Category: Uncategorized

  • Urubyiruko rwasabwe kuba ku isonga mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ni ubusabe rwahawe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’Amahoro, mu biganiro byahuje urubyiruko 200 ruturutse hirya no hino mu gihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’abafite aho bahuriye n’amahoro.

    Mu biganiro nyunguranabitekerezo byatangiwe muri uyu muhango hagaragajwe ko Covid-19 yabangamiye amahoro ndetse n’abantu babaho bahangayitse.

    Urubyiruko rwagaragaje ko rwahuye n’ibibazo bitandukanye biturutse kuri iki cyorezo by’umwihariko ikijyanye n’ubukene ndetse no kudindira kw’inzozi zabo biturutse ku kubura akazi ndetse no kudindira mu mashuri.

    Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Mahoro Eric, yavuze ko hari ibibazo bitandukanye urubyiruko rwahuye nabyo mu gihe cya Covid-19.

    Yagize ati “Hari ibibazo binyuranye urubyiruko rwagiye runyuramo nk’ibura ry’umurimo no gutakaza uburyo bwari busanzwe bw’imibereho n’ibibazo byo mu mutwe, biri mu byagiye bikunda kugaruka bishingiye ku ngaruka z’icyorezo.”

    Yakomeje asaba urubyiruko gufatanyiriza hamwe n’abandi mu guhangana n’ingaruka zatewe na Covid-19 no gukora ibishoboka byose ntihagire usigara muri uru rugamba.

    Yagize ati “Uyu munsi ubutumwa ni ugufatanya kugira ngo duhangane na za ngaruka z’icyorezo, twiyubaka nka sosiyete muri rusange cyane cyane urubyiruko.”

    “Na none tureba uko twakubaka Isi idaheza, ni ukuvuga abakuze, urubyiruko, abafite ubumuga abantu bose bari mu byiciro by’ubuzima ntitubibagirwe mu kwiyuka n’ubwo tutarava mu cyorezo ariko ntihagire usigara.”

    Depite Imaniriho Clarisse yasabye urubyiruko kwigira ku ngaruka za Covid-19, rukiyungura ubumenyi buzarufasha guhangana na zo hibandwa ku kwizigama nk’imwe mu nkingi yabageza ku iterambere rirambye.

    Yagize ati “Covid-19 idusigire ikintu cyo kwizigamira, ntitukajye turya ngo tumaririze, niba ufite igihumbi rya 500, amafaranga aragwira kandi gutangira umushinga ntibisaba menshi ushobora gutangira akantu gaciritse kandi kakavamo ikintu kigari.”

    Yakomeje abwira urubyiruko ko Leta iticaye ubusa ahubwo iri gukora ibishoboka byose ngo urubyiruko rukomeze gutera imbere, dore ko hashyizweho ikigega cyo kuzahura ibikorwa by’urubyiruko byangijwe na Covid-19.

    Yagize ati “Ntitwicaye, tuzajya dukoresha imbaraga zacu zose kugira ngo imbogamizi urubyiruko rufite zibonerwe ibisubizo. Namwe hari uruhare rwanyuM hari inshingano buri wese afite ngo twongere dusubire mu buzima busanzwe.”

    Ku ruhande rw’urubyiruko rwavuze ko rwahuye n’ibibazo bitandukanye ariko bagiye gushyira imbaraga mu kurwana n’ingaruka za Covid-19.
    Iradukunda Providence wo mu Karere ka Burera yasabye urubyiruko kwirengagiza ibibazo bakishakira inzira.

    Yagize ati “Ikibazo urubyiruko rufite ni amikoro, nta mafaranga rufite. Usanga no mu bintu batubwira kujyamo bidusaba umwanya kandi duhugiye mu gushaka ibidutunga ya mishanga ntituyijyemo.”

    Yakomeje ati “Intore yishakira inzira! Nubwo hari ikibazo cy’amikoro ariko hari n’amahirwe menshi hari ayo dufite twakoreshwa, nk’amarushanwa ategurwa twayajyamo kandi natwe ubwacu twakifatanya tugakora ikintu gituma tuzamura ubukungu bwacu.”

    Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro wizihizwa buri tariki ya 21 Nzeri, uyu mwaka ukaba wizihijwe harebwa uruhare rw’urubyiruko mu guhangana n’ingaruka za Covid-19.

    Depite Imaniriho Clarisse yasabye urubyiruko kwizigama nka kimwe mu bizarufasha gutera imbere

    img469779|center>

    Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro rusabwa guhangana n’ingaruka za Covid-19

    Urubyiruko rwabwiwe ko Leta iticaye iri kubashakira icyaruteza imbere ariko umusanzu warwo ukenewe

    Urubyiruko rwasabwe kuba ku isonga mu guhangana n’ingaruka za Covid-19

    source : https://ift.tt/3nUVRjv

  • FARG, CNLG, NURC na Komisiyo y’Itorero byakuweho – #rwanda #RwOT

    Umwanzuro wo gukuraho izi Komisiyo n’iki Kigega wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Itangazo rikubiyemo ibi byemezo rivuga ko “Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’itegeko rivanaho Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside.”

    Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside rwari Urwego rw’Igihugu rwigenga ruhuza gahunda zose zigamije gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo no guhangana n’ingaruka zayo mu gihugu no hanze.

    Iyi Komisiyo yari yarashyizweho n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo yaryo ya 179.

    Iri tangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rivuga kandi ko hemejwe “Umushinga w’Itegeko rivanaho Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Umushinga w’itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.”

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yari yarashyizweho n’Itegeko n° 03/99 ryo ku wa 12 Werurwe 1999, yateganywaga kandi n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 mu ngingo yaryo ya 178 nk’uko ryavuguruwe muri 2015.

    Zimwe mu nshingano iyi Komisiyo yari ifite harimo, gutegura no guhuza gahunda y’ibikorwa by’Igihugu bigamije ubumwe n’ubwiyunge, gushyiraho no guteza imbere uburyo bwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, gutanga inama no gukangurira Abanyarwanda ibyerekeye ubumwe n’ubwiyunge.

    Uretse izi Komisiyo ibi byemezo binavuga ko “Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y’igihe gito hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ikomatanya inshingano z’izi Komisiyo n’iza FARG.

    Muri iyi nama kandi hemerejwemo iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena intego, inshingano n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu iyobowe na Dr Bizimana Jean Damascène wahoze ayobora CNLG.

    FARG yashinzwe mu mwaka wa 1998, kugira ngo ifashe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kwiyubaka nyuma y’ibibazo bitaboroheye bari bavuyemo.

    Kuva yajyaho yari imaze kwishyurira ishuri abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107 mu mashuri yisumbuye batanzweho miliyari 84 Frw, mu gihe abagera ku bihumbi 39 ari bo bamaze kurangiza amashuri makuru na za kaminuza bishyuriwe miliyari hafi 90 Frw.

    Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu (NIC) yo yari yarashyizweho n’Itegeko n°41/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo, risohoka mu Igazeti ya Leta n° 29 yo ku wa 22 Nyakanga 2013.

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Nzeri 2021 yakuyeho FARG, CNLG, NURC na Komisiyo y’Itorero

    source : https://ift.tt/3nUVPbn

  • Kayonza: Guverineri Gasana yakirijwe ibibazo birimo iby’ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ibi bibazo yabigejejweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, ubwo yitabiraga inteko z’abaturage mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

    Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda, tariki ya 14 Werurwe 2020, inteko z’abaturage zahise zisubikwa zongera gufungurwa mu cyumweru gishize.

    Ibi byatumye bimwe mu bibazo by’abaturage byiyongera cyane bitewe nuko aho byakemurirwaga hari hatakiboneka. Abo mu Murenge wa Murama ubwo babonaga Guverineri Gasana Emmanuel bamugejejeho ibibazo bitandukanye byiganjemo ibibazo by’ubutaka, abasenyewe n’ibiza batabonye amabati, abagiranye amakimbirane mu miryango ndetse n’ibishingiye ku guhabwa ibyiciro by’ubudehe bidahuye n’ubushobozi bwabo.

    Musengimana Console utuye mu Mudugudu wa Kinyinya yavuze ko bababujije guhinga bababwira ko hari umushinga ugiye kuza kubaterera ibiti mu mirima yabo, agaragaza ko igihe cy’ihinga kiri kubasiga utaraza ndetse nta n’igikorwa na kimwe kirakorwa asaba ubuyobozi kubavuganira.

    Undi muturage watanze ikibazo ni Manirafasha Emmanuel, yavuze ko we n’abandi baturage baturanye bafite ikibazo cy’ubutaka bwabo bwose bwabaruwe nk’ubwo guturamo nyamara hari uburi mu gice cyagenewe guhinga.

    Yasabye ubuyobozi kubafasha ubwo butaka bugashyirwa mu gice cy’ubuhinzi ngo kuko ari bunini basabwa kubusorera amafaranga menshi batapfa kubona.

    Guverineri Gasana yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye haboneka ibibazo byinshi harimo n’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse inteko z’abaturage kuko aho bahuriraga n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagakemura bimwe mu bibazo babaga bafite.

    Yakomeje asaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage bakarushaho kubegera no kubaba hafi muri iki gihe inteko z’abaturage zongeye gufungurwa.

    Ati “Turabasaba gutanga serivisi ku bayikeneye, kwegera abaturage, gukemura ibibazo byabo byakurura amakimbirane n’inzangano n’amacakubiri, ni ikintu twahisemo twese kugira ngo umuturage abe ku isonga mu kumukemurira ibibazo bye.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yafashe umwanzuro wo gufungura inteko z’abaturage nyuma yaho icyorezo cya COVID-19 gitangiye kugabanuka ndetse Abanyarwanda benshi bakaba bari gukingirwa iki cyorezo.

    Guverineri Gasana Emmanuel yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwita ku bibazo by’abaturage

    Abaturage baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye

    source : https://ift.tt/2Zmt5y3

  • Dr Bihira wari ugiye kuzuza ukwezi afunzwe yarekuwe atanze ingwate #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe iki cyemezo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 cyo kurekura by’agateganyo Dr Bihira Canisius ukekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya.

    Dr Bihira usanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu akaba anakunze kubisesengura, yari yatawe muri yombi tariki 25 Kanama 2021 akekwaho ibikorwa bigize kiri cyaha yakoze yifashishije ikigo cy’imari kitwa AFADE Ltd (African Agency for Development and Environmental Project) yashinze.

    Byavugwaga ko Dr Bihira yahamagariye abantu kugura imigabane muri kiriya kigo kugira ngo bagere ku bukire kuko kizatanga inyungu ihanitse kandi vuba.

    Gusa ngo abantu benshi bayobotse ibyo yabizezaga ndetse ngo batanze agera kuri Miliyoni 16 Frw ariko ko inyungu bizejwe batayibonye ndetse ko bageze n’aho basaba gusubizwa imisanzu yabo ariko ntibayihabwa.

    Me Munyentwari Jean Maurice, uri mu banyamategeko bunganira Dr Bihira yatangaje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umukiliya wabo hagendewe ku kuba uregwa yaburana ari hanze ari ihame.

    Ikindi kandi ngo urukiko rwashingiye ku buryo baburanye bagaragaza ko iriya nzobere mu by’ubukungu ari inyangamugayo idashobora gutoroka ubutabera.

    Nanone kandi Dr Bihira uregwa icyaha kibarwamo agera kuri miliyoni 16 Frw, ngo yanatanze ingwate iruta agaciro k’ibyo akekwaho.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategets ako Dr Bihira arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze, rwanemeje ko azajya yitaba Ubushinjacyaha rimwe mu cyumweri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dr-Bihira-wari-ugiye-kuzuza-ukwezi-afunzwe-yarekuwe-atanze-ingwate

  • Abantu 6 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 254 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje urupfu rw'abantu 6 barimo umugore 1 n'abagabo 5 , bagejeje umubare w'abamaze kwamburwa ubuzima n'icyorezo cya COVID-19 ku 1,221.

    Kuri uyu wa Kabiri, habonetse abarwayi bashya 264 ba COVID19 mu Rwanda , bakaba bangana n'ibipimo 10,186 byafashwe mu masaha 24.

    Abashya bakingiwe uyu munsi ni 57,66.Abari mu bitaro ni 5 mu gihe abasezerewe nabo ari 5.

    Abaturage basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-6-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-254-barayandura

  • Ibigo birimo FARG,itorero ry'igihugu na CNLG byakuweho #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri Tariki ya 21 Nzeri 2021,yafashe yemeje imishinga y'amategeko atandukanye avanaho ibigo bya leta birimo Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, ikigega FARG, Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge na komisiyo y'Igihugu y'Itorero.

    Ibi bigo bikuweho nyuma yuko Inama y'Abaminisitiri iheruka guterana iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu izaba ikora inshingano zisanzwe zikorwa nibyo bigo

    Ingingo ya 5 yafatiwemo umwanzuro wo gukuraho ibi bigo igira iti: Inama y'abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira.

    Umushingwa wo gukuraho:

    Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside
    Komisiyo y'igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge
    Komisiyo y'igihugu y'Itorero
    Itegeko rishyiraho ikigega cya leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibigo-birimo-farg-itorero-ry-igihugu-na-cnlg-byakuweho

  • Umugore arashinjwa gusambanya abagabo barenga 200 abizeza akazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wari umuyobozi wa Banki muri Zambia witwa Mutale Winifridah yirukanwe mu kazi nyuma yo kumenya ko yasambanyije abagabo barenga 200 abizeza kubaha akazi.

    Mutale Winifridah, ubusambanyi ni umuco yakoze igihe kinini aza kuvumburwa muri 2019 ibintu bimaze gufata indi ntera, yizezaga akazi abagabo ariko babanje kuryamana, rimwe na rimwe akajya abaha inguzanyo abandi bantu batabona byoroshye ariko we uwo baryamanye akajya ashyiramo inyoroshyo yo kubona inguzanyo n'ubwo yaba atujuje ibisabwa.

    Ubuyobozi bwa Banki ya Zanaco muri Zambiya nyuma yo kuvumbura Mutale Winifridah wari umuyobizi mukuru muri Banki, bwahagaritse uyu mugore. Amakuru ya Kenydaily news nk'uko icyo gihe yabitangaje, inkomoko yo kuvumbura ko Mutale Winifridah asambanya abagabo bose bahawe akazi n'abagashaka , imbarutso ni abagabo bagera ku 10 bishyize hamwe barabyamagana kuko bijejwe akazi ntibakabona kandi barabanje kuryamana n'ugatanga Mutale Winifridah.Uyu mugore akaba yarahise yirukanwa ku kazi ke.

    Source : https://yegob.rw/umugore-arashinjwa-gusambanya-abagabo-barenga-200-abizeza-akazi/

  • Utubari twakomorewe nyuma y’amezi 18, isaha y… – #rwanda #RwOT

    Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020, utubari turi muri serivise zari zigifunze kuko serivise nyinshi zafunzwe mu kwirinda iki cyorezo zagiye zikomorerwa ariko utubari ni bwo bwa mbere dukomewe. Ni nyuma y’amezi 18, ni ukuvuga iminsi irenga 540 nta muturarwanda wari wemerewe kujya mu kabari.

    Ifungurwa ry’utubari nyuma y’iyo minsi yose, ni inkuru yasamiwe hejuru n’abakunzi b’agasembuye dore ko muri buri Nama y’Abaminisitiri, babaga bategerezanyije amatsiko kureba ko bafungurirwa utubari. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, yatumye benshi babyinira ku rukoma kubera ikomorerwa ry’utubari. Indi serivisi kuri ubu igifunze, ni imipaka ihuza igihugu n’ibihugu bituranyi.

    Umwanzuro w’ifungurwa ry’utubari mu Rwanda nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri, uragira uti “Utubari turafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe ubucuruzi hamwe na RDB”.

    Indi myanzuro yafashwe ni uko isaha yo kugera mu rugo yavuye kuri saa Yine igashyirwa saa Tanu z’ijoro ku baturage bo mu mujyi wa Kigali. Iyo ngingo iragira iti “Ingendo zirabujijwe guhera saa Tanu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu mujyi wa Kigali. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Yine z’ijoro. Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo ahandi hose mu gihugu. Ibikorwa byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z’ijoro”.

    Icyakora mu Turere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura Covid-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Moya z’ijoro.

    Ibikorwa bya Siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri bizakomeza gufungura mu byiciro. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

    Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 30 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50. 

    Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero biremewe. Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Ibirori byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori harimo no mu Ihema, ntibigomba kurenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 (Gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza).

    Ibindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, iserukiramuco/Fesitivali, imurikabikorwa n’ibindi) bizakomeza kwitabirwa n’abantu bakingiwe Covid-19 kandi babanje kwipimisha nk’uko bikubiye mu mabwiriza yatanzwe na RDB.

    Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

    Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.

    Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, zemerewe gutwara abatarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

    Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    Inama ziba imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’uko inama iterana.

    Abaturage bose bongeye kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo; Gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

    Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109742/utubari-twakomorewe-nyuma-yamezi-18-tuzafungurwa-mu-byiciro-isaha-yo-kugera-mu-rugo-yagizw-109742.html

  • Kuba afite ikibazo cy’amaguru ntabwo bimubuz… – #rwanda #RwOT

    Hari ubwo bavuga ko urukundo rugira ayarwo rimwe na rimwe umuntu ntabyemere! Iyi  nkuru tugiye kugarukaho iragaragaza ko urukundo  ari ikintu gikomeye Imana yaremye kandi rikaba n’itegeko rya mbere rikomeye riruta ayandi kubabyemera. Byagora benshi kwiyumvisha ukuntu umukobwa w’uburanga yakwimariramo umusore ufite ubumuga bwo kutagira amaguru yombi ariko byose birashoboka kubera Imana.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rukundo rwa Nzayisenga Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutagira amaguru na Muteteri Borah rwavugishije benshi barimo abo mu muryango we, ishuti zabo, abakurikirana imbuga nkoranyambaga, kugeza bakoze ubukwe ubu bakaba bamaze amezi 3 barushinze.

    Jado afite ubumuga bwo kutagira amaguru

    Ikiganiro bombi bagiranye na ISIMBI TV yabasuye cyakunzwe na benshi, ni nacyo tugiye kwifashisha maze tugaruke ku rukundo rwabo kugeza barushinze. Muri iki kiganiro Muteteri hari aho yavuze ukuntu umugabo we ufite ubumuga bwo kutagira amaguru, ari ikibasumba kandi amuha ibyishimo by'igisagirane. Yagize ati”Kuba anshimisha, kuba ankunda kuba afite ikibazo cy’amaguru ntabwo bimubuza kumpa umunezero nkeneye, ntabwo bimubuza kunshimisha mbese kuba hari ikibazo cyabaye cyo kuba yabura ingingo ariko afite ubushobozi afite urukundo, afite umutima mwiza”.

    Borah kugira ngo asome umukunzi we bimusaba kubanza gupfukama ngo bareshye 

    Yakomeje agira ati” Amaguru ntabwo ariyo muntu ahubwo umuntu ni umutima we , kandi kuba ari na muzima ndabishimira Imana kuba atekereza neza akantekerereza neza agatakereza ibimukwiriye, agatekereza ibinshimisha nicyo kintu cya mbere nabanje kuba namushimira”. 

    Muteteri kandi yavuze ko nawe ari ikinege akaba ari n’imfubyi! Ngo yarezwe na nyirakuru nyuma aza kwitaba imana mu 2019 atarabona umukwe we. Ngo yahoraga amwifuriza kuzagira urugo rwiza kandi Muteteri ngo yararubonye. 

    Yabajijwe uko byamugendekeye abwiye abo mu muryango ko afite fiyance [Jado] mu kubisubiza yagize ati” Rero njyewe nkimara kuba nakwerekena fiyanse, nkamwerekana nk’umuntu dufitanye gahunda yo kuba twabana ntabwo mu rugo babashije kuba babyakira neza nyine ngo bahite babyiyumvisha, ariko uko iminsi yagiye ihita nagiye mbibumvisha”. 

    Yakomeje avuga ko bageze igihe Jado bakamwemera nk’umukwe, ariko nyuma iki kibazo ngo cyo kutemera kwakira uyu mugabo cyaje kugera ku rungano rwe! Abisobanura yagize ati: 'Ku rungano byo byaje kuba ibindi bindi'.

    Bamaze amezi atatu bakoze ubukwe

    Jado yabajijwe uko yaje kurambagiza uyu mukobwa maze abisobanura muri ubu buryo ati: 'Ukuntu byagenze Borah bwa mbere twahuriye muri competition yari yabereye i Muhanga, icyo gihe nanjye narayitabiriye bashakaga abantu baririmba nanjye nyine njyenda nk’umuntu uririmba Gospel!”.

    Yararirimbye nyuma yaho ngo avuye ku rubyiniro abari kumwe na Borah nawe wari waje guhangana mu kubyina gakondo, baramubwira bati Imana izagufashe mbese bamwifuriza gutera imbere. Cyakora ngo Borah yageze aho ashaka kumubaza ibibazo bijyanye n’uko yavunitse arabimusobanurira nyuma yaho ngo Jado amwaka nimero arayitahana.

    Yageze aho ngo hashize nk’icyumweru ashaka kumuhamagara ngo agira ubwoba, ariko arihangana aramuhamagara baraganira bakajya bavugana kenshi hashira nk’amezi 5.

    Rimwe ngo baraganiye ageze aho aratinyuka amubaza niba afite umukunzi maze Borah amubwira ko amufite, nyamukobwa nawe aramubaza Jado we avuga ko ntawe afite. Kuva icyo gihe ngo bakomeje kujya baganira maze uyu mukobwa rimwe na rimwe akamuganiza ku mukunzi we akamubwira ibitagenda neza, Jado we akamukomeza akamubwira ko agomba gukunda Imana kuko ariyo byose, akirinda kumubwira ko amukunda  kuko yari yaramubwiye ko afite umukunzi.

    Kera kabaye ngo Borah yageze aho abwira Jado ko yatandukanye n'umukunzi we, maze Jado yicinya icyara atangira kubwira uyu mukobwa ko afite ikibazo kandi ashaka kukimuganiza, kuko yabonye ariwe wagiye umuba hafi.

    Ageze kuri iyi ngingo Borah yahise avuga aho bahuriye ku munsi nyiri zina ati”Twahuriye hano karama hari ahantu twari twicaye yaje yambaye insimbura ngingo afite n’imbago”.

    Banyuzwe n’urukundo rwabo

    Yakomeje agira ati” Nyuma yaje kunsaba urukundo turagenda turicara arambwira ngo arankunda, nabaye nyine nk’umuntu umeze nk'aho ijuru riguye ku muntu ariko ubwo uri kumva nyine n’amasaha yo kujya gusenga yarageze, ndamubwira nti ntacyo tuzabivugaho nyuma reka dutahe!”. Jado yakomereje aho yari ageze ati”Yanze kunsubiza ndatekereza ndavuga nti buriya yabipinze ibyo namubwiye, buriya yanze guhita ansubiriza mu maso yanjye kubera ukuntu yabonye meze [Afite ubumuga]”.

    Borah ngo ntabwo yahise yemerera Jado, cyakora hashize ukwezi nibwo yabyemeye nk'uko yabisobanuye. Ati” Hashize ukwezi nibwo byaje kunzamo mbona ko bikwiriye, nanjye ndamuhamagara nk'uko nanjye yampamagaye, nanjye rero ndamwemerera aho twari twicaye ambwira ngo arankunda niho nanjye namusubirije”.

    Jado yavuze ko Borah atari azi ko nta maguru afite wenda yakoze impanuka azakira kubera ko iteka yamubonaga yambaye insimbura ngingo,  ariko ngo yageze aho aratinyuka amubwira ko nta maguru afite kugira ngo urukundo yamwemereye rutazaba imfabusa amuvumbuye nyuma.  Yashimangiye ko Borah igihe yabaga yaje kumusura yahitaga yambara insimbura ngingo kugira uyu mukobwa atabona ko nta maguru afite. Igihe kimwe ngo Jado yafashe umwanzuro wo kumwiyereka, yamwanga akamwanga. Nabwo ngo bari bafitanye gahunda y'uko ari buze kumusura, maze arabanza yiragiza imana.  

    Aje Jado yakomeje asobanura uko byagenze ati”Babyara banjye baramwinjije bamuhereza karibu baramubwira bati ari muri salon, ati nonese ko ataje kundeba noneho? bati musange muri salon hari utuntu ari gukora, asanga ndiyicariye ambonye asa n'uwikanze [kubera ko nta nsimbura ngingo noneho yari yambaye] araza aranyitegereza mbona agize agahinda ararize!”.

    Borah aha yahise agira ati: 'Uko namubonaga ntabwo ariko namusanze,  nagize agahinda ndavuga nti se kuki ibi bintu utabimbwiye kare ukajya utuma tugenda n'amaguru ukamperekeza nkavuga nti reka mbe ndetse gufata moto?”.

    Yakomeje agira ati” Ukajya utuma nkuvuna ugenda nyine arambwira ati, oya iki nicyo gihe cyo kuba nabikwereka, ndamubwira ngo ntacyo Imana ijye idufasha tubasha kuba twabona insimburangingo tubashe kuba twazigura”.

    Yashimangiye ko uko yamubonaga mbere byahise bihinduka, cyakora avuga ko yumvise agize imbaraga yumva afite ubushobozi yamuha n’amafaranga ku buryo anabishoboye yagira icyo akora kugira ngo abashe kuba yagenda. Yanyuzwe no kuba yaramwiyeretse yumva yarushaho kongera ibyo yamukoreraga ntamuvune.

    Jado yakomeje avuga ko icyo gihe uyu mukunzi we yatashye agatangira gusubiza filime inyuma, yakwibuka ukuntu yarize n'uko byagenze byose, akibaza ko yamwanze. Yategereje isaha bajyaga bavuganiraho ntiyamuhamagara, atangira rwose gukeka  ko byarangiye cyakora saa 8:00 aramuhamagara baravugana amubwira ko ari muturimo [umukobwa] amusezeranya ko nadusoza aza kumuvugisha.

     Nyuma y'iminota 30 yaramuhamagaye maze baraganira bisanzwe, amubaza uko ameze nyuma yaho amuhishurira ko yabonye atinze kumuhamagara akagira ngo yamwanze kubera uko yamubonye. Nyamukobwa ngo yamubujije kwiyaturira ho ikibi maze kuva icyo gihe batangira gukundana bya nyabyo, ndetse yanaza kumusura akamufasha kumesa nk’abakundana. 

    Ibi ngo byatangiye guteza impaka muri rubanda, bamwe bakabwira Jado ko ashobora kuba yaramushukishije amafaranga. Abakobwa bagenzi ba Boran nabo ngo bamubwiraga ko yamukurikiyeho amafaranga, nawe akikura mw’isoni akababwira ko ayafite.

    Nyuma yaho ngo Borah yaje kubwira inshuti ze ko wa mukunzi we nta mafaranga afite, bakamuserereza gusa akabyihanganira.

    Jado yageze aho avuga uko baje gupanga ubukwe nta mafaranga bafite ati”Dutangira kujya kwiyerekana nari mfite ibihumbi 100, ndamubwira nti ngiye kugerageza nanjye nkore iyo bwabaga amanywa n’ijoro, nshake ibiraka bampereza ibiraka byo kujya gukora mu matuwarete  ndabikora, abampereza ibirika byo gukubura byanga byakunda ubukwe buzataha!'. Yakomeje avuga ko ibi yabyiyemeje kuko hari benshi bari baragiye bamuca intege bamubwira ko ntabukwe azakora, yiyemeza kwemeza abacantege ahereye ku nshuti ze zamubwiraga ko nibapanga ubukwe umukobwa azahita amuvaho!

    Jado yashimishijwe n'uko ubukwe bwaje gutaha ati” Ubukwe bwacu bwagenze neza na ba bantu baravuga bati ntabwo ari Jado. Twamaze kwiyerekana mu ma famiye ziradushyigikira tubigeza no kuba pasiteri Imana ituma butaha”.

    Mu gushimangira ko uyu mugore bamaranye amezi atatu babanye neza kandi yamubereye umugisha, Jado hari aho yagize ati”Ni marayika Imana yanzaniye kugira ngo aze ambe iruhande”.

    Jado kandi yakomoje ku bumuga afite n’uko bwaje ati” iki kibazo cy’ubumuga bw’ingingo byahereye ndi umwana muto mfite imyaka 7 mu 1997. Igisasu cyaje kunturikana kimaze kunturikana naguye muri koma. Cyanturikanye turi guhunguka, koma nayimazemo amezi abiri kuko nakangutse ariko bambwira ngo nari maze amezi abiri muri koma baranshyizemo ibyuma”. 

    Yakomeje avuga ko yakangutse ari i Cyangugu mu bitaro bya Gihundwe! Icyo gihe ngo akanguka, yisanze afite akaguru kamwe akandi kariho ibisebe umu Dr agakomeza kukavura ariko ajyeze aho abona hazazamo kanseri, afata umwanzuro w'uko nako agomba kugakuraho.

    Nyuma yaho ngo bamuhaye taransiferi bamuzana i Kigali mu bitaro bya CHK bamunyuza mu cyuma, basanga afite n’ikibazo cy’umugongo bituma bamushyiraho sima umubiri wose ayimarana ukwezi. Nyuma yaho mu 1998 nyina ngo yitabye Imana ari kubyara, nyuma yaho na murumuna we arapfa, nyuma y’umwaka umwe mu 1999 na Se yitaba Imana, asigarana na mushiki we gusa.

    Yakomeje avuga ko yahuye n’ikibazo kuko we byari bigoranye kubona famiye yamwitaho afite ubumuga, ariko kubw'amahirwe aza kubona umuryango umufasha. Cyakora ngo kubera ubuzima bubi yari abayemo, abantu bamunena, abandi bamugirira impuhwe, ngo yageze aho yanga Imana, akumva ko ariwe ibibazo byose byagwiriye.

    Hari aho yageze avuga ukuntu yagiye gusaba ishuri Kumuhima bakarimwima, ngo yajya arangaza abandi bana. Nyuma y'uko ibi bimubayeho, ngo yigiriye inama yo gucuruza ikarito agashyiraho itabi n’utubombo, kugira ngo ashakishe ubuzima.

    Ngo yaje kugira amahirwe ahura n’ababikira bamujyana i Gatagara atangira kwiga, ndetse atangira no kongera gukunda Imana kuko muri kiriya kigo cy’abafite ubumuga yari yajyanywemo, babatozaga gusenga no gukunda Imana. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109735/kuba-afite-ikibazo-cyamaguru-ntabwo-bimubuza-kumpa-umunezero-nkeneye-ubuhamya-bwa-muteteri-109735.html

  • Mu gahe gato indirimbo Lie ya Kizz Daniel w… – #rwanda #RwOT

    Kizz Daniel yashyize hanze indirimbo hanze ifite injyana biberanye yitwa 'Lie' mu kwezi kwa Kanama 2021, maze nyuma y'iminsi asa n'uwabuze yongera kugarurirwa icyizere abakunzi be bari hirya no hino ku isi.

    Mu gihe gito imaze ku mbuga zinyuranye mu buryo bw'amajwi yayikoreye n'amashusho mu bihe bya vuba, igaragaramo umukino w'inyoni ebyiri ziri mu rukundo bakaza gutandukana umugabo ariko agasigara yicuza ko atahaye ibyo yarakwiye umugore we.

    Yakibuka uko byagenze n'ibihe byiza bagiranye bikamushegesha, amashusho yayo akaba yarageze hanze kuwa 02 Nzeri 2021 nyamara imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.

    Kugeza ubu akaba ari mu mashusho akomeje guhererekanwa cyane muri Nigeria ku mbuga zinyuranye.

    Mu rwego rwo kwishimira umusaruro yagezeho, Kizz Daniel yashimye abakunzi b'umuziki we kumufasha kugeza indirimbo ye ku ntsinzi idasanzwe anemeza ko abafitiye uruhisho rw'indirimbo nshya #Afroclassic mu kwezi gutaha k'Ukwakira.

    Kizz yagize ati:'Murebe ibyo mwakoze hamwe n'indirimbo yanjye 'Lie' mu gihe cy'ukwezi kumwe yujujye abayumvise barenga Miliyoni 50, hatarimo kuyihererekanya amashusho yayo niyo ya mbere akunzwe mu byumweru 2 byonyine amaze kuri Youtube, ndabashimye cyane kandi bizahoraho na none mu kwezi gutaha #Lie #Afroclassic'

    Kizz Daniel ari mu byishimo byinshi nyuma yo kuzuza abantu barenga Miliyoni 50 bamaze kumva indirimbo ye nshya imaze ukwezi konyine mu buryo bw’amajwi n’ibyumweru bibiri mu buryo bw’amashusho


    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO LIE YA KIZZ DANIEL IKOMEJE KWIGARURIRA IMITIMA YA BENSHI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109738/mu-gahe-gato-indirimbo-lie-ya-kizz-daniel-wari-ukumbuwe-yujuje-miliyoni-50-zabayumvise-vid-109738.html