Category: Uncategorized

  • Nabitewe n’uburakari bw’uwari udusagariye-Eto’o wa APR asaba Imbabazi ku kwita abantu 'Imisega’ #rwanda #RwOT

    Ni amashusho ye yagaragaye avugamo amagambo atashimishije abantu benshi ubwo ikipe ya APR FC yagarukaga iva muri Djibouti.

    Icyo gihe Mupenzi wagaragaye mu mashusho bigaragara ko yabwiraga uwitwa Claire Mama, amubwira ko ntawubuza imbwa kumoka.

    Icyo gihe yagize ati 'Claire Mama, Claire Mama' undi yahise umubaza ati 'bimeze bite ?', Eto’o yahise amusubiza ati 'meze fresh, ntawubuza imimbweti (imbwa) kumoka, ntawubuza imisega kumoka, reka reka ntawayibuza.'

    Uyu Mupenzi Eto’o noneho ubu yashyize hanze ibaruwa avugamo ko asaba Imbabazi Abanyarwanda, Ubuyobozi bwa APR n’abakunzi b’umupira by’umwihariko abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

    Muri iyi baruwa, avugamo ko ko amagambo yavuze nta muntu n’umwe wo mu Rwanda yari agamije gukomeretsa ndetse ko ngo atari ko asanzwe ateye.

    Ati 'Ahubwo nabitewe n’uburakari bw’umuntu wari usagariye umukinnyi wacu ubwo twari mu rugendo tugaruka i Kigali, ngerageza kumukumira antuka mu rurimi rw’Igifaransa.'

    Iyi baruwa isoza igira iti 'Nagira ngo mbasabe imbabazi mbikuye ku mutima kandi mbizeza ko amagambo nk’ariya mwanyumviseho, mutazongera kuyanyumvaho ukundi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Nabitewe-n-uburakari-bw-uwari-udusagariye-Eto-o-wa-APR-asaba-Imbabazi-ku-kwita-abantu-Imisega

  • 'Ahwe mbega ngo inkuru nziza yataha mu Rwanda! ati 'utubari tuzafungura' yewewe'_ umwe mu bishimiye ifungurwa ry' utubari #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, Inama y'abaminisitiri mu Rwanda yateranye yemeje ifungurwa ry'utubari mu byiciro nyuma y'umwaka umwe n'igice dufunze, biragagara ko benshi bishimiye uyu mwanzuro.

    Benshi barimo gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga , bari kugaragaza ko bishimiye uyu mwanzure reba ibitekerezo bya bamwe:

    Ku gufungura utubari, umwe yanditse kuri Twitter ati: 'Ahwe mbega ngo inkuru nziza yataha mu Rwanda! ati 'utubari tuzafungura' yewewe'

    Uwitwa Buki yanditse ati: 'Ahuii noneho tugiye kuzajya tunywa nta kwikanga ngo police iratugwa hejuru! Murakoze Bayobozi'

    Undi ati: 'Nonese abasa (urungano) ntakuntu iyi myanzuro twayinywera?'

    Aimée Jeanne Mukakamanzi ufite akabari i Gikondo mu mujyi wa Kigali avuga ko yari yaragahinduye restaurant ariko 'ntibyagendaga nka mbere ya Corona'.

    Yabwiye BBC ati: 'Uyu mwanzuro niyo nkuru nziza numvise muri uyu mwaka. Nizeye ko tugiye kongera kubona imibereho.'

    Abantu babarirwa mu bihumbi bahanwe na polisi barafungwa cyangwa bacibwa amande, bashinjwa kunywa inzoga mu tubari dukora rwihishwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/22/ahwe-mbega-ngo-inkuru-nziza-yataha-mu-rwanda-ati-utubari-tuzafungura-yewewe_-umwe-mu-bishimiye-ifungurwa-ry-utubari/

  • Abataribani bateye utwatsi ibivugwa ko bacumbikiye Al-Qaida #rwanda #RwOT

    Abatalibani muri Afuganistani bamaganiye kure icyo bise amagambo atagira ishingiro ya Leta zunze ubumwe za Amerika, aho ivuga ko ifite amakenga ko al-Qaida, cyangwa imitwe iyikomokaho, ifite ibirindiro muri icyo gihugu.

    Umuvugizi w'abatalibani, Zabihullah Mujahid yabivugiye i Kabul, nyuma y'iminsi umutwe w'iterabwoba, ISIS-K, wigambye ko ari wo wakoze ibitero bya bombe ku barwanyi b'abatalibani mu ntara ya Nangarhar.

    Ibi bivuzwe na Mujahid, nkuko VOA ibitangaza bikurikiye igabisha/iburira ry'iperereza rya Amerika ryavuze ko al-Qaida hamwe n'imitwe ishamikiye ku mutwe w'iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu bari mu nzira bagana muri Afuganistani. Iryo perereza ryavuze kandi ko bagiye bisunga abatalibani bamaze ibyumweru bitanu bafashe ubutegetsi.

    Umuvugizi w'Abatalibani yaneguye/yanenze ayo mabombe yatewe na ISIS-K i Nangarhar. Yavuze ko umutwe avugira wiyemeje guhagarika ubwo bwicanyi kandi umutwe wa ISIS-K utari intambamyi ku mutekano. Yavuze ko ibi bitero byabaye ibya nyuma kandi nta bindi uzasubira kugaba mu bihe biri imbere.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abataribani-bateye-utwatsi-ibivugwa-ko-bacumbikiye-al-qaida/

  • Impamvu Adil Erradi adakwiye gukomeza gutoza APR FC #rwanda #RwOT

    Urujijo ni rwinshi, benshi baribaza niba Adil Erradi azakomeza kuba umutoza wa APR FC cyangwa se iyi kipe niba izamusezera igashaka umutoza ufite ibyangombwa wemerewe gutoza imikino y’amarushanwa ya Afurika.

    Ugiye kureba umusaruro wa Adil Erradi Mohammed muri shampiyona yo mu Rwanda, wabura icyo unenga uyu mutoza kuko mu myaka ibiri ayimazemo yatwaye shampiyona 2 kandi zose azitwara adatsinzwe umukino n’umwe, ndetse akaba ari n’agahigo yisangije.

    Gusa na none umuntu avuze ko ari umutoza udakwiriye gukomeza gutoza APR FC ntiyaba yibeshye kubera impamvu zitandukanye zirimo n’umusaruro we ku ruhando mpuzamahanga.

    Azakomeza gutoreza kuri telefoni yicaye mu bafana?

    Ibyangombwa umutoza Adil afite ntabwo bimwemerera kwicara kuri 'bench’ ngo atoze ikipe nk’umutoza mukuru mu mikino nyafurika, yemererwa gutanga inama ku bakinnyi mbere y’umukino ndetse no mu karuhuko.

    CAF yatangaje ko abatoza bemerewe gutoza imikino nyafurika nk’abatoza bakuru bagomba kuba bafite license A ya CAF cyangwa license y’ikirenga 'Pro license’ y’impuzamashyirahamwe bakomokamo, ni mu gihe Adil bagaragaje ko afite UEFA advanced Diploma ari nabyo byatumye uyu mutoza adatoza imikino ibiri ya Mogadishu City Club.

    Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0, uwo kwishyura APR FC itsinda 2-1, ni imikino yose Adil yakurikiye yicaye hejuru muri Stade mu bafana kuko atari yemerewe gutoza.

    Iyi mikino yose kandi n’ubwo atari ku kibuga hasi nk’umutoza mukuru, yayitoreje kuri telefoni kuko yumvikanaga avugira amagambo kuri telefoni maze umutoza wungurije watoje iyi mikino, Jamel Eddine Neffati na we akayasubiramo ayabwira abakinnyi.

    Mu gihe APR FC itagera mu matsinda byibuze isigaje gukina imikino 4 mu mikino Nyafurika uyu mwaka(ibiri ya Etoile Sportive du Sahel, mu gihe yaba isezerewe izahita imanuka muri CAF Confederations Cup ihure n’ikipe yaho bakine indi mikino ibiri, isezererwe cyangwa ijye mu matsinda ya Confederations).

    Mu gihe APR FC yaba yifuza kujya mu matsinda ntabwo byaba ari igitekerezo cyiza kugumana uyu mutoza utemerewe gutoza iyi mikino, kuko umutoza iyo ari ku kibuga umukino uba hari byinshi ashobora guhindura, kuba atabyemerewe APR FC yagashatse umusimbura we hakiri kare.

    Ni umutoza ukunda kurisha abakunzi ba APR FC imitima mu mikino nyafurika

    Mu myaka 2 atoje iyi kipe mu mikino nyafurika, yakunze gutenguha abakunzi b’iyi kipe bitewe n’umusaruro we muri iyi mikino.

    Ntabwo abakunzi ba APR FC bazibagirwa uburyo ikipe yabo yari yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe, bitunguranye muri CAF Champions League 2020-21 yakuwemo na Gor Mahia yari mu bibazo by’amikoro, hari mu ijonjora ry’ibanze. N’ubwo atari afite ibyangombwa CAF yamugiriye impuhwe atoza iyi mikino nk’umutoza mukuru.

    Yatangiye neza ayitsindira i Kigali 2-1 iza kumutsindira muri Kenya ibitego 3-1. Ibi bikiyongera ku buryo uyu mwaka benshi mu bafana bari barwaye imitima aho biruhukije umusifuzi avugije ifirimbi ya nyuma aho yari yahagamwe na Mogadishu City Club yo muri Somalia idafite amateka muri ruhago, idafite amikoro aho yari igiye gutsindwa itanakinnye 'forfeit’ kubera kubura amafaranga yo kwipimisha Covid.

    Ntabwo abakunzi b’iyi kipe bishimiye uburyo banganyije 0-0 muri Djibouti, bagera i Kigali iyi kipe ikabanza kubinjiza igitego hakiri kare bakacyishyura mu gice cya kabiri bakanashyiramo ikindi ariko umukino wagiye kurangira nta nkuru.

    Uyu mutoza uhembwa akayabo bamureke akomeze atoze muri shampiyona gusa?

    Adil bivugwa ko ku kwezi ahembwa agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Kugira ngo azabone byibuze ibyangombwa bimwemerera gutoza mu mikino nyafurika cyangwa mpuzamahanga, bizamutwara igihe kitari munsi y’umwaka n’igice, bivuze ko agumye mu Rwanda yaba ari umutoza wo muri shampiyona.

    APR FC ifite intego yo kuba ubukombe ku ruhando mpuzamahanga, guhemba ayo mafaranga umuntu uzatoza shampiyona gusa ntibyaba ari igitekerezo cyiza kuko yabona n’abatoza bahendutse kandi bakazajya bayiha shampiyona niba ari yo yonyine yifuza kwegukana.

    Ibyaba byiza kuri APR FC ni uko yatandukana na Adil Erradi Mohammed

    Jamel Eddine Neffati ni we watoje APR FC imikino ya Mogadishu, asanzwe ari umutoza wungirije

    APR FC yasezereye Mogadishu bigoranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-adil-erradi-adakwiye-gukomeza-gutoza-apr-fc

  • Banki ya Kigali n’umuryango Umuhuza batangije amasomero rusange atatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye ubwo batangizaga amasomero atatu mu Murenge wa Rutunga
    Abayobozi batandukanye ubwo batangizaga amasomero atatu mu Murenge wa Rutunga

    Ayo masomero agizwe n’ibitabo byagenewe abaturage guhera ku bana bato bakiri ku ibere kugera ku bakuze bose bashobora gusoma.

    Kugeza ubu abagana ibiro by’utugari twa Kabaliza, Kibenga na Kigabiro muri uwo murenge, ntabwo baba bagiye gushakayo serivisi cyangwa abayobozi bo kubakemurira ibibazo gusa.

    Abenshi ni abagore n’abagabo, urubyiruko n’abana bato bajyayo kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, gutyaza ubwenge ku banyeshuri, hamwe no kumva imigani n’inama zanditswe muri ibyo bitabo.

    Umunyamategeko wa BK, Gedeon Rukundo
    Umunyamategeko wa BK, Gedeon Rukundo

    Umuturage w’i Rutunga akaba n’umukangurambaga mu byerekeranye no gusoma, Mukamana Domina avuga ko abana bahugiraga mu mikino y’umupira (itagira icyo ibamariye gikomeye), ubu bakaba babonye aho basohokera.

    Yagize ati “Bajyaga gukina n’iyo mipira, ariko ubu tuzabahuriza hamwe, badukurikire tubigishe”.

    Umukozi w’Umurenge wa Rutunga witwa Niyomugabo Jackson akomeza agira ati “Ku ishuri ry’imyuga (aho bimwe mu bitabo byazanywe) hari urubyiruko rwinshi rwaje kwiga, kuko harimo ibitabo byigisha ubuhinzi, kwihangira imirimo, abana na bo haba mu biruhuko haba no mu gihe cy’amasomo, bazajya bagana ayo masomero.”

    Abana bari mu basabwa kugana ayo masomero kugira ngo barwanye ubujiji n
    Abana bari mu basabwa kugana ayo masomero kugira ngo barwanye ubujiji n’imico mibi

    Bank ya Kigali ivuga ko ku mafaranga y’inyungu ibona buri mwaka, itanga 1% by’inyungu yayo buri mwaka, igakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturarwanda.

    Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri Banki ya Kigali, Gedeon Rukundo avuga ko Abaturarwanda nibajijuka bizagirira inyungu Igihugu muri rusange, ariko na BK by’umwihariko ikaba izakomeza gukorana n’abaturage bajijutse.

    Ati “Inyungu tubona nka Banki ni uko iyo abaturage basomye barushaho kwiteza imbere, bidufasha kugira abakiriya basobanutse. Mu mbogamizi zikunze kubaho ni uko umuntu asaba amafaranga muri banki akajya kuyakoresha ibindi atayasabiye, isomero rizajya rinabigisha uburyo bwo gutegura neza imishinga”.

    Rukundo yizera ko amanota y’abana bitabira gusoma ibitabo bahawe, na yo agomba kwiyongera ndetse bakarushaho guhindura imico n’imyifatire.

    Abana barimo gusomerwa ibitabo
    Abana barimo gusomerwa ibitabo

    Umuryango Umuhuza (ushinzwe kubaka amahoro binyuze mu gufasha abaturage kugira ubumenyi uhereye ku bana bato), uvuga ko kuva watangira mu mwaka wa 2005 kugeza ubu umaze kugira amahuriro yo gusoma agera kuri 4,000 hirya no hino mu Gihugu.

    Gasana Diane Ngabire ushinzwe gahunda z’uwo muryango avuga ko ayo mahuriro yo gusoma yose amaze kubonerwa ibitabo 600,000 ndetse n’abigisha babyo 8,000.

    Gasana Diane ati “Umuhuza wagiye ukorana n’ababyeyi batwite n’abana kuva ku bari munsi y’imyaka itatu, ukabaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kwita ku bana. Iyo bagiye mu mashuri, uretse kuba batsinda kuko baba basomewe ibitabo, usanga ari n’abana bifitiye icyizere, bisanzuye,…”

    Gasana Diane (Umuhuza) na Gedeon Rukundo (BK)
    Gasana Diane (Umuhuza) na Gedeon Rukundo (BK)

    Umuyobozi w’Isomero rusange rya Kigali (rikaba ari ryo rishinzwe amasomero y’abaturage hirya no himo mu gihugu), Mudahinyuka Sylvan avuga ko amatsinda yo gusoma arimo kugenda ashingwa, azagirana imikoranire n’amashuri mu rwego rwo kunganira ubumenyi buhatangirwa.


    source : https://ift.tt/3lO0VUb

  • Perezida Kagame yagabiye abaturage ba Rutsiro na Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahawe ayo matungo ni abo mu Mirenge ya Nyabirasi na Rusebeya mu Karere ka Rutsiro, no mu Murenge wa Bugeshi n’uwa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

    Abayobozi ba RDF bayobowe na Maj Gen Eric Murokore, uhagarariye ‘Reserve force’ mu Ntara y’Amajyaruguru, bari kumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze harimo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence na Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, bashyikirije iyo mpano imiryango yatoranyijwe.

    Abaturage bishimiye inka bagabiwe n
    Abaturage bishimiye inka bagabiwe n’Umukuru w’igihugu

    Meya wa Rutsiro Ayinkamiye, yashimiye Perezida Kagame wagabiye iyo miryango, kugira ngo bizamure imibereho myiza yayo. Yanashimiye kandi abaturage bakorana neza n’inzego z’umutekano, ibyo bigatuma umutekano ugerwaho aho batuye ndetse bigatuma iterambere ry’aho batuye rikomeza kuzamuka.

    Maj Gen Eric Murokore yasabye abaturage gukomeza kubumbatira umutekano bagezeho ndetse bagakomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano.

    Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda zigamije kurwanya icyorezo cya Covid-19, ashimangira ko icyo cyorezo ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu ndetse n’uw’isi muri rusange.

    source : https://ift.tt/3nVsj5j

  • Ibyo utamanye ku rukundo rwa Mukarujanga n'umuhanzi True Boy wamubyaje umwana #rwanda #RwOT

    Mujawamariya Hyacinthe uzwi nka Mukarujanga mu kiganiro yagiranye n'Igihe arikumwe n'uyu musore witwa True Boy basobanura ukuri kose n'uburyo bahuye, n'uko ibyari umubano usanzwe byasize bubatse imikoranire mu kazi ka buri munsi ndetse n'uko byatangiye babyaranye.

    Mukarujanga avuga ko yahuye bwa mbere na True Boy mu Ukuboza 2019 ubwo bari bitabiriye igitaramo cy'abanyarwenya kizwi nka #Bigombaguhinduka.

    Iki gihe Rocky Kirabiranya uzwi mu gusobanura filime yari kumwe na True Boy wari wanaririmbye muri iki gitaramo, nyuma ni bwo Mukarujanga yaje guhura na bo.

    True Boy avuga ko mu minota mike bamaranye yari yamaze kumva ko uyu mukinnyi wa filime ashaka gufasha abahanzi ba muzika, ahita amusaba ko bakorana.

    Mukarujanga avuga ko yahisemo gufasha True Boy mu muziki kuko yari amubonanye n'abantu b'inshuti ze kandi yizeye, akumva ko bakoranye bakora ibintu byiza.

    Nguko uko batangiye gukorana, maze uko iminsi yagiye yicuma uwari umujyanama w'umuhanzi atangira kuba umukunzi we.

    Icyakora gukundana kwabo ntabwo byari byoroshye nkuko Mukarujanga yabigarutseho. Ni ibintu byasabye uyu musore amezi atandatu atereta yarimwe urukundo.

    Mukarujanga avuga uko byagenze kugira ngo yemere ko bakundana nyuma y'amezi atandatu yaramwangiye.

    Yakomeje yagize ati 'Uyu musore ntava ku izima, ikintu yiyemeje aragikora, ntacika intege. Yakomeje kubinsaba birangira mwemereye.'

    Mukarujanga agaruka ku cyatumye ahitamo True Boy nk'umusore bakundana, yagize ati 'Ni umusore uzi kuganira kandi akanigirira icyizere!'

    Ku ruhande rwa True Boy we avuga ko yahisemo gukunda Mukarujanga kuko ari umukobwa ugaragara nk'umwana ariko kandi akaba umutesi.

    Nyuma y'igihe gito biyemeje gukundana, baje no gutera urubuto rwavuyemo umwana w'umukobwa.

    Icyakora nubwo babyaranye iyo uganira nabo bakubwira ko nta gahunda yo kubana bafite kuko buri wese ari mu rugendo rwo kwiyubaka.

    True Boy yavuze ko byibuza bihaye imyaka itanu baba bakiri kumwe bakaba aribwo batekereza iby'ubukwe, icyakora iyo muganira wumva ko atari n'abantu bahangayikishijwe nabwo.

    Mukarujanga yagize ati 'Byibuza twihaye imyaka itanu, nituyimara tugikundana nibwo twatekereza ibyo kubana.'

    Ku bijyanye n'imikoranire mu muziki, aba bombi bavuze ko nyuma yo kubyara no kurangiza amashuri ye yisumbuye agiye kongera gusubukura iby'umuziki.

    True Boy ni umusore mushya mu muziki. Yakoze indirimbo zirimo “Ibituzura” yakoranye na Social Mula na “Nkufashe”.

    Mujawamariya Hyacinthe uzwi cyane nka Mukarujanga muri sinema yibarutse ubuheta bwe nyuma y'uko mu 2014 nabwo yari yabyaye imfura ye.

    Mukarujanga yamenyekanye muri filime “Haranira kubaho” aho yakinaga ari umugore wa Samusure agahora atongana na Kanyombya wari umukozi we wo mu rugo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-utamanye-ku-rukundo-rwa-mukarujanga-n-umuhanzi-true-boy-wamubyaje-umwana

  • Ntibisanzwe! Umugabo byamwanze mu nda afata umukobwa we ku ngufu avuga ko ari igihembo cy' uko yamureze akava mu bwana , ndetse ko yamurihiye n' amashuri_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Inkuru twavuga ko itangaje y' umugabo utatangajwe amazina ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe ariko akaba yibera muri Afurika y'epfo aravugwaho guhohotera umukobwa we nyuma yo kumusambanya ku ngufu yitwaje ko ngo ari igihembo cyo kuba yaramufashe neza akamurera agakura.

    Mu mpera z'umwaka ushize mu kwezi kwa cumi n'abiri, nibwo uyu mukobwa yafashe inzira maze ajya gusura se umubyara muri Afurika y'Epfo aho yari asigaye yibera, kuko hari hashize igihe kinini batabonana.

    Umukobwa akigerayo muri iryo joro, se yaje gutaha yasinze, akinjira mu nzu ntahandi yahise yerekeza hatari mu cyumba uwo mukobwa we yararimo aryamye.

    Niko guhita asaba umukobwa we ko yamureka akamukorera ibyo ashaka byose kubera ko yamurihiye amashuri ndetse akaba ari na we umutunze, umukorera byose kugirango akomeze kubaho neza.

    Uyu mukobwa abivuga muri aya magambo:'Akimara kuhagera yansabye ko namureka akankorera ibyo ashaka byose kubera ko ngo yandihiye amashuri ndetse akaba ari na we untunze, ungaburira kandi umpa byose kugirango nkomeze kubaho neza'.

    Uyu mukobwa ntiyabikojejwe, yarabyanze ariko ku mahirwe macye, se yari afite indi gahunda kuko yahise amufata ku ngufu aramusambanya.

    Ku munsi ukurikiyeho umukobwa yahise yitahira asubira iwabo muri Zimbabwe.

    Amakuru y'ifatwa ku ngufu ry'uyu mukobwa yaje kumenyekana ubwo umusore w'incuti y'uyu mukobwa yasabaga gukoreshaho gato telephone ye nuko akaza kugwa kuri byose, ubutumwa bw'uko se w'umukobwa yamuteretaga amusaba ko bagomba gukorana imibonano mpuzabitsina.

    Akibibona yahise abaza uyu mukobwa iby'ubu butumwa, niba koko aribyo nuko byagenze, umukobwa na we amwemerera ko ubwo butumwa koko bwavuye kwa se umubyara, kandi ko yahoraga abimuhatira.

    Yahise anamubwira ko se yanamufashe ku ngufu umwaka ushize ubwo yari yamusuye muri Afurika y'epfo, kandi ko ibyo bintu byamubayeho byamuteye ihungabana, mbese ko akeneye abantu bo kumukomeza kugira ngo yongere kumva asubiye ku murongo mwiza w'imitekerereze.

    Nyuma yo kumva ibyabaye ku mukunzi we, uyu muhungu yahise amugira inama yo kwitabaza polisi akabagezaho ikibazo cye kugira ngo se abashe gukurikiranwa ku ihohotyera yamukoreye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/22/ntibisanzwe-umugabo-byamwanze-mu-nda-afata-umukobwa-we-ku-ngufu-avuga-ko-ari-igihembo-cy-uko-yamureze-akava-mu-bwana-ndetse-ko-yamurihiye-n-amashuri_-inkuru-irambuye/

  • Ubukene si yo mpamvu nyamukuru ituma abana baba inzererezi – Ubuhamya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, ubwo mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, hatangirizwaga ubukangurambaga bugamije guca ubuzererezi mu bana b’u Rwanda.

    Mu buhamya bwa bamwe mu babyeyi bari bafite abana b’inzererezi ariko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (NRS) bakaza kuvanwa mu muhanda, bagarutse ku mpamvu zateye abana babo kujya mu buzererezi, banaboneraho umwanya wo kubwira abatekereza ko abana bajya mu muhanda batabiterwa n’ubukene bwo mu miryango yabo.

    By’umwihariko mu Kagari ka Karembure habarirwa abana 99 bari inzererezi kandi ntacyo iwabo bari babuze, 51 basubijwe mu ishuri no mu miryango ku buryo bose batsinze neza kuko nta wigeze abona umwanya uri inyuma y’uwa gatatu, abandi 48 bakaba barasubijwe mu miryango mu gihe cya guma mu rugo bikaba biteganyijwe ko bazasubizwa mu ishuri mu gihe abandi bazaba batangiye kwiga.

    Béatrice Mutoni, umubyeyi wari ufite abana babiri mu muhanda, avuga ko impamvu yabateye kuwujyamo ntaho ihuriye n’ubukene kuko yifashije.

    Ati “Abantu benshi bazi ko umwana ajya mu muhanda ku bw’ubukene, ariko ubwo mpagaze aha murimo kundeba ntabwo ndi umukene, umwana ajya mu muhanda biturutse ku mibanire y’ababyeyi be, kuko iyo bahorana amakimbirane, abana bashaka aho bajya kubonera amahoro, ariko ntabwo ari yo mahoro baba bagiye kubona, kuko baragenda bakiroha mu byaha byinshi, bakanywa ibiyobyabwenge, bakiba, n’ibindi byinshi”.

    Uwo mubyeyi ngo yari abanye nabi n’umufasha we, ari yo mpamvu nyamukuru yatumye abana bajya mu muhanda.

    Ati “Abana banjye bagendeye rimwe ari babiri kubera amakimbirane twahoranaga jye n’umutware wanjye, jye nta gaciro nahabwaga mu rugo iwanjye, muri iyo minsi twasereraga habanje kugenda umwana mutoya, arahunga kuko niba muhora murwana buri joro, bihera mu cyumba bucece, bikagera muri salon, biva muri saloon bikagera no hanze. Abaturage barabizi abo twari duturanye, Ni ukuvuga ngo aho nacaga hose baravugaga ngo dore wa mugore utazi kurera, si uko ntari nzi kurera ahubwo n’ibibazo nari nifitiye, umutima wanjye usa nk’uwaboze nkabura uko nganiriza abana banjye, noneho natwe twakabahaye urugero tugahora mu nduru”.

    Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Aron Muhikirwa, avuga ko gahunda bihaye yo gukura abana mu muhanda, abenshi muribo bababwiraga ko impamvu zabibateye harimo amakimbirane y’ababyeyi.

    Ati “99% twasangaga ari amakimbirane yo mu miryango, buriya mbere abantu babyihishagamo ngo ni ubukene n’imibereho, abakene bose ntabwo bajya mu mihanda, tuza gusanga ahubwo umubare munini ari amakimbirane, kandi noneho buriya kurebera n’icyaha gihanwa n’amategeko. Iyo wasanze umwana ku muhanda uri umubyeyi ukabona ko ntacyo bikubwiye uba wakoze icyaha, kandi iyo wakoze icyaha ushobora gucibwa amande, ushobora no kubifungirwa”.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamu, Fred Mufulukye aganira n’abaturage

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, asaba ababyeyi kutagira uwo basiganya abana, uko ibibazo byaba bimeze kose.

    Ati “Uko byaba bingana kose, ntabwo bikwiriye gutuma umwana wawe umusiganya undi, umugore uri aha, umugabo wawe n’iyo yagutererana ukwiriye gufata icyemezo, uzi uko umwana aryana, umugabo nagutererana ntabwo ukwiriye kumwitura ngo umusiganye. Hanyuma bagabo namwe, ntabwo inshingano zanyu ari ugutera inda gusa, tugomba no kurera, niba wumva udashaka kurera iyo nda wiyitera, niba udafite inshingano z’uko uwo mwana avuka nawe ukagira inshingano zo kumurera, ukwiriye kubivaho”.

    Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco yerekana ko abana 3,531 ari bo bakuwe mu muhanda, abagera ku 2,951 bangana na 84% basubijwe mu miryango no ku ishuri bagumamo, naho 313 bangana na 8.8% bataha mu miryango ariko bakirirwa mu buzererezi, mu gihe abandi 267 bangana na 7.7% basubiye mu buzererezi.


    source : https://ift.tt/39sb8QA

  • Ngororero: Ibyuma byo gushyiraho Camera icunga umutekano mu muhanda byibwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyuma by
    Ibyuma by’ubwirinzi bw’impanuka y’amashanyarazi byari byashyizwe muri aka gasanduku byibwe

    Ibyuma byibwe ni urusinga ruvana amashanyarazi ku ipoto ruyinjiza mu gasanduku (Cabine) kagenewe guha amashanyarazi Camera yo ku muhanda, ndetse n’utwuma dushinzwe ubwirinzi bw’impanuka y’amashanyarazi (Fusibles).

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo, Kavange Jean d’Amour, avuga ko hataramenyekana niba abatwaye ibyo byuma baba bagambiriye gukoma mu nkokora gahunda yo gushyiraho Camera zo gucunga umutekano mu muhanda cyangwa ari ubujura busanzwe.

    Agira ati “Hari gukorwa iperereza ngo tumenye niba ari ubujura busanzwe kuko ibyibwe bishobora kugurishwa mu bundi buryo. Uwabikoze yirengagije ko kiriya ari igikorwa rusange abantu bakwiye kubaha. Ntawahamya ko ari ubujura busanzwe cyangwa ari ukubangamira gushyiraho ziriya Camera”.

    Mubazi y
    Mubazi y’amashanyarazi iri mu byasigaye batatwaye

    Kavange avuga ko muri Muhororo nta bujura bw’ibyuma by’amashanyarazi buhasanzwe ku buryo kwiba ibikoresho bifasha Camera byatunguranye, bikaba bikomeza gukurikiranwa mu gihe ibindi bikoresha birimo mubazi n’agasanduku byasubijwe ku buyobozi bwa sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ishami rya Ngororero mu gihe hagishakishwa uko habungwabungwa umutekano wa biriya byuma.

    Agira ati “Ziriya Camera zishinzwe gucunga umutekano w’ibinyabiziga hagamijwe kugabanya impfu za hato na hato ziterwa n’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga, ni igikorwa remezo gikwiye kubahwa kuko gifitiye abaturage akamaro”.

    Kavange avuga ko hagiye gukazwa ingamba zo gucungira umutekano Camera zo ku muhanda kugira ngo hatabaho kongera kubyangiza, akanasaba abaturage kurushaho kubungabunga ibikorwa remezo birimo na Camera zo ku muhanda zishinzwe gucunga umutekano.


    source : https://ift.tt/3kxkDnU