ubuzima bwiza kuko hari igihe usanga hari abongeye kugwa mu bishuko bagatwara izindi nda bakiri muri ya myaka micye.

    Muri ibi biganiro byabaye iminsi 4, haganirijwe abakora umwuga w'uburaya, abangavu babyaye imyaka itaragera kuri 18, hanaganirijwe kandi abayobozi b'ibigonderabuzima, abahagarariye urubyiruko rw'abakorerabushake, abayobozi, abari muri Komite z'inama y'igihugu y'abagore n'abari bahagarariye imirenge ku ngingo zemerera abatewe inda kuzikurirwamo bikorewe ku bitaro byemewe na Leta n'amavuriro yigenga yemewe na Leta kandi biri ku rwego ruvugwa mu itegeko.

    Muri iyi ngingo y' 125 yemerera abangavu n'abakobwa gukurirwamo inda mu gihe bafashwe ku ngufu, mu gihe uwatewe inda atarageza ku myaka y'ubukure, mu gihe iyo nda yayitewe nuwo bagira icyo bapfana ku gisanira cya 2, kuba inda atwite ishyira ubuzima bwe mu kaga ikaba yanamuhitana, kuba usaba gukurirwamo inda yarashatse umugabo ku ngufu.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-hakenewe-abajyanama-ku-bangavu-baterwa-inda-zitateganijwe/

  • Hafashwe abantu 37 Kicukiro_ Menya icyo bazize #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kicukiro hafashwe abantu 37 bagizwe n' abavuzi gakomdo ndetse n' abarwayi babo bateraniye mu nzu mu buryo bunyuranyije n' amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Corona virus.

    Aba bafashwe kuri uyu wa 18 Nzeri 2021, ubwo bari bateraniye mu nzu y' uwitwa Habakubaho Alphonse w' imyaka 50 y' amavuko ubarizwa mu Mudugudu wa Kabeza , Akagari ka Cyima , Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro.

    Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha iyi nkuru rubitangaza , ubwo aba bafashwe berekwaga itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nzeri  kuri sitade ya Kicukiro, Habakubaho yavuze ko abo bantu bateraniye mu nzu ye nawe ari kumwe nabo arimo kubavura nk'umuvuzi gakondo.

    Yagize ati' Ndi umwe mu bavuzi kandi dukorera iwanjye mu rugo. Ubwo Polisi yadufataga twari dufite abarwayi  turimo kugerageza kubavura, tujya twakira abarwayi rimwe na rimwe kwa muganga  bananiwe kubavura, twari twarabihagaritse ibyo kuvura kubera icyorezo cya COVID-19 kugeza ubwo ejo twafatwaga. Tubikoyemo isomo ariyo mpamvu mbisabira imbabazi kuri Leta ndetse n'abaturage.'

    Kajongi Jean Bosco, umuyobozi w'iryo tsinda ry'abavuzi yemeye amakosa bakoraga ayasabira imbabazi.

    Ati' Twafashwe ubwo twarimo kuvura abantu nk'abavuzi gakondo, twari turimo kuvurira mu rugo rw'umwe muri twe. Nubwo twari dufite ibyangombwa byo gukorera muri koperative ariko twakoze amakosa turenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19,turabisabira imbabazi.'


     
    Kajongi yakomeje avuga ko  agiye gufata iya mbere kugira ngo ingamba z'ubuzima zubahirizwe kandi akangurire abantu kwikingiza icyorezo cya COVID-19 ndetse banakipimishe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku mikoranire ya Polisi n'abaturage .

    Ati' Itsinda ry'abantu 37 bafashwe ahagana saa kumi z'umugoroba bateraniye mu kumba gatoya k'inzu y'umwe wiyita umuvuzi gakondo. Amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 yavuzwe kenshi anasubirwamo. Kuvuga ko uri umuvuzi gakondo ntibuguha uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.'

    CP Kabera yakomeje yibutsa abantu ko COVID-19 itarangiye ababurira ko Polisi y'u Rwanda izakomeza ibikorwa byo gufata abarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Abafashwe bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/20/hafashwe-abantu-37-kicukiro_-menya-icyo-bazize/

  • Kigali : Polisi yaguye gitumo abantu 37 barimo abavuzi gakondo n’abarwayi bateraniye mu kumba gato #rwanda #RwOT

    Aba bantu 37 bafashwe ku wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021 ubwo ari bateraniye mu nzu y’uwitwa Habakubaho Alphonse w’imyaka 50.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nzeri kuri sitade ya Kicukiro, Habakubaho yavuze ko abo bantu bateraniye mu nzu ye nawe ari kumwe nabo arimo kubavura nk’umuvuzi gakondo.

    Yagize ati 'Ndi umwe mu bavuzi kandi dukorera iwanjye mu rugo. Ubwo Polisi yadufataga twari dufite abarwayi turimo kugerageza kubavura, tujya twakira abarwayi rimwe na rimwe kwa muganga bananiwe kubavura, twari twarabihagaritse ibyo kuvura kubera icyorezo cya COVID-19 kugeza ubwo ejo twafatwaga. Tubikoyemo isomo ariyo mpamvu mbisabira imbabazi kuri Leta ndetse n’abaturage.'

    Kajongi Jean Bosco, umuyobozi w’iryo tsinda ry’abavuzi yemeye amakosa bakoraga ayasabira imbabazi.

    Ati 'Twafashwe ubwo twarimo kuvura abantu nk’abavuzi gakondo, twari turimo kuvurira mu rugo rw’umwe muri twe. Nubwo twari dufite ibyangombwa byo gukorera muri koperative ariko twakoze amakosa turenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, turabisabira imbabazi.'

    Kajongi yakomeje avuga ko agiye gufata iya mbere kugira ngo ingamba z’ubuzima zubahirizwe kandi akangurire abantu kwikingiza icyorezo cya COVID-19 ndetse banakipimishe.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku mikoranire ya Polisi n’abaturage .

    Ati 'Itsinda ry’abantu 37 bafashwe ahagana saa kumi z’umugoroba bateraniye mu kumba gatoya k’inzu y’umwe wiyita umuvuzi gakondo. Amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 yavuzwe kenshi anasubirwamo. Kuvuga ko uri umuvuzi gakondo ntibiguha uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.'

    CP Kabera yakomeje yibutsa abantu ko COVID-19 itarangiye ababurira ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ibikorwa byo gufata abarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Abafashwe bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Polisi-yaguye-gitumo-abantu-37-barimo-abavuzi-gakondo-n-abarwayi-bateraniye-mu-kumba-gato

  • Cameroun yegukanye igikonbe cya Afurika cyaberaga mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Cameroun yatsinze Kenya amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagore cyaberaga mu Rwanda ihita yegukana igikombe.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru nibwo habaye imikino ya ½, umukino wa nyuma ndetse no guhatanira imyanya, ni nyuma yo kumara iminsi hafi itatu irushanwa ridakinwa kubera ikirego cyarezwe u Rwanda birangira runakuwe mu irushanwa.

    Muri ½ Cameroun yatsinze Nigeria amaseti 3-0 ni mu gihe na Kenya yasezereye Maroc iyitsinze amaseti 3-0.

    Iyi mikino yaberaga muri Kigali Arena ikaba yaje gusozwa Cameroun itsinze Kenya amaseti 3-1(25-21, 25-23, 15-25, 25-23). Iki kikaba ari igikombe cya gatatu kikurikiranya.

    Maroc yabaye iya gatatu itsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-19, 25-17, 25-18).

    Tunisia ni yo yabaye iya gatanu nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-17, 25-11, 25-20).

    U Burundi bwasoreje ku mwanya wa karindwi, Sénégal iba iya munani mu gihe u Rwanda rwasezerewe mu irushanwa rwasoreje ku mwanya wa cyenda.

    Abakinnyi bitwaye neza:

    Umukinnyi wakoze serivisi nziza kurusha abandi (Best Server): Moma Bassoko (Cameroun)
    Umukinnyi wazibiye abo bahanganye kurusha abandi (Best Blocker): Gladys Ekaru Emaniman (Kenya)
    Umukinnyi wahize abandi mu gukinisha abakora amanota (Best Setter): Alexandra Erhart (Maroc)
    Umukinnyi wagerageje gutsinda cyane (Best Attacker): Sharon Chepchumba Kiprono (Kenya)
    Libero mwiza: Yousra Souidi (Maroc)
    Umukinnyi warushije abandi guhagarika imipira y’abo bahanganye (Best Receiver): Mercy Moim (Kenya)
    Umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP): Tchoudjang Nana Christelle (Cameroun)

    Cameroun ntabwo yigeze igorwa cyane n’uyu mukino

    Chumba wa Kenya yazamutsashaka gukora inota

    Byari ibyishimo ku bakinnyi b’ikipe ya Cameroun

    Cameroun yari mu mukino

    Tchoudjang Nana na Ezssi Emelda Piata bazamutse gukora block

    Cameroun yegukanye igikombe cya Afurika inshuro 3 yikurikiranya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cameroun-yegukanye-igikonbe-cya-afurika-cyaberaga-mu-rwanda