Category: Uncategorized

  • Urubanza rwa Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu wa kaminuza rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwasubitse urubanza rwa Christopher Kayumba ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umuntu imibonano ku gahato.

    Christopher Kayumba, wari umaze iminsi mu bitaro, avuga ko ubuzima bwe butamwemerera kuburana kandi ko atabonye igihe cyo gusoma dosiye y'ibirego.

    Uyu mugabo wigeze kuba umwarimu wa kaminuza, avuga ko ibyo ashinjwa bihishe impamvu za politiki.

    Mu masaha y'igicamunsi ku wa kane ni bwo inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi yatangije uru rubanza rwabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga ababuranyi bahuzwa n'inzira y'amashusho.

    Ubwo yari ahawe ijambo, Christopher Kayumba yasabye ko urubanza rwe rusubikwa. Yabwiye umucamanza ko ubuzima bwe budahagaze neza ndetse ko yari amaze iminsi mu bitaro.

    Yabwiye umucamanza ko muganga yasabye ko yakwitabwaho byihariye kubera uburwayi afite.

    Christopher Kayumba yasabye guhabwa ibyumweru bibiri byo kwivuza no kureba muri dosiye y'ibirego.

    Hari hashize iminsi bivugwa ko uyu Kayumba ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara kandi anafite uburwayi bwa diyabete.

    Kuri iyi nzitizi, ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu y'uburwayi idakwiye guhabwa agaciro kuko Kayumba yavuye mu bitaro bitegetswe n'abaganga babonaga ko yakize.

    Gusa ku mpamvu yo guhabwa igihe cyo gusoma dosiye, ubushinjacyaha nabwo bwemera ko ari uburenganzira bw'uregwa.

    Gusa bwavuze ko mu kongera igihe hagomba gutekerezwa ko imanza nk'izi zigomba kuburanishwa byihutirwa kuko ari iz'ifunga n'ifungura ry'agateganyo zitagomba kurenza iminsi ibiri ikirego kigejejwe mu rukiko.

    Nyuma y'impaka hagati y'impande zombi, umucamanza yategetse ko ababuranyi bazongera kwitaba urukiko ku itariki ya 28 z'uku kwezi kwa cyenda.

    Icyo gihe haburanwa ikibazo cy'ifunga ry'agateganyo cyangwa se irekurwa ry'uregwa akaburana ari hanze.

    Ubwo yatabwaga muri yombi muri uku kwezi, urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Kayumba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Gusa Kayumba we agahakana ibyo ashinjwa avuga ko byahimbwe ku mpamvu za politiki.

    Christopher Kayumba yari aherutse gushinga ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RPD) ritaremerwa mu gihugu.

    Uyu mugabo yakunze kumvikana anenga cyane ishyaka riri ku butegetsi, impamvu bamwe basanga yaba ari nyirabayazana y'ifungwa rye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rwa-christopher-kayumba-wahoze-ari-umwarimu-wa-kaminuza-rwasubitswe

  • Rayon Sports ishobora gukura amaso kuri Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ishobora gukura amaso kuri Muhire Kevin utarayongerera amasezerano aho abasaba kubanza kumwishyura amafaranga yose bumvikanye.

    Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports umwaka ushize w’imikino aho yahise avunika shampiyona irangira atongeye kuyikinira.

    Uyu musore akaba yari mu biganiro na Rayon Sports ngo abe yayongerera amasezerano ariko bisa n’aho impande zombi zananiwe kumvikana.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira yasabye iyi kipe miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda akajya ahembwa miliyoni n’ibigumbi 200.

    Amakuru avuga ko iyi kipe yabonye miliyoni 10 barazimushyira ariko yanga kuyafata avuga ko bayashaka bitonze ko bazayamuha yuzuye kuko atayafata ari igice.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora kureka uyu musore kuko arimo kubagora bakaba ahubwo bashakamo abanyamahanga cyane ko n’umubare wabo muri shampiyona wiyongereye wavuye kuri 3 ugera kuri 5.

    Muhire Kevin ashobora kubakinira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ishobora-gukura-amaso-kuri-muhire-kevin

  • Dore uburyo bworoshye wakwisuzuma kanseri y'ibere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buri munota, umuntu umwe yicwa na kanseri y'ibere.

    Icyo utazi ariko ni kanseri y'ibere ishobora kwirindwa ukoresha kwipima ibere wibereye iwawe mu rugo.

    Dore uko wakwisuzuma kanseri y'ibere

    1. Etape 1: Kureba amabere yawe

    Dore bimwe mu bimenyetso bya kanseri wabona:

    — Imoko yinjiyemo
    — Uruhu rusa n'ironge
    — Udusebe
    — Amaraso, amatembabuzi ava mu ibere.

    Etape 2: Kureba amabere yawe washyize amaboko mu mayunguyungu

    Etape 3:Kureba amabere yawe washyize amaboko inyuma y'ibikanu.

    Etape 4: Kumva amasazi (Ganglion cyangwa Lymph nodes)

    Ibi bikoreshwa imitwe y'intoki kandi ukibanda mu maha no ku rutugu.

    Etape 5i: Gukandakanda ibere ujya hasi no hejuru

    Aha uba ugamije kumva utubyimba ndetse n'uburibwe.

    🛑 Ibuka amabere yombi

     

    Reba hasi hano video yagufasha kwisuzumisha amabere:

     

    Source : https://yegob.rw/dore-uburyo-bworoshye-wakwisuzuma-kanseri-yibere/

  • Perezida Kagame ategerejwe muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique
    Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique


    source : https://ift.tt/3AG9rdY

  • Resitora yagaburiraga abanyeshuri ba UR-Huye baherutse mu bitaro yabaye ifunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Resitora Umucyo yabaye ifunzwe
    Resitora Umucyo yabaye ifunzwe

    Veneranda Bankudiye, ari we nyiri iyo resitora, avuga ko na we yatunguwe kandi ababazwa no kumva ko abanyeshuri agaburira bagize ibibazo biturutse ku biryo yabagaburiye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, ariko ikimushimisha ni uko nta n’umwe wahasize ubuzima, kandi ubu bakaba barakize bose.

    Anavuga ko nyuma y’iki kibazo, yasuwe n’inzego z’umutekano ndetse n’abashinzwe isuku mu Karere ka Huye, bakemeranywa ibyo agiye guhindura kugira ngo birusheho kugenda neza, ariko akaba yaratunguwe n’uko yasabwe gufunga tariki 23 Nzeri 2021, igihe yahawe kitararangira.

    Agira ati “Nari nagaragarije itsinda rishinzwe isuku ku Karere ko abanyeshuri ngaburira baba banyishyuye mbere, twemeranywa ibyo nkosora, hanyuma bakazagaruka kureba ko nabyubahirije ku itariki 20 Ukwakira 2021. Ariko natunguwe n’uko gitifu w’umurenge yanzaniye ibaruwa impagarika uyu munsi tariki 23 Nzeri 2021.”

    Ubwo hafungwaga, hari abanyeshuri bari baje kurya, hanyuma babwirwa ko bajya kurira muri resitora Happiness iri imbere muri Kaminuza, na ho nyiri Resitora Umucyo asabwa kubasubiza amafaranga angana n’iminsi yari isigayemo.

    Icyakora, mu banyeshuri bari basanzwe baharira harimo n’abari barwaye, hari abavuga ko batasubira kurira muri resitora y’imbere muri Kaminuza, kuko ngo na mbere bari bayisize, hanyuma bajya kurira muri iyo yafunzwe.

    Umwe muri bo yagize ati “Njyewe ku giti cyanjye ntabwo nasubirayo, kuko impamvu yahankuye na n’ubungubu iracyahari. Ni impamvu yanjye ku giti cyanjye, ariko cyane cyane uburyo umuntu abona serivisi, kuko aho umuntu ashaka ibyo akenera, ntabwo ahakunda kimwe hose. Aho ubona baguhereza cyangwa bakwakira neza kurusha abandi ni ho ukunda cyane.”

    Yunzemo ati “Ahangaha nibahafunga burundu, njyewe ku giti cyanjye nzashaka ukundi mbaho”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iriya resitora itafunzwe burundu, kuko ngo aho bizagaragarira ko nyirayo na nyiri inzu ikoreramo bakosoye ibyo basabwe, izemererwa kongera gufungura.

    Yafunzwe yariragamo abanyeshuri babarirwa muri 300 nk’uko bivugwa na Bankundiye.


    source : https://ift.tt/3ACUCJe

  • Video: ShaddyBoo yaraye abyiniye mu kabari inyamirambo abantu barumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo kuwa Kane nibwo mu Rwanda hatangiye kubahirizwa ingamba nshya zo kwirinda coronavirusi, zirimo no kuba harafunguwe utubari.Shaddy Boo umwe mu bakunzwe mu myidagaduro yagaragaye abyina mu buryo budasanzwe imbyino gakondo ubwo yari yasohokeye mu kabari kamwe I Nyamirambo. Muri aya mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi bakomera amashyi Shaddyboo ubwo yacinyaga akadiho.

     

    Source : https://yegob.rw/video-shaddyboo-yaraye-abyiniye-mu-kabari-inyamirambo-abantu-barumirwa/

  • Inkuru ibabaje y'umunyarwanda umaze imyaka 30 aziritswe nk'itungo||dore ibyamubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaravuze ati:'ubuzima ni gatebe gatoki ', ibi nibyo byabaye kuri uyu musaza uri mu kigero cy'imyaka 80 , umaze imyaka 30 akururwa mu kiziriko nk'itungo.

    Uyu musaza witwa Mihigo aganira na Afrimax English yavuze ko yavutse ameze nk'abandi ariko nyuma ubwo yari afite imyaka 15 yaje gufatwa n'uburwayi bwamufashe umubiri wose.

    Ubu burwayi bwamuremaje intoki, umugongo urahinamirana, uruhu rurumagara netse namaso ye arahuma.Nyuma ngo yaje kugira umugiraneza amujyana kwa muganga atangira kumuvuza ariko biba iby'ubusa ndetse abaganga bamubwira ko atazakira kubera ubu burwayi bwamayobera.

    Mihigo yagarutse mu rugo aho aba wenyine mu nzu, kandi atabasha kubona, ntagira umwitaho.Iyo ashaka kujya ahantu arasohoka akicara ku muryango hanyuma agahamagara uwaba ari hafi akamuzirika ikiziriko mu ijosi hanyuma akagenda amukurura nk'itungo, kugira abashe kugera aho ajya.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-yumunyarwanda-umaze-imyaka-30-aziritswe-nkitungodore-ibyamubayeho/

  • Ibyo wakora niba ushaka kuryoherwa na weekend. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri weekend akenshi tuba dushaka ibyo twahugiramo twishimisha, ariko biba byiza iyo ubonye ibya gushimisha bigatuma uruhuka ariko akaba ari byiza ku mubiri wawe. Bituma urushaho kubaho neza.

    Iyi niyo mpamvu twabakusanyirije inama nziza zagufasha kuryoherwa n'impera z'icyumweru mugihe urangije akazi.

    Tegura icyo gukora

    Tugura icyo ugomba gukora mumpera z'icyumweru. Reba kuri buri kimwe cyose uzi maze uhitemo ikingezi ugomba gukora. Icyo ugomba guhitamo ugomba kugihitamo mbere yuko ugera muri iyo minsi irangiza icyumweru. Nibyiza guhitamo icyo gukora kandi ubona ukunze kuko mugihe utagize icyo uhitamo bizarangira ubuze amahitamo maze ubure icyo gukora,

    Hura n'inshuti zawe

    Buri gihe tuba dufite inshuti zikomeye, zituba hafi burigihe. Kugira tutabihirwa n'impera z'icyumweru nibyiza ko duhamagara inshuti zacu maze tukagira. Dushobora kubasura cyangwa bakadusura, guhura nabo tugira byinshi tuganira maze tukagira byinshi twakungukira mubiganiro tugirana.

    Gerageza kwisansura

    Nibyiza ko mumpera z'icyumweru ugerageza gutembera. Ugasohokera ahantu heza ugasabana n'abandi. Nibyinshi muri wowe uba utekereza byagufasha kuruhuka. Muri iki gihe, niwo mwanya uba ubonye kugira ukore ibyo byose ubona byaguha kumva unezerewe.

    Irinde gufata ibisindisha byinshi

    Ntabwo twavugako twese tudafata ibinyobwa bisindisha. Benshi tuva mukazi ku wa gatanu nimugoroba dufite aho tugomba gusohokera. Nibyizako tugomba kumenyako tutagomba kunywa nzoga nyinshi kugera aho tutabasha kwigenzura. Mugihe wanyoye ugasinda cyane burya yaminsi yo kuruhuka uba uyangije. Kubera umunsi ukurikiyeho wirirwa utameze neza, ukaba wakirirwa uryamye cg wacitse intege. Bizatuma umunsi urangira ntacyo ukoze. Gerageza rero unywe inzoga murugero niba wumva utazireka murwego rwo kuruhuka ariko ntugatume usinda cyane kuburyo bukabije.

    Gira ibyo ugabanya ubona byakwangiriza igihe

    Sibyizako watondeka ibikorwa bidafite akamaro kabone nubwo byaba bishimishije ngo usange aribyo uhugiyemo gusa. Ahubwo nibyizako ureba ibikorwa byiza bidafite ingaruka mbi, akaba aribyo ukora. Byabindi bituma ukoresha ubwenge utekereza kandi ugakoresha n'imbaraga z'umubiri. Mugihe uruhuka nibyiza ko ushyiraho umwanya wawe wagufasha kugera ku ntego zawe, ukaba wasoma ibitabo, ukumva indirimbo.

    Iteganyirize igihe cyo kwihugura

    Nibyo koko impera z'icyumweru abenshi dufata icyo gihe nk'igihe cyo kuruhuka ndetse no kujya muri bimwe bidushimisha tutabashije gukora muminsi y'akazi. Ariko burya haba hari byinshi twahuye nabyo bikatunanira cq ugasanga nta bumenyi buhagije tubifiteho, nicyo gihe rero tuba tubonye kugira twihugure muri ibyo byose tutazi maze tuzasubire mukazi tubifiteho ubumenyi buhagije.

    Gira ibyo uruhuka gukora

    Hari ibintu biba bishobora kuba byakorwa igihe cyose atari mumpera z'icyumweru gusa. Mugihe wateguye igihe cyawe neza nibyiza ko utegura ibintu bigomba gukorwa mugihe cyo mumpera z'icyumweru kandi bizatuma ubona imbaraga zizatuma utangira ikindi cyumweru ufite umwete ku kazi gasanzwe.

    Irinde ibikorwa bimenyerewe

    Mubuzima bwacu usanga tuvanga ibintu. Nibyizako dutandukanya ibikorwa bya buri munsi dukora mugihe cy'akazi ndetse nibyo dukora turimo dusoza icyumweru. Mugihe cy'impera z'icyumweru kuwa gatandatu ndetse no ku cyumweru, tugomba kumenyako tugomba kubonamo umwanya uhagije wo kuruhuka maze tugahindura imirimo twakoraga buri munsi nuko tukayiruhuka.

    Shaka ibigushimisha bishya

    Kubona ibigushimisha bishya bitari bisanzwe byuzuza neza ibyiza biri muri izi nama zingezi turi kuganiraho. Niba uteguyeko ugomba gusohokera mu kabari, ni byiza ko utegura neza uko uzajyayo kandi ko ugomba guhurirayo n'inshuti nshya. Mu gihe ushaka ikigushimisha gishya nibyiza ko ureba icyagushimisha wowe ubwawe utarebeye kubandi kandi ukareba neza ko ari cyo warukeneye muri icyo gihe urimo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wakora-niba-ushaka-kuryoherwa-na-weekend/

  • Kamonyi : Akarere kamaze gushyira mu cyamunara inzu yako ubugiragatatu habura uyigura #rwanda #RwOT

    Ni inyubako yubatse hafi y’akarere, ifite ubusitani n’imbuga ngari aho iri ku buso bwa Hegitari ebyiri, yubakiwe kujya ifasha abakora inama cyangwa abaje mu mahugurwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere buvuga kandi ko iriya Guest House yagombaga gushyirwaho ibibuga byazajya bifasha abaturage kwidagadura ariko ko bimwe mu bikorwa remez byagombaga kuhashyirwa bitakunze kubera akarere kabuze ubushobozi bwo kuhagura.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée yagize ati 'Akarere kabuze ubushobozi bwo kongera izindi nyubako zari ziteganyijwe mu cyiciro cya 2, biba ngombwa ko izihari ndetse n’ubutaka bigurishwa bigahabwa Rwiyemezamirimo.'

    Uyu Muyobozi yavuze ko icyamunara cyahagaze bitewe na COVID 19, ariko agahamya ko bagiye kugisubukura.

    Tuyizere avuga ko hari icyizere ko iriya nyubako izagurwa kuko iherereye ahantu heza dore ko iri ku muhanda wa kaburimbo kandi ikaba yegereye ibiro by’Akarere.

    Bamwe mu bazi iby’iyubakwa ry’iriya nyubako, bavuga ko habayemo kunyereza amafaranga menshi ku buryo bishobora kuba biri no mu byateye ingaruka zo kuba itaratanze umusaruro yari yitezweho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Akarere-kamaze-gushyira-mu-cyamunara-inzu-yako-ubugiragatatu-habura-uyigura

  • Musanze: Igihembwe cy’ihinga 2022A cyatangijwe abahinzi bahamagarirwa kwihutisha gutera imbuto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2022 A, cyabereye mu Kibaya cya Mugogo, giherereye mu Kagari ka Gisesero Umurenge wa Busogo, ku wa kane tariki 23 Nzeri 2021, abahinga muri icyo kibaya bifatanyije n’ubuyobozi gutera imbuto y’igihingwa cy’ibigori y’ubwoko bwa RHMH 1520, ku buso bwa Ha 78 zigize iki kibaya.

    Abahinzi ngo biteguye gukurikiza inama bagirwa n’abashinzwe ubuhinzi, ku buryo bizeye kuzabona umusaruro uhagije.

    Ndaruhutse Pascal uhinga muri icyo kibaya, yagize ati “Twari tumaze iminsi mu bikorwa byo gutegura imirima kugira ngo tutazakererwa ihinga. Twishimiye kuba ubuyobozi bwaduteye ingabo mu bitugu, tukifatanya nabwo mu gikorwa cyo gutera igihingwa cy’ibigori dukoresheje ifumbire y’imborera n’imvaruganda. Nyuma y’iki gikorwa, natwe tugiye gukomerezaho indi mirimo ijyanye no kubyitaho nko kubimenera, kubibagara, ari nako twubahiriza n’izindi nama tugirwa n’abashinzwe ubuhinzi, kugira ngo tuzabone umusaruro ufatika”.

    Mugenzi we witwa Ntahwidakiriza Jean Baptiste ati “Iyi mbuto twateye, igikurikiyeho ni uko tuzayibungabunga kugeza ubwo izaduha umusaruro ufatika, biturinde inzara ari na ko dusagurira n’amasoko”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye abaturage ko kongera umusaruro ku buso, bishingira ku kubahiriza amabwiriza agenga ubuhinzi.

    Yagize ati “Kugira ngo twongere umusaruro ku buso bwa Ha, ni uko dukoresha inyongeramusaruro yaba iy’imbuto nziza z’indobanure, ifumbire y’imborera n’imvaruganda; kandi bikajyana n’uko umuhinzi asura umurima we kenshi, akawuhozaho ijisho, agatera n’imiti ikumira ibyonnyi n’indwara bishobora kugaragara mu murima we ngo bitangiza ibihingwa”.

    Akomeza avuga ko inzego zose zifite aho zihuriye n’iterambere ry’ubuhinzi, harimo abajyanama b’ubuhinzi mu midugudu, abafashamyumvire n’abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge yose y’ako Karere, biteguye gukorana bya hafi n’abahinzi, kugira ngo umusaruro ugerweho mu buryo bufatika.

    Abahinga mu kibaya cya Mugogo ngo bazitwararika kugira ngo bazabone umusaruro ufatika
    Abahinga mu kibaya cya Mugogo ngo bazitwararika kugira ngo bazabone umusaruro ufatika

    Izamuhaye Jean Claude, Umukozi mu Kigo RAB ushinzwe Ishami ry’ibihingwa agira inama abahinzi bo mu Karere ka Musanze, kimwe n’abo mu gice cy’Amajyaruguru n’amajyaruguru ashyira Uburengerazuba, kwihutisha imirimo yo gutera imbuto z’ibihingwa byatoranyijwe, ku buryo nibura mu cyumweru gitaha (ni ukuvuga mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri), bagombye kuba barangije iyo mirimo; kuko ari imvura, imbuto n’ifumbire, byose byabonekeye igihe.

    Muri iki gihembwe cy’ihinga cy’igihe cy’umuhindo, mu Karere ka Musanze ibigori, ibirayi n’ibishyimbo, ni byo byihariye ubuso bunini bw’ibihingwa byahujweho ubutaka.


    source : https://ift.tt/3lNtxNa