Category: Uncategorized

  • Umwana abereye Nyirasenge amutwaye umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Atletico Mineiro Givanildo Vieira de Souza uzwi cyane ku izina rya Hulk, ategereje umwana we wa kane, ariko kuri iyi nshuro umubyeyi azaba ari Camila Angelo, bashakanye umwaka ushize.

    Camila ni mwishywa w'uwahoze ari umugore wa Hulk, Irani Angelo de Souza, wahoze akinira Porto bashakanye hagati ya 2007 na 2019. Babyaranye abana batatu, mbere yuko Hulk atangira gukundana na mwishywa we nyuma y'amezi batandukanye.

    Hulk na Camila berekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo batangaze amakuru y'uko uyu mudamu atwite maze bashyira hanze amafoto yabo bombi bari mu bihe byiza byurukundo.

    Source : https://yegob.rw/umwana-abereye-nyirasenge-amutwaye-umugabo/

  • U Rwanda ni igihugu gifite abakobwa beza – Umuhanzi Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly avuga ko bimwe mu buganiro yagiranye n’umuhanzi Diamond Platnumz uretse iby’imishinga barimo ya Miss East Africa yamubwiye ko akunda u Rwanda ndetse ari igihugu kirimo abakobwa beza.

    Miss Mutesi Jolly yari amaze iminsi ari mu gihugu cya Tanzania aho yari mu bikorwa byo gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga uhiga abandi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba(MISS East Africa).

    Uyu mukobwa akaba n’umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz akaba umuhanzi w’ikirangirire n’umuyobozi wa Wasafi Media, igitangazamakuru kizaba gifite uburenganzira bwo kwerekana uyu muhango.

    Agaruka ku biganiro bagiranye, yabwiye ISIMBI ko baganiraga ku mushinga w’uburyo igitangazamakuru cye cyazafasha muri iki gikorwa cya Miss East Africa cyane ko ari cyo gicumbi cy’imyidagaduro muri Tanzania.

    Ati 'Twahuye mu bintu byari byateguwe tuganira ku kazi, iki cyumweru tuzabatangariza ibyavuyemo, ni abafatanyabikorwa tuzakorana na bo, muri Tanzania ugiye gukorera muri kiriya gihugu ibintu by’imyidagaduro ntukorane na bariya bantu waba wigiza nkana kuko nibo bafite imyidagaduro.'

    Yakomeje avuga ko banagarutse ku Rwanda aho yamubwiye ko akunda Rwanda ndetse runafite abakobwa beza cyane.

    Ati 'Ikintu kimwe yavuze ku Rwanda ni uko arukunda, ni uko akunda ubuyobozi bwarwo, ngo ni igihugu gifite abakobwa beza, ibyo ntabwo yari gusoza atabivuze.'

    Uyu mukobwa kandi yahishuye ko iri rushanwa ryaherukaga kuba muri 2012, yashatse kuritangiza ariko asanga hari abamaze kuryandikisha bafite ibyangombwa ryabyo bakomoka muri Tanzania ari bo Rena Callist akaba na perezida ndetse na mushiki we, yabasabye ko bamugurisha iyi kompanyi ariko baranga bamubwira ko icyashoboka ari uko bakorana, bivuze ko uretse kuba umuyobozi wungirije akaba afitemo n’imigabane.

    Ni irushanwa ryitezwe ko kuri iyi nshuro rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu bigera kuri 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

    Umuhango wo gutanga iri kamba ukaba uteganyijwe ku wa 26 Ugushyingo 2021, kwiyandikisha bikaba byaratangiye aho umukobwa yakwiyandikisha anyuze hano.

    Kimwe mu byo yabwiye Jolly ni uko u Rwanda ari igihugu gifite abakobwa beza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/u-rwanda-ni-igihugu-gifite-abakobwa-beza-umuhanzi-diamond-platnumz

  • Umukobwa waburiwe irengero yasohokanye n'umukunzi we yabonetse yapfuye #rwanda #RwOT

    Abakora iperereza ku bugizi bwa nabi n'impfu bavuze ko iperereza ry'ibanze ribona ko yishwe ariko ntiberekana birambuye uko yapfuye.

    Petito w'imyaka 22, yari yasuye Grand Teton National Park ari kumwe na fiancé we Brian Laundrie, w'imyaka 23.

    Polisi imaze iminsi ishakisha Laundrie kugeza ubu bitazwi aho aherereye, nyuma y'uko atashye ari wenyine.

    Nubwo nta cyaha arashinjwa, afatwa 'nk'umuntu w'ingenzi' mu iperereza.

    Ishami rya FBI mu gace ka Denver ryatangaje kuri Twitter ko “umurambo wabonetse ari uwa Gabrielle Venora Petito…kandi ibimenyetso by'ibanze byerekana ko yakorewe ubwicanyi”.

    Petito na Laudrie baribamaze ibyumweru bari gutembera mu modoka ya 'van' mbere y'uko Laundrie asubira iwabo muri Florida wenyine atwaye iyo modoka ku itariki ya mbere z'uku kwezi.

    Ageze iwabo aryumaho ntiyagira icyo abwira polisi cyangwa umuryango wa Petetio.

    Hashize iminsi 10 nibwo umuryango wa Petito wamenyesheje polisi ko yabuze.

    Mu byumweru byari byashize, polisi yo mu mujyi wa Moab muri leta ya Utah yari yatabajwe kubera ihohoterwa.

    Camera yo ku myambaro y'umupolisi watabaye yerekanye Petito arira kandi avuga ko afite ibibazo mu mutwe. Nyuma polisi yatangaje ko Laundrie yavuze ko Petito yamukubise ubwo bari bashwanye.

    Nta kirego cyatanzwe, umupolisi yabasabye ko batararana iryo joro. Ibyakurikiyeho nyuma ntabwo bizwi.

    Muri weekend ishize umuryango wa Laundrie watangaje ko yaburiwe irengero. Uvuga ko yagiye guterera umusozi kuwa 14/09 ntagaruke. Mbere yari yanze kuvugisha abakora iperereza ku ibura rya Petito.

    Polisi yakoresheje imbwa, utudege twa drones, n'imodoka zigenda ahantu hose mu gushakisha muri iyo parike bari bagezeho basura.

    Ku wa mbere, polisi yasatse iwabo wa Laundrie mu gushakisha ibimenyetso bishoboka.

    Iki kirego cyakurikiranywe na benshi muri Amerika ku mbuga nkoranyambaga.

    Kugeza kuwa kabiri, hashtag #GabbyPetito yari imaze kugira abayirebye barenga miliyoni 650 kuri TikTok gusa, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Associated Press.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umukobwa-waburiwe-irengero-yasohokanye-n-umukunzi-we-yabonetse-yapfuye

  • Minisitiri Gatabazi yasobanuye ibyo gufungura utubari mu byiciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ibyo gufungura utubari mu byiciro
    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ibyo gufungura utubari mu byiciro

    Minisitiri Gatabazi avuga ko nk’uko byakozwe mu nsengero ngo zemererwe kongera gufungura, ari na ko biza kugenda ku gufungura utubari, nyuma y’amezi 18 dufunze kubera kwirinda iwkirakwira rya Covid-19.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko hagiye kandi kwigwa ibihano bishya bizajya bihabwa abatubahirije amabwiriza yo gufungura utubari igihe azaba atubahirijwe kandi yaramenyeshejwe ibyo yitwararikaho.

    Agira ati “Gufungura utubari mu byiciro ntabwo ari ukuvuga ngo harafungura udukomeye utundi dusigare, oya ahubwo ni ugufungura nyuma yo gusuzuma niba akabari kujuje ibisabwa. Tugiye kwiga uko akabari kagomba kuba gateye n’ibyo inama z’umutekano zitaguye mu turere zizaganiraho”.

    Yongeraho ati “Dufite inshingano nk’abayobozi n’inzego zitandukanye zo kwicara tugatekereza ibikwiye kuba byubahirizwa. Uko akabari gateye mu buryo bwo kwirinda, kuba ahantu hari umwuka uhagije tukanashishikariza abantu gukorera hanze hari umwuka uhagije, gushyiraho abibutsa abantu gukurikiza amabwiriza n’ibindi byatuma gakora nta ngaruka zo gukwirakwiza Covid-19”.

    Avuga ko hari utubari twahinduye amazina tukitwa za resitora na Caffé kugira ngo tubone uko dukora, abo na bo bakaba basabwa kubahiriza amabwiriza, abafite utubari bakaba basabwa kurinda abakiriya babo.

    Agira ati “Nyir’akabari agomba kurinda akabari ke, akarinda abakiriya be n’abakozi be na we ubwe akirinda. Akarere n’inzego z’ibanze baribwicare bashyireho itsinda rishinzwe kugenzura imikorere y’utubari”.

    Abacuruza utubari n’abigurira agacupa bishimiye gukomorerwa

    Bamwe mu bacuruza utubari bavuga ko biteguye kongera gukora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko bari bamaze igihe bategereje ko na bo bakomorerwa bakongera gukora ku ifaranga.

    Umuyobozi w’akabari kitwa Zenith ko mu mujyi wa Muhanga, avuga ko muri Covid-19 bari barahinduye inyito y’akabari kakitwa Resitora kugira ngo bakomeze gukora aho bacuruzaga ahanini ibyo bapfunyikira abakiriya.

    Avuga ko banakomeje kwitegura bashyiraho uburyo bwo kwirinda Covid-19 no kuvugurura inyubako ku buryo ibyo basabwa byose biteguye kubyubahiriza kugira ngo bongere gukora nk’uko bisanzwe.

    Agira ati “Twiteguye gukora nk’uko byari bisanzwe, twishimiye ko badukomoreye ariko natwe turashyiraho akacu kugira ngo hatazabaho kongera kudohoka tugafungirwa bidateye kabiri, twiteguye gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo dukurikize amabwiriza”.

    Umwe mu batuye umujyi wa Muhanga utashetse ko amazina ye atangaza avuga ko kongera gufungura utubari ari amahirwe yo kongera gusabana nyuma y’uko ubuzima bw’ibyishimo bwasaga nk’ubwahagaze.

    Agira ati “Abagabo nta wari uherutse kwicarana n’undi nta gihunga ngo baganire, ubu twongeye kubona umudendezo n’iyo wakanywaga wihishe wabaga nta cyizere cy’uko batakagufatana, ubu umutima usubiye hamwe twishimiye uriya mwanzuro kandi tuzakomeza kwitwararika ku mabwiriza”.

    Biteganyijwe ko utubari dutangira gufungura kuri uyu wa 23 Nzeri 2021, nyuma yo kugenzura buri kabari ibyo gasabwa kuzuza kugira ngo kemererwe gufngura.

    source : https://ift.tt/3nWU25L

  • Umushoferi w’imbangukiragutabara akurikiranyweho kwiyitirira Polisi akambura abaturage (ivuguruye) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n
    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n’amategeko akabisabira imbabazi

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2020, kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Augustin Rutaganda yemeye ko yiyitiriye urwego rwa polisi akaba yari amaze amezi arenga atanu abitangiye.

    Kubera ko yakoraga akazi ko gutwara imbangukiragutabara, ngo ahantu haberaga impanuka akahagera yageragezaga uburyo bushoboka bwose bwo kubona nimero ya telefone y’umushoferi wakoze impanuka, yaba kuyimwiyakira cyangwa kuyishaka mu bundi buryo, hanyuma akazamuhamagara yiyise umupolisi uzi iby’iyo mpanuka kandi akeneye kumufasha, ubundi akabona kumusaba amafaranga bitewe n’ubufasha yabaga yamusezeranyije ko agiye kumuha.

    Rutaganda avuga ko iyo yageraga ahantu hakorewe impanuka agiye gutwara uwagonzwe, yasabaga nimero uwamugonze amubwira ko polisi iza kumufasha, bamara gutandukana akazamuhamagaza indi nimero amubwira ko ari umupolisi ushaka kumufasha.

    Ati “Umwe namusanze aho yakoreye impanuka ntwaye ambulance, we yari ategereje ko polisi iza kumufasha mu gupima impanuka, noneho njyewe mubwira ko abapolisi bashobora kumufasha, nyuma nza kumuhamagara mubwira ko namufasha kugira ngo bamusubize ibyangombwa bye, yemera kumpa amafaranga. Yanyoherereje ibihumbi 100 bwa mbere nyuma arongera anyoherereza ibihumbi 31, mu by’ukuri ikintu kimbesheje hano ndi umunyacyaha ndemera n’icyaha, ngasaba imbabazi”.

    Rutaganda avuga ko ubushukanyi yabukoreye abantu batatu, akaba yarafashwe amaze kubambura Amafaranga y’u Rwanda agera hafi ku bihumbi 200.

    Anicet Manirafasha wambuwe na Rutaganda amafaranga asaga ibihumbi 100, avuga ko yagongeye umwana ahitwa kwa Kiruhura, agahita ahamagara polisi n’imbangukiragutabara, bose bakaza nyuma birangiye azaguhamagarwa n’umuntu atazi.

    Ati “Dushoje mbona nimero ya 0788375184 irampamagaye, imbwira ko ntamuzi ariko yari ari ahabereye impanuka, ko nakomeza ngakurikirana uwo murwayi nkita ku buzima bwe. Yakomeje kujya ampamagara ambwira ibigomba gukorwa, nyuma yaho ku munsi ukurikiyeho yarampamagaye, ambwira ngo ninohereze amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha umurwayi nyohereza kuri iyo nimero.

    Ati “Nyuma y’isaha imwe arambwira ngo ninohereze ayandi ngo ya yandi yabaye macyeya, nkimara kumuha amafaranga yarekeye aho, namuhamagara nkumva telefone ye ntayiriho, nahise njya kuri polisi kuyibwira ikibazo nahuye nacyo”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko igihe cyose abanyabyaha bazakomeza kwiyitirira inzego nta mahirwe bazabigiriramo kuko bazafatwa kandi bagahanwa.

    Ati “Uriya n’umushoferi w’imbangukiragutabara, ahantu habaga impanuka bahamagara imbangukiragutabara akajyayo agafata amakuru y’abakoze impanuka, yarangiza agahita abatelefona amaze kugeza umurwayi mu bitaro, akiyita umupolisi, agatangira agashaka uburyo abarya amafaranga ababeshya ko azabafasha. Tumufashe amaze guhabwa ibihumbi bigera muri 200, uriya muntu rero wiyitaga opeje ko ashinzwe gupima impanuka, ntabwo ari byo kuko yiteye ibibazo, namushyira mu cyiciro cy’abantu biha inshingano zitari izabo bazazira, kubera ko biyitiriye icyo batari cyo”.

    Abaturage barasabwa kujya bashishoza mbere y’uko bakorana n’abantu biyitirira inzego runaka, kuko buri rwego rugira aho rukorera hamwe n’ibiruranga bakajya bahagera, bakareba niba ibyo babwiwe ari ukuri mbere yo kugira ikindi bakora.

    Kwisegura: Mu nkuru aho twari twanditse ko uyu mushoferi ari umukozi w’ibitaro bya CHUK si byo, kuko serivisi y’imbangukiragutabara akoramo ibarirwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)

    source : https://ift.tt/3i1jTFF

  • Amateka yihariye ya GSOB, ishuri ryabaye intangiriro y’uburezi mu Rwanda no mu Burundi – #rwanda #RwOT

    Iri shuri ryashinzwe tariki ya 23 Nzeri 1929, rishinzwe na Guverinoma y’u Bubiligi iriragiza abafurere b’Urukundo (Frères de la charité).

    Riherereye mu Mujyi wa Huye mu Kagari ka Butare ku muhanda ugana mu Karere ka Gisagara, hafi ya Cathédrale ya Butare.

    Ni ishuri rya Leta riyoborwa n’Abihayimana bo muri Kiliziya Gatolika hakurikijwe amasezerano impande zombi zagiranye; ryatangiye rifite intego yo kwigisha abazaba abashefu (Candidats chefs) ritangirana ishuri ribanza ry’abahungu, ishuri ribanza ry’abana b’abashefu, ishuri ribanza ry’abazaba abarimu ndetse n’ishuri ribanza ry’imyuga y’ububaji, ubwubatsi n’ubwanditsi.

    Nyuma y’imyaka mike ryagize amashami atandukanye arimo Ubuvuzi mu 1937, Ubutegetsi n’Imari mu 1938, Ubuhinzi n’Ubworozi mu 1938, Imyuga mu 1950, Ubumenyi na Siyansi mu 1952 n’Ubunyamabanga mu 1978.

    Mu bize muri GSOB mu myaka yo hambere harimo Umwami Kigeli V Ndahindurwa; Dr Ntabomvura Venant wanabaye nimero ya mbere muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda; Dr Mbarutso Etienne; Murekezi Anastase wabaye Minisitiri w’Intebe, Madamu Nsanzabaganwa Monique ubu uri mu buyobozi bwa African Union n’abandi benshi.

    Umuyobozi wa GSOB, Padiri Hakizimana Charles, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu ari ishuri rihagaze neza kandi rifite amateka akomeye kuko ryatanze umusanzu mu burezi bw’u Rwanda mu myaka igera kuri 92 rimaze.

    Ati “Ni ishuri rihagaze neza mu burezi kandi ryatanze umusanzu waryo mu mirimo itandukanye y’iki gihugu kugeza n’ubu rikaba ari ishuri riri mu mashuri ahagaze neza haba mu mitsindire no mu myitwarire.”

    Iri shuri rifite amateka yihariye n’ibigwi bitandukanye

    Ku bijyanye no gutsindisha yavuze ko mu mwaka ushize wa 2019 mu banyeshuri 180 bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye abagera kuri 50 bujuje bagira amanota 73 kuri 73.

    Naho mu bana 141 bakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu 2019, abagera ku 129 baje mu cyiciro cya mbere naho 12 baza mu cya kabiri.

    Hari inyubako zishaje zikeneye kuvugururwa

    GSOB nk’ishuri rimaze imyaka igera kuri 92 rifite inyubako zishaje zikeneye kuvugururwa kugira ngo rikomeze gutanga uburezi ku bana b’u Rwanda.

    Padiri Hakizimana avuga ko hari ibyo bagiye bakora nk’ishuri ku bufatanye n’ababyeyi ariko bakeneye inkunga ya Leta.

    Ati “Hari ibyo ishuri ryagiye rivugurura ku bufatanye n’ababyeyi mu buryo bwo gutuma ishuri mu busaze bwaryo ryivugurura. Hari n’ibindi birenze ubushobozi bw’ishuri twagiye dusaba Leta ko yadufasha ariko turacyategereje.”

    Mu birenze ubushobozi bw’ishuri n’ababyeyi bifuza ko Leta yabafasha gusana, harimo inyubako y’igorofa igisakaje amabati ya “Asbestos” igizwe n’ibice bitandukanye birimo amashuri, aho abanyeshuri barara, aho bamesera, ubwiherero n’ibindi.

    Ati “Ni iyo nzu iduhangayikishije cyane kuko twifuza ko Leta yadufasha kuyisana. Hari n’inzu mberabyombi na yo ishaje. Ni amazu akomeye ku buryo yitaweho yamara indi myaka 100.”

    Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2012, Leta yagejejweho inyigo yo gusana ishuri ryose ingana na miliyoni zisaga 900; mu mwaka wa 2013 kuri iyo nkunga yari yasabwe, Leta yabemereye inkunga y’amafaranga yo kuvugurura inyubako arenga na miliyoni 299 y’icyiciro cya mbere ariko kugeza na n’ubu baracyayategereje.

    Hari ibaruwa yo ku wa 20 Gicurasi 2013 Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi, REB rwandikiye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) isaba kohereza inkunga yo gusana Groupe Scolaire Officiel de Butare’, gusa kugeza ubu ntabwo ayo mafaranga yatanzwe.

    Padiri Hakizimana Charles avuga ko bakomeje kuvugana n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi ariko kugeza ubu amafaranga bakiyategereje. Avuga ko kugeza ubu ishuri rikomeje guhura n’ingaruka mbi zikomoka ku nyubako zishaje n’amabati atemewe.

    Ati “Ariya mabati kubera ingaruka agira ku buzima bw’abantu akwiye kuba yaravuyeho, hari n’inyubako twavuze nubwo zikomeye ariko zidasanwe zishobora guteza ibibazo.”

    “Iyo nyubako isanwe ibyumba byakwigirwamo, abana bakabona ahantu barara, umubare w’abaza kwiga hano ukiyongera.”

    Kugeza ubu muri GSOB higa abanyeshuri 1,083 ariko ubuyobozi bw’ishuri bwemeza ko inyubako zishaje zisanwe bakwakira abagera ku 1500.

    Hari icyakozwe n’ababyeyi

    Ishuri ku bufatanye n’ababyeyi baharerera mu bushobozi bwabo bubatse imbuga bakoresheje amapave. Kuyubaka bikaba bikorwa mu byiciro bitandukanye, ubu hakaba harimo gukorwa icyiciro cya kabiri.

    Inyigo yakozwe igaragaza ko ibikorwa byose bazasana bizatwara ingengo y’imari ya 174.942.070 Frw.

    Umuyobozi wa GSOB, Padiri Charles HAKIZIMANA, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu ari ishuri rihagaze neza muri iki gihe kandi rifite amateka akomeye kuko ryatanze umusanzu mu burezi bw’u Rwanda

    Kuri ubwo bufatanye kandi haguzwe imodoka itwara abanyeshuri mu ngendoshuri; havuguruwe zimwe mu nzu zitandukanye ishuri rifite, hasanywe isomero kandi hatangiye gusanwa inzu y’abarimu.

    Perezida wa Komite y’ababyeyi baharerera, Munyurangabo François, yabwiye IGIHE ko mu bushobozi bwabo basannye ishuri uko bashoboye ariko bagitegereje inkunga ya Leta kandi bizeye ko bazayihabwa.

    Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubukangurambaga, n’itumanaho, Salafina Flavia, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’inyubako zishaje muri GSOB bakizi kandi kizakemurwa buhoro buhoro bitewe n’uko ubushobozi buzajya buboneka.

    Ati “Mu bushobozi bukeya bwagiye buboneka hari ibyakozwe ariko icyo nakubwira ni uko Minisiteri ikibazo ikizi kandi iracyanakizirikana, ikiriho akaba ari ugukorana n’ikigo kugira ngo harebwe iby’ingenzi byihutirwa byakemurwa vuba, ariko nanone hashakwa umuti urambye wo kuvugura ikigo nk’uko byari byasabwe.”

    Yakomeje avuga ko kuba hari ibitarakozwe ku gihe atari uko babyirengagije ahubwo byatewe n’ubushobozi buke ariko bazakomeza gushaka ahava amafaranga kugira ngo ishuri risanwe.

    Ni ishuri rifite ibigwi

    Usibye kuba GSOB ari ryo shuri ryabayeho bwa mbere mu Rwanda no mu Burundi, rifite n’ibigwi kuko ari ryo rifite umubare munini w’abanyeshuri barirangijemo bagera 7,679 kuva ryabaho.

    Mu bijyanye n’imikino naho ryateye imbere, kuko nk’ubu mu ikipe y’igihugu yakinnye amarushanwa Nyafurika ya Volleyball mu bakinnyi 14 rifitemo abagera kuri batandatu barinyuzemo.

    Mu 2023/2024 iri shuri rizatangiza icyiciro cy’abana biga mu wa mbere bazatangira urugendo rwo guhimbaza imyaka 100 rizaba rimaze ribayeho izizihizwa mu 2029.

    Mu byifuzo ubuyobozi bw’ ishuri buhurizaho n’ababyeyi ni uko batangira kwizihiza iyo myaka 100 Leta yaramaze kubafasha gusana inyubako zishaje kugira ngo bazayizihizanye ibyishimo.

    Ni ishuri riherereye mu Mujyi wa Huye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye muri metero nkeya uvuye ku muhanda wekereza kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    GSOB ni ishuri ryabaye intangiriro y’uburezi mu Rwanda no mu Burundi kuko ryabayeho

    GSOB ni ishuri rya Leta riyoborwa n’abihayimana bo muri Kiliziya Gatolika kuko hari amasezerano hagati yabo ajyanye nabyo

    Muri iri shuri hagaragara ibibuga by’imikino itandukanye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3o1VzHt

  • U Rwanda rubaye urwa mbere rugiye kwakira irushanwa ry' igikonyozi ku isi #rwanda #RwOT

    Byemejwe ko u Rwanda ruzakira irushanwa ry' umukino w' amagare ya 2025 , aho kizaba kibaye igihugu cya mbere kizaba cyakiriye iyi shampiyona muri African.

    Nk' uko byagiye bigaragara , hari hashize imyaka isaga ibiri igihugu cy' u Rwanda gitanze ibyangombwa rusaba kuzakira iri rushanwa twavuga ko ari igikonyozi mu mukino w' Amagare.

    Nk' uko amakuru abivuga , tariki 11 Nzeri 2019, i Aigle mu Busuwisi, Aimable Bayingana wari umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'amagare yashyikirizaga David Lappartient, Perezida w'Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibyangombwa bya buriya busabe.

    Bivugwa ko icyo gihe kandi Maroc na yo yari ikindi gihugu cya Afurika cyari cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye.

    U Rwanda rwatanze buriya busabe nyuma yo kugaragaza ubunararibonye bwo ku rwego rwo hejuru mu gutegura amarushanwa yo gusiganwa ku magare kubera Tour du Rwanda ubu imaze kuba rimwe mu marushanwa akurikirwa cyane ku Isi.Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda ryatangaje ko ryishimiye kwakira iyi shampiyona y'Isi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/23/u-rwanda-rubaye-urwa-mbere-rugiye-kwakira-irushanwa-ry-igikonyozi-ku-isi/

  • Breaking News: U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa akomeye ku isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare.

    Amakuru dukesha RBA avuga ko aya marushanwa azaba mu mwaka wa 2025 akaba ari ku nshuro ya mbere abereyw muri Afurika.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-u-rwanda-rugiye-kwakira-amarushanwa-akomeye-ku-isi/

  • U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y'isi y'amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nzeri 2021, nibwo impuzamashyirahamwe y'umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), yemeje ko u Rwanda ruzakira shampiyona y'isi y'umukino w'amagare mu mwaka wa 2025, iri rushanwa rikazaba ribaye irya mbere ribereye ku mugabane wa Afurika.

    Aha Bwana Bayingana Aimable yari Umuyobozi Mukuru Wa Ferwacy

    Nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY babibinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter bemeje u Rwanda ruzakira iyi shampiyona.

    Bagize bati 'u Rwanda ruzakira shampiyona y'si yo gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2025, ni irushanwa rizaba ribaye ku ncuro ya mbere ku mugabane wa Afurika'.

    U Rwanda ruhawe kwakira iri rushanwa nyuma yaho hari hashize imyaka isaga ibiri rusabye kwakira iri rushanwa kuko ubwo hari ku itariki ya 17 Nzeri 2021, nibwo abari bahagarariye Leta y'u Rwanda n'Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda bashyikirije David Lappartient, Perezida w'Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibisabwa ngo ruzakire iyi shampiyona.

    Icyo gihe, Leta y'u Rwanda yari ihagarariwe n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n'Umuco, Ntigengwa John mu gihe FERWACY yari ihagarariwe na Perezida wayo Bayingana Aimable gusa aba bombi bakaba batakiri muri iyi mirimo.

    Kwakira iyi shampiyona y'isi ku Rwanda bibaye kandi nyuma yaho hashize imyaka irenga 12 hakinwa isiganwa ryo kuzenguruka igihugu ku magare ku rwego mpuzamahanga, ni irushanwa rizwi nka Tour du Rwanda ibi biha iki gihugu kugira ubunararibonye mu gutegura aya marushanwa yo kuri uru rwego.

    Usibye kuba igihugu cy'imisozi igihumbi gihawe kwakira iri rushanwa rya shampiyona y'isi, igihugu cya Maroc ni ikindi gihugu cya Afurika cyari cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye mu mukino w'Amagare mu 2025.

    The post U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y'isi y'amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-kwakira-shampiyona-yisi-yamagare-ya-2025-ikaba-ku-ncuro-ya-mbere-iri-rushanwa-rizaba-rigiye-kubera-ku-mugabane-wa-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwahawe-kwakira-shampiyona-yisi-yamagare-ya-2025-ikaba-ku-ncuro-ya-mbere-iri-rushanwa-rizaba-rigiye-kubera-ku-mugabane-wa-afurika

  • U Rwanda rugiye guca agahigo muri Afurika rwakira shampiyona y’Isi ya 2025 y’amagare #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi(UCI) yamaze kwemerera u Rwanda kuzakira shampiyona y’Isi ya 2025.

    U Rwanda rukaba rugiye kuba igihugu cya mbere kigiye kwakira iyi shampiyona y’Isi muri Afurika (2025 UCI Road World Championships).

    Iyi shampiyona izaba ikinwa ku nshuro ya 98(igihe u Rwanda ruzayakirira), u Rwanda rwari ruyihanganiye na Maroc ariko bigaragara ko u Rwanda ari rwo rufite ibisabwa kugira ngo rwakire iyi shampiyona mpuzamahanga.

    Guhera tariki ya 19 Nzeri mu Bubiligi harimo haraba shampiyona ya 2021, iba yahuje abakinnyi bakomeye ku Isi barimo bakinira ibihugu byabo.

    2022 izabera Wollongong muri Australia, 2023 izabera Glasgow muri United Kingdom, 2024 ibere Zürich mu Busuwisi ni mu gihe 2025 izabera mu Rwanda.

    U Rwanda ruzakira shampiyona y’Isi ya 2025 yo gusiganwa ku magare

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rugiye-guca-agahigo-muri-afurika-rwakira-shampiyona-y-isi-ya-2025-y-amagare