Category: Uncategorized

  • Amafoto 7 ya Tanasha Donna wabyaranye na Diamond usigaye utuma abagabo benshi badasinzira #rwanda #RwOT

    Niba hari umukobwa usigaye ugaruka cyane mu mitwe y’inkuru muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ni umuhanzikazi ukomoka muri Kenya wari umukunzi Diamond Platnumz banafitanye umwana, Tanasha Donna bitewe n’amafoto asigaye ashyira hanze akurura abagabo benshi.

    Ni umukobwa mu minsi yashize wanashinjwaga kwiyongeresha bimwe mu bice by’umubiri we kugira ngo akomeze avugishe abatari bake bitewe n’imiterere ye.

    Uyu mugore w’umwana umwe, benshi mu bafana birirwa bamubaza ku mbuga nkoranyambaga ibanga bakoresha kugira ngo nabo base neza.

    Tugiye kureba amafoto 7 abumbatiye ubwiza asigaye afite muri iyi minsi.

    1. Ubwiza bwe buranganza benshi

    Uyu mugore w’umwana umwe w’umuhungu ntabwo afite impano yo kuririmba gusa, ahubwo afite n’ubwiza burangaza benshi.

    2. Asigaye agagara nk’utunze agatubutse

    Tanasha Donna amaze igihe akora cyane kugira ngo na we agire icyo yigezaho, ni mu gihe benshi bavugaga ko yari atunzwe na Diamond, muri Kanama 2021 yatangaje ko yari amaze igihe na we yishoramo amafaranga ari bwo bwiza bamubonana.

    3. Imyenda igaragaza imiterere ye

    Kuva icyo gihe yatangiye kujya yambara imyenda imwegereye ndetse igaragaza imiterere ye mu rwego rwo kugaragaza Tanasha Donna mushya.

    4. Ubwiza budashidikanywaho

    Yahinduye ibara ry’umusatsi we ku buryo ujyanye n’ibara ry’umubiri we, ubibonye akabona ko bijyanye, ntiyibagiwe no kwerekana imiterere isigaye irangaza benshi.

    5. Guhindura uburyo yifotozamo

    Niba uri umufana wa Tanasha Donna birakoroheye kubona ko uburyo asigaye yifotozamo muri iyi minsi bwahindutse, ni mu rwego rwo kwerekana uruhande rwe rwiza.

    6. Mu myenda yo kogana 'Bikini’

    Ntabwo yakundaga kwambara imyenda yereka igice cy’umubiri we kitambaye cyane, ariko muri iyi minsi akunze kugaragaza uburyo aba aberewe iyo yambaye Bikini.

    7. Inkuru y’ishusho ye nshya

    Uyu muhanzikazi ntabwo arasobanura uburyo yabonyemo ishusho ye nshya isigaye ikereza abagenzi, ni mu gihe abakunzi be bifuza ko agira icyo ababwira vuba.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-7-ya-tanasha-donna-wabyaranye-na-diamond-usigaye-utuma-abagabo-benshi-badasinzira

  • Abanyarwanda barifuza ubutabera mu bibazo bahura na byo- P.Kagame abwira Minisitiri mushya w’Ubutabera #rwanda #RwOT

    Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yabivuze nyuma yo kuyobora no kwakira indahiro za Dr Ugirashebuja Emmanuel warahiriye kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda.

    Perezida Paul Kagame yibukije abagize Guverinoma n’uyu mushya uyinjiyemo ko Abanyarwanda babatezeho byinshi no ku nzego zose z’ubuyobozi mu nzego zinyuranye.

    Ati 'Mu by’ubutabera birumvikana ko bifuza ko bagira ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bahura na byo, ndibwira ko ntagishya, ntakidasanzwe birumvikana ngira ngo Ugirashebuja aje mu kazi yari asanzwe afitemo uruhare.'

    Perezida Kagame kandi yaboneyeho gushimira Dr Ugirashebuja wemeye izi nshingano zikomeye kandi ko ntagushidikanya ko azazuza bitewe n’imirimo yakoze.

    Ati 'Imirimo ashinzwe n’abo bagiye kuyifatanya, na bo bose buri umwe afite ubushobozi, imyumvire bw’iyo nshingano n’uburemere bw’ubutabera twifuza gukomeza kubaka.'

    Dr Ugirashebuja Emmanuel usimbuye Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ubutabera, yigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

    Ugirashebuja ufite impamyabumenyi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye n’amategeko yakuye muri University of Edinburgh yo muri Scotland mu Bwongereza.

    Yanabaye Umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, mu mwaka wa 2014 yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abanyarwanda-barifuza-ubutabera-mu-bibazo-bahura-na-byo-P-Kagame-abwira-Minisitiri-mushya-w-Ubutabera

  • Umushoferi wa CHUK akurikiranyweho kwiyita Komanda wa Polisi akaka ruswa abakoze impanuka #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Augustin Rutaganda weretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, akurikiranyweho kwaka ruswa abashoferi batatu bakoze impanuka.

    Ngo yabakaga iyo ruswa ababwira ko ari Komanda wa Polisi abizeza kuzabakurikiranira iby’izo mpanuka babaga bakoze.

    Augustin Rutaganda yemera ko yatse abantu nimero za Telefone ariko ko atabakaga yabatse ruswa gusa ngo abo yakaga izo nimero hari abamwoherereje amafaranga kuri Mobile Money.

    Icyakora ngo yishinja kuba yarakiraga ariya mafaranga kuri Mobile Money ariko ntayabasubize, akaba yumva ari amakosa akomeye yicuza. Yari amaze kwakira ibihumbi 150 Frw.

    Ati 'Ndicuza kandi rwose ndasaba Abanyarwanda imbabazi kuko nararengereye, sinasubiza amafaranga yangezeho.'

    Avuga ko nimero za Telefone yazibakaga agamije kuzakurikirana ngo ababaze uko byagenze nyuma y’izo mpanuka babaga bakoze.

    Umwe mu bashoferi batatu batswe amafaranga n’uriya mugabo, avuga ko yumvise telephone imuhamagaye yayitaba akamubwira ko ari uwasanzwe amaze kugonga umuntu, kandi ko ari we urwaje uwagonzwe, ubundi amusaba ibihumbi 100 Frw.

    Uyu mushoferi avuga ko yamwoherereje ariya mafaranga yamwatse 'ngira ngo ntabare uwo wari wakomeretse kuko kuri njye numvaga gutabara uwo nagize uruhare mu byago bye ntakibazo kirimo.'

    Mu bandi yatse iriya ruswa kandi harimo umumotari yahamagaye akamwaka ibihumbi 50 Frw amubwira ko ari Komanda wa Polisi ushaka kumukemurira ikibazo ariko undi akamubwira ko atayabona, bakaza kumvikana ko amuha ibihumbi 15 Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umushoferi-wa-CHUK-akurikiranyweho-kwiyita-Komanda-wa-Polisi-akaka-ruswa-abakoze-impanuka

  • Murashaka ko nereka urukundo Satani? – Jose Chameleone wishongoye ku ishyaka rya Bobi Wine #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umugande Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, avuga ko impamvu yavuye mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine ari uko nta rukundo yeretswe ahitamo kujya muri NRM ya Museveni yamweretse ko imukeneye.
    Aganira na NBS TV, uyu muhanzi wahisemo no kwinjira muri politike avuga ko no kujya ku biro bya NUP byabaga bigoranye kubonana na Bobi Wine.

    Chameleone yababajwe cyane ubwo Hon. Latif Ssebagala yahagarikaga kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala maze ubuyobozi bw’ishyaka bukanga kumushyigikira ahubwo nyuma uwo mwanya bakawuha Hon. Naggayi Nabilah Sempala.
    Aha niho yahereye abaza abantu biba yakunda abatamukunda, ashimangira ko atakwirengagiza abamweretse urukundo.

    Ati 'mbere na mbere guhura n’umuyobozi wa National Unity Platform (NUP), Bobi Wine byari umukoro ukomeye. Icya kabiri mwese muribuka ubwo Hon. Latif Ssebagala yakuragamo kandidatire akanga kwiyamamariza kuyobora umujyi, banze kumpa ayo mahirwe bayaha Naggayi Nabilah Sempala. Mushaka nkunde abo batankunda? Cyangwa mushaka nereke urukundo Satani utarankunze mu gihe hari Imana inkunda.'

    Jose Chameleone atangaje ibi nyuma y’uko mu minsi mike ishize Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.

    Chameleone avuga ko mu ishyaka rya Bobi Wine nta rukundo yeretswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/murashaka-ko-nereka-urukundo-satani-jose-chameleone-wishongoye-ku-ishyaka-rya-bobi-wine

  • Aime Uwisize yatanze impamvu yasibishije igishushanyo cyari kiriho ifoto ya Jay Polly[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hacicikana amafoto y'igishushanyo kiriho ifoto ya nyakwigendera Jay Polly cyari cyarashyizwe ku muhanda uherereye mudugudu w'Umushumbamwiza mu kagari ka Kanombe Umurenge wa Kanombe ho karere ka Kicukiro, ubu cyamaze gukurwaho n'ubuyobozi bw'uwo mudugudu.

    Aime Uwisize umuyobozi w'umududu , watanze itegeko ryo gusiza iki gishushanyo cya Jay Polly akabikora ku bufatanye na Gitifu w'Akagari ka Kanombe, mu Kiganiro yagiranye n'Inyarwanda dukesha iyi nkuru yatanze impamvu nyamukuru yatumye gisibwa.

    Yagize ati” yagize ati: “Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk'ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk'umuyobozi w'umudugudu”.


    Iki gishushanyo cyatumye uyu muhanda witirirwa Jay Polly

    Yakomeje agira ati: “Icyo gihe nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiraha ni icya runaka bigenze gutya gahunda zose za Leta ngomba kuzimenya. Rero kiriya cyapa bagishyira hariya twayobewe uwakihashyize ntitunamuzi nu'wakizanye, ntituzi n'uwagishushanyije, twakibonye bacyometse ku gikuta cy'umuturage bitubera ikibazo ni yo mpamvu twagisibye”.

    Umunyabugeni Rwigema we amaze guhanga iki gishushanyo yari yatangaje ko urukuta rw'inzu cyari kiriho yari yabanje kubisabira uburenganzira ba nyiri nzu. Ibi bitandukanye n'ibyo uyu muyobozi yakomeje avuga kuko yashimangiye ko ba nyiri inzu ubwabo batamenye uko cyashyizweho.


    Ahari ifoto ya Jay Polly uko hasigaye hasa

    Yagize ati: “Bariya babyeyi batubwiye y'uko batamenye n'ukuntu byanditseho, nta n'ubwo bari bazi ko ari ifoto ya Jay Polly bari bushyireho”. Yakomeje avuga ko nta makuru ba nyiri inzu bari bafite kuko iyo baza kuba bayafite baba barabimumenyesheje cyane ko akunda kubaba hafi.

    Yongeye gushimangira ko iyo hari icyapa runaka ugisabira uburenganzira umujyi wa Kigali hanyuma mbere yo kugishyiraho ukabimenyesha n'ubuyobozi bw'aho agiye kugishyira. Avuga ko byarangiye umubeyi w'umumama wo muri uru rugo ariwe ubahaye aburenganzira bwo kugisiba, maze gisibwa n'umusore wo muri uru rugo w'imyaka 19. Aho cyari kiri yahasize amarange y'umukara aba bayobozi baje bitwaje.

    Ku rundi ruhande Rwigema wagihanze afite akababaro gakomeye kuko ngo bagisibye batanabimumenyesheje nk'uko yabisobanuye mu kiganiro twagiranye. Yabanje gusobanura uko byagenze ngo amenye aya amakuru. Yavuze ko yari aryamye yabyuka agasanga abantu bamuhamagaye ari benshi barimo n'umunyamakuru wa RBA Lucky Nizeyimana wakoranye nawe ikiganiro kuri iki gishushanyo.

    Ngo kubera ko ari we yari azi yahise amuhamagara, maze Lucky aramubaza ngo igishushanyo bagisibye?, undi amubwira ko atabizi, bahita bahana gahunda yo guhurira aho cyari kiri ngo barebe.

    Rwigema wari warahanze iki gishushanyo

    Mu kuhagera ngo basanze bamaze kugisiba nk'uko Rwirangira akomeza abisobanura ati: “Nahageze nsanga barangije kugisiba tubajije baratubwira ko ngo umuyobozi w'umudugudu n'umuyobozi w'akagari ngo nibo baje barabategeka ngo bahasibe. Yabwiye uwo mwana wo muri ruriya rugo aba ariwe uhasiba”.

    Yakomeje asobanura andi makuru yahawe yatumye bagisiba ati” We yagisibye avuga ngo ndikwamamaza kandi nta burenganzira ngo mfite bwa RDB”. Uyu munyabugeni yavuze ko nta kintu na kimwe we ari kwamamaza uretse guha icyubahiro Jay Polly, yibaza impamvu ahandi yagiye ashyira ibishushanyo ku mihanda bitasibwe.

    Yashimangiye ko mu karere ka Kicukiro cyari giherereyemo yahashushanyije n'ikindi kandi ngo ntawigeze agisiba. Rwigema imvugo ye yanyuranyije n'uyu muyobozi kuko yongeye gushimangira ko aho yagishushanyije yari yarahaherewe uburenganzira na banyiri nzu, ati: “Ndabazi turaziranye banahampaye banzi”. Umuyobozi w'Akagari n'uw'umudugudu ngo baza kugisiba, baje bitwaje iranjye rifunze”.

    Umunyabugeni Rwigema yavuze ko yahanze iki gishushanyo cya Jay Polly mu rwego rwo kwifanyana n'abo mu muryango we n'abakunzi be anashimangira ko nawe ubwe yari asanzwe akunda cyane indirimbo za nyakwigendera Tuyishime Joshua [Jay Polly].

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aime-uwisize-yatanze-impamvu-yasibishije-igishushanyo-cyari-kiriho-ifoto-ya-jay

  • Abapolisi 150 b’abagore bahuriye mu nama yiga ku nzitizi zikibangamiye inshingano zabo – #rwanda #RwOT

    Iri huriro ryitabiriwe n’abapolisi 150 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi mu gihugu hose, rizamara iminsi ibiri rifite insanganyamatsiko igira iti “Umupolisikazi w’u Rwanda ku isonga mu guteza imbere igipolisi cy’umwuga.”

    Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko iri huriro rigamije guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisikazi no kuzamura imikorere mu kazi kabo ka buri munsi.

    Yagize ati”Iri huriro ni amahirwe menshi yo guhura no kungurana ibitekerezo, hakarebwa aho twavuye, aho turi ubu n’ibyo dushaka kugeraho mu guteza imbere uburinganire.”

    “Muri Polisi y’u Rwanda dufite ishami rishinzwe uburinganire by’umwihariko mu gushimangira ko umupolisikazi atanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu kandi bakumva ko bafite ubushobozi mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore.”

    IGP Munyuza yagaragaje ko umubare w’abagore binjira muri Polisi y’u Rwanda ugenda wiyongera ari na ko bagenda bazamuka mu ntera ndetse bajya no mu myanya ifata ibyemezo ndetse bakaba banoherezwa mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye mu mahanga. Yavuze ko iri huriro rizongerera abapolisikazi ubumenyi buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo kandi bidateje ibibazo mu miryango yabo.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’muryango, Prof Jeannette Bayisenge yitabiriye iri huriro akaba ari na we warifunguye ku mugaragaro.
    Yavuze ko iri huriro ry’abagore ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibimaze kugerwaho biganisha ku iterambere ry’Igihugu.

    Yagize ati “Nishimiye gutangiza ku mugaragaro iri huriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi ku nshuro yayo ya 11. Ni amahirwe kuko rifasha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gufatanya urugamba rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire, hakareberwa hamwe ibimaze kugerwaho ndetse n’ahabaye intege nkeya kugira ngo hazibwe icyuho aho kiri kugira ngo abagore n’abagabo bagire uburenganzira bungana n’amahirwe angana mu gutanga umusanzu w’iterambere w’Igihugu n’Isi yose muri rusange. “

    Yavuze ko ihame ry’uburinganire ryashyizwe ku isonga mu migambi y’Igihugu mu cyerekezo cy’imyaka 30 (Vision 2050), ndetse no muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 (NST1) tutibagiwe no mu igenamigambi ry’igihe kirekire mu nzego zose kandi ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga agamije guteza imbere uburinganire.

    Prof. Bayisenge yagaragaje ko hakiri ibibazo bishingiye ku myumvire yo guheza abagore ntibashobore kugaragaza ubushobozi bwabo nko mu bijyanye no gufata ibyemezo no mu yandi mahirwe. Yasabye ko ibyo bibazo bizaganirwaho muri iri huriro hagashakwa umuti ufatika ufasha abagore kugera ku ntego zabo bagatanga umusanzu wabo ku iterambere ry’Igihugu.

    Fode Ndiaye, umuhuzabikorwa by’umuryango w’abibumbye mu Rwanda mu mu ijambo rye yavuze ko muri iki gihe umutekano ugizwe n’ibintu byinshi ariko abagore nabo bagomba kugira uruhare mu mutekano.

    Ati” Kuri ubu gucunga umutekano biragoye kubera uruhuri rw’ibyaha bisigaye biriho, twavuga ibikorerwa ku ikoranabuhanga, imvugo zishingiye kw’ivangura ndetse n’urusobe rw’abanyabyaha n’uburyo butandukanye bifashisha mu gukora ibyaha.

    Abagore nibo shingiro mu gushakira umuti ibibazo bishingiye ku ihohotera rikorerwa abagore n’abana, kuba bashyirwa mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko byafasha guhindura sosiyete. Ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi riragaragaza neza ibimaze gukorwa mu ihame ry’uburinganire bigatanga urubuga ku bagore bakarebera hamwe uruhare rwabo n’inshingano zabo ndetse n’imbogamizi n’uburyo buganisha ku gihugu gitekanye kizira ivangura n’ihohotera iryo ariryo ryose.”

    Ndiaye yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga ikoresha muri politiki y’uburinganire, gushyiraho gahunda zigamije kugaragaza ko uburinganire atari ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu ko ahubwo ari n’ishingiro ku mahoro n’uburumbuke ku Isi yose.

    Abapolisi b’abagore bateraniye mu Ihuriro ryabo rya 11

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’muryango, Prof Jeannette Bayisenge yitabiriye iri huriro akaba ari na we warifunguye ku mugaragaro

    IGP Munyuza yagaragaje ko umubare w’abagore binjira muri Polisi y’u Rwanda ugenda wiyongera ari na ko bagenda bazamuka mu ntera

    Fode Ndiaye, Umuhuzabikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda yavuze ko abagore na bo bagomba kugira uruhare mu mutekano

    source : https://ift.tt/3CCxzPu

  • Covid-19 yagaragajwe nk’imbogamizi ikomeye ku mahoro – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibiri irenda gushira icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi, kuva cyatangira gukwirakira ibikorwa byinshi byarahungabanye ndetse n’ubukungu burangirika byatumye abantu babaho bahangayikishijwe n’imibereho.

    Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 hafashwe ingamba zitandukanye zirimo Guma mu Rugo n’ibikorwa byahurizaga abantu hamwe birahagarara.

    Ibi byatumye abantu bamara igihe mu ngo batabasha gukomeza ubuzima uko byari bisanzwe kandi icyi cyorezo cyateye mu buryo butunguranye ku buryo abantu benshi bihebye bumva ko ubuzima burangiye.

    Depite Imaniriho Clarisse, wari witabiriye uyu muhango yavuze ko hari ibikorwa byinshi byahuzaga urubyiriko byahagaze kubera Covid-19, bituma urubyiruko rubaho ruhangayitse.

    Yagize ati “Hari ingaruka nyinshi zatewe na Covid-19 nko gutakaza akazi kuri bamwe, abatakaje amashuri muri ririya funga ryagiye ribaho hari n’ibindi byabayeho mu kwirinda nk’ibirori n’ibitaramo byajyaga biba bikanezeza urubyiruko.”

    “Ibyo byose byatumye urubyiruko rwumva rubuze amahoro, hari ingaruka nyinshi zatewe na Covid-19 tudakwiye guheranwa na zo ahubwo dutekereze icyatuma nk’urubyiruko tubyikuramo.”

    Ibi abihuje na Mayobera Omer, uzobereye mu bikorwa by’amahoro wavuze ko Covid-19 yatumye abantu bahugira ku mbuga nkoranyambaga batangira gukoreraho ibikorwa bihungabanya amahoro nko gupfobya Jenoside.

    Yagize ati “Ubona ko Covid-19 imaze kuza ubuzima bwimukiye ku mbuga nkoranyambaga n’akazi ni ho kimukiye, mu kuzikoresha byabaye nk’aho abantu bagira uburyo bisanzuye cyane bituma harimo ibibangamira amahoro.”

    “Cyane muri uyu mwaka ni bwo twakunze kubona amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ukabona hari ikintu kiburamo mu buryo baganira muri rya koranabuhanga hari abagaruraga abandi n’abavugaga ngo ibi ni ibiki.”

    Ku ruhande rwa Mukasonga Emilienne, umuganga w’indwara zo mu mutwe, yavuze ko icyatumye Covid-19 ihungabanya amahoro ari uko abantu babayeho bihebye nta cyizere cy’ubuzima bafite.

    Yagize ati “Icyagaragaye cyane muri ibi bihe bya Covid-19 ni igihirahiro abantu abantu babayemo kandi si abakuru gusa n’abato bakibayemo, kutamenya uko buri bucye bimeze cyane ku bato bahorana inzozi.”

    Aba bose bahurije ku kwihangana no kwakira ingaruka za Covid-19 ko ari byo bizafasha abantu kongera gusubira mu buzima busanzwe ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo zigashira.

    Kuba Covid-19 yaratumye abantu biheba ndetse ikangiza amahoro bigaragarira mu bikorwa byo kwiyambura ubuzima (kwiyahura), abantu basigaye bagaragaramo uko bwije n’uko bukeye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry aherutse kuvuga ko mu mwaka wa 2019/2020, umubare w’abantu biyahuye mu Rwanda wari 291 mu gihe mu 2020/2021 bari 285. Iyi myaka ni bwo icyorezo cyavuzaga ubuhuha.

    Abitabiriye Ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro bagaragaje ko Covid-19 yabangamiye amahoro

    Depite Imaniriho Clarisse, wari witabiriye uyu muhango yavuze ko hari ibikorwa byinshi byahuzaga urubyiriko byahagaze kubera Covid-19, bituma urubyiruko rubaho ruhangayitse.

    Mu gukemura ingaruka za Covid-19 ku mahoro urubyiruko rwasabwe gukorera hamwe mu kurandura ingaruka za Covid-19

    source : https://ift.tt/3AsPl70

  • U Rwanda na Zimbabwe bigiye guhurira mu nama yiga ku ishoramari izabera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda rizagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha, mu nama izaba tariki 27 kugera kuri 30 uku kwezi. Rizaba rigizwe n’abayobozi mu nzego bwite za Leta ndetse n’abakora mu nzego z’abikorera.

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere n’Ishoramari muri Zimbabwe, Douglas Munatsi, yavuze ko urugendoshuri rwabo mu Rwanda rugamije kubongerera ubunararibonye.

    Ati “Turi kwigira ku Rwanda. Ntabwo dutewe isoni no kwigira ku Rwanda nubwo ari igihugu gito mu ngeri nyinshi ariko cyagaragaje ko gifite ubushobozi bwo kubaka inzego zikomeye ku rwego mpuzamahanga.”

    Byitezwe ko hazasinywa amasezerano hagati y’impande zombi, azibanda ku buryo bwo kunoza imikoranire ndetse no guteza imbere ishoramari ku mpande zombi. Hateganyijwe kandi inama zitandukanye zirimo izizahuza inzego z’abikorera baturutse muri Zimbabwe n’abari mu Rwanda nk’uko The New Times yabitangaje.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, yavuze ko “Iyi nama [hagati y’inzego z’abikorera] izagira uruhare mu kubaka imikoranire ihamye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ishoramari. Impande zombi zizaganira ku mahirwe y’ishoramari ari muri buri gihugu.”

    Iyi nama yavuzwe bwa mbere mu 2019, aho yagombaga kujya ibera mu bihugu byombi biyakira buri mwaka, gusa haza kubaho imbogamizi y’icyorezo cya Covid-19, yatumye ibikorwa byayo bidindira.

    RDB iri mu myiteguro yo kwakira itsinda riturutse muri Zimbabwe ryitabiriye inama yiga ku ishoramari

    source : https://ift.tt/3lQvZTc

  • Hasobanuwe impamvu Rusesabagina ’yashutswe’ akisanga i Kigali bimutunguye – #rwanda #RwOT

    Ikibazo nyamukuru cyabaye ukwibaza uburyo uyu mugabo w’imyaka 67, yisanze mu Rwanda mu buryo budasanzwe, kandi yaravugaga ko arwanya Leta ya Kigali yari yaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, hakibazwa uburyo yatinyutse kuza mu Rwanda azi urwari rumutegereje.

    Mu gihe cyo kuburana, umutangabuhamya Constantin Niyomwungere yasobanuye uruhare yagize mu itabwa muri yombi ry’uyu mugabo. Amakuru yakunze kuvuga ko indege yazanye aba bagabo bombi yishyuwe na Leta y’u Rwanda.

    Iyi ngingo yakomeje kugarukwaho ku rwego mpuzamahanga, ndetse igakunda gukoreshwa nk’aho ari ishimuta ryabayeho, ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, bityo ko ubutabera azahabwa butizewe.

    Mu kiganiro na Televiziyo ya eNCA, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Yolande Makolo, yasobanuye ko Rusesabagina yashutswe kugira ngo agere mu Rwanda kuko nta bundi buryo bwashobokaga bwo kumuryoza ibyaha yakoze, na cyane ko impapuro zo kumuta muri yombi u Rwanda rwari rwarashyize hanze zitahabwaga agaciro.

    Yagize ati “Rusesabagina yarashutswe kugira ngo aze mu Rwanda, yahise atabwa muri yombi hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi [zari zarashyizweho na Leta y’u Rwanda].”

    Abajijwe icyo gushuka umuntu akazanwa mu Rwanda bisobanuye, Makolo yavuze ko ubu ari bwo buryo bwonyine bwashobokaga kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

    Ati “Yazanywe hano, yakekwagaho ibikorwa by’iterabwoba, kandi ntabwo wafata abakora ibikorwa by’iterabwoba mu buryo bworoshye, ugomba gushyiraho uburyo bwo kubafata, kandi ni byo inzego zacu z’umutekano zakoze. Bashyizeho umutego, awugwamo, ku buryo yageze mu Rwanda atekereza ko agiye mu Burundi, ahita ashyirwa muri gereza kuko hari impapuro zo kumuta muri yombi.”

    Rusesabagina yatangiye kwijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ahagana muri za 2009, ubwo amakuru y’uko atera inkunga y’amafaranga umutwe wa FDLR yatangiraga kujya hanze. Aya makuru yatumye Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rumukoraho iperereza ryimbitse, rubona amakuru y’ibikorwa bye ariko ntirwamuta muri yombi, nubwo yari atuye muri icyo gihugu.

    Uretse Amerika, u Bubiligi na bwo bwagize uruhare mu bikorwa byo gukusanya ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by’iterabwoba, ariko na bwo ntibwatera intambwe ifatika yo kumuta muri yombi, nubwo ibikorwa bye byagize uruhare mu rupfu rw’Abanyarwanda icyenda b’inzirakarengane, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

    Rusesabagina yakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba no kuwufasha mu bitero byagabwe ku Rwanda. Niwe wahawe igihano kinini mu bandi 20 bareganwaga na we, kuko abandi bahawe kuva ku myaka 20 kugera ku myaka itatu.

    Hasobanuwe impamvu Rusesabagina yashutswe akazanwa mu Rwanda mu buryo atasobanukiwe

    source : https://ift.tt/3ERsjcP

  • Gasabo: Banki ya Kigali n’umuryango Umuhuza batangije amasomero rusange atatu – #rwanda #RwOT

    Aya masomero yatangijwe tariki 21 Nzeri 2021, mu tugari dutatu tw’uyu Murenge, aritwo Kabariza, Kigabiro ndetse na Kibenga yashyizwemo isomero rikuru.

    Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda muri uyu muryango, Gasana Diane, yavuze ko aya masomero azafasha mu guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda, ndetse ko bamaze gushyiraho amasomero arindwi hirya no hino mu gihugu, harimo n’aya atatu bashinze bafashijwe na Banki ya Kigali.

    Yakomeje agira ati “Turashaka abana b’abanyarwanda bafite ubumenyi butuma bagira intego zo kuzagera ku bintu bikomeye. Ntidushaka umwana urota ajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali avuye hano i Rutunga. Turashaka umwana usoma ibitabo bikamuha inzozi n’amahirwe nk’ay’uri i Kigali.”

    Uyu muryango umaze gushyiraho amahuriro yo gusoma mu rwego rw’imidugudu agera hafi 4000 arimo ibitabo birenga ibihumbi 600, ndetse wanahuguye abakorerabushake bazafasha abandi gusoma barenga ibihumbi 8 hirya no hino mu gihugu.

    Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri Banki ya Kigali, Rukundo Gedeon, wari uyihagarariye mu gikorwa cyo gutangiza aya masomero ku mugaragaro, yavuze ko mu ntego za mbere z’iyi banki harimo gukora ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage birimo n’iki cyo kubafasha kwiyungura ubumenyi.

    Yagize ati “Iyo abantu basomye barushaho kwiteza imbere mu buryo bw’imitekerereze. N’ubuyobozi iyo bufite abaturage bajijutse, basobanukiwe, bumva ibintu mu mpande zose bifasha mu mikoranire y’abayobora n’abayoborwa.”

    “Nka Banki, natwe iyo dufite abakiliya basobanukiwe kandi bajijutse biradufasha cyane mu gukorana nabo kugira ngo basohoze imishinga itandukanye baba bafite.”

    Niyomugabo Jackson wari uhagarariye umuyobozi w’Umurenge wa Rutunga, yavuze ko hagiye gushyirwa ingufu mu gufasha abaturage n’abana by’umwihariko kugana aya masomero kugira ngo ibitabo bitazasazira mu tubati ntawubisomye.

    Ati “Gahunda Umurenge ufite kugira ngo ibi bitabo bitazazaho ivumbi ni uko tuzafatanya n’urubyiruko rw’urukorana bushake rwabihuguriwe, tukazajya dushishikariza mu nteko rusange abaturage n’urubyiruko kugana aya masomero rusange.”

    Umuyobozi w’Isomero Rusange rya Kigali, [Kigali Public Library], Mudahinyuka Sylvan, yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije muri gahunda yo gufasha abanyarwanda kunguka ubumenyi cyane muri uku kwezi kwa Nzeri kwahariwe gusoma.

    Avuga ko amasomero mu Rwanda ari kwiyongera ndetse ko hari arenga 70 hirya no hino mu gihugu kandi acyiyongera, agaragaza ko amenshi yashyizweho ku bufatanye n’umuryango Umuhuza, Save the Children, Ineza Foundation ndetse na Soma Rwanda.

    Umuryango Umuhuza watangiye mu 2005 urateganya gufungura n’andi masomero menshi harimo atatu uzafungura muri iki cyumweru mu Turere twa Kayonza, Bugesera na Ruhango.

    Banki ya Kigali nk’umufatanyabikorwa mukuru w’aya masomero yatangijwe, itanga 1% by’inyungu yayo buri mwaka, igakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturarwanda.

    Ubwo hafungurwaga amasomero mu Karere ka Gasabo ku bufatanye bwa Banki ya Kigali n’Umuryango Umuhuza

    Amasomero yafunguwe yitezweho gufasha mu guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda,

    source : https://ift.tt/3kucKPS