Category: Uncategorized

  • Bishimiye ko bazajya banywa inzoga badakebaguza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri bo harimo abavuga ko utubari twabanje kujya dukora dufunze, hanyuma gucibwa amande bigatuma tugera aho tugafunga burundu, nuko basigara biyambaza utubutike two muri za karitsiye.

    Uwitwa Kamanzi (Ni izina twamwise kuko atashakaga ko amazina ye atangazwa), yagize ati “Aho wabaga wihengetse muri butike, wajyaga kumara icupa wimutse nka gatanu, kugira ngo abakiriya babone aho banyura bahaha.”

    Yunzemo ati “Hari n’ubwo bagusabaga kunama kugira ngo babone aho banyuza ifu, indagara n’ibindi bihahwa. Ubwo kandi ibyo byose wabikoraga unabanze amatwi kugira ngo inzego z’umutekano nizitunguka uhite uhunga.”

    Kamanzi anavuga ko gutahana inzoga atari kubishobora kuko n’ubundi yajyaga gushaka aho kunywera inzoga agira ngo abe avuye mu rugo.

    Mugenzi we na we bakundaga gusangira mbere y’uko utubari dufungwa, yifashe ku kananwa anazunguza umutwe ati “Ingo twasimbutse duhunga inzego z’umutekano zidusanze mu kabari! Hari n’umunyakabari wigeze kujya abwira abakiriya be ngo muzagaruke, aho mwanyuraga murenga urugo mu gikari noneho nashyizeho urwego! Harabaye ntihakabe!”

    Hari n’abavuga ko gufunga utubari byari byaratumye abagabo batakiganira, ngo bapange imishinga yo kubateza imbere.

    Uwitwa Gakire ati “Ubundi inzoga no mu rugo abantu bazihanywera. N’ikimenyimenyi mu gihe cya Guma mu Rugo byagaragaye ko Bralirwa yacuruje bidasanzwe. Abantu bakunze kujya mu tubari kuko bahahurira n’abandi, bagasabana, bakanungurana ibitekerezo.”

    Yungamo ati “Abagabo bashaka kuganira bahuriraga mu kabari, ibi byari byarahagaze. N’imishinga ntiyari igipangwa! Biraza gusubira.”

    Abafite utubari na bo bavuga ko n’ubwo ari ugutangira bundi bushyashya, bazagerageza kuzuza ibisabwa ariko bongere gukora.

    Uwitwa Kigabo ukorera i Huye mu mujyi yaje guhindura akabari resitora, ariko aza gufungirwa muri Mata 2021 kuko yari yakererewe gufunga.

    Agira ati “Tugiye gutangira bundi bushyashya, kuko nk’amacupa abakiriya bikanze inzego z’umutekano bagiye bayatwara, n’inzoga zasigaye ntawamenye aho zanyuze hamwe n’amacupa zarimo, kubera akavuyo.”

    Anavuga ko mu bakozi azakoresha hazaba harimo n’ushinzwe gukurikirana gusa ko amabwiriza yo kwirinda indwara ya Coronavirus akurikizwa.

    source : https://ift.tt/3EK7GyR

  • U Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y’isi y’amagare ya 2025 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu mateka, shampiyona y’isi mu mukino w’amagare igiye kubera muri Afurika, aho u Rwanda rwamaze kwemeza nk’igihugu kizakira iri rushanwa mu mwaka wa 2025.

    U Rwanda ni rwo ruzakira shampiyona y
    U Rwanda ni rwo ruzakira shampiyona y’isi y’amagare “UCI Rᴏᴀᴅ Wᴏʀʟᴅ Cʏᴄʟɪɴɢ Cʜᴀᴍᴘɪᴏɴsʜɪᴘs 2025”

    Nk’uko byari byitezwe ko hagomba gutangazwa igihugu kizakira iyi shampiyona, u Rwanda nk’igihugu cyari gihanganiye na Maroc, cyamaze kwandikirwa ubutumwa bunyuze muri e-mail bubamenyesha ko u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe.

    Mu mwaka wa 2019 ni bwo u Rwanda rwari rwatanze kandidatire yo kwakira iyi mikino, ni nyuma y’aho iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi ryari ryasabye ko ibihugu bya Afurika bisaba.

    Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane, u Rwanda rukazaba rubaye igihugu cya mbere muri Afurika kiyakiriye.


    source : https://ift.tt/2XPdN4k

  • Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bukomeje gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahawe umwanya babaza ibibazo binyuranye
    Bahawe umwanya babaza ibibazo binyuranye

    Mu gihe ubwo buyobozi bwasuraga abatuye Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, abaturage bamuhundagajeho ibibazo binyuranye basaba ko bikemurwa, mu rwego rwo kuzamuka mu iterambere ryabo.

    Abo baturage hari byinshi bishimira Leta imaze kubagezaho birimo amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi, amaterasi y’indinganire, gahunda ya Girinka n’ibindi, ariko bagira ibyo bagaragaza bikibabangamiye mu iterambere ryabo aho basabye ko byakemuka.

    Abaturage bitabiriye icyo gikorwa ari benshi
    Abaturage bitabiriye icyo gikorwa ari benshi

    Ku murongo w’ababaza ibibazo wari muremure, bamwe bahawe umwanya wo kubaza ariko bijyanye n’igihe cyabaye gito ntihakirwa bose, bamwe basabwa ko ibibazo byabo byandikwa bikazakemurwa mu minsi idatinze.

    Ibyo bibazo byabajijwe ni ibyari byiganjemo, ibijyanye n’ingurane z’ubutaka bwanyujijwemo ibikorwaremezo byiganjemo umuriro w’amashanyarazi aho abaturage bakomeje gusiragira mu kwishyuza izo ngurane ibyo bikababuza kwikorera imirimo yabo, hagaragazwa n’ibibazo by’amakimbirane yugarije imiryango n’ibindi bibazo binyuranye.

    Umwe mu baturage babajije yagize ati “Turashimira iterambere Leta ikomeje kutugezaho, ariko hari aho ibyo bikorwaremezo byagiye binyuzwa ariko abaturage ntiturahabwa ingurane. Ni ibibazo twabajije ariko ntidusubizwe, none twifuje kubibagezaho Nyakubahwa Guverineri ngo udufashe kwishyurwa ingurane z’ubutaka bwacu bwubatswemo ibikorwaremezo binyuranye birimo amashanyarazi”.

    Guverineri Nyirarugero Dancille asubiza ibibazo by
    Guverineri Nyirarugero Dancille asubiza ibibazo by’abaturage

    Abaturage kandi bagaragaje ko bifuza ishuri ry’imyuga (TVET) mu Murenge wa Kivuruga, mu rwego rwo gufasha abana batuye muri ako gace kwiremamo icyizere cyo kwihangira imirimo, basaba kandi ko Ikigo Nderabuzima cya Bushoka cyakongererwa abaganga kugira ngo gishobore gutanga serivisi nziza kandi yihuse ku bakigana.

    Abenshi bagiye bagaragaza ikibazo cy’amakimbirane mu miryango cyane cyane gishingiye ku butaka, bagaragaza ikibazo cy’inyongeramusaruro, aho bavuga ko itinda kubageraho, bagaragaza n’ibibazo by’abaturage batishoboye bubakiwe inzu na Leta ntizuzura bakaba bakomeje kubaho mu buzima bubi.

    Bagejeje kandi ibibazo kuri Guverineri bibangamiye abatuye uwo Murenge wa Kivuruga birimo ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke mu Kagari ka Cyintare, bamugezaho n’ikibazo cy’umuhanda Kivuruga-Busengo bifuza ko watunganywa ukarushaho kuba nyabagendwa.

    Ibyo bibazo binyuranye abaturage bagiye babaza, Guverineri Nyirarugero yagiye abaha ibisubizo birimo icyizere cyo kubikemura mu gihe kitarambiranye, bimwe nyuma yo kubiha umurongo abishinga ababifite mu nshingano mu Karere ka Gakenke, aho yabasabye kubikurikirana vuba abaturage bagahabwa ibibagenewe.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias

    Mu butumwa Guverineri Munyarugero yagejeje kuri abo baturage, nyuma yo kumva ibibazo byabo no kubiha umurongo ngenderwaho mu kubishakira ibisubizo, yabasabye kubungabunga ibikorwaremezo binyuranye bamaze kugezwaho, birimo imihanda, amavuriro, amashuri, amashanyarazi, amaterasi y’indinganire n’ibindi, abasaba kubibyaza umusaruro ukwiye mu rwego rwo kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo.

    Mu bindi kandi yasabye abo baturage bo mu Murenge wa Kivuruga, yabibukije ko bagomba kubungabunga umutekano, kwirinda amakimbirane mu miryango, kurwanya ibiyobyabwenge, kwitabira gahunda za Leta zirimo mituweli na Ejoheza, abasaba no gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

    Mu byabajijwe hibanzwe ku kibazo cy
    Mu byabajijwe hibanzwe ku kibazo cy’abatinze guhabwa ingurane z’ahashyizwe ibikorwaremezo


    source : https://ift.tt/3zxL4xR

  • Hagaragajwe inyungu zo kwigisha ihame ry’uburinganire haherewe ku bakiri bato mu mashuri – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruza mu bihugu byateje imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu nzego zitandukanye , icyakora haracyagaragara imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo.

    Mu bibitera harimo zimwe mu mbogamizi zishingiye ku muco n’imyemerere biha imbaraga n’uburenganzira umugabo kurusha umugore, urwo ruhererekane rukagera no mu bakiri bato, ari naho hakunze kuzamukira ibindi bibazo nk’amakimbirane yo mu miryango, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.

    Hari amahugurwa yahawe abarimu bo mu turere twa Gasabo na Kamonyi mu ntangiriro z’uku kwezi, basobanurirwa ku kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi yatanzwe na Save Generations Organization ku nkunga ya Kvinna Till Kvinna. Yari agamije kongera ubumenyi abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo bifashe abana gukurana indangagaciro z’ubwuzuzanye aho abahungu n’abakobwa bose bahabwa amahirwe angana.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Save Generations Organization, Yvette Nyinawumuntu yavuze ko guhugura abarimu ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi cyane.

    Ati “Turabashimira impinduka mugira mu buzima bw’abana murera ku mashuri. Twabonye ko kwegera umwana gusa bidahagije ahubwo ko ari byiza no kwegera mwarimu ugira uruhare rwiza kandi duha agaciro. Iyo twigisha umwana tuba twigisha igihugu kandi tubashimira uruhare mugira mu guhindura ejo hazaza twifuza binyuze mu kubaka umuntu wubaka ibintu.”

    Yavuze ko mu gihe cyose abana bazakura bumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, babitojwe mu ishuri ndetse no mu muryango, hari ibibazo byinshi bizakemuka byaterwaga no kutarisobanukirwa.

    Ati “Umwana nabyumva abitojwe by’umwihariko n’umwarimu we, za ngaruka twe duhura nazo nk’abantu bakuru tuzaba tuzikingiye. Wa mwana azabasha gukura, umuhungu na mushiki we buzuzanya. Tuzaba dukumiriye za ngaruka zaterwaga n’uko abantu babibona bakuze bakabibona nk’ikibazo aho kugira ngo babibyaze umusaruro. Ibyo bidufasha kugera kuri rya terambere rirambye.”

    Bamwe mu barimu bahuguwe, bagaragaje akamaro ko kuba bongerewe ubumenyi mu bijyanye n’uburinganire ndetse n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, biyemeza kubishimangira babitoza abana bigisha.

    Kabanyana Evangeline, Umwarimu kuri GS Ndera Catholique yagize ati “Ubumenyi nakuye hano nzabukoresha. Nk’abarimu dukorana, nzagerageza kubegera kugira ngo twese tugire imyumvire imwe, kuko twasanze ibibazo by’imyumvire birimo. Hari bike nari nsanzwe nzi ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ariko aya mahugurwa yanyongereye ubumenyi cyane kuko mwarimu ahora yiga.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire kuri GS Ruhanga mu karere ka Gasabo, Kamasa Alfred yavuze ko agiye gutangira kwita ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ahereye mu bana yigisha, cyane cyane ku tuntu duto rimwe na rimwe tutajyaga duhabwa agaciro.

    Ati “Hari nk’imirimo twari tuzi ko igenewe abakobwa n’igenewe abahungu, ariko twasanze umukobwa cyangwa umuhungu ashobora gukora uwo murimo, icy’ingenzi ni imyumvire y’uko buri wese ashoboye.”

    “Nko guterura intebe mu mashuri, twumvaga ko umukobwa atayiterura ngo ntabwo ashoboye kubera imbaraga nke, ukumva ko umuhungu adashobora gufata umweyo ngo akubure ariko amahugurwa twahawe uyu munsi twasanze byose bishoboka icy’ingenzi ni uguhindura imyumivre.”

    Joseph Uwimbabazi wigisha kuri GS Remera Indangamirwa mu karere ka Kamonyi, yavuze ko guhugura abarimu ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi cyane.

    Ati “Tuzabanza duhugure abo dukorana kugira ngo tugire ubumenyi bumwe hanyuma tujye mubo tuyobora. Ni ngombwa ko inzego zose zimenya ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko zose zishingiye ku burezi, ntawe utaraciye imbere ya mwarimu.”

    Kugeza ubu mu nzego za Leta ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryatangiye kumvikana kubera amategeko atandukanye yagiye ashyirwaho ariko mu bikorera, mu miryango n’ahandi ntirirumvikana uko bikwiriye kuko hari aho abagore n’abakobwa bagihezwa cyangwa se ntibafashwe kugaragaza ubushobozi bwabo.

    Umuyobozi Mukuru wa Save Generation Organisations Yvette Nyinawumuntu yavuze ko mu gihe cyose abana bazakura bumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bizatanga umusaruro kuri ejo hazaza

    Abarimu basanze hari byinshi bajyaga bakora bibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    Umuyobozi Mukuru wa Save Generation Organisations Yvette Nyinawumuntu yagaragaje ko kwigisha abana uburinganire n’ubwuzuzanye bitanga umusaruro kurusha guhera mu bakuru

    Abarimu basanze hari byinshi bajyaga bakora bibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    Imfashanyigisho zahawe abarimu, bazitezemo kubafasha kurera abana bakiri bato bagakurana umutima wo kubahana no kuzuzanya baba abahungu n’abakobwa

    Nyuma yo guhugurwa, abahuguwe bahawe imfashinyigisho zizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwe

    Hagaragajwe ko guteza imbere ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore atari inyungu ku babikoze gusa ahubwo inyungu zigera no ku gihugu

    Abahuguwe batashye biyemeje guhindura imyumvire y’uburyo bakoreshaga bigisha abana ibijyanye n’ihame ry’uburinganire

    source : https://ift.tt/3kvWQ7M

  • Impanga z’Abayapanikazi z’imyaka 107 zahize izindi zirambye ku Isi #rwanda #RwOT

    Umeno Sumiyana na Koume Kodama bahinduye amateka nyuma yaho abandi bayapanikazi b’Impanga Kin Narita na Gin Kanie aribo bari bafite aka gahigo.

    Izi mpanga Umeno na Koume bivugwa ko bavutse mu muryango w’Abasosiyaliste ku itariki ya 5 Ugushyingo 1913 ku kirwa cya Shodoshima, ibi bikaba byaratangajwe kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru kugirango bihurirane n’Umunsi w’abakuze ndetse n’umunsi w’igihugu mu Buyapani.

    Kubera icyorezo cya Covid-19 mu rwego rwo kurinda abo bakambwe batuye mu bice bitandukanye byo mu buyapani, ababashinzwe bohereje ibyemezo byabo mu irushanwa kugira babahitemo.

    Abandi bayapani bari bafite agahigo ko kuba ari bakuru nkuko twabivuze haruguru bari Kin yapfuye afite imyaka 107 n’iminsi 175 naho Gin yitabye Imana muri Mutarama 2000 afite imyaka 108 bakaba baravutse muri Kanama 1892 i Nagoya, kandi bari abantu bakomeye mu bitangazamakuru mu myaka icumi ishize.

    Mu Buyapani, icyizere cyo kubaho nicyo kinini ku isi, kandi abantu bakuze bahabwa icyubahiro cyinshi. Umuntu mukuru ushaje cyane wanditswe mu gitabo cya Guinness, ni Umuyapani witwa Kane Tanaka w’imyaka 118.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Impanga-z-Abayapanikazi-z-imyaka-107-zahize-izindi-zirambye-ku-Isi

  • Bimwe mu bintu bikomeye umukobwa ugiye kurongorwa aba yibwira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari bimwe mu bintu twakwita nkinzozi umukobwa wese witegura kurushinga aba atekereza.

    Dore ibintu 5 ashyira imbere iyo atekereza ku rugo yitegura gushinga.

    1.Gukundwa iteka

    Umukobwa uri mu rukundo n'umusore bagiye kurushinga aba asa n'uri muri paradizo kandi akabona bitazashira, uko babanye batararugeramo akibwira ko bizahoraho. Nyamara iyo witegereje neza usanga nta rukundo rukomeza mu rugo rw'abashakanye nkuko byahoze batarabaza kuko hari byinshi bihinduka.

    2.Kwigenga

    Iyo umukobwa agiye kuva iwabo aba yumva ko aruhutse kwirirwa agenzurwa n'ababyeyi cyangwa abandi babanaga akumva ko kwitwa umugore mu rugo bizatuma yigenga ntawe uzongera kumugendaho. Umukobwa utekereza gutya akenshi aba yibeshya cyane kuko hari ubwo asanga umugabo amugenzura kurenza abandi yigeze kubana nabo.

    3.Ubukire

    Umukobwa wese ugiye gushinga urugo usanga yifuza kandi akumva ko urugo rwe ruzaba agahebuzo mu bukire nta na kimwe azigera yifuza ari iwe.Iki ni nacyo gituma abakobwa benshi baba bashaka abagabo b'abakire bumva ko bagiye gukira kakahava.

    Hari ubwo amara kugera iwe bwa bukire bukayoyoka neza neza bitewe n'impamvu zitandukanye. Iyo bigenze gutyo uba ugomba kubyihanganira kuko ntiwasubira iwanyu ngo nuko ubukire wagiye ureba butakibarangwaho.

    4.Kwagura umuryango

    Buri mukobwa wese ajya gushaka yizeye ko agomba kubyara abana ashaka, ibitsina byombi, ntiyibuke ko bashobora no kubura urubyaro cyangwa akabyara igitsina kimwe kuko siwe wiha.

    Niba rero warishyizemo ko ugomba kubyara kandi neza uko ubyifuza, nibitagenda uko wabishakaga ntibizakubuze kubaka no gukomeza gukundana n'uwo mwashakanye kuko burya Imana niyo igenera umuntu.

    5.Guhunga ibibazo

    Akenshi hari ubwo umukobwa ajya gufata umwanzuro wo gushaka umugabo yibwira ko ari uburyo bwo guhunga ibibazo yari afite cyangwa kubikemura, akibwira ko ntaho azongera guhurira nabyo.

    Ntaho umuntu ashobora guhungira ibibazo kuko hose birahagera ariko ibyo mu rugo byo usanga birenze kuko inshingano ziba zabaye nyinshi. Bityo rero mukobwa nuhura n'ibibazo birenze ibyo wagiraga utararwubaka ntibizaguce intege cyangwa ngo ubyinubire kuko biba bikureba kandi amahirwe uba ufite nuko uba ufite uwo mufatanya kubikemura.

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-bikomeye-umukobwa-ugiye-kurongorwa-aba-yibwira/

  • Gisagara: Umusore umaze amezi atatu yaraburiwe irengero yasanzwe yarapfiriye mu mukoki – #rwanda #RwOT

    Uwo musore w’imyaka 24 yari asanzwe aba kwa Se witwa Kanyarutoke Mathieux mu Mudugudu w’Akarangabo mu Kagari ka Mukomacara.

    Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu baturanyi b’uwo muryango avuga ko yari asanzwe atemberera i Kigali akazana amafaranga.

    Ku wa 25 Kamena 2021 yavuye mu rugo ahagana saa munani z’amanywa, ababyeyi bategereza ko agaruka baraheba bakeka ko yagiye gushaka amafaranga nk’uko yari asanzwe agenda.

    Kuva icyo gihe ntiyigeze agaruka ariko hashize nk’ukwezi ngo hari nimero ya telefone yahamagaye se umubyara, uyivugiraho avuga ko ari Ndayisenga ariko ngo ntiyavuga amagambo menshi ahubwo ahita ayikuraho.

    Ku wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021 abana bagiye kuvoma mu kabande ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba babona umurambo mu mukoki bahita bajya kubibwira ababyeyi.

    Abaturage bahageze bahasanze umurambo wangiritse, ariko ngo barebye neza babona imyenda yari yambaye ari iya Ndayisenga bakeka ko ari we wahiciwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, yabwiye IGIHE ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane niba koko uwo murambo ari uwa Ndayisenga ndetse n’icyaba cyaramwishe.

    Ati “Amakuru twayamenye kandi RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane uko uwo murambo wahageze kandi twizeye ko biza kumenyekana.”

    Bivugwa ko nta muntu uzwi wari ufitanye ibibazo na Ndayisenga ariko iperereza rikomeje ngo hamenyekane uko yaba yarishwe.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Gisagara

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3zzOG2g

  • PAC yasabye ibisobanuro Akarere ka Rulindo ku ishuri rya KISARO TVET riraza abanyeshuri hasi – #rwanda #RwOT

    Byabajijwe kuri uyu wa 22 Nzeri 2021 ubwo PAC yakomezaga igikorwa irimo cyo gusaba ibisobanuro mu bigo n’inzego bya Leta byagarajwemo amakosa na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

    Iyo Raporo yarekanye ko Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kisaro TVET riri muri ako karere rimaze imyaka ibiri n’amezi atandatu ridakoreshwa.

    Nyamara amasezerano agaragaza ko ibikorwa byo kubaka icyiciro cya mbere byagombaga gusozwa ku wa 16 Mata 2018, icya kabiri kigasozwa ku wa 11 Gicurasi 2020 naho icya gatatu kigasozwa ku wa 15 Mata 2020. Afite agaciro ka miliyoni 889,217,706 Frw.

    PAC yerekanye ko ubwo hakorwaga Raporo y’Umugenzuzi Mukuru muri Gashyantare 2021, hari ibyumba by’amashuri,ibyo kuraramo n’ibyo kuriramo bitari byagatangiye gukoreshwa. Nta gahunda yigeze igaragazwa y’abanyeshuri bateganyijwe kuhigira, uko ishuri rizakoreshwa n’amasomo azahatangirwa.

    Icyo gihe ibyumba byo kuraramo nta marido yari mu madirishya yabyo n’ibitanda byari bitarashyirwamo.

    Abadepite babajije ubuyobozi bw’akarere impamvu ibyo bikoresho bitarahagezwa abanyeshuri bakaba barara hasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Munyarukato Jean Baptiste, asubiza ko abana basanzwe matela zabo zirambikwa hasi bari abahabwa amasomo y’igihe gito (short courses) bari bafashwe muri buri murenge bigishwaga ubudozi n’ubwubatsi mu mezi atatu.

    Yakomeje ati “Wari umuhigo w’akarere twari dufite tubona amashuri yaruzuye ibitanda bitaraza; turavuga tuti ‘ubwo ariya mashuri ahari, reka tuhahurize abana bose bo mu karere ka Rulindo mu gihe cy’amezi atatu bige, kuko hari hari matela zaba zifashishijwe.”

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije uwo muyobozi uko bajya kwigisha abana ibisabwa bituzuye ku buryo bahakura n’uburwayi.

    Umuyobozi w’Akarere, Kayiranga Emmanuel, yasabye PAC imbabazi ku bw’ayo makosa, ati “Mutubabarire ntabwo ari rwo rwego Umunyarwanda akwiye kuba yakoreraho”.

    Umugenzuzi Mukuru yasanze ibyumba byo kuraramo muri Kisaro TVET bitagira ibitanda n’amarido, abanyeshuri bashyira matela hasi

    source : https://ift.tt/3EM6dbB

  • Ubuyobozi bwa Rulindo bwariye indimi mu gusobanura amakosa mu itangwa ry’isoko rya miliyoni 960 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni isoko rifite agaciro ka 960.111.957 Frw ryahawe rwiyemezamirimo utujuje ibisabwa nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

    Abadepite bagaragaje ko ubuyobozi bw’akarere bwahaye isoko utarikwiye kuko atari yujuje ibisabwa. Nyuma y’iminsi 18 buritanze bwandikiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), bugisha inama niba iryo soko ryagumana urihawe dore ko atari no ku rutonde rw’abemerewe gupiganira amasoko ya Leta.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Munyarukato Jean Baptiste, yasobanuriye PAC ko iryo soko ryasheshwe burundu nyuma y’uko ibibazo byaryo byagejejwe no mu nkiko, yemeza ko uwari warihawe hari ibisabwa atari yujuje koko.

    Ati “Mu by’ukuri icyemezo kigaragaza ko sosiyete itahombye ntacyo rwiyemezamirimo yari afite, ariko akanama gashinzwe amasoko kagihaye agaciro gake gafata kuba atakizanye nko kwibagirwa.”

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije uwo muyobozi niba mu karere kabo bafite uburenganzira bwo kwaka ibindi bisabwa “icyo cyemezo cyo bakagikuramo”.

    Abadepite bagaragaje ko bitari bikwiye kutita ku cyemezo cy’uko sosiyete itahombye kandi igiye guhabwa isoko rya hafi miliyari y’amanyarwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasobanuye ko hari hakozwe ubusesenguzi ku nyandiko zigaragaza uko sosiyete yahawe isoko yari ihagaze mu by’imari mu myaka itanu yari ishize akaba ari byo byatumye icyo cyangombwa kititabwaho.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije yavuze ko ibyo bitumvikana ahubwo ko “harimo kwirengagiza”.

    PAC yagaragaje ko isoko ryahawe rwiyemezamirimo mu gihe atagaragaraga ku rutonde rw’abemerewe guhatanira amasoko ya Leta, ibintu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere yihamirije mu bisobanuro yatanze.

    Abagize PAC bashimangiye ko ibibazo byagaragaye mu mitangire y’iryo soko byose byagizwemo uruhare n’akarere gusa kuko izindi nzego zirimo Urukiko rw’ubucuruzi rwagejejweho urubanza rw’uwo rwiyemezamirimo rutigeze rutegeka gutanga isoko, ndetse na RTDA ikaba yaratanze inama igihe yazisabiwe.

    Ubuyobozi bwa Rulindo bwasabye imbabazi busezeranya ko amakosa nk’ayo atazongera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rulindo,Munyarukato Jean Baptiste yemeje ko uwari wahawe isoko hari ibisabwa atari yujuje koko

    source : https://ift.tt/3CDJtbH

  • Yinjijwe mu iterabwoba ashimuswe; inkuru ya Yussuf, icyihebe cyafashwe mpiri na RDF muri Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Uyu musore uvuka mu gace ka Nacala, avuga ko yinjijwe mu Mutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah, abihatiwe kuko atabyifuzaga.

    Nacala iherereye mu Ntara ya Nampula mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Mozambique. Ni agace gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 200 mu gihe intara karimo yo ituwe n’abarenga miliyoni.

    Uyu musore yeretswe abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Nzeli. Ubu afungiye mu Mujyi wa Mocimboa da Praia aho Ingabo z’u Rwanda zimwe zikambitse.

    Mu kubara inkuru y’uburyo yinjiye muri uyu mutwe w’iterabwoba, Yussuf asobanura ko yafashwe ari kumwe n’abandi bari kuroba.

    We n’abo bafatanywe basanzwe bari kuroba bategekwa kujya mu bwato bw’abarwanyi b’uwo mutwe, bajyanwa mu Mujyi wa Mocimboa da Praia.

    Yavuze ko bahageze bagashaka gusubira aho bavuye ariko bakabibuzwa ahubwo bakabwirwa ko batahashingura ikirenge.

    Yagize ati “Baratubwiye bati ‘nimushaka imyambaro muzayibona hano, nimushaka ibyo kurya na byo muzabibona. Twarahagumye. Ubu sinshobora gusubira muri uriya mutwe.’’

    Akigera Mocimboa da Praia aho uyu mutwe wari ufite ibirindiro bikomeye yahawe imyitozo ya gisirikare; aho yigishijwe kurasa akoresheje imbunda nini n’into nka RPG.

    Avuga ko yinjiranyemo n’abandi, banafatanye imyitozo ariko bayisoje boherezwa ahantu hatandukanye.

    Ati “Nagumye aho twatorejwe, nkahava rimwe na rimwe ariko nkagaruka. Umunsi umwe barambwiye ngo tugende, mbabajije ngo tujye he, bati ‘mu ntambara’.’’

    Icyo gihe bari mu Gace ka Mbau ariko bahita bahavanwa berekezwa mu Mujyi wa Mocimboa da Praia. Mbau ni kamwe mu duce Ingabo z’u Rwanda zabohoye nyuma kuko ubwo zari zimaze gufata Mocimboa da Praia ku wa 8 Kanama 2021, ibyihebe byahise bihungira muri ayo mashyamba.

    Ubwo bageraga muri aka gace we yoherejwe mu byihebe byasakiraniye n’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu gace ka Palma.

    Mu gihe cy’iyo mirwano ni bwo yafashwe mpiri n’ingabo z’u Rwanda, yitabwaho, avurwa ibikomere yagize.

    Yakomeje ati “Muri iyo mirwano, ubwo njye nashakaga kurasa, imbunda yanjye yanze gukora. Muri ako kanya nahise negera inyuma, nshaka kuyitunganya neza, bahita bandasa ku kuguru, bagenzi banjye bahita bafata ya mbunda nakoreshaga baragenda. Barankuruye buhoro buhoro, bansiga mu ishyamba.’’

    Yussuf yamaze iminsi itatu mu ishyamba ndetse nyuma y’aho yarivuyemo yerekeza Mocimboa da Praia.

    Ati “Nyuma yo kugera hano [Mocimboa da Praia] nahasanze abasirikare baramfata, banzana hano. Nahuye na muganga, aramvura, ubu ndashima Imana.’’

    Binjijwe mu ntambara babwirwa ko bagiye kurwanira “Islam”

    Yussuf Abdala nk’umwe mu byihebe by’Umutwe w’Iterabwoba wa Ansar Al Sunnah wayogoje Intara ya Cabo Delgado, yavuze ko ubwo yinjiraga muri uyu mutwe yabwiwe ko baharanira kurwanira uburenganzira bw’Idini ya Islam no kwigishwa amahame yaryo.

    Mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iyi ntara, Ingabo z’u Rwanda zamufashe ari muzima ariko zimwitaho kuko yari yakomeretse.

    Yagize ati “Bavuze ko ari idini ya Islam. Nta nyungu nabibonagamo. Kwinjira muri uyu mutwe sinabishakaga, ninjiyemo mbihatiwe kuko nafashwe ndi kuroba amafi.’’

    - Yishe umuntu umwe

    Uyu musore abajijwe niba mu mwaka yamaze akorana n’uyu mutwe hari abo yambuye ubuzima, yavuze ko yabwiwe kwica umuntu umwe.

    Ati “Nari Libati, mbwirwa kwica umuntu umwe.’’

    Nubwo yagize amahirwe yo kurokoka ibitero ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique byagabye ku byihebe, ababarirwa mu 100 bamaze kubigwamo mu gihe abandi benshi bakomeretse.

    Kuva mu 2017 kugeza mu ntangiriro za 2021, ibyihebe bya Jamaat Ansar al-Sunnah, byigaruriye uturere dutanu mu tugize Intara ya Cabo Delgado.

    Ibyihebe byo muri uwo mutwe byibasiraga abasivili, bikabica bibaciye imitwe ndetse bikanatwika sitasiyo za Polisi. Ibi bitero byahitanye abaturage 3000 mu gihe abarenga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

    Kuva muri Nyakanga, ingabo za RDF n’iza Mozambique zitangiye ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba, zigaruriye imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia twari mu maboko y’ibyihebe.

    Yussuf yavuze ko ubwo yinjiraga mu nyeshyamba, yabwiwe ko baharanira kurwanira uburenganzira bw’Idini ya Islam no kwigishwa amahame yaryo

    Yussuf Abdala yafashwe akiri muzima ariko yarakomeretse aravurwa

    source : https://ift.tt/3o0XNXW