Category: Uncategorized

  • Amafoto ya Umutoni Diane umukunzi wa Karera Hassan wishimiye igitego cye cyahesheje intsinzi APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoni Diane, akaba umukunzi wa myugariro wa APR FC, Karera Hassan yagaragaje ko yishimiye bikomeye igitego cy’uyu musore yaraye atsindiye ikipe ye cyatumye inakomeza mu kindi cyiciro cya CAF Champions League.

    Ku munsi w’ejo APR FC yari yakiriye Mogadishu City Club iza no kuyitsinda ibitego 2-1 inayisezerera mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, igitego cya kabiri cyatsinzwe na Karera Hassan n’umutwe.

    Uyu mukobwa yishimiye igitego cya Karera Hassan mu butumwa yanyujije kuri Instagram aho yagize ati 'Karera Hassan wakoze neza mukunzi wanjye, ibitego byinshi bigiye kuza.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Karera Hassan na Umutoni Diane bamaze igihe kinini bakundanye aho bamaranye imyaka irenga 6.

    Umutoni Diane akaba ari umunyarwandakazi ariko utaba mu Rwanda aho yibera mu gihugu cya Finland, ariko mu minsi ishize akaba yari mu Rwanda aho yagiriye ibihe byiza.

    Umutoni Diane umukunzi wa Karera Hassan

    Yashimishijwe n’igitego umukunzi we yatsinze

    Umutoni Diane mu minsi ishize yari mu Rwanda

    Asanzwe aba muri Finland

    Karera Hassan umukunzi wa Umutoni Diane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-ya-umutoni-diane-umukunzi-wa-karera-hassan-wishimiye-igitego-cye-cyahesheje-intsinzi-apr-fc

  • Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana bahamijwe ibyaha baregwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rumaze guhamya Paul Rusesabagina ibyaha birimo kurema umutwe w'ingabo utemewe no kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    Urukiko ruvuga ko rusanga ubwe yarohererezaga abarwanyi amafaranga, akanashyigikira ibikorwa by'iterabwoba by'umutwe wa FLN w'impuzamashyaka MRCD.

    Urukiko rwatangaje ko rusanga Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias Sankara baragize uruhare mu byaha byakozwe na FLN n'ibikorwa by'iterabwoba.

    Urukiko rushingiye ku byo Paul Rusesabagina yemereye urukiko, ubuhamya bwa bagenzi be, inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ye n'ibyo yavuganye n'abandi kuri WhatsApp, byerekana ko yashinze Umutwe wa FLN, anaba muri MRCD.

    Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso birimo abapfuye, abasahuwe imitungo, indi igatwika, byerekana ko ibyo bitero byagabwe n'abarwanyi ba FLN.

    Rwavuze ko nta cyerekana ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ubwabo bari muri ibyo bitero. Bemera ko ari bo batanze uburenganzira ku ngabo zari ziyobowe na Gen Habimana Hamada ndetse bahabwaga raporo y'ibyakozwe.

    Urukiko rwavuze ko rwasanze ibyaha byakozwe n'abarwanyi ba MRCD-FLN, Rusesabagina na Sankara barabigizemo uruhare “kuko ari bo bayihaye uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bushoboka”.

    Rusesabagina – n'uyu munsi utari mu rukiko – yivanye mu rubanza mu kwezi kwa gatatu avuga ko 'nta butabera yiteze muri uru rukiko'.

    Umuryango we nawo wavuze ko utiteze urubanza rw'intabera kuri Rusesabagina.

    Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba.

    Urutonde rw'ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho:

    - Kurema umutwe w'ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Itwarwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/paul-rusesabagina-na-callixte-nsabimana-bahamijwe-ibyaha-baregwa

  • Imwe mu mitungo ya Dr.Habumuremyi Pierre Damien igiye gutezwa cyamunara #rwanda #RwOT

    Imitungo ya Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe akaba na nyiri Christian University of Rwanda (CHUR),amerewe nabi kuko amasambu ye atatu yashyizwe muri cyamunara kugira ngo hishyurwe amadeni agera muri miliyoni hafi 25 Frw.

    Ni icyemezo cyafashwe ari muri gereza, kuko mu Ugushyingo 2020 yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n'ibihumbi 200 Frw, kubera ibyaha bifitanye isano na Christian University of Rwanda yashinze.

    Umuhesha w'inkiko urimo kurangiza uru rubanza, Tuyiringire Gilbert, yemereye Taarifa dukesha iyi nkuru ati 'dutegereje kureba ko ikoranabuhanga ritwereka niba hari abahataniye kugura uwo mutungo.'

    Umwe mu mitungo igaragara ku rubuga rwa Leta rukorerwaho cyamunara ni isambu iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Umurenge wa Masaka, aho igiciro fatizo cyayo cyagizwe 15,838,000 Frw.

    Urukiko rwamutegetse kwishyura miliyoni 24.7 Frw, ariko bitewe n'uko byageze mu kwishyura binyuze muri cyamunara, Habumuremyi azishyuzwa amafaranga ashobora kugera muri miliyoni 26 Frw ubariyemo amatangazo atangwa mu kumenyekanisha cyamunara n'ibihembo by'umuhesha w'inkiko.

    Ku yindi mirima ibiri nta n'umwe wahawe agaciro karengeje miliyoni 5 Frw.
    Ikinyamakuru Taarifa yamenye ko byose bigamije kwishyura amafaranga Dr. Habumuremyi yahawe n'uwitwa Musoni Evariste, atamwishyuye aza kwitabaza Urukiko rw'ubucuruzi none urubanza rwabaye itegeko.

    Mu gihe aheruka gutangira kuburana mu bujurire, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya n'icyaha cy'ubuhemu, mu gihe yari yakigizweho umwere n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge.

    Ku rubuga rwa Leta bigaragara ko guhatanira kugura iriya mitungo muri cyamunara ya mbere byagombaga gusozwa kuri uyu wa Mbere saa tanu.

    Ubusanzwe iyo kuri cyamunara ya mbere hatabonetse byibuze 75% by'agaciro k'uwo mutungo ntabwo ugurishwa, hagategerezwa inshuro ya kabiri. Iyo bigeze ku nshuro ya gatatu, utanze igiciro kiri hejuru nicyo gifatwa.

    Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020, aregwa ko hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw yatanze mu mazina ya kaminuza n'izindi ziri mu mazina bwite, ariko zitazigamiye.

    Urubanza rwe mu bujurire ruzasomwa ku wa 29 Nzeri 2021.

    Uretse kuba Minisitiri w'Intebe, Dr. Habumuremyi yanabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y'Iburasirazuba (EALA), avamo aba Minisitiri w'Uburezi.

    Yafunzwe ari Umukuru w'Urwego rushinzwe Intwari, Imidali n'Impeta by'Ishimwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/imwe-mu-mitungo-ya-dr-habumuremyi-pierre-damien-igiye-gutezwa-cyamunara

  • Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Isomwa ry
    Isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa rirakomeje

    Urwo rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman n’abandi 17 bahoze muri FDLR, rurimo gusomwa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.

    Urukiko rwemeje ko umutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Paul Rusesabagina, ari umutwe w’iterabwoba kandi ukaba ari wo wagabye ibitero mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Huye mu myaka ya 2018-2019.

    Urukiko ruvuga ko muri iyo myaka ya 2018-2019, uwo mutwe wishe abantu icyenda ukomeretsa abandi, urasahahura, utwika inzu n’imodoka, ushimuta abantu harimo n’ababuriwe irengero.

    Umucamanza, Beatrice Mukamurenzi wasomye ibyaha Rusesabagina na bagenzi be baregwa yagize ati “Hashingiwe ku biteganywa n’Ingingo ya 18 y’Itegeko ryo muri 2018, Urukiko rusanga Nsabimana Callixte na Rusesabagina Paul bagomba guhamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba wa FLN”.

    Nsabimana Callixte kandi yahamijwe icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urukiko rwakomeje ruvuga ko Nsabimana na Rusesabagina barabaye mu mutwe wa FLN babizi neza ko ukora iterabwoba, babishaka ndetse bakanigamba ibitero wagabye mu turere twa Nyaruguru Nyamagabe na Rusizi.

    Urukiko rwavuze ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ahanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri 15 ariko itarenze 20.

    Urukiko rukomeza ruhamya Paul Rusesabagina gutera inkunga uwo mutwe wa FLN, kikaba ari icyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi.

    Abaregeye indishyi kubera ababo bishwe, bakomeretse ndetse n’imitungo yabo yangijwe ni abaturage 90.

    Isomwa ry’urubanza rirakomeje…


    source : https://ift.tt/3hOVyTq

  • Nyagatare: Umusore yabenzwe ku munsi w’ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo munsi ni bwo imiryango ya Niyomwungeri yari yiteguye kujya gusaba ndetse no gushyingirwa, ariko biza kurangira bibaye amarira kuko umugeni bamutegereje bakamubura.

    Niyomwungeri yatangaje ko kuva mu gitondo cy’uwo munsi umukobwa yakuyeho telefone ye, ubwo yari amaze kumubwira ko agiye gukoresha imisatsi.

    Uwo mukobwa yaje kuburirwa irengero bakomeza gushakisha baraheba, kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kujya iwabo na bwo baramubura.

    Yagize ati “Mu gitondo cya kare twariteguye ngo tujye kuzana umugeni, twahamagaye telephone y’umukobwa turayibura kuva saa kumi z’igitondo. Twagerageje guhamagara musaza we batubwira ko umukobwa yabuze ndetse bitangira kuba birebire uko amasaha yisunikaga, ni ko benshi mu nshuti n’abavandimwe bageragaho”.

    Yakomeje agira ati “Ibitekerezo byari bimaze kundenga dore ko n’iwabo bari banze ko duhaguruka, saa cyenda z’igicamunsi ni bwo twafashe umwanzuro wo kujyayo. Twagezeyo dusanga imiryango ye yose irahari batubwira ko babuze umukobwa tugwa mu kantu”.

    Yakomeje asaba imbabazi abantu bose bari bamutwerereye, abari bataye umwanya wabo bakaza kumutahira ubukwe.

    Yagize ati “Ku bo inkuru yange yagushije bambabarire, ndizera ko nta kiba Imana itakizi, nta kiba ngo cyo kugira iherezo. Ku ruhande rumwe ndababaye kuba ntarabonye uwo nakunze ariko ku rundi mbabajwe n’abantu ba kure bakoresheje amatike yabo baza mu birori ariko ntibabibone”.

    Niyomwungeri avuga ko icyo kibazo yamaze kugishyikiriza inzego z’ubuyobozi kuko ngo yabwiwe n’abo mu muryango w’umukobwa ko bamukingiranye ngo adakora ubukwe n’umusore wabahaye inkwano nkeya.

    Kugeza ubu ntiturabasha kuvugana n’umuryango w’umukobwa ngo tumenye na bo uko babisobanura nibatuvugisha tuzabibagezaho.

    source : https://ift.tt/2VT4xey

  • Nyagatare:Umusore yimwe umugeni ku munsi w'ubukwe kubera inkwano nkeya #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu Karere ka Nyagatare yimwe umugeni ku munsi w'ubukwe nyuma y'uko kwa sebukwe bagaye inkwano yari yatanze bavuga ko ari nke.

    Ibi byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, gusaba no gukwa byari bubere mu Murenge wa Matimba nyuma abageni bagasezeranira mu Mujyi wa Nyagatare ari naho bari gutura.

    Niyomwungeri Jeremie wimwe umugeni yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yari amaze imyaka itatu akundana n'umukobwa bari hafi kurushinga. Yavuze ko abizi neza ko uwo mukobwa amukunda ngo kuko bacanye muri byinshi bikomeye, gusa ngo icyatumye amubenga ni umuryango we wagaye inkwano yatanze.

    Yavuze ko kuwa Gatandatu mu gitondo biteguye bagiye kujya mu mihango yo gusaba no gukwa, ahamagaye umukobwa kuri telefone agasanga nimero ye itariho, mu gukomeza kugerageza guhamagara abavandimwe ngo bamubwiye ko ntawuhari bamusaba kutajya mu mihango yari iteganyijwe.

    Ati ' Urebye bagaye inkwano bazigaya ku munota wa nyuma. Urumva bamwe bo mu muryango bari bazemeye ariko abahageze bandi muri iyo minsi barazigaya birangira batwiciye ubukwe.'

    Yakomeje agira ati ' Twari twiteguye rwose tuzi ko tugiye gusaba umugeni duhamagara nimero ye ntiyacamo tugerageza guhamagara abandi bo mu muryango we nibwo batubwiye ko yagiye muri saloon ntagaruke, bikomeza gutera impagarara tugeze aho dusaba ko twahaguruka tukajyayo baratwangira ngo tubireke.'

    Yakomeje avuga ko byageze saa cyenda z'amanywa bafata umwanzuro bajyayo basanga umuryango w'umukobwa wose wateranye ubabwira ko inkwano batanze idashobora guhagurutsa umukobwa wabo.

    Ati ' Nari numvikanye n'umukobwa ko nzamukwa ibihumbi 500 Frw kuko niyo nari kubona, rero batubwiye ko nta mukobwa wakobwa ayo mafaranga, ikindi ngo amafaranga twatanze ngo ntiyagura n'inka ebyiri, nta kintu kindi bansabye kongeraho umuryango wanjye nawo ufata icyemezo cy'uko badusubiza amafaranga twakoye bikarangira.'

    Niyomwungeri yavuze ko kuba ubukwe bwe bwarapfuye ku munota wa nyuma byamuhungabanyije cyane.

    Ati ' Byarampungabanyije cyane kuko nk'umuntu wari wizeye ko ngiye kubaka urugo rushya nkinjira mu buzima bushya ku munota wa nyuma nkabona birapfuye, hari abantu bari baje kunshyigikira harimo n'abakodesheje imodoka ngo bantahire ubukwe bakongera bagasubirayo nta bukwe bubaye, byampungabanyije cyane.'

    Yakomeje avuga ko ikindi cyamuhungabanyije ari uburyo yari yarishyuye salle, imyenda n'ibindi nkenerwa byose bikarangira bipfuye ubusa.

    Uyu musore asanzwe adoda imyenda y'abagore n'abagabo, yari yarubatse inzu azabanamo n'umugore.

    Yavuze ko umukobwa yanze ko babana ngo ku bwo gutinya umuryango we ngo kuko waza ukahamukura.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nyagatare-umusore-yimwe-umugeni-ku-munsi-w-ubukwe-kubera-inkwano-nkeya

  • IFOTO Y'UMUNSI: umukobwa wo muri Brazil usa nka Bijoux wo muri Bamenya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore isezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa ku gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa, muri bo hagaragayemo umukobwa ukomoka muri Brazil usa nka Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri Bamenya Series .Iyo witegereje aba bakobwa barasa kandi ntacyo bapfana.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-umukobwa-wo-muri-brazil-usa-nka-bijoux-wo-muri-bamenya/

  • Huye: Abanyeshuri 27 bo muri Kaminuza bari kugaragaza ibimenyetso byo kuruka no gucibwamo kubera ibiryo bariye muri Restaurant bikekwa ko bihumanye #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri 27 biga muri Kaminuza y' u Rwanda ishami ryayo rya Huye , kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, nibwo hamenyekanye inkuru ko abo banyeshuri bagiye kwa muganga nyuma y'ibimenyetso byo kuruka no gucibwamo bagaragaje bikekwa ko byatewe n'amafunguro bariye muri Restaurant bari basanzwe bariramo .

    Amakuru avuga ko hari kubarurwa abanyeshuri 27 bamaze kugana ibitabo bya Kaminuza bya CHUB byabakiriye bafite biriya bimenyetso ubundi bigaragaraza ko bariye amafunguro yanduye.

    Amakuru akomeza avuga ko bariya banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda, basanzwe barira muri Restaurant yitwa Umucyo iherereye hariya i Huye isanzwe yakira abanyeshuri ba UR 400.

    Biravugwa ko bariye ibyo biryo kuri iki cyumweru taliki ya 19 Nzeri 2021 bikekwa ko byari byahumanyijwe cyangwa bifite isuku nke.

    Umwe mu banyeshuri bahuye na kiriya kibazo nyuma yo gufatira ifunguro muri iriya restaurant, akaba yihutiye kugana ibitaro, avuga uko yafashwe, agira ati 'Nafashwe ndimo kubabara mu nda cyane no gcibwamo no kuruka.'

    Avuga ko yagiye ku Bitaro bya CHUB bakamuha umuti ku buryo ubu 'ndimo koroherwa, ariko ndacyababara mu nda kandi no gucibwamo birakomeje. Kuruka bo byarekeye aho.'

    Dr Nzambimana Jean Bosco uyobora ibitaro by'Akarere ka Huye, yavuze ko kuri biriya bitaro bakiriye abanyeshuri 17 bafite biriya bimenyetso byo kuribwa mu nda, kuruka, gucibwamo ndetse no kuribwa umutwe.

    Yagize ati 'Mu Bitaro dusigaranye batatu kandi babiri muri bo baramutse bameze neza bashobora gutaha, umwe ni we ukimeze nabi.'

    Uyu muganga avuga ko akurikije biriya bimenyetso biri kugaragazwa na bariya Banyeshuri, bigaragara ko bashobora kuba barariye mafunguro yanduye.

    Yaboneyeho gusaba abandi banyeshuri baba barafatiye ifunguro hamwe na bariya, ko haramutse hari ufite biriya bimenyetso na we yakwihutira kujya kwa muganga kugira ngo afashwe.

    Mugisha Erikson usanzwe ari Umuvugizi w'abanyeshuri muri UR Huye, yemeje ibya kiriya kibazo ku buryo abanyeshuri bagize biriya bibazo bose hamwe ari 27 kandi ko bose bahawe ubufasha bwabagiriye akamaro.

    Kugeza ubu muri CHUB hasigayemo abahungu batatu n'abakobwa babiri, ku Bitaro bya Kabutare hasigayemo batatu naho ku ivuriro rya Salus Polyclinic hasigayeyo umwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/20/huye-abanyeshuri-27-bo-muri-kaminuza-bari-kugaragaza-ibimenyetso-byo-kuruka-no-gucibwamo-kubera-ibiryo-bariye-muri-restaurant-bikekwa-ko-bihumanye/

  • Bugesera : Abafite ubutaka bumaze igihe budahingwa bagiye kubwamburwa butizwe abandi #rwanda #RwOT

    Ibi bikubiye mu itangazo ry’Ubuybozi bw’Akarere ka Bugesera ryo ku ya 17 Nzeri, risaba abantu bose bafite ubutaka bushobora guhingwa, kwihutira kubuhinga bitarenze tariki ya 02 Ukwakira 2021, kuko nyuma y’icyo gihe ubutaka buzaba butarabyazwa umusaruro buzatizwa abaturage bashoboye kububyaza umusaruro.

    Ni itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Akarere bushingiye ku bikubiye mu mabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No 001/2021 yo kuwa 01/07/2021, mu ngingo yayo ya 25. d) ahagaragazwa ko Ubuyobozi bw’Akarere busabwa gukurikirana ibikorwa byo gutegura ubutaka bwose bushobora guhingwa mu gihugu no kububyaza umusaruro ndetse no gukangurira abahinzi gutera imyaka ku gihe.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kandi bwaboneyeho kongera kwibutsa abahinzi ko guhinga amasaka n’ibindi bihingwa bitari muri gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka ko bitemewe kuri site zatoranyijwe.

    Bwavuze ko kandi n’ibihinzwe bigakorwa hubahirijwe inama bagirwa n’abashinzwe ubuhinzi ; zirimo no kutavanga imyaka no gukoresha imbuto z’indobanure n’amafumbire ; yaba ay’imborera ndetse n’ay’imvaruganda ku bipimo byagenwe.

    Mu mibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko mu karere ka Bugesera habarurwa ubutaka bungana na Hegitari 72300 zigenewe gukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe ubungana na Hegitari 64200 aribwo bukorerwaho ibi bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Abafite-ubutaka-bumaze-igihe-budahingwa-bagiye-kubwamburwa-butizwe-abandi

  • Abantu 37 barimo abavuzi gakondo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo berekwaga itangazamakuru ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021 kuri sitade ya Kicukiro, Habakubaho yavuze ko abo bantu bateraniye mu nzu ye na we ari kumwe na bo, arimo kubavura nk’umuvuzi gakondo.

    Yagize ati “Ndi umwe mu bavuzi kandi dukorera iwanjye mu rugo. Ubwo Polisi yadufataga twari dufite abarwayi turimo kugerageza kubavura, tujya twakira abarwayi rimwe na rimwe kwa muganga bananiwe kubavura. Twari twarabihagaritse ibyo kuvura kubera icyorezo cya Covid-19 kugeza ubwo ejo twafatwaga. Tubiboneyemo isomo ariyo mpamvu mbisabira imbabazi kuri Leta ndetse n’abaturage.”

    Kajongi Jean Bosco, umuyobozi w’iryo tsinda ry’abavuzi yemeye amakosa bakoraga ayasabira imbabazi.

    Ati “Twafashwe ubwo twarimo kuvura abantu nk’abavuzi gakondo, twari turimo kuvurira mu rugo rw’umwe muri twe. N’ubwo twari dufite ibyangombwa byo gukorera muri koperative ariko twakoze amakosa turenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, turabisabira imbabazi.”

    Kajongi yakomeje avuga ko agiye gufata iya mbere kugira ngo ingamba z’ubuzima zubahirizwe kandi akangurire abantu kwikingiza icyo cyorezo ndetse banakipimishe.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku mikoranire ya Polisi n’abaturage.

    Ati “Itsinda ry’abantu 37 bafashwe ahagana saa kumi z’umugoroba bateraniye mu kumba gatoya k’inzu y’umwe wiyita umuvuzi gakondo. Amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 yavuzwe kenshi anasubirwamo. Kuvuga ko uri umuvuzi gakondo ntibiguha uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.”

    CP Kabera yakomeje yibutsa abantu ko Covid-19 itarangiye, ababurira ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ibikorwa byo gufata abarenga kuri ayo mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Abafashwe bapimwe icyorezo cya Covid-19 ku kiguzi cyabo, nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande yagenwe, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3kkDdzj