Category: Uncategorized

  • Yarumye ugutwi mugenzi we wamubuzaga gushyira urumogi mu isupu #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Isaac Atigah yarumye ugutwi inshuti ye yapfuye isupu bashyiramo urumogi iwabo ahitwa Adadeintem muri Assin, mu majyepfo ya Ghana rwagati.

    Raporo y'ibyabaye ivuga ko uwahohotewe witwa Emmanuel Agbeko yabonye inshuti ye n'undi mugabo bakora foufou n'isupu bongeramo urumogi. Ntabwo yishimiye ibyo yabonye, ​​Agbeko arabegera (Isaac Atigah n'undi mugabo) kugira ngo ababuze kongera urumogi mu isupu.

    Mu mpaka zikomeye, uwahohotewe yabwiye inshuti ze kureka kongera ibi bimogi mu isupu kuko hari abana bari hafi yabo bashoboraga kuba baza kurya ifunguro bakabirya.

    Aya mahane yarangiye Isaka Atigah arumye ugutwi Emmanuel Agbeko agukuraho. Kuri ubu uwahohotewe ari kuvurirwa mu bitaro byo muri ako gace.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yarumye-ugutwi-mugenzi-we-wamubuzaga-gushyira-urumogi-mu-isupu

  • Ben Adolphe yashyize hanze indirimbo nshya ‘J… – #rwanda #RwOT

    Ben Adolphe ari mu bahanzi bakomeje gukora indirimbo zishimirwa n’abatari bacye kubera ubwiza bwazo. Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Jiji’ yifashishijemo umuraperi Papa Cyangwe uri mu batanga icyizere mu kiragano gishya cy’umuziki. Mu kiganiro na INYARWANDA, Ben Adolphe yadutangarije ko amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yafatiwe muri Tanzania. Yavuze ko iyi ndirimbo yagiye hanze yamutwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 5 Frw.

    Iyi ndirimbo nshya yitwa ‘Jiji’ igaragaramo abakobwa b’uburanga bari n’ubwato bugari buzenguruka mu kiyaga. Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yakozwe n’aba Producer babiri ari bo Holy Beat afatanije mu buryo bwa Mixing na Hubert Skillz. Gee Rockshotshot niyo yayoboye amashusho yayo, bambikwa na Tusoka, naho ibijyanye n’ibirungo (Make Up) babifashwamo na Jay Makeover.

    Mu mezi atatu ashize Ben Adolphe nabwo yari yifashishije Platini P uri mu bahanzi bakuru mu Rwanda bakorana indirimbo yakiriwe cyane yitwa ‘Aba Ex’. Ben Adolphe ni umwe mu bahanzi ba mbere bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, akaba yarasoje mu ba mbere ahita yiyemeza gukomeza umuziki yari yaratangiye mu mwaka wa 2012.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ‘JIJI’ YA  BEN ADOLPHE FT PAPA CYANGWE

    Papa Cyangwe na Ben Adolphe bahuriye mu ndirimbo JijiBen Adolphe yemeje ko indirimbo Jiji yamutwaye Miliyoni zigera kuri eshanu z’amanyarwanda ngo ibashe kurangira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109806/ben-adolphe-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-jiji-yakoranye-na-papa-cyangwe-ihagaze-miliyoni-109806.html

  • Yavuguruje Mudugudu! Ubuhamya bw’umusore wifa… – #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Iradukunda Laurent w’imyaka 19 ni we wifashishijwe mu gusiba igishushanyo cya Jay Polly cyasibwe ku itegeko ry’abayobozi b’agace kabarizwamo umuhanda witiriwe Jay Polly kubera iki gishushanyo cy’uyu muraperi cyahashushanyijwe n’umunyabugeni witwa Rwigema. Iki gishushanyo cya Jay Polly cyari giherereye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Rwimbogo mu Mudugudu w’Umushumbamwiza. Umuyobozi w’Umudugudu (Aime Uwisize) n’Umuyobozi w’Akagari ni bo bamutegetse gusiba iki gishushanyo.

    Iki gishushanyo cyari cyatumye benshi bitirira uyu muhanda Jay Polly cyarasibwe

    Uyu musore ni umwana wo muri uru rugo aho iki gishushanyo cya Jay Polly cyari cyashyizwe. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yatanze ubuhamya bw’uko byose byagenze avuguruza bimwe mu byo umuyobozi w’umudugudu yadutangarije asobanura impamvu bafashe umwanzuro wo kugisiba. Yatangiye agira ati”Bari abantu bane nyine [Umuyobozi w’umudugudu, uw’akagari, n’abandi bantu babiri atazi icyo bashinzwe] baje mu rugo nyine hariya cyari gishushanyije barangije babanza kubaza ngo iki gishushanyo ni nde wagishushanyije”.

    Iradukunda niwe abayobozi basabye ko agisiba yifashishije irangi ry’umukara bazanye 

    Aime Uwisize Umuyobozi w’umudugudu w’Umushumbamwiza yavuze ko ba nyiri uru rugo aho iki gishushanyo cyashyizwe bababwiye ko batazi ukuntu iki gishushanyo cyashyizweho. Mu kiganiro twagiranye nawe yagize ati”Bariya babyeyi batubwiye ko batamenye n’ukuntu byanditseho nta n’ubwo bari bazi ko ari ifoto ya Jay Polly bari bushyireho”. Yakomeje ashimangira ko ba nyiri nzu nta makuru bari bafite kuko iyo baza kuba bayafite baba barabimumenyesheje cyane ko akunda kubaba hafi.

    N’ubwo yashimangiye ko iki gishushanyo Rwigema wagihanze yagishyizeho ba nyiri nzu batabizi, Iradukunda Laurent umwana w’aba babyeyi [ba nyiri nzu] aba bayobozi bahasanze bakanamwifashisha mu kugisiba, yavuguruje ibyo Mudugudu aherutse gutangaza. Uyu musore yahamije ko Rwigema mbere yo kugishushanya ku gikuta cy’inzu yabo yasabye uburenganzira. 

    Yagize ati: “Yari yabanje kuvugana nanjye kuko ni njye yabanje gucaho kugira ngo njye kubibwira ababyeyi nyine njyewe mbona nta kibazo ndagenda ndabibabwira nabo barangije barabyumva nawe aza kuvugana nabo baramwemerera nyine, arangije aza gutangira kugishushanya”. Yongeye kuvuguruza umuyobozi w’Umudugudu ku byo yavuze by’uko ba nyiri nzu nta burenganzira bahaye Rwigema mbere yo kugishushanya kandi ababyeyi be baribwiriye aba bayobozi ko ari bo bamwihereye uburenganzira bwo kugishyira ku nzu yabo ubwo babibabazaga. Yagize ati: “Babajije vieux na mere (Papa na Mama) bababwira y’uko uburenganzira babumuhaye”. 

    Icyakora yavuze ko ngo Rwigema yagombaga gushyiraho ikindi gishushanyo kitari icya Jay Polly kuko n’ubundi asanzwe ashushanya akaba ngo yari akiri gushaka udukoresho! Yakomeje avuga ko nyuma y’uko Jay Polly yitabye Imana, Rwigema ari bwo yafashe umwanzuro wo kuhanshyira igishushanyo cy’uyu muraperi agisimbuza ikindi yagomba kuhashyira. Ibi yabisobanuye muri ubu buryo ati: “Yari akiri gukusanya ibikoresho nyine akoresha mu gushushanya ari bwo nyuma haje kubaho iriya kese y’uriya mutipe nyine wagiye [Jay Polly] biba ngombwa ko ashyiraho iriya foto nyine”.

    Yakomereje ku byo abayobozi bavuze ubwo bageraga muri urwo rugo, ati” Ni muri urwo rwego baje nyine baravuga ngo ibi bintu bakoze ntabwo byemewe, tubasobanurira buryo ki byemewe kuko nyine ba nyiri ubwite urumva nibo baba bafite ijambo rya nyuma. Twebwe twamubwiye ko bamwemereye kugira ngo ashushanye ariko nyine abo bayobozi bo barangije baravuga ngo ntabwo byashoboka ngo ataragiye muri RDB ngo kubisabira uburenganzira”. Yangeyeho ko abayobozi banababwiye ko nyuma yo gusaba uburenganzira muri RDB ngo uwagishushanyije yagombaga no kubimenyesha ku Akagari no ku Umurenge.

    Uyu musore hari aho yavuze ko bakihagera [abayobozi] babanje kuvuga ko iki gishushanyo batagishaka hariya. Aha yagize ati”Bari bazanye n’irange, ubundi mbere baza, baje bavuga ngo kino gishushanyo ntabwo tugishaka hano turangije tubanza kubasobanurira turanababwira tuti mwabanje mugahamagara umuntu wagishushanyije akabasobanurira, barangije baravuga ngo oya ibyo ntabwo ari ngombwa ngo turashaka ko kivaho gusa”. Yakomeja avuga ko bamushyizeho itegeko maze akagisiba yifashishije irange rishya ry’umukara ry’amavuta aba bayobozi bazanye rifunze.

    Aime Uwisize umuyobozi w’umudugudu w’umushumbamwiza aherutse kubwira InyaRwanda.com ko bafashe umwanzuro wo gusiba igishushanyo cya Jay Polly kuko ubundi icyapa cyose cyagenewe ahantu rukana bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali kandi mbere yo kugishyiraho bikabanza kumenyeshwa ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’Umudugudu aho kigiye gushyirwa, ibi rero ngo ntabwo byakoze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109786/yavuguruje-mudugudu-ubuhamya-bwumusore-wifashishijwe-nabayobozi-mu-gusiba-igishushanyo-cya-109786.html

  • Mani Martin, Kayihura na Munyakazi mu baririm… – #rwanda #RwOT

    Barimo Mani Martin, Mike Kayihura, Abakirigitananga Deo Munyakazi afatanyije na mushiki we Esther Niyifasha, Bill Ruzima, Samuel Kamanzi, abavuga imivugo Ingabire Gretta na Natacha Muziramakenga, Christiane Bukuru ndetse bafashijwe n'itsinda rya Symphony Band.

    Iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Iburayi nka kimwe mu bikorwa bitandukanya byabereye ku Isi hagamijwe kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’amahoro.

    Cyahuje abahanzi batandukanye b’Abanyarwanda bagizwe n’abakora umuziki, ubusizi n’ubundi buhanzi bukoresha cyane cyane imvugo.

    Aba bahanzi bararirimbye, bavuga imivugo yubakiye ku mahoro, ubumwe, ubwiyunge, ubumuntu n'imbabazi.

    Muri iki gitaramo, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko bazirikana kandi biteguye gukomeza gushyigikira 'uruhare rw'abahanzi Nyarwanda n'urubyiruko mu guharanira amahora arambye'.

    Muri iki gitaramo, Mani Martin yaririmbye indirimbo ye yise “Amani”, “Icyo dupfana”, “Idini y’ukuri” na “Ingirakamaro” aherutse gusohora. Uyu muhanzi yavuze ko “Ubwo twizihiza umunsi w’amahoro ndizera umuziki ugarura umucyo mu mitima yanyu.”

    Yabwiye INYARWANDA, ko bitagira uko bisa kuri we kwifatanya n'abatuye Isi guharanira amahoro arambye.

    Ati 'Ku giti cyanjye ntibigira uko bisa kuba nakoresha umuziki mu kwifuriza abatuye Isi amahoro cyane ko buriya bigoye ko abantu bishima hatari ho amahoro. Niyo mpamvu kuyasigasira bireba buri wese muri twe abagihumeka.'

    Munyakazi Deo, waririmbye muri iki gitaramo yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye kuba umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo mu bihangano byubakiye ku mahoro.

    Uyu muhanzi waririmbye indirimbo ‘Mirembe’, ‘Isoko dusangiye’. Ati 'Ni iby’igiciro gikomeye kuri njyewe kuba naharirimbye hamwe n’inanga yanjye.”

    “Kuko hari ubutumwa bwinshi buhishe mu inanga abantu bakeneye kumva. Rero wari umwanya wongera gutaramana n’Abanyarwanda nyuma y’igihe kinini cyari gishize.”

    Igitaramo cyo kwizihiza Umunsi w'amahoro ku Isi cyagiye kiba mu bihe bitandukanye hagatumirwa abahanzi batandukanye.

    Nko mu 2015, haririmbye Ice Prince wo muri Nigeria, Dama Do Bling wo muri Mozambique, Maurice Kirya wo muri Uganda. Ali Kiba wo muri Tanzania, Wangechi [Kenya], Innoss'B [RDC] n'abandi.

    Ni kimwe byari bisanzwe bihuriza hamwe imbaga y'abantu, ariko bitewe n'icyorezo cya Covid-19, kuri iyi nshuro cyabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda. Mani Martin yaririmbye indirimbo ze zirimo zirimo nka 'Idini y'ukuri', 'Ingirakamaro' n'izindi

    Mike Kayihura avuga ko umuziki ari irembo rifunguye mu guhanira amahoro arambye ku Isi. Yaririmbye indirimbo 'Rwanda Nziza' yasubiyemo mu buryo bugezweho

    Umuhanzi Bill Ruzima yaririmbye indirimbo zitandukanye agaragaza ubuhanga mu miririmbire
    Munyakazi Deo yaririmbye indirimbo ze zigaruka ku mahoro nka 'Isoko dusangiye', 'Emirembe' n'izindi Umukiritananga
    Esther Niyifasha yaririmbye muri iki gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro  Gretta Ingabire yavuze umuvugo yise 'I Learned' wubakiye, ku gutanga imbabazi, amahoro arambye n'ibindi  Christiane Bukuru wahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo 'Ubumuntu'  Natacha Muziramakenga yavuze umuvugo yise 'Gira utahe' uri mu rurimi rw'Igifaransa  Samuel Kamanzi yaririmbye indirimbo 'Mbese muraho' iri mu rurimi rw'Igiswahili n'Ikinyarwanda  

    KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYO KWIZIHIZA UMUNSI W'AMAHORO KU ISI CYAGENZE

      “>

    KANDA HANO UREBE UKO MANI MARTIN YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109796/mani-martin-kayihura-na-munyakazi-mu-baririmbye-mu-gitaramo-cyo-kwizihizwa-umunsi-wamahoro-109796.html

  • Amagambo 5 umukobwa atajya arambirwa kumva ku… – #rwanda #RwOT

    Dore amagambo 5 umukobwa atajya arambirwa kumva ku mukunzi we:

    1.Uri mwiza

    Buri mukobwa wese ashaka gutakwa, buri mukobwa wese ashaka kuba itandukanirizo n'abandi maze akaba umwe gusa, buri mukobwa wese aba ashaka ko umukunzi we amufata nk'aho ariwe mukobwa wenyine utuye ku isi. Niba wumva ko amagambo ashobora gutuma umukobwa yishima hanyuma ukaba utaramubwira uburyo ari mwiza, utegereje iki? Tuma umukunzi wawe aba umukobwa w'igitangaza mu buzima bwawe, ntabwo azigera abyibagirwa.

    2.Usobanura isi kuri njye

    Ni uwuhe mukobwa cyangwa umugore udashaka gusobanura byose ku mukunzi we? Hari ibintu byinshi bituma umugore cyangwa umukobwa mukundana asobanura byinshi kuri wowe. Numwereka ko asobanura byinshi kuri wowe nawe aziyumvamo ko ari uw'agaciro ndetse yumve ko ari n'uw'igikundiro, buri mugore wese ashaka gusobanura byose ku mukunzi we.

    3.Ufite inseko irangaza bose

    Nta kintu cyiza nko kuba useka neza; bituma abantu bagukunda; inseko nziza ituma umukobwa aba uw'igikundiro birenze ndetse nabo barabizi. Niba wumva ko inseko ari nziza nawe azahora agusekera, bityo gerageza kumwumvisha ukuntu aseka neza nawe bizamushimisha.

    4. Ndi umunyamahirwe kuba nkufite mu buzima bwanjye

    Abasore benshi bumva ko amagambo nk'aya baba barengereye, ariko ntabwo ariko biri; ni uburyo bwo gutuma umukunzi wawe akwiyumvamo nawe ukamwumvisha neza uburyo uri umunyamugisha kuba umufite mu buzima bwawe.

    5. Ndagukunda

    Ibi byo biza bisubiza byose; buri mukobwa aho ava akagera ufite umusore bakundana, ashimishwa n'uko umukunzi we ahora amwibutsa ko amukunda. Gusa ntabwo ari abasore bose bashobora ibi, ndetse nta n'ubwo abasore bose ari beza ku magambo, bityo umusore ukunda by'ukuri umukunzi we agerageza uko ashoboye maze akamwuvisha uburyo amukundamo.

    Src:www.Elcrema.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109800/amagambo-5-umukobwa-atajya-arambirwa-kumva-ku-mukunzi-we-uko-byamera-kose-109800.html

  • Mu marira menshi Jennifer Hough yatanze ubuhamya bw'uko yafashwe kugungufu n'umugabo wa Nicki Minaj #rwanda #RwOT

    Jennifer Hough umukobwa wafashwe ku ngufu na Kenneth Petty umugabo wa Nicki Minaj amaze iminsi mu nkiko aho yatanze ikirego cy'uko yahohotewe ndetse akanatanga n'ikindi cy'uko Kenneth Petty na Nicki Minaj bamuteye ubwoba bakanagerageza kumuha amafaranga kugira ngo ahindure ikirego avuge ko atafashwe ku ngufu na Kenneth Petty nyamara akayanga, kuri ubu yatanze ubuhamya bwari butegerejwe na benshi.

    Mu kiganiro The Real kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya CBS gikorwa n'abanyamakurukazi 2 bafite izina rikomeye muri Amerika aribo Garcelle Beauvais na Adrienne Bailon batumiye Jennifer Hough maze atanga ubuhamya bw'uko yahohotewe na Kenneth Petty umugabo w'umuraperikazi Nicki Minaj.


    Jennifer Hough yatangiye avuga ko we na Kenneth Petty bari abaturanyi ubwo babaga mu gihugu cya Jamaica mu gace ka Queens, avuga ko Kenneth nawe bari inshuti zisanzwe n'imiryango yabo ibanye neza kuko bari bamaze igihe baturanye. Mu magambo ye yagize ati: ''Ubwo Kenneth Petty yamfataga ku ngufu nari mfite imyaka 16 hari mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wi 1994. Umunsi umwe Kenneth yarampamagaye ngo njye kumureba iwabo mpageze ansaba ko turyamana ndabyanga nuko ahera aho atangira ku ngururira mu cyumba cye aho yamfatiyeho icyuma maze aransambanya''.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo gufatwa ku ngufu na Kenneth Petty yabibwiye police gusa habura gihamya kuko ubwo byabaga ntawundi muntu wabibonye kandi na Kenneth ubwe yabihakanye. Jennifer Hough yakomeje avuga ko nyuma y'iminsi micye afashwe ku ngufu aribwo Kenneth Petty yahise afungwa azira gufata ku ngufu undi mukobwa. Kenneth akaba yarafunzwe imyaka 6 azira gufata ku ngufu gusa akomeza guhakana ko atigeze ahohotera Jennifer Hough.

    Abajijwe icyatumye atinda kurega Kenneth Petty akaba ahisemo kumurega nyuma y'igihe kinini bibaye Jennifer Hough yasubije ati''Nari ndambiwe kugira ubwoba kuko yahoraga abwirako nimurega bizangaruka,namaze igihe mbana niki gikomere bikanantera ipfunywe ryo kuvuga ko nahohotewe gusa ubu nafashe umwanzuro ko ngomba gushaka ubutabera kuko birambabaza kubona yaramfashe ku ngufu nkiri umwana ntabihanirwe''.

    Jennifer Hough yanavuze ko kandi afite ibimenyetso byuko Kenneth Petty na Nicki Minaj bamuteye ubwoba ndetse yatangaje ko afite amajwi ya Nicki Minaj amusaba ko yababarira umugabo ntamurege ahubwo bakamwshyura amafaranga.Yagize ati 'Abafana ba Nicki Minaj birirwa bantuka ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko mbeshya ariko nibategereze urubanza rube bazumva amajwi ye ubwe ansaba kubabarira umugabo we''.

    Kenneth Petty akaba yarafunzwe inshuro 2 azira gufata ku ngufu gusa ntanarimwe yafunzwe azira guhohotera Jennifer Hough. Iyi ikaba ibaye inshuro ya mbere Jennifer Hough yatanze ubuhamya ku mugaragaro akavuga ibyamubayeho. Ku rundi ruhande Kenneth Petty na Nicki Minaj ntacyo barabitangazaho.

    Refe:https:.dailymail.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-marira-menshi-jennifer-hough-yatanze-ubuhamya-bw-uko-yafashwe-kugungufu-n

  • Utuma Isi iba nziza kurushaho mutima wanjye – Ndanda yatomagije umugore we ku isabukuru ye y’amavuko #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Alphonse wamenyekanye muri ruhago nka Ndanda, mu magambo yuzuye imitoma yifurije umugore we, Kamali Grace[Gracia] isabukuru nziza.

    Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 nibwo Ndanda yasezeranye imbere y’amategeko na Grace usanzwe wibera ku mugabane w’u Burayi.

    Uyu munsi ku wa 23 Nzeri, akaba yizihije isabukuru y’amavuko, Ndanda akaba yamufashije kwizihiza uyu munsi n’amagambo meza yuzuye imitoma yamubwiye, ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye.

    Yagize ati 'Isabukuru nziza ku mugore umwe rukumbi mwiza, imitsima y’isabukuru y’amavuko ntishobora kuryohera kukurusha. Isabukuru nziza ku mugore mwiza ku Isi, umugore wanjye akaba urukundo rw’ubuzima bwanjye, Imana ikomeze ikurinde mama, ndagukunda cyane byose byanjye, umugore w’inzozi zanjye ubu n’iteka ryose. Ni umunsi udasanzwe ishime mama ndagukunda.'

    Ubundi butumwa yashyizeho nabwo bumwifuriza isabukuru nziza buragira buti 'Ku bw’umugore wanjye wihariye, isabukuru nziza mukundwa ukaba n’umugore mwiza, utuma Isi iba nziza kurushaho mutima wanjye, warakoze k’ubw’urukundo wankunze, ndagukunda cyane.'

    Ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, hari nyuma y’iminsi mike hagiye hanze amafoto Ndanda amusaba ko yazamubera umugore.

    Ndanda wari umunyezamu wa AS Kigali akaba yararetse gukina, yahoze akundana n’umunyamakuru Anita Pendo ndetse banabyaranye abana 2.

    Ndanda yifurije umugore we isabukuru mu magambo yuzuye imitoma

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/utuma-isi-iba-nziza-kurushaho-mutima-wanjye-ndanda-yatomagije-umugore-we-ku-isabukuru-ye-y-amavuko

  • Nagiye kwivuza mu nda muri Faisal banca akaguru ndi mu Kinya mbibona nkivuyemo- Munezero #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, uyu muturage wo mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko aka karengane yagakorewe umwaka ushize wa 2020 ubwo yajyaga kwivuza mu nda kuri biriya Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

    Ngo agezeyo baramusuzumye bamubwira ko agomba gutanga uburenganzira bakamubaga mu nda na we akabyemera.

    Avuga ko abaganga bamuteye ikinya cy’umubiri wose (Anesthesie Generale) kugira ngo bamubage mu nda ariko aho kimushimiriyemo asanga bamuciye akaguru.

    Ati 'Ariko nkibaza uburyo kwivuza mu nda no gucika akaguru kuko nasanze gahambiriye […] baza kumpa ibisobanuro barambwira ngo banteye urushinge rwitwa Tramadol ngo runca akaguru.'

    Kuri we avuga ko ibyo bisobanuro ari ikinyoma kinyagisha kuko we ngo yatekereje ko ari nk’imashini y’abaganga yabacitse ikamwikubita ku kaguru mu gihe yari mu kinya 'cyangwa se bakaba baramfashe nabi nkikubita hasi nsinziriye.'

    Uyu muturage uvuga ko ukuguru kwari kwaturitse, avuga ko bamusabye ko asubira mu cyumba cy’imbagwa kugira ngo bamushyiremo inyunganirangingo mu kaguru.

    Munezero wivuzaga akoresheje ubwishingizi, avuga ko ubwo yajyaga kubarisha amafaranga agomba kwishyura yasanze ayagombaga kwishyurwa ku burwayi yaje aje kwivuza yari yiyongereye arenga ibihumbi 400 Frw.

    Ngo yahise agaruka ababaza niba yishyura amafaranga ajyanye n’akaguru kandi ari ikibazo cyatewe no kwa muganga, bamubwira ko agomba kuyishyura ariko bamubwira ko bashobora no kumukopa.

    Mu kuganira gutyo ngo haje umwe mu bayobozi bo ku bitaro amubwira ko bashobora kumukuriraho iryo deni ariko na we akabasinyira ko ntacyo azabakurikiranaho.

    Ati 'Muri njye nahise ntekereza ko nshobora kwemera gusinya ariko namara gusinya ejo nagera mu rugo wend aka kaguru kakazamo infection icyo gihe ntabwo nahagaruka.'

    Ngo yabemereye ko abasigaramo ideni akazaryiyishyurira ariko nyuma bakomeje kumuhamagara inshuro nyinshi bamwishyuza ariko akababwira ko atari mu kazi kubera icyo kibazo cy’akaguru yagize cyatumye n’ubu atarasubira mu kazi.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nagiye-kwivuza-mu-nda-muri-Faisal-banca-akaguru-ndi-mu-Kinya-mbibona-nkivuyemo-Munezero

  • Ingabo z' u Rwanda zarashe Abanyarwanda batatu bari bavanye Magendu muri DRC #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y' Ingabo z' u Rwanda zikorera ku mupaka wa Kabuhanga aho zarashe Abanyarwanda batatu bari bavanye caguwa muri DRC.

    Amakuru avuga ko muri abo zarashe harimo umugore umwe ndetse n'abasore babiri bari abavandimwe, ubwo bageragezaga kunyura mu nzira zitemewe , bahita bitaba Imana.

    Bivugwa ko abo banyarwanda ari boTwizerimana Aimé w'imyaka 24, Hategekimana Eric w'imyaka 21 na Mukeshimana Alliance w'imyaka 32, barashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Tarik 22 Nzeri 2021.

    Aba bantu batatu bariho binjiza ibicuruzwa mu buryo butemewe, barasiwe ahantu haherutse kunyura abarwanyi b'umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w'u Rwanda ubwo barasaga inka z'abaturage.

    Inzego zirimo iz'umutekano ndetse n'iz'ibanze kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021 zaramukiye muri kariya gace kuganiriza abaturage bahatuye.

    Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda kugwa mu makosa nk'ariya ashobora kubashyira mu byago byo kubura ubuzima.

    Yavuze ko ari kenshi abaturage bakangurirwa kutanyura ziriya nzira kuko ingabo z'u Rwanda zidashobora kubatandukanya n'umwanzi kuko ari ho asanzwe anyura aje guhungabanya u Rwanda.

    Ati 'Twagombye kuba tubona ko hadakinishwa cyane ko umwanzi ari zo nzira akunze kunyuramo. Igihugu kirahenze ntakitarakozwe kugira ngo umuturage yisanzure yubahirize n'amabwiriza arimo n'ubusugire bw'igihugu.'

    Bariya baturage barashwe n'Ingabo z'u Rwanda zikorera ku mupaka wa Kabuhanga mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

    Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 y'ingabo z'u Rwanda, ikorera mu Ntara y'Iburengerazuba Maj Gen Alex Kagame, na we waganirije bariya baturage yabasobanuriye ko ingabo z'u Rwanda zitapfa gutandukanya umuturage n'umwanzi, abasaba kwirinda gukoresha ziriya nzira zitemewe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/23/ingabo-z-u-rwanda-zarashe-abanyarwanda-batatu-bari-bavanye-magendu-muri-drc/

  • Inkuru ibabaje y'umwana umaze imyaka 18 asinziriye||Ibyo umubyeyi we yakorewe n'abagabo ni akumiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi witwa Godeliva utuye mu gihugu cy'u Burundi ari mu gahinda gakomeye kumwana we umaze imyaka 18 asinziriye adakanguka,aho akomeza guterurwa nk'uruhinja.

    Godeliva aganira na Afrimax Tv kuri Youtube avuga ko yashakanye n'umugabo we bakundana nyuma baza kubyara umwana wabo wa mbere avuka nta kibazo afite, ibintu byaje kuba bibi ubwo babyaraga umwana wa kabiri.

    Ubwo Godeliva yabyaraga umwana we wa kabiri, umwana amaze iminsi itandatu nibwo yaje kugira ikibazo akajya arara ararira cyane kandi n'umuriro ukiyongera ari nako yakomezaga kurira,yarakomeje ararira kugeza igihe yahise aceceka ari nabwo bwanyuma Godeliva yari yumvise ijwi rye rya nyuma.

    Godeliva yaje kujyana kwa muganga umwana we yari yarise Malia ari nako umutwe we wagendaga urushaho kuba munini bidasanzwe. Abaganga bamubwiye ko umwana we arwaye uburwayi bwitwa 'Hydrocephalus ' butuma umuntu azana amazi mu mutwe.Nyuma yo kumara igihe kirekire mu bitaro kandi adafite amafaranga yo kwishyura imiti ,ibitaro byaramwirukanye arataha ,ageze mu rugo umugabo we ntiyaje kumwakira neza,dore ko yashakaga ko bica uwo mwana ariko Godeliva arabyanga.

    Nyuma yigihe umugabo yaramutaye,akigenda haza undi amubwira ko amukunda, araza barabana uwo mugabo babyaranye abandi bana batatu na we yaramutaye,nyuma yongera gushakana nundi mugabo na we babyaranye abana babiri na we aramuta.Abo bagabo bose bamusigiye abana barindwi bose arera wenyine.

    Godeliva yaje guhura numuntu amubwira ko azamuha akazi ,hanyuma akazamufasha kuvuza uwo mwana, yatangiye gukora akazi ko gukora amasuku mu kigo cyamashuri nyuma baje kumwirukana umwana we atavujwe.

    Nyuma yagiye akora utuntu dutandukanye, anajyana Maliya gusabiriza mu muhanda ngo arebe ko baramuka.Uyu mubyeyi yifuza ko abagiraneza bamufasha akabona uburyo yavuza umwana we.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-yumwana-umaze-imyaka-18-asinziriyeibyo-umubyeyi-we-yakorewe-nabagabo-ni-akumiro/