Category: Uncategorized

  • RIB yataye muri yombi Visi Perezida wa kabiri w'Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda #rwanda #RwOT

    RIB ivuga ko akekwaho 'gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo akore akazi ke.'

    Ifatwa rye rikurikira ihagarikwa ry'ikipe y'igihugu ya Volleyball y'abagore mu Rwanda muri Shampiyona ya Volleyball,iherutse gusozwa i Kigali itwawe na Cameroon.

    Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, yatangarije The New Times ko Bagirishya akekwaho kuba yarakoresheje inyandiko mpimbano mu gukoresha imirimo ye.

    Murangira yagize ati: “Iperereza rikomeje kwerekana uruhare rw'abandi bagize federasiyo.”

    Nyuma y'uko Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore isezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa ku gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa, kuri ubu hakomeje iperereza riri gukorwa na Ministeri ya Siporo kuri iki kibazo.

    Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk'abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y'umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kane ariko uhita uhagarara utaratangira.

    Kuva uwo mugoroba, habaye inama zitandukanye zahuje inzego zirimo Minisiteri ya Siporo, Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB), Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Volleyball (FRVB) n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'uyu mukino (FIVB).

    Ku wa Gatanu mu ijoro, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wa Volleyball (FIVB), ryagaragaje ko uburyo aba bakinnyi bane bakomoka muri Brésil batangiye gukiniramo u Rwanda bidakurikije amategeko yaryo, isaba ko bahagarikwa, Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball (FRVB) rigaharikwa ndetse n'u Rwanda rugaterwa mpaga mu mikino rwamaze gukina.

    Minisiteri ya Siporo yo yagaragazaga ko kugira ngo irushanwa rikomeze ari uko abakinnyi bakomeza gukinira Ikipe y'Igihugu muri iri rushanwa ndetse na FRVB ntihagarikwe mu gihe CAVB yo yumvaga abakinnyi bahagarikwa, ariko u Rwanda rukemererwa gukina.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rib-yataye-muri-yombi-visi-perezida-wa-kabiri-w-ishyirahamwe-rya-volleyball-mu

  • Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise 'Ubushobozi' izaba iriho indirimbo zisaga 15 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi, umwanditsi ndetse akaba n'umuririmbyi Ruhumuriza James uzwi nka King James aritegutegura kumurika album ye ya Karindwi izaba iriho indirimbo 15 ndetse zishobora kurenga bitewe n'amahitamo y'uyu muhanzi, ni album izashyirwa hanze ku itariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Nk'uko uyu muhanzi Ruhumuriza yaraye abitangaje mu ikiganiro cy'imyidagaduro kinyura kuri Radio ya Isango Star cyitwa Sunday Night, uyu musore yemeje ko iyi Album izaba igizwe n'indirimbo 15 zishobora no kuziyongera dore ko kugeza ubu ngo atari yahitamo neza indirimbo azamurika.

    King James agiye kumurika iyi Album ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 nyuma yaho yari yatangaje ko azayishyira hanze muri uku kwezi kwa Nzeri 2021 ariko ngo ntibyakunze kubera ko habonetse izindi mbogamizi kuri uyu muhanzi.

    Mu ndirimbo zirenga 15 zizagaragara kuri Album yiswe 'Ubushobozi', kugeza ubu hamaze gusohoka indirimbo imwe yitwa 'Ndagukumbuye' yakoranye n'umuhanzikazi Ariel Wayz ukunzwe na benshi muri iyi minsi.

    Uyu muhanzi yavuze ko kugeza ubu ataramenya neza niba azakora igitaramo cyo kuyimurika bigendanye n'iyi minsi ya COVID-19, gusa ngo abakunzi be bazabasha kuyibona ku mafaranga ibihumbi bitanu by'amanyarwanda.

    Iyi Album izaba ari ya Karindwi, ije ikurikira izindi esheshatu zirimo Umuvandimwe, Umugisha ndetse n'izindi.

    The post Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise 'Ubushobozi' izaba iriho indirimbo zisaga 15 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-ruhumuriza-james-uzwi-nka-king-james-agiye-gushyira-hanze-album-ye-ya-karindwi-yise-ubushobozi-izaba-iriho-indirimbo-zisaga-15/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-ruhumuriza-james-uzwi-nka-king-james-agiye-gushyira-hanze-album-ye-ya-karindwi-yise-ubushobozi-izaba-iriho-indirimbo-zisaga-15

  • Burundi-Gitega: Igitero cya Grenade cyahitanye 2 hakomereka benshi #rwanda #RwOT

    Abantu babiri nibo bivugwa ko baguye mu gitero cya grenade cyakozwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ku murwa mukuru wa Politike i Gitega. Abandi bantu bagera ku munani bakomeretse. Iyo grenade yatewe mu banyagihugu bagizwe ahanini n'abanywanyi/abayoboke b'ishyaka riri ku butegetsi bari aho banyweraga.

    Akabari katewemo iyo Grenade nkuko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza, kari ku masangano y'imihanda Gitega-Ngozi-Muyinga hagati na hagati. Ni i ruhande rw'ahahagarara imodoka zitwara abantu n'ibintu, ahazwi nka Zege.

    Amakuru ijwi ry'Amerika rikesha umwe mu gipolisi cy'u Burundi, yemeza ko ibi byabaye ari ukuri. Agira ati 'Abantu babiri bahise bapfira aho nyine. Hari n'abandi benshi bakomeretse. Bajyanywe kuvurirwa ku bitaro'.

    Abantu benshi bahagaritswe n'igipolisi, nk'uko bivugwa n'ababibonye. Ariko bane bikekwa kuba bagize uruhare muri ubwo bwicanyi ni bo bagumye bafungiwe mu gasho k'igipolisi ku murwa mukuru wa politike nk'uko VOA yabibwiwe na bamwe mu bayihaye amakuru bo mu nzego z'umutekano.

    Undi muntu wa gatatu yishwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ni umugabo aba ahitwa Gasekanya muri komine Gitaramuka, intara ya Karusi ihana urubibe na Gitega.

    Uwishwe yamenyekanye umwirondoro akaba yitwa Bernard Inamoya. Yishwe arashishijwe imbunda yo mu bwoko bwa pistolet. Musitanteri wa Gitaramuka Pascaline Ndagijimana avuga ko akeka ko ibibazo bifatiye ku butaka/amatongo byaba ari byo biri inyuma y'ubu bugizi bwa nabi. Abantu babiri bikekwa kubigiramwo uruhare batawe muri yombi na Polisi.

    Icyo gitero cya grenade cyakozwe ku murwa mukuru wa Politike cyabaye nyuma y'icyabaye ku kibuga cy'indege cya Bujumbura, umurwa mukuru w'ubutuzi/ubukungu mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru. Kigambwe na Red Tabara, itsinda ry'abarwanyi b'Abarundi bafite ibirindiro muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo. Ariko umuvugizi w'igisirikare cy'Uburundi Colonel Floribert Biyereke yavuze ko ibyo ari 'ibihuha'.

    Umukuru w'igihugu cy'Uburundi yitabiriye inama ya 76 ya ONU y'abakuru b'ibihugu n'ama Leta aherekejwe n'umutamukanyi/umugore we, yakoresheje icyo kibuga cy'indege nubwo umuvugizi w'iryo tsinda ry'abitwaje intwaro we yemeje kuri Radiyo ijwi ry'Amerika ko intambara zakomeje kuri iki cyumweru hagati y'abarwanyi bawo n'igisirikare cy'Uburundi mu ishyamba kimeza rya Rukoko ahari ibigo by'ikibuga cy'indege cya Bujumbura.

    Ku rundi ruhande, BBC yo itangaza ko abakomerekeye muri iki gitero ari 16, ko ndetse iyi mibare ishobora no kwiyongera.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/burundi-gitega-igitero-cya-grenade-cyahitanye-2-hakomereka-benshi/

  • RIB yafunze Bagirishya Jean de Dieu (Castar) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bagirishya Jean de Dieu
    Bagirishya Jean de Dieu

    Bagirishya ufite amarushanwa mu nshingano ze, birakekwa ko yaba yafashwe n’urwo rwego mu gihe rurimo gukora iperereza ryerekeranye n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu irushanwa nyafurika ry’umukino wa Volleyball.


    source : https://ift.tt/3Au7cdI

  • Nyagatare : Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma kubera kugaya amafaranga yakowe n’umusore #rwanda #RwOT

    Ni ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma, kuko ku wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, uyu musore witwa Niyomwungeri Jeremie yabyutse yitegura kujya mu mihango yo gusaba no gukwa nk’uko byari biteganyijwe.

    Gusa ngo mbere yo kwerekeza iwabo w’umukobwa, Jeremie yigiriye inama yo kubanza guhamagara umukobwa ngo amubaze uko byifashe ariko yumva telephone ye ntiriho.

    Yagize ati 'Twari twiteguye rwose tuzi ko tugiye gusaba umugeni duhamagara nimero ye ntiyacamo tugerageza guhamagara abandi bo mu muryango we ni bwo batubwiye ko yagiye muri saloon ntagaruke.'

    Avuga ko bakomeje guhatiriza ngo nibura bageyo ariko kwa sebukwe bakabatsembera.

    Niyomwungeri uvugana agahinda ko kubura umugore yihebeye mu gihe cy’imyaka itatu bamaze bakundana, yagarutse ku cyaba cyaratumye ubu bukwe buhagarara.

    Ati 'Urebye bagaye inkwano bazigaya ku munota wa nyuma. Urumva bamwe bo mu muryango bari bazemeye ariko abahageze bandi muri iyo minsi barazigaya birangira batwiciye ubukwe.'

    Jeremie we avuga ko yari yumvikanye n’umukobwa ko azakwa 500 000 Frw kandi ko ari yo yari afitiye ubushobozi bwo kubona.

    Gusa ngo icyabashenguye ni ko baje kubabwira ko 'nta mukobwa wakobwa ayo mafaranga, ikindi ngo amafaranga twatanze ngo ntiyagura n’inka ebyiri.'

    Jeremie avuga ko umuryango we na wo wafashe icyemezo cy’uko babasubiza amafaranga bari bakoye ubundi bikarangirira aho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Ubukwe-bwapfuye-ku-munota-wa-nyuma-kubera-kugaya-amafaranga-yakowe-n-umusore

  • APR yamaganye ibyo gusimbuza Umutoza Adil no guhagarika Mupenzi Eto uherutse kwita abantu 'Imisega’ #rwanda #RwOT

    Itangazo rya APR FC riri ku rubuga rw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko ariya makuru ari 'ibinyoma ndetse bigaragara ko ari amakuru agamije kuyobya abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu.'

    Risoza rigira riti 'ubuyobozi bwa APR FC bukaba busaba abakunzi b’umupira w’ amaguru, by’umwihariko abakunzi ba APR FC, kutita kuri ibi bihuha kuko nta gaciro ayo makuru afite.'

    Mohamed Adil Erradi wavugwaho kuba agiye gusimbuzwa Umunyakenya Jacob Ghost Mulee, ntiyatoje APR FC mu mikino ibiri iyi kipe yakinnye mu mikino y’irushanwa rya CAF Champions League yakinnyemo na Mogadishu City Club.

    Ubwo ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Africa CAF ryatangazaga ko Mohamed Adil Erradi atemerewe gutoza APR FC mu mikino Nyafurika, Mupenzi Eto’o usanzwe ari na Manager wa Adil yibasiye bamwe mu Banyamakuru bagarukaga kuri kiriya cyemezo cyo kuba Adil adafite ububasha bwo gutoza kandi ko yazanYwe n’uriya Mupenzi bashinja kwica umupira wo mu Rwanda.

    Icyo gihe Mupenzi wagaragaye mu mashusho bigaragara ko yabwiraga uwitwa Claire Mama, amubwira ko ntawubuza imbwa kumoka.

    Icyo gihe yagize ati 'Claire Mama, Claire Mama' undi yahise umubaza ati 'bimeze bite ?', Eto’o yahise amusubiza ati 'meze fresh, ntawubuza imimbweti (imbwa) kumoka, ntawubuza imisega kumoka, reka reka ntawayibuza.'

    Benshi mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bahise bagaragaza ko batishimiye iriya mvugo bise nyandagazi yakoreshejwe n’uriya mukozi w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zizwiho imyitwarire y’indakemwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-yamaganye-ibyo-gusimbuza-Umutoza-Adil-no-guhagarika-Mupenzi-Eto-uherutse-kwita-abantu-Imisega

  • Rusesabagina wari wasabiwe burundu yakatiwe gufungwa imyaka 25, Sankara 20, Herman 5, Mukandutiye 5,… #rwanda #RwOT

    Ni isomwa ryafashe amasaha atanu aho Inteko y’urukiko yatangiye gusoma imyanzuro yarwo muri uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo Paul Rusesabagina wafatwaga nk’aho ari we uyoboye iri tsinda.

    Ku isaha ya saa kumi zirengaho iminota, Umucamanza yageze ku cyemezo cy’urukiko avuga ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha aregwa uretse icyo kurema umutwe w’ingabo.

    Yemeje ko Rusesabagina akatirwa gufungwa imyaka 25 igenwa n’itegeko ndetse ko nta nyoroshyacyaha yabaho kuko uregwa yikuye mu rubanza ku bushake.

    Rusesabagina n’ubundi utitabiriye isomwa ry’icyemezo, yari yasabiwe gufungwa burundu kubera uruhurirane rw’ibyaha aregwa ndetse ko atagaragaje kwicuza.

    Sankara we yakatiwe 20

    Urukiko Rukuru kandi rwanzuye ko Nsabimana Callixte alias Sankara we akatirwa gufungwa imyaka 20 kuko yaburanye yemera ibyaha ashinjwa ndetse akabisabira imbabazi kandi bikaba ari bimwe mu bishobora gushingirwaho habaho inyoroshyacyaha.

    Urukiko rwahamije Sankara ibyaha by’iterabwoba ; guhakana no gupfobya Jenoside no guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n’inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe.

    Ni ibyaha ngo bigize impurirane mbonezamugambi, yagombaga guhanishwa gufungwa imyaka 25 ariko kubera ko ibikorwa by’iterabwoba aregwa byateje urupfu, yari guhanishwa igifungo cya burundu kuko ari cyo gihano kirushije ibindi gukomera.

    Icyakora ngo ku mpamvu nyoroshyacyaha zishingiye ku kuba uregwa yaremeye ibyaha aregwa ndetse akabisabira imbabazi aka ari byo byahereweho akatirwa imyaka 20.

    Urukiko rwagize umwere Sankara ku byaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe ; kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara ; gutanga, kwakira no gushishikariza abantu kwakira ibikomoka ku iterabwoba ; iterabwoba ku nyungu za politiki ; kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba no gukwirakwiza amakuru atariyo bigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

    Nsengimana Herman wari warasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN, we yakatiwe gufungwa imyaka itanu.

    Naho abandi bo bakatiwe muri ubu buryo : Nizeyimana Marc (20), Bizimana Cassien (20), Matakamba Jean Berchmans (20), Shaban Emmanuel (20), Ntibiramira Innocent (20), Byukusenge Jean Claude (20), Nsabimana Jean Damascene (20), Nikuzwe Simeon (10).

    Naho Nsanzubukire Felicien (5) Munyaneza Anastase (5), Hakizimana Theogene (5), Iyamuremye Emmanuel (5), Niyirora Marcel (5), Kwitonda Andre (5), Mukandutiye Angelina (5), Ntabanganyimana Joseph (3), Nshimiyimana Emmanuel (3), Ndagijimana Jean Chretien (3)

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Rusesabagina-wari-wasabiwe-burundu-yakatiwe-gufungwa-imyaka-25-Sankara-20-Herman-5-Mukandutiye-5

  • Perezida Kagame yahishuye ko yasohokaga mu modoka agatoragura imyanda mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Fred Swaniker ndetse n'abanyeshuri batandukanye ba kaminuza zo mu Rwanda.

    Muri iki kiganiro perezida Kagame yavuze ibintu bitandukanye birimo impamvu yizerera mu rubyiruko,avuga uko yigeze kujya atanga umusanzu mu gutuma umujyi wa Kigali usa neza,igihe u Rwanda ruzakirira igikombe cy'isi n'ibindi.

    Muri iki kiganiro,Perezida Kagame yavuze ko aho Umujyi wa Kigali ugeze uyu munsi haba mu bikorwaremezo biteye imbere n'isuku ari akazi kagiye gakorwa buhohoro, aho we ubwe yajyaga ava mu modoka igihe hari aho abonye umwanda akawutora mbere yo gukomeza urugendo.

    Ubwo yaganiraga na Bwana Swaniker,Perezida Kagame yavuze ko impamvu akunda gukora ibintu bikomeye ari uko nabyo biba bigomba gukorwa ndetse ko nta na rimwe arigera yibona nk'umuntu ukora ibintu byoroshye.

    Yagize ati “Ibyo bintu bikomeye bigomba gukorwa. Umuntu agomba gukora ibyo.
    Inzira yo gukora ibintu bikomeye ishobora kugorana cyangwa koroha bitewe n'uburemere uha ibintu bigoye kugira ngo bikorwe.

    Fred Swaniker yasabye Perezida Kagame kumuha urugero rw'ikintu cyatangiye ari gito ariko kuri uyu munsi abantu bakaba bakibona nk'akazi gakomeye kakozwe.

    Perezida Kagame mu kumusubiza yagize ati 'Reka nguhe urugero rw'Umujyi wa Kigali, uburyo wari umeze mu myaka 20 ishize n'aho uri ubu, ni Isi ebyiri zitandukanye. Iyo urebye uyu Mujyi ubu, ibikorwaremezo, isuku, amatara ayobora abantu, navuga hafi ya buri kintu cyose gihari, ushobora kuvuga uti gukora ibi bintu byari bikomeye cyane, si byo ?.

    Ubwo twayoboraga u Rwanda mu 1994, igice kinini cy'abaturage bari barapfuye, abandi barahunga abandi batunzwe n'imfashanyo.

    Muri ibyo byose, ugomba kugira ibitekerezo byagutse.Wagombaga gutekereza ibirenze ibisanzwe…….Utangiririra ku byo ushobora gukora ubundi ukabikora neza.

    Ndibuka nganira na bagenzi banjye bari muri Guverinoma, ubwo iyi gahunda y'isuku ahantu hose yatangiraga.

    'Intangiriro y'ikiganiro yari 'ese dukeneye abaterankunga ngo baduhe amafaranga kugira ngo tugire isuku mu ngo zacu'[….] hari ibintu twakora tudategereje ko umuntu aza akaduha ubushobozi bwo kubikora kubera ko ubwo bushobozi tubwifitemo. Naravuze nti kuki tutakora ibyo dushoboye aka kanya, kuki tutafata imyanda tukayishyira aho ikwiye kuba iri.'

    Perezida Kagame yakomeje avuga uburyo ubwo iyi gahunda yatangiraga we ubwe yajyaga ava mu modoka igihe hari aho abonye umwanda akawutora.

    Ati 'Ubwo icyo gikorwa cyatangiraga nashoboraga kuba ntwaye imodoka mu Mujyi, nabona umwanda hafi aho, amashashi n'impapuro zinyanyagiye ahantu hose, nahagarikaga imodoka yanjye n'imperekeje hakabaho no guhagarika abandi.

    'Ariko intego yabaga ari uko nsohoka ndi kumwe n'abarinzi banjye bishyurirwa gukora ibintu bitandukanye nkavuga nti 'mureke dukureho uyu mwanda, twakuragaho uwo mwanda; kuki nagenda ngasiga uwo mwanda?''

    Perezida Kagame ku mpamvu yizera urubyiruko,yagize ati ” Iyo uvuze ejo hazaza uba uvuga ku bagiye kubaka no kubaho ejo hazaza. Ejo hazaza h'igihugu hagomba gushirwaho nurubyiruko.

    Abajijwe ku gihe u Rwanda ruzakirira igikombe cy'isi yagize ati “Ndatekereza ko abazakira mu myaka 20 iri imbere bazwi. Ngomba kwitegura mu myaka 20 iri imbere.”

    Avuga ku binyamakuru bikunze kwibasira u Rwanda,Perezida Kagame yagize ati “Rimwe na rimwe, bashobora kukunenga gukora ibyo bakora ubwabo. Ariko ukomeza kumva no kwiga, niba hari icyo wiga, ariko buri gihe ukomeza gukomeza inzira yawe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-yasohokaga-mu-modoka-agatoragura-imyanda-mu-mujyi

  • Pasiteri yabwiye abayoboke be ko yabyaye abana 70 ndetse n'umugore we yahukana inshuro 16 #rwanda #RwOT

    Aganira n'abayoboke be mu gihe cy'amateraniro aheruka gukora, uyu mubwiriza w'icyamamare yavuze ko afite abana barenga 70 mu mijyi itandukanye.

    Mu gace kitwa Ukambani ngo afite abana 30.

    Abandi bana be bari i Mombasa, Nyandarua na Murang'a.

    Ng'ang'a yavuze ko umwe mu bahoze bakundana yahukanye atwite inda y'amezi arindwi kandi ko atigeze agaruka.

    Ati: 'Nagerageje buri kandi niba mvuze ko mfite abana barenga 70, nibyo. Mfite 30 muri Ukambani, makumyabiri n'abandi muri Mombasa, Nyandarua na Murang'a.

    Umwe yagiye atwite inda y'amezi arindwi atwara imyenda ye kandi ntiyigeze agaruka. Nibwirije kwigira inama. '

    Pasiteri Ng'ang'a yemeje ko igihe yashyingirwaga n'umugore we wa kabiri Loise Murugi, ishyingiranwa ryabo ryahuye n'ibibazo byinshi.

    Bivugwa ko umugore we yataye urugo inshuro zirenga 16.

    Ng'ang'a yifungiranye mu cyumba cy'amasengesho kugira ngo arokore urugo rwe.

    Ati'Umugore wanjye yahukanye inshuro zirenga 16. Nabwirijwe kwigira inama.Nahisemo gufata imyenda n'ifoto bye mbijyana mu cyumba cy'amasengesho nsaba Imana kumugarura '.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-yabwiye-abayoboke-be-ko-yabyaye-abana-70-ndetse-n-umugore-we-yahukana