Category: Uncategorized

  • Umukobwa w' imyaka 19 yatunguye abantu benshi ubwo yavugaga ko azakora ubukwe amaze kuryamana n' abagabo barenga 100, soma inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umukobwa w' imyaka 19 yatunguye abantu benshi cyane ubwo yavugaga ko azakora ubukwe amaze kuryamana n' abagabo barenga ijana , amakuru avuga ko uyu mukobwa yakoraga umwuga w' uburaya.

    Nyamukobwa yavuze ko akiri muto cyane ku buryo atatekereza kurushinga kuko ngo atararyamana n'abagabo bahagije.

    Ati: 'Kuri ubu ndi muto cyane ku buryo ntashobora gutekereza ku ishyingirwa, mfite imyaka 19 gusa. Ndashaka gukora ubucuruzi bwa Asha.wo (gusambana) kugeza ubwo igituba cyanjye kijya mu kiruhuko cy'izabukuru. Ningera ku myaka 20 nibwo nzareba iby'ubukwe kandi icyo gihe uzanshaka ntibizamworohera kundongora. Ntazashobora kunyuza cyane cyane bitewe n'ubunararibonye bwanjye bwose navanye mu mwuga wo kwicuruza (bucuruzi bwa Asha.wo. )'.

    Ikindi kandi birashoboka ko uyu mukobwa ukomoka muri Nigeria yaba yatanze ibi bitekerezo bye byose nk'urwenya, ariko ikigaragara nuko imyitwarire ye yerekana neza ko ari mubucuruzi bwa asha.wo.

    Ijambo 'ashawo' ni imvugo y'imihando yo muri Nigeriya isobanura gusa 'Indaya', ukora umwuga wo kwicuruza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/20/umukobwa-w-imyaka-19-yatunguye-abantu-benshi-ubwo-yavugaga-ko-azakora-ubukwe-amaze-kuryamana-n-abagabo-barenga-100-soma-inkuru-irambuye/

  • Urukiko ruburanisha ibyaha by'iterabwoba rwahanishije Paul Rusesabagina igihano cy'imyaka 25 naho CallixteNsabimana'Sankara' ahanishwa gufungwa imyaka 20, Bombi bahamwe n'ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba wa FLN #rwanda #RwOT

    Ibi bihano byatanzwe kuri uyu wa mbere mu isomwa ry'urubanza Paul Rusabagina aregwamo n'abandi bantu 20, bakaba bakurikiranyweho kuba mu mutwe w'iterabwoba wa FLN, cyane cyane hashingiwe ku bitero uwo mutwe wagabye mu Rwanda mu mwaka wa 2018 na 2019.

    By'umwihariko Paul Rusesabagina yahamwe no kuba mu mutwe w'iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, ibyaha ubundi bihanishwa igifungo cya burundu, iyo byamuhamye byahitanye ubuzima bw'abantu.

    Abacamanza basobanuye ko kuba Paul Rusesabagina hari ibyaha yemeye ndetse akabisabira imbabazi ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha, kandi akaba ari ubwa mbere
    akurikiranywe mu rukiko, byatumye agabanyirizwa igihano, maze ahanishwa gufungwa imyaka 25. Banavuze ko iki gihano cyashoboraga no kugabanywa kurushaho, ariko kuba Rusesabagina yarikuye mu rubanza, urukiko ntirumenye niba hari ibindi byaha yari gusabira imbabazi, byatumye ahabwa icyo gihano cy'igifungo cy'imyaka 25.

    Ku birebana na Nsabimana Callixte'Sankara', uretse kuba mu mutwe w'iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, we yanahamwe n'icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe ku magambo yumvikanyemo avuga ko itateguwe, ndetse ko Leta iyikoresha nk'igikangisho. Yanahamwe kandi no
    gukoresha ibyangombwa by'ibihimbano, dore ko yafatanywe akaniyemerera gukoresha impapuro z'inzira zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Lesotho.

    Abacamanza basobanuye ko ubundi ibi byaha byagombye guhanishwa gufungwa burundu, ariko kubera inyoroshyacyaha, 'Sankara' akaba yagabanyirijwe igihano, akazafungwa imyaka 20 gusa. Mu nyoroshyacyaha zavuzwe harimo kuba yaremeye ibyaha no kuba ari ubwa mbere ukurikiranywe mu rukiko. Paul Rusesabagina afunze kuva mu mpera za Kanama 2020, bivuze ko mu gihano yahawe hagomba kuvamo umwaka amaze muri gereza, Azarangiza igifungo cye mu mwaka wa 2045, akazaba afite imyaka 92
    y'amavuko.

    Nsabimana Callixte'Sankara we afunze kuva muri Mata 2019, bivuze ko azarangiza igihano mu w'2039. Abasesenguzi basanga ibihano byahawe aba bagabo bombi byoroheje cyane ukurikije uburemere bw'ibyaha bibahama, nk'uko abacamanza babisobanuye ariko, ngo akamaro k'igihano ntigakwiye kureberwa mu buremere bwacyo cyangwa ubw'icyaha ubwacyo, ko ahubwo igihano
    mbere na mbere ngo kigamije gufasha umunyacyaha kwihana no kutazongera gukora icyaha nasubira mu buzima busanzwe. Paul Rusesabagina yari Perezida w'ishyaka ritemewe rya PDR —Ihumure, ryaje kujya mu mpuzamashyaka ya MRCD , ari nayo yari ufite umutwe w'inyeshyamba wa FLN. Yumvikanye kenshi yiyemerera ko bafite 'abasore n'inkumi' bagamije guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Nsabimana Callixte'Sankara' wiyitaga 'Majoro' kandi nta somo na rimwe rya gisirikari yigeze ahabwa, yigambye kenshi ibitero bya FLN byahitanye abaturage b'inzirakarengane, bikangiza ibyabo ibindi bikabisahura. Yigeze kuba mu wundi mutwe w'abagizi ba nabi wa RNC, aho ashwaniye na Kayumba Nyamwasa ajya gushinga ikiryabarezi cya RRM, nacyo cyaje kujya muri MRCD, akanagirwa umuvugizi wa FLN. Aho afatiwe yasimbuwe na Herman Nsengimana nawe uregwa muri uru rubanza.

    The post Urukiko ruburanisha ibyaha by'iterabwoba rwahanishije Paul Rusesabagina igihano cy'imyaka 25 naho CallixteNsabimana'Sankara' ahanishwa gufungwa imyaka 20, Bombi bahamwe n'ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba wa FLN appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urukiko-ruburanisha-ibyaha-byiterabwoba-rwahanishije-paul-rusesabagina-igihano-cyimyaka-25-naho-callixtensabimanasankara-ahanishwa-gufungwa-imyaka-20-bombi-ba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-ruburanisha-ibyaha-byiterabwoba-rwahanishije-paul-rusesabagina-igihano-cyimyaka-25-naho-callixtensabimanasankara-ahanishwa-gufungwa-imyaka-20-bombi-ba

  • Rusesabagina ahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsabimana yahanishijwe igifungo cy’imyaka 20 no kunyagwa ibyangombwa ari byo Indangamuntu, Pasiporo na telefone.

    Urukiko kandi rwashingiye ku kuba ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ngo byagombye gutuma ahabwa igifungo cya burundu, ariko rukaba rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25.

    Urukiko rwageneye abareganwa na bo igifungo cy’imyaka itandukanye hagendewe ku bukana bw’ibyaha baregwa (kuva kuri 20 kugera kuri itatu), ntawe urukiko rwagize umwere.

    Abaregwa bose kandi bagomba kwishyura indishyi y’ababuriye ababo n’ibyabo mu bitero bya FLN, uretse Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase

    source : https://ift.tt/3Av9Jo3

  • Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari bahumanyijwe n’amafunguro batangiye kuva mu bitaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Mugisha Erikson wemeje ayo makuru, avuga ko kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 mu masaha ya saa kumi, hari hasigaye umunyeshuri umwe urwariye mu bitaro bya CHUB n’undi umwe wari ukirwariye mu bitaro bya Kabutare.

    Abandi 25 ngo batangiye gutaha mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Nzeri 2021 nyuma yo guhabwa ubuvuzi bwihuse kubera ko batakaga mu nda kandi banacibwamo.

    Mugisha atangaza ko hakekwa ko abanyeshuri bagize ibibazo by’uburwayi nyuma yo kuva gufugura muri imwe muri za Resitora zibagaburira inyuma y’ikigo.

    Avuga ko mu masaha ya saa yine za mu gitondo ari bwo batangiye kubona abarwayi ba mbere, nyuma bagenda biyongera ku buryo byabaye ngombwa ko hitabazwa ibitaro bya CHUB ndetse n’ibya Kabutare kugira ngo abafite ibibazo babashe kwitabwaho.

    Mugisha avuga ko n’ubwo hagikorwa iperereza ku cyateye ubwo burwayi butunguranye, hakekwa ko abanyeshuri bariye amafunguro yanduye kuko abarwaye bose bari baririye muri iyo resitora kandi barya ku ifunguro rimwe mu masaha amwe ari na bo baje kugira ibibazo nyuma yaho.

    Avuga ko inzego z’ubuyobozi bwa Kaminuza, akarere ka Huye n’iz’umutekano zihutiye guhagarika by’agateganyo iyo resitora kugira ngo habanze gukorerwa igenzurwa ku bisabwa mu gutegura amafunguro.

    Avuga kandi ko resitora zose abanyeshuri bariramo zigiye gukorerwa igenzura kugira ngo hirindwe ko habaho ubundi burwayi butunguranye, na ho abanyeshuri bihuje bakaba bigaburira hamwe na bo ngo bazakorerwa igenzura.

    Agira ati “Abanyeshuri barenze batanu bihuje bakaba barira ahantu hamwe na bo tuzabagenzura kuko hari igihe baba bafatira amafunguro ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kimwe n’izindi resitora zose zigaburira abanyeshuri tugiye kuzigenzura nibigaragara ko zitujuje ubuzirangene zibe zifunzwe kugeza zujuje ibisabwa.

    Cyakora Mugisha avuga ko iyo resitora bikekwa ko yanduriyemo abanyeshuri ubusanzwe yari yizewe kandi abanyeshuri nta bibazo yari bisanzwe ibateza bikaba ngo bisa nk’ibyatunguranye kubona ari yo yaba yagaragayemo abarwayi.

    Agiura ati, “Iyo resitora yari muri zimwe mu zo abanyeshuri bizeye nanjye ubwanjye nari ndi mu itisnda eiheruka kuyigenzura, twabaye tuyihagaritse ngo tugenzure icyaba cyateye ibyo bibazo nibigaragara ko nta kindi kibazo izongera ifungure”.

    Ku kijyanye no kuba iyo resitora yakiraga umubare w’abanyehsui basaga 200 ubu bakaba bafungiwe aho barira, Mugisha avuga ko kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 abanyeshuri bagerageje kwishakamo ubushobozi bwo kurira ahandi ariko ngo uwaba afite ikibazo yagana ubuyobozi bw’abanyeshuri na Kaminuza bagafashwa kubona amafunguro muri resitora y’Ikigo.

    Agira ati “Kuko byabaye bitunguranye abanyeshuri bahariraga biyeranje bashaka amafunguro ariko twiteguye kwakira abashobora kuza batugana baba batabona ubushobozi bwo kurira ahandi kuko resitora yahise ifunga ku buryo butunguranye”.

    Mugisha asaba ababa bakuwe umutima n’ibyabaye ko nta gikuba cyacitse kuko abanyeshuri bahawe imiti igabanya uburibwe ikoza no mu nda bakaba bakize ndetse bamwe mu batashye bakomeje n’amasomo nta kibazo.

    source : https://ift.tt/39j0lbj

  • Barongererwa ubumenyi mu kwigisha abandi uburinganire mu gihe cy’ubutumwa bw’amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye ayo mahugurwa uko ari 20, baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika
    Abitabiriye ayo mahugurwa uko ari 20, baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika

    Ayo mahugurwa abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), yitabiriwe n’abantu 20, baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika.

    Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, Rtd Col. Jill Rutaremara, yasobanuye ko intego yayo ari ukubaka ubushobozi n’ubunyamwuga mu birebana no kwigisha byimbitse uburinganire.

    Yagize ati “Abayitabiriye bazahabwa ubumenyi buhagije, bubafasha gutegura amasomo n’uko bitwara igihe bigisha, bituma abigishwa babisobanukirwa byimbitse, wasangaga hari icyuho cy’abatanga ubwo bumenyi cyangwa ubujyanama muri ayo masomo batangiye. Bizabafasha kugera ku rwego rwo kumenyekanisha uburinganire icyo ari cyo, uko bwubahirizwa, akamaro kabwo n’icyo bumariye abantu, kugira ngo ubwo bazoherezwa mu butumwa, bwaba ubw’Umuryango w’Abibumbye, ubwa Afurika yunze Ubumwe, cyangwa n’igihe bari mu bihugu byabo, bazabe ari abantu biteguye gutanga umusanzu wabo muri byo”.

    Yongera ati “Birazwi ko mu gihe cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro iyo hitawe ku guha abagore urubuga, bifasha mu gusohoza neza ubutumwa abantu baba boherejwemo. Bitewe n’uko aho bari usanga abantu babibonamo cyane, yaba mu kubagisha inama cyangwa kubabwira ibibazo bafite, noneho bagakoresha ya mpano bifitemo yo gusesengura ibintu no kubiha umurongo utuma ikigenderewe kigerwaho. Ni na yo mpamvu tugerageza kureba uko tuzamura imyumvire n’ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire”.

    Rtd Col. Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy
    Rtd Col. Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy

    Abahugurwa bari basanzwe bafite ubumenyi mu birebana n’uburinganire, ariko kuri iyi nshuro barimo kubwongererwa mu buryo bwimbitse, kugira ngo bagere ku rwego rwo kwigisha abandi.

    70% by’abayitabiriye ni igitsina gore, Maj Kazarwa Mary waturutse mu Ingabo z’u Rwanda, yishimiye guhabwa ubumenyi azubakiraho yigisha bagenzi be.

    Yagize ati “Niteze kunguka ubumenyi bw’inyongera buzamfasha kwigisha abasirikari bagenzi banjye, bityo bakamenya icyo bakora n’imyitwarire iranga ituma uburinganire bwimakazwa. Ni ingenzi ko abantu twese mu nzego tubarizwamo, dukwiye guha agaciro kandi tukarushaho kumva abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu ko banganya ubushobozi mu bikorwa bitandukanye. Bizakuraho za nzitizi n’ingorane ibihugu bigihanganye na zo, ziterwa n’ihezwa rigikorerwa abagore n’abakobwa mu bikorwa bimwe na bimwe, kubera imyumvire yo hambere yo kumva ko ntacyo bashoboye. Aya mahugurwa rero, ni urufunguzo ruzadufasha kurema impinduka no guhindura imyumvire y’aho bikigaragara”.

    CSP Shehuddeen Baba, Umupolisi witabiriye ayo mahugurwa aturutse mu gihugu cya Nigeria, yunze mu rya mugenzi we, agira ati: “Igihugu cyacu ni kimwe mu byahagurukiye kwimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore. Ni urugendo ariko rukibangamiwe no kuba hari abatarasobanukirwa neza kurinda abagore n’abana ihohoterwa ribakorerwa, aho usanga hari aho bagihezwa, kubatesha agaciro n’ibindi bibazo biandukanye birimo n’ibyugarije abana. Aya mahugurwa nyitezeho kumenya mu buryo bwisumbuyeho ibyo amategeko ateganya, bikazadufasha gukumira izo nzitizi ari nako turushaho kunoza inshingano n’akazi dushinzwe yaba mu bihugu byacu n’ibindi twoherezwamo”.

    CSP Shehuddeen Baba uvuga ko aya mahugurwa azayungukiramo ubumenyi buzamufasha kwigisha bagenzi be
    CSP Shehuddeen Baba uvuga ko aya mahugurwa azayungukiramo ubumenyi buzamufasha kwigisha bagenzi be

    Ni amahugurwa yateguwe na Rwanda Peace Academy, ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bwongereza, kibinyujije mu kigo gishinzwe gutera inkunga amahugurwa mu birebana no kubungabunga amahoro ishami rya Africa, ari cyo British Peace Support Team-Africa (BPST-A).

    Yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu birimo Kenya, Namibia, Nigeria, Zambia, Ghana n’u Rwanda, akaba agiye kumara iminsi 10, aho biteganyijwe ko azasozwa ku itariki ya 1 Ukwakira 2021.


    source : https://ift.tt/3tVSmKv

  • RIB irasaba abaturage kwirinda abababeshya ko babahuza na yo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage barasabwa kwima amatwi abababeshya ko babahuza na RIB
    Abaturage barasabwa kwima amatwi abababeshya ko babahuza na RIB

    RIB itangaza ko yikorera iperereza ku byaha nta wundi muntu utari umutangabuhamya wafasha ngo ikirego cyakirwe cyangwa gikemuke mu bundi buryo, usibye ubukurikije amategeko.

    Kagarama Sylas ushinzwe iperereza ku byaha muri RIB ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, avuga ko hari abantu bahinduye uburyo bwo kwaka rusawa no kwambura abantu bafite ibibazo mu bugenzacyaha, bababeshya ko bazabafasha kugeza ibibazo byabo muri RIB kandi bigakemuka.

    Kagarama avuga ko abaturage bafite ibibazo bafite uburenganzira bwo gutanga ibirego nta wundi muntu ubigizemo uruhare kuko usanga ababeshywe ko bazakorerwa ubuvugizi n’abiyita ko babagererayo birangira bambuwe utwabo.

    Agira ati “Hari ingeso yadutse aho abantu bagenda babeshya abaturage ko babahaye amafaranga babagerera muri RIB ikibazo cyabo kigakemuka, nyamara ngo ibyo ntibikora kuko nta muntu wakugerera mu butabera kandi ari wowe ufite ikibazo. Nimutinyuke namwe mujye mwigererayo nta muntu ugererayo undi baba bababeshya”.

    Mu bindi bibazo abayobozi mu nzego z’ibanze bagaragaza bibangamiye abahohotewe mu guhabwa ubutabera, harimo kuba hari abaterwa ubwoba n’ababahohoteye bababwira ko nibajya kubarega ntacyo bizabagezaho, kuko abo barega bakomeye nta wapfa kubahana.

    Hari kandi ibivugwa ku ihohoterwa aho abafite ubushobozi ngo baba bagura abo bahohoteye, nyamara ngo atari byo ahubwo aba ari uburyo bwo kubaca intege kugira ngo badatanga ibirego, gusa hakaba n’abantu bahohoteye abandi bakarekurwa, kubera kubura ibimenyetso kandi barakoze ibyaha koko.

    Kuri ibyo bibazo byose Kagarama avuga ko kuba umuntu yakoze icyaha agahishirwa bishobora gukurura ibindi bibazo bishingiye ku guhishira ibyaha.

    Agira ati “Niba umukire yakoze icyaha ntabwo akwiye guhishirwa kuko yabigira akamenyero akaba yanakwica umuntu kuko azi ko abikora ntihagire umukurikirana. Niba umuntu ufite amafaranga yayitwaza akora ibyaha, mugerageze mutange amakuru twebwe tumanuke tumufate tumukurikirane, ntabwo umukire akwiye gukora ibyaha ngo areberwe”.

    Kagarama Sylas aganira n
    Kagarama Sylas aganira n’abaturage

    Na ho ku kijyanye n’abakora ibyaha bagafatwa hashira igihe gito bakarekurwa bakajya bigamba ko uwabatangiye amakuru yikojeje ubusa, bikaba byaca intege abayobozi b’inzego z’ibanze, Kagarama avuga ko bishoboka ko ukurikiranyweho icyaha arekurwa by’agategateganyo kubera kwirinda ubucucike bwinshi muri gereza, no kuba icyaha akekwaho kitaremereye cyane.

    Kagarama ariko anasaba abakorewe ibyaha kubungabunga ibimenyetso birimo n’ibyo bakura kwa muganga kugira ngo bishyirwe muri dosiye zabo, kuko hari igihe uwahohotewe atinda kubigaragaza hagakurikizwa amategeko, ukekwaho icyaha akarekurwa kubera kubura ibyo bimenyetso.


    source : https://ift.tt/3zr2snK

  • Ibihugu bya EAC byagombye kubana mu mahoro n’ubwumvikane – Gen Kazura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi mu by
    Abayobozi mu by’ubutasi bwa Gisirikare muri EAC bari mu anama i Kigali

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri mu by’ubutasi bwa gisirikare mu bihugu bya EAC, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.

    Gen Kazura avuga ko uruhare rwa buri wese ari ngomba kugira ngo ibyo bigerweho.

    Ati “Ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba byagombye kubana mu mahoro n’ubwumvikane, ni na yo mpamvu turi hano, kandi uruhare rwa buri wese ni ngombwa. Twese tuzi ko hamwe na hamwe hari ibibazo ariko ni yo mpamvu turi hano, ni yo mpamvu dukeneye kwishakamo ibisubizo ku bibazo byacu bwite. Ntitugomba gutegereza abantu baturuka hanze kugira ngo batubwire uko dushakira ibisubizo ibibazo byacu kandi dufite guterana gutya, ndizera ko uyu ari umwanya wo kwemeza ibyo amahame yacu ashaka, ko ari byo tuzakora”.

    Gen Kazura avuga ko ibihugu bya EAC bikwiye kubana mu mahoro n
    Gen Kazura avuga ko ibihugu bya EAC bikwiye kubana mu mahoro n’ubwumvikane

    Gen Kazura yanibukije abitabiriye iyo nama ko igihe kiza kikanagenda, ibyo umuntu afite uyu munsi birimo n’ubuzima ejo yaba atabifite, gusa ngo ibihugu bizahoraho.

    Ati “Ibihugu byacu bizahoraho, ubu rero ni umwanya mwiza wo kuganira kandi tumenye neza kuri ejo hazaza hacu heza kuri twese, ni cyo nsanga ari ngombwa, kandi dukwiye gutekereza no kumenya ko dushinzwe iperereza ry’ingabo zacu mu bihugu bitandukanye. Igihe kirageze cyo gutekereza ko uko byagenda kose tubana mu mahoro n’ubwumvikane, ndabashimira kuba mwaraje hano kugira ngo mwicare muganire, kandi dutekereze mbere ku byo dushobora gukora mu gihe kizaza kugira ngo abantu bacu babane mu byishimo n’ubwumvikane”.

    Bazarebera hamwe igihungabanya umutekano wo mu karere ndetse n
    Bazarebera hamwe igihungabanya umutekano wo mu karere ndetse n’uko cyakumirwa

    Col Raphael Kibiwoti Kiptoo, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko iyi inama ari ngombwa kuko yiga ku bintu byinshi bishobora kubangamira umutekano.

    Ati “Kuva icyorezo cya Covid-19 cyaza muri 2019-2020, cyazanye ibibazo byinshi bituma ibihugu bitari bicye byibanda cyane mu kuyirwanya, bikaba byaratumye bimwe mu bibangamira amahoro n’umutekano ku isi nk’ibikorwa by’iterabwoba bikoresha aya mahirwe kugira ngo bagerageze gukora ibikorwa byabo no mu karere nk’ibyabere i Dar es Salaam n’i Mombasa bifitanye isano n’iterabwoba. Bityo iyi nama igomba kureba niba imbaraga z’ingabo z’imiryango yo mu karere zashyizeho kugira ngo ibyo bintu by’iterabwoba bihagarare zihagije”.

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu by’ubutasi bwa gisirikare baturutse mu bihugu by’ u Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda, Sudani y’epfo na Tanzania.

    source : https://ift.tt/2Z8Gs4F

  • Urukiko rutangaje ko Paul Rusesabagina akwiye gufungwa imyaka 25 #rwanda #RwOT

    Urugereko Rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n'izambukiranya imbibi rukatiye igifungo cy'imyaka 25 Rusesabagina Paul nyuma yo guhamwa n'ibyaha binyuranye birimo n'iby'iterabwoba.

    Ni mu gihe uru rukiko rwakatiye Nsabimana Callixte 'Sankara' igihano cyo gufungwa imyaka 20.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/20/urukiko-rutangaje-ko-paul-rusesabagina-akwiye-gufungwa-imyaka-25/

  • Riderman yongeye gukora ikintu gikomye k'Ubisumizi nyuma y'imyaka 7 #rwanda #RwOT

    Ibisumizi ni imwe muri studio yakorewemo indirimbo zakunzwe hagati ya 2012 na 2014 ndetse yafashije abahanzi batandukanye kuzamura amazina yabo.

    Muri abo harimo Ama G The Black, Oda Paccy, Queen Cha, M Izzo n'abandi batandukanye.

    Mu mpera za 2013 nibwo ibibazo muri iyi studio yakoreraga mu gace kazwi nka Tarinyota mu Biryogo, i Nyamirambo. Ibi byari bishingiye ku myitwarire itari myiza y'aba producer bavugwagaho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kutishura imisoro.

    Ibyuma byari mu Bisumizi Riderman yarabiapkiye abijyana iwe, studio arayifunga, zimwe mu ndirimbo ze akajya azitunganyiriza mu rugo.

    Nyuma y'imyaka irindwi, Ibisumizi bigeye kongera gufungura imiryango nk'uko amakuru Umuryango ! ifite abyemeza.


    Iyi Studio izaba ikorera i Gikondo, yitezweho gufasha abahanzi bafite impano gusa ntabwo bazaba bacungirwa inyungu n'Ibisumizi.

    Ahazakorera iyi studio kandi hazaba harimo n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/riderman-yongeye-gukora-ikintu-gikomye-k-ubisumizi-nyuma-y-imyaka-7

  • Amafoto ya bamwe mu bakinnyi, abahanzi nyarwanda bari kumwe n’amashami yabashibutseho #rwanda #RwOT

    Umusizi Nyakayonga ka Musare abinyujije mu gisigo cye yagize ati 'Ukwibyara gutera ababyeyi neza, batambira b’ineza', ibi bigaragaza ibyishimo umubyeyi agira iyo yibarutse, abonye urubuto rumukomokaho, ruzamusindagiza mu busaza.

    Ibyamamare ni bamwe mu bantu bakurikirwa cyane ndetse abakunzi babo bakunda kumenya ubuzima bwabo bwa buri munsi, bamwe bakaba babusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Hari bamwe mu byamamare bibyara abana bitarashaka abagore ugasanga badatewe ishema nabo ku buryo banabihisha, gusa hari n’abandi babyara abana ugasanga barabyishimiye.

    Abashakanye iyo urubyaro rubuze usanga umunabi ari wose mu rugo bitana ba mwana umwe ashinja undi ko atari we ubyara, byose biba bitewe n’umunezero umwana azana mu muryango.

    Muri iyi nkuru ISIMBI yakusanyije amwe mu mafoto agaragaza bimwe mu byamamare nyarwanda yaba mu mikino ndetse no muri muzika, mu bihe bitandukanye bagiye bagirana n’abana babo bibarutse.

    Mukunzi Christophe, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball n’imfura ye Kian

    Sibomana Placide ukinira UTB VC, aheruka kwibaruka umwana wa 3, aha ari kumwe n’imfura n’ubuheta

    Meddie Kagere ari kumwe n’abana be(si bose bari muri iyi foto)

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Bashunga Abouba ari kumwe na Umwari Ghania akaba imfura ye

    Sibonama Patrick Papy wa Police FC n’imfura ye y’umukobwa Mia

    Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina muri Sweden, Yannick Mukunzi n’imfura ye y’umuhungu, Mukunzi Ethan

    Myugariro wa Police FC, Rutanga Eric n’imfura ye Isimbi Taaliah

    Umuryango wa Clement na Knowless n’imfura yabo

    Clement umugabo wa Knowless ari kumwe n’imfura yabo, Ishimwe Or

    Umuraperi Riderman n’imfura ye Rusangiza

    Tom Close ari kumwe n’ubuheta bwe, Elan Close

    Umuhanzi Bruce Melodie n’abana be

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ya-bamwe-mu-bakinnyi-abahanzi-nyarwanda-bari-kumwe-n-amashami-yabashibutseho