Category: Uncategorized

  • Ubuzima bushya i Cabo Delgado (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Usibye ibyo kandi, muri Nyakanga ubwo IGIHE yasuraga iyi ntara bwa mbere, mu duce twinshi twayo, nta na hamwe washoboraga guhura n’abaturage mu muhanda bagenda. Ubu si ko biri.

    Nko mu Mujyi wa Palma ubuzima bwatangiye kugaruka, abaturage bari guhunguka bava mu nkambi bari bacumbitsemo hirya no hino nka Quitonda basubira mu bikorwa byabo.

    Hirya yayo mu nkengero ahitwa Quelimane, ubwo twahageraga twasanze abana bakina umupira bishimye, basabana nta nkomyi bigaragaza uburyo batangiye kwiyumva mu buzima kurusha uko bari babayeho mbere.

    Ubwo twasura inkambi ya Quitonda muri Nyakanga uyu mwaka, byabarwaga ko nibura abantu barenga ibihumbi 10 ari bo bayicumbitsemo. Ubu hasigayemo bake kuko batagera ku bihumbi bibiri.

    Muri Palma, ku muhanda abacuruzi batangiye kwisugasanya, batandika amavuta, ifu n’ibindi byo kurya. Ku rundi ruhande, abakora uburobyi hafi aho nabo ibikorwa barabirimbanyije nta nkomyi ndetse hasigaye hari n’imodoka nke zitwara abantu hirya no hino mu buryo bwa rusange.

    Ibi byose ni umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahurijemo imbaraga mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah.

    Ni urugamba rumaze amezi abiri ariko umusaruro wabyo ni ntagereranywa kuko nta muntu wiyumvishaga ko mu gihe gito nk’iki, iyi ntara yari yarabaye isibirano ry’imirwano yakongera igatekana.

    Ubwo IGIHE yageraga mu nkambi ya Quitunda, yasanzemo abaturage batarasubira mu byabo. Abenshi baturuka mu gace ka Mocimboa da Praia.

    Mocimboa da Praia yari icyicaro gikuru cy’izi nyeshyamba, yabohowe ku wa 8 Nyakanga. Ubu muri uwo mujyi, nta bantu baratangira gusubira mu byabo, gusa Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique nibo bahagenzura amanywa n’ijoro.

    Salima, ni umubyeyi wari ufite umwana w’amezi umunani, yavuze ko we n’umugabo we bahungiye muri iyi nkambi bavuye Mocimboa da Praia aho bari batuye. Ni urugendo bakoze n’amaguru, ijoro n’amanywa kuko aho hari harimo intera y’ibilometero birenga 100.

    Ati “Turabizi ko abantu bari kugenda basubira mu ngo zabo buhoro buhoro, ko hari abasirikare baturutse kure bari kugenda babafasha. Ni abasirikare baturutse ngo mu Rwanda, turabishimiye, ntabwo mbazi ariko turishimye.”

    Uyu mubyeyi asobanura ko yizeye Imana ko mu gihe cya vuba azasubira mu rugo rwe.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yasobanuye ko abaturage bafite icyizere ko umutekano wagarutse ku buryo mu gihe kiri imbere basubira mu byabo nta nkomyi.

    Ati “Cyane rwose, bafite icyizere ko twagaruye umutekano muri aka gace, umutekano urahari, abaturage barawizera kandi bigaragazwa n’uko bagiye bataha mu ngo zabo.”

    Muri Werurwe uyu mwaka, muri Palma habereye igitero gikomeye cyagabwe kuri hotel ihari yitwa Amarurah. Icyo gitero cyiciwemo ba mukerarugendo 12.

    Bakimara kwicwa, imibiri yabo yahise icukurirwa imyobo hafi aho itabwamo ku buryo iyo uhageze ubona urupfu rw’agashinyaguro bishwe kugeza n’abo bashyinguwe amaguru ari mu kirere.

    Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri iki gihugu, nta kibazo na kimwe kirahagaragara cy’umutekano muke mu duce zirukanyemo ibyo byihebe.

    Ati “Aho twagiye tunyura, hari amahoro hose. Abaturage ni benshi bagiye basubira mu byabo, hari inkambi twagiye ducyura impunzi zari zirimo.”

    Ubu bibarwa ko abaturage barenga ibihumbi 20 bamaze gusubira mu byabo kuva aho Ingabo z’u Rwanda zitangiriye ibikorwa byo kongera kubatuza.

    Yakomeje agira ati “Hari abantu bari ino aha baturutse mu duce turi inyuma y’aho dushinzwe. Ubwo bizasaba ko tuvugana na bagenzi bacu kugira ngo na bo bashobore gutaha, ariko abari mu turere dushinzwe bose turagenda tubacyura buhoro.”

    Kuva ibyihebe byigabiza uyu mujyi, abarwanyi barenga ijana bamaze kwicwa (niyo mirambo yabonetse) nubwo hari abandi bishoboka ko bishwe ariko aho baherereye hatagaragara kuko benebo bagiye batwara imirambo yabo.

    Ni mu gihe abaturage barenga ibihumbi bitatu bishwe n’ibi byihebe na ho abarenga ibihumbi 800 bo bakavanwa mu byabo.

    Mu nkambi ya Quitonda, ubuzima bushaririye bake bakiyirimo ariko bafite icyizere cyo kubaho neza basubiye mu ngo zabo

    Ibice binini by’iyi nkambi byatangiye gusenywa kuva abaturage benshi bayivamo bagasubira mu byabo

    Ibyishimo bisigaye byaragarutse ku maso y’abasubiye mu byabo nyuma yo kuva mu nkambi

    Aha ni kuri hotel Amarula. Muri Werurwe uyu mwaka, hiciwe ba mukerarugendo 12 barimo n’abanyamahanga. Imibiri yabo yahambwe aha. Iyo uhageze ubona ibimenyetso by’uko hashinguye abantu birimo amagufa, ibirenge n’ibindi bice by’umubiri

    Mu nzira werekeza Palma ubona abantu batangiye gukora ubushabitsi mu gihe mbere bitashobokaga

    Abasore benshi bo muri Palma bafite icyizere cy’ubuzima kuva bavanwa mu nkambi

    Baba batembera ku mihanda bari kuri moto nta nkomyi zo gucunaguzwa n’ibyihebe

    Abakora ubucuruzi buciriritse batangiye kwisuganya kugira ngo barebe uko babaho

    Mu nkengero z’imihanda, urubyiruko ruba rucaracara ku bwinshi

    Aba bose babaga mu nkambi ziri hirya no hino muri Cabo Delgado ariko ubu basubiye mu ngo zabo

    Ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano amanywa n’ijoro muri utu duce twatujwemo abaturage

    Abasirikare b’u Rwanda bari muri ibi bikorwa, bahora bacungiye umutekano aba baturage ijoro n’amanywa

    Impunzi zisigaye mu nkambi ya Quitonda zifite icyizere ko mu gihe gito zizasubira mu ngo zazo

    Mu nkambi ya Quitonda, hari bamwe bihangiye imirimo batangira gucuruza

    Iyo ugenda hirya no hino muri Palma, ubona imodoka n’ibindi bikoresho byatwitswe bikiri mu mihanda

    Aha ni ku muhanda werekeza Mocimboa da Praia aho Ingabo za Mozambique zifite ibirindiro bizifasha kugenzura umutekano muri ako gace

    Aba bana twabasanze mu gace kitwa Quelimane. Bari bari gukina umupira, bisanzuye nta nkomyi

    Polisi y’u Rwanda yifashisha ibikoresho bigezweho muri uru rugamba

    Amafoto: Philbert Girinema


    source : https://ift.tt/3o5oxXj

  • Bidasubirwa u Rwanda rubaye urwa mbere muri Africa ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare #rwanda #RwOT

    Hari hashize imyaka ibiri u Rwanda rutanze ibyangombwa rusaba kuzakira iri rushanwa ry’igikonyozi mu mukino w’Amagare.

    Tariki 11 Nzeri 2019, i Aigle mu Busuwisi, Aimable Bayingana wari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare yashyikirizaga David Lappartient, Perezida w’Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibyangombwa bya buriya busabe.

    Icyo gihe kandi Maroc na yo yari ikindi gihugu cya Afurika cyari cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye.

    U Rwanda rwatanze buriya busabe nyuma yo kugaragaza ubunararibonye bwo ku rwego rwo hejuru mu gutegura amarushanwa yo gusiganwa ku magare kubera Tour du Rwanda ubu imaze kuba rimwe mu marushanwa akurikirwa cyane ku Isi.

    Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda ryatangaje ko ryishimiye kwakira iyi shampiyona y’Isi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Bidasubirwa-u-Rwanda-rubaye-urwa-mbere-muri-Africa-ruzakira-Shampiyona-y-Isi-y-Amagare

  • Ubutumwa bwa Manishimwe Djabel mbere yo guhura na Etoile Sportive du Sahel #rwanda #RwOT

    Kapiteni wungirije wa APR FC, Manishimwe Djabel yavuze ko umukino wa CAF Champions League bazahuramo na Etoile Sportive du Sahel bawiteguye neza kandi bizeye itsinzi.

    Nyuma yo gusezerera ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia, APR FC igomba guhura na Etoile Sportive du Sahel mu cyiciro gikurikiyeho.

    Aganira n’urubuga rw’iyi kipe, Djabel yavuze ko gukuramo MCC byabashimishije cyane kuko bari bageze mu kindi cyiciro ndetse bagomba kwitegura uru rugamba.

    Agaruka kuri iyi kipe ya Etoile Sportive du Sahel bazahura, Djabel avuga ko uzaba ari umukino utoroshye ariko bazatanga ibyo bafite byose bakabona intsinzi.

    Ati 'Umukino tugiye gukurikizaho navuga ko ari umukino uzaba ukomeye ku mpande zombi, gusa twe turiteguye kandi twiteguye intsinzi, tugomba kubikorera tugatanga ibyo dufite byose ibisigaye tukabiharira Nyagasani.'

    Umukino ubanza uzabera i Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo tariki ya 16 Ukwakira, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia.

    Kugeza ubu abakinnyi ba APR FC bari mu karuhuko gato aho bazasubira mu mwiherero ku Cyumweru bitegura uyu mukino.

    Manishimwe Djabel avuga ko bazatanga ibyo bafite byose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-manishimwe-djabel-mbere-yo-guhura-na-etoile-sportive-du-sahel

  • Onana na Sanogo mu bakinnyi bigaragaje mu mukino wahuje abakinnyi ba Rayon Sports hagati yabo (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 23/09/2021, ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yo kugerageza bamwe mu bakinnyi bashya iyi kipe ifite, aho by’umwihariko abakinnyi bakinnye hagati yabo.

    Abatoza ba Rayon Sports bari bagabanyijemo amakipe abiri, aho ikipe ya mbere yari yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira Rayon Sports, mu gihe iya kabiri yari yiganjemo abakinnyi bashya bakiri mu igeragezwa.

    Essomba Onana Leandre Willy ni umwe mu bakinnyi bigaragaje
    Essomba Onana Leandre Willy ni umwe mu bakinnyi bigaragaje

    Mu bakinnyi bashya bagaragaye mu myitozo y’ejo barimo umunya-Cameroun Essomba Onana Leandre Willy wanigaragaje muri iyi myitozo, hakazamo Nsengiyumva Isaac usanzwe akinira ikipe ya Express Fc yo muri Uganda.

    Iyi myitozo kandi yagaragayemo umunya-Mali Souleymane Sanogo ukina nka rutahizamu, akaba yaranatsinze igitego muri uyu mukino wahuje amakipe abiri ya Rayon Sports. Hagaragayemo kandi umunya-Tanzania Hassan wakiniraga Namungo FC yo muri Tanzania.

    Iyi myitozo yitabiriwe kandi na myugariro Gakwavu Jean Berchmas, uyu akaba ari umunyarwanda wakiniraga Vipers Fc yo muri Uganda, bivugwa ko uyu Rayon Sports yamurangiwe n’umutoza Kayiranga Jean Baptiste.

    Mu bandi bakinnyi bagaragaye muri iyi myitozo, harimo umukinnyi Sekamana Maxime wari wararangije amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinyiye iyi kipe, umunyezamu Hategekimana Bonheur wari usanzwe ufatira ikipe ya ESPOIR y’I Rusizi.

    Sekamana Maxime yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports
    Sekamana Maxime yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports

    Muri uyu mukino w’amakipe abiri yari yatoranyijwe, abakinnyi batsinze ibitego barimo Mantore Dusenge Jean Pierre uzwi nka Jean Pipi watsinze ibitego bibiri, Souleymane Sanogo, Rudasingwa Prince ndetse na Nwosu Samuel aho buri wese yatsinze igitego kimwe kimwe.

    Mantore Dusenge Jean Pierre uzwi nka Jean Pipi yatsinze ibitego bibiri muri iyi myitozo
    Mantore Dusenge Jean Pierre uzwi nka Jean Pipi yatsinze ibitego bibiri muri iyi myitozo

    Nyuma y’iyi myitozo, umutoza Masud Djuma ndetse n’itsinda ry’abatoza bafatanya, baje gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bane, ni mu gihe kandi bivugwa ko iyi kipe itegereje abandi bakinnyi batatu baziyongeramo.

    Nizigiyimana Kharim Mackenzie nawe ni umwe mu bakinnyi bari gukora imyitozo muri Rayon Sports
    Nizigiyimana Kharim Mackenzie nawe ni umwe mu bakinnyi bari gukora imyitozo muri Rayon Sports

    Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports iraza gukina umukino wa mbere wa gicuti, aho iza guhura na Musanze Fc i Musanze kuri Stade Ubworoherane, hakaba hanavugwa ko iyi kipe ishobora gukina indi mikino ya gicuti n’amakipe arimo Police Fc ndetse na AS Kigali.

    source : https://ift.tt/3lPJFOk

  • Indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi : Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baganiriye #rwanda #RwOT

    Aba bayoboye Dipolomasi y’u Rwanda n’iy’u Burundi bari mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, bahuye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021.

    Kuri Twitter za Minisiteri z’Ibihugu byombi, hatambukijweho ubutumwa bugaragaza ko Minisitiri Dr Vincent Biruta na mugenzi we Ambasaderi Albert Shingiro w’u Burundi bahuye bakaganira ku birebana no gushyira mu buryo umubano w’ibi bihugu by’ibituranyi.

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka itandatu urimo igitotsi aho ibihugu byombi byagiye bishinjanya kubangamirana dore ko mu mashyamba yo mu Burundi hari abarwanyi b’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Bamwe mu bafatiwe muri iyi mitwe ubu bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda baniyemereye ko bagiye bahabwa ubufasha n’igisirikare cy’u Burundi.

    Gusa hamaze iminsi hagaragara ubushake bwo gusubiza mu buryo uyu mubano aho u Rwanda runaherutse gushyikiriza u Burundi bamwe mu bafatiwe ku butaka bwarwo bari mu mitwe ihungabanya umutekano w’u Burundi.

    Perezida Kagame Paul mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA yatangaje ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo gukemura ibibazo ndetse ko hari bamwe mu bagize Guverinoma ku mpande z’ibihugu byombi bagiye bahura bakaganira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Indi-ntambwe-mu-mubano-w-u-Rwanda-n-u-Burundi-Ba-Minisitiri-b-Ububanyi-n-Amahanga-baganiriye

  • Abahoze ari abayobozi muri ADEPR baregwa Kunyereza za Miliyari bigaramye ibyatangajwe n’uwabakoreye igenzuro ry’umutungo #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwari rwahamagaje Habineza Emmanuel, Umuyobozi wa BDO EA RWANDA LTD, ngo atange ibisobanuro ku igenzura ry’umutungo wa ADEPR dore ko bariya bahoze mu buyobozi bw’iri torero baregwa kunyereza umutungo waryo.

    Ku wa mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, Habineza Emmanuel yitabye urukiko kugira ngo atange ibisobanuro ku igenzuro ry’umutungo wa ADEPR yari yasabwe gukora.

    Habineza yabwiye Urukiko ko uwo yumvaga akeneyeho amakru yamubazaga ubundi amakuru akayashaka ahandi.

    Kuvuga ko uwo yari akeneye yamubazaga, abaregwa babigaramye imbere y’inteko iburanisha bavuga ko Habineza atigeze abasaba amakuru, ndetse n’amabaruwa bandikiwe yabagezeho Ikigo cyakoze igenzuramutungo cyaramaze gutanga raporo muri RGB.

    Mu rubanza, abaregwa babajijwe barimo Mutuyemariya Christine wari kuri Skype, Sindayigaya Theophile, Mukabera Mediatrice, Beninka Bertin, Past. Rwagasana Thomas, Barinda Tharcisse, Mukakamari Lynea, Past. Niyitanga Salton, Sebagabo Muyehe Leonard, Gasana Valens, Twizeyimana Emmanuel na Rev. Sibomana Jean bose bahakanye ko abakoze igenzuramutungo batieze babasaba amakuru ; basaba ko ryateshwa agaciro kuko nta ruhare barigizemo.

    Habineza Emmanuel yabwiye urukiko ko bakoze igenzuramutungo ry’ubucukumbuzi 'Audit d’investigation' kugira ngo hagaragazwe niba harabaye imicungire mibi. Yongeraho ko babisabwe na ADEPR.

    Urukiko rwabajije Habineza impamvu atahamagaye abaregwa ngo abonane na bo nk’uko byari byasabwe n’urukiko ko impande zombi zigomba kugira uruhare mu igenzuramutungo ryakozwe, yasubije ko batabahamagaje bose ngo kuko bangaga ko bashobora gusubiramo ibintu bimwe bigasa kandi bikaba byinshi. Avuga ko bahamagaye abo babona ari ngombwa abandi barabareka.

    Nubwo Habineza yavuze ko bahamagaye abo babona ari ngombwa, mu kwisobanura kuri buri muntu, yavugaga ko batigeze babonana.

    Mutuyemariya Christine we yanavuze ko yabahamagaye kenshi ngo babonane ariko ntibamuha umwanya.

    Habineza yagaragarije urukiko ko nubwo batanze impapuro zijyanywe n’umuhesha w’Inkiko w’umwuga ariko ntawe babonanye, ko ibyo yagaragaje yabihawe n’abamuhaye amakuru, ibindi abisanga mu bubiko, muri banki no muri Gasutamo.

    Iri genzura ry’umutungo ryategetswe n’Urukiko rukuru mu cyemezo cyo ku itariki ya 3/10/2019 gisaba ko ubushinjacyaha bukoresha Audit kandi ababuranyi bose babigizemo uruhare.

    Ku wa 31/12/2019 Umushinjacyaha Mukuru na we yandikiye Umukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere -RGB amusaba gukora igenzura ry’umutungo abaregwa na ADEPR iregera indishyi bahibereye.

    Isoko ryo gukora igenzuramutungo ryatsindiwe na BDO EA RWANDA LTD ihagarariwe na Habineza Emmanuel nk’uko bigaragara muri raporo yo ku wa 9/10/2020 yashyikirijwe RGB, ari na yo yagejejwe mu rukiko, ariko abaregwa bakaba batayemera kuko nta ruhare rwabo rurimo nk’uko byasabwe n’Urukiko Rukuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Abahoze-ari-abayobozi-muri-ADEPR-baregwa-Kunyereza-za-Miliyari-bigaramye-ibyatangajwe-n-uwabakoreye-igenzuro-ry-umutungo

  • Abatishoboye mu turere 15 bagiye gufashwa kuzahura ubukungu binyuze mu bworozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bagiye korozwa amatungo magufi abafashe kwiteza imbere,cyane ko atavunanye mu kuyorora
    Bagiye korozwa amatungo magufi abafashe kwiteza imbere,cyane ko atavunanye mu kuyorora

    Uwo mushinga watangirijwe mu Karere ka Musanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku wa mbere tariki 21 Nzeri 2021, ukazibanda ku koroza abaturage batishoboye amatungo magufi agizwe n’Ingurube, Ihene, Intama n’Inkoko, unibande ku gushyigikira abasanzwe muri ubwo bworozi, mu kubongerera ubumenyi bubafasha kurushaho kubukora kinyamwuga.

    Ndagijimana Gakuba André, Umukozi wa RAB, yasobanuye ko iyi gahunda igamije kurwanya ubukene mu baturage, ndetse no gukumira ibihombo aborozi bahuraga nabyo.

    Yagize ati “Hari nk’abaturage bo mu byiciro byo hasi wasangaga badafite ubushobozi bwo kwita ku matungo maremare, kubera ko ibiyagendaho kugira ngo yororoke bidahuye n’ubushobozi bafite, bikababera inzitizi mu kuyorora. Nyamara iyo ugiye kureba ubworozi bw’amatungo magufi bwo birashoboka ko umuntu yabwitabira agatangirira ku bushobozi bucye cyane, bukagenda bwaguka kugeza ubwo agera ku rwego rwo hejuru, kandi bitamusabye imbaraga nyinshi. Ni yo mpamvu twifuza kunganira abo bantu batishoboye kwitabira bene ubwo bworozi, buzabafasha kurushaho kwihaza mu bukungu ndetse n’ibiribwa”.

    Umushinga washowemo miliyari zisaga 40 z’Amafaranga y’u Rwanda, uzateza imbere abaturage bo mu byiciro byose by’Ubudehe, babarirwa mu miryango isaga ibihumbi 40, irimo igizwe n’abo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 bazorozwa amatungo magufi, ndetse n’ababarizwa mu cyiciro cya 3 n’icya 4 basanzwe bakora ubworozi bw’amatungo magufi, bazafashwa kongererwa ubumenyi mu buryo bwo kuyitaho, kuyashakira amasoko no kuyongerera agaciro.

    Abaturage na bo, bahamya ko bari bakeneye gushyigikirwa mu mishinga iciriritse y’ubworozi, kugira ngo bibafashe kugera ku rwego rwiza rw’ubukungu.

    Nyirabizeyimana Marie Louise wo mu Murenge wa Gacaca, yagize ati “Twagorwaga no kubona ifumbire y’uturima tw’igikoni, ugasanga imboga zaragwingiye, tukabura ibyo tugaburira abana. Ariko nibatworoza ayo matungo, tuzayafata neza kugira ngo tubone ifumbire. Niyororoka akagwira, nabwo bizatuma twihaza mu biribwa kandi dusagurire amasoko nk’igihe hari nk’itungo umuntu agurishijeho, udufaranga dukuyemo tutwifashishe mu yindi mishinga ituma imibereho yacu iba myiza”.

    Ndagijimana Gakuba André, asobanura ko iyi gahunda, igamije kurwanya ubukene mu baturage
    Ndagijimana Gakuba André, asobanura ko iyi gahunda, igamije kurwanya ubukene mu baturage

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, akangurira abaturage b’ako karere nka kamwe mu twatoranyijwe uyu mushinga uzakoreramo, kubakira ku mahirwe babonye bakiteza imbere.

    Yagize ati “Ibyiciro cyane cyane by’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga, nababwira ko tubafata nk’inkingi ya mwamba izubakirwaho kugira ngo ugere ku ntego zawo. Urugero nk’abantu bagomba korozwa ayo matungo, bagomba kumenya ko ari ukuyafata neza akororoka, kugira ngo babone n’uko bazitura abandi batishoboye, bidufashe kugabanya umubare w’abatishoboye. Ikindi ni uko abasanzwe mu bworozi, na bo kuko bazaba basobanukiwe korora kijyambere, bizabafasha kwagura ibikorwa, kandi babisobanukiwe neza, bitange n’akazi kuri benshi”.

    Ati: “Ni yo mpamvu dusaba abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo, uyu mushinga tukawubungabunga, kugira ngo uzaduteze imbere nk’uko Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kibitwifuriza”.

    Mu gihe cy’imyaka itanu uyu mushinga ugiye kumara, uzarangira hatanzwe amatungo magufi asaga ibihumbi 375. Hiyongeraho kwegereza aborozi ibikorwa remezo birimo amasoko y’amatungo magufi, azubakwa muri utwo turere uko ari 15, kubaka amabagiro n’amavuriro y’amatungo magufi; ndetse hakazajya hakorwa n’ubukangurambaga bugamije gufasha aborozi kurwanya indwara zibasira amatungo magufi.

    Uzakorera mu Ntara eshatu, harimo Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Uburengerazuba n’Intara y’Amajyepfo, aho muri buri Ntara hateganyijwe Uturere dutanu uwo mushinga uzakoreramo.


    source : https://ift.tt/3zAbGOS

  • Kirehe: Abafite ubumuga bw’uruhu rwera bagiye gushyirirwaho amatsinda yo kwiteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga rw
    Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga rw’uruhu wabageneye ibikoresho bibafasha kurinda uruhu harimo amavuta n’imyambaro miremire

    Zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bw’uruhu rwera bahura na zo zibangamiye imibereho myiza yabo, harimo ukutareba neza kubera imboni ireba hafi n’uruhu rworoshye cyane ku buryo rushobora kwangizwa n’imirasire y’izuba.

    Hari kandi guhezwa mu muryango nyarwanda ndetse n’akato ku isi yose, nk’uko Uwimana abisobanura.

    Ati “Uwavukanye uruhu rwera akwiye gukurikiranwa akivuka kugera aho agize ubwenge bwo kwiyitaho cyangwa kwikurikirana. Agira imbogamizi zo kutabona neza ndetse n’uruhu rwangizwa n’imirasire y’izuba hakiyongeraho ihezwa n’akato akorerwa n’abatuye isi yose”.

    Babifashijwemo n’umuryango ‘Health Alert Volunteers Organisation’ ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeli 2021 bari mu bitaro bya Kirehe kugira ngo abafite ibibazo by’ubuzima babashe kumenyekana banakurikiranywe.

    Mu bafashijwe harimo abafite uduheri ku mubiri dushobora kubakururira indwara ya Cancer aho dutwikwa hakoreshejwe ‘Nitrogen Liquid’ ndetse no gusuzumwa amaso, abo bazasanga bafite ibibazo bikomeye bazahabwe indorerwamo ndetse n’insimburangingo zabafasha kureba neza.

    Ikindi ni ukubaha amavuta afasha uruhu rwabo ndetse n’imyambaro ifite amaboko maremare kimwe n’ingofero bizabafasha kwirinda imirasire y’izuba.

    Ku munsi wa mbere hafashijwe abafite ubumuga bw’uruhu rwera 22 igikorwa kikazakomeza ndetse bakazanashyirwa mu matsinda bakorerwe imishinga mito, izabafasha guhanga imirimo bakabasha kwiteza imbere.

    Agira ati “Tugiye kubakurikirana turebe ibyo bakwiye byihutirwa kurusha ibindi noneho ikindi turabashyira mu matsinda, tubaremere imishinga mitoya izabafasha guhanga imirimo bagahindura imibereho yabo, bakabaho nk’abandi bose nabo ubwabo ntibakomeze kwiha akato kuko usanga akenshi babiterwa n’imibereho itari myiza”.

    Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ibikorwa by’abafite ubumuga, Hakizimana Charles, asaba abafite ubumuga bw’uruhu rwera guharanira uburenganzira bwabo, guharanira kwigira, kwihesha agaciro no kwigira.

    Ati “Abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera bakwiye guharanira uburenganzira bwabo Leta na yo ifite inshingano zo kuburinda. Tubasaba kandi guharanira kwigira, bagaharanira kutitesha agaciro, nibatakitesha no mu muryango nyarwanda bazakabaha, ariko na none bakitabira gahunda za Leta”.

    Nshimiyimana Malachie, umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu rwera avuga ko bishimiye kuba hari ababatekerezaho ku buryo banakemura bimwe mu bibazo byabo.

    Abafite ubumuga bw
    Abafite ubumuga bw’uruhu i Kirehe baganirizwa ku burenganzira bafite mu muryango nyarwanda

    Ku rundi ruhande ariko avuga ko yahoranaga ipfunwe ry’uko yavutse ndetse nawe ubwe akiheza mu bandi ariko nyuma y’ibiganiro bahawe n’ihuriro ryabo yiyumvise ko afite uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda.

    Agira ati “Urumva niba nagiraga ipfunwe rikampeza ahantu kure cyane ibyo bigiye kuvaho ikindi biramfasha kuba mu muryango nyarwanda bitewe n’uko maze gusobanukirwa ko tugomba kubana n’abandi, mbese bigiye kumfasha mu buryo kubaho mu muryango nyarwanda”.

    Kuri ubu umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’uruhu (RAN), ubarirwamo abantu 380 ariko bishoboka ko hari abandi bahari batari bamenyekana.

    Hashingiwe ku ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2012, Mu Karere ka Kirehe hagaragaye abafite ubumuga barenga 15,000 harimo abafite ubumuga bw’uruhu rwera 28.


    source : https://ift.tt/3ky7uuu

  • Kigali: umukobwa ukiri muto apfuye mu buryo bubabaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Deborah wari utuye mu karere ka Kicukiro, yitabye Imana mu buryo butunguranye aho bikekwa ko yazize uburwayi . Umwe mu nshuti ze yabwiye Isano TV kuri chene ya Youtube ko uyu mukobwa wari ukiri muto wakoraga mu bijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo yari umwari mwiza wishimirwaga n'abatari bake kuko yabanaga n'abantu bose kandi agakunda amahoro.

    Yavuze ko Deborah atari asanzwe arwaye,ariko ko bagitegereje ibisubizo byo kwa muganga bizagaragaza icyateye urupfu rwe.Uyu mwari yitabye Imana nyuma y'imfu zitandukanye zimaze iminsi zivugwa hirya no hino,aho bamwe bazira ibintu bitandukanye birimo impanuka,uburwayi n'izindi mpamvu.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umukobwa-ukiri-muto-apfuye-mu-buryo-bubabaje/