Category: Uncategorized

  • Mico The Best na Alyn Sano mu bahataniye i… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya MNI, bitangwa buri byumweru bibiri na nyuma y'amezi atatu. Nyuma y'ibyumweru bibiri, indirimbo ibaye iya mbere mu gutorwa kuri www.mni.rw ihabwa 250,000 Frw, mu gihe ibaye iya mbere mu gihe cy'amezi atatu ihabwa Miliyoni 1 Frw.

    Abahanzi bahatanye kuri iyi nshuro barimo Mico The Best washyize imbere injyana ya Afrobeat, umuhanzikazi w'umuhanga Alyn Sano, umuraperi Bull Dogg uherutse gusohora Album 'Kemotherapy I', Gang Rope, Arsene Tuyi, itsinda Ndaje Music, Juru, Kayi n'abandi.

    Ni ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane, aho inshuro zabanje byegukanwe na Umuti mu Nganzo ku nshuro ya mbere, umuhanzikazi Tonzi ku nshuro ya kabiri ndetse na Chorale Christus Regnat ku nshuro ya gatatu.

    Ibi bihembo bigamije gukomeza guteza imbere muzika Nyarwanda. Umufana atora ahereye ku mafaranga 100 Frw. Amafaranga umuhanzi bamutoreyeho ahabwa 60% byayo buri kwezi.

    Amatora arakomeje ku rubuga rwa www.mni.rw, aho indirimbo 5 zizageza ku wa 22 Nzeri 2021 arizo zizakomeza mu cyiciro cya nyuma cy'amatora, kizahatanira kwegukana igikombe.

    Itariki y'ibirori byo gutanga ibihembo bya MNI Music Awards ni ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, guhera saa moya n’igice za ni mugoroba mu kiganiro ‘Top 10 powered by MNI’ gitambuka kuri TV10. 

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya MNI, Butera Gaga Scott, yagize ati 'Binyuze mu bihembo bya MNI Music Awards, MNI ishaka guteza imbere no gutanga amahirwe angana ku bahanzi b'ingeri zose, ndetse no gushyiraho uburyo butuma abakunzi ba muzika bagira uruhare mu iterambere ry'umuziki, bashyigikira indirimbo zikunzwe ku rubuga rwa MNI (www.mni.rw) buri gihe cyamezi atatu.'

    Kuri iyi nshuro, indirimbo yatowe cyane ku rutonde rwa MNI izahembwa miliyoni 1 Frw.

    Kate Gustave Nkurunziza, Umuyobozi w'ishami ry'imyidagaduro muri Radio/TV10 yagize ati 'Twishimiye cyane ko ikiganiro Top 10 powered by MNI ndetse n'iki gikorwa kidasanzwe, binyura kuri televiziyo yacu. TV10 izakomeza guteza imbere abahanzi Nyarwanda, kandi binyuze ku rubuga rwa MNI, twizera ko bazamurwa cyane.'

    Alyn Sano ahataniye Miliyoni 1 Frw mu bihembo bigamije guteza imbere umuziki-Amaze gutorwa n'abarenga ibihumbi 13

    Mico The Best wo muri Kikac Music Label ahatanye mu matora yo kuri internet azasiga hamenyekanye uwegukanye igihembo gikuru Ibihembo bya MNI Music Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya kane, mu muhango uzaba tariki 25 Nzeri 2021

    Umuhanzikazi Juru uzwi mu ndirimbo “One More”


    Umuhanzi Kayi uzwi mu ndirimbo “Iriza”


    Bull Dogg uherutse gusohora Album ari mu bahataniye ibihembo

    Muri iri rushanwa, Alyn Sano agejeje amajwi arenze ibihumbi 13

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109654/mico-the-best-na-alyn-sano-mu-bahataniye-ibihembo-bya-mni-bigiye-gutangwa-ku-nshuro-ya-kan-109654.html

  • Musanze: Abakoreshaga irimbi rya Kinigi babangamiwe no kutagira aho bashyingura – #rwanda #RwOT

    Irimbi rya Kinigi riri ku buso buri hafi kungana n’igice cya hegitari, ryuzuye muri uyu mwaka rihita rifungwa. Ryari rimaze igihe kirenga imyaka 22 rikoreshwa mu gushyingura ababaga bitabye Imana bo mu Mirenge ya Musanze, Nyange na Kinigi yo mu Karere ka Musanze kuko ryatangiye gukoreshwa mu 1998.

    Abo baturage bavuga ko kuri ubu basigaye bahendwa cyane no kubona aho bashyingura kuko mu Karere ka Musanze hasigaye hakoreshwa irimbi rimwe gusa riherereye mu Murenge wa Gacaca.

    Kubera iki kibazo bavuze ko kuri ubu hari bamwe muri bo bashyingura mu ngo cyangwa mu mirima ibari hafi.

    Gasominari Charles ni umwe muri bo, yavuze ko kuri ubu bagowe no kubona aho gushyingura ababo baba bitabye Imana.

    Yagize ati “Kuri ubu dufite ikibazo cy’irimbi kuko iryo twakoreshaga ryaruzuye bararifunga. Ubu gushyingura abacu baba bitabye Imana biraduhenda kuko irimbi rindi riri kure ku buryo ubu hari abari gushyingura mu ngo no mu mirima bahingagamo. Bishobotse ababishinzwe badushakira aho gushyingura kuko ntitwavuga ko gupfusha twabihagarika.”

    Nirere Espérance utuye muri Santeri ya Kinigi na we yagize ati “Muri iki gihe umuntu agira ibyago hakiyongeraho n’ihurizo ryo kubona aho ashyingura kuko irimbi rya Kinigi twakoreshaga ryuzuye, niba byashoboka batwegereza irimbi nk’uko byahoze.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko iki kibazo gihari ariko ko bari gushaka igisubizo bafatanyije n’abaturage.

    Yagize ati “Iki kibazo cyo kutagira irimbi koko kirahari kandi si hano gusa no muri Busogo na Gataraga kirahari, birumvikana ntawe uhunga urupfu cyangwa ngo arwigizeyo ariko turi gushaka igisubizo dufatanyije n’abaturage ku buryo turi kugerageza kubyihutisha ngo nabo babone irimbi.”

    Irimbi rya Kinigi ryuzuye riherereye muri Santeri ya Kinigi, ryakoreshwaga n’abaturage bo mu Mirenge ya Musanze, Nyange na Kinigi baryegereye kuva mu 1998 ubwo aka gace katangiraga guturwa cyane.

    Kuri ubu Akarere ka Musanze gafite irimbi rimwe gusa riri mu Murenge wa Gacaca nyuma y’uko andi ya Nyamagumba na Bukinanyana nayo yuzuye agafungwa.

    Abaturage bo muri Musanze bakoreshaga irimbi rya Kinigi babangamiwe no kutagira aho gushyingura kuko iri ryuzuye

    source : https://ift.tt/3hNNsL3

  • Imiryango irenga ibihumbi 40 yakuwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka – #rwanda #RwOT

    Iri sesengura rigaragaza ko abakuwe muri iki cyiciro basigaye bifashije, abandi bari barimo batujuje ibisabwa, aho hongerewemo imiryango 27.691 izajya ihabwa iyi nkunga irimo iy’abasaza n’abakecuru batishoboye, abafite ubumuga bukabije ndetse n’abana barera abandi.

    Abahabwa inkunga y’ingoboka itarenze ibihumbi 30 Frw buri kwezi, ibafasha kubona ibikenerwa by’ibanze nk’ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku.

    Umwe mu baturage bakuwe kuri uru rutonde waganiriye na RBA, Dusengumuremyi Daniel ufite ubumuga, yavuze ko yakoresheje aya mafaranga yahabwaga buri kwezi abasha kwiteza imbere, agera ubwo yisabira kuvanwa mu bahabwa inkunga y’ingoboka, ndetse ubu afite umushinga w’ubucuruzi.

    Ati “Ubu mfite inguzanyo ya miliyoni nafashe mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, urumva maze amezi atandatu ndi gukoresha inguzanyo ya banki. Ariko kuko nari maze kubona ko gukora bishoboka, gutinyuka bishoboka, igihe n’amaze mpambwa ayo mafaranga ngo antere kujya ku muhanda gucuruza mituyu ntabwo numvaga hari icyo nakora maze kumugara.”

    Nubwo ariko hari abishimira intambwe bateye bakava mu cyiciro cy’abakene inkunga bahabwaga igahagarikwa, hari n’abatarishimiye ko yahagaritswe.

    Muri bo harimo umukecuru w’imyaka 70, Nyiramana Pascasie, utuye mu Karere ka Bugesera wahabwa inkunga y’ingoboka kuva mu 2019, aza gukurwamo mu 2021, kubera ko byagaragaye ko afite abana bamufasha ndetse akaba yishyurwa ibihumbi 400 Frw buri kwezi kubera umunara w’itumanaho washyizwe mu isambu ye.

    Yagize ati “Numva nagumamo kugeza mpfuye, n’iyi nzu si iyanjye, ni iy’umwana uri hanze aje yasubira mu nzu ye.”

    Umuyobozi Mukuru wa Loda, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko umuntu uhawe iyi nkunga, atagakwiriye kwicara ngo atuze ategereje leta ngo imugaburire.

    Ati “Niba umuntu ahawe ubufasha kugira ngo yiteze imbere aba akwiye gukoresha ayo mahirwe, akayabyaza umusaruro. Aho kugira ngo anangire gusa yumve ko azirirwa ashyize amaboko mu mufuka Leta ikamukorera byose. Ibyo uretse no guhemukira igihugu cye nawe ubwe aba yihemuye kuko aguma hahandi gusa.”

    Buri mwaka leta ishora arenga miliyari 18 Frw mu bikorwa byo gutera inkunga abatishoboye binyuze muri VUP, aho mu mwaka wa 2021-2022 izagenera inkunga y’ingoboka imiryango 107.079 mu gihugu hose. Uturere dufite abaturage benshi bahabwa iyi nkunga ni Nyamasheke, Gicumbi, Bugesera na Karongi.

    Nyinawagaga Claudine uyobora LODA yasabye abahabwa inkunga y’ingoboka kuticara ahubwo bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe

    source : https://ift.tt/3EvSGon

  • Urwishe ya nka ruracyayirimo! Indi kipe ya… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cy’umweru ku isaha ya 10:00 z'amanywa, nibwo ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu mukino wa Basketball mu bagore, yagombaga gukina umukino wa shampiyona yagombaga guhuramo na The Hoops. 

    Umukino wari uteganyijwe gutangira ku isaha ya 10:00, ariko The Hoops yageze ku kibuga itegereza UR WBBC irayiheba, kugera ubwo abasifuzi bahisemo kuyitera mpaga y’amanota 20 ku busa.

    Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe aganira na InyaRwanda, yatangaje ko ubusanzwe iyo bajya gukina i Kigali bararaga bagiye, ariko kuri iyi nshuro batunguwe. Yagize ati: 'Ubundi iyo twabaga turi bujye gukina muri Kigali twararaga tuzamutse tukarara i Kigali, gusa kuri iyi nshuro siko byagenze. Ubuyobozi bushinzwe ikipe yacu bwatubwiye ko tutari burare tuzamutse kubera ko hari ibitaratungana bikiri mu buyobozi ariko dushobora kugenda mu gitondo, gusa byarangiye ntaho tugiye ubu twibereye mu kigo.”

    Ikibazo cyatumye ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda y’umupira w’amaguru iterwa mpaga na Vision ku munsi w'ejo, kirasa neza n’ikibazo cyatumye ikipe ya Basketball ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu bagore iterwa mpaga. Bose bahuriza ku buyobozi bushya bwaje, aho ngo umuyobozi ushinzwe imari n’abakozi muri iri shami rya Huye, Nzatatira Wilson, yaba adakozwa ibintu bijyanye n’imyidagaduro ndetse n'abo yasanze babiyoboye akaba atabubaha cyangwa ngo abumve. Ejo tuganira n’umuyobozi wa Siporo muri iyi Kaminuza ishami rya Huye, Kayiranga Albert, yatubwiye ko hari ikibazo gihari mu buyobozi ariyo mpamvu ikipe ya UR FC yatewe mpaga.

    Uyu muyobozi witwa Nzatatira Wilson uvugwa mu kubangamira Siporo muri iki kigo, mu masegonda macye yemeye kutuvugisha, yatubwiye ko ikibazo gihari twakibaza Kayiranga Albert, ngo kuko ariwe ukizi ubundi ahita adukupa. Abakinnyi, abatoza, bo muri aya makipe, bemeza ko uko babona ikibazo kimeze, bazajya bakina imikino bakiriye gusa, kuko gusohokera kaminuza byo bitarimo niba nta gihindutse.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109667/urwishe-ya-nka-ruracyayirimo-indi-kipe-ya-kaminuza-yu-rwanda-itewe-mpaga-109667.html

  • Racine yakoranye indirimbo numuraperi wo mu… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yakozwe bigizwemo uruhare n'umunyamideli Murengezi Maridadi ukoresha izina rya Mr Bombe Trainer, usanzwe uba mu Bufaransa wahuje aba bahanzi bombi.

    Mr Bombe yabwiye INYARWANDA, ko yatekereje guhuza aba bahanzi bombi nyuma y'uko yumvishije Wawa indirimbo ya Racine akayikunda cyane.

    Ati 'Mu kiganiro nkora kigaruka ku mico itandukanye y'ibihugu, niho nahuriye n'uyu musore Wawa ubarizwa mu kirwa cya Martinique. Namwumvishije indirimbo y'Umunyarwanda [Racine] arayikunda cyane, noneho mbasaba ko bakorana.'

    Uyu musore asanzwe afite ibiganiro anyuza kuri shene ye ya Youtube bijyanye no kumurika imideli, ndetse ari mu bahanzi bamurika imideli bari kwigaragaza hanze y'u Rwanda.

    Umuraperi Racine, avuga ko gukorana indirimbo n'undi muhanzi wo mu kindi gihugu ari intambwe ikomeye kuri we, kandi abahanzi bombi basangira inyungu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Ati 'Gukorana n'umuhanzi wo mu kindi gihugu aba ari intambwe ikomeye ku muhanzi w'imbere mu gihugu, kuko abafana be bituma bakumenya, bigatuma nawe abawe bamumenya. Twese bidufitiye inyungu, yaba njyewe na Wawa.'

    Uyu muhanzi ashima Mr Bombe Trainer wabahuje kugira ngo bakorane indirimbo. Avuga ko uyu muhanzi atari amuzi ariko ko akimara kubona ibikorwa bye yabonye ko ashoboye.

    Ati 'Mfite icyizere cy'uko indirimbo igomba kugera kure kubera ubufatanye twagiranye, kandi turi kuyamamaza haba mu Rwanda no mu Bufaransa.'

    Umuraperi Wawa wakoranye indirimbo na Racine afite indirimbo zigera ku munani zirimo nka 'Mes origines', 'Mon histoire', 'La pli', Minin' n'izindi.

    Uyu muhanzi avuga ko yatangiye urugendo rw'umuziki ku myaka 17 y'amavuko, kandi yifuza kurenga aho bakuru be bagejeje.

       Wawa ari mu baraperi batanga icyizere mu gihugu cy'u Bufaransa Racine yavuze ko iyi ndirimbo 'Ganga-La' ayitezeho kwagura urugendo rw'umuziki we Mr Bombe Trainer [Uri uburyo] ni we wahuje umuraperi Racine na Wawa [Uri ibumoso] bakorana indirimbo 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO “GANG-LA” YA RACINE NA WAWA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109669/racine-yakoranye-indirimbo-numuraperi-wo-mu-bufaransa-video-109669.html

  • Volleyball: Cameroun itsinze Kenya yisubiza igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena, ni bwo hasojwe igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore, igikombe cyari kimaze iminsi 10 gihatanirwa.

    Mu mukino wa nyuma wahuje Cameroun na Kenya, urangiye Cameroun itsinze Kenya amaseti 3-1, itwara iki gikombe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

    source : https://ift.tt/3hPzjNf

  • Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akigera mu mujyi wa Mocimboa da Praia, yakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique, Maj Gen Innocent Kabandana, wamugejejeho aho ibikorwa byo guhashya inyeshyamba muri Cabo Delgado bigeze, nk’uko bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo.

    Lt Gen Mubarakh Muganga, yashimiye Ingabo z’u Rwanda akazi zakoze mu butumwa bwari bwazijyanye, kuva zagera muri Mozambique.

    Lt Gen Mubarakh Muganga kandi yari ashyiriye izo Ngabo ubutumwa bw’ishimwe bw’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uburyo babashije kugarura umutekano kuva bagera mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

    Yaboneyeho gusaba izo Ngabo z’u Rwanda gukomeza kwitwara neza, bityo bakomeze kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda.

    Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n’uw’ingezi wa Mocimboa Da Praia. Indi mijyi yakuwe mu maboko y’inyeshyamba ni nka Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n’iyindi.

    Nyuma yo gukura inyeshyamba mu birindiro byazo, ubu Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zirimo gufasha abaturage kugaruka mu byabo bari barataye kubera kubuzwa umutekano n’izo nyeshyamba.

    source : https://ift.tt/2VTbMDk

  • Dore ibyabaye ku munyeshuri wagaragaye yigira ku matara yo ku muhanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri yagaragaye asubiramo amasomo ku matara yo ku muhanda, nyuma abagiraneza batangira kumufasha.

    Uyu munyeshuri, Salim Khamisi, nta yandi mahitamo yari afite uretse gushaka ubundi buryo bwo gukora umukoro we kuko nyina atari afite amafaranga yo kugura umuriro w'amashanyarazi.

    Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,yafashwe mbere gato y'umukwabu wa saa yine z'ijoro n'umunyamakuru, Emmanuel Mbaji Mruu ayashyira hanze ukurubuga muzo akoresha.

    Mbaji yavuze ko inzu yo kwa Khamisi yari ifite amashanyarazi ariko nyina wari umaze igihe adafite akazi, ntiyashoboraga kuwishyura kubera ubushobozi buke.

    Ati: 'Nasanze uyu muhungu akorera umukoro we ku muhanda akoresheje amatara yo ku muhanda … Nabonye ishyaka n'umuntu ukomeye muri we.Dushobora kumufasha''?

    Abagiraneza bahise batangira gufasha uyu munyeshuri bamuha ibintu byinshi birimo; Imirasire y'izuba, bateri,socket na inverter n'ibindi.

    Diana Chitsaka Mwangala, umuyobozi w'ikipeakaba ari nawe washinze Gift A Girl Child Initiative yashyizeho uburyo bwo guteranya amafaranga yo kugurira umuryango w'uyu mwana umurasire w'izuba na batiri bakoresha.

    Abanyakenya batanze umusanzu uko bashoboye bakusanya amafaranga ahagije yo gufasha uyu mwana. Ku wa gatanu, tariki ya 17 Nzeri, Mwangala yasuye umuryango, atanga ibi bikoresho.

    Yagize ati 'Nahaye umurasire w'izuba nyina w'uyu muhungu. Umuhungu yari akiri ku ishuri …… Umuhungu wacu agiye kugira amatara ku buntu ahantu hose. Ashobora kwigira mu rugo nta kibazo.'

    Mwangala yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati: 'Ndashimira inshuti zanjye zo kuri Facebook kuba zarakoranye nanjye mu gushyigikira abana bacu batishoboye. Abanya Kenya bafashije Khamisi kubona umuriro w'umurasire'

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyabaye-ku-munyeshuri-wagaragaye-yigira-ku-matara-yo-ku-muhanda/

  • Ibyavuzwe ku mugore wagaragaye yicaye hejuru y'umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yashinjwe kwerekana ibikorwa byurukozasoni ku mugaragaro nyuma yo kugaragara yicaye ku mugongo w'umugabo yari yahinduye intebe ahategerwa gari ya moshi.

    Uyu mugore washyizwe kuri Tiktok nuyikoresha uzwi ku izina rya @stiles .yari yicaye ku mugongo w'umugabo wari upfukamye hasi akoresheje amaguru n'amaboko ameze nk'inka.Uwashyize hanze iyi foto yagize ati:' kandi bavuga ko ubuhake bwapfuye'.

    Uyu mugore yatumye benshi bacika ururondogoro baravuga karahava.

    Source : https://yegob.rw/ibyavuzwe-ku-mugore-wagaragaye-yicaye-hejuru-yumugabo/

  • APR FC yasezereye Mogadishu City Club yiyushye akuya #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabereye kuri kuri stade ya Kigali APR FC yagowe no kugera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League nyuma yo gutsinda Mogadishu bigoranye.

    Ku munota wa 24 w'umukino,Mogadishu yaje kubona igitego cya mbere,gitsinzwe na Marc Olivier Boue-Bi ku mupira waturutse ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC, uterwa na Kagaba Nicholas ukubita umutambiko w'izamu myugariro Ombolenga agiye kuwukuraho arawuhusha,wisangira uriya rutahizamu awushyira mu nshundura.

    APR FC yatangiye gushaka uburyo yishyura iki gitego biza kugera ku munota wa 45 ubwo Yannick Bizimana yahabwaga umupira mwiza areba izamu ryambaye ubusa ateye ashota myugariro wa Mogadishu umupira uvamo.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0 cya Mogadishu.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 3, Rwabuhihi Aime Placide, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick bavamo hinjiramo Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves.

    Izi mpinduka zafashije APR FC cyane kuko yarushije Mogadishu City Club ndetse igenda ibona amahirwe yo kwishyura ndetse iratsinda.

    Ku munota wa 61, Manishimwe Djabel yishyuriye APR FC ku mupira yatereye inyuma gato y'urubuga rw'amahina wijyana mu izamu.

    Ku munota wa 73 Karera Hassan yatsindiye APR FC igitego cya kabiri n'umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Buregeya Prince. Umukino warangiye ari 2-1, APR FC ikomeza mu cyindi cyiciro ku giteranyo cy'ibitego 2-1 kuko umukino ubanza warangiye ari 0-0.

    APR FC igomba kwerekeza muri Tunisia guhangana na Etoile du Sahel mu ijonjora rya kabiri mu mukino utegerejwe tariki ya 15-16/10.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yasezereye-mogadishu-city-club-yiyushye-akuya