Category: Uncategorized

  • Abakobwa bahohotewe batangiye gufashwa kwiga moto n’ubwubatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mezi atanu ari imbere i Kigali haraba habonetse abakobwa 30 b
    Mu mezi atanu ari imbere i Kigali haraba habonetse abakobwa 30 b’abamotari

    Uwo muryango uvuga ko ku ikubitiro guhera muri uku kwezi kwa Nzeri 2021, aba mbere 60 bo mu Mujyi wa Kigali bazamara amezi atanu, 30 baziga gutwara moto, abandi 30 bige gutera borudire (bordures) ku mihanda hamwe no gusasa amakaro n’amapave.

    Umuyobozi wa Centre Marembo, Nicolette Nsabimana avuga ko iyo myuga ikorwa ahanini n’abantu b’igitsina gabo, ndetse ko abayikora badashobora kuba abashomeri na rimwe.

    Nsabimana avuga ko yagiranye amasezerano n’ibigo bibiri, kimwe cy’ubwubatsi kizigisha abakobwa kuba abafundi, ikindi cyigisha gutwara ibinyabiziga kikazatoza abatwara moto, kandi bose mu mezi atanu bakazaba bagaragaza ubumenyi batojwe.

    Nsabinama yagize ati “Mu mezi atanu abo bafundi b’abakobwa bazaba bazi kubaka bya kinyamwuga, abiga moto na bo bazahabwa moto 10 bigiraho zizaba zanditseho ngo ‘Byuka Bakobwa’ (izina ry’umushinga), nyuma yaho tuzakorana na banki kugira ngo tubasabire moto bazajya bishyura gake gake, twebwe tubishyurire inyungu irengaho”.

    Umuyobozi wa Centre Marembo, Nicolette Nsabimana
    Umuyobozi wa Centre Marembo, Nicolette Nsabimana

    Yakomeje agira ati “Aba bana b’inzirakarengane bagomba kubona ikintu bakora kuko iyo turangaye gato n’izindi nda zizamo”.

    Nsabimana avuga ko hafi y’ibigo byigisha abo bakobwa hari amarerero asigarana abana babo, ndetse ko buri mukobwa azajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 buri kwezi yo kumufasha, kandi n’umwana we akazajya agenerwa amafaranga ibihumbi 10 (buri kwezi mu mezi atanu ari imbere).

    Nsabimana avuga ko nyuma y’amezi atanu ubwo umushinga uzaba ushobora kugaragaza umusaruro mwiza, azakorana n’abaterankunga (b’Abanya-Canada basanzwe bamufasha), bagashinga ishuri ryigisha nibura abakobwa 500 buri mezi atanu bo hirya no hino mu gihugu.

    Nsabimana avuga ko bafite ubutaka buri ku buso bwa hegitare eshanu bashobora kuba bakubakaho ishuri mu gihe bazaba babonye ubushobozi.

    Umuryango ‘Centre Marembo’ uvuga ko imyuga abakobwa bagiye kwigishwa ari isanzwe imeze nk’iyahariwe n’abagabo, yunguka cyane kandi yoroshye kubona, ku buryo umuntu ataba azi kuwukora ngo agire ikibazo cy’ubukene.

    Twaganiriye n’abakobwa bazajya batwara abagabo cyangwa abahungu bagenda bicaye inyuma yabo kuri moto, rimwe na rimwe usanga bagenda babakorakora, tubabaza uburyo bazabyitwaramo.

    Uwitwa Grace Uwimanizanye w’imyaka 23, avuga ko mu gihe yakumva umugabo cyangwa umuhungu agenda amukorakora, yabanza agaparika moto ku ruhande akamwihaniza, harimo no kuba yabimenyesha inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa.

    Inama yo gutangiza umushinga wiswe
    Inama yo gutangiza umushinga wiswe ‘Byuka Bakobwa’ yabereye i Kigali

    Uwimanizanye yagize ati “Namubwira ko ntakiri wa wundi umuntu akoraho ngo ‘oya, oya’ kandi ntari guhakana, nahita mparika moto nkabanza nkamwibutsa ko twumvikanye ko mujyana akagera aho ajya, ariko ko tutumvikanye ibyo kugenda antereta, ankorakora”.

    Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu ijwi ry’Umujyanama wa Minisitiri, ivuga ko isanzwe ishima ubufasha bw’umuryango Centre Marembo, cyane cyane ubujyanye no gufasha abana b’abakobwa kwitinyuka bagakora nk’ibyo abahungu n’abagabo bakora.

    Gatabazi Pascal avuga ko bafitiye icyizere uwo muryango ko uzagera ku ntego wiyemeje.


    source : https://ift.tt/3CFypuL

  • Minisitiri Bamporiki ntiyemeranywa na Junior Giti na Rocky Kirabiranya #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard ntabwo yemeranywa n’abasobanuzi ba filime bakunzwe mu Rwanda, Rocky Kirabiranya na Junior Giti bitewe n’imvugo bazanye zakwiriye mu bantu za ‘Nta Gikwe’ na ‘Nta Myaka 100’.

    Rocky Kirabiranya azwi cyane mu mvugo ya ‘Nta Gikwe’, aho yakwiriye cyane mu rubyiruko bamwe baba bavuga ko ntabwo bazakora, uyu mugabo yigeze no kwibasirwa ubwo hajyaga hanze amafoto ye atera ivi n’andi amugaragaza yakoze ubukwe, abantu bakeka ko ari byo, baramututse ko ahemukiye amaniga, gusa yari amashusho y’indirimbo.

    Junior Giti ni umwe mu bantu bakunze kuvuga ko nta myaka ijana umuntu azamara, nayo ni imvugo muri iyi minsi ikunzwe gukoreshwa cyane mu rubyiruko.

    Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki Edouard yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko atemeranywa n’aba basobanuzi ba filime kuko nk’abantu bakurikirwa n’abantu benshi, ibyo bavuze hari bamwe babifata nk’ukuri.

    Ahereye ku mvugo ya ‘Nta Myaka Ijana’, yavuze ko umuntu ashobora kutamara iyo myaka ariko na none iyo uvuze ngo ‘Nta Myaka Ijana’ ntayo umara.

    Ati “Ibyo birakenyura, birakenya kuvuga ngo nta myaka ijana. Ushobora kubivuga uzi ko wivugira, watangira kubyizereramo wowe ukarangira nawe, ukaba uhemukiye abari kuzagukomokaho, ukaba uhemukiye abantu, ukaba uhemukiye u Rwanda wari kuzaba umwe mu barutera gukomeza kwanda, ariko kuri wowe ntihazagire ugukomokaho n’intekerezo zawe, nuba wari ufite n’ibyo ushoboye ntibizarenge kuri we.”

    Akomeza avuga ko bishobora guteza ingorane iyo utangiye kubaho nk’aho udashaka kuyimara kandi atari itegeko ko uyimara uriho nkawe, ahubwo iyo abagukomotseho babayeho neza na we uba uriho.

    Agaruka ku mvugo ya ‘Nta Gikwe’ yavuze ko ubundi kwaguka(kwanda) kw’imiryango mu muco nyarwanda bishingira ku bukwe aho abantu bashyingiranwa umwe akava mu Bega akajya mu Basinga, ibyo rero iyo ubihakanye ngo uba uhakanye kwanda, ibintu abona atari byo.

    Ati “Iyo rero uvuze ngo ibyo bintu ubikuyeho, ubundi ukwiye kwamaganwa. Umeze nk’umuntu uri kuvuga ko uwo mushinga wo kwanda kw’imiryango ushaka kuwuburizamo. Ni ukwikunda kurimo kwikenya no kwirya ukimara. Kwirya ukimara biri bibi, kwiyica bimeze nko kwiyahura, kuvuga ngo kuri njyewe nta bandi bantu bazankurikira, cyangwa sincaka gukurikiza umurage nahawe n’ababyeyi'.

    Avuga ko n’iyo baba babivuga bikinira bidakwiye kuko abantu bazwi akenshi iyo bavuze ikintu hari abagifata nk’ukuri, abasaba gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete nyarwanda.

    Bamporiki Edouard ntiyemeranya n’imvugo za Juniro Giti na Rocky Kirabiranya

    Junior Giti wamamaye mu mvugo ‘Nta Myaka Ijana’

    Rocky ni we wazanye ijambo ‘Nta Gikwe’

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/minisitiri-bamporiki-ntiyemeranywa-na-junior-giti-na-rocky-kirabiranya

  • Abaturarwanda 1.466.966 bamaze gukingirwa COVID-19 mu buryo bwuzuye – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo igaragaza ko 1.466.966 bakingiwe nyuma y’uko ku wa 23 Nzeri 2021, abahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 bari 60.165 mu gihe abafashe iya mbere bari 26.369 byatumye umubare wabo ugera kuri 2.029.038.

    U Rwanda rwashyize imbaraga mu bikorwa byo gukingira abaturage barwo ndetse hari icyizere ko mu bihe biri imbere, batangira gusubira mu buzima busanzwe mu gihe bakomeza kwirinda ndetse n’inkingo zikaboneka.

    Icyizere cyabyo kigaragarira mu ngamba nshya zigenda zifatwa zirimo gufungura ibikorwa bitandukanye birimo n’utubari, twakomorewe ku wa 21 Nzeri 2021 nyuma y’amezi 18 twari tumaze dufunze.

    U Rwanda rwizere ko nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda. Ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.

    Minisante kandi yatangaje ko kuri uyu wa Kane, abantu 314 bashya banduye COVID-19 mu bipimo 11.168 mu gihe batatu binjijwe mu bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

    Ikomeza yerekana ko kuri ubu abarembye ari 14 mu gihe abasezerewe mu bitaro ari bane.

    Minisante kandi igaragaza ko mu masaha 24 ashize, abantu barindwi barimo abagabo bane n’abagore batatu bishwe n’icyorezo cya COVID-19.

    23.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije imiryango y’abagore 4 n’abagabo 3 bitabye Imana / Condolences to families of 4 women and 3 men who passed away / Condoléances aux familles de 4 femmes et 3 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/PnwTlIlPMO

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 23, 2021


    source : https://ift.tt/2Zh5NJN

  • U Burayi bwashyize u Rwanda mu bihugu abaturage babyo badakumiriwe kubujyamo kubera Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bitatu byahawe ubwo burenganzira ku wa Kane tariki 23 Nzeri 2021, hamwe na Chili na Koweit.

    Akanama k’u Burayi kuri Covid-19 gahora kavugurura urwo rutonde buri byumweru bibiri kabanje gusuzuma ingamba buri gihugu kitari muri EU cyafashe mu kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Kuva u Burayi bwafata ingamba muri 2020 zo gukumira abaturuka hanze yabwo mu rwego rwo kwirinda Covid-19, bumaze kwemerera ibihugu 14 birimo n’u Rwanda, kurekura ababituye bagatembera kuri uwo mugabane.

    Ibyo bihugu ni Australia, Canada, Chile, China, Jordan, Kuwait, New Zealand, Qatar, Rwanda, Saudi Arabia, Singapore, South Korea, Ukraine na Uruguay.

    Mu byo u Burayi bugenderaho bwemerera abaturage batari ababwo kubutemberamo harimo kuba umuntu yarahawe urukingo rwa Covid-19, kuba ari umuntu ukomeye (umuyobozi n’undi muntu ufatwa nk’ingenzi), cyangwa se kuba ari umuturage uturutse mu bihugu byakuriweho amabwiriza yo gukumirwa.

    U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika biza imbere mu kuzamura imibare y’abarindwa Covid-19, aho kugeza ubu abamaze guhabwa urukingo nibura doze ya mbere barimo gukabakaba miliyoni ebyiri, abamaze guhabwa doze zombi nabo bakaba barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 400.

    source : https://ift.tt/3ADKyjj

  • Rutahizamu Biramahire Abeddy yavuze ku nkumi igiye kumubyarira imfura, akomoza k’umunyamakuru byavuzwe ko bakundana #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa AS Kigali, Biramahire Abeddy yemeje urwo akunda Kagame Vanessa ugiye kumubyarira imfura, ashimangira ko ari umukobwa bahuye bagahuza kandi umukunda.

    Mu minsi ishize nibwo uyu mukobwa yakorewe ibirori byo kwitegura umwana bizwi nka 'Baby Shower’, Abeddy na we yashimangiye ko agiye kwibaruka ubwo yatsindaga igitego Olympique yo mu Birwa bya Comoros muri CAF Confederations Cup akacyishimira ashyira umupira(ballon) ku nda agaragaza ko yitegura kwakira umwana.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Biramahire Abeddy yavuze ko uyu mwana yitegura kwakira ari umuhungu, wasanga na we azatera ikirenge mu cye agaconga ruhago.

    Agaruka kuri nyina w’umwana we, avuga ko ari umukobwa atavugaho byinshi ariko na none ari umukobwa akunda kandi umunezeza.

    Ati 'urebye nta kubeshye nta bintu byinshi namuvugaho ariko uko biri ni umukobwa nkunda kandi aranyuze.'

    Avuga ko ari umukobwa bamaranye igihe kinini bakundana, bwa mbere bahura ngo bahuye ari kumwe n’inshuti ye batangira kuvugana ubwo.

    Ati 'hashize igihe kinini cyane, umbabarire sindi bukubwire ngo ni imyaka iyi n’iyi ariko hashize igihe kinini. Bwa mbere duhura twahuriye Kacyiru, yari kumwe n’umushuti we dutangira kuvugana ubwo. Twarahuye turashimana, birikora ubundi biriya ni ibintu umuntu adahatiriza, rero sinakubwira ngo namukundiye iki, byarikoze.'

    Uyu mukinnyi avuga ko uyu mukobwa ari umukobwa ukunda kumutungura kandi buri kimwe amukorera kimushimisha, avuga ko anatekereza kuba yakora ubukwe akamushyira mu rugo bakabana, igihe basigaje ku Isi bakakimarana.

    Ubwo yabazwaga ku nkumi y’umunyamakuru ikora kuri Radio TV10 yigeze kuvuga ko bakundana, Umutoni Josiane wanitabiriye Miss Rwanda, yagize ati 'kubyerekeye ibyo ngibyo nta kintu mba nshaka kubivugaho ubu ngubu, nta kintu nagusubiza kuri icyo kibazo.'

    Aherutse gukorerwa ibirori byo kwitegura umwana

    Abeddy yagaragaje ko yitegura kwibaruka, ni nyuma yo gutsinda igitego Olympique Missiri-Misa muri CAF Confederations Cup

    Kagame Vanessa umukunzi wa Biramahire Abeddy

    Abeddy avuga ko bamaze igihe kinini bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rutahizamu-biramahire-abeddy-yavuze-ku-nkumi-igiye-kumubyarira-imfura-akomoza-k-umunyamakuru-byavuzwe-ko-bakundana

  • Menya akamaro gakomeye ko kurya imineke buri munsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    imineke ni bumwe mu bwoko bukunzwe ku isoko ry'imbuto kandi abantu bariye imineke bahamya ko iryoha ku buryo butangaje.

    Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe umumaro wo kurya nibura umuneke umwe ku munsi:

    1.Imineke ifasha kugabanya agahinda gakabije (depression)

    Agahinda gakabije gaterwa na serotonim iba yabaye nyinshi mu bwonko, mu mineke habamo tryptophan ibasha kugabanya no kumaraho ibimenyetso by'agahinda gakabije.

    2.Kurya imineke byongerera umubiri imbaraga

    Mu mineke habamo isukari y'umwimerere igabanyijemo amaoko atatu ariyo fructose, glucose na sucrose ibi byose bifasha mu kongerera umubiri imbaraga bityo usanga umuntu uriye imineke 2 aba abonye mbaraga yakoresha mu gihe cy' iminota 90.

    3.Kurya imineke bifasha mu kugabanya ibiro.

    Ku bantu bashaka kugabanya ibiro, imineke ni amahitamo meza cyane kuko yiganjemo kuko ifasha mu gushongesha ibinure bityo hehe no guhura n'umubyibuho ukabije.

    4.Imineke ifasha ubwonko gukora neza.

    Imineke ikungahaye kuri potasiyumu na magnesium, iyi myunyu ngugu ifasha ubwonko kugira icyerekezo kizima no gukora neza.

    5.Kurya imineke bigabanya umuvuduko w'amaraso

    Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya imineke ibiri ku munsi bigabanya umuvuduko w'amaraso ku kigero cya 10%. Ku bantu bafite ibibazo by'umuvuduko w'amaraso bagirwa inama yo kurya imineke.

    6.Kurya imineke bituma amagufwa amererwa neza.

    Intungamubiri ziboneka mu mineke zifasha zubaka amagufka ndetse zikayakomeza ku buryo atavunagurika uko yiboneye kose.

    7.Imineke irinda umubiri kurwaragurika

    Mu mineke habamo antioxydants nyinshi zikarema utunyangingo twinshi turwanya ikintu cyose cyatera indwara mu mubiri nk'indwara y'umutima, diyabete na cancer.

    Source : https://yegob.rw/menya-akamaro-gakomeye-ko-kurya-imineke-buri-munsi/

  • Umugabo yishwe n'iturika ry'inzoga ku munsi w'isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Gilson do Nascimento w'imyaka 43, ukomoka muri Brazil yapfuye nyuma yo gukubitwa n'ibimene by'ikigega cy'inzoga ubwo yageragezaga kuvoma n'ikirahuri ngo yice icyaka.

    Umwishywa we yabwiye itangazamakuru ryo muri Brazil ko nyirarume wacuruzaga ingufuri, yagiye kunywa inzoga ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri z'umugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 17 Nzeri.

    Ati”Datawacu yarabahamagaye abaha amabwiriza y'uko batangira gutegura ikirori kugeza abagezeho. Inzoga ntabwo yasohotse hasohotse ifu gusa.

    Umuvugizi wa polisi, Clovis Nei da Silva, yatangaje ko uru rupfu rufatwa nk'impanuka, yongeraho ati: 'Turimo kubaza abatangabuhamya bari aho byabereye. “

    Kugeza ubu, ibyavuzwe byaranditswe kandi hakenewe gukorwa autopsie. “

    Umugore wa Gilson, mushiki we n'umuhungu we w'imyaka 15 na bo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ye,yahise ihinduka ikiriyo.

    Umwishywa we yavuze ko umuryango “wahungabanijwee cyane” n'urupfu rwe, ruje nyuma y'imyaka itandatu gusa akize kanseri.

    Nyirasenge Angela Maria de Oliveira yabwiye itangazamakuru ryaho ati: “Yari umurwanyi, umukozi, umugabo washakaga umuryango mwiza.

    Yatubereye byose. Azakumburwa cyane mu buzima bwacu, yaduteye agahinda cyane.

    Isuzuma ry'umurambo wa Gilson ryabaye ku ya 18 Nzeri, bukeye bwaho ashyingurwa mu irimbi rya Jardim da Memoria i Novo Hamburgo.

    Umunyamategeko w'uru ruganda, Jose Adelmo de Oliveira, yavuze ko umukiriya yategetswe kudakora ku bikoresho kuko umutekinisiye yari aje mu rugo kugira ngo akemure ikibazo cyari gihari.

    Nk'uko uyu munyamategeko abitangaza, ubwo umutekinisiye yahageraga, ikigega cyari kimaze guturika kandi umugabo yari yapfiriye aho.

    Perezida w'ishyirahamwe ry'inganda z'inzoga, Jose Luis Giovanella, yavuze ko uruganda rukora inzoga n'ibicuruzwa rwagaragayeho ikibazo,rubazwa kugira ngo hamenyekane niba ibikoresho rukoresha rudafite amakosa.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yishwe-n-iturika-ry-inzoga-ku-munsi-w-isabukuru-ye

  • Miss Jolly Mutesi yahishuye ijambo rikomeye yabwiwe na Diamond Platnumz ubwo bahuraga #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly yari amaze iminsi ari mu gihugu cya Tanzania aho yari mu bikorwa byo gutegura irushanwa ry'ubwiza rya Nyampinga uhiga abandi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba(MISS East Africa).

    Uyu mukobwa akaba n'umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz akaba umuhanzi w'ikirangirire n'umuyobozi wa Wasafi Media, igitangazamakuru kizaba gifite uburenganzira bwo kwerekana uyu muhango.

    Mu kiganro yagiranye na Isimbi Tv dukesha iyi nkuru ,Miss Jolly yavuze ko baganiraga ku mushinga w'uburyo igitangazamakuru cye cyazafasha muri iki gikorwa cya Miss East Africa cyane ko ari cyo gicumbi cy'imyidagaduro muri Tanzania.

    Yagize ati 'Twahuye mu bintu byari byateguwe tuganira ku kazi, iki cyumweru tuzabatangariza ibyavuyemo, ni abafatanyabikorwa tuzakorana na bo, muri Tanzania ugiye gukorera muri kiriya gihugu ibintu by'imyidagaduro ntukorane na bariya bantu waba wigiza nkana kuko nibo bafite imyidagaduro.'

    Yakomeje avuga ko banagarutse ku Rwanda aho yamubwiye ko akunda Rwanda ndetse runafite abakobwa beza cyane.

    Ati 'Ikintu kimwe yavuze ku Rwanda ni uko arukunda, ni uko akunda ubuyobozi bwarwo, ngo ni igihugu gifite abakobwa beza, ibyo ntabwo yari gusoza atabivuze.'

    Uyu mukobwa kandi yahishuye ko iri rushanwa ryaherukaga kuba muri 2012, yashatse kuritangiza ariko asanga hari abamaze kuryandikisha bafite ibyangombwa ryabyo bakomoka muri Tanzania ari bo Rena Callist akaba na perezida ndetse na mushiki we, yabasabye ko bamugurisha iyi kompanyi ariko baranga bamubwira ko icyashoboka ari uko bakorana, bivuze ko uretse kuba umuyobozi wungirije akaba afitemo n'imigabane.

    Ni irushanwa ryitezwe ko kuri iyi nshuro rizitabirwa n'abakobwa baturutse mu bihugu bigera kuri 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Sudani y'Epfo, Eritrea n'ibindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-jolly-mutesi-yahishuye-ijambo-rikomeye-yabwiwe-na-diamond-platnumz-ubwo

  • Ibikubiye mu butumwa bwa perezida wa FERWAFA… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021, Perezida wa FERWAFA aherekejwe n'umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo, Guy Rurangayire, basuye ikipe y'igihugu y'abakobwa batarengeje imyaka 20 yitegura umukino na Ethiopia kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Costa Rica.

    Mu butumwa Nizeyimana Olivier yageneye ikipe y'igihugu, yabasabye kwitanga bagakoresha imbaraga zabo zose, bagashaka itsinzi imbere ya Ethiopia. Uyu muyobozi kandi yabijeje ko abanyarwanda bazaba babari inyuma muri uyu mukino, ndetse babatezeho umusaruro mwiza.

    Guy Rurangayire, umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo, yasabye abakinnyi gukotana bagahesha ishema igihugu imbere ya Ethiopia.

    Ikipe y'Igihugu y'abangavu batarengeje imyaka 20, yakomeje mu cyiciro gikurikira nyuma yo gusezerera Ikipe ya Sudani y'Epfo kuri mpaga, kuko iyo kipe yamenyesheje CAF ko itazitabira ayo majonjora.

    Umutoza mukuru w'iyi kipe, Marie Grâce NYINAWUMUNTU, avuga ko ikipe yiteguye guhangana na Ethiopia ndetse bakanashaka uburyo bayikuraho intsinzi.

    Umukino ubanza ugomba guhuza u Rwanda na Ethiopia uzabera I Kigali ku wa gatanu tariki 24 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali, mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 9 Ukwakira 2021 muri Ethiopia.


    FERWAFA na MINISPORTS basuye ikipe y’igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 mbere yo guhura na Ethiopia

    Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yasabye Abangavu b’u Rwanda batarengeje imyaka 20 kwitanga batizigamye ku mukino wa Ethiopia

    Guy Rurangayire wo muri MINISPORTS yasabye abakinnyi gukotana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109812/ibikubiye-mu-butumwa-bwa-perezida-wa-ferwafa-ku-ikipe-yigihugu-mbere-yo-kwesurana-na-ethio-109812.html