
Category: Uncategorized
-
Huye : Abaturage bihaniye 15 bagabye igitero cy’ubujura bicamo babiri #rwanda #RwOT
Bariya bantu 15 bakekwaho kuba ari abajura bafashwe mu ijoro ryo ku ya 21 Nzeri aho bari bitwaje intwaro gakondo bakaza guhagarikwa n’irondo ariko bakaritsembera ahubwo bagatangira kurisagarira baritera amabuye.
Ibyo byatumye irondo ryitabaza abaturage baje bagafata bariya bavugwaho ubujura ubundi bakabakubita bikaza kuviramo urupfu rwa babiri muri bo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru ko nubwo RIB yatangiye iperereza ko 'ariko icyagaragaye ni uko hari abantu bakekwagwaho ubujura bari baje kwiba mu Kagari ka Buntazi.'
Ange Sebutege yatangaje ko nta myirondoro iramenyekana ya bariya bajura kuko nta byangombwa basanganywe icyakora ngo bashobora kuba bari baturutse mu Mirenge ituranye na Karama yo mu Karere ka Nyaruguru.
Yaboneyeho gusaba abaturage kureka ibikorwa byo kwihanira byanatumye bamwe muri bariya bakekwaho ubujura bahasiga ubuzima.
Ati 'Umuco wo gutabarana ni mwiza kandi turawushyigikiye, abaturage tubasaba gukomeza ingamba zo gukaza umutekano n’uko gutabarana kugaragara, ariko nta muturage wemerewe kwihanira n’undi uri mu nshingano izo ari zo zose.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buntazi, Muhayishema Sixbert yavuze ko ririya tsinda ryasagariye irondo ubwo ryabahagarikaga ari na byo byatumye ryitabaza abaturage.
Ati 'Bari itsinda ry’abantu 15 bahuye n’irondo bararisagarira baritera amabuye na ryo riratabaza abaturage baraza, batatu muri bo barabafata ariko babiri barakubitwa barapfa.'
Gitifu Muhayishema yakomeje avuga ko abo bantu bafatanwe intwaro gakondo ariko bari bataratangira kwinjira mu nzu z’abantu, agasaba abantu kwicungira umutekano bakirinda kwihanira.
-
Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 256 barayandura #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatatu,Minisante yatangaje ko abishwe n'iki cyorezo uyu munsi ari abagore 4 n'umugabo 1 bagejeje abamaze gupfa ku 1,226.
Habonetse abarwayi bashya 256 ba COVID19 ku Rwanda, bangana na 2.7% by'ibipimo byafashwe mu masaha 24.
Ni mu gihe Abasezerewe ari 3,abahawe Doze ya 1 ni 71,280,abahawe inkingo zombi 23,803.
Imibare igaragaza ko muri gahunda yo gutanga urukingo rwa COVID-19,u Rwanda rumaze gukingira 10% by'abaturage barwo babarirwa muri milyoni 13, bituma rwesa umuhigo washyizweho n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) wo kugera muri Nzeri 2021 nibura buri gihugu kimaze gukingira 10% by'abaturage bacyo.
Ni umuhigo u Rwanda rwesheje ku wa 20 Nzeri 2021 kuko ribwo rwakingiye abaturage miliyoni 1,3. Kuri ubu mu Rwanda abamaze guhabwa doze ya mbere ni 1 840 527 mu gihe abahawe doze ebyiri ari 1 399 753.
Muri Gicurasi 2021, nibwo Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yashyizeho intego ko nibura buri gihugu cyo ku Isi gikwiye kugeza muri Nzeri 2021 kimaze gukingira abaturage bangana na 10% ndetse bikazagera mu Kuboza 2021 kimaze gukingira 40% na 70% hagati ya 2022.
OMS yavugaga ko gukingira aba baturage haherewe ku bakora mu nzego z'ubuzima n'abafite ibyago byo kuzahazwa na COVID-19 bizafasha mu kuba Isi yasubira mu buzima busanzwe kuko bizagabanya umubare w'abandura n'abahitanwa n'iki cyorezo.
Ibihugu bimaze kuyigeraho muri Afurika ni 14%, mu gihe ibyageze ku ntego yo gukingira abaturage babyo bangana na 40% ari bitatu. Mu bihugu byateye imbere ibimaze kugera kuri iyi ntego bibarirwa muri 90% mu gihe ibindi 70% byo byageze ku ntego yo gukingira 40% by'abaturage babyo.
Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr Salla Ndoungou Ba yavuze ko ari ibintu byiza kuba u Rwanda rwabashije kwesa uyu muhigo, yemeza ko rusanzwe ari intangarugero mu Karere.
Ati 'Nshimishijwe n'uyu muhigo weshejwe, u Rwanda rumaze igihe ari urugero rw'imikorere myiza mu karere kuva rwatangira gukingira muri Werurwe. Ndashima Guverinoma y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo kubera umuhate wabo uhoraho bashyize muri gahunda zo kurinda Abanyarwanda COVID-19.'
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kubona doze miliyoni 3,4 z'inkingo za COVID-19, zirimo izo rwabonye binyuze muri COVAX ndetse n'izo rwabonye binyuze mu butwererane rufitanye n'ibindi bihugu.


-
Minisitiri Gatabazi JMV yavuze ibizagenderwaho kugira ngo utubari twemererwe gufungura #rwanda #RwOT
Minisitiri Gatabazi yatangaje ko hizwe uburyo bwinshi buzatuma abagiye mu tubari birinda,mu kiganirano yagiranye na RBA, kuri uyu mugoroba taliki ya 22 Nzeri 2021 .
Minisitiri Gatabazi yavuze ko kugira ngo utubari dufungurwe, byatewe n'intambwe imaze guterwa mu kwirinda ndetse no kuzirikana ba nyiratwo ndetse n'ubuzima bw'abo twahaga akazi.
Ati: 'Mu byo twasuzumye mu nama y'Abaminisitiri byagaragaraga ko hari intambwe imaze guterwa mu bwirinzi ndetse no mu kubona inkingo ku banyarwanda ndetse noneho tunasuzuma igihe utubari tumaze tudakora n'ibibazo dutekereza kuri ba nyiratwo, inzu zakodeshwaga, abakoragamo cyane cyane urubyiruko ndetse n'uruhererekane rw'ibicuruzwa biva mu nganda ari izikomeye n'iziciriritse z'Abanyarwanda, byose bimaze igihe kirenga umwaka bihagaze.'
Yongeyeho ati: 'Dutekereza kuri ubwo buzima bw'abo bantu twumva ko hakwiye kugira igikorwa, ariko bikanajyana n'intambwe imaze guterwa yuko tumaze kumenya uburyo bwo kwirinda.'
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yavuze ko utubari tutazwi umubare twose, ahubwo hari inzego zifite inshingano yo kwicara zigatekereza ibikwiye kuba byakubahirizwa.
Yagize ati: 'Hari ugira akabari muri butike, munsi y'igitanda ntituvuze ngo ubu utubari twose twafunguwe kandi ubu ntirurafungurwa kuri iyi saha turimo kuvuga.
Dufite inshingano nk'abayobozi, ari Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Minisiteri y'Ubuzima, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, na Polisi, yo kwicara tugatekereza ibikwiriye kuba byakubahirizwa.'
Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko gufungura akabari hazashingirwa ku buryo bwo kwirinda bitazashingira ku bucuruzi.
Ati: 'Icya mbere ni ukwiga uburyo akabari gakwiye kuba gateye, ntitureba mu buryo bw'ubucuruzi turabireba mu buryo bwo kwirinda. Ese mu kabari kaba kameze gute mu buryo bwo kwirinda? hari uburyo bwo kwirinda, gukaraba intoki bwateganyijwe, uburyo bwo guhana intera ku buryo abakicayemo babona umwuka uhagije.'
Yanashishikarije ba nyirutubari igihe tuzaba dufunguwe gukorera hanze mu busitani ahantu hari umwuka uhagije no kuzirikana amabwiriza ajyanye no kubahirizwa kugira ngo abantu birinde COVID-19.
-
Igishushanyo cyakorewe Jay Polly cyasibwe n'ubuyobozi bishengura uwagihanze #rwanda #RwOT
Uyu muhanda wari witiriwe Jay Polly, uherereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Kanombe mu mudugudu w'Umushumbamwiza.
Umunyabugeni Rwigema Abdoul ukoresha 'Rwigema Art' akimara gushushanya Jay Polly ku gikuta cy'inzu iri kuri uyu muhanda, byatuma benshi mu bahanyura batangira ku witirira uyu muraperi wari ufite izina rikomeye muri muzika Nyarwanda.
Kuri uyu wa kabiri nibwo hamenyekanye amakuru yuko iki gishushanyo cya Jay Polly cyasibwe kuri uyu muhanda bitungura benshi harimo n'uyu munyabugeni wagishushanyije kuko atigeze abimenyeshwa cyangwa ngo ahabwe andi mabwiriza yagenderaho.
Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu Rwigema Art yahamagawe n'abantu kuri telephone aryamye abwirwa ko iki gishushanyo kiri guhanagurwa, ahageze asanga koko cyamaze gusibwa cyose.
Mu bagisibye yabashije kumenya harimo umuyobozi w'Umudugudu ahagarariwe n'umuyobozi w'Akagari n'abandi bagabo babiri abamuhaye amakuru batabashije kumenya.
Mu kiganiro uyu munyabugeni yagiranye na Inyarwanda.com, yavuze ko atumva impamvu iki gishushanyo cyasibwe kandi ibyo yakoze ari ibintu bisanzwe muri Art. Avuga ko asanzwe akora ibishushanyo nk'ibi mu duce dutandukanye kandi ntibisibwe kuko biba bitandukanye no kwamamaza.
Umunyabugeni Rwigema yavuze ko yahanze iki gishushanyo cya Jay Polly mu rwego rwo kwifanyana n'abo mu muryango we n'abakunzi be anashimangira ko nawe ubwe yari asanzwe akunda cyane indirimbo za nyakwigendera Tuyishime Joshua [Jay Polly].
InyaRwanda.com yagiranye ikiganiro na Aime Uwisize akaba ariwe muyobozi w'umudugudu w'Umushumbamwiza uri mu bashinjwa gusiba iki gishushanyo cya Jay Polly ku bufatanye na Gitifu w'Akagari ka Kanombe, yavuze impamvu basibye iki gishushanyo.
Yagize ati: “Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk'ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk'umuyobozi w'umudugudu”.
“Icyo gihe nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiraha ni icya runaka bigenze gutya gahunda zose za Leta ngomba kuzimenya. Rero kiriya cyapa bagishyira hariya twayobewe uwakihashyize ntitunamuzi nu'wakizanye, ntituzi n'uwagishushanyije, twakibonye bacyometse ku gikuta cy'umuturage bitubera ikibazo ni yo mpamvu twagisibye”.

Igishushanyo cyari cyakorewe Jay Polly cyasibwe n'ubuyobozi -
Polisi yataye muri yombi uwiyitaga umupolisi akambura abashoferi bakoze impanuka #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Nzeri 2021, ni bwo uyu mugabo yeretswe itangazamakuru ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mugabo usanzwe ari umushoferi w'imbangukiragutabara kuri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, yemeye ko yajyaga yambura abatwara ibinyabiziga asabira imbabazi.
Yagize ati 'Ubundi njyewe nazanaga imbangukiragutabara nje gutwara abakomeretse, iyo nageraga ahabereye impanuka najyaga mu biganiro n'abayikoze (abashoferi) nkabasaba nimero za telefoni. Nyuma nkabahamagara mbabwira ko ndi umupolisi wari mu bapimye impanuka nibanyoherereza amafaranga ndabafasha gusubirana ibyangombwa byabo.'
'Nari maze kwakira amafaranga y'abantu batatu, buri muntu yabanzaga kunyoherereza 10.000 Frw. Ndicuza ibyo nakoze kuko binyangirije isura ndetse n'umuryango wanjye ndasaba imbabazi.'
Masengesho Ephrem ni umwe mu bamotari uvuga ko yigeze kumwoherereza amafaranga nyuma yo kubwirwa ko ari umupolisi ushinzwe impanuka.
Yagize ati 'Tariki ya 15 Nzeri nakoze impanuka ngonga umunyamaguru mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasbo. Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bahageze mbere y'imbangukiragutabara, umushoferi w'imbangukiragutabara ahageze yarambwiye ati 'impanuka nakoze ntabwo ikomeye ashobora kumfasha nimwoherereza amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 50'. Yambwiye ko ashobora kunsubiza ibyangombwa byanjye.'
Masengesho yakomeje avuga ko yamubwiye ko ashobora kumubonera 15.000 Frw, bagahurira ku Muhima akamuha amafaranga, na we akabona ibyangombwa bye. Nyuma yaje kumutegeka kohereza ayo mafaranga kuri telefoni amaze kuyamwoherereza ahita ayikuraho.
Manirafasha Anicet we avuga ko yoherereje uwo mukozi 100.000 Frw, amaze kuyamuha akuraho telefoni.
Ati 'Tariki ya 8 Nzeri nagonze umuntu ahitwa kwa Kiruhura, nahise mpamagara Polisi n'imbangukiragutabara kugira ngo bamfashe. Nyuma naje guhamagarwa n'umuntu ntazi ambwira ko anzi neza ko twahuriye ahabereye impanuka. Yansabye kumwoherereza amafaranga ibihumbi 100 yo kwita ku murwayi kuko ngo uwo nagonze nta bwishingizi yari afite.'
Akomeza avuga ko nyuma yo kohereza ayo mafaranga yagerageje guhamagara ya nimero asanga yavuyeho kugeza ubwo yahamagawe na Polisi bamubwira ko ucyekwaho ubwo bwambuzi yafashwe.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uwo mugabo ukurikiranywe yafatiwe mu bikorwa bya Polisi nyuma y'amakuru yari amaze gutangwa na bamwe mu bo yagiye yambura.
Yagize ati 'Abanyabyaha bakomeza kwiyitirira inzego z'umutekabo ariko icyo bagomba kumenya ni uko bazajya bakurikiranwa bagafatwa. Uriya mushoferi w'imbangukiragutabara yagendaga akusanya amakuru y'abantu bakoze impanuka nyuma akabahamagara yiyise umupolisi akambura abantu. Yabizezaga ko azabafasha gukemura ibibazo by'impanuka bakoze.'
Yasabye abaturage by'umwihariko abashoferi kuba maso bakajya basuzuma neza bakamenya umuntu ubahamagaye. Yabakanguriye kujya batunga nimero za telefoni za Polisi yo mu gace batuyemo kugira ngo bajye bayitabaza igihe babonye amakuru y'abakora ibyaha.
Uwatawe muri yombi yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.
Uyu mugabo ashinjwa ibyaha bitatu bihanishwa ibihano bitandukanye. Ku cyaha cyo kwihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, gihanishwa ingingo ya 174. Iyo agihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.
Anakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw'umwuga wemewe n'ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n'urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n'urwego rubitiye ububasha. Gihanishwa ingingo ya 281 iteganya igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Icyaha cya gatatu ni ikijyanye no kwivanga mu mirimo y'ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w'ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n'abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Gihanishwa ingingo ya 279 iteganya igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.
Source: IGIHE
-
Umusirikare w'imyaka 19 yashyingiranwe n'umusaza w'imyaka 61 bahuriye ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Ku ya 9 Mutarama 2020,nibwo Audrey Cheyenne-Smiley Moon w'imyaka 19, usanzwe ari umusirikare, yahuye n'umusaza Kevin w'imyaka 61, ku rubuga rwo gukundaniraho rwa Badoo.
Yabanje gukururwa nuko uyu musaza w'imyaka 60 yabaye nawe mu gisirikare bituma bakundana none ubu barashyingiranwe.
Amezi make baganirira kuri ruriya rubuga bahise bashyira hanze urukundo rwabo. Muri Nyakanga 2020, Audrey na Kevin, bo muri Modesto, muri California muri USA, bahuye bwa mbere maze batangira gusomana kwabo bwa mbere.
Audrey yagize ati: “Nashimishijwe cyane no kumubona.” Aracyambwira umunsi yampanze amaso n'ishyaka ryinshi. “
'Kevin yateye intambwe ya mbere. Yamfashe mu maso maze dusomana bwa mbere igihe twahuraga imbonankubone. Twembi twemeranya ko ari urukundo tukibonana. “
Yaba Audrey cyangwa Kevin, ntabwo bari barigeze kugirana umubano n'abantu babaruta mbere, ariko batekereza ko ntacyo bitwaye, kuko bafite byinshi bahuriyeho kandi bifitanye isano ikomeye.
Ati: 'Ikiganiro cyacu cya mbere cyari kijyanye n'abasirikare ambaza ibyanjye, turafungukirana. Twaganiriye byose hamwe. Kevin nawe ni mwiza cyane kuri njye. Igituma umubano wacu ukomeye kandi utunganye kuri twe ni urukundo dukundana. '
Mbere yo guhura na Audrey, Kevin yari amaze imyaka 19 atandukanye n'umugore kandi afite abana babiri, bafite imyaka 16 na 23.
Abana be bashyigikiye umubano wabo kandi bishimiye kubona ko bishimanye.
Kubera ko Kevin akuze kurusha ababyeyi ba Audrey, bafite imyaka 38 na 43, yabanje kubahisha umubano wabo, ariko afata icyemezo cyo kubibabwira muri Kanama umwaka ushize.
Audrey yagize ati: 'Twaganiriye ku mugaragaro ku mibanire yacu n'abo dukorana, ariko mu mizo ya mbere byari ibanga ku muryango wanjye. Sinashoboraga kwihanganira guhangayikishwa no guhisha umuryango wanjye ibanga, nuko duhitamo kubibabwira.
Ubwa mbere, umuryango wanjye waramwangaga cyane kuko twababwiye umubano wacu mu buryo butari bwo.
Nari naboherereje ubutumwa kandi umunsi w'inama y'umuryango wanjye bari bahamagaye abapolisi dusanga badutegereje hanze. Ubwa mbere byari biteye ubwoba, ariko Kevin yari yiteguye guhagarara ku myumvire ye, nyuma yo kumumenya neza, umuryango wanjye waje kumushimira.
Ku ya 1 Kanama 2021, aba bashyingiraniwe mu rusengero ruto rwa Nevada. Ubu barateganya ejo hazaza habo bari kumwe.


-
Burundi: Francine Niyonsaba yakiriwe nka Yezu i Yerusalemu ahita yivuga ibigwi #rwanda #RwOT
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yagize ati: “Ndumva y'uko nakoze ibisadanzwe … nanjye ubu ndavuga ko ntasanzwe ku isi.”
Nubwo haherutse kuvugwa ibitero ku kibuga cy'indege cya Bujumbura, n'amagrenade yatewe ku wa mbere muri uyu mujyi, abantu benshi cyane baje gushimira Francine Niyonsaba ku kibuga cy'indege no ku mihanda ya Bujumbura.
Mucyumweru gishize i Zagreb muri Croatia Niyonsaba yanditse amateka mu gusiganwa 2,000m aho yaciye umuhigo ku isi akoresheje iminota 5:21'56''.
Francine Niyonsaba w'imyaka 28, ari mu barukanka benshi babujijwe kurushanwa ku metero hagati ya 400 na 1,500 kubera ko baremanywe imisemburo (testosterone) myinshi.
Abo mu ntara y'iwabo, ku kibuga cy'indege bari bafite icyapa cyanditseko ngo “Abanya Ruyigi n'Abarundi twese turaguhaye ikaze kandi turagukeje kw'iteka waraye uteye igihugu cacu n'intara”.
Niyonsaba yabwiye abanyamakuru ati: “Ni amateka, ni umugisha ku Burundi kuba mvuye mu mahanga aho nari maze iminsi guhiganwa mu bihugu bitandukanye”.
Yababariye uko yagiye asiganwa ahereye muri Amerika, mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Busuwisi, Croatia na Espagne.
Francine yavuze ko byamunejeje rwose kubona abarundi bo mu gihugu no mu mahanga bose barishimiye intsinzi ye.
Ati: “Ibyo bintera intege bikantera kwishima. Ndumva y'uko nakoze ibidasanzwe kandi koko nyene ibyo nakoze ntibisanzwe, nanjye ubu ndavuga ko ntasanzwe ku isi.”
Francine yavuze ko ibi ari intangiriro kandi bitumye agiye gukora kurushaho kuko ashaka kongera kunezeza Abarundi umwaka utaha.
Ati: “Nazanezerwa cyane umwaka utaha ngarutse mfite igikombe nk'iki muri shampiona y'isi izabera muri Amerika, ngashobora guha umunezero Abarundi”.


BBC
-
Ibyishimo byarenze abakunzi b'agasembuye kubera umwanzuro wo gufungura utubari #rwanda #RwOT
Inama y'abaminisitiri mu Rwanda yemeje ifungurwa ry'utubari mu byiciro nyuma y'umwaka umwe n'igice dufunze, inkuru biboneka ko yashimishije benshi.
Abantu benshi bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ibyishimo by'uko bagiye kongera gufata kuri ka mucyurabuhoro nta mpungenge y'amande.
Nyuma y'uko abamaze gukingirwa byuzuye Covid-19 mu Rwanda ari hafi miliyoni 1.5 naho abatewe doze imwe basatira miliyoni ebyiri, umubare munini w'abakingiwe uri i Kigali.
Ku gufungura utubari, umwe yanditse kuri Twitter ati: “Ahwe mbega ngo inkuru nziza yataha mu Rwanda! ati 'utubari tuzafungura' yewewe”
Uwitwa Buki yanditse ati: “Ahuii noneho tugiye kuzajya tunywa nta kwikanga ngo police iratugwa hejuru! Murakoze Bayobozi”
Undi ati: “Nonese abasa (urungano) ntakuntu iyi myanzuro twayinywera?
Undi ati “Bralirwa niyibwirize imanure ibiciro dore utubari turafunguye! Muttziig we uragahoraho iteka nzoga y'abagabo!”
Aimée Jeanne Mukakamanzi ufite akabari i Gikondo mu mujyi wa Kigali avuga ko yari yaragahinduye restaurant ariko “ntibyagendaga nka mbere ya Corona”.
Yabwiye BBC ati: “Uyu mwanzuro niyo nkuru nziza numvise muri uyu mwaka. Nizeye ko tugiye kongera kubona imibereho.”
Abantu babarirwa mu bihumbi bahanwe na polisi barafungwa cyangwa bacibwa amande, bashinjwa kunywa inzoga mu tubari dukora rwihishwa.
-
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'IKIBANZA GIHEREREYE MUKARERE KA GASABO #rwanda #RwOT
UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'IKIBANZA KIRI GASABO-NDERA-RUDASHYA, GUHERA TARIKI YA 22/9/2021 SAA 17H00 ZA NIMUGOROBA KUGEZA TARIKI 29/9/2021 SAA TATU ZA MUGITONDO.
UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI TELEFONI :0788547577/ 0788307244
