Category: Uncategorized

  • Ikindi cyiciro cy’impunzi z’Abanye-Congo cyimuriwe mu Nkambi ya Mahama – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 himuwe 538 zigize imiryango 119, hateganyijwe ko izindi zisaga 500 zizimurwa ku wa Kane kuko intego ihari ari uko nibura buri cyumweru hajya himurwa izigera ku 1.000.

    Muri rusange impunzi 9.922 zigize imiryango 2.227 ni zo zizimurwa mu Nkambi ya Gihembe, hakifuzwa ko mu Ukuboza 2021 zose zazaba zaragejejwe mu ya Mahama. Zizaba zihasanga izindi 2.393 zigize miryango 520 zahimuriwe muri Gicurasi 2021.

    Zari zarahatujwe kuva mu myaka 23 ishize ndetse zirimo urubyiruko rwinshi rwahavukiye.

    IGIHE yamenye amakuru ko impamvu izi mpunzi zimuwe ari uko inyubako z’i Gihembe zishaje dore ko hari n’izatangiye kwangirika ku buryo muri ibi bihe by’imvura zashyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga. Nyuma yo kwimurwa iyi Nkambi izasenywa.

    Umuyobozi w’Inkambi ya Gihembe, Murebwayire Goretti, yatangaje ko imitungo y’izi mpunzi zimuwe izagenda yimurwa ariko ko itajyanwa none aha.

    Ati “Twiteguye kuyimura ariko ntabwo twabyimura tuyijyana mu nkambi. Ntabwo harategurwa neza ngo bamenye niba hari ubutaka bwo gushyiraho inka zabo. Ntabwo wajyana inka mu Nkambi ariko uzaba avuga ko yabonye ubutaka tuzamufasha kuyimura.”

    Izo mpunzi zavuze ko ziteguye gukomereza ubuzima i Mahama kuko bagenzi babo bagezeyo muri Gicurasi bababwira ko hameze neza.

    Nyirakamana Sifa wari uhamaze imyaka 23, yagize ati “Umwanzuro twawakiriye tunawemera kuko bibaye ngombwa ndetse twariyakiriye kuko hari benewacu dusanzeyo, si ukuvuga ko tugiye mu kindi gihugu.”

    Nkurunziza Fabrice wari warahageze mu 2012 akuwe mu Nkambi ya Nkamira iri Rubavu, yavuze ko nta mpungenge bafite kuko iyo bavuganye n’abari i Mahama bababwira ko ubuzima bumeze neza nk’ibisanzwe.

    Ati “Batubwira ko nta kibazo gihari natwe twiteguye kujya kubana nabo ntacyo tuzaba.”

    Izi mpunzi zavuze ko zishimira uburyo Leta y’u Rwanda iziraho mu buzima bwazo bwa buri munsi.

    Sebuhoro Patrick yagize ati “U Rwanda ntacyo twaruburanye rwose turarushima cyane.”

    Mu minsi ishize izi mpunzi zari zagaragaje ko zitewe impungenge n’uko zigiye gutakaza imirimo zari zimaze gufatisha i Gicumbi.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uwumva atiteguye kureka akazi, afite uburenganzira bwo gusigara agakora.

    Iyo bigenze bityo akaba mu nkambi, akomeza gufashwa kwishyurirwa Mituweli gusa ibindi akimenya. Icyakora iyo ubuzima bumugoye ashobora gusaba kugarurwa mu nkambi.

    Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Boubacar Bamba, yashimye umwanzuro Leta y’u Rwanda yafashe wo gukira izi mpunzi mu manegeka.

    Ati “Ni icyemezo cyiza kuko ni ukorokora ubuzima bwabo. Ubufasha bahabwaga barakomeza babubone nta gihinduka usibye kwimuka gusa.”

    Saa Kumi z’igitondo izi mpunzi zari zamaze kubyuka zijya mu modoka kuko zaraye ziteguye.

    Imodoka zazitwaye zahagurutse saa Kumi n’ebyiri zerekeza i Kirehe.

    UNHCR yashimye u Rwanda rwafashe umwanzuro wo gukura impunzi mu manegeka cyane ko ari mu bihe by’imvura

    Saa Kumi n’ebyiri imodoka zari zihagurutse i Gihembe zerekeza i Mahama

    Inzu z’i Gihembe zirashaje kandi zishyira ubuzima bw’impunzi mu kaga akaba ari nayo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kuzimura

    Umuyobozi w’Inkambi ya Gihembe, Murebwayire Goretti, yavuze ko imitungo y’izi mpunzi hazarebwa uko nayo yimurwa

    source : https://ift.tt/3CqV5yK

  • Myugariro Usengimana yateye ishyari ryiza bagenzi be batararongora, umufana avugira ku mugore we ati 'Ndabona yikwije' #rwanda #RwOT

    Ni amafoto uyu myugariro yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, aho yayashyizweho ubundi akayaherezanya ubutumwa bugira buti 'Les Usengimana.' Arangije ashyiraho uturangabyiyumviro tw’imitima ibiri bigaragaza ko akunda umuryango we.

    Ni amafoto bamwe bagaragaje ko bishimiye umuryango w’uyu myugariro wa Police FC aho uwitwa Maombi yagize ati 'Umuryango mwiza muvandimwe.'

    Aya mafoto agaragaza Usengimana yambaye isuti y’umukara mu gihe umugore we Umuraza Bayingana Daniella yambaye ikanzu nziza y’umukara itari ndende cyane naho imfura yabo ikaba yambaye ishati y’umweru n’ipantalo y’umukara.

    Umwe mu bafana b’uyu mukinnyi, yabaye nk’uvugira ku mugore wa Usengimana aho uwitwa Ndahayo Sosthene yagize ati 'Ndabona umubyeyi yambaye yikwije.'

    Uyu myugariro ujya unahamagawa mu ikipe y’Igihugu, yari aherutse gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n’umwana we bambaye imyenda isa aho yagaragaje ko azahora ashyigikira iriya mfura ye y’umuhungu.

    Icyo gihe yari yagize ati 'Buri mwana w’umuhungu wese haba hari umuntu umushyigikiye kandi umwezera, uwo ni se ubanza kumwizera.'

    Uyu mugabo usanzwe ari myugariro mwiza, yari yavuze ko kuba se w’umwana bidatangwa no kuba ufite uwo ubyara mu maraso ahubwo ko ari ukubyiyumvamo mu byiyumviro.

    Icyo gihe yakomeje agira ati 'Uri impano ikomeye nagize mu buzima bwanjye.'

    Faustin Usengimana yakoze ubukwe mu kwezi k’Ugushyingo 2019 na Umuraza Bayingana Daniella bari bamaze imyaka 10 bakundana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Myugariro-Usengimana-yateye-ishyari-ryiza-bagenzi-be-batararongora-umufana-avugira-ku-mugore-we-ati-Ndabona-yikwije

  • Adil yaruciye ararumira abajijwe niba ubuyobozi bwa APR FC bukimufitiye icyizere #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, yaruciye ararumira abajijwe niba ubuyobozi bwa APR FC bukimufitiye icyizere, ni nyuma yo kudatoza imikino ibiri Nyafurika kubera ibyangombwa bye.

    Adil Erradi Mohammed, umutoza mukuru wa APR FC ntabwo yatoje imikino ibiri y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho iyi kipe yasezereye Mogadishu City Club iyitsinze ibitego 2-1 i Kigali, umukino wo ubanza byari 0-0.

    Impamvu uyu mutoza atatoje ni ikibazo cy’ibyangombwa bye bitari ku rwego CAF yifuza, aho yavuze ko umutoza mukuru mu mikino Nyafurika agomba kuba afite License A ya CAF cyangwa License y’ikirenga(License Pro) iturutse ku yindi mpuzamashyirahamwe, nibyo byagonze Adil bagaragaje ko afite ‘UEFA Advanced Diploma’.

    Hahise hibazwa byinshi kuri license y’uyu mutoza byavugwaga ko afite UEFA A, none CAF ikaba yaragaragaje ko afite Advanced, hasobanuwe byinshi, gusa we yemeza ko afite UEFA A.

    Ati “niba hari ikibazo hagati ya CAF na UFA si ikibazo cyanjye, njyewe ngomba kubaha amategeko ya Confederation, nabahamiriza ko License A ihari nyifite.”

    Ku kuba APR FC ikimufitiye icyizere ku buryo yakomeza gutoza iyi kipe muri ubu buryo, yavuze ko ntacyo yabivugaho ahubwo babaza ubuyobozi.

    Ati “mushobora kubaza ubuyobozi njye ndi umutoza, kuba bakimfitiye icyizere nabyo wabibaza abayobozi kuko sinaguha igisubizo ku kibazo kireba ubuyobozi, si ndi umuyobozi.”

    Nyuma yo gusezerera Mogadishu City Club, APR FC igomba guhura na Etoile Sportive du Sahel, amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bushobora gushaka undi mutoza ufite ibyangombwa byemewe.

    Adil Erradi Mohammed ahamya ko afite license A ya UEFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-yaruciye-ararumira-abajijwe-niba-ubuyobozi-bwa-apr-fc-bukimufitiye-icyizere

  • AS Kigali yasobanuye ibya Emery Bayisenge uri ku rutonde rwayo ariko akaba adakina #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali ivuga ko kuba Emery Bayisenge ari ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mikino Nyafurika ari uko bari bamaze kumvikana nyuma aza kubona ikipe.

    Ku mukino wo kwishyura w’ijonjora rya CAF Confederations Cup AS Kigali yanyagiyemo Olympique de Missiri-Sima 6-0, abantu batunguwe no kubona Emery Bayisenge ku rutonde rwa AS Kigali rw’abakinnyi yatanze muri CAF izakoresha mu mikino Nyafurika.

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana akaba yavuze ko uyu musore atari umukinnyi wabo ariko na none bamutanze baramaze kumvikana.

    Ati “utarajya kure kuri icyo nkusubije, Emery twari twaramaze kumvikana, atubwira ko hari ikipe ategereje bidakunze yazadukinira, ikindi bikunze kuko yazagenda mu kwa mbere yatubwiye ko twamushyira ku rutonde akadukinira kugeza muri Mutarama, ikipe barumvikanye ayisabye ko yaba adukinira, iranga. Kuba ku rutonde ni uko yari yabyemeye tumutanga muri CAF. “

    Iyi kipe ntabwo yigeze ayitangaza ariko amakuru avuga ko uyu myugariro ashobora gusubira gukina muri Bangladesh n’ubundi yavuye aza muri AS Kigali.

    Emery Bayisenge yamaze kubona ikipe hanze y’u Rwanda

    Eric Nshimiyimana avuga ko yari yamaze kwemera kubakinira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yasobanuye-ibya-emery-bayisenge-uri-ku-rutonde-rwayo-ariko-akaba-adakina

  • Ibi byagufasha gutahura umukobwa ugukunda by'ukuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ni urusobe rukaba na mayobera kuri bamwe uko umuntu agenda amenya byinshi kurirwo, ubumenyi kandi bugiye butandukanye niko ugenda umenya aho biva naho bigana, ukamenya icyo wakora ndetse nicyo ugomba kwirinda, akenshi abahungu bakunze kwibaza ikintu bakora kugira ngo bamenye ibimenyetso biranga umukobwa wagukunze byukuri.

    • Ikimenyetso cya mbere kikwereka ko umukobwa akwishimiye nuko uzabona hadashobora gucaho icyumweru atakuvugishije, ntiyamara kabiri atamenye uko umeze, iyo umukobwa yakwishimiye ntashobora gutuza atarumva uko umerewe, icyo ni ikimenyetso cya mbere simusiga kizakwereka ko umukobwa akwishimira, numara umunsi cg icyumweru ukabona ari wowe gusa wandika, uhora utangiza ikiganiro
    • Burya umukobwa utagukunda byukuri urukundo nyarukundo, aba afite ikintu runaka agukurikiyeho, haba umutungo, amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza, imibereho myiza ufite, umuryango wifashije cyangwa ukize, umukobwa ugukunda byukuri agukundira uko uri mbese ntiyita kubyo wowe utunze. Ariko na none kugira ngo umenye neza ikigenza umukunzi wawe , bisaba igihe kirekire, gihagije no kumwiga birambuye. Uko mugenda mu marana igihe, ninako ugenda ubona mu byukuri icyo agamije ndetse nicyo agukurikiyeho. Ashobora ku kwishushanyaho ukwezi kumwe ariko ni mumarana igihe kirekire, gihagije nk' umwaka uzashyira ubone uruhande ahagazemo.
    • Umukobwa ugukunda, biragorana ko muryamana.

    Nubwo muri iki gihe urubyiruko rwagize gukora imibonano mpuzabitsina nk' imikino, umukobwa ugukunda byukuri biragorana ko akwemerera ko muryamana. Yego hari ababanza kwijijisha ngo bakwereke ko batigize basambana ariko ahanini umukobwa ugukunda by' ukuri icyo abikorera ni uko yumva kuryamana byatuma hagira igihinduka mu hazaza hanyuma.

    • Umukobwa ugukunda aragukebura

    Mu kinyarwanda baca umugani ngo ''nta mugabo wigira kandi ngo nta mugabo umwe' abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza . Hari umusore uba yaravukanye bene izo ngeso ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa buriya ugukunda byukuri agerageza ku gukebura aho abona wakosheje cyangwa bitagenda neza ndetse akakugira inama.

    • Ku kwisanzuraho kugeza ubwo akubwira amateka y' ubuzima bwe

    Umukobwa ugukunda by' ukuri kandi ukwibonamo, arakwibwira wese kandi bihagije. Nubwo abakobwa bakunze kwirekura no kuvuga amateka yabo yose ariko iyo ageze aho akubwira amateka y ubuzima bwe bwose ndetse ni byamubayeho, ibyo yaciyemo, iba ari intambwe nziza yo ku kwizera no ku kwimariramo.

    Ibindi bintu byagufasha kumenya umukobwa ugukunda harimo: ku kubaha, kukugirira ishema, nta gusaba ibyo udafite, yumva mwahorana, akwereka inshuti ze, aragufuhira, akureba bitandukanye, akubaza igihe wavukiye nk' uko tubicyesha urubuga ;doctorforlove.com

    Kuba umukobwa agukunda ntibisobanuye ngo nawe uhite umukunda. Genzura urebe neza niba nawe umufitiye amarangamutima cyangwa se umukunda nk'uko abikugaragariza

    Source : https://yegob.rw/ibi-byagufasha-gutahura-umukobwa-ugukunda-byukuri/

  • Impanuka ikomeye muri Nyabugogo: Umwana apfiriye mu maso ya Mama we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku muhanda uwva Nyabugogo ahazwi nko kwa kiruhura habereye impanuka ikomeye aho imodoka izwi nka Breakdown yagonze umwana wari uvuye gufata amanota yo ku ishuri ahita yitaba Imana.

    Nkuko amashusho dukesha iSano abigaragaza, bamwe mu bari aho iyi mpanuka yabereye bavuze ko uwo mwana yari avuye gufata amanota ku ishuri rye ari kumwe n'abandi bana nuko we na bagenzi be bari bari kumwe bagiye kwambuka umuhanda imodoka ya breakdown itunguka bayibonye ndetse bamwe mu banyeshuri bari bari kumwe n'uyu mwana bahise badubira inyuma gusa we akomeza kugenda.

    Undi wari aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko yumvise amakuru ko uyu mwana w'umukobwa witwa Deborah yapfuye ubwo yishikuzaga Mama we bari bari kumwe mu muhanda bagenda akambuka umuhanda bikarangira aguye muri iyi modoka ya Breakdown yagendaga mu muhanda ikamugonga agahita yitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/impanuka-ikomeye-muri-nyabugogo-umwana-apfiriye-mu-maso-ya-mama-we/

  • Rubavu: Amazi yikiyaga niyo banywa bakayoga… – #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Ntacyobazimaza Jean Chrisostome twaganiriye, watangiye usobanura uburyo umwana wabo yashyizwe mu bagwingiye nyamara ngo agaburirwa neza. Ntacyobazimaza utuye mu Mudugudu wa Rambo, Mu kagari ka Kiraga, mu Murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu, yasabye ko bahabwa amazi meza , bakareka kujya bakoresha amazi y'ikiyaga cya Kivu kandi gishyirwamo umwanda uturuka ku kuba cyogwamo kikanameserwamo.




    Yagize ati: 'Ubusanzwe bigeze batuzanira amazi ya 'Mbona' , ava mu bishanga, ariko ubu tumaze amezi atandatu ayo mazi tutayabona, kuko ahantu amatiyo yari yaranyujijwe Abashinwa bari kuhanyuza umuhanda, nta yindi mpamvu duhabwa muri ayo mezi atandatu tunywa amazi mabi, amatiyo barayasandaguje. N'ubwo ayo mazi twari tuyafite twarayavomaga kugira ngo tuyafurishe umwenda ucye byo nyine, kuko amazi y'ikiyaga ntabwo amesa umwenda ngo ucye.'

    Reba hano ikiganiro InyaRwanda TV yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba

    Akomeza agira ati: 'Muri iki Kiyaga rero, niho bogera , amazi avamo niyo tunywa, niyo tumesesha, niyo dutekesha,… ni ukuvuga ngo amazi ava muri iki kiyaga atukuza imisatsi y'abana, ugasanga umwana afite imisatsi yatukuye, imisaya irabyimba noneho wajya kumva ukumva ngo umwana yarwaye bwaki kandi atari uko yabuze imirire ahubwo ari ikibazo cy'aya mazi'.

     

    Umufasha wa Ntacyobazimaza ,  Ntibarikure Marie Goreth, we yavuze ko umwana we yahuye n'ikibazo cyo kubyimba inda no kugira ibindi bimenyetso bya bwaki atari uko yabuze imirire, ahubwo ari uko bakoresha amazi mabi. Uyu mubyeyi yavuze ko urugendo bakora bajya kuvoma amazi meza ari runini kandi ngo bikaba byanabagora kubona amazi bakoresheje, bityo basaba ubuyobozi bw'uyu Murenge wa Nyamyumba kubaha amazi meza.


    Nyuma yo kumenya aya makuru twashatse kuvugisha umuyobozi w'Umurenge wa Nyamyumba , ku muronko wa Telefoni , telefoni ye icamo rimwe ubundi atubwira ko ari mu nama , tuza kongera kugerageza nyuma ubundi icamo ntiyatwitaba, nyuma na none iza kuva kumurongo kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru, twari tutarabasha kumubona kuri telefoni ye ngendanwa.

    Nyuma yo kubura umuyobozi w'Umurenge twavugishije umuyobozi w'Akagari ka Kiraga, mu kutwitaba atubwira ko ntacyo yabivugaho kuko ngo ikibazo bakigejeje ku rwego rw'Umurenge. Muri rusange abaturage bo muri aka kagari ka Kiraga mu Mudugudu wa Rambo bafite ikibazo cy'amazi kandi barasaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kubona amazi agura amafaranga makumyabiri (20 FRW) (Ijerekani) hafi yabo, kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kugenda neza.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana kugeza tuvugishije abo bireba.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ABATURAGE BAHAMYA KO BAKENEYE AMAZI MEZA

    VIDEO: Kwizera Jean de Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109655/rubavu-amazi-yikiyaga-niyo-banywa-bakayoga-bakanayatekesha-agahinda-kabaturage-bo-mu-muren-109655.html

  • Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 140 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko Kuri iki Cyumweru,Icyorezo cya Covid-19 cyahitanye abagore 2 n'abagabo 2 mu Rwanda, batumye abamaze gupfa baba 1,210.

    Habonetse abarwayi bashya 140 ba COVID-19 , bakaba bangana na 2.5% by'ibipimo byafashwe mu masaha 24. Abakingiwe bwa mbere ni 485, abahawe doze ya 2 ni 16,680.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yakebuye abantu bitwaza ko bakingiwe COVID-19 bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo arimo kwambara agapfukamunwa n'amazuru neza, gukaraba intoki no guhana intera.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko bimaze iminsi bigaragara ko hari abantu, barimo n'abakunzi b'imikino bitwaza ko bakingiwe COVID-19 bakarenga ku mabwiriza asanzwe yarashyizweho n'inzego z'ubuzima hagamijwe kuyirinda.

    Yabwiye RBA ko abaturage bakwiye kumva ko kwikingiza iki cyorezo bidakuraho kucyirinda.

    Ati 'Tuributsa abaturage bafashe inkingo ko kwikingiza bitavanaho kwirinda. Tumaze iminsi tubibona ndetse n'aba baza kureba imipira, iyo yumva ko yikingije yibagirwa ibindi byose bisabwa aribyo kwambara agapfukamunwa, gukaraba no guhana intera ugasanga babivanyeho.'

    Minisitiri Gatabazi abakora ibi ko kwikingiza bitababuza kwandura cyangwa kwanduza abandi.

    Ati 'Kwikingiza ntabwo bivanaho kuba wakwandura cyangwa kuba wakwanduza abandi nubwo wenda bitakuzahaza.'

    Yakomeje asaba n'abitabira imihango irimo ubukwe kwitwararika nubwo baba barikingije. Ati 'Turasaba abaturage gukomeza kwirinda nk'uko bari basanzwe birinda, bambara agapfukamunwa neza.'

    'Ndetse no mu mihango y'ubukwe n'indi ihuza abantu benshi yagiye yemerwa abantu bakazirikana guhana intera nk'uko byateganyijwe, bakazirikana gukaraba bakirinda ibintu byo gusabana cyane bitwaje ko bikingije ubu intero isigaye ari ngo njye narikingije ntakibazo, ariko bakwiye kuzirikana kwirinda.'


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-140-barayandura

  • APR FC ikomeje mu kindi kiciro, ariko Mogadis… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo APR FC yakinaga umukino wo kwishyura na Mogadishu City Club yo muri Somalia, aho umukino waje kurangira APR FC ibonye ibitego 2  byo mu gice cya kabiri, kuri kimwe cya Mogadishu City Club cyabonetse mu gice cya mbere.

    Mogadishu City Club itahabwaga amahirwe kuri uyu mukino, niyo yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku munota wa 25, gitsinzwe na Marc Olivier Boue Bi ndetse igice cya mbere kirangira Mogadishu City Club ariyo iyoboye umukino.

    Abakinnyi APR FC yabanjemo 

    Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yakoze impinduka 3, Rwabuhihi Aime Placide, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick bavamo hinjiramo Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves.

    Ku munota wa 60 APR FC yahise ibona igitego cyo kwishyura, gitsinzwe  na Manishimwe Djabel. Ku munota 73 Karera Hassan yatsinze igitego cya kabiri cy’itsinzi, ku mutwe mwiza cyane wa Karera Hassan.

    Umukino warangiye ari ibitego bibiri kuri kimwe cya Mogadishu City Club, APR FC ihita ikomeza mu kiciro gikurikiyeho. Mu mukino ubanza, APR FC yari yanganyije na Mogadishu City Club ubusa ku busa, umukino wari warabereye muri Djibouti. Mogadishu City Club igitego yatsinze mu gice cya mbere, cyabaye icya mbere iyi kipe itsinze mu mateka y’iyi mikino ya CAF Champions League.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109671/apr-fc-ikomeje-mu-kindi-kiciro-ariko-mogadishu-city-club-iyikoreraho-amateka-109671.html