Category: Uncategorized

  • Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko imiyoborere myiza ariyo yatumye kugeza ubu u Rwanda ruba intangarugero mu kurwanya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryongeye kurata ibigwi by'u Rwanda mu guhamya ingamba zo guhashya icyorezo cya Covid-19, cyayogoje isi yose.

    Kimwe mu bituma OMS ishima u Rwanda, harimo kwihutisha gahunda yo gukingira abaturage, dore ko kuva muri Werurwe uyu mwaka  kugeza ubu ababarirwa mu 10%  bamaze kubona inkingo zombi, OMS ikavuga ko ibi byagezweho 'kubera imiyobore myiza ishyira imbere ubuzima bw'abaturage' .

    U Rwanda rero rubaye igihugu cya mbere muri aka karere rugeze ku cyifuzo cya OMS, yari yasabye ibihugu byose ko muri uku kwezi kwa Nzeri byaba bimaze gukingira nibura 10% by'abaturage babyo. Ahenshi iyi ntego ntiyagezweho, kuko nko  muri Afrika yose , kugeza ubu abaturage 4% gusa aribo bahawe urukingo rwa Covid-19. Impuguke zisobanura ko uku kugenda biguru ntege biterwa ahani n'ubushake buke bwa politiki, inkingo zihabwa Afrika ku muvuduko uri hasi cyane, hakiyongeraho n'abaturage bataritabira gukingirwa uko bikwiye. Hari kandi ruswa yamunze byinshi mu bihugu by'Afrika, dore ko nko muri Uganda inkingo zari zigenewe abaturage zagurishijwe mu buryo bwa magendu, ndetse hari na bamwe mu baturage batewe inkingo z'inyiganano.

    Uretse intego rusange ya OMS, u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwamaze gukingira nibura 30% by'abaturage mu mpera z'uyu mwaka, naho ababarirwa muri 60% bakazaba babonye inkingo zombi mu mpera za 2022.'.

    Kugeza ubu u Rwanda rwamaze kwakira inkingo 3.400.000, zihabwa ibyiciro binyuranye by'abaturage, harimo n'abafite intege nke bakingiwe babasanze mu ngo zabo.

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabaye Umukuru w'Igihugu wa mbere wakingiwe Covid-19 mu karere k'Afrika y'Uburasirazuba, binafasha cyane kukuraho impungenge bamwe mu Banyarwanda bari bafite kuri uru rukingo, kubera impuha ziruvugwagaho.

    Izi ngamba zo guhashya Covid-19 zatumye uRwanda rwemererwa gushinga uruganda rukora inkingo harimo n'iza Covid-19, kugirango Afrika yoroherwe no kubona izo nkingo aho kuzisabiriza cyangwa kuzihabwa by'impuhwe nk'uko bimeze ubu.

    The post Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko imiyoborere myiza ariyo yatumye kugeza ubu u Rwanda ruba intangarugero mu kurwanya Covid-19 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishami-ryumuryango-wabibumbye-ryita-ku-buzima-oms-ryatangaje-ko-imiyoborere-myiza-ariyo-yatumye-kugeza-ubu-u-rwanda-ruba-intangarugero-mu-kurwanya-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishami-ryumuryango-wabibumbye-ryita-ku-buzima-oms-ryatangaje-ko-imiyoborere-myiza-ariyo-yatumye-kugeza-ubu-u-rwanda-ruba-intangarugero-mu-kurwanya-covid-19

  • Abantu 20 bafunzwe bazira ibicuruzwa bya magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barasaba imbabazi ko batazongera gucuruza magendu kandi ko baramutse bababariwe bagenda bakaba abafashamyumvire bagakangurira abandi babikora kubivamo kuko nta cyiza cyabyo
    Barasaba imbabazi ko batazongera gucuruza magendu kandi ko baramutse bababariwe bagenda bakaba abafashamyumvire bagakangurira abandi babikora kubivamo kuko nta cyiza cyabyo

    Bose uko ari 20 baremera ko ibicuruzwa bacuruzaga bitemewe n’ubwo ntawerura ngo avuge ko yagiye kubyizanira abikuye mu bihugu by’abaturanyi aho birangurirwa, kuko bavuga ko babizanirwaga n’abantu bakabibasangisha aho bacururiza bakaba ari ho babirangura n’ubwo babaga batayobewe ko bitemewe kubihacururiza.

    Bimwe mu bicuruzwa byafashwe birimo amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo, amavuta ya movit yagiye yinjizwa mu buryo bwa magendu hamwe n’ibindi bintu birimo ibirungo bya Asante na byo byagiye byinjizwa mu buryo bwa forode.

    Uwitwa Nyandwi wafatanywe amavuta ya movit yagize ati “Ayo mavuta uburyo nayabonyemo nayaguze n’umuntu ayanzaniye mu gikapu ari amavuta make ya movit, nuko ndayamugurira, mu by’ukuri ni icyaha naragikoze, kandi ndanagisabira imbabazi mu izina ryanjye n’irya bagenzi banjye bwite, ndasaba imbabazi kandi na bo mbasabira imbabazi kuko bimpaye isomo kandi na bo bibahaye isomo, rero mutugiriye imbabazi ntabwo twakongera gukora iryo kosa ryo gufata ibintu bya magendu bitemewe, ndumva twagenda natwe tukaba abafashamyumvire tugakangurira bagenzi bacu kureka ikintu kitemewe, kuko atari cyiza”.

    Angelique Ayinkamiye yafatiwe mu Gitega, afatanwa amavuta ya mukorogo. Avuga ko n’ubwo akora ubucuruzi bw’amavuta atemewe ariko atayobewe ko ari bibi kuko nta mahirwe yigeze abigiriramo mu gihe kirenga umwaka amaze abikora.

    Ati “Njya kubona umuntu araje, akambwira ngo mfite imari, nkamubaza ni iyihe, akambwira ibyo afite ngafata duce ibindi nkamubwira ngo nabijyane, muby’ukuri kuva natangira kuyicuruza ntabwo nigeze ngira amahoro, nabonye atari byiza, n’ubwo nabifatanywe ariko ubundi nari ndi muri gahunda yo kubireka”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, asaba abaturage by’umwihariko abacuruzi kureka gukora magendu ndetse no gucuruza ibicuruzwa bitemewe.

    Ati “Abaturage nibareke gucuruza ibintu bya magendu, kuko magendu imunga ubukungu bw’Igihugu, icya kabiri babihomberamo, icya gatatu ni uko bacuruza n’ibitemewe bishobora kwangiza uruhu rw’abantu nk’iyo mukorogo, ni amavuta yangiza uruhu. Hari abacuruza amashashi, mu byo twafashe harimo n’amashashi, muzi ko amashashi yaciwe muri iki gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, ntawemerewe kuyacuruza ariko bakarengaho bagashakisha uburyo babikora magendu mu buryo butemewe”.

    Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kandi kitanarengeje imyaka ibiri, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko kandi atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Uretse abantu 20 beretswe itangazamakuru, mu Mujyi wa Kigali honyine hari abasaga 50 baherutse gufatanwa ibicuzwa bya magendu.


    source : https://ift.tt/3zyWXUn

  • Umukozi w’ibitaro akurikiranyweho kwiyitirira Polisi akambura abaturage (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n
    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n’amategeko akabisabira imbabazi

    Ubwo yerekagwa itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2020, kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Augustin Rutaganda yemeye ko yiyitiriye urwego rwa polisi akaba yari amaze amezi arenga atanu abitangiye.

    Kubera ko yakoraga akazi ko gutwara imbangukiragutabara y’ibitaro bya CHUK, ngo ahantu haberaga impanuka akahagera yageragezaga uburyo bushoboka bwose bwo kubona nimero ya telefone y’umushoferi wakoze impanuka, yaba kuyimwiyakira cyangwa kuyishaka mu bundi buryo, hanyuma akazamuhamagara yiyise umupolisi uzi ibyiyo mpanuka kandi akeneye kumufasha, ubundi akabona kumusaba amafaranga bitewe n’ubufasha yabaga yamusezeranyije ko agiye kumuha.

    Rutaganda avuga ko iyo yageraga ahantu hakorewe impanuka agiye gutwara uwagonzwe, yasabaga nimero uwamugonze amubwira ko polisi iza kumufasha, bamara gutandukana akazamuhamagaza indi nimero amubwira ko ari umupolisi ushaka kumufasha.

    Ati “Umwe namusanze aho yakoreye impanuka ntwaye ambulance, we yari ategereje ko polisi iza kumufasha mu gupima impanuka, noneho njyewe mubwira ko abapolisi bashobora kumufasha, nyuma nza kumuhamagara mubwira ko namufasha kugira ngo bamusubize ibyangombwa bye, yemera kumpa amafaranga. Yanyoherereje ibihumbi 100 bwa mbere nyuma arongera anyoherereza ibihumbi 31, mu by’ukuri ikintu kimbesheje hano ndi umunyacyaha ndemera n’icyaha, ngasaba imbabazi”.

    Rutaganda avuga ko ubushukanyi yabukoreye abantu batatu, akaba yarafashwe amaze kubambura Amafaranga y’u Rwanda agera hafi ku bihumbi 200.

    Anicet Manirafasha wambuwe na Rutaganda amafaranga asaga ibihumbi 100, avuga ko yagongeye umwana ahitwa kwa Kiruhura, agahita ahamagara polisi n’imbangukiragutabara, bose bakaza nyuma birangiye azaguhamagarwa n’umuntu atazi.

    Ati “Dushoje mbona nimero ya 0788375184 irampamagaye, imbwira ko ntamuzi ariko yari ari ahabereye impanuka, ko nakomeza ngakurikirana uwo murwayi nkita ku buzima bwe. Yakomeje kujya ampamagara ambwira ibigomba gukorwa, nyuma yaho ku munsi ukurikiyeho yarampamagaye, ambwira ngo ninohereze amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha umurwayi nyohereza kuri iyo nimero.

    Ati “Nyuma y’isaha imwe arambwira ngo ninohereze ayandi ngo ya yandi yabaye macyeya, nkimara kumuha amafaranga yarekeye aho, namuhamagara nkumva telefone ye ntayiriho, nahise njya kuri polisi kuyibwira ikibazo nahuye nacyo”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko igihe cyose abanyabyaha bazakomeza kwiyitirira inzego nta mahirwe bazabigiriramo kuko bazafatwa kandi bagahanwa.

    Ati “Uriya n’umushoferi w’imbangukiragutabara, ahantu habaga impanuka bahamagara imbangukiragutabara akajyayo agafata amakuru y’abakoze impanuka, yarangiza agahita abatelefona amaze kugeza umurwayi mu bitaro, akiyita umupolisi, agatangira agashaka uburyo abarya amafaranga ababeshya yuko azabafasha. Tumufashe amaze guhabwa ibihumbi bigera muri 200, uriya muntu rero wiyitaga opeje ko ashinzwe gupima impanuka, ntabwo ari byo kuko yiteye ibibazo, namushyira mu cyiciro cy’abantu biha inshingano zitari izabo bazazira, kubera ko biyitiriye icyo bataricyo”.

    Abaturage barasabwa kujya bashishoza mbere yuko bakarona n’abantu biyitirira inzego runaka, kuko buri rwego rugira aho rukorera hamwe n’ibiruranga bakajya bahagera, bakareba niba ibyo babwiwe ari ukuri mbere yo kugira ikindi bakora.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3nX8QkB

  • Menya ibintu 6 abagore baba bashaka ku bagabo babo mbere na nyuma yuko babana #rwanda #RwOT

    Kimwe n'abasore cyangwa abagabo, abakobwa cyangwa abagore nabo baba bafite ibintu bifuza ku bagabo bashatse cyangwa ku basore bakundana.

    Bimwe muri byo ni ibi bikurikira :

    1. Kumuganiriza mu mvugo nziza :

    Igitsina gore cyangwa se abagore muri rusange ni abantu bakunda kwitabwaho no kubwirwa neza buri gihe. Umukobwa rero iyo arimo kurambagizwa akunda umusore umubyinirira, umubwira amagambo meza atuma yiyumvamo ubwuzu n'urukundo, akamuganiriza amubwira icyo amukundira n'icyo yamukundiye, zimwe mu ngingo z'umubiri we akunda n'ibindi.

    Iyo anageze igihe cyo kurushinga rero aba yumva umugabo we agomba gukomeza akabikora uko, akirinda icyo ari cyo cyose gishobora kumuhutaza kabone n'iyo yaba ari mu makosa, umugore aba yifuza ko wamukosora umubwira neza.

    2. Kumwambika neza :

    Muri kamere y'abagore bahora bashaka gusa neza, kwambara neza, ni ukuvuga imyenda ijyanye n'igihe, bakanisiga bagacya. Iyo umugore ashatse umugabo rero aba yumva agomba kumurimbisha akamwambika imyenda myiza izamuhesha icyubahiro aho azajya anyura hose. Iyo rero umukobwa akiri mu gihe cyo kurambagizwa yishimira umusore umuzirikana rimwe na rimwe akamuha impano y'imyambaro myiza by'umwihariko ijyanye n'uko ateye.

    Iyo amaze gushaka rero kenshi na kenshi aba yumva byabaye inshingano z'umugabo ko agomba kumwambika neza. Abagore b'abanyarwandakazi bakunda ko abagabo babo babagurira imyenda yiyubashye nk'ibitenge , amabubu, inkweto, isakoshi n'utundi tuntu duto duto tubashimisha turimo isaha , inigi , amaherena n'ibindi.

    3. Kwihangana no gutanga imbabazi :

    Umugore ahora yifuza umugabo uzamwihanganira igihe cyose cyane cyane mu gihe yagize intege nke, ndetse akanamubabarira igihe ya kosheje. Nta mugore ukunda umugabo uhora umucyurira cyangwa umuhoza ku nkeke z'ibintu atatunganyije neza, ahubwo akunda wa wundi umuhora hafi kandi agahora yiteguye kumubabarira no kumwihanganira muri byose.

    4. Kumukunda no kumwitaho nka mbere :

    Abagore cyangwa abakobwa bakunda abagabo badacika intege mu rukundo ; ni ukuvuga umugabo cyangwa umusore uhora ubereka urukundo, atari umukunda mu minsi ya mbere yamara gufatisha agaterera iyo. Abagore bifuza ko abagabo babo bahora babereka urukundo amanywa n'ijoro, mbese bakunda kubona urukundo rukura aho gusubira inyuma.

    5. Kumwita akazina keza :

    Iyo umukobwa cyangwa umugore amaze kwinjira mu rukundo neza neza aba yifuza ko umusore bakundana cyagwa umugabo we amuhindurira izina ; akamwita akazina k'urukundo mu rwego rwo ku mutetesha no kumubyinirira.

    Iyo rero umukobwa cyangwa se umugore afite akazina yiswe n'umukunzi we aba yumva akunzwe ndetse nta n'undi umuntu umurusha gukundwa. Ariko ikimushimisha kurushaho ni uko aka kazina agahamagarwa igihe bari ahandi hantu cyangwa bari mu bantu benshi.

    6. Kumutembereza :

    Abakobwa kimwe n'abagore bakunda gusohoka, ibi rero bituma bakunda umusore cyangwa umugabo ubasohokana. Umugore aba yifuza ko umugabo we amuhindurira uburyo babanamo, atari ukwirirwa mu rugo cyangwa kwirirwa mu byo bamenyereye byo kujya ku kazi no kugaruka mu rugo gusa.

    Aba yifuza ko rimwe na rimwe mu bihe by'ikiruhuko batakoze, anyuzamo akamusohokana cyangwa bagira ikiruhuko cy'akazi bombi bagafata urugendo bakajya kuruhukira ahatari aho basanzwe bamenyereye.

    Ibi rero bituma urukundo rukura kandi bikagaragariza umugore ko yitaweho. Kandi ibi ntibivuga ko ari ugukunda ibintu kuko hari n'umukobwa cyangwa umugore uba wifitiye amafaranga ye ariko akumva byaba akarusho umukunzi we afashe icyemezo
    cyo kumusohokana kabone n'iyo umukobwa cyangwa umugore ari we wakwishyura !

    Refe:bonobology.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/menya-ibintu-6-abagore-baba-bashaka-ku-bagabo-babo-mbere-na-nyuma-yuko-babana

  • Ibyavuzwe kuri Miss Pamella wafotowe aragiye inka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwicyeza Pamella ukundana n'umuhanzi The Ben yafotowe aragiye inka ,ndetse bizamura amarangamutima y'abantu batari bake.

    Ni amafoto abiri uyu mukobwa yashyize kuri Instagram ye,afite inkoni ndetse ahagaze iruhande rw'inka.Benshi mu bamukurikira, batangajwe n'aya mafoto cyane.Harimo nabavuze ko afite amaso nk'ay'inyana.

    Source : https://yegob.rw/ibyavuzwe-kuri-miss-pamella-wafotowe-aragiye-inka/

  • Perezida Kagame yashimiye Minisitiri mushya w’Ubutabera wemeye inshingano ziremereye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Emmanuel Ugirashebuja
    Dr. Emmanuel Ugirashebuja

    Perezida Kagame yavuze ko inshingano Minisitiri w’Ubutabera yemeye ziremereye, akaba yemeye gukomeza gukorera u Rwanda nk’umwe mu bagize Guverinoma.

    Perezida Kagame ati “Ndamushimira kuba yaremeye iyi mirimo, ndanamwifuriza imirimo myiza.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yasabye abazakorana na we gufatanya bagamije gukemura ibibazo bitandukanye.

    Yibukije abayobozi na Guverinoma muri rusange ndetse na za minisiteri ko Abanyarwanda babategerejeho byinshi, by’umwihariko mu byerekeranye n’ubutabera, Abanyarwanda bakaba bakeneye guhabwa ubutabera mu bibazo bafite.

    Umukuru w’Igihugu asanga Dr. Ugirashebuja inshingano yahawe azazishobora kuko n’ubundi yari asanzwe akora mu byerekeranye n’ubutabera.

    Perezida Kagame yijeje Dr. Ugirashebuja ubufatanye mu gukemura ibibazo Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange bahura na byo.


    source : https://ift.tt/3lLCh6M

  • Umukozi w’ibitaro akurikiranyweho kwiyitirira Polisi akambura abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n
    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n’amategeko akabisabira imbabazi

    Ubwo yerekagwa itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2020, kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Augustin Rutaganda yemeye ko yiyitiriye urwego rwa polisi akaba yari amaze amezi arenga atanu abitangiye.

    Kubera ko yakoraga akazi ko gutwara imbangukiragutabara y’ibitaro bya CHUK, ngo ahantu haberaga impanuka akahagera yageragezaga uburyo bushoboka bwose bwo kubona nimero ya telefone y’umushoferi wakoze impanuka, yaba kuyimwiyakira cyangwa kuyishaka mu bundi buryo, hanyuma akazamuhamagara yiyise umupolisi uzi ibyiyo mpanuka kandi akeneye kumufasha, ubundi akabona kumusaba amafaranga bitewe n’ubufasha yabaga yamusezeranyije ko agiye kumuha.

    Rutaganda avuga ko iyo yageraga ahantu hakorewe impanuka agiye gutwara uwagonzwe, yasabaga nimero uwamugonze amubwira ko polisi iza kumufasha, bamara gutandukana akazamuhamagaza indi nimero amubwira ko ari umupolisi ushaka kumufasha.

    Ati “Umwe namusanze aho yakoreye impanuka ntwaye ambulance, we yari ategereje ko polisi iza kumufasha mu gupima impanuka, noneho njyewe mubwira ko abapolisi bashobora kumufasha, nyuma nza kumuhamagara mubwira ko namufasha kugira ngo bamusubize ibyangombwa bye, yemera kumpa amafaranga. Yanyoherereje ibihumbi 100 bwa mbere nyuma arongera anyoherereza ibihumbi 31, mu by’ukuri ikintu kimbesheje hano ndi umunyacyaha ndemera n’icyaha, ngasaba imbabazi”.

    Rutaganda avuga ko ubushukanyi yabukoreye abantu batatu, akaba yarafashwe amaze kubambura Amafaranga y’u Rwanda agera hafi ku bihumbi 200.

    Anicet Manirafasha wambuwe na Rutaganda amafaranga asaga ibihumbi 100, avuga ko yagongeye umwana ahitwa kwa Kiruhura, agahita ahamagara polisi n’imbangukiragutabara, bose bakaza nyuma birangiye azaguhamagarwa n’umuntu atazi.

    Ati “Dushoje mbona nimero ya 0788375184 irampamagaye, imbwira ko ntamuzi ariko yari ari ahabereye impanuka, ko nakomeza ngakurikirana uwo murwayi nkita ku buzima bwe. Yakomeje kujya ampamagara ambwira ibigomba gukorwa, nyuma yaho ku munsi ukurikiyeho yarampamagaye, ambwira ngo ninohereze amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha umurwayi nyohereza kuri iyo nimero.

    Ati “Nyuma y’isaha imwe arambwira ngo ninohereze ayandi ngo ya yandi yabaye macyeya, nkimara kumuha amafaranga yarekeye aho, namuhamagara nkumva telefone ye ntayiriho, nahise njya kuri polisi kuyibwira ikibazo nahuye nacyo”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko igihe cyose abanyabyaha bazakomeza kwiyitirira inzego nta mahirwe bazabigiriramo kuko bazafatwa kandi bagahanwa.

    Ati “Uriya n’umushoferi w’imbangukiragutabara, ahantu habaga impanuka bahamagara imbangukiragutabara akajyayo agafata amakuru y’abakoze impanuka, yarangiza agahita abatelefona amaze kugeza umurwayi mu bitaro, akiyita umupolisi, agatangira agashaka uburyo abarya amafaranga ababeshya yuko azabafasha. Tumufashe amaze guhabwa ibihumbi bigera muri 200, uriya muntu rero wiyitaga opeje ko ashinzwe gupima impanuka, ntabwo ari byo kuko yiteye ibibazo, namushyira mu cyiciro cy’abantu biha inshingano zitari izabo bazazira, kubera ko biyitiriye icyo bataricyo”.

    Abaturage barasabwa kujya bashishoza mbere yuko bakarona n’abantu biyitirira inzego runaka, kuko buri rwego rugira aho rukorera hamwe n’ibiruranga bakajya bahagera, bakareba niba ibyo babwiwe ari ukuri mbere yo kugira ikindi bakora.

    source : https://ift.tt/39pno4e

  • Ibizamini by’ikoranabuhanga bigamije guca ruswa n’ikimenyane – REB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leon Mugenzi/REB
    Leon Mugenzi/REB

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Leon Mugenzi, atangaza ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga bizajya birangira buri mukandida azi amanota ye, azi niba akomeza mu kiciro gikurikiyeho cyangwa yatsinzwe.

    Mugenzi avuga ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga kandi bizafasha kwihutisha igihe cyo gukosora impapuro, rimwe na rimwe byakururaga ibibazo bishingiye ku kimenyane na ruswa.

    Agira ati “Ibi bizamini umuntu azajya arangiza gukora ahite abona amanota ye nta byo kuvuga ngo uyu ni mushiki wanjye ni we watsinze neza, uyu ni runaka nari muzi, mbese ikoranabuhanga rizadufasha guca burundu ikimenyane n’akarengane”.

    Mugenzi avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’abakozi ba REB bazakomeza gukorana barambagiza abayobozi b’ibigo by’amashuri mu buryo batoranywa hakemezwa abazakora ibizamini.

    Agira ati “Nta cyahindutse kuri Sitati igenga abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko icyo twongeyemo ni uko umuntu watoranyijwe tumugereranya n’abandi bagenzi be. Abakomeje kugaragaza ibibazo ni abari abayobozi b’agateganyo, hari n’abatanze ibirego, ariko mu itoneshwa twaciye mu gihugu ntabwo twakwemera ko umuntu atoneshwa kuko kuyobora ikigo cy’amashuri ntabwo twapfa kwemerera ubonetse wese”.

    Abihaye Imana ni bo bonyine batarebwa n’ibizamini by’abifuza kuyobora ibigo by’amashuri

    Mugenzi avuga ko Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo muri 2015 rivuga ku masezerano y’amashuri y’abanyamadini na Leta mu ngingo ya gatandatu isobanura ko mu kigo cy’abihaye Imana iyo bifuza ko ukiyobora aba uwihaye Imana hatangwa umukandida mu bihaye Imana akemererwa kuyobora ikigo atiriwe akora ibizamini.

    Iyo ikigo cy’abihaye Imana gishaka gushyiraho umuyobozi w’ikigo cy’ishuri w’umuyoboke w’idindi, icyo gihe REB isaba abakandida batatu igatoranyamo urusha abandi akaba ari we wemezwa kuyobora ikigo ariko na we agomba gukora ikizamini, ibyo bivuze ko mu bigo by’abihaye Imana n’ubundi hazakurikizwa iryo teka.

    Agira ati “Niba uwihaye Imana ari we uzayobora ikigo yaba padiri, pasiteri cyangwa Shehe abo bazemezwa nk’abayobozi b’ibigo badakoze ibizamini, icyo gihe ariko hanarebwa ubushobozi bwabo ntabwo ari ugufata uwo ari we wese. Na ho ku bayoboke b’ayo madini bashaka kuyobora ibigo bazakora ibizamini ariko tuzaka urutonde rw’abakandida mu bigo by’abihaye Imana maze uwatsinze kurusha abandi muri abo batatu abe ari we uyobora ikigo”.

    Mugenzi avuga ko ubu ibizamini mu bindi bigo bigiye kuba bisubitswe kugira ngo ikoranabuhanga ryibande cyane ku bizamini by’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho biteganyijwe ko umuntu azajya ajya imbere ya mudasobwa agasubiza ibibazo byashyizwemo akarangiza gukora abona n’amanota ye.

    Ku bijyanye n’abakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo bw’ibizamini ngo byaba biterwa n’uko ari ugutinya gusa ibizamini, ariko ikigamijwe mu bizamini ari ugukorera mu mucyo, kuko n’ubundi gutoranya abazakora ibizamini bazemererwa bitewe n’uko bashoboye nk’uko akarere kazajya kaba kabibonye.


    source : https://ift.tt/3lPNqTP

  • Nyakabanda: Bahangayikishijwe n’abana bato bakorera urugomo abatwara ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’umudugudu wa Munini wo muri uwo murenge, Shumbusho Samuel, avuga ko bakunze guhura n’ikibazo cy’umutekano muke batezwa n’urubyiruko, ariko muri iyi minsi hadutse abana bato bari hagati y’imyaka irindwi na cumi n’ibiri.

    Agira ati “Rimwe narabiboneye, umwe araza akarangaza umushoferi abandi bagahanahana ibirayi cyangwa se n’ibindi biri mu modoka. Icyo gihe nagerageje guhamagara inzego zishinzwe umutekano ariko imodoka y’irondo ihagera abenshi bagiye nsigaranye babiri”.

    Yongeraho ko rimwe na rimwe n’iyo imodoka ibajyanye, nyuma bagaruka kuko baba bakiri bato nta gihano gihambaye bahanishwa.

    Avuga ko mu mudugudu ayoboye bamaze kumenyamo abana batandatu bakora ibyo bikorwa by’urugomo, umudugudu wa Kariyeri bamenyemo bane ndetse n’ahandi hagenda haturuka abandi kuko akenshi iyo bagiye mu rugomo nk’urwo, baba ari abana bagera nko ku itsinda rya 13 cyangwa 15.
    Undi muturage witwa Kabazayire Monique, avuga ko imibereho y’imiryango ari yo itera ingaruka mbi nkizo. Ati “Umubyeyi abyuka igicuku ajya gushakisha ikiza gutunga umuryango, umwana inzara iyo imwishe ahitamo kujya gushakira ahandi”.

    Kabazayire asanga inzego z’ibanze zikwiye gufasha abaturage gukemura icyo kibazo, binyuze mu biganiro byo kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ndetse no gucyaha abana mu gihe bakosheje, cyangwa bagiye mu bikorwa by’urugomo.

    Si ubwa mbere muri uwo murenge hagaragara umutekano muke utezwa n’urugomo rukorwa n’urubyiruko, cyane cyane abagenda bambura abaturage amasakoshi, telefoni, amafaranga n’ibindi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyakabanda I, Mbanza Clarisse, asobanura ko iki kibazo inzego zikizi ndetse ko gihangayikishije ariko barimo gukaza ingamba mu kukirwanya.

    Ati “Ni abana benshi bafatiwe muri santeri ya Munini, abo twafashe twarabaganirije, batwereka ababyeyi babo nabo turabaganiriza kandi ni igikorwa kizakomeza kubaho kugeza gicike”.

    Mbanza avuga ko igitera ibikorwa by’urugomo nk’urwo ku bana bato, ahanini ari uko muri iyi minsi imibereho ihangayikishije.

    Ati “nk’umubyeyi abyuka mu gitondo ajya gushaka imibereho, ntagire uwo asigira umwana bityo kuko bari mu biruhuko umwana agira amatsiko yo kujya hanze, yagerayo akabura umubyeyi umukebura, mu minsi mike akaba yatora ya mico mibi”.

    Asobanura ko imwe mu nzira yo gukemura icyo kibazo, inzego z’ibanze zafashe umwanzuko ko urugo ruzajya rugaragara ko umwana yagiye mu muhanda cyangwa muri ibyo bikorwa bibi birimo n’ibyo bita gusyaga, bazajya bahamagara umubyeyi yisobanure imbere y’inteko iba buri wa kabiri w’icyumweru, anibutswe inshingano ze.

    Ni ikibazo kimaze amezi agera kuri atatu. Kuva uru rugomo rwatangira hamaze gukomereka umushoferi umwe watewe amabuye agakomereka mu maso, ajyanwa kwa muganga yitabwaho arakira.

    source : https://ift.tt/3AwLiGT

  • Kubaza Abanyarwanda icyakorwa ngo barusheho kwishima mu gihe nk’iki hari benshi biyahura ni byiza-Gonza #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWEZI TV, aho yagarutse ku gikorwa giherutse gukorwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihu ishyira ubutumwa bubaza ku mbuga nkoranyambaga ibaza Abanyarwanda icyakorwa kugira ngo barusheho kwishima.

    Gonzaga Muganwa avuga ko kubaza Abanyarwanda kiriya kibazo, bifite igisobanuro gikomeye 'kuko hari hashize iminsi Abanyarwanda baganira ku birebana no kwiyahura byagiye bigaragara hamwe na hamwe kandi n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha rwatanze n’imibare, bisobanuye ko koko hari Abanyarwanda batishimiye.'

    Uyu musesenguzi kandi avuga ko n’inzego z’ubuzima mu Rwanda zagaragaje ko mu Banyarwanda hari ikibazo cy’agahinda gakabije ku buryo bigaragaza ko hari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti.

    Gonza avuga ko kiriya kibazo cya MINALOC cyasubijwe cyane ku buryo ngo bishobora kuba ari ubwa mbere imbuga nkoranyambaga z’iriya Minisiteri zabonye ibitekerezo byinshi.

    Avuga ko abasubije biganjemo urubyiruko kandi ko bagaragaje ibibazo bishingiye ku bukungu kuko benshi 'Barashaka akazi, barashaka kugabanyirizwa imisoro…Ikintu cyanshimishije kurusha ibindi byose, bagaragaje ko bashaka gukora.'

    Abapropagandisite bibasira abavuga ibitagenda mbafata nk’abatifitiye icyizere- Gonza

    Gonzaga Muganwa avuga kandi ko hari abo mu nzego za Leta bakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abavuga ibitagenda, kuri we akabafata nk’abatifitiye icyizere kuko baba bakwiye kugaragaza amakuru y’ukuri aho gutukana no guhangana n’abo bantu.

    Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hajya habaho gukozanyaho mu magambo aho bamwe mu bazwi cyane mu gukoresha Imbuga Nkoranyambaga bazifashisha bahanganye n’abanenga ibitagenda mu gihugu aho bajya banabita abanzi b’Igihugu.

    Bamwe mu bakunze kugaragaza ibyo bitekerezo bamaze kumenyekana dore ko akenshi bakoresha imbuga Nkoranyambaga basa nk’abanyomoza ibyatangajwe n’abagaragaza ibitagenda ndetse bagakoresha imvugo zatuye ko abo bantu ari abanzi b’Igihugu bakwiye kwamaganwa.

    Umunyamakuru akaba n’Umusesenguzi, Gonzaga Muganwa avuga ko bariya bakora biriya ari aba-Propagandists (tugenekereje ni abacengeza amatwara) ariko akavuga ko ibyo bakora bataba bakwiye kubikora.

    Ati 'Hari aba-Propagandistes bumva ko umuntu uvuga ibitagenda ari umwanzi wa Leta, agamije ikindi hari uwamutumye…njye ku bwanjye mbafata nk’abantu batifitiye icyizere.'

    Akomeza agira ati 'Niba uyobora ikigo runaka, uri umu PR (Umukozi ushinzwe inozamubano), uri umuvugizi, uri muri OGS (Urwego rushinzwe Kuvugira Guverinoma) n’ahandi hose, cyangwa mu ishyaka runaka, wakwibanze gusobanura ukuri kwa nyako uzi, ko ari na ko kazi banaguhembera ntiwibande ku gutukana no guhanga n’umuntu watanze ibitekerezo bitandukanye.'

    Gonzaga Muganwa avuga ko no mu buryo busanzwe bw’ihanahanamakuru, iyo hatangajwe amakuru atari yo, hakoreshwa uburyo bwo kunyomoza hagatangwa amakuru ya nyayo ariko hatabayeho guhangana.

    Icyakora avuga ko Abanyarwanda bamaze kugira ubushishozi buhagije bwo gutandukanya amakuru y’impamo ndetse n’icengezamatwara.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kubaza-Abanyarwanda-icyakorwa-ngo-barusheho-kwishima-mu-gihe-nk-iki-hari-benshi-biyahura-ni-byiza-Gonza