Category: Uncategorized

  • Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w'imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, nibwo hakinwe umunsi wa kabiri wo mu matsinda yo mu kiciro cya kabiri ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere, ni umunsi waranzwe no kurumba kw'ibitego ugereranyije n'umunsi wa mbere wakinwe mu mpera z'icyumweru gishize.

    Mu mikino umunani yakinwe guhera mu itsinda rya mbere ariryo rya A kugeza mu itsinda rya Kane rya D, kuri uyu wa kabiri hatsinzwe ibitego 15 mu gihe ku munsi wa mbere ho hari hatsinzwe ibitego 21.

    Mu mikino yari itegerejwe cyane harimo uwo mu itsinda rya mbere wahuje ikipe y'Intare FA ndetse na Interforce FC wabereye ku Kicukiro, umukino urangira ari ubusa ku busa.Ni umukino wari ukomeye cyane bitewe n'uburyo aya makipe aho ahanganye kubera ko amakipe yombi akorera imyitozo ku kibuga kimwe cya Kicukiro ndetse imwe akaba ari ikipe y'ingabo z'igihugu ndetse indi ikaba iya Polisi.

    Undi mukino ni uwo mu itsinda rya D, wahuje amakipe abiri asanzwe abarizwa mu ntara imwe y'i Burasizuba by'umwihariko uturere twegeranye duhana imbibi, Etoile de l'Est yo mu karere ka Ngoma ndetse na Kirehe FC yo mu karere ka Kirehe, ni umukino wabereye kuri sitade y'akarere ka Ngoma Etoile de l'Est itozwa na Banamwana Camarade yegukanye itsinzi y'igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Amini Muzerwa.

    Muri rusange iyi mikino irimo gukinwa yo mu Kiciro cya kabiri mu rwego rwo guhatanira gusimbura amakipe abiri ya AS Muhanga ndetse na Sunrise FC zamanutse mu kiciro cya kabiri, amakipe abiri azitwara neza akaba ariyo azakina ikiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2021-2022.

    Uko imikino yakinwe kuri uyu wa kabiri:
    𝐆𝐫𝐨𝐮𝐩 𝐀
    Intare FA 0-0 Interforce FC

    𝐆𝐫𝐨𝐮𝐩 𝐁
    Gicumbi FC 1-0 Rugende FC
    La jeunesse 1-2 Nyanza FC

    𝐆𝐫𝐨𝐮𝐩 𝐂
    Esperénce 1-2 Vision JN
    UR FC 2-1 United Stars

    𝐆𝐫𝐨𝐮𝐩 𝐃
    Etoile de L'est 1-0 Kirehe FC

    The post Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w'imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibitego-15-nibyo-byatsinzwe-ku-munsi-wa-kabiri-wimikino-yo-guhatanira-kuzamuka-mu-kiciro-cya-mbere-2021-2022-hasimburwa-as-muhanga-ndetse-na-sunrise-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibitego-15-nibyo-byatsinzwe-ku-munsi-wa-kabiri-wimikino-yo-guhatanira-kuzamuka-mu-kiciro-cya-mbere-2021-2022-hasimburwa-as-muhanga-ndetse-na-sunrise-fc

  • Hamenyekanye itariki y’ubukwe bwa Patient Biz… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 8 uyu mwaka ni bwo Gentille Uwera uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower), akaba ari ibirori byitabiriwe n’inshuti ze za hafi zirimo na mushiki wa Patient Bizimana witwa Umwiza Jeannine. Abakobwa bose bitabiriye ibi birori bari bambaye imyenda y’umweru, ibintu ubona biryoheye ijisho. Akandi gashya karanze ibi birori ni uko byabereye mu bwato i Miami – Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira bagiye kurushinga nyuma y’iminsi micye bimenyekanye ko bakundana dore ko urukundo rwabo babanje kurugira ibanga. Tariki ya 20 Kamena 2021 ni bwo baranzwe mu rusengero rwa Restoration Church Masoro muri ‘Couple’ 40 zo muri iri torero zifite ubukwe mu 2021, akaba ari nawo munsi hasohotse bwa mbere ifoto ya Patient ari kumwe n’umukunzi we Gentille. Uwo munsi ni bwo bwa mbere Patient Bzimana yavuze ku mukunzi we Uwera binyuze mu magambo y’imitoma yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    InyaRwanda.com ifite amakuru avuga ko Patient na Gentille basezeranye imbere y’amategeko muri Kamena 2019 mu muhango bagize ibanga, hakaba hasigaye gusa imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana. Ubukwe bw’aba bombi bwari buteganyijwe mu mpera za 2020 ndetse n’amatariki yabwo InyaRwanda.com yari yabashije kuyamenya, gusa bwaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa hafi ya byose ku Isi. Kuri ubu inkuru nziza ku bakunzi b’uyu muramyi ni uko ubukwe bugiye gutaha.

    Nyuma y’uko benshi bari bafite amatsiko y’ubukwe bwa Patient Bizimana n’umukunzi we Gentille Uwera, aho bibazaga igihe buzabera ndetse n’aho buzabera niba ari mu Rwanda cyangwa se muri Amerika aho Gentille ari kubarizwa akaba ari naho ibirori bye byo gusezera ubukumi byabereye, kuri ubu aya makuru yose yamaze kumenyekana. Tariki ya 19/12/2021 ni bwo aba bombi bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire zagiye hanze mu Ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira uyu wa Gatatu.

    Patient na Gentille bazarushinga kuwa 19 Ukuboza 2021

    Patient hamwe n’umukunzi we Gentille

    Gentille aherutse gukorerwa ibirori byo gusezera ubukumi

    Gentille hamwe na Jeannine mushiki wa Patient

    Gentille hamwe n’urungano rwe rwamukoreye ibirori byo kumwifuriza kuzagira urushako rwiza

    Patient yaciye agahigo ko gutumira mu Rwanda abahazi b’ibyamamare muri Gospel barimo na Sinach. Yamamaye mu ndirimbo ‘Menye neza’, ‘Ubwo buntu’ n’izindi

    Uwera, umukunzi wa Patient Bizimana

    Patient Bizimana hamwe n’umukunzi we Gentille

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109744/hamenyekanye-itariki-yubukwe-bwa-patient-bizimana-na-gentille-uwera-uherutse-gukorerwa-ibi-109744.html

  • Cristiano Ronaldo yahigitse Messi ayobora urutonde rw’abakinnyi 10 ba ruhago binjiza agatubutse #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Manchester United ukomoka muri Partugal, Cristiano Ronaldo ni we mukinnyi wa ruhago uzinjiza agatubutse muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-22 aho yahigitse Lionel Messi.

    Forbes Magazine yagaragaje ko kuva uyu mukinnyi yasubira muri Manchester United na Messi akajya muri PSG, Ronaldo azajya yinjiza agera kuri miliyoni 125 z’amadorali ku mwaka, ni mu gihe Messi ari miliyoni 110 z’amadorali.

    Aya mafaranga ya Cristiano Ronaldo harimo miliyoni 70$ z’umushahara ndetse na miliyoni 55$ zizava mu kwamamaza abafatanyabikorwa bakorana na we.

    Ku mwanya wa kabiri hari Lionel Messi uzinjiza miliyoni 110$ harimo miliyoni 75$ z’umushahara na miliyoni 35$ zizava mu kwamamariza abafatanyabikorwa be barimo n’uruganda rwa Budweiser rukora inzoga baheruka gusinyana amasezerano y’imyaka 3.

    Neymar Jr na we wa Paris Saint Germain ni we uza ku mwanya wa 3 mu bakinnyi ba ruhago bazinjiza agatubutse, aho azinjiza miliyoni 95$ harimo miliyoni 75$ z’umushahara na miliyoni 20$ zizava mu kwamamaza, aya mafaranga yo kwamamaza yakabaye yiyongera ariko yagabanutse kubera ko aherutse gusesa amasezerano na Nike kubera guhotera umukunzi wayo.

    Kylian Mbappe azinjiza miliyoni 43$ harimo 28 z’umushahara na 15 zizava mu kwamamaza. Mohammed Salah wa Liverpool ni we ukurikiraho na miliyoni 41$ harimo umushahara wa miliyoni 25$ no kwamamaza miliyoni 16$.

    Robert Lewandowski ukinira Bayern Munich azinjiza miliyoni 35$ harimo 27 z’umushahara n’umunani zo kwamamaza. Andreas Iniesta na we azinjiza miliyoni 35 harimo 31 z’umushahara na miliyoni 4$ zo kwamamaza.

    Paul Pogba umufaransa ukinira Man U, aza ku mwanya wa 8 aho azinjiza miliyoni 34$ harimo 27 z’umushahara na 7 zo kwamamaza. Gareth Bale azinjiza miliyoni 32$ harimo 26 z’umushahara n’esheshatu zo kwamamaza.

    Umukinnyi uza ku mwanya wa 10 ni Eden Hazard uzinjiza miliyoni 29$ harimo 26 z’umushahara na miliyoni 3 zo kwamamaza.

    Cristiano yahigitse Messi ubu ni we winjiza agatubutse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yahigitse-messi-ayobora-urutonde-rw-abakinnyi-10-ba-ruhago-binjiza-agatubutse

  • FARG, CNLG, NURC na Komisiyo y’Itorero byakuweho, inshingano zihabwa MINUBUMWE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Bizimana Jean Damascene wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y
    Dr. Bizimana Jean Damascene wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) aherutse kugirwa Minisitiri wa MINUBUMWE ifite mu nshingano ibyakorwaga na ziriya komisiyo n’inzego byakuweho

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame, ni yo yemeje imishinga y’amategeko avanaho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Komisiyo y’Igihugu y’Itorero. Iyi nama y’Abaminisiiri yemeje n’umushinga w’itegeko rikuraho itegeko rishyiraho ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.


    source : https://ift.tt/3hUJz75

  • Ibikundanye birajyana-Ngoma : Umukambwe w’imyaka 83 n’umugore we w’imyaka 79 bapfiriye umunsi umwe #rwanda #RwOT

    Uru rupfu rwabaye tariki 20 Nzeri 2021 mu Kagari ka Bugera mu Murenge wa Remera aho uriya musaza n’umukecuru babaga ku mukwe wabo, Umukambwe yapfuye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi za mu gitondo mu gihe umukecuru we yapfuye saa cyanda z’umugoroba.

    Nsanzuwera Michel uyobora Umurenge wa Remera wabereyemo ruriya rupfu, avuga ko ba nyakwigendera bazize izabukuru kuko bombi bari bashaje.

    Avuga ko amakuru yahawe n’umukwe wabo ari uko nta burwayi bugaragara bwabahitanye cyangwa se amarozi ahubwo ari ubusaza gusa.

    Agira ati “Si ndi muganga ariko bazize indwara z’ubusaza, umukecuru yari afite imyaka 79 naho umusaza afite 83. Gusa buriya wasanga hari indwara bari basanganywe ariko zitasuzumwe na muganga.'

    Hari n’abavugaga ko bashobora kuba bazize COVID-19 ariko uyu muyobozi arabihakana, ati 'Ni urupfu rusanzwe nta Covid-19, nta burozi, ni ibisanzwe gusa ni ukugendera umunsi umwe.”

    Umwuzukuru wabo utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko umukecuru yari asanganywe ubumuga bw’ukuguru kubera imvune, na ho umusaza yagiraga ikibazo cyo gususumira yari amaranye igihe kinini kuva akiri umugabo muto.

    Uyu mwuzukuru wabo avuga ko nubwo abuze Sekuru na Nyirakuru ariko atabura kubabara ariko “Byantangaje cyane ku buryo rwose ntakubwira ngo ndababaye ahubwo iyaba ari uku byahoraga, ibikundanye birajyana.'

    Agaruka ku rupfu rwabo, yagize ati 'Umusaza yapfuye saa kumi z’urukerera, umukecuru yatangiye gusengana n’abaje kudufata mu mugongo hashize akanya na we aba arapfuye.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ibikundanye-birajyana-Ngoma-Umukambwe-w-imyaka-83-n-umugore-we-w-imyaka-79-bapfiriye-umunsi-umwe

  • Afghanistan: Aba Taliban barasaba kugeza ijambo ku nteko rusange ya UN i New York #rwanda #RwOT

    Aba Taliban basabye kugeza ijambo ku bategetsi b'isi mu nteko rusange y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) muri iki cyumweru iteraniye i New York muri Amerika.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'uyu mutwe yatanze ubwo busabe mu ibaruwa yo ku wa mbere. Akanama ka ONU kazafata umwanzuro kuri ubu busabe.

    Aba Taliban banagennye umuvugizi wabo i Doha muri Qatar, witwa Suhail Shaheen, nk'ambasaderi wabo muri ONU.

    Uyu mutwe, wafashe ubutegetsi mu kwezi gushize, wavuze ko ambasaderi muri ONU wa leta bahiritse atagihagarariye Afghanistan.

    Ubusabe bwabo bwo kwitabira impaka zo ku rwego rwo hejuru zo muri ONU burimo kwigwaho n'akanama kagenzura ukuzuza ibisabwa, kagizwe n'ibihugu icyenda birimo Amerika, Ubushinwa n'Uburusiya, nkuko byavuzwe n'umuvugizi wa ONU.

    Ariko bishoboka ko abagize ako kanama batazaterana mbere yuko iyi nama ya ONU irangira ku wa mbere w'icyumweru gitaha. Kugeza icyo gihe, nkuko bikubiye mu matageko ya ONU, Ghulam Isaczai azakomeza kuba ambasaderi wa Afghanistan muri ONU.

    Yitezweho kugeza ijambo ku nteko rusange ya ONU ku munsi wa nyuma wayo ku itariki ya 27 y'uku kwezi kwa cyenda. Ariko aba Taliban bavuze ko iyo ambasade “itagihagarariye Afghanistan”.

    Banavuze ko ibihugu byinshi bitacyemera uwahoze ari Perezida Ashraf Ghani nk'umutegetsi wa Afghanistan.

    Bwana Ghani yavuye muri Afghanistan mu buryo bw'ikubagahu ubwo intagondwa z'aba Taliban zakatazaga zerekeza mu murwa mukuru Kabul, ku itariki ya 15 y'ukwezi kwa munani. Kuva icyo gihe yahawe ubuhungiro muri Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/afghanistan-aba-taliban-barasaba-kugeza-ijambo-ku-nteko-rusange-ya-un-i-new

  • Amazi ya Nyabarongo ashobora guhinduka urubogobogo – Ubushakashatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amazi ya Nyabarongo asa n
    Amazi ya Nyabarongo asa n’ikigina ariko ngo ashobora guhinduka urubogobogo

    Mu kiganiro Max Fernandez umaze imyaka isaga 20 akora ubushakashatsi ku gace u Rwanda rurimo, avuga ko akurikije inyigo zigaragazwa n’ubushakashatsi zakozwe ku mugezi wa Nyabarongo wihariye igice kinini cy’amazi ava mu gihugu, ushobora guhindura ibara.

    Avuga ko igituma Nyabarongo igaragaza ibara ryanduye biterwa n’isuri yibasiye uduce turi ku buhaname bigatuma amazi ageramo yanduye, ikindi avuga gituma uyu mugezi uhindura ibara, ni ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorerwa mu gace inyuramo nko muri Muhanga, Gakenke na Ngororero ahabarizwa ibirombe bya Colta, Gasegereti n’andi mabuye y’agaciro.

    ASgira ati “Hari isuri nyinshi mu gace Nyabarongo inyuramo, ikindi hari ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iyo bacukura banduza amasoko y’amazi y’imigezi igaburira Nyabarongo, iyo bamaze no kubona amabuye y’agaciro ibikorwa byo kuyaronga nabyo bigira uruhare mu kwanduza ayo mazi”.

    Fernandez yongeraho ko n’ibikorwa byo gushaka ibumba rikoreshwa mu kubumba amatafari n’uruganda rwa Ruliba Clays, na byo bituma umugezi udashobora kuba urubogobogo, uretse ibi hari n’ibikorwa byo gucukura umucanga bigaragara mu kibaya cya Nyabarongo kimwe n’abandi bantu bahashakira ibumba ryo kubumba amatafari.

    Ati “Ntabwo Nyabarongo gusa kuriya biterwa n’ibinyabutabire byagira ingaruka ku buzima bw’amafi, ingona n’izindi nyamaswa zibamo nk’uko bimeze ku Kiyaga cya Kivu aho kubera Gaz Methane hari Inyamaswa zidashobora kubamo, nk’ingona n’ubwoko bumwe bw’amafi.”

    Impamvu akomeza avuga ko Nyabarongo ishobora guhinduka, iyo Nyabarongo yamaze guhura n’uruzi rw’akanyaru aho bigera mu Bugesera byabaye Akagera, ho uwo mugezi uba usa neza.

    Ati “Mu bushakashatsi twakoze ku kibaya cy’uruzi rwa Nyabarongo twasanze iyo uwo mugezi umaze guhura n’uruzi rw’Akanyaru ruturuka mu Majyepfo y’u Rwanda aho bihura bikabyara Akagera, hatagaragara ibara nk’iry’umugezi wa Nyabarongo”.

    Uyu mushakashatsi avuga ko mu Bugesera urenze ikiraro gihuza umujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera n’ahandi Akagera kanyura kerekeza ku mupaka wa Tanzania, iyo hamaze kuba kwihuza kwa Nyabarongo n’Akanyaru ho hatagaragara ibara ryanduye ry’ikigina.

    Impamvu atanga ni uko ho ari ahantu hashashe h’ikibaya hatagaragara ibikorwa by’isuri ndetse n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Ikindi avuga ni uko iyo Nyabarongo itaraba Akagera amazi aba agenda ku muvuduko mwinshi hakabaho kumanukana imyanda imyinshi iba igenda hejuru, ariko iyo ageze mu Kanyaru umuvuduko uba mucye kubera amazi aba yamaze kwiyongera imyanda ikagenda hasi ku buryo itakwanduza amazi ngo ase nabi, akaba ari yo mpamvu akagera kagaragara mu ibara ry’amazi ritandukanye na Nyabarongo.

    Max Fernandez usanzwe akora ubushakashatsi ku Rwanda, avuga ko bishoboka guhagarika isuri haramutse hatewe ibiti byinshi ku misozi iri hejuru y’ikibaya cya Nyabarongo ntikomeze kwanduza amazi, ariko akavuga ko guhagarika ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byo bidashobka kubera bifatiye runini iterambere ry’igihugu.

    Avuga ko ku bwe atabona ikibazo cyane ku bikorwa by’amabuye y’agaciro kuko uruhare rwabyo mu kwanduza uyu mugezi ari ruto cyane ugereranije n’isuri.

    Ikindi avuga ku bigoranye kukuba Nyabarongo yahinduka urubogobogo, ni uko agace inyuramo gahanamye kandi kakaba gatuwe cyane n’abaturage bakora ubuhinzi, ahenshi hataba amaterasi afata amazi ndetse ngo arinde n’ubutaka gutenguka.

    Icyogogo cya Nyabarongo gikorerwamo ibikorwa byanduza umugezi wa Nyabarongo kikanibasirwa cyane n’isuri, kiri ku buso bwa kilometero kare 3000, gikora ku turere umunani (8) aritwo Muhanga, Ngororero, Karongi, Nyanza, Ruhango, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe.

    Umugezi wa Nyabarongo mu cyogogo cya ruguru ari na cyo cyubatseho urugomero rwa Nyabarongo ya mbere, ugaragara mu ishusho y’ibara rya kaki ku buryo hari n’abawugereranya bavuga ko usa n’inzoga y’urwagwa, iyo ugeze ariko aho uhurira n’Akanyaru bikabyara Akagera amazi agenda ahinduka agatakaza rya bara risa na kaki aba yatangiranye.

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba kigaragaza ko impamvu umugezi wa Nyabarongo ukomeza kugaragara nk’ikigina ari ubutaka buwuzuyemo bumanurwa n’isuri iva ku misozi iwukikije, n’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorerwa mu turere tugize icyogogo cya Nyabarongo.

    Imisozi ituriye Nyabarongo ifite ubuhaname bukabije bityo isuri ikagira ubukana
    Imisozi ituriye Nyabarongo ifite ubuhaname bukabije bityo isuri ikagira ubukana

    Iki kigo kivuga ko gifite igenamigambi ry’imyaka itandatu ryo kurwanya iyanduzwa ry’umugezi wa Nyabarongo hashyirwa imbaraga mu bikorwa byo kurwanya isuri.

    Usibye icyogogo cya Nyabarongo kirimo gutunganywa, ibindi byagogo bitatu bya Sebeya, Nyabugogo na Muvumba na byo inzira yo kubitunganya yaratangiye.

    Icyogogo cya Muvumba cyo ngo kikaba kizatunganywa hakorwa urugomero rw’amazi rushobora kugaburira Intara y’i Burasirazuba yose, mu gihe ibyogogo bindi bizitabwaho kugira ngo harindwe isuri n’imyuzure.


    source : https://ift.tt/3Ay0Xph

  • Ishyirwaho rya Minisiteri nshya ritumye Guverinoma ikuraho ibigo 4 birimo CNLG na FARG #rwanda #RwOT

    Muri iyi mishinga y’amategeko yemerejwe muri iriya nama yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, harimo ;

    • Umushinga w’Itegeko rivanaho Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ;
    • Umushinga w’Itegeko rivanaho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ;
    • Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ;
    • Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Ikigo cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Kuvanaho ibi bigo bikozwe nyuma y’ishyirwaho rya Minisiteri Nshya ari yo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu yanahawe kuyoborwa na Dr. Bizimana Jean Damascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG na yo iri mu bigo byakuweho.

    Inshingano za biriya bigo byakuweho zikaba zahawe iriya Minisiteri Nshya itegerejweho gukomeza gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kuzamura indangagaciro z’Abanyarwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ishyirwaho-rya-Minisiteri-nshya-ritumye-Guverinoma-ikuraho-ibigo-4-birimo-CNLG-na-FARG

  • Mukarujanga na wa muhanzi babyaranye bahishuye byinshi ku rukundo rwabo bitari bizwi||Rocky Kimomo yatanze passe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukarujanga n'umukunzi we babyaranye ,True Boy batangaje byinshi bitari bizwi ku buryo binjiye mu rukundo.Baganira na Igihe Kulture kuri shene yabo ya Youtube, Mukarujanga n'uyu musore bari kumwe bavuze ku kuntu bahuye, uko ibyari umubano usanzwe byasize bubatse imikoranire mu kazi ka buri munsi ndetse n'uko byatangiye babyaranye.

    Mukarujanga avuga ko yahuye bwa mbere na True Boy mu Ukuboza 2019 ubwo bari bitabiriye igitaramo cy'abanyarwenya kizwi nka #Bigombaguhinduka.

    Iki gihe Rocky Kirabiranya uzwi mu gusobanura filime yari kumwe na True Boy wari wanaririmbye muri iki gitaramo, nyuma ni bwo Mukarujanga yaje guhura na bo.

    True Boy avuga ko mu minota mike bamaranye yari yamaze kumva ko uyu mukinnyi wa filime ashaka gufasha abahanzi ba muzika, ahita amusaba ko bakorana.

    Mukarujanga avuga ko yahisemo gufasha True Boy mu muziki kuko yari amubonanye n'abantu b'inshuti ze kandi yizeye, akumva ko bakoranye bakora ibintu byiza.

    Nguko uko batangiye gukorana, maze uko iminsi yagiye yicuma uwari umujyanama w'umuhanzi atangira kuba umukunzi we.

    Icyakora gukundana kwabo ntabwo byari byoroshye nkuko Mukarujanga yabigarutseho. Ni ibintu byasabye uyu musore amezi atandatu atereta yarimwe urukundo.

    Mukarujanga avuga uko byagenze kugira ngo yemere ko bakundana nyuma y'amezi atandatu yaramwangiye.

    Yakomeje yagize ati 'Uyu musore ntava ku izima, ikintu yiyemeje aragikora, ntacika intege. Yakomeje kubinsaba birangira mwemereye.'

    Mukarujanga agaruka ku cyatumye ahitamo True Boy nk'umusore bakundana, yagize ati 'Ni umusore uzi kuganira kandi akanigirira icyizere!'

    Ku ruhande rwa True Boy we avuga ko yahisemo gukunda Mukarujanga kuko ari umukobwa ugaragara nk'umwana ariko kandi akaba umutesi.

    Nyuma y'igihe gito biyemeje gukundana, baje no gutera urubuto rwavuyemo umwana w'umukobwa.

    Icyakora nubwo babyaranye iyo uganira nabo bakubwira ko nta gahunda yo kubana bafite kuko buri wese ari mu rugendo rwo kwiyubaka.

    True Boy yavuze ko byibuza bihaye imyaka itanu baba bakiri kumwe bakaba aribwo batekereza iby'ubukwe, icyakora iyo muganira wumva ko atari n'abantu bahangayikishijwe nabwo.

    Mukarujanga yagize ati 'Byibuza twihaye imyaka itanu, nituyimara tugikundana nibwo twatekereza ibyo kubana.'

    Ku bijyanye n'imikoranire mu muziki, aba bombi bavuze ko nyuma yo kubyara no kurangiza amashuri ye yisumbuye agiye kongera gusubukura iby'umuziki.

    True Boy ni umusore mushya mu muziki. Yakoze indirimbo zirimo 'Ibituzura' yakoranye na Social Mula na 'Nkufashe'.

    Source : https://yegob.rw/mukarujanga-na-wa-muhanzi-babyaranye-bahishuye-byinshi-ku-rukundo-rwabo-bitari-bizwirocky-kimomo-yatanze-passe/