Category: Uncategorized

  • Miliyari 8 zishyuwe ba Rwiyemezamirimo batarangije kubaka Stade ya Nyagatare #rwanda #RwOT

    Abadepite bagize Komisiyo y'Abadepite ishinzwe imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC), ntibanyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe n'Akarere ka Nyagatare ku iyubakwa rya Stade y'aka Karere (izwi nka Gorogota) yashowemo agera kuri miliyari umunani, ba Rwiyemezamirimo bakishyurwa batararangije imirimo.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta ya 2019/2020, igaragaza ko Akarere ka Nyagatare kahawe miliyari umunani z'amafaranga y'U Rwanda yo kubaka stade ya Nyagatare, iyo mirimo ntirangizwe kuko hatigeze hakorwa inzira z'amazi, ba Rwiyemezamirimo bakishyurwa batarayirangije.

    Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo bya leta, PAC, Muhakwa Valens yavuze ko bitamutunguye kuko aka Karere buri mwaka muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, iki kibazo cy'imirimo ya stade itarasojwe gihora kigaruka, avuga ko ari imikoreshereze mibi y'umutungo wa Leta.

    Ati 'Iki kibazo cya Stade muzakirangiza mute ko gihora kigaruka? Uko biri kose Kimaze kumenyerwa.'

    Mu gusubiza Akarere ka Nyagatare kavuze ko ikibazo cyabayemo imirimo yarangijwe bakibagirwa gukora inzira amazi anyuramo,Umuyobozi w'aka karere ka Nyagatare Mushabe David Claudian abisabira imbabazi.

    Abadepite bagize iyi komisiyo bavuze ko ibisobanuro aka Karere katanze batanyuzwe na byo basaba bagasaba kugaragaza ingamba bafite mu gukemura iki kibazo.

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe Abaturage LODA madame Claudine Nyinawagaga, yavuze ko nubwo hagaragaye imicungire mibi y'amafaranga ya Leta bitavuze ko ba Rwiyemezamirimo bose bagiye bishyurwa batigeze barangiza imirimo yabo.

    Nyinawagaga ati 'Ariko byibuze aha ngaha nabahamiriza ko nta mafaranga y'umurengera aba yishyuwe Rwiyemezamirimo kandi  atakoze neza imirimo ifitiye abaturage akamaro.'

    Mu bindi bibazo byagaragajwe muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ,harimo umuhanda wakozwe Kagitumba-Byimana ushorwamo agera kuri miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda, ariko ntiwarangizwa kuko urimo ibinogo, ba Rwiyemezamirimo bagahabwa amafaranga batarasoje imirimo yo kuwubaka.

    Iyi raporo ikomeza igaragaza ko hari miliyoni 36 z'amafaranga y'u Rwanda zasinywe n'abakozi badakora mu Karere.

    Akarere ka Nyagatare kubahirije inama z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ku kigero cya 60%.

    AGAHOZO Amiella

    The post Miliyari 8 zishyuwe ba Rwiyemezamirimo batarangije kubaka Stade ya Nyagatare appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/21/miliyari-8-zishyuwe-ba-rwiyemezamirimo-batarangije-kubaka-stade-ya-nyagatare/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=miliyari-8-zishyuwe-ba-rwiyemezamirimo-batarangije-kubaka-stade-ya-nyagatare

  • Gicumbi : Umuganga aravugwaho kurangazwa n’indaya bararanye kwa muganga bikaviramo uruhinja gupfa #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 aho umugore wari uri kwitabwaho n’uriya muganga, yibarukaga umwana upfuye.

    Mukarugira Speciose wari arwaje Mukantambara Theonille w’imyaka 30 wari utwite, atangaza ko babuze Umuganga waraye izamu witwa Mutuyimana Ismail ngo abafashe umubyeyi abashe kubyara neza.

    Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, gitangaza ko uriya muganga yabuze biturutse ku kuba yararanye n’indaya y’umurwaza baraye binezeza mu buriri bigatuma uriya muganga yibagirwa umubyeyi yagombaga kwitaho.

    Ubwo ariya makuru yamenyekanaga, Iyakaremye Jean Paul usanzwe Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima gisanzwe gikorwaho n’uriya muganga, yihutiye kujya kumureba asanga ko Muganga ari kumwe n’iyo ndaya mu cyumba kigenewe Abaganga baraye izamu.

    Yagize ati 'Twagiye kureba dusanga arahari (umukobwa wararanye n’Umuganga), umukozi tugirana inyandiko, bukeye tubimenyesha Abayobozi badukurikiye.'

    Nanone kandi ngo uriya muganga uvugwaho imyitwarire idahwitse yemeye ikosa ndetse yandika ibaruwa yo gusaba imbabazi.

    Hari n’amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’uUbugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri rwaramukiye kuri kiriya Kigo Nderabuzima kugira ngo bakurikirana iki kibazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Gicumbi-Umuganga-aravugwaho-kurangazwa-n-indaya-bararanye-kwa-muganga-bikaviramo-uruhinja-gupfa

  • Kora ibyo ushoboye mbere yo kwitabaza abandi – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ubwo yaganiraga n
    Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’urubyiruko

    Perezida Kagame ati “Ku rubyiruko ruri hano, mbere yo gusaba umuntu uwo ari we wese ngo agufashe, banza urebe niba wabanje gukora ibiri mu bushobozi bwawe byose. Usabe ubufasha nyuma y’uko wabanje kugerageza”.

    Ibyo umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yasobanuraga igituma Guverinoma y’u Rwanda idahwema gushora imari mu burezi kugira ngo urubyiruko rwige, ndetse n’icyo igihugu gitegereje kuri urwo rubyiruko mu gihe kizaza.

    Yagize ati “Iyo uvuze ahazaza, uba uvuga abagomba kuhubaka n’abazahaba. Ahazaza h’igihugu hagomba gutegurwa n’urubyiruko. Buri muyobozi akora ibintu mu buryo butandukanye. Mu Rwanda, tugerageza gushora imari mu rubyiruko, guteza imbere ikoranabuhanga no gushiraho ibigo bihuza abaturage”.

    Ati “Jya ubanza wiyiteho mbere na mbere, ukomeze ukore ibyiza washobora byose. Mu gihe abandi barimo guhabwa inkingo, twe turimo gukoresha ubundi buryo mu kurwanya icyorezo cya Covid-19. Mwirinde ubwanyu, murinde n’abo muri kumwe”.

    Perezida Kagame yabivuze ari mu kiganiro n’abanyeshuri ba Kaminuza bagera kuri 600, ikiganiro cyiswe ‘Pathway’ cyayobowe na Fred Swaniker, washinze ‘African Leadership Group’ na ‘TheRoomGlobal’.

    Inama Perezida Kagame yahaye urwo rubyiruko, zari zirimo ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, ubufatanye, gukunda igihugu, ubunyangamugayo, ubworoherane n’ibindi .

    Yatanze urugero ko mu gihe bari bamaze kubohora igihugu, igice kinini cy’abaturage bari bafite ibibazo bikomeye, ku buryo ngo byabagoye kubona aho bahera bubaka igihugu.

    Yagize ati “Tugera hano, igice kinini cy’abaturage bacu bari mu gahinda gakomeye barasenyutse. Twahuye n’ikibazo cyo kubona aho duhera. Nta gitabo cyari gihari twari gusoma ngo dukuremo ibisubizo. Ubwo rero byadusabaga gutekereza cyane”.

    Akomeza agira ati “Umwaka wa 1994 urangiye, igice kinini cy’abaturage bari bapfuye, abandi bahunze. Muri ibyo byose uba ugomba gutekereza cyane. Uba usabwa gutekereza cyane birenze ibisanzwe”.

    Perezida Kagame agira inama urwo rubyiruko ku bijyane no gukora cyane ndetse no gutekereza cyane, yavuze ko hari byinshi bigikenewe gukorwa muri Afurika. Ariko “bizadufasha mu gihe abantu bazaba bajyana mu buryo bufite gahunda”.

    Yibukije ko Afurika ari igice cy’isi, kandi ko hari ibyo Afurika ikeneye kwigira ku bindi bice by’isi kugira ngo ishobore gutera imbere.

    Itangazamakuru ritubaka

    Asubiza ibibazo bitandukanye yabajijwe muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yasabye urwo rubyiruko gukora ibintu bikwiye kandi mu nzira ziboneye, n’ubwo haba hari izindi ngufu zitubaka ndetse n’itangazamakuru ritubaka, kuko ryabayeho guhera cyera.

    Yagize ati “Hari byinshi umuntu yakora. Mujye mukora ibikwiriye mu nzira ziboneye. Itangamakuru ritubaka, cyane cyane iryo mu Burengerazuba bw’isi, ntabwo ari rishya. Riri hano guhera mu 1994. Nta kintu kinini narikoraho”.

    Ati “Numva ubwo ari bwo buryo bashaka kubonamo ibintu. Nibwira ko bashobora kuba baturebera mu ndorerwamo zabo ubwabo. Mugomba kubireba mukanabisesengura. Ni yo mpamvu twibanda ku byo dukora mu Rwanda”.

    Muri icyo kiganiro cyayobowe na Fred Swaniker wabazaga ibibazo mu buryo bwiswe “fire walk or rapid fire”, akaba ari nawe washinze ‘African Leadership Group’, byakozwe mu buryo bushimishije bwihuta.

    Fred Swaniker yabwiye Perezida Kagame ko ikiganiro gikurikiyeho gikorwa mu buryo bwa ‘rapid fire’ (fire walk), mu kumusubiza Perezida Kagame yamusubije aseka, avuga ko ikiganiro gikozwe muri ubwo buryo yagiherukaga mu myaka 30 ishize.

    Muri icyo kiganiro, Swaniker yasabye Perezida Kagame ko azajya asubiza ikibazo mu magambo arindwi (7) cyangwa se atageraho .

    Swaniker: Vuga ikintu kimwe abantu batazi kuri wowe?

    Kagame: Ikintu cyose kuri njye kirazwi.

    Swaniker: Mu magambo atatu (3) vuga ku kuba uri Perezida.

    Kagame: Amahirwe yo gukorera abaturage.

    Swaniker: Uzuza iyi ntururo mu magambo arindwi cyangwa atageraho na none, u Rwanda ni ………….?

    Kagame: ……. Ni iwanyu.

    Swaniker: Ni iki wigiye ku kuba Sekuru w’umwana?

    Kagame: Imyaka.

    Swaniker: Vuga ikintu kimwe utabaho utagifite?

    Kagame: Amakuru.

    Swaniker: Ukiri umwana muto wifuzaga iki?

    Kagame: Umupilote, nashakaga gutwara indege.

    Swaniker: Iyo utekereza ugeza he?

    Kagame: Hose.

    Swaniker: Arsenal cyangwa PSG?

    Kagame: Zombi.

    Swaniker: Uburezi cyangwa ubuyobozi?

    Kagame: impande zimbi z’igiceri kimwe.

    Swaniker: Ni iki kigutera kumwenyura?

    Kagame: Umuryango.

    Swaniker: Umukinnyi mwiza wa basketball w’ibihe byose?

    Kagame: Steph Curry.

    Swaniker: Ni ayahe magambo atatu Madame Kagame yakoresha agusobanura?

    Kagame: Ibyiza ni uko wamubaza.

    Swaniker: Ikibazo cya nyuma, ntiwifate mu magambo, ni iki wabwira umuntu wese witabiriye ibi biganiro uyu munsi?

    Kagame: Rubyiruko, mufite amahirwe, nimuyafate muyakoreshe.

    source : https://ift.tt/39tD3ze

  • IGP Munyuza yibukije abapolisi ko ikinyabupfura n’ubwitange ari inkingi y’umutekano – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ubwo yasozaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ine yahabwaga abapolisi 99 ku bijyanye n’imikoranire myiza n’abaturage mu kwicungira umutekano.

    Ni amahugurwa yaberaga ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi mu turere,abayobozi b’amashami muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abayobozi ba Polisi muri za sitasiyo za Polisi.

    Aya mahugurwa yibanze ku bintu bitandukanye bijyanye no kubungabunga umutekano. Harimo ikinyabupfura,ubunyamwuga, indangagaciro nyarwanda, gukumira ibyaha, kurwanya iterabwoba, gukorana n’abaturage hibandwa ku cyizere, uburyo bw’imiyoborere n’ibindi bitandukanye.

    IGP Munyuza yavuze ko ikinyabupfura n’imyitwarire myiza bigomba kuranga abapolisi ndetse bigatuma abaturage babagirira icyizere, kugira ngo bagere ku ntego imwe yo kugira igihugu gitekanye.

    Yagize ati” U Rwanda rurimo kwihuta mu iterambere mu bice bitandukanye harimo n’imibereho myiza y’abaturage. Polisi y’u Rwanda umunsi ku munsi igomba gushyira imbaraga mu mikorere myiza hibandwa ku guhangana n‘ibibazo by’umutekano bigenda bizana n’iterambere.”

    Yakomeje agaragariza abitabiriye amahugurwa ko nk’abayobozi mu bapolisi bagomba buri gihe gutekereza uko barushaho gukora neza, kuzamura imibereho yabo ndetse n’imikorere myiza y’urwego rwa Polisi y’u Rwanda.

    Yavuze ko aya mahugurwa yari ingenzi, abasaba ko ubumenyi bayaherewemo bugomba kuzabafasha mu kazi kabo.

    Yabasabye kwirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite ahubwo bakita ku nyungu rusange bazamura imibereho myiza y’abaturage mu ngeri zitandukanye zirimo umutekano n’iterambere.

    Yagize ati” Umutekano n’iterambere birajyana kandi kubigeraho bisaba kwitanga, gukora cyane, kurangwa n’indangagaciro,imyumvire myiza ndetse no gushyira imbere imibereho n’inyungu za rubanda.”

    IGP Munyuza yakomeje asaba abapolisi guhora barangwa n’imitekerereze myiza bagafatikanya n’abaturage mu kwicungira umutekano bakumira ibyaha bitaraba.

    Yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gutegura amahugurwa nk’aya mu rwego rwo gukomeza kubaka ubunyamwuga n’ubumenyi mu bapolisi.

    IGP Munyuza yavuze ko ikinyabupfura n’imyitwarire myiza bigomba kuranga abapolisi ndetse bigatuma abaturage babagirira icyizere bigatuma bagera ku ntego imwe yo kugira igihugu gitekanye

    source : https://ift.tt/2XyJdvB

  • Ahantu ku isi hatangaje cyane||izuba rimara iminsi 70 ritararenga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umunsi ugizwe n'amasaha 24 ,ariko hari ahantu ku isi twafata nkahadasanzwe hamara iminsi myinshi hakiri ku manwa izuba ritarenga ngo bwire.

    Muri iyi nkuru twabahitiyemo uduce dutandatu kw'isi izuba rimara iminsi 70 ritarenga.

    1.Nunavut, Canada

    Nunavut iherereye kuri dogere ebyiri hejuru y'uruziga rwa Arctic ni mu majyaruguru y'iburengerazuba bw'igihugu cya Canada, aho muri aka gace hamara amezi agera kuri abiri haka izuba ridasanzwe naho mu gihe cy'imbeho hakaba hamara Iminsi 30 y'umwijima gusa.

    2.Norvege

    Igihugu cya Norvege giherereye mu ruziga Rwa Arctique abantu benshi bakunze kukita Igihugu cy'izuba ryo mu Gicuku kubera ko muri icyo gihugu guhera muri Gicurasi kugeza mu mpera za Nyakanga izuba riba ritararenga na rimwe.

    Ibi bivuze ko mu minsi igera kuri 76, izuba rirenze I Svalbard, muri Norvege, izuba riba rirashe kuva ku ya 10 Mata kugeza 23 Kanama.

    Muri aka gace k'amajyaruguru y'Uburayi, uramutse uhateguriye urugendo nukugenda witeguye ko iminsi yose uzaharara ushobora kuba igihe kinini nta Joro uzahabona.

    3.Barrow, Alaska

    Muri Leta ya Alaska mu mujyi wa Barrow guhera mu mpera za Gicurasi kugera muri mpera za Nyakanga izuba ntirijya rirenga, igitarangaje ni uko mu ntangiriro z'ugushyingo muri uwo mujyi haba harangwa n'umwijima umara iminsi 30.

    Bivuze ko igihe cy'ibukonje cyose bakiramara mu mwijima ukomeye cyane kandi hakaba hazwiho kugira imisozi miremire irangwaho urubura rwinshi bituma ba mukerarugendo bahasura kenshi mu mpeshyi.

    4.Iceland

    Iceland nicyo kirwa kinini mu Burayi nyuma y'Ubwongereza, kandi kizwiho kuba ari igihugu kitagira imibu.

    Mu gihe cy'impeshyi ntushobora kubona umwijima guhera mu kwezi kwa Kamena aho izuba ritajya rirenga na gato, ku muntu wese wifuza kureba izuba rya Saa sita z'ijoro bigusaba ko usura uduce twa Akureyri n'ikirwa cya Grismey nibwo uhita ubibona neza.

    5.Suede

    Muri Suede kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera Kanama muri icyo gihugu izuba rirenga saa sita z'ijoro rikanongera kurasa saa ine za mu gitondo. Ibi babigereranya n'ubwirakabiri kuko iryo hindagurika rishobora kumara amezi atandatu kugera ku mwaka.

    6.Finlande

    Igihugu cya Finlande kizwiho kugira ibiyaga n'ibirwa byinshi bituma kiba cyiza. Iki gihugu mu mpeshyi gishobora kumara iminsi 73 izuba ritararenga aho rimara icyo gihe cyose ryaka, mu gihe cy'ubukonje nabwo kikamara indi minsi nkiyo kitabona urumuri cyangwa imirasire y'izuba.

    Nicyo gituma muri icyo gihugu abantu baho baryama igihe gito cyane mu gihe cy'ubukonje kuko abenshi baba bibereye mu mikino yo ku rubura aho usanga abakerarugendo ari benshi kubera ibyo bihe.

    Source : https://yegob.rw/ahantu-ku-isi-hatangaje-cyaneizuba-rimara-iminsi-70-ritararenga/

  • Manace Mutatu wari utegerejwe n'abakunzi ba Rayon Sports yagarutse mu myitozo #rwanda #RwOT

    Umukongomani Manace Mutatu Mbeddy ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports,yagarutse mu myitozo nyuma y'aho atatangiranye na bagenzi be bari bamaze iminsi bakora.

    Ku gicamunsi cy'uyu wa mbere nibwo uyu musore ukina aca mu mpande ajya imbere yafatanyije n'abandi imyiteguro y'umwaka w'imikino 2021-2022.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports iteganya gucakirana na Musanze FC mu mukino wa gicuti wo gupima urwego amakipe yombi agezeho mbere y'uko umwaka w'imikino utangira nyirizina tariki ya 16 Ukwakira 2021.

    Manace yatangiranye imyitozo ingufu nubwo hari amakuru yavugaga ko adashaka kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports.

    Undi usigaye unategerejwe n'abafana ba Rayon Sports ni Muhire Kevin 'Rooney' utaranageze ku kibuga kuri uyu wa mbere.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manace-mutatu-wari-utegerejwe-n-abakunzi-ba-rayon-sports-yagarutse-mu-myitozo

  • Impunzi z’Abarundi zahaye ikaze iz’Abanye-Congo zabasanze i Mahama – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Saba z’amanywa yo kuri uyu wa 20 Nzeri 2021, ni bwo imodoka 12 zari zizanjye izo mpunzi zasesekaye i Mahama. Zari impunzi 538 zigize imiryango 119, zisanga izindi 2.393 zigize miryango 520 zahimuriwe muri Gicurasi 2021.

    Bamwe mu Barundi baba mu Nkambi ya Mahama kuva mu 2015 batangaje ko bishimiye guturana na bagenzi babo b’Abanye-Congo cyane ko bahuje ikibazo.

    Ndacyayisaba Eric yagize ati “Abanye-Congo ni abaturanyi, ni ababanyi n’i Burundi duhana imbibi kandi ni abantu beza cyane n’abaje mbere tubana nabo ntitwigeze tugirana ikibazo.”

    Mukanyonga Denyse yagize ati “Tubahaye ikaze! Nibaze tubane nta Kibazo. Tumaze igihe tubana n’abahageze mbere barimo n’abavuye mu Nkambi ya Kigeme [mu Ugushyingo 2020] nta kibazo twagiranye,tubanye neza cyane.”

    Aba Barundi n’Abanye-Congo bamaze igihe i Mahama babwiye IGIHE ko hari ibikorwa remezo bihagije birimo imihanda, amasoko, amashuri n’amavuriro ku buryo imibereho yaho ntacyo bayinenga.

    Sefuku Thomas wahageze muri Gicurasi yagize ati “Aha ni heza hari amazu akomeye nta manegeka ahari. Haranarambuye nta misozi ihari. Amavuriro arahari bita no ku barwayi, ntawe urwara ngo yicwe n’inzara.”

    Bamaze impungenge impunzi zikiri i Gihembe zikeka ko nizihagera imibereho yazo izahinduka ikaba mibi, bazibwira ko nta kihabuze kuko n’imikorere yo hanze y’inkambi ibafasha kubona amafaranga ishoboka.

    Zimwe mu mpunzi zinenga ibyo gushyirwa mu byiciro

    Impunzi ziri i Mahama zabwiye IGIHE ko zishyirwa mu byiciro bitatu iyo zigiye guhabwa ubufasha zigenerwa buri kwezi. Abari mu cya mbere bahabwa 7.600 Frw buri kwezi, abari mu cya Kabiri bagahabwa 3.500 Frw mu gihe abo mu cya gatatu nta na make bahabwa.

    Ibyo barabinenga ngo kuko bose bakeneye ubufasha ndetse ko haba hari n’abafite ibibazo bingana ariko ugasanga umwe ashyizwe mu cya mbere undi agashyirwa mu cya gatatu.

    Bavuga ko byahawe bose bajya bayikenuza bya hato na hato kuko haba igihe no kubona isabuni byabaye ingume.

    Umwe yagize ati “Usibye ibyiciro byonyine nta kindi kibazo twigeze duhurira nacyo mu Rwanda. […] Kumva ko twakwicwa n’inzara kandi turi mu Rwanda rw’amahoro, ruteye imbere nk’uko tubibona, ntibidushimisha.”

    Umuyobozi w’iyo Nkambi, Vuganeza André yasobanuye ko ibyo byiciro bigenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), hashingiwe ku ko umuntu ababaye.

    Ati “Nk’uw’imyaka 25 udafite uburwayi cyangwa ikindi kibazo gikomeye aba ashobora kwishakishiriza.”

    “Ikindi kandi uretse ayo mafaranga badahabwa bose, ntawe udahabwa imyambaro, Gaz, Mituweli, inzu, cyangwa ngo umwana we abure uko yiga.”

    Kugeza ku wa 31 Kanama 2021 i Mahama habarurwaga impunzi 45.938 zigize imiryango 13.478. Hafite ubushobozi bwo gucumbikira izigera ku 65.000.

    Ni mu gihe mu Rwanda hose habarurwaga impunzi 126.392 zaturutse mu bihugu 19. Zigizwe na 51% b’abagore n’abagabo bangana na 49%. Zitujwe mu nkambi eshehatu zirimo iya Gihembe, Kigeme, Kiziba, Mahama, Mugombwa na Nyabiheke.

    Hari izindi eshanu z’agateganyo zirimo iya Gashora, Gatore, Kijote, Nyanza na Nyarushishi.

    Sefuku Thomas wahageze muri Gicurasi yashimye imiterere n’imibereho yaho

    Ubwo impunzi z’abanye-Congo zageraga mu nkambi ya Mahama

    Kugeza ku wa 31 Kanama 2021 i Mahama habarurwaga impunzi 45 938 zigize imiryango 13 478 hakaba hafite ubushobozi bwo gucumbikira abagera ku 65 000

    source : https://ift.tt/2XCVUWB

  • Nyamirambo: Abantu 14 bafatiwe mu isabukuru y’amavuko barenze ku ngamba zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa kumi n’imwe zo kuri uyu wa Mbere nibwo uru rubyiruko rwafatiwe mu rugo rumwe, bari mu isabukuru y’amavuko y’umwe muri rwo kandi bitemewe muri iki gihe igihugu cyiri mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

    Amakuru avuga ko abaturage aribo bihamagariye ubuyobozi babubwira ko hari abasore n’inkumi bari mu birori kandi bitemewe.

    Uwayo Karim yagize ati “Abantu baha hafi nibo bahamagaye ubuyobozi kubera ko mu Biryogo ntibagikunda amanyanga.”

    Abafashwe bahise bajyanwa muri Stade i Nyamirambo kugirwa inama no gucibwa amande yo kuba barenze ku mabwiriza.

    Abafashwe bahise bajyanwa kwigishwa no gucibwa amande kubwo kurenga mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    source : https://ift.tt/2VYSwUZ

  • RwandAir yasubukuye ingendo zigana mu Buhinde – #rwanda #RwOT

    RwandAir yari yarahagaritse ingendo zijya mu Buhinde muri Kamena, ubwo icyo gihugu cyari cyibasiwe n’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 ku rwego rukomeye.

    Iki kigo kirasubukura gikora ingendo ebyiri, zirimo urukorwa kuwa Mbere mu gihe urundi ruba kuwa Gatanu.

    Mu rwego rwo gukomeza kwaguka, RwandAir yari iherutse gutangaza ko izatangira ingendo zijya mu Mujyi wa Goma na Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe ibikorwa byo gusubukura ingendo mu bihugu zari zarahagaritswemo nabyo bikomeje.


    source : https://ift.tt/3lNIEGs

  • BNR yatanze umuburo ku bigo bitanga serivise z’ubwishingizi bitabyemerewe – #rwanda #RwOT

    BNR yatangaje ko hari ikigo cyitwa Horebu Micro Insurance Plc kiri mu bigo bibeshya ko bitanga izi serivise z’ubwishingizi, isaba abantu kuyirinda, bagakorana n’ibigo byizewe birimo banki, ibigo by’ubwishingizi, inzu z’ivunjisha n’ibindi bigo bifite uburenganzira bwo gutanga serivise.

    Mu itangazo iyi banki yashyize hanze, rivuga ko “BNR ifashe umwanya wo kuburira abantu bakorana n’ibigo bidafite uburenganzira bwo gutanga serivise z’ubwishingizi; kimwe muri ibyo bigo kikaba Horebu Micro Insurance Plc. Iki kigo nta burenganzira gifite [bwo gutanga serivise kivuga ko gitanga], bityo ku bantu bakorana nacyo, bazirengera ingaruka zabyo.”

    Mu nshingano za Banki Nkuru y’Igihugu, harimo kugenzura imikorere y’ibigo bitanga serivise z’imari n’ubwishingizi, kugira ngo harebwe ko byubahirije amategeko, ndetse bidashobora kwihisha mu mutaka wa serivise bitanga, bikaba byakora ibikorwa birimo ubujura n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku gihugu.

    BNR yatanze umuburo ku bigo bitanga serivise z’ubwishingizi zitemewe

    source : https://ift.tt/39pxfa4