Category: Uncategorized

  • Ubuyobozi bwasobanuye impamvu bwasibye igishu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hasibwe igishushanyo cya Jay Polly cyahanzwe n’umunyabugeni w’umunyarwanda Rwigema Abdul cyatumye uyu muraperi uherutse kwitaba Imana yitirirwa umuhanda wo muri Kigali. Rwigema yari yagishushanyije ku gikuta cy’inzu ku nkegero z’umuhanda uherereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Kanombe mu mudugudu w’Umushumbamwiza. 

    Nyuma y’uko uyu munyabugeni ahanze iki gishushanyo abantu benshi banyura kuri uyu muhanda bakabona iki gishushanyo, batangiye kuwitirira Jay Polly, bituma gikorwaho inkuru nyinshi bifata indi ntera ahanini kubera igikundiro umuraperi Jay Polly yari afitiwe na rubanda mu ngeri zitandukanye.

    Iki gishushanyo ubu cyamaze gusibwa 

    Bitunguranye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 nibwo umuyobozi w’umudugudu cyari giherereyemo w’Umushumbamwiza n’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagari ka Kanombe basabye ko gisibwa. Nyuma yo kumenya aya makuru, InyaRwanda.com twagiranye ikiganiro na Aime Uwisize akaba ariwe muyobozi w’umudugudu maze atangaza impamvu basibye iki gishushanyo. 

    Aime Uwisize, watanze itegeko ryo gusiza iki gishushanyo cya Jay Polly akabikora ku bufatanye na Gitifu w’Akagari ka Kanombe, yagize ati: “Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk’ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk’umuyobozi w’umudugudu”.

    Iki gishushanyo cyatumye uyu muhanda witirirwa Jay Polly

    Yakomeje agira ati: “Icyo gihe nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiraha ni icya runaka bigenze gutya gahunda zose za Leta ngomba kuzimenya. Rero kiriya cyapa bagishyira hariya twayobewe uwakihashyize ntitunamuzi nu’wakizanye, ntituzi n’uwagishushanyije, twakibonye bacyometse ku gikuta cy’umuturage bitubera ikibazo ni yo mpamvu twagisibye”.

    Tuganira na Rwigema ubwo yari asoje guhanga iki gishushanyo yavuze ko mbere yo kugishyira kuri ruriya rukuta rw’inzu yabanje kubisabira uburenganzira ba nyiri nzu. Ibi bitandukanye n’ibyo uyu muyobozi yakomeje avuga kuko yashimangiye ko ba nyiri inzu ubwabo batamenye uko cyashyizweho.

    Yagize ati: “Bariya babyeyi batubwiye y’uko batamenye n’ukuntu byanditseho, nta n’ubwo bari bazi ko ari ifoto ya Jay Polly bari bushyireho”. Yakomeje avuga ko nta makuru ba nyiri inzu bari bafite kuko iyo baza kuba bayafite baba barabimumenyesheje cyane ko akunda kubaba hafi. 

    Yongeye gushimangira ko iyo hari icyapa runaka ugisabira uburenganzira umujyi wa Kigali hanyuma mbere yo kugishyiraho ukabimenyesha n’ubuyobozi bw’aho agiye kugishyira. Avuga ko byarangiye umubeyi w’umumama wo muri uru rugo ariwe ubahaye aburenganzira bwo kugisiba, maze gisibwa n’umusore wo muri uru rugo w’imyaka 19. Aho cyari kiri yahasize amarange y’umukara aba bayobozi baje bitwaje.

    Ku rundi ruhande Rwigema wagihanze afite akababaro gakomeye kuko ngo bagisibye batanabimumenyesheje nk’uko yabisobanuye mu kiganiro twagiranye. Yabanje gusobanura uko byagenze ngo amenye aya amakuru. Yavuze ko yari aryamye yabyuka agasanga abantu bamuhamagaye ari benshi barimo n’umunyamakuru wa RBA Lucky Nizeyimana wakoranye nawe ikiganiro kuri iki gishushanyo. 

    Ngo kubera ko ari we yari azi yahise amuhamagara, maze Lucky aramubaza ngo igishushanyo bagisibye?, undi amubwira ko atabizi, bahita bahana gahunda yo guhurira aho cyari kiri ngo barebe.

    Rwigema wari warahanze iki gishushanyo 

    Mu kuhagera ngo basanze bamaze kugisiba nk’uko Rwirangira akomeza abisobanura ati: “Nahageze nsanga barangije kugisiba tubajije baratubwira ko ngo umuyobozi w’umudugudu n’umuyobozi w’akagari ngo nibo baje barabategeka ngo bahasibe. Yabwiye uwo mwana wo muri ruriya rugo aba ariwe uhasiba”. 

    Yakomeje asobanura andi makuru yahawe yatumye bagisiba ati” We yagisibye avuga ngo ndikwamamaza kandi nta burenganzira ngo mfite bwa RDB”. Uyu munyabugeni yavuze ko nta kintu na kimwe we ari kwamamaza uretse guha icyubahiro Jay Polly, yibaza impamvu ahandi yagiye ashyira ibishushanyo ku mihanda bitasibwe. 

    Yashimangiye ko mu karere ka Kicukiro cyari giherereyemo yahashushanyije n’ikindi kandi ngo ntawigeze agisiba. Rwigema imvugo ye yanyuranyije n’uyu muyobozi kuko yongeye gushimangira ko aho yagishushanyije yari yarahaherewe uburenganzira  na banyiri nzu, ati: “Ndabazi turaziranye banahampaye banzi”. Umuyobozi w’Akagari n’uw’umudugudu ngo baza kugisiba, baje bitwaje iranjye rifunze”.  

    Umunyabugeni Rwigema yavuze ko yahanze iki gishushanyo cya Jay Polly mu rwego rwo kwifanyana n’abo mu muryango we n’abakunzi be anashimangira ko nawe ubwe yari asanzwe akunda cyane indirimbo za nyakwigendera Tuyishime Joshua [Jay Polly].

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109749/ubuyobozi-bwasobanuye-impamvu-bwasibye-igishushyanyo-cya-jay-polly-cyatumye-yitirirwa-umuh-109749.html

  • Seninga na Jimmy Mulisa mu batoza 13 basoje a… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, nibwo abatoza 13 bari bamaze iminsi 10 bahugurirwa mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge muri Ste Famille Hotel, basoje ndetse bamwe muri bo bazaba abarimu b'abandi batoza.

    Aya mahugurwa yateguwe n'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF', muri gahunda yagutse yo kongerera abatoza ubumenyi n’ubushobozi mu mupira w’amaguru. Aba batoza nibo bazatoranywamo abazaba abarimu bazajya bigisha abandi.

    Mu batoza 13 basoje amahugurwa, harimo abagore bane ndetse n'abagabo icyenda.

    Byitezwe ko aya mahugurwa azazamura ubumenyi bw'abatoza bo mu Rwanda, byanatanga umusaruro mwiza kuri ruhago nyarwanda igishaka aho yamenera kugira ngo igere ku rwego rwiza.

    Abatoza 13 bahuguwe barimo: Antoine RUTSINDURA (A CAF), Innocent SENINGA (A CAF), Sosthène HABIMANA (A CAF), Jimmy MULISA (B CAF), Hamimu BAZIRAKE (B CAF), Theonas NDANGUZA (B CAF), Seraphine UMUNYANA (C CAF), Consolée MUKASHEMA (C CAF), Marie Grâce NYINAWUMUNTU (C CAF), Alain MBABAZI (C CAF), Pacifique UWINEZA (C CAF), Jean Pierre KWIZERA (C CAF) na Hassan MUHIRE (C CAF).

    Abatoza 13 b’abanyarwanda bamaze iminsi 10 bahugurwa na CAF

    Seninga watoje Police FC mu bamaze iminsi bahugurwa na CAF

    Grace Nyinawumuntu mu bamaze igihe bahugurwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109778/seninga-na-jimmy-mulisa-mu-batoza-13-basoje-amahugurwa-ya-caf-109778.html

  • Haruna Niyonzima yavuze igihe azarekerera gukina umupira w'amaguru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Haruna Niyonzima kuri ubu ukinira ikipe ya AS Kigali n'ikipe y'U Rwanda, Amavubi, yavuze igihe azarekeraho gukina umupira w'amaguru. Ni mu kiganiro Versus aho Haruna yari yatumiwe nk'umutumirwa w'umunsi.

    Nkuko Haruna yabitangaje yavuze ko atazigera ahagarika umupira kubera amagambo y'abantu dore ko hari abantu bagenda bamuvugaho amagamvo atandukanye arimo n'ayo kumuca intege no kumusaba kureka umupira nkuko yabyivugiye. Haruna we yavuze ko azareka umupira inzozi ze nizimara kugerwaho kuko afite inzozi yari afite ajya gutangira gukina umupira w'amaguru. Ngo igihe azumva inzozi ze zigezweho nibwo azareka gukina umupira w'amaguru akajya mu bindi.

    Haruna Niyonzima

    Source : https://yegob.rw/haruna-niyonzima-yavuze-igihe-azarekerera-gukina-umupira-wamaguru/

  • Ibyamamare bikomeye byahoze bikora akazi kagayitse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku byamamare bikunzwe ku rwego rw'isi aho mbere yo kuba ibyamamare byakoze akazi gasuzuguritse ku buryo hari n'abakoze akazi ko koza ibyombo abandi bagakora muri resitora n'indi mirimo itandukanye benshi bafata nk'aho isuzuguritse ku buryo icyamamare runaka cyitayikora.

    1. Dwayne Johnson (The Rock)

    Dwayne Johnson ni umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu ruganda rwa sinema ku rwego rw'isi aho azwi cyane ku izina rya The Rock.

    Mbere yo kwamamara mu mukino wo gukirana n'iteramakofi wa WWE, uyu mugabo w'imyaka 49 mbere yo kuba icyamamare yahoze yoza ibyombo.

    Rimwe yigeze kwandika ku rukuta rwe rwa twitter ati '' Amafaranga ya mbere nakoreye yavuye mu koza ibyombo ubwo nari mfite imyaka 13, icyo gihe nakoraga kuva saa cyenda (15:00) z'umugoroba nkageza saa tanu n'iminota mirongo itatu (23:30) z'ijoro''.

    2. Beyoncé

    Mbere yo kuba icyamamare muri muzika, Mu kiganiro Beyoncé yagiranye na Essence mu 2011 yatangaje ko hagati y'imyaka itandatu (6) n'icyenda (9) yafashaga nyina umubyara akazi ko mu nzu zitunganya imisatsi (hair salon).

    Beyoncé yatangaje ko icyo gihe yamufashaga gusukura imisatsi yabaga yatakaye hasi cyangwa agafasha abantu bifuza kurambura no kuzinga imisatsi yabo aho yabikoraga anabaririmbira.

    3. Jay-Z

    Mbere yo kuba icyamamare mu njyana ya Hip-Hop, Jay-Z yakoraga ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge ku mihanda.

    Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na 'Vanity Fair' yagize ati ''Nari umucuruzi w'ibiyobyabwenge, kugirango ube mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge, uba ukeneye kumenya icyo ugomba gushora n'icyo ukeneye kuba wakora kugirango wongere kwisuganya igihe ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge butagenda neza''

    ''Kuba wafungura nk'inzu zitunganya imisatsi y'abagabo cyangwa ugafungura ikinamba cy'imodoka, ubwo nibwo bwari ubucuruzi icyo gihe twakoraga kugirango twikure mu gucuruza ibiyobyabwenge.''

    ''Icyo gihe wagombaga gushakisha ibintu bigomba kugukura muri ubwo buzima bw'ibiyobyabwenge kuberako iteka ryose ubuzima bwawe bwabaga buri mu kaga. Byasaga nk'aho ufungiranye mu cyumba gifite idirishya rifunganye''

    ''Byabaga bisobanuye ko ugiye gufungwa ubuziraherezo cyangwa ugapfa.''

    4. Barack Obama

    Barack Hussein Obama yabaye perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe za Amerika.
    mbere yo kwinjira muri politike ngo abe icyamamare yabanje gukora akazi gasanzwe gaciriritse cyane.

    Barack Obama yabaye umukozi wa 'Baskin Robbins', uru ni uruganda rwamamaye mu gutunganya ibyo kurya biryohera (ice cream) ndetse umwe mu bahoze ari abakozi barwo harimo na perezida Barack Obama.

    5. Brad Pitt

    Uyu mugabo w'imyaka 57 ni icyamamare mu ruganda rwa sinema ku rwego rw'isi, gusa ibi siko byahoze.

    Uyu mugabo mbere yo kuba icyamamare muri sinema yahoze akora akazi ko kwambara umwenda wishusho y'inkoko aho yakanguriraga abantu kuza kugura inkoko muri El Pollo Loco i Los Angeles.

    6. Rihanna

    Uyu muririmbyikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka ''Diamonds, Umbrella'' niwe muntu kuri uru rutonde wakoze akazi gatandukanye n'ibindi byamamare uri busange kuri uru rutonde.

    Mu gihe bamwe bogeje ibyombo abandi bagakora muri za resitora no mu nzu zitunganya imisatsi, Rihanna we yabaye umutoza w'abasirikare.

    Rihanna yatozaga abasirikare babarizwa mu cyiciro cya Cadet bo mu birwa bya Barbados dore ko ari naho akomoka.

    Source : https://yegob.rw/ibyamamare-bikomeye-byahoze-bikora-akazi-kagayitse/

  • Shazz wavuzwe mu ifungwa rya Davis D ari mumunyenga w'urukundo n'umuhanzi ukomeye wo muri Uganda[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Shalon agiye kuri konti ye ya instagram, maze ashyiraho ifoto yakuye mu kiganiro yagiranye n'umuhanzi Ykee Benda imbonankubone (Live), maze ayiherekeresha indirimbo ya Ollie na Aleesia yitwa Better with you yuzuyemo amagambo meza y'urukundo ushobora kubwira umukunzi wawe.

    Nyuma y'ayo magambo, uyu mukobwa kandi yashyize kuri iyo foto imitima ibiri ndetse n'akarabo k'iroza gafite igisobanuro cy'urukundo, ndetse ushobora koherereza umuntu wihebeye kakamunyura.

    Mu gushaka amakuru kubyerekeye urukundo rwa Shalon na Ykee Benda, Mu kiganiro kigufi Shalon yagiranye na InyaRwanda ntiyigeze yemeza aya makuru cyangwa ngo ayahakane, gusa yavuze ko ari kuri telephone nayivaho aradutangariza byinshi kuby'ayo makuru.

    Ubutumwa bwa Stiven umujyanama wa Ykee Benda

    Nyuma yo gutegereza igihe yaduhaye kugira ngo tumenye ko koko niba yaba ari mu rukundo na Ykee Benda, Shalon yemereye kuvugana n'umunyamakuru ariko amaze kumva ibyo abazwa ntiyigeze yemera aya makuru cyangwa ngo ayahakane.

    mu makuru dukesha Inyarwanda yaganirye n'umujyanama w'umuhanzi Ykee Benda, Steven yamije ukuri ko koko Ykee Benda ari mu rukundo n'uyu mukobwa, n'ubwo wumvaga ko agikeneye kumenya amakuru menshi kuri we.

    Agira ati: 'Nibyo Shazz na Ykee Benda bamaze igihe bakundana, ndetse ndibaza wabonye ko nawe yashyize hanze ifoto yerekana ko atewe ishema n'urukundo rwabo bombi.''

    Mu bigaragarira amaso, Shalon ni umukobwa w'ikimero gitangaje ndetse uburanga bwe burangaza benshi, bitewe n'amafoto ye ndetse n'amashusho akunda kunyuza kuri konti ye ya instagram, agakurura abatari bake bikaba aribyo byaba byarakuruye n'umuhanzi Ykee Benda wisanze mu rukundo na Shalon.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shazz-wavuzwe-mu-ifungwa-rya-davis-d-ari-mumunyenga-w-urukundo-n-umuhanzi

  • Umuherwe Grand P yamugajwe n'ubunini bw'ikibo cy'umukunzi we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Grand P, yamamaye muri Afurika nyuma y'aho avuzwe mu rukundo n'umukobwa w'ikizungerezi, ubyibushye bitangaje witwa Eudoxie Yao, aba bombi inkuru yabo y'urukundo yakwirakwiriye mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, hamwe bavuga ko ari couple ihabanye cyane mbese itaberanye.

    Grand P umukunzi we yamwicariye amatako ahita acyebana

    Inkuru ya Dailycroc ivuga ko Grand P yacyebanye amatako ari kwishimana n'umukunzi we, Eudoxie Yao yicaye ku matako ya Grand P , mu kumwicaraho byasigiye imvune uyu muhanzi Grand P aho yananiwe guhaguruka ngo abe yabasha kugenda, biba ngombwa ko ajywanwa mu bitaro bya Metro muri Guinea.

    Grand P yatewe Serumu ku mpanuka zatewe n'umukunzi we wamwicariye

    Eudoxie Yao na Grand P, bari bamaze igihe urukundo rwabo rwajemo agatotsi baratandukanye, mu minsi ishize bongeye kwiyunga ubu bakaba bari mu munyenga w'urukundo.


    Urukundo rwabo rwavugishije imbuga nkoranyambaga

    Refe: igberetvnews.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/grand-p-yamugajwe-n-ubunini-bw-ikibo-cy-umukunzi-we-amafoto

  • Africa Yunze Ubumwe yategetse ko abagabye ibitero i Bujumbura bafatwa bakabiryozwa #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo rya Komisiyo y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri.

    Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Moussa Mahamat Faki ababajwe cyane na biriya bitero byagabwe ku basivile b’i Bujumbura bigahitana abantu batanu bigakomeretsa abandi benshi.

    Iri tangazo rigira riti 'Perezida wa Komisiyo ababajwe n’ibyo bikorwa by’ibyaha kadi ababigizemo uruhare bagomba gufatwa bakajyanwa mu butabera.'

    Perezida Moussa Mahamat Faki yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri biriya bitero ndetse na Guverinoma y’u Burundi ndetse n’abaturage ba kiriya gihugu no kwifuriza abakomerekejwe na byo gukira vuba.

    Ni nyuma y’igitero cyagabwe mu ijoro ryo mu mpera z’icyumweru gishize aho ahagana saa tanu z’ijoro humvikanye urusaku rw’amasasu hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Bujumbura.

    Nyuma y’amasaha macye, umutwe wa RED-Tabara wigambye icyo gitero, uvuga ko abarwanyi bawo banakozanyijeho n’abasirikare b’Igihugu basanzwe barinda ku Kibuga cy’Indege.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Africa-Yunze-Ubumwe-yategetse-ko-abagabye-ibitero-i-Bujumbura-bafatwa-bakabiryozwa

  • Ubuyobozi bwasibishije ifoto ya Jay Polly yari yashushanyijwe ku muhanda…Umva impamvu #rwanda #RwOT

    Ni igishushanyo cyari cyatumye Jay Polly yitirirwa uriya muhanda aho cyagaragariraga buri wese wabaga ahanyuze kabone nubwo yaba atekeregereye cyane.

    Abari kuhanyura ubu, bari gusanga iki gishushanyo kitagirahari nyuma y’uko Umuyobozi w’Umudugudu w’Umushumbamwiza ndetse n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanombe batanze itegeko ryo kugisiba aho cyari kiri hagasigwa irangi ry’umukara.

    Uwisize Aime uyobora uriya Mudugudu, yatangaje ko kiriya cyapa batazi uko cyageze hariya nyamara ubusanzwe ibyapa byose bijya ahantu habonwa na buri wese, bibanza gusabirwa uburengaznira.

    Yagize ati 'Ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya ahantu runaka bagisabira uburenganzira Umujyi wa Kigai ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk’umuyobozi w’Umudugudu nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiri aha, ni icya runaka,…'

    Uyu muyobozi kandi avuga ko na ba nyiri inzu yari yashyizweho kiriya gishushanyo bahakanye ko batigeze babisabirwa uburenganzira. Ati 'Nta n’uwo bari bazi ko ari ifoto ya Jay Polly bari bushyireho.'

    Umunyabugeni Rwigema Abdul wari washushanyije iriya foto, yavuze ko na we yashenguwe no gusibirwa igihangano kuko yagikoze kimugoye kandi ko yumvaga kimuvuye ku mutima.

    Atangaza ko nibura iyo amenyeshwa mbere y’uko gisibwa ariko ko yatunguwe no kwakira abantu benshi bamuhamagaraga bamubwira ko cya gishushanyo kitagihari.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Ubuyobozi-bwasibishije-ifoto-ya-Jay-Polly-yari-yashushanyijwe-ku-muhanda-Umva-impamvu

  • Musanze : Mayor na Gitifu ba Burera bitabye urukiko mu rubanza rwa V/Mayor uregwa kunyereza #rwanda #RwOT

    Ni urubanza rumaze iminsi ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze aho Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be bane bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

    Mu iburanisha riheruka, Urukiko rwari rwafashe icyemezo cyo gutumiza Umuyobozi w’Akarere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabiko kugira ngo bagire icyo bavuga ku makosa avugwa mu itangwa ry’amasoko.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 ubwo urubanza rwasubukurwaga, aba bayobozi bari bahamagajwe, bitabye Urukiko bagira icyo barubwira ku makuru bari bakeneweho.

    Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bitatu ; gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko, gukoresha umutungo wa Leta nabi ndetse n’icyaha cy’itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa.

    Ubushinjacyaha buvuga ko mu Murenge wa Rugarama hatanzwe isoko rya 5 402 596 Frw yo kugura ibikoresho byagombaga guhabwa abaturage bari bimuwe mu birwa bya Burera.

    Nanone kandi mu Murenge wa Butaro wayoborwaga na Manirafasha Jean de la Paix, hubatswe Umudugudu wa Mulindi n’ikiraro cy’inka hakanagurwa ibikoresho byahawe abaturage b’uwo Mudugudu, byose ngo bigatwara agera kuri 16 55 524 Frw.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Manirafasha Jean de la Paix wayoboraga umurenge wa Bungwe yahaye isoko uwitwa Karambire Thierry ryo kubaka isoko riciriritse rya Banda rigatwara agera kuri 24 654 172 Frw ndetse agatanga n’andi asaga ibihumbi 506 Frw hishyurwa abakozi bubatse ku kigo cy’amashuri cya Bishenyi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal wabajijwe n’Umucamanza ku birebana n’itangwa ry’ariya masoko avugwamo ibikorwa byo kunyereza bikekwa kuri Visi Meya, yavuze ko ubusanzwe Umurenge udafite ububasha bwo gutanga amasoko arengeje Miliyoni 10 Frw.

    Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Ibingira Frank, wari wahejwe mu rukiko kugira ngo na we agire icyo abwira urukiko ku bijyanye n’ibyo byaha biregwa Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be, yavuze ko nta makuru afite ahagije kuko ari mushya mu nshingano.

    Urubanza ruzakomeza kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Mayor-na-Gitifu-ba-Burera-bitabye-urukiko-mu-rubanza-rwa-V-Mayor-uregwa-kunyereza

  • Nyuma yo gusezerera Sudani y'Amajyepfo kuri mpaga, Amavubi y'abagore batarengeje imyaka 20 iritegura gukina na Ethiopia mu ijonjora rya 2 mu gushaka itike y'Igikombe cy'isi kizabera muri Costa Rica 2022 #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, Ikipe y'Igihugu y'abakobwa batarengeje imyaka makumyabiri (20) yatangiye umwiherero mu rwego rwo kwitegura imikino y'ijonjora rya kabiri u Rwanda rugomba guhuramo na Ethiopia.

    Ikipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 20 mu bakobwa yakomeje mu kiciro gikurikira nyuma yo gukuramo Ikipe ya Sudani y'amajyepfo kuri mpaga kuko iyo kipe yamenyesheje CAF ko itazitabira ayo majonjora. Umukino ubanza ugomba guhuza u Rwanda na Ethiopia uzabera I Kigali ku wa gatanu tariki 24 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 9 Ukwakira 2021 muri Ethiopia.

    Umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'abakobwa, Marie Grâce NYINAWUMUNTU yahamagaye abakinnyi 30 bagomba gukora umwiherero bitegura Ikipe y'Igihugu ya Ethiopia y'abatarengeje imyaka 20.

    Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe:
    Abanyezamu
    1. MUTUYIMANA Elizabeth (APAER WFC)
    2. UWASE Beatrice (APAER WFC)
    3. MUSHIMIYIMANA Anitha (KAMONYI WFC)
    4. UWINEZA Belise (RUGENDE WFC)

    Ab'Inyuma:
    1. UZAYISENGA Lydia (APAER WFC)
    2. NIYONSABA Diane (APAER WFC)
    3. MUKAMANA Jeannette (LES LIONNES WFC)
    4. MUKARUZAGIRA Jeannette (AS KIGALI WFC)
    5. DUKORERIMANA M Catherine (FATIMA)
    6. MUSHIMIYIMANA Julienne (NASHO WFC)
    7. MUKANDAYISENGA Jeannine (INYEMERA WFC)
    8. IRANZI Benitha (IPM WFC)
    9. UWIMBABAZI Fidélité (IPM WFC)

    Abo Hagati:
    10. GIKUNDIRO Solange (APAER WFC)
    11. NTAKOBANJILA Nelly Salam (APAER FC)
    12. NIYONSHUTI Emerance (KAMONYI WFC)
    13. UKWISHAKA Zawadi (KAMONYI WFC)
    14. MUSHIMIYIMANA Thacienne (LES LIONNES WFC)
    15. UMWARIWASE Dudja (FATIMA WFC)
    16. MUTESIWASE Latifa (RUGENDE WFC)
    17. USANASE Zawadi (SCANDINAVIA)
    18. KAMIKAZI Yvonne (IPM WFC)
    19. UWITUZE Janvière (IPM WFC)
    20. UWASE Mireille (IPM WFC)

    Ab'Imbere:
    21. IRUMVA Delphine (KAMONYI WFC)
    22. INGABIRE Aline (KAMONYI WFC)
    23. UMUTUZA Justine (KAMONYI WFC)
    24. NTAKIRUTIMANA Benilde (LES LIONNES WFC)
    25. NYIRAMIGISHA Rosette (APAER WFC)
    26. IZABAYO Clemence (IPM WFC)

    Ikipe y'Igihugu y'abangavu iri kwitoreza kuri Stade ya Kigali ikaba icumbitse kuri Hilltop Hotel I Remera.

    The post Nyuma yo gusezerera Sudani y'Amajyepfo kuri mpaga, Amavubi y'abagore batarengeje imyaka 20 iritegura gukina na Ethiopia mu ijonjora rya 2 mu gushaka itike y'Igikombe cy'isi kizabera muri Costa Rica 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-gusezerera-sudani-yamajyepfo-kuri-mpaga-amavubi-yabagore-batarengeje-imyaka-20-iritegura-gukina-na-ethiopia-mu-ijonjora-rya-2-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-kizabera-muri-costa-ric/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-gusezerera-sudani-yamajyepfo-kuri-mpaga-amavubi-yabagore-batarengeje-imyaka-20-iritegura-gukina-na-ethiopia-mu-ijonjora-rya-2-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-kizabera-muri-costa-ric