Category: Uncategorized

  • King James avuze icyo agiye gukora nyuma yo kumwiyitirira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ruhumuliza James uzwi nka King James yatangaje ko agiye gutangira gukoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yigihe abantu bamwiyitira kuri izi mbuga.

    Si ubwa mbere King James bamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga yaba Facebook na Instagram, bagacucura abantu batandukanye utwabo bitewe n'urukundo bakunda uyu muhanzi wabahaye ibyishimo mu bihe bya mbere ndetse n'ubu akaba akibaha ibyishimo ariko abenshi bakamunenga kutabaganiriza nk'uko ibindi byamamare bibikora bikaganira n'abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu muhanzi yabajijwe niba we atabona ko kuba adakoresha imbuga nkoranyambaga ngo abashe kubeshyuza ayo makuru ndetse anabashe kwivuganira ku biba byamuvuzweho kandi atari ukuri yagize ati:

    'Nabwo byashoboka wa mugani, ubwo ni ukureba ukuntu umuntu yabikora, gusa urumva ikibazo kiba kigomba kubaho n'abantu baba bagomba kubona ko abatekamutwe babaye benshi bakajya bitondera ko umuntu yahita aboshya usibye nanjye na ziriya kompanyi zindi urabizi ko abatekamitwe babikora cyane bahamagara abantu, ariko iyo bigeze nyine ku muntu wenda navuga ngo uzwi bihita biba ibindi bindi. Ariko nyine nta kundi.'

    Umuhanzi King James yavuze ko agiye gukoresha imbuga nkoranyambaga ze cyane ko zizajya zimufasha mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi birimo no kunyomoza no kwamagana n'abo bamwiyitirira. Yagize ati: 'Yego ni ukureba ukuntu umuntu azijyaho rwose.''

    Source : https://yegob.rw/king-james-avuze-icyo-agiye-gukora-nyuma-yo-kumwiyitirira/

  • Yihakanye ubukiristo ashyingiranwa n'umupfumu wahaga imbaraga abapasiteri #rwanda #RwOT

    Umugore yatunguranye avuga uko yaretse ubukirisitu ahitamo gushyingiranwa n'umupfumu kandi ko ntacyo yicuza kuko ngo n'ubundi abapasiteri be bajyaga gushaka imbaraga kuri uyu mupfumu.

    Lolo Ebelechukwu Obi, umugore ukomoka muri Nigeria,yavuze ko abapasitori benshi baza mu ndaro y'umugabo we w'umupfumu kugira ngo babone imbaraga z'umwuka.

    Uyu mugore wo muri Nigeriya yahoze ari umukirisitu wubahaga Imana, ariko yaretse ubukristu kugira ngo ashake uyu mupfumu. Lolo ubu amaze imyaka umunani ashakanyenuyu mupfumu.

    Mu kiganiro na BBC News Pidgin, Madamu Obi yavuze ko aticuza icyemezo yafashe cyo guhindura idini rye.

    Ku bijyanye nuko yahuye n'uyu mupfumu, Madamu Obi yasuye indaro y'uyu mugabo amubwira ubuhanuzi bw '”imyuka” bwerekeranye nuko bakwiriye kubana. Nyuma yo kubiganiraho na nyina, Obi yaje kureka, kuko nyuma yaje kwemera kubana n'uyu mugabo kuko ngo yabonye ko yahamagariwe kuba umuyoboke w'idini gakondo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yihakanye-ubukiristo-ashyingiranwa-n-umupfumu-wahaga-imbaraga-abapasiteri

  • Gicumbi: Umuforomo arashinjwa kurangarana umurwayi yagiye gutereta – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo hazindutse havugwa amakuru y’umugore wabyaye umwana upfuye, bivugwa ko umuforomo wari kumwitaho atabonetse kuko yari yararanye n’umukobwa.

    Bivugwa ko ubwo uyu mubyeyi yari yaje kuri icyo Kigo Nderabuzima yaje kubyara, yakomeje gutaka aribwa n’inda ariko uyu wagombaga kumwitaho muri iryo joro akaba yari yajyanye n’umukobwa wari waje kurwaza undi murwayi mu cyumba bakikingirana kugeza ubwo batabazwaga ntibabyiteho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yameje aya makuru asaba abakozi bose kujya bita ku kazi cyane cyane igihe hari ibyashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

    Yagize ati “Ubu uyu mugore yatashye, umuforomo ukurikiranweho uburangare amaze kujya mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Rutare ngo bikurikiranwe. Ku bakozi tugomba kunoza serivisi ku muntu uje atugana kandi gukurikiranira hafi ibyo dukora n’igihe turimo kubikora cyane ibyashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga, ku muryango wabuze umuntu wo twifatanije nabo mu kubura uwo mujyambere, kandi tubizeza ko ubutabera buzakora akazi kabwo neza hagakurikizwa amategeko ahagaragaye amakosa agahanwa.”

    Kuri ubu umubyeyi wagize ibyago yasezerewe kwa muganga yatashye mu gihe umuforomo ushinjwa uburangare we yatawe muri yombi.

    Ibiro by’Akarere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru

    source : https://ift.tt/3CyYlYR

  • Ishimwe ry’abahawe amasomo na EF agatuma bahinduka abanyamwuga mu bukerarugendo – #rwanda #RwOT

    Abarangije aya masomo bangana na 221, bakaba bari bamaze amezi 12 bigishwa Icyongereza ndetse n’ibijyanye no kwakira ba mukerarugendo n’ibindi bitandukanye byo muri iki gice. Kugeza ubu, EF ifite abanyeshuri 4,900 muri gahunda yo kwiga Icyongereza. Abandi 1,600 bakaba bazatangira amasomo mu minsi iri imbere.

    Ni amahugurwa yatanzwe n’ikigo gisanzwe gitanga amasomo ku isi yose, EF Education First ku bufatanye n’Umuryango MasterCard Foundation n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

    Aya masomo yatanzwe hibanzwe ku bukerarugendo kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bishyize imbere iki gice kandi bufite na byinshi bukimariye mu bijyanye no kwinjiza amadevise.

    Ibi bigaragira bigaragarira mu mibare y’amadevise bwinjiza n’imirimo butanga. Urugero, mu 2019, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni zirenga 500$, zivuye kuri miliyoni 300$ mu 2014. Muri icyo gihe kandi imirimo bwatanze yavuye ku bihumbi 89 igera ku 164.000.

    Umuyobozi wa EF mu Rwanda, Ruzibiza Oriane, yabwiye IGIHE ko hatanzwe aya mahugurwa kugira ngo hazamurwe ubunyamwuga bw’abakora mu gice cy’ubukerarugendo.

    Yagize ati “Aya masomo yatanzwe kugira ngo abantu bari mu bukerarugendo no kwakira abantu babashe kuzamurirwa urwego, haba ku rurimi rw’Icyongereza nka kimwe mu bice nyamukuru kibugize ndetse n’ubumenyi mu bijyanye n’itumanaho n’ibijyanye no kwakira abantu mu gice barimo.”

    “Kugira ngo bamenye uburyo bavugana n’abantu ndetse n’uko bakira ba mukerarugendo baza babagana, bahawe kandi ubumenyi ku byiza biri mu Rwanda ku buryo uwamugana yamenya aho amutembereza kandi akabasha kumuyobora neza.”

    Yakomeje avuga ko bahugura buri wese ufite aho ahurira n’ubukerarugendo kugira ngo bazabashe gutanga ishusho nziza ku Rwanda, mu barusuye bahura nabo.

    Yagize ati “Buri muntu wese uhura na mukerarugendo kuva yinjiye mu gihugu kugeza atashye aya mahugurwa aramureba. Dukorana n’abo ku kibuga cy’indege, abakozi ba RwandAir, abanyamahoteli, abakora ahantu nyaburanga n’abandi bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo bagahugurwa kugira ngo bazatange ishusho nziza ku gihugu cyacu.”

    Ruzibiza yakomeje asaba abasoje aya masomo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe kugira ngo bateze imbere umwuga wabo n’ubukerarugendo muri rusange.

    Ku ruhande rw’abahawe aya masomo bemeze ko mbere yo guhabwa aya masomo hari byinshi batari bazi mu bukerarugendo, ubu bumenyi bungutse buzabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

    Liza Fabrice wikorera ku giti cye mu gutembereza ba mukerarugendo, yavuze ko mbere yo guhabwa aya masomo Icyongereza cye cyari gike ndetse hari byinshi atari asobanukiwe mu kazi ke.

    Yagize ati “Nize byinshi mu Cyongereza by’umwihariko mu kazi kanjye k’ubukerarugendo, mbere si nari nzi uburyo navugana n’abakerarugendo mpuzamahanga kuko benshi bakoresha uru rurimi.”

    “Ubu rero nize byinshi uburyo nabasha kuganiriza abangana, kubasha kwandika email, gutumiza ibintu bitandukanye muri make nize byinshi bizamfasha.”

    Yakomeje ashimira abamuhaye aya mahugurwa avuga ko ibyo bamwigishije atazabisinzirana ahubwo bizamufasha ku isoko ry’umurimo ariho.

    Yagize ati “Ndashimira cyane RDB, Mastercard Foundation na EF kuko buri muntu wese asigaye ambaza aho nigiye Icyongereza n’abo twari tuziranye mbere bambwira ko hari icyazamutse ku bumenyi bwanjye, ndashimira abampaye ubu bumenyi buzamfasha mu kazi ka buri munsi.”

    Umukozi wa Kigali Marriott Hotel, Kayitesi Donna yashimiye ya EF ku bumenyi bamwunguye kuko ubu abasha kumvikana na ba mukererarugendo baturutse impande n’impande.

    Yagize ati “Nize byinshi ko nabashije kumenya uko nazamura icyizere nigirira kuko mu kazi kacu bidusaba guhura n’abantu baturutse impande n’impande bavuga bitandukanye, nize rero uburyo nabasha kumvikana nabo.”

    “Ubu mbasha kumvikana na ba mukerarugendo, Ndashimira cyane buri muntu wese wateguye aya mahugurwa kuko buri wese uzahura natwe azabasha kubona ko dushoboye kwakira neza abantu ni ibintu byiza cyane kuri njye no kugihugu muri rusange.”

    Aya masomo atangwa mu mezi 12 buri munyeshuri akigira kuri gahunda ye (byibuze amasaha abiri n’igice mu cyumweru), akaba atangirwa ubuntu. Uwifuza kuzahugurwa yasura uru rubuga akabona amakuru arambuye https://www.ef.com/rwanda

    Umuyobozi wa EF mu Rwanda, Ruzibiza Oriane, yavuze ko hatanzwe aya mahugurwa kugira ngo hazamurwe ubunyamwuga bw’abakora mu gice cy’ubukerarugendo

    Abarangije amasomo ya EF bemeza ko yabongerereye ubunyamwuga mu bukerarugendo

    Abarangije amasomo ya EF bemeza ko yabongerereye ubunyamwuga mu bukerarugendo

    source : https://ift.tt/3tXO5Xc

  • Umunyamakuru Sam Karenzi yaba agiye gusimbura… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 15 Nzeri 2021, ni bwo Sam Karenzi yandikiye ubuyobozi bukuru bwa Radio/TV 10 ibaruwa yegura ku mirimo yari ashinzwe, nk'umuyobozi wa Radio na televiziyo.

    Nyuma y'iyi baruwa, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru, hasakaye amakuru avuga ko uyu munyamakuru na bagenzi be bakora ikiganiro Urukiko rw'imikino gitambuka kuri Radio10, ko bagiye kwimurira iki kiganiro kuri Fine FM.

    Ibi bikaba byaratewe n'impinduka zakozwe n'ubuyobozi bwa Radio10, bwahinduriye imirimo n'ibiganiro, abanyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko, aho Karenzi yagizwe umuyobozi wa Radio na Televiziyo, abandi barimo Taif ana Axel bagahindurirwa ibiganiro, byanatumye Horaho Axel asezera.

    Gusa amakuru InyaRwanda.com yamenye ni uko Sam Karenzi ariwe uzaba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, asimbuye Uwayezu Regis weguye.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.Com, Sam Karenzi yemeye ko yamaze gusezera kuri Radio/TV10 ariko avuga ko ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA na we atabizi. Yagize ati:

    Ni byo koko namaze gusezera kuri Radio/TV10, nanditse ibaruwa ku itariki ya 15 Nzeri, gusa ndacyari umukozi w'iki gitangazamakuru kugeza tariki ya 30 z'uku kwezi nk'uko biri mu masezerano. Ntabwo ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA mbizi, nanjye ndabyumva gutyo, ibizakurikiraho muzabimenya ninsoza amasezerano yanjye hano kuko ubu ndacyari umukozi w'iki kigo.

    Nyuma y'ubwegure bw'uwari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis, ntabwo iri Shyirahamwe riratangaza umusimbura we, bivugwa cyane ko azaba Sam Karenzi umaze igihe kirekire mu mwuga w'itangazamakuru, akaba yarakoze kuri Radio Salus na Radio10.

    Biravugwa ko Sam Karenzi agiye kuba umunyamabanga wa FERWAFA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109736/umunyamakuru-sam-karenzi-yaba-agiye-gusimbura-uwayezu-regis-muri-ferwafa-109736.html

  • Guverinoma y'u Rwanda ikoze igikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi cyo gufungura utubari #rwanda #RwOT

    Amezi yari abaye hafi 18 ikitwa utubari twahuriragamo abatari bake mu Rwanda dufunzwe ku mugaragaro kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19. Kuri uyu wa 21 Nzeri  2021, inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida  Kagame Paul, yanzuye ko utubari tugiye gufungurwa ariko byose bikazakorwa mu byiciro.

    Ni ubwo hari hashize iki gihe cyose byitwa ko utubari dufunze, tudakora, nta wavuga ko muri rusange tutakoze kuko henshi twakoraga byitwa ko dufunze. Hari benshi mu bafute utubari bagiye bafatwa bagacibwa amande ndetse n'abadufatiwemo bagahanwa ariko bwacya kuko abanywi ba byeri kuyirara cyangwa ukamara kabiri utagasomye bigora ukumva umuntu ngo yafatiwe mukabari cyangwa se bamuvudukanye.

    Igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro utubari, nta washidikanya ko cyari gitegerejwe na benshi kuko ni hamwe mu hatanga kwisanzura n'ibyishimo ndetse hahuza abanywa byeri n'abanywa imitobe. Uko bizakorwa kose, benshi mu bahoraga banywa cyangwa bajya mu tubari babundabunda cyangwa se bikanga kuhafatirwa bararuhutse.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/guverinoma-yu-rwanda-ikoze-igikorwa-cyari-kimaze-igihe-gitegerejwe-na-benshi-cyo-gufungura-utubari/

  • Utubari twemerewe gufungura mu byiciro nyuma y'umwaka urenga dufunze #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, yayoboye Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru ifata ingamba nshya mu gukomeza gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 ndetse ishyiraho imishinga y'amategeko mishya.

    Iyi nama y'Abaminisitiri yateranye uyu munsi, yoroheje zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana na COVID-19 zirimo gukomorera utubari twafunzwe muri Werurwe 2020 ndetse n'amasaha ntarengwa y'ingendo yashyizwe saa tanu mu turere tumwe n'umujyi wa Kigali.

    Utubari dufunguwe nyuma y'amezi 18 twari tumaze dufunzwe ndetse iki cyemezo nicyo kimaze igihe ikirekire kidahinduka, mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Ingamba zizakomeza gukurikizwa:

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tanu z'ljoro (11:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) mu Mujyi wa Kigali. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Yine z'Ijoro (10:00 PM).

    b. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM) ahandi hose mu Glihugu. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z'ijoro (8:00 PM).

    lcyakora mu Turere twa Gicumbl , Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandl, ingendo zirabujljwe guhera saa Mbiri z'Ijoro (8:00 PM} kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Moya z'Ijoro (7:00 PM).

    c. lbiro by'lnzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    d. lbikorwa by'lnzego z'abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by'abakozi bose abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    e. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w'abitabira inama ntugomba kurenga 50% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y'uko inama iterana.

    f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 75% by'umubare w'abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n'uko abagenzi bahana intera.

    g. Moto n'amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n'amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y'isuku buri gihe.

    h. Restaurants zizakomeza kwakira abakiliya ariko ntizirenze 50% by'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Restaurants zakira abakiliya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 75% by'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    i. Utubari tuzafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi hamwe na RDB.

    j. Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, igomba kwitabirwa n'abantu batarenze 30% by'ubushobozi bw'izo nsengero bwo kwakira abantu.

    k. Abagenzi base binjira n'abasohoka mu gihugu bakoresheje lkibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy'amasaha 72 mbere y'uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y'lnzego z'Ubuzirna yo kwirinda COVID-19.

    I. lbikorwa by'ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

    m. Ibikorwa bya siporo y'umuntu ku giti cye n'izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

    n. lbigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

    o. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 30 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

    p. lmihango y'ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y'Ubuyobozi bwa Leta n'irikorewe mu nsengero biremewe. lbirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n'abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw'lnzego z'lbanze. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y'ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'lgihugu.

    q. lbirori byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (designated/approved venues), harimo no mu ihema, ntibigomba kurenza 50% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y'ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza).

    r. lbindi birori n'amakoraniro rusange (ibitaramo by'abahanzi, iserukiramuco/ festival, imurikabikorwa n'ibindi) bizakomeza kwitabirwa n'abantu bakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha nk'uko bikubiye mu Mabwiriza yatanzwe na RDB.

    s. Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'lnganda.

    Hemejwe imishinga y'amategeko yo gukuraho:

    Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside
    Komisiyo y'igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge
    Komisiyo y'igihugu y'Itorero
    Itegeko rishyiraho ikigega cya leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG)




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/utubari-twemerewe-gufungura-mu-byiciro-nyuma-y-umwaka-urenga-dufunze

  • MU MAFOTO: Uko umuhango wo kwambika impeta Mi… – #rwanda #RwOT

    Ricca Kabahenda, umukobwa uri mu beza u Rwanda rufite, uri no mu bagize amahirwe yo kwinjira muri Nyampinga w’u Rwanda akabasha kwegukana ikamba,  yambitswe impeta y'icyizere ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, mu muhango wabereye muri Park Inn iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, ibi bikaba byabaye nyuma y’amezi 10 yari ashize hatangajwe 'bwa mbere' inkuru y'urukundo rw'aba bombi.

    Ariko hashize igihe Bayingana na Kabahenda batangije urugendo rw'urukundo.

    Kubona uwo ukunda nawe akagukunda ni uguhirwa. Nyampinga w’Umurage n’Umuco, Ricca Michaella Kabahenda yambitswe impeta na Bayingana Dennis

    Urukundo rwa Ricca na Dennis rwari rumaze iminsi ruvugwa mu itangazamakuru

    Dennis yamaze kwambika impeta Ricca amusoma ku kiganza amushima 

    Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo Ricca yambikwaga impeta maze ahobera uwo yihebeye amushima kumukunda

    Ricca Michaella Kabahenda afite ikamba rya Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda 2019 Mu 2019, Kabahenda yatorewe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Global

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109737/mu-mafoto-uko-umuhango-wo-kwambika-impeta-miss-ricca-michaella-wagenze-109737.html

  • Canal+ yasinyanye amasezerano na Airtel azafa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, ku cyicaro cya Canal+ Rwanda giherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, habereye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya Canal+ na Airtel, mu rwego rwo korohereza abakiriya kugura ifatabuguzi ry'amashusho ya Canal+ bifashishije Airtel Money, batavuye aho bari cyangwa ngo bafate ingendo.

    Impande zombi zivuga ko ubu buryo buzafasha abafatabuguzi muri iki gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Coronavirus.

    Muri uyu muhango, Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yagaragaje ko yishimiye cyane amasezerano basinyanye na Canal+ kuko azafasha abakiriya ku mpande zombi kunogerwa na serivisi zihuse kandi zinoze.

    Yagize ati: 'Twishimiye kubatangariza amasezerano twagiranye, duhaye ikaze abakiliya ba Canal+ baryoherwe na serivise zacu, ni serivisi ije yunganira izo dutanga twifashishije Airtel Money'.

    Aya masezerano yasinywe mu gihe iki kigo cy'itumanaho cyatangiye ubukangurambaga, aho gishishikariza abakiriya babo 'kohereza amafaranga ku buntu', aho buri mukiriya ufite simukadi ya Airtel ndetse unafite Airtel Money abasha koherereza amafaranga mugenzi we nta kiguzi bimusabye.

    Emmanuel Hamez yabwiye Itangazamakuru ko kugura ifatabuguzi rya Canal+ wifashishije Airtel nta kiguzi bisaba, ahubwo ari ubuntu, anaboneraho umwanya wo gushishikariza abanyarwanda gukoresha Airtel.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bishimiye kugirana amasezerano na Airtel Rwanda kuko bizorohereza abafatabuguzi bakenera serivisi zabo mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Yagize ati 'Ni ibyishimo kuri twe kuba abakiliya bacu bagiye gutangira kugura ifatabuguzi bifashishije Airtel money, ntekereza ko bizaba ari byiza kuba babasha kwigurira ifatabuguzi mu buryo buboroheye, budahenze kandi bitabasabye kuva mu rugo'.

    Uwifuza kugura ifatabuguzi rya Canal+ yifashishije Airtel Money, asabwa kwandika *500*4*3*2*4*1# ubundi akongeraho nimero ya decoder hanyuma akishyura umubare w'amafaranga ujyanye n'ifatabuguzi yifuza.

    Canal+ yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Airtel

    Ubu buryo buzorohereza abafatabuguzi kubona serivisi za Canal+ mu buryo bworoshye kandi buhendutse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109734/canal-yasinyanye-amasezerano-na-airtel-azafasha-abafatabuguzi-kubona-serivisi-biboroheye-109734.html

  • Inshuti Nyazo! Byinshi ku ndirimbo Jay Polly… – #rwanda #RwOT

    Inshuti Nyazo ni indirimbo imaze imyaka itatu irenga kuko yasohotse kuwa 21 Mata 2019, ndetse yanakunzwe n'abatari bake bitewe n'ubutumwa umuhanzi Jay Polly aba agarukaho bwo yabayemo muri gereza, ndetse akagaruka no kubo yitaga inshuti ze ariko akaza kubona ko yibeshyaga.

    Muri iyi ndirimbo kandi nk'uko yayise inshuti nyazo, hari aho agaruka ku muvandimwe we Moris ndetse n'ubwo bitavuzwe cyane, iyi ndirimbo isoza avuga ko ari ubutumwa yageneye abana be b'abakobwa babiri Chloe na Cristal ndetse anabaha umukoro wo kuzayumva kuko iturutse kwa papa wabo.

    Iyi ndirimbo igitero cya mbere cyayo kigira kiti'' Tuzi neza ko iyi si turiho yamyeho ko akenshi abadakenga batayirambyeho ko abanambye ku kubana batayitinzeho kuko kuyibaho ari intambara zihoraho mu bigeragezo akenshi biduturukaho tukarema udukundi twa ba nyamwigendaho,

    Tubuzanya amahoro imyiryane ihoraho tuti tuzabaho ari uko bamwe bavuyeho, muri izo ntambara abenshi dushyize imbere njyewe ni gatozi umuntu ni uko abayeho, duhorana stress duterwa no kwihugiraho tuti ejo nzaba he, nzanywa iki, nzambara iki ariko umuremyi wa byose si cyo adushakaho adusaba kenshi kwita ku mategeko ye mubanze mukunde bagenzi banyu nk'uko mwikunda kuko ataboneka ahubwo uboneka ari kimwe nkawe.''

    Jay Polly yasabye abana be kuzumva indirimbo 'Inshuti Nyazo'

    Inyikirizo y'iyi ndirimbo uyu muraperi na bwo agaruka ku bantu benshi babanye, ariko babonye agarutse ngo abonane nabo agira ati'' Nabanye na Benshi sinari kumwe nabo, babonye nagarutse ngo mbonane nabo sindi mayibobo am a classic man ibi byose kubigeraho bisaba inshuti nyazo. baketse ko nzaherayo ubabwire ko ishene yacitse ubu mpanganye nabo'.

    Muri iyi ndirimbo iri kurangira uyu muraperi agaruka ku bana be Chloe na Cristal ababwira ko abakunda cyane, ndetse akabasaba kumva neza iyi ndirimbo ndetse akababwira ko ari papa wabo ubibabwiye agira ati: 'Ni iyanyu Chloe na Cristal bakobwa banjye ndabakunda kandi ndabafite ibyiza mumenye ibi ngibi ni papa wanyu.''

    Indirimbo 'Inshuti Nyazo' kandi ku munota wa kabiri n'amasegonda makumyabiri n'umunani Jay Polly agaruka ku muvandimwe we Moris muri iyi ndirimbo, akamwita umuvandimwe we ndetse akongeraho ko byamuvuye mu mutima.

    Jay Polly mu ndirimbo Inshuti Nyazo agaruka ku bana be babiri

    Inkuru y'urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 02 Nzeri.

    Urupfu rwe rwateje benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda, ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika, binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye. Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33.

    Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo, ariko anakora umuziki ku giti cye kimwe na bagenzi be, yamamaye mu bihangano bitandukanye. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014 n'ibindi bitandukanye.

    Abana ba Jay Polly Chloe na Cristal

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO JAY POLLY YASIGIYE ABANA BE NK’UMURAGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109731/inshuti-nyazo-byinshi-ku-ndirimbo-jay-polly-yasigiye-abana-be-nkumurage-video-109731.html