Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika yifuza gushyira iherezo ku guhanga amaso ibiribwa biva hanze yayo – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mirire, ubuzima, ubuhinzi n’ibindi bibazo byugarije abatuye Isi birimo imihindagurikire y’ikirere yiswe “United Nations Food Systems Summit”. Yabaye kuri uyu wa 23 Nzeri 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ku wa 26 Nyakanga 2021 ni bwo hari habaye inama yo kuyitegura, mu gihe igitekerezo cyayo cyatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, mu 2019.

    Yitabiriwe n’abandi barimo Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, Abdulla Shahid; Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo hirya no hino mu Isi.

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bayitabiriye, yabanje gushimira Guterres ku bwo kuzana igitekerezo cyayo dore ko ari yo ya mbere ibayeho igaruka ku mirire n’ibiribwa nk’ibintu byageza ku iterambere rirambye.

    Yibukije ko ari byo bigize kimwe cya cumi cy’ubukungu bw’Isi aho byihariye miliyari 8.000$.

    Yakomeje ati “Muri Afurika, 70% by’abafite imyaka y’ubukure bakora mu buhinzi n’imishinga ibushamikiyeho; ariko imirire n’ibiribwa ku Mugabane wacu bihora bijegajega ndetse bidahagije. Aya ni amahirwe akomeye yo kongerera umuvuduko iterambere rigeza ku ntego z’amajyambere arambye.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari ngombwa ko hakorwa amavugurura hakarushaho kongerwa ingufu bishorwamo “zirimo kongera ishoramari mu ikoranabuhanga ribika rikanasesengura amakuru, ikoranabuhanga mu gutunganya ibikomoka ku nyamaswa n’ibimera, serivisi z’imari zoroshye kuzigeraho n’utundi dushya.”

    Yemeje ko ibyo bizanafasha muri ibi bihe Isi yose ikomeje gushaka uko yakwigobotora ingaruka za COVID-19.

    Yakomeje agira ati “Kuri Afurika, intego nyamukuru ni ugushyira iherezo ku mirire mibi irangwa ku Mugabane no kuba wahanga amaso ibiribwa bituruka hanze yawo, ndetse hagahangwa imirimo mishya.”

    Perezida Kagame kandi yabwiye abitabiriye iyo nama ko Ikigo Nyafurika gishinzwe Iterambere (NEPAD) cyafashije Common African Position (CAP) Kuyishyigikira hibandwa ku bintu bintu bitanu birimo gushyiraho ingamba zirebana n’amafunguro yuje intungamubiri, ubuhunikiro bw’ibiribwa no kwagura gahunda zo kugaburira abanyeshuri.

    Hanibanzwe ku gushyigikira amasoko y’imbere muri Afurika hanagurwa ubucuruzi bwaho n’inzira ibiribwa binyuzwamo kugeza bigeze ku bari bubirye.

    Icya gatatu cyakozwe ni ukongera ishoramari mu buhinzi rikagera ku 10% by’ibyo Leta zishoramo amafaranga; icya kane kiba korohereza abahinzi bato no kugenzura ko abagore bagera ku mitungo ibyara inyungu; naho icya gatanu ni ukwagura uburyo bwo kurengera abababaye n’ubw’amakuru y’imihindagurikire y’ibihe.

    Perezida Kagame yagize ati “Kuzuza inshingano ngo ibi bikorwa bigerweho hazaba harimo amagenzura ahoraho y’Umushinga wita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (CAADP). Uburyo bw’ishoramari bushya bushobora kwihutisha iterambere, ari bwo gushora imari mu birebana n’amafunguro no kuboneza imirire byasabwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.”

    Yavuze ko iyo nama ishyizeho intangiriro y’ukundi kwiyemeza gushya mu bufatanye mpuzamahanga bukenewe kugira ngo havugururwe ibirebana n’ibiribwa n’imirire ndetse bijyane n’intego z’iterambere rirambye.

    Ati “Ubu ni wo mwanya ngo Isi ihagurukire iki kibazo, dushyire hamwe.”

    Antonio Guterres yavuze ko guhindura ibijyanye n’amafunguro n’imirire nidashoboka gusa ahubwo bikenewe, ati “Ibiryo ni ubuzima, ibiryo ni icyizere”.

    Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama bagiye batanga ubutumwa bibanda cyane ku mirire yuje intungamubiri n’ibishobora gufasha mu kuba ibiribwa byagera kuri bose.

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika yifuza gushyira iherezo ku guhanga amaso ibiribwa biva hanze yayo

    source : https://ift.tt/3EIxKL3

  • Ibyo Meddy n'umugore we bakoze mu bukwe ubwo bumvaga ko capati zitarashira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Meddy kuri ubu ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika, abinyujije kuri story ye ya instagram yashyize hanze ifoto isobanura uko we n'umugore we, Mimi bakoze ubwo bumvaga ko capati zitarashira.

    Nkuko ifoto Meddy yashyize hanze ibigaragaza, Meddy n'umugore we, Mimi bari basabwe n'ibyishimo bigaragara mu maso yabo ndetse Mimi we yararimo guseka. Iyi foto yafatiwe mu bukwe bwa Miss Grace Bahati na Pacifique Murekezi buherutse kuba mu minsi ishize.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-meddy-numugore-we-bakoze-mu-bukwe-ubwo-bumvaga-ko-capati-zitarashira/

  • Bamporiki yamaganye bikomeye Rocky Kimomo wazanye imvugo ya 《Nta gikwe》 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n'urubyiruko, Bamporiki Edouard yagarutse ku mvugo ya Nta gikwe na nta myaka ijana yamamaye mu batari bake barimo n'ibyamamare nka Rocky Kimomo umenyerewe mu Agasobanuye maze avuga ko umuntu wazanye izo mvugo akwiye kwamaganwa, bitewe n'uko aba azwi, ashobora kuvuga ikintu kikica benshi bamukurikira nk'umusitari.

    Aganira na Isimbi Tv kuri shene yabo ya Youtube, Minisitiri Bamoriki yavuze ko ushobora kuvuga ngo nta myaka 100 uziko wivugira ugatangira kubyizereramo bikarangirana nawe.Maze aheraho agira inama abasitari bazwi kwitondera ibyo bavuga binjiza mu rubyiruko.

    Bamporiki yagize ati: 'Iyo utekereje ko nta myaka ijana ntayo umara koko, ubitekereje ukavuga ngo nta cyakindi aho minisitiri yavugaga (Nta Gikwe) ati sinjye ubivuga kubivuga nabibazwa uwavuze ko ntacyo (…)'Ibyo birakenyura, birakenya kuvuga ngo nta myaka ijana. Ushobora kubivuga uziko wivugira, watangira kubyizereramo wowe ukarangirana nawe, ukaba uhemukiye abari kuzagukomokaho, ukaba uhemukiye abantu, ukaba uhemukiye u Rwanda wari kuzaba umwe mu barutera gukomeza kwanda, ariko kuri wowe ntihazagire ugukomokaho n'intekerezo zawe, nuba wari ufite n'ibyo ushoboye ntibizarenge kuri we.

    Akomeza agira ati: 'Ubwo rero reka mbwire abana b'abanyarwanda, kurama ntabwo ari ngombwa kugira n'iyo myaka ijana wowe uriho nkawe, ariko ibyo utekereza ibyo waharaniye abo wabyaye iyo bariho nawe uba uriho, hari impamvu nyinshi zishobora gutuma batamara imyaka ijana batiteye.

    Ariko wowe iyo utangiye kubyizera nk'aho wakora nk' udashaka no kuyimara ubwo biteza ingorane zitari ngombwa icyo ni kimwe. Icya kabiri, iyo uvuze ngo 'Nta Gikwe' ubundi ukwanda kw'imiryango y'abanyarwanda bishingiye ku gushyingirana, bishingiye ku bukwe, bishingiye ku kuba njyewe njya gusaba umugeni ndi Umusinga nkajya kumusaba mu Bega cyangwa mu Banyiginya, bakanshyingira ubwo noneho Abasinga bakaba bongeye kunywana n'Abega.''

    Minisitiri Bamporiki yakomeje avuga ko iyo ukuyeho ibijyanye n'ubukwe bwose uba ukwiye kwamaganwa. Yakomeje agira ati: 'Iyo rero uvuze ngo ibyo bintu ubikuyeho, ubundi ukwiye kwamaganwa. Umeze nk'umuntu uri kuvuga ko uwo mushinga wo kwanda kw'imiryango ushaka kuwuburizamo. Ni ukwikunda kurimo kwikenya no kwirya ukimara. Kwirya ukimara biri 'Negatif' kwiyica bimeze nko kwiyahura, kuvuga ngo kuri njyewe nta bandi bantu bazankurikira, cyangwa sincaka gukurikiza umurage nahawe n'ababyeyi'.

    Bamporiki yongeyeho ko n'ubwo baba barabivuze, cyangwa se babivuga bikinira cyangwa batebya bidakwiriye. Ati: 'Reka twiringire ko abantu bashobora kubivuga batebya ariko uko gutebya ntitukwamamaze, hari abantu bitwa abantu bazwi (abasitari) ubundi nta musitari wigira umusitari; wowe uri umusitari kubera abantu bagukurikiye kandi abantu benshi bakurikira umuntu kubera ibyiza'

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe kiterambere atari byiza gutebya kuko ushobora ,kuvuga ikintu kigahita gikwira hirya no hino kumbuga nkoranyambaga, agasanga ibyari ugutebya biba ibindi bindi.

    Source : https://yegob.rw/bamporiki-yamaganye-bikomeye-rocky-kimomo-wazanye-imvugo-ya-%E3%80%8Anta-gikwe%E3%80%8B/

  • Amwe mu magambo aryoshye abakobwa bose bakunda guhora bumva. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amagambo afite uburyo afungura umutima, amagambo ni meza kandi amagambo ni uburyo bushobora gutuma wiharira umukobwa wenyine.

    Dore amagambo 5 umukobwa wese ashaka guhora yumva ndetse ntayahage:

    1.Ndi umunyamahirwe kuba nkufite mu buzima bwanjye

    Abasore benshi bumva ko amagambo nk'aya baba barengereye, ariko ntabwo ariko biri; ni uburyo bwo gutuma umukunzi wawe akwiyumvamo nawe ukamwumvisha neza uburyo uri umunyamugisha kuba umufite mu buzima bwawe.

    2.Ndagukunda

    Ibi byo biza bisubiza byose; buri mukobwa aho ava akagera ufite umusore bakundana, ashimishwa n'uko umukunzi we ahora amwibutsa ko amukunda.

    3.Ufite inseko irangaza bose

    Nta kintu cyiza nko kuba useka neza; bituma abantu bagukunda; inseko nziza ituma umukobwa aba uw'igikundiro birenze ndetse nabo barabizi. Niba wumva ko inseko ari nziza nawe azahora agusekera, bityo gerageza kumwumvisha ukuntu aseka neza nawe bizamushimisha.

    4.Usobanura isi kuri njye

    Ni uwuhe mukobwa cyangwa umugore udashaka gusobanura byose ku mukunzi we? Hari ibintu byinshi bituma umugore cyangwa umukobwa mukundana asobanura byinshi kuri wowe. Numwereka ko asobanura byinshi kuri wowe nawe aziyumvamo ko ari uw'agaciro ndetse yumve ko ari n'uw'igikundiro, buri mugore wese ashaka gusobanura byose ku mukunzi we.

    5.Uri mwiza

    Buri mukobwa wese ashaka gutakwa, buri mukobwa wese ashaka kuba itandukanirizo n'abandi maze akaba umwe gusa, buri mukobwa wese aba ashaka ko umukunzi we amufata nk'aho ariwe mukobwa wenyine utuye ku isi. Niba wumva ko amagambo ashobora gutuma umukobwa yishima hanyuma ukaba utaramubwira uburyo ari mwiza, utegereje iki? Tuma umukunzi wawe aba umukobwa w'igitangaza mu buzima bwawe, ntabwo azigera abyibagirwa.

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-magambo-aryoshye-abakobwa-bose-bakunda-guhora-bumva/

  • Miss Vanessa na Miss Jolly batangariye imiterere ya Miss Keza Joannah – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021 nibwo Miss Keza Joannah abinyujije ku rukuta rwa instagram ye yashyize hanze ifoto ye ikurikira.

    Nyuma yuko Miss Joannah ashyize hanze iyi foto, benshi mu bafana be bagize byinshi batangaza kuri iyi foto ye, mu batangariye iyi foto ya Miss Keza harimo na Miss Uwase Vanessa ndetse na Miss Mutesi Jolly. Miss Vanessa yagize ati ” Egoko Mana jibs🥵🔥😍 “, naho Miss Jolly yagize ati ” Ehhhh jo🔥, ndumiwe “.

    Source : https://yegob.rw/miss-vanessa-na-miss-jolly-batangariye-imiterere-ya-miss-keza-joannah/

  • Amabwiriza ajyanye n'ifungurwa ry'utubari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021 yanzuye ingingo zirimo n'imwe ijyanye nuko utubari tuzafungura mu byiciro kuri ubu Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda mu Rwanda, yashyize ahagaragara amabwiriza akurikira ajyanye n'uko utubari tuzafungura.

    Source : https://yegob.rw/amabwiriza-ajyanye-nifungurwa-ryutubari/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Umugabo wa Miss Bahati Grace ari kumwe n'umwana wa Miss Bahati Grace – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nzeri twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahiriyemo kuri uyu munsi ni iy'umugabo wa Miss Bahati Grace n'umwana wa Bahati Grace ariwe Ethan. Ni ifoto yashyizwe hanze na Miss Grace Bahati abinyujije kuri story ya instagram ye. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-umugabo-wa-miss-bahati-grace-ari-kumwe-numwana-wa-miss-bahati-grace/

  • Iby'umunyamakuru Sam Karenzi bikomeje kuba urujijo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batandukanye bakomeje kwibaza niba umunyamakuru wakunzwe cyane mu rubuga rw'imikino,Sam Karenzi azakomeza ubunyamakuru cyangwa ashobora kuzaba Umunyamabanga wa FERWAFA guhera mu kwezi gutaha.

    Tariki 12 Nzeri ni bwo uwari umunyamabanga wa FERWAFA Uwayezu Francois Regis yasezeye kuri uyu mwanya, avuga ko azasohoka mu biro tariki 13 Ukwakira 2021. Kuri ubu hakomeje kwibazwa umusimbura w'uyu mugabo wari umaze hafi imyaka ine ari umunyamabanga wa FERWAFA. Mu bashyirwa mu majwi harimo uwahoze ari umuyobozi wa Siporo kuri Radio na TV 10 Sam Karenzi uherutse gusezera kuri izi nshingano, akaba ategereje ko amasezerano ye agera ku musozo tariki 30 Nzeri 2021 agatandukana n'iki kigo.

    Sam Karenzi yageze kuri Radio na TV 10 ari umunyamakuru wakoraga ikiganiro Urukiko ariko yaje gukurwamo agirwa umuyobozi wa Siporo ndetse bamwe muri bagenzi be bakoranaga nabo barajyana barimo Axel Horaho wahise asezera kuri Radio na TV 10 ndetse na Taifa Bruno wagiye mu kiganiro cya nimugoroba. Sam Karenzi aherutse gutangaza ko yamaze gusezera kuri Radio/TV10 ariko avuga ko ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA na we atabizi.

    Yagize ati:'Ni byo koko namaze gusezera kuri Radio/TV10, nanditse ibaruwa ku itariki ya 15 Nzeri, gusa ndacyari umukozi w'iki gitangazamakuru kugeza tariki ya 30 z'uku kwezi nk'uko biri mu masezerano. Ntabwo ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA mbizi, nanjye ndabyumva gutyo, ibizakurikiraho muzabimenya ninsoza amasezerano yanjye hano kuko ubu ndacyari umukozi w'iki kigo.'

    Ibi bikomeje gutera urujijo abafana b'uyu munyamakuru hibazwa niba azakomereza kuri FINE FM cyangwa azaba umuyobozi muri FERWAFA.

    Source : https://yegob.rw/ibyumunyamakuru-sam-karenzi-bikomeje-kuba-urujijo/

  • Rihanna yavugije induru kubera umuhanzi ukizamuka(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Temilade Openiyi wo muri Nijeriya ukizamuka ariko urimo kugenda amenyekana, uzwi ku izina rya Tems, yaje guhura na Rihanna, maze avuza induru cyane.

    Aba bombi bahuriye i Los Angeles mu ijoro ryo ku wa gatatu mu birori byamamaza ibicuruzwa bya Rihanna.

    Amashusho yo guhura kwabo yahise atambuka ku mbuga nkoranyambaga.Muri iyi video Rihanna yumvikanye ataka avuza induru ati 'Mana yanjye' ubwo yahuraga nuyu muhanzi bagahoberana cyane.

    Source : https://yegob.rw/rihanna-yavugije-induru-kubera-umuhanzi-ukizamukavideo/

  • Ibyo Diamond Platnumz yabwiye Mutesi Jolly ku bijyanye n'abanyarwandakazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly yavuze bimwe mu bintu by'ibanga yaganiriye n'umuhanzi Diamond Platnumz mu rugendo aherutse kujyamo mu gihugu cya Tanzania. Ni mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV.

    Nkuko Miss Mutesi Jolly yabitangaje yavuze ko yahuye na Diamond Platnumz nk'umuyobozi wa Wasafi kurusa uko yahuye nawe nk'umuhanzi. Yongeyeho ko ibyo baganiriye ari ibijyanye n'akazi kubera ko yashakaga ko Miss East Africa igirana ubufatanye na Wasafi. Ibyavuye mu biganiro Diamond yagiranye na Mutesi Jolly, Jolly yavuzwe ko bizasohoka mu gihe cya vuba.

    Yongeyeho ko Diamond Platnumz yavuze ko azi abakobwa b'U Rwanda nk'abakobwa beza ndetse anakunda U Rwanda cyane.

     

    Mutesi Jolly ari kumwe na Diamond Platnumz

    Source : https://yegob.rw/ibyo-diamond-platnumz-yabwiye-mutesi-jolly-ku-bijyanye-nabanyarwandakazi/