Category: Uncategorized

  • Pochettino yavuze amagambo yabwiwe na Messi nyuma yo kumusimbuza akarakara #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi watsindiye Ballon d'or inshuro esheshatu yakinnye umukino we wa mbere abanje mu kibuga i Parc des Princes ku mugoroba wo ku cyumweru bakina na Lyon ariko akurwaho ku munota wa 76 bakinganya 1-1 na Lyon

    Nubwo PSG yatsinze uyu mukino ibitego 2-1 ibikesha igitego cy'umutwe cya Mauro Icardi, ariko hagarutswe ku kuntu Lionel Messi yitwaye nyuma yo gusimburwa atabishaka.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 34 y'amavuko yarakaye cyane ubwo yherekanwaga nimero ye ko agomba gusimbuzwa, aho yazunguje intugu ku mutoza we ndetse yanga no kumusuhuza.

    Pochettino umaze gutsinda inshuro esheshatu mu mikino itandatu amaze gukina muri Ligue 1, yavuze ko nta gikuba cyacitse kubera icyemezo cye cyo gukuramo Messi kitavugwaho rumwe, cyane cyane ko PSG ari ikipe nini kandi ifite impano nyinshi.

    Uyu wahoze ari umutoza wa Spurs yagize ati: 'Ndatekereza ko abantu bose bazi ko dufite abakinnyi benshi bakomeye muri iyi kipe y'abantu 35'.

    '11 gusa ni bo bashobora gukina, ntidushobora gukinisha benshi. Tugomba guhitamo,mu ikipe irakina uwo munsi no mu mukino. Ibyemezo mu mikino bifatwa ku bw'inyungu z'ikipe na buri mukinnyi.

    'Umutoza wese atekereza kuri ibyo. Rimwe na rimwe birakunda ubundi ntibikunde. Rimwe na rimwe abakinnyi barabikunda cyangwa ntibabikunde.Ariko nyuma niyo mpamvu turi hano.

    'Ibi ni ibyemezo bigomba gufatwa n'umutoza. Ku bijyanye n'uko yabyakiriye, namubajije uko ameze, ambwira ko ameze neza. Nibyo. Ibyo nibyo twaganiriye. Nta kibazo. '

    Ku mikinire ye kuri Lyon, Pochettino yakomeje agira ati: 'Ni byiza cyane kuri twe. Nyuma y'umukino utoroshye I Brugge, ibi byari ngombwa kuri twe. Lyon n'ikipe nziza cyane, yakinnye neza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pochettino-yavuze-amagambo-yabwiwe-na-messi-nyuma-yo-kumusimbuza-akarakara

  • APR FC yanyomoje abavugaga ko yirukanye Mupenzi uyishakira abakinnyi n'umutoza Adil #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa murandasi rw' ikipe y'ingabo z'u Rwanda rivuga ko “ayo makuru nta gaciro akwiye guhabwa kuko ari ibinyoma ndetse bigaragara ko ari amakuru agamije kuyobya abakunzi b'umupira w'amaguru, by'umwihariko abakunzi b'ikipe y'ingabo z'igihugu.

    Bityo, ubuyobozi bwa APR FC bukaba busaba abakunzi b' umupira w' amaguru, by' umwihariko abakunzi ba APR FC, kutita kuri ibi bihuha kuko nta gaciro ayo makuru afite.”

    Nkuko MASABO Michel umunyamabanga mukuru wa APR FC yabitangaje,aba bakozi ba APR FC baracyari mu nshingano zabo.

    Kwirukanwa kwa Bwana Mupenzi kwahuzwaga n'amashusho yagiye hanze ari kwibasira abantu bivugwa ko ari abanyamakuru ba Siporo abatuka ibitutsi bikomeye.

    Hari andi makuru yavugaga ko umutoza Adil we agiye gusimbuzwa kubera ikibazo cy'ibyangombwa yagize bigatuma abuzwa gutoza imikino ya CAF.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yanyomoje-abavugaga-ko-yirukanye-mupenzi-uyishakira-abakinnyi-n-umutoza

  • Miss Simbi Sabrina Yakoze ubukwe n'Umubiligi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Tariki 11 Nzeri 2021, ni bwo Miss Simbi yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Brussels (Bruxelles).

    Hanyuma tariki 13 Nzeri 2021, habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Mujyi witwa Roosdaal. Thomas yanambitse impeta y'urukundo umukunzi we ashimangira urwo yamukunze.

    Mu 2015 Sabrina ari mu batoje abakobwa bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda. Uyu mugore mu 2019 yagize uruhare mu gutoza abakobwa bavuyemo Miss Supranational Rwanda 2021.

    Yitabiriye kandi Miss East Africa Belgium 2011, Miss Supranational 2012 ndetse na Miss East Africa yabereye muri Tanzania. We n'umubyeyi we bafite irushanwa bise “Umwali Belgium” ryubakiye ku muco na gakondo by'Abanyarwanda.


    Muri Nzeri 2019, Miss Sabrina yafunguye ikigo yise 'Victory Initiative' yifashisha abakobwa 20 bahataniraga kuvamo Miss Rwanda 2020 atangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

    Aba bakobwa bari bafite ibyapa byanditseho ubutumwa busaba urubyiruko guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge. Icyapa kinini cyari gifitwe n'abakobwa icumi cyanditseho amagambo agira ati 'Rubyiruko ni twe mbaraga z'ejo hazaza, dufatanyirize hamwe kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.'

    Abandi bakobwa bari bafite ibyapa bito biriho amagambo asaba urubyiruko kwitandukanya n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

    Mbere y'uko yifashisha abahatanira kuvamo ba Nyampinga muri ubu bukangurambaga yahereye mu kigo cya Iwawa, i Nyamirambo, Gikondo n'ahandi bigisha urubyiruko ibibi by'ibiyobyabwenge bagafasha n'ababikoresheje kubivamo ndetse bamwe batanga ubuhamya.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-simbi-sabrina-yakoze-ubukwe-n-umubiligi-amafoto

  • Rusesabagina Paul wivugiye mu rukiko ko ari impfubyi ya Loni/UN yakatiwe imyaka 25 y'igifungo #rwanda #RwOT

    Mu isomwa ry'urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara, hamwe n'abandi bari kumwe mu rubanza, Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n'izambukiranya imbibi, rwahanishije Rusesabagina Paul igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba byagabwe ku butaka bw'u Rwanda mu bihe bitandukanye. Rwanakatiye kandi Nsabimana Callixte imyaka 20 y'igifungo.

    Nubwo uru rukiko rwasomye uru rubanza ndetse rugakatira iki gihano cy'imyaka 25 Rusesabagina Paul, we yari yararwikuyemo mu kwezi kwa Gatanu k'uyu mwaka, aho yavuze ko abona atizeye ubutabera azahabwa. Gusa kwikura mu rubanza kwe ntabwo byabujije abacamanza kurukomeza kuko uretse nuko amategeko yemerera umuburanyi kuba yakwikura mu rubanza, aha n'ububasha abacamanza kuba barukomeza, gusa aha ho harimo n'umwihariko ko hari n'abandi bareganwaga mu rubanza rumwe barimo Nsabimana Callixte aka Sankara.

    Mu isomwa n'itangazwa ry'ibihano, Abacamanza bavuze ko ibyaha Rusesabagina Paul yakoze bigize impurirane mbonezamugambi, kandi ko byanateje urupfu, bityo ngo yagombaga guhanishwa gufungwa burundu.

    Mu isomwa, Umucamanza yavuze ati' Urukiko rurebye imikorere y'ibyaha bihama Rusesabagina Paul, rukareba uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo hari ibyo yemeye agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, n'uko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko, akwiye kugabanyirizwa ibihano, agahanishwa igifungo cy'imyaka 25'.

    Urukiko kandi, rwavuze ko nubwo mu kumugenera ibihano rwashoboraga kujya munsi y'ibyo rwamuhanishije, kuba yarikuye mu rubanza ntiyitabire iburanisha ngo yiregure, ngo ntabwo rwari kugira icyo rubikoraho kindi ngo rube rwajya munsi y'imyaka y'igifungo rwamukatiye.

    Kuri Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Nsankara, yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba; gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside no guhabwa ku bw'uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n'inyandiko zitangwa n'inzego zabigenewe.

    Urukiko rwasanze Nsabimana Callixte alias Sankara yagombye guhanishwa igifungo cy'imyaka 25 kuko ari cyo gihano giteganyirijwe icyaha gikomeye yahamijwe, cyagombye kwiyongeraho ibihano biteganyirijwe ibindi byaha yahamijwe, ariko kubera ko icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy'iterabwoba cyateje urupfu, nk'uko biteganywa n'ingingo ya 37 y'itegeko no 46/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018, rwasanze yagombye guhanishwa igihano cy'igifungo cya burundu kuko ari cyo gihano kirushije ibindi gukomera, rwavuze ko rwasanze  nubwo yakoze ibikorwa byateye urupfu, ngo kuba yaremeye ibyaha kuva mu iperereza kugeza mu rukiko no kuba ari ubwa mbere akurikiranywe mu rukiko, iyi ngo impamvu nyoroshyacyaha rwashingiyeho rumugabanyiriza ibihano akatirwa imyaka 20 y'igifungo.

    Uru rubanza, abaruregwamo bose ni abantu 21. Uwahawe igihano cy'Igifungo kirekire yahawe imyaka 25, mu gihe uwahawe igihato cy'igifungo gito ari imyaka 3 gusa. Bamwe mu baregeye indishyi bakagaragaza ibimenyetso bazihawe, abandi baburiramo kubwo kutagira ibimenyetso.

    Amazina y'abaregwa n'ibihano buri umwe yahawe;

    Munyaneza Theogene / Intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/rusesabagina-paul-wivugiye-mu-rukiko-ko-ari-impfubyi-ya-loni-un-yakatiwe-imyaka-25-yigifungo/

  • Burundi: Abantu 2 bahitanwe na Gerenade yatewe mu kabari #rwanda #RwOT

    Amakuru ava i Gitega avuga ko umubare cy'abakomeretse gishobora kuba kirenga.

    Umukuru wa polisi mu ntara ya Gitega, Evariste Habogorimana, yabwiye BBC ko iki gitero cyabaye mu masaha ya kare abantu bataramye, ariko ko ababikoze n'icyabiteye bitaramenyekana.

    Ati “Ni ahantu hari hakoraniye abantu benshi barimo barasangira urwagwa, hegereye ibitoki, hakiri kare ku buryo hari abantu benshi cyane.

    “Hari ababikora kubera ubugizi bwa nabi busanzwe, hari n'ababikora ku mpamvu zabo nyine basanzwe bafite, ariko nk'uyu musi ntitwavuga ngo uwabikoze yashakagagushika iki n'iki, nibyo tukirimo guperereza”.

    Habogorimana avuga ko barimo bakora iperereza no gushaka abakoze icyo gitero.

    Amakuru ava i Gitega avuga ko ako kabari icyo gitero cyabereyeho kari kuri parkingi y'ihuriro ry'imihanda, abahasize ubuzima bakaba ari umugabo n'umugore bari basanzwe ari abarimu.

    Umunyamakuru wageze aho byabereye avuga ko uwo muhanda usanzwe ubamo urujya n'uruza rw'abantu, ariko ko mu gitondo cy'uyu munsi rwari rwagabanutse.

    Si ubwa mbere haba ibitero bya grenade mu Burundi, ibyaherukaga bikaba ari ibyo mu kwa gatandatu uyu mwaka mu bice bitandukanye by'umujyi wa Bujumbura byahitanye abantu babiri.

    Icyo gihe bamwe babonye ko ari igitero cyari kiri mu mugambi wo kuburizamo inama mpuzamahanga yahuzaga ibihugu 11 byo muri Afrika yo hagati yari iteganyijwe kubera i Bujumbura,yateguwe n'akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi.

    Icyo gihe polisi yatangaje ko byari ibitero by'iterabwoba.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-abantu-2-bahitanwe-na-gerenade-yatewe-mu-kabari

  • Imikorere y’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro igiye kongerwamo ingufu – #rwanda #RwOT

    Guverinoma y’u Rwanda yihaye gahunda yuko mu mwaka wa 2024 amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro azaba yakira 60% by’abanyeshuri barangije icyiciro rusange ‘Tronc Commun’ bavuye kuri 31.6% bari aho ubu.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul, yavuze ko aya mavugurura azongera ireme ry’uburezi ritangwa muri aya mashuri ndetse bigafasha kuziba icyuho kiri mu bumenyingiro ku rwego rw’igihugu.

    Yakomeje avuga ko hagiye gutangizwa ibigo bishya by’icyitegererezo bizajya bitanga amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu ngeri zitandukanye, hirya no hino mu gihugu, ndetse ko bashaka ko byibura muri buri Murenge hashyirwa Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyigiro.

    Yagize ati “Mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari tuzaba dufite amashuri y’imyuga n’ubumenyigiro (TVET) umunani agezweho, yongerewemo udushya, kandi azaba yujuje ibisabwa bijyanye n’igihe. Ikindi turashaka kugira nibura ishuri rimwe rya TVET muri buri murenge mu gihugu hose.”

    Umukunzi yavuze ko mu Rwanda hari Imirenge 121 itabamo ishuri na rimwe rya TVET, bityo ko hagiye gutangizwa amashuri mu Mirenge 21 yatoranyijwe mu Turere 21, ndetse agashyirwa hafi y’amashuri asanzwe abaho gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda kugira ngo amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro agere kuri bose.

    Hazajya hatangizwa isomo muri TVET hakurikijwe ibikenewe ku isoko

    Umukunzi Paul yavuze ko mbere yuko hatangizwa isomo rishya muri TVET, RTB izajya ibanza kuvugana n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) hakagenzurwa ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

    Ubusanzwe amasomo atangirwa muri TVET agendanye n’inzego ngenderwaho mu bukungu bw’igihugu zirimo ubwubatsi, ingufu, ubuhinzi, ubukerarugendo, amahoteli, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhnga, isuku n’isukura, inganda na serivisi.

    Umukunzi yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo bavome ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo bityo bakabona akazi cyangwa bakihangira imirimo.

    Ati “TVET ni inzira iboneye ku rubyiruko yo kubona ubumenyi no kugira ngo ibikenewe ku isoko ry’umurimo haba mu gihugu, mu kerere no ku rwego mpuzamahanga. Na none kandi byabafasha guhanga imirimo bakanikorera.”

    Umukunzi yagaragaje ko nubwo hari kuvugururwa imikorere y’aya mashuri hari ibimaze gukorwa, aho 82% by’amashuri ya TVET abasha kubona murandasi ndetse 39% by’amashuri ya TVET afite ibyumba bigezweho binyuze muri gahunda ya RTB y’uko nibura buri shuri ryagira ibyumba nk’ibyo bibiri.

    Yavuze ko hagiye gutangizwa urubuga rw’iya kure rufite ingufu kugira ngo inyigisho zigere ku banyeshuri aho baba bari hose, ndetse ko hari abarimu
    barenga 400 ubu bari guhabwa amasomo abongerera ubushobozi.

    Ubu u Rwanda rufite amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yo ku rwego rw’ibanze agera kuri 365, amashuri makuru umunani ndetse n’amashuri makuru yigenga ari ku rwego rwo hejuru abarirwa mu icyenda.

    Imikorere y’Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro igiye kuvugururwa

    Umukunzi Paul yavuze ko RTB igiye gushyiraho gahunda nshya z’igihe kirekire zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

    source : https://ift.tt/3tXeZP1

  • AOG Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka icumi inafungura ishami rishya – #rwanda #RwOT

    Mu 2011, nibwo urubyiruko rw’Abahangamirimo nozamibereho rwigaga mu ishuri rikuru ry’Ubuvuzi rya Kigali (KHI) n’abandi, rwishyize hamwe ngo rujye rukora ibikorwa byo gufasha nyuma yo kubona abarimu babo bafasha ababyeshuri batagiraga aho kuba kubona uburyo bwo kubaho mu biruhuko.

    Babonye iki gikorwa ari indashyikirwa na bo bifuza gukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro. Bagiye baguka mu buryo butandukanye ndetse baza guhinduka ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo bato ku bijyanye n’imishinga.

    Mu bikorwa bakora harimo gutanga amasomo afasha ba rwiyemezamirimo bato gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga yabo. Ibafasha kandi kubona ibiro byo gukodesha ku giciro gito n’ubujyanama, ikanabahuza n’abafatanyabikorwa.

    Muri iki gihe cyose bakoze ibikorwa bikomeye cyane kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato kuko bahuguye abagera kuri 183, ibi byatumye hahangwa imirimo 1500.

    Kuba harahanzwe iyi mirimo yibanda cyane ku rubyiruko, bisobanuye byinshi mu gihugu nk’u Rwanda aho abagituye 60% ari urubyiruko ariko 20% byarwo badafite imirimo nk’uko bigaragazwa n’Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).

    Mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 bamaze bakora ibi bikorwa by’indashyikirwa wabereye mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi wa AOG Rwanda akaba ari no mu bayishinze, Mutoni Jean d’Amour, yavuze ko banejejwe n’aho iki kigo cyavuye n’aho kigeze.

    Yagize ati “Turishimira ko ibyatangiye nk’igitekerezo cy’abantu 13 bitaga ku bikorwa byo gufasha, ubu byahindutse hiyongereyemo no gukora ibintu birambye kandi bitanga inyungu rusange.”

    Yakomeje avuga ko gufungura ishami mu Bugesera (Bugesera Innovation Hub) bifite byinshi bisobanuye dore ko bijyanye n’intego bafite ko bitarenze mu mwaka wa 2030, umukire wa mbere mu Rwanda azaba ari Umuhangamirimo Nozamibereho w’urubyiruko. Ubukire bukazaturuka mu mahugurwa batangira muri ibi bigo.

    Yagize ati “Ibyo tuzabigeraho dushyira ibi bigo mu turere twose kugira ngo urubyiruko ruze rwige gukora ubucuruzi ruhure na bagenzi babo, bagirwe inama ndetse banakodeshe ibiro ku mafaranga make cyane, bituma batangira bakanigirira icyizere.”

    Mutoni yanasabye urubyiruko kwiyungura ubumenyi butandukanye, gutinyuka ndetse no kurangwa n’imyitwarire myiza kuko gushobora udashobotse ntacyo bimaze.

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Misiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Twahirwa Aimable, yavuze ko banejejwe n’ibikorwa by’iki kigo.

    Yagize ati “Byadushimishije cyane ko iyo ubona urubyiruko rungana rutya bakiri bato bagira igitekerezo cy’inyamibwa kugira ngo bafashe bagenzi babo, mu birebana no guhanga imirimo no kuvana abantu mu bukene, biradushimisha kuko ni cyo cyerekezo u Rwanda ruganamo.”

    Yakomeje asaba urubyiruko gukoresha amahirwe ruhabwa n’igihugu aho kwishora mu bibarangaza bibangiriza ubuzima nk’ibiyobyabwenge n’ibindi.

    Yagize ati “Urubyiruko batekereze u Rwanda barutekerezaho neza, bumve ko igihugu kitatera imbere batagendanye na cyo kuko imirongo migari na politike birebana n’urubyiruko birahari, amahirwe barayahawe nibayakoreshe neza bareke ibibarangaza.”

    Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera, Sebatware Magella, yavuze ko iki gikorwa bacyishimye kuko kizazamura ubumenyi n’impano z’urubyiruko.

    Yagize ati “Igikorwa nk’iki iyo kije mu karere aba ari amahirwe akomeye kuko kiba gisanze ibindi, cyane ko iki kizamura ubumenyi n’impano z’urubyiruko. Ni igikorwa tuba twishimiye cyane.”

    Babaye inzira ibageza ku ntsinzi

    Ibikorwa bya AOG byemezwa na ba rwiyemezamirimo babinyuzemo bavuga ko amahugurwa bahawe muri iki kigo, yatumye bahumuka ku maso bakabasha kugera ku nzozi zabo mu bucuruzi.

    Urugero ni urwa Nyirampeta Nina, wisunze iki kigo mu 2019 yumva yifuza gukora ubucuruzi ariko na we atazi neza igitekerezo cy’ibyo agomba gukora.

    Nyuma yo guhabwa amahugurwa, yatangiye umushinga wo guhinga urusenda yise INEZA Chili. Mu gihe gito bitewe n’amahugurwa yahakuye, yabashije kwagura umushinga none ubu yohereza umusaruro hanze y’igihugu akaba yaranatanze akazi ku basaga 80.

    Ruhogo Diane afite ishuri ry’incuke mu Mujyi wa Kigali avuga ko yarigezeho kuko hari ubumenyi yahawe n’iki kigo.

    Ati: “Abo muri AOG bagize neza banyereka uko narushaho gukora akazi kanjye neza ari na ko nunguka kandi ngaha abana nasigaranye serivisi nziza.”

    AOG ikomeje intego zabo zo gushyira ba rwiyemezamirimo bakiri bato ku isonga, kuri ubu bakorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo no mu Karere ka Bugesera, intego yabo ni ukugera mu turere twose tw’igihugu.

    AOG irishimira imyaka icumi imaze ikoa ibikorwa bihugura ba rwiyemezamirimo bakiri bato

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Misiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Twahirwa Aimable yafunguye iri shami kumugaragaro

    Habyeho gusura ibice bitansukanye bya Bugesera Innovation Hub

    Ni umuhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Mutoni yasobanuye imikorere ya AOG

    AOG yatashye ishami rishya mu Karere ka Bugesera

    Nyirampeta Nina yavuze ko AOG yamufashije guha ubucuruzi bwe icyerekezo

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Misiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Twahirwa Aimable, yavuze ko banejejwe n’ibikorwa by’iki kigo.

    Ruhogo Diane afite ishuri ry’incuke mu Mujyi wa Kigali avuga ko yarigezeho kuko hari ubumenyi yahawe n’iki kigo.

    Umuyobozi wa AOG Rwanda akaba ari no mu bayishinze, Mutoni Jean d’Amour, yavuze ko banejejwe n’aho iki kigo cyavuye n’aho kigeze.

    Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera, Sebatware Magella, yavuze ko iki gikorwa bacyishimye kuko kizazamura ubumenyi n’impano z’urubyiruko.


    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3tTR3M8

  • Ntabwo nahindura uko ushaka kumbona- Perezida Kagame avuga ku bamunenga – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho biturutse ku kibazo yari abajijwe n’umwe mu bakurikiranye ikiganiro ‘In The Room’ yari yitabiriye nk’umutumirwa.

    Muri iki kiganiro cyayobowe n’Umuyobozi wa African Leadership University, Fred Swaniker, Perezida Kagame yabajijwe uko yakira abamuvuga nabi.

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abamuvuga nabi kimaze igihe ko ariko abona ntacyo yagikoraho.

    Ati “Itangazamakuru rivuga ibibi by’umwihariko iryo mu Burengerazuba bw’Isi ntabwo ari bishya byahozeho mu myaka 27 ishize, kuva mu 1994. Nta kinini nabikoraho cyangwa umwe muri twe yabikoraho hano mu Rwanda.”

    Yavuze ko uku kuvugwa nabi rimwe na rimwe bituruka mu buryo ibi bitangazamakuru biba bibona ibintu cyangwa biba bishaka kubibona.

    Ati “Yego biva kuri kiriya gice kindi uko ni ko babona ibintu. Byaba ari byo cyangwa atari byo uko ni ko babona ibintu cyangwa ni ko bashaka kubona ibintu kuko hari uko ubona ibintu ariko na none hari uko ushaka kubona ibintu ndacyeka kuri iki kibazo ari byombi.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko nta buryo abona yahindura uko abantu babona ibintu.

    Ati “Nta buryo bworoshye mfite bwo guhindura uko ashaka kumbona cyangwa uko ambona biturutse ku myumvire yabo. Rimwe na rimwe bashobora kuba baturebera mu ndorerwamo zijyanye n’ibyabo, aho baturuka, kandi ibintu bishobora kuba bitandukanye n’ibyacu.”

    Yavuze ko ibyo rimwe na rimwe igikorwa ari ugufata ibyo bavuga umuntu akareba niba hari isomo yabikuramo.

    Ati “Ikintu cya mbere kinzamo dushobora gukora mu Rwanda ni ugufata ibyo iri tangazamakuru rivuga tukagerageza kubisesengura tukibaza tuti ese iki cyaba aricyo kuri twe wenda sicyo, ese cyaba gifite ishingiro wenda ushobora kugira icyo wiga. Bishobora kugufasha kugira icyo ukosora igihe byaba birimo ukuri.”

    “Aho niho twibanda icyo dukora mu Rwanda, icyo tugerageza gukora mu myaka myinshi ni uko ibyo dukora aritwe bireba mbere y’uko bireba uwo ari we wese kandi tubikora nk’abikorera kandi tukagerageza kubikora mu buryo bwiza bushoboka kubera ko ari twe tubyungukiramo cyangwa tukabihomberamo iyo hari ibyo tudakoze neza.”

    Yavuze ko uretse itangazamakuru hari n’igihe usanga hari abanyepolitiki bo mu Burengerazuba bw’Isi banenga u Rwanda kuko rwakoze ibyo nabo bakora ariko bakumva ko rwo rutabifitiye uburenganzira.

    Ati “Tuzi na none ko tugomba guhangana n’Isi, aho iyi ari Afurika uru rukaba u Rwanda. Ku itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi n’abandi rimwe na rimwe n’abanyepolitiki batekereza ko ari inshingano zabo kuba batugaragaza uko bashaka ko tumera atari uko dushaka kuba.”

    “Buri gihe bazamura ibyo bibazo bati ari gukora iki? Kuri ibi n’ibi ariko uko kwibaza icyo ari gukora kuva mu buryo bo bari kubigenza aho baba. Rimwe na rimwe bashobora no kukunenga kubera ko wakoze ibyo bakora kubera ko bakeka ko udakwiriye kubikora cyangwa utabifitiye uburenganzira. Bati ntushobora gukora ibyo, ni ibyacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye kumva ko icy’ingenzi ari ugukora igikwiye kuko nta muntu waremewe kubaho nk’uko abandi babayeho, ubundi bakagerageza gukura amasomo mu byo abandi babavugaho.

    Perezida kagame yavuze ko ibivugwa n’abanenga u Rwanda hari igihe bisesengurwa kugira ngo harebwe niba hari ishingiro bifite

    Iki kiganiro cyari kiyobowe n’Umuyobozi wa African Leadership University, Fred Swaniker cyagarutse ku ngingo zitandukanye

    Cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko rwashakaga kugira ibyo rubaza Perezida Kagame n’ibyo rumwigiraho

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ni umwe mu bayobozi bitabiriye iki kiganiro

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Musoni yakurikiranye iki kiganiro

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3nQjBW7

  • Perezida Kagame yahishuye uko yajyaga asohoka mu modoka igihe hari aho abonye umwanda muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Fred Swaniker ndetse n’abanyeshuri batandukanye ba kaminuza zo mu Rwanda.

    Binyuze mu kiganiro Fred Swaniker, yatangije cyiswe In The Room, Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe n’uyu mugabo.

    Fred Swaniker yabajije Perezida Kagame impamvu ahitamo gukora ibintu bikomeye mu gihe benshi babitinya. Aha uyu mugabo yamuhaye urugero rwa gahunda u Rwanda rufite yo kubaka ikigo gikora inkingo.

    Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko aribyo koko ko habaho akazi gakomeye ariko kaba gakeneye gukorwa. Yamubwiye ko nta munsi n’umwe yigeze yibona nk’umuntu utagomba gukora ibintu bikomeye.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari igihe ibyo bintu abantu babona nk’ibikomeye biba ari uruhurirane rw’ibyoroshye byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye.

    Fred Swaniker yasabye Perezida Kagame kumuha urugero rw’ikintu cyatangiye ari gito ariko kuri uyu munsi abantu bakaba bakibona nk’akazi gakomeye kakozwe.

    Perezida Kagame mu kumusubiza yagize ati “Reka nguhe urugero rw’Umujyi wa Kigali, uburyo wari umeze mu myaka 20 ishize n’aho uri ubu, ni Isi ebyiri zitandukanye. Iyo urebye uyu Mujyi ubu, ibikorwaremezo, isuku, amatara ayobora abantu, navuga hafi ya buri kintu cyose gihari, ushobora kuvuga uti gukora ibi bintu byari bikomeye cyane, si byo ?”

    Aha Fred Swaniker yahise amusubiza ko ari ko biri nta kabuza, Perezida Kagame akomeza amubwira uko urugendo rwagejeje Kigali aho iri uyu munsi rwatangiye.

    Ati “Ariko urugendo rwatangiye mu myaka 20 ishize, utangiririra ku byo ushobora gukora ubundi ukabikora neza. Ndibuka nganira na bagenzi banjye bari muri Guverinoma, ubwo iyi gahunda y’isuku ahantu hose yatangiraga.”

    “Intangiriro y’ikiganiro yari ’ese dukeneye abaterankunga ngo baduhe amafaranga kugira ngo tugire isuku mu ngo zacu’[….] hari ibintu twakora tudategereje ko umuntu aza akaduha ubushobozi bwo kubikora kubera ko ubwo bushobozi tubwifitemo. Naravuze nti kuki tutakora ibyo dushoboye aka kanya, kuki tutafata imyanda tukayishyira aho ikwiye kuba iri.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga uburyo ubwo iyi gahunda yatangiraga we ubwe yajyaga ava mu modoka igihe hari aho abonye umwanda akawutora.

    Ati “Ubwo icyo gikorwa cyatangiraga nashoboraga kuba ntwaye imodoka mu Mujyi, nabona umwanda hafi aho, amashashi n’impapuro zinyanyagiye ahantu hose, nahagarikaga imodoka yanjye n’imperekeje hakabaho no guhagarika abandi.”

    “Ariko intego yabaga ari uko nsohoka ndi kumwe n’abarinzi banjye bishyurirwa gukora ibintu bitandukanye nkavuga nti ’mureke dukureho uyu mwanda, twakuragaho uwo mwanda; kuki nagenda ngasiga uwo mwanda?”

    Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ufatwa nk’imwe mu irangwa n’isuku muri Afurika ndetse muri Kanama ikigo Skytrax World Airport gikurikiranira hafi ubuziranenge bw’ibibuga by’indege mpuzamahanga cyashyize Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mwanya wa karindwi muri Afurika mu bibuga bisukuye.

    Perezida Kagame yasobanuye ko atajyaga yihanganira kubona umwanda unyanyagiye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3CwuW1o

  • Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina watawe muri yombi muri Kanama 2020, yatangiye kuburana ku itariki ya 20 Mutarama uyu mwaka, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

    Uyu mugabo w’imyaka 67, aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, umucamanza yavuze ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha aregwa, uretse ko adahamwa n’icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe, bityo akaba akatirwa igihano cy’imyaka 25 ariko ntiyahabwa inyoroshyacyaha, kuko Rusesabagina ’atarakomeje kwitabira iburanisha kugira ngo urukiko rumenye niba akomeje kwemera ibyaha aregwa, rutajya munsi y’icyo gihano’.

    Ubusanzwe Rusesabagina yari bukatirwe gufungwa burundu kuko ibyaha yakoze byavuyemo urupfu, ariko Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugabanyiriza ibihano kuko mu bugenzacyaha ndetse no mu kuburana mu mizi, yemeye ibyaha, abisabira imbabazi ndetse anatanga amakuru yagize akamaro mu kumenya imikorere y’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda. Urukiko rwavuze ko indi mpamvu yo kumworohereza ibihano ishingiye ku kuba ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko.

    Urwishigishiye ararusoma

    Mbere y’uko Rusesabagina, Sankara na Wilson Irategeka bafatanyiriza hamwe gushinga umutwe w’iterabwoba wa FLN mu 2018, uyu mugabo yari asanganywe inyota yo gushinga umutwe w’abarwanyi, kuko nta ‘muntu ukora politiki adafite ingabo’ nk’uko yabibwiye Habiyaremye Noel mu 2009.

    Icyo gihe, Rusesabagina yari Umuyobozi w’ishyaka rye rya PDR-Ihumure, ryavugaga ko ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa by’iryo shyaka birusheho kwaguka, Rusesabagina yegereye Habiyaremye wahoze ari umwe mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, amusaba kumufasha kugira uruhare mu ishingwa ry’umutwe w’abarwanyi, uzashamikira ku ishyaka rye.

    Icyo gihe ngo yamusabye kujya mu Burundi, aho yari bwakirwe n’umwe mu basirikare bakuru b’ingabo z’icyo gihugu. Habiyaremye yamugejejeho ibyifuzo bibiri, birimo icyo gufashwa guhabwa ibikoresho, ndetse no kwemererwa guhabwa inzira bazakoresha mu gihe bagaba ibitero mu Rwanda.

    Uyu musirikare yemereye Habiyaremye ibyifuzo bye, undi atanga raporo kuri Rusesabagina amubwira ko ubufasha bifuzaga bwabonetse.

    Kugira ngo Habiyaremye ajye mu Burundi, yari yahawe 2000$, ndetse na nyuma yakomeje kumwoherereza amafaranga, ariko uyu mugabo aza gufatwa yoherezwa mu Rwanda.

    Iyi myitwarire ya Rusesabagina yatumye ubushinjacyaha butangira kumukurikirana mu 2010, butanga impapuro zo kumuta muri yombi ndetse butangira gukorana n’inzego z’ubushinjacyaha mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo akurikiranwe.

    Nyuma y’uko ibyo gushinga umutwe w’iterabwoba ry’ishyaka rya PDR-Ihumure bidakunze, Rusesabagina yakomeje gutegereza yihanganye, kugera mu 2017, ubwo yahuraga na Irategeka Wilson na we wari ufite ishyaka rya CNRD-Ubwiyunge, bakiyemeza guhuza amashyaka yombi.

    Ku rundi ruhande, Sankara, na we wari warashinze ishyaka rya RRM, yaje kwiyunga kuri aba bagabo bombi, bituma aya mashyaka yose yihuriza hamwe, ashinga impuzamashyaka ya MRCD.

    Mu 2018, aba bagabo banzuye no guhuza imitwe y’abarwanyi babo, ari na yo yaje kuvamo umutwe w’iterabwoba wa FLN, wahawe iri zina muri Gicurasi mu 2018.

    Rusesabagina yagizwe Perezida wa MRCD, Irategeka agirwa Visi Perezida wa Mbere, mu gihe Sankara yagizwe Visi Perezida wa kabiri, akaba yari n’umuvugizi w’uwo mutwe n’iryo huriro.

    Abacamanza bavuze ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha byo kugira uruhare mu ishingwa ry’uyu mutwe, kuwuyobora ndetse no kuwutera inkunga mu bikorwa warimo kugerageza byo gukuraho Leta y’u Rwanda.

    Paul Rusesabigina yakatiwe gufungwa imyaka

    source : https://ift.tt/2VXd6VV