Category: Uncategorized

  • Indirimbo Queen of Sheba ya Meddy yaba igiy… – #rwanda #RwOT

    Ku kintu kijyanye n'urubuga rwa Youtube rukunzwe kandi rukoreshwa na benshi mu Rwanda, Meddy arayoboye ahanini bitewe n'udushya agira mubyo akora. Siho honyine, kuko no kuzindi mbuga zinyuranye ariwe ugenda akomeza kuba hejuru y'abandi bahanzi bose bo mu Rwanda.

    Kuwa 20 Nzeri 2021, nibwo yashyize hanze indirimbo yitwa 'Queen of Sheba' ikomeje gukundwa n'abatari bacye, yaba ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi hanyuranye, mu Rwanda no hanze yarwo, ahari abakunzi b'uyu muhanzi kugera ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze, uyu muhanzi yari afite aba 'subscribers' kuri youtube ibihumbi 710 ariko mu gihe iyi ndirimbo itari yuzuza amasaha mirongo ine n'umunani igiye hanze, hamaze kwiyongeraho abarenga ibihumbi 14. Ni umubare utari hasi habe na gato.

    Iyi ndirimbo byari byitezwe ko ishobora gukuraho agahigo k'iyayibanjirije, bitewe ahanini no kuba mu masaha yayo ya mbere yararebwe cyane, aho mu masaha 12 yonyine yari imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 207 mu gihe 'My Vow' yo yujuje ibihumbi 203 mu masaha 13.

    Nyamara uko amasaha akomeje kugenda yicuma, biragaragara ko agahigo k'iya mbere ko kuba yararebwe na Miliyoni imwe mu gihe cy'amasaha 48, itari bubashe kukageraho, dore ko mu gihe habura amasaha mbarwa ikagira aya masaha, ikiri mu bihumbi bikabakaba 700.

    'Queen Of Sheba' na 'My Vow' yayibanjirije, zose zikaba ari indirimbo  Meddy aherutse kwemeza ko zakomotse ku rukundo rwe n'umugore we, mbese zifite aho zihuriye n'ubukwe bwe yakoze kuwa 22 Gicurasi 2021.

    Ubwo Queen of Sheba yajyaga hanze kuwa 20 Nzeri 2021 Meddy yari afite aba subscribers ibihumbi 710

    Mu minsi itaragera kuri ibiri 'Queen of Sheba' indirimbo nshya ya Meddy ayishyize hanze, aba subscribers bavuye ku bihumbi 710 bagera ku bihumbi 724.

    'My Vow' mu minsi yayo ya mbere yayoboye indirimbo zarebwe zari zikunzwe muri Uganda kuri Youtube.

    Meddy yashimye buri umwe watumye abasha guca agahigo ka Miliyoni 1 kuri youtube k’inshuro 'My Vow' yarebwe mu minsi ibiri.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘QUEEN OF SHEBA’ YA MEDDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109777/indirimbo-queen-of-sheba-ya-meddy-yaba-igiye-gukuraho-agahigo-ka-my-vow-yayibanjirije-109777.html

  • Shalon wafungishije Davis D na Kevin Kade ari… – #rwanda #RwOT

    Hashize amasaha macye Shalon agiye kuri konti ye ya instagram, maze ashyiraho ifoto yakuye mu kiganiro yagiranye n'umuhanzi Ykee Benda  imbonankubone (Live), maze ayiherekeresha indirimbo ya Ollie na Aleesia yitwa Better with you yuzuyemo amagambo meza y'urukundo ushobora kubwira umukunzi wawe.

    Nyuma y'ayo magambo, uyu mukobwa kandi yashyize kuri iyo foto imitima ibiri ndetse n'akarabo k'iroza gafite igisobanuro cy'urukundo, ndetse ushobora koherereza umuntu wihebeye kakamunyura.

    Mu gushaka amakuru kubyerekeye urukundo rwa Shalon na Ykee Benda, Mu kiganiro kigufi Shalon yagiranye na InyaRwanda ntiyigeze yemeza aya makuru cyangwa ngo ayahakane, gusa yavuze ko ari kuri telephone nayivaho aradutangariza byinshi kuby'ayo makuru.

    Nyuma yo gutegereza igihe yaduhaye kugira ngo tumenye ko koko niba yaba ari mu rukundo na Ykee Benda, Shalon yemereye kuvugana n'umunyamakuru ariko amaze kumva ibyo abazwa ntiyigeze yemera aya makuru cyangwa ngo ayahakane.

    Mu gukomeza gushaka iby'aya makuru neza InyaRwanda twaganiriye n'umujyanama w'umuhanzi Ykee Benda, Steven aduhamiriza ukuri ko koko Ykee Benda ari mu rukundo n'uyu mukobwa, n'ubwo wumvaga ko agikeneye kumenya amakuru menshi kuri we.

    Yagize ati: 'Nibyo Shazz na Ykee Benda bamaze igihe bakundana, ndetse ndibaza wabonye ko nawe yashyize hanze ifoto yerekana ko atewe ishema n'urukundo rwabo bombi.''

    Mu bigaragarira amaso, Shalon ni umukobwa w'ikimero gitangaje ndetse uburanga bwe burangaza benshi, bitewe n'amafoto ye ndetse n'amashusho akunda kunyuza kuri konti ye ya instagram, agakurura abatari bake bikaba aribyo byaba byarakuruye n'umuhanzi Ykee Benda wisanze mu rukundo na Shalon.

    Ubutumwa bwa Stiven umujyanama wa Ykee Benda

    Nyuma y’ibyari biri kwibazwa na benshi umuhanzi Ykee Benda yanyarukiye kuri konti ye ya instagram ahamara ubutumwa bumara umunsi umwe maze yerekana ko yaryohewe n’urukundo rwa Shalon ashyiraho igikombe ndetse ashyiraho n’imitima.

    Shalon nawe ntiyaripfanye yerekanye ko urukundo rwa Ykee Benda ari kumuha rumunyuze abyerekanisha umutima n’utundi dutima(Emojis) tw’ibyishimo

    Ykee Benda ari mu rukundo na Shalon

    Shalon nawe yabyerekanishije konti ye ya instagram

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109771/shalon-wafungishije-davis-d-na-kevin-kade-ari-mu-rukundo-na-ykee-benda-wo-gihugu-cya-ugand-109771.html

  • Miss Isimbi umukobwa wa Pasiteri Antoine Ruta… – #rwanda #RwOT

    Mu magambo aryohereye Miss Isimbi yanyujije kuri konti ye ya instagram, aherekejwe n'amafoto atatu y'umugabo we Safari Brian amufashe kunda, mu byishimo byinshi byerekanaga ko biteguye neza umwana wabo wa gatatu, yayaherekeresheje amagambo yuje imitoma.

    Muri ayo magambo aryohereye, Miss Isimbi yagarutse ku mugabo we Safari uburyo ari inshuti ye magara, amubwira ko urukundo rwabo rutazigera rukonja n'ubwo amazi yajya munsi ibicu bikijima, amushimira ko yakoze kuba buri gihe ahora ahari ndetse ko yakoze no kumukunda.

    Ni amagambo yanditse mu rurimi rw'icyongereza tugenekereje mu rurimi rw' ikinyarwanda, yagiraga ati: 'Gushyingiranwa n’inshuti yawe magara. Sinzi uko nabivuga neza. Mu by’ukuri shaka ubucuti bukomeye bw’ibyishimo mu muntu ukunda.

    Umuntu ukuvuga neza, umuntu mwasekana, kwa guseka gutuma mu nda hakurya, amazuru yawe akanyuramo ijwi ry’ibyishimo, kwa guseka guteye isoni, ko mu imbere kandi komora. Ibyo nibyo by’ingenzi'.

    Miss Isimbi na Safari bakunda kwerekana ibishimo byabo

    Yakomeje agira ati: 'Ubuzima ni buto atari ugukunda umuntu ukureka ngo ube mubane nk'abatagira ubwenge. Kandi ugomba kumenya neza ko umuntu runaka akuretse ukarira. Ibihe bibi bizaza, shaka umuntu uzaba ushaka kugumana nawe muri ibyo bihe'.

    Ati: 'Igikomeye cyane, shyingirwa umuntu ufite intego, urukundo, wihuze kandi akagendera muri wowe. Urukundo rutazigera rukonja, n'ubwo amazi yajya munsi, ibicu bikijima Safari Brian urakoze kuba buri gihe uba uhari ndetse no kunkunda.''

    Nyampinga Isimbi Deborah Abiella, amaze imyaka 13 akundana na Safari ariko kuva ashakanye na Safari Brian wamuteye inda bagakora ubukwe nyuma, bakaba bamaranye imyaka 8 ndetse bakaba barabyaranye abana babiri b'abakobwa  Briella na Nissi bakaba bitegura no kwibaruka uwa gatatu.

    Ubukwe bwabo bwabaye kuwa 31 Werurwe 2013 bubera mu rusengero rwa EAR Remera, basezeranywa na Musenyeri Onesphore Rwaje ukuriye itorero Angilikani mu Rwanda, mu birori byishimiwe na benshi mu nshuti zabo n’ababyeyi babo.

    Miss Isimbi n’abana be babiri

    Miss Isimbi na Safari bakunda kugaragaza ibyishimo n'uburyohe bw'’urukundo bakundana, nyuma y’intambara nyinshi banyuzemo aho bamwe babategaga iminsi bavuga ko batazarambana bitewe n'uko ngo bashakanye bakiri abana.

    Miss NUR 2012 Isimbi Deborah Abiellah wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2012, ni umwana wa Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora itorero Angilkikani Paruwasi ya Remera. Miss Isimbi Deborah yashakanye na Safari Brian nyuma y'imyaka ine bari bamaze bakundana.

    Urukundo rwabo ni urwo kuva mu buto bwabo

    Kuva bambikanye impeta bagasezerana imbere y’Imana n’abantu ko bagiye kubana akaramata, kugeza ubu hashize imyaka 8, bakaba barayigiriyemo umugisha bakibaruka imfura n'ubuheta “Iriza Briella Chavelle na Nissi”.

    Miss Isimbi na Safari n’abana babo

    Miss Isimbi na Safari ni urugero rwiza rw’abakundana

    Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo umwana we yatwaraga ikamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109772/miss-isimbi-umukobwa-wa-pasiteri-antoine-rutayisire-witegura-kwibaruka-umwana-wa-3-yabwiye-109772.html

  • Cristiano yahigitse Messi ayobora urutonde rw… – #rwanda #RwOT

    Cristiano uherutse gusubira muri Manchester United nyuma y'imyaka itatu yari amaze muri Juventus, niwe mukinnyi ku Isi uzinjiza amafaranga menshi mu mwaka w'imikino wa 2021/22 kuko azinjiza azinjiza miliyoni 125 z'amadolari.

    Cristiano yahigitse mugenzi we bahora bahanganye, ndetse abafana bafata nka mucyeba we w'ibihe byose, Lionel Messi uherutse gusinyira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa avuye muri Barcelona yari amazemo imyaka 21, uyu munya-Argentine azinjiza miliyoni 110 z'amadolari bivuze ko arushwa na Cristiano miliyoni 15 zose.

    Uru rutonde Forbes yasohoye rugaragaza abakinnyi 10 b'umupira w'amaguru bazinjiza amafaranga menshi mu mwaka w'imikino wa 2021/22, rugaragaraho umukinnyi umwe gusa ukomoka muri Afurika, ariwe Mohamed ukinira Liverpool.

    Salah wari wanagaragaye ku rutonde rw'umwaka ushize azinjiza miliyoni 41 z'amadolari muri uyu mwaka w'imikino wa 2021/22.

    Mu mwaka ushize wa 2020 byemejwe ko Cristiano ariwe mukinnyi wa mbere mu mikino yose waciye agahigo ko kuzuza miliyari y'amadolari hataravamo imisoro.

    Dore Abakinnyi 10 ba mbere ku Isi bazinjiza menshi mu mwaka w'imikino wa 2021/22:

    10.Eden Hazard (Real Madrid):  $29M

    9.Gareth Bale (Real Madrid): $32M

    8.Paul Pogba (Manchester United): $34M

    7.Andres Iniesta (Vissel Kobe): $35M

    6.Robert Lewandowski (Bayern Munich): $35M

    5.Mohamed Salah (Liverpool): $41M

    4.Kylian Mbappe (Paris Saint-Germain): $43M

    3.Neymar Jr (Paris Saint-Germain): $95M

    2.Lionel Messi (Paris Saint-Germain): $110M

    1.Cristiano Ronaldo (Manchester United): $125M

    Cristiano Ronaldo ayoboye urutonde rw’abakinnyi binjiza agatubutse ku Isi

    Messi agwa mu ntege Cristiano mu kwinjiza menshi ku Isi

    Neymar yaje inyuma ya Cristiano na Messi

    Salah niwe Munyafurika rukumbi uri mu bakinnyi 10 binjiza menshi ku Isi

    Bale wa Real Madrid agaragara mu bakinnyi 10 binjiza agatubutse ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109765/cristiano-yahigitse-messi-ayobora-urutonde-rwabakinnyi-binjiza-agatubutse-ku-isi-109765.html

  • Abahinzi n’aborozi bibukijwe ibyo bakwiye kwitwararika, abo muri Bugesera basabwa guhinga ibyera vuba – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Minagri yashyize hanze yashimye abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda kubera ko bakomeje kwitwara neza no muri ibi bihe igihugu gihanganyemo n’icyorezo cya COVID-19.

    Yatangaje ko kubera uyu murava waranze abahinzi watumye igihugu gikomeza kwihaza mu musaruro mwiza kandi uhagije.

    Iti “Turashimira abahinzi n’aborozi imbaraga bakomeje gushyira mu buhinzi n’ubworozi, zatumye igihugu kigira umusaruro mwiza. Turashimira by’umwihariko abafatanyabikorwa mu butubuzi bw’imbuto imbere mu gihugu uruhare rwabo mu gutuma igihugu ubu kibasha kugera ku 100% by’imbuto zikenewe muri iki gihembwe cy’ihinga ziri muri gahunda ya Nkunganire zaratuburiwe imbere mu gihugu.”

    Mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo 2022A, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye ubufatanye abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu gushyira mu bikorwa ingamba zirimo, gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya COVID-1 9.

    Iyi Minisiteri kandi yasabye abahinzi kongera ubuso buhingwa mu buryo buhuje (Land Use Consolidation), hahingwa ibihingwa byatoranyijwe bihakwiriye, hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye; guhinga ubuso bwose buhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe haba i musozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga, no mu mibande.

    Abahinzi kandi basabwe gutegura imirima hakiri kare no gutera imbuto ku gihe hakurikijwe uko imvura izaboneka hirya no hino mu gihugu, nk’uko bigaragazwa n’amakuru y’iteganyagihe, kugira ngo ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije.

    Bibukijwe gufata amazi y’imvura akazifashishwa igihe imvura yacika kare. By’umwihariko.

    Minagri yavuze ko hagendewe ku makuru y’iteganyagihe ry’amezi atatu (Nzeri-Ukuboza 2021), mu gice cy’Amayaga mu Turere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe ko imvura izagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa mu bihe by’Umuhindo.

    Abahinzi bo muri ibi bice by’Igihugu barashishikarizwa guhinga ibihingwa byera vuba kandi bakongera imbaraga mu gufata amazi y’imvura ibonetse akazifashishwa igihe imvura ibaye nke.

    Muri iki gihembwe kandi abahinzi barasabwa kwitabira kurushaho ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda, binyuze mu kwiyandikisha muri Smart Nkunganire system nk’uburyo muri gahunda yo kubona inyongeramusaruro zunganiwe na Leta.

    Basabwe kandi kwitabira kurushaho gukora no gukoresha ifumbire y’imborera nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro bwunganira ifumbire y’imvaruganda ndetse no kwitabira gukoresha ishwagara ku butaka bufite ikibazo cy’ubusharire, gukomeza kwitabira gahunda yo gukoresha imashini zihinga hagamijwe kwihutisha imirimo y’ihinga.

    Mu bindi abahinzi basabwe harimo kurwanya isuri, indwara n’ibyonnyi no kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa.

    Aborozi bo basabwe kwitabira gahunda yo gukingiza amatungo, gutera ubwatsi bwo kugaburira amatungo no gutegura uburyo bwo kubuhunika.

    Abahinzi n’aborozi bibukijwe ibyo bakwiye kwitwararika mu gihembwe cy’ihinga cya 2022A

    source : https://ift.tt/3u3FdiB

  • Kigali: Polisi yafashe ucyekwaho kwambura abashoferi yiyita umupolisi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Nzeri 2021, ni bwo uyu mugabo yeretswe itangazamakuru ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu mugabo usanzwe ari umushoferi w’imbangukiragutabara kuri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, yemeye ko yajyaga yambura abatwara ibinyabiziga asabira imbabazi.

    Yagize ati “Ubundi njyewe nazanaga imbangukiragutabara nje gutwara abakomeretse, iyo nageraga ahabereye impanuka najyaga mu biganiro n’abayikoze (abashoferi) nkabasaba nimero za telefoni. Nyuma nkabahamagara mbabwira ko ndi umupolisi wari mu bapimye impanuka nibanyoherereza amafaranga ndabafasha gusubirana ibyangombwa byabo.”

    “Nari maze kwakira amafaranga y’abantu batatu, buri muntu yabanzaga kunyoherereza 10.000 Frw. Ndicuza ibyo nakoze kuko binyangirije isura ndetse n’umuryango wanjye ndasaba imbabazi.”

    Masengesho Ephrem ni umwe mu bamotari uvuga ko yigeze kumwoherereza amafaranga nyuma yo kubwirwa ko ari umupolisi ushinzwe impanuka.

    Yagize ati “Tariki ya 15 Nzeri nakoze impanuka ngonga umunyamaguru mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasbo. Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bahageze mbere y’imbangukiragutabara, umushoferi w’imbangukiragutabara ahageze yarambwiye ati ‘impanuka nakoze ntabwo ikomeye ashobora kumfasha nimwoherereza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50’. Yambwiye ko ashobora kunsubiza ibyangombwa byanjye.”

    Masengesho yakomeje avuga ko yamubwiye ko ashobora kumubonera 15.000 Frw, bagahurira ku Muhima akamuha amafaranga, na we akabona ibyangombwa bye. Nyuma yaje kumutegeka kohereza ayo mafaranga kuri telefoni amaze kuyamwoherereza ahita ayikuraho.

    Manirafasha Anicet we avuga ko yoherereje uwo mukozi 100.000 Frw, amaze kuyamuha akuraho telefoni.

    Ati “Tariki ya 8 Nzeri nagonze umuntu ahitwa kwa Kiruhura, nahise mpamagara Polisi n’imbangukiragutabara kugira ngo bamfashe. Nyuma naje guhamagarwa n’umuntu ntazi ambwira ko anzi neza ko twahuriye ahabereye impanuka. Yansabye kumwoherereza amafaranga ibihumbi 100 yo kwita ku murwayi kuko ngo uwo nagonze nta bwishingizi yari afite.”

    Akomeza avuga ko nyuma yo kohereza ayo mafaranga yagerageje guhamagara ya nimero asanga yavuyeho kugeza ubwo yahamagawe na Polisi bamubwira ko ucyekwaho ubwo bwambuzi yafashwe.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uwo mugabo ukurikiranywe yafatiwe mu bikorwa bya Polisi nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa na bamwe mu bo yagiye yambura.

    Yagize ati “Abanyabyaha bakomeza kwiyitirira inzego z’umutekabo ariko icyo bagomba kumenya ni uko bazajya bakurikiranwa bagafatwa. Uriya mushoferi w’imbangukiragutabara yagendaga akusanya amakuru y’abantu bakoze impanuka nyuma akabahamagara yiyise umupolisi akambura abantu. Yabizezaga ko azabafasha gukemura ibibazo by’impanuka bakoze.”

    Yasabye abaturage by’umwihariko abashoferi kuba maso bakajya basuzuma neza bakamenya umuntu ubahamagaye. Yabakanguriye kujya batunga nimero za telefoni za Polisi yo mu gace batuyemo kugira ngo bajye bayitabaza igihe babonye amakuru y’abakora ibyaha.

    Uwatawe muri yombi yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

    Uyu mugabo ashinjwa ibyaha bitatu bihanishwa ibihano bitandukanye. Ku cyaha cyo kwihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, gihanishwa ingingo ya 174. Iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Anakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha. Gihanishwa ingingo ya 281 iteganya igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Icyaha cya gatatu ni ikijyanye no kwivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Gihanishwa ingingo ya 279 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

    Polisi yafashe ucyekwaho kwambura abashoferi yiyita umupolisi

    Masengesho Ephrem ukora akazi k’ubumotari yavuze ko yigeze kuwoherereza uwafashwe amafaranga nyuma yo kubwirwa ko ari umupolisi ushinzwe impanuka wamufasha

    Manirafasha Anicet we avuga ko yoherereje uwo mukozi 100.000 Frw, amaze kuyamuha akuraho telefoni

    source : https://ift.tt/3EJIbxB

  • Nyarugenge: Umusaza w’imyaka 66 amaze imyaka 11 yishyuza inzu yemerewe kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Uyu musaza w’imyaka 66 ubu aribana kuko abana be bamaze kubaka izabo ngo ndetse n’umugore we ntibakibana. Afite icyemezo cy’uko atishoboye yahawe n’Ubuyobozi w’Akagari ka Gacyamo mu Murenge wa Gitega uri muri Nyarugenge; ubwo yahabarizwaga mu 2014.

    Uretse kuba atagira inzu ye abamo, avuga ko afite n’uburwayi bukomeye ahora yivuza burimo umuvuduko w’amaraso, Asthme, prostate, umutima n’izindi nk’uko byemejwe n’abaganga.

    Ibyo bituma kubona amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu no kugura imiti bimugora, agasaba ko yahabwa icumbi nibura agakomeza kwivuza ariko afite aho kuba.

    Hakizimana yavuze ko ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga amashyirahamwe ya Nyabugogo ku wa 8 Gicurasi 2010 akakirwa n’uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hari n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; “yabwiye Umuyobozi w’Umujyi” kumushakira inzu.

    Ati “Noneho ntegereza ko nabona inzu ndaheba”.

    Yafashe umwanzuro wo kwandikira Akarere ka Nyarugenge ku wa 6 Ukuboza 2010 ntibwamusubiza. Nyuma y’iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi igaragaza ko yakiriwe, yabaye atuje.
    Yabonye mu 2020 hageze nta cyizere ahabwa ku nzu yemerewe, yongera kwandikira akarere ku wa 16 Werurwe, ibaruwa irakirwa ariko ntiyasubizwa.

    Yavuze ko nyuma y’aho yandikiye Umujyi wa Kigali asaba ko wamufasha ikibazo cye kigakemuka, ahuzwa n’inzego z’akarere ngo zimufashe ariko ntacyo byatanze.

    Hakizimana yagaragaje ko adasobanukirwa impamvu inzego z’ibanze zitamwubakira iryo cumbi.

    Ati “Barambajije bati ‘ese uwaguha inzu iyo ari yo yose hari ikibazo?’ Nanjye nti ‘icyo nshaka ni inzu gusa nta kindi.’ Kugeza magingo aya banze gukemura ikibazo.”

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali, Umutoni Gatsinzi Nadine, yabwiye IGIHE ko ikibazo cya Hakizimana atakizi.

    Ku murongo wa telefoni yagize ati “Icyo kibazo ndumva ntarakibona, ubwo yazatugeraho tukareba icyo twamukorera. Ntabwo nkizi kereka niba kiri muri Nyarugenge.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko ikibazo cya Hakizimana akizi ariko ko ubusanzwe atabarizwa muri ako karere.

    Ati “Ariko aho yaba atuye hose binagaragaye ko ari umuturage utishoboye ukwiriye guhabwa ubufasha n’ubuyobozi, hari gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye zitandukanye. Ibyo byarebwa muri uwo murongo. Ibyo nabyo kugira ngo bikorwe hari aho bihera.”

    Ngo ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’akarere bwasabye Hakizimana kugaragaza aho atuye ndetse agasaba ubuyobozi bwaho icyemezo cy’uko atishoboye maze “agashyirwa ku rutonde rw’abazubakirwa”.

    Ibyo Hakizimana ntabikozwa! Avuga ko atazubakirwa kuko atishoboye ahubwo “agomba” kubakirwa bitewe n’uko yemerewe icumbi.

    Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko bwiteguye kumwubakira nagaragaza ibyo bumusaba.

    Hakizimana Gérard yavuze ko adasobanukirwa impamvu inzego z’ibanze zitamwubakira icumbi yemerewe

    Afite uburwayi ahora yivuza

    Ibaruwa yandikiye Akarere ka Nyarugenge mu 2020

    Ibaruwa yandikiye Umujyi wa Kigali mu 2020

    Ibaruwa yandikiye Akarere ka Nyarugenge mu 2010

    Ibisubizo yahawe na muganga wamusuzumye impyiko na prostate

    Icyemezo cy’uko atishoboye yahawe mu 2014

    Mu 2018 muganga yemeje ko afite umuvuduko w’amaraso

    source : https://ift.tt/3odqnWb

  • Transparency International yagaragaje uruhuri rw’ibibazo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro – #rwanda #RwOT

    Mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa Gatatu, tariki 22 Nzeri 2021, harimo kuba abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro benshi batagira amasezerano y’akazi, abahembwa na bo ugasanga bagihembwa make, abatagira ubwishingizi, ikibazo cy’uburinganire aho umubare w’abagore bakoramo bakiri mbarwa n’ibindi.

    Ni mu gihe ariko, uru rwego ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari rumwe mu zinjiriza igihugu amafaranga menshi ndetse rukaba rutanga akazi ku bantu benshi.

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko uretse ibyo bibazo harimo n’ibindi bya ruswa mu gutanga impushya zo gucukura n’ibindi bitandukanye bigira ingaruka zikomeye kuri uru rwego n’igihugu muri rusange.

    Ati “Nko gutanga impushya zo gucukura usanga abo tuvuga ko batazibona cyangwa zigatangwa mu buryo budaciye mu mucyo. Hari aho ugera ugasanga barumwimye cyangwa uwo baruhaye hari ibyo atujuje kandi bisabwa n’amategeko. Twasanze rero bishobora kubamo ruswa ishobora kuba ari iy’amafaranga, icyenewabo ndetse n’iy’ubundi bwoko, byose birashoboka.”

    Yakomeje agira ati “Abakozi batagira amasezerano y’akazi rero twasanze hafi ya bose bakora nka nyakabyizi, uko kumukoresha nka nyakabyizi twasanze bituma hari uburenganzira atabona, nta bwishingizi, nta kumuteganyiriza, nta n’imisoro atanga kandi aba yakoze.”

    Ingabire yavuze ko ibi byose bigira ingaruka nyinshi cyane kuri wa muturage n’igihugu muri rusange.

    Ati “Kariya kazi gasaba imbaraga nyinshi, ni abantu bahagarika akazi bakiri bato, kandi batarateganyirijwe, ku gihugu hari imisoro gihomba ariko hari n’abaturage baba bari mu kaga.”

    Ingabire avuga ko hakenewe ubufatanye bwa Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu kurinda abaturage no guharanira ko uru rwego rw’ubucukuzi rukomeza gutanga umusaruro wifuzwa.

    Ku rundi ruhande ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB, cyo kivuga ko ibibazo bikibangamiye uru rwego ahanini bishingiye ku miterere yarwo ndetse n’amateka y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubahiriza Amategeko n’Ubugenzuzi muri RMB, Dushimimana Narcisse, yavuze ko hari icyizere cy’uko ibi bibazo byose bizabonerwa umuti binyuze mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kuba kuri ubu mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda harimo abasigaye biga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya.

    Ati “Ibi bibazo byose bishingiye ku miterere y’akazi kaba muri uru rwego kandi n’iyo usubiye inyuma mu mateka usanga muri za 1930 abakoloni bakoraga ubucukuzi batarigeraga bareba ku zindi ngaruka zishobora kubaho nyuma ahubwo bo bakareba ku nyungu zabo.”

    Yakomeje agira ati “Kuva hashyirwaho amategeko agenga ubucukuzi, abantu bakayamenyeshwa ubu igisigaye ni ukugenzura ko bayubahiriza. Icy’abadaha abakozi babo amasezerano mwabonye ko kuri ubu imibare yagiye izamuka.”

    Dushimimana avuga kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego ndetse na ba rwiyemezamirimo muri uru rwego muri rusange bazakomeza guharanira ko uburenganzira bw’abakozi bwarushaho kubahirizwa.

    Abafite ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko na bo bamaze gusobanurirwa amategeko agenga uru rwego byatangiye kubafasha mu kubahiriza uburenganzira bw’abakozi babo.

    Uwitwa Kanyogote Emmanuel ufite Ikigo cya DEMICO Ltd, ikigo gikorera ubucukuzi mu Karere ka Kamonyi yavuze ko uru rwego rutandukanye n’izindi cyane cyane ku kijyanye n’abakozi.

    Yagize ati “Hari aho bigaragara ko badahabwa amasezerano y’akazi ariko akenshi biterwa n’imiterere y’ibyo bakora cyane ko abenshi baba ari ba nyakabyizi.”

    Kanyogote yavuze ko mu kigo cyabo bafite kuri ubu abakozi barenga 100 barimo 15 gusa bafite amasezerano y’akazi, aba ni nabo bahoraho kuko abandi ari ba nyakabyizi.

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ibibazo biri mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigira ingaruka zikomeye ku gihugu

    Imurikwa ry’ubu bushakashatsi ryitabiriwe n’abantu batandukanye

    Hanafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/39wDRn3

  • Rwamagana: Birakekwa ko umusore yiyahuye ashyize umutwe mu cyuma gisya kikawukata – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Kamatamu mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu musore yiyahuye akoresheje imashini isya yari asanzwe anakoresha, aho yayishyizemo umutwe ikawukata.

    Ati “ Byabaye nijoro nka saa tatu, hari abanyerondo bari ku muhanda babona umuntu araje kubera ko yari asanzwe ahakora bamuzi bakomeje akazi kabo bisanzwe, bumva yakije icyuma gisya bagira ngo hari ikintu agiye gukora. Bahise batekereza kujya kumuhagarika kuko amasaha yo guhagarika imirimo yari yagze.”

    Yakomeje avuga ko mu gihe bari bakivugana ku kuntu bamuhagarika gukora bumvise ikintu gituritse bihutira kujya kureba basanga ni imashini isya imuciye umutwe amaraso adudubiza hejuru.

    Gitifu Muhigirwa yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Rwamagana, bakaba bakomeje gushakisha umuryango we ngo kuko abo yakoreraga batari bazi neza aho akomoka.

    Mu mpera z’ukwezi gushize muri uyu Murenge wa Kigabiro nabwo hagaragaye umurambo w’umugabo wiyahuriye muri lodge yari yakodesheje kugira ngo ayiraremo.


    source : https://ift.tt/2XzrPqp

  • Huye: Abaturage bakubise abakekwaho ubujura bicamo babiri – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Gasantere ka Rushubi gaherereye mu Mudugudu w’Akarehe mu Kagari ka Bunazi aho bikekwa ko abo bajura bari bagiye kwiba mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021.

    Amakuru aturuka muri ako kagari, avuga ko abo bakekwaho ubujura bahuye n’irondo ribahagaritse baranga, ahubwo batangira kurwana biba ngombwa ko n’abaturage batabara.

    Abaturage bamaze gutabara, bafashemo batatu mu bakekwaho ubujura barabakubita bicamo babiri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.

    Ati “Amakuru twayamenye aracyakurikiranwa. Twakoranye inama n’abaturage tubashishikariza kwicungira umutekano, gukomeza umuco wo gutabarana ariko ko nta muturage wemerewe kwihanira, basabwa gutanga amakuru ku gihe no gufasha mu iperereza.”

    Mu murenge wa Karama no mu yindi mirenge yo mu Karere ka Huye hamaze igihe havugwa abajura biba ku manywa na nijoro aho baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma ku buryo bashobora guhitana ugerageje kubabuza kwiba.

    Abo bajura bamaze iminsi batobora inzu z’abaturage bakiba ibyo basanzemo.

    Abaturage bo mu Karere ka Huye bakunze kwinubira ko iyo hagize umujura bafata bakamushyikiriza ubuyobozi, batungurwa no kubona ahise arekurwa atabiryojwe ahubwo akagaruka abivugaho ko ntacyo bamutwara.

    Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu murenge wa Karama mu karere ka Huye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/2XIjVeV