Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique
    Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique

    Muri icyo gihugu hariyo Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 1,000 boherejweyo kugarura umutekano, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, aho bagiye kubohoza imijyi inyuranye yari yarigaruriwe n’inyeshyamba, abaturage bakaba bari barahunze ako gace ariko ubu bakaba barimo kugaruka mu byabo.

    Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n’uw’ingezi wa Mocimboa Da Praia, hari kandi Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n’iyindi. Aho hose ubu abaturage bakaba batangiye gusubira mu mirimo yabo yo mu buzima busanzwe, bagashimira cyane Ingabo na Polisi b’u Rwanda kubera ubwitange bwabo bwatumye bongera kugira amahoro.

    Reba mu mafoto uko byari byifashe ubwo Perezida Kagame yageraga muri Mozambique

    source : https://ift.tt/39zQZrC

  • Umugore yihimuye bikomeye ku mugabo we amukekaho kumuca inyuma (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yihimuye ku mugabo we maze amwangiriza imodoka ye nyuma yo gukeka ko yamuciye inyuma.

    Nkuko bigaragara mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu mudamu utatangajwe amazina yagaragaye amenagura ibirahuri byimodoka ihenze y'umukunzi we nyuma yo gukeka ko amuca inyuma nundi mukobwa.

    Muri videwo ikurikira, uyu mugabo yagaragaye atongana n'umukunzi we kubera ko yangije imodoka ye, maze asubiza, avuga ko ari ukubera ko yamuhemukiye nyuma yo kuva mu rugo ahagana mu ma saa kumi z'umugoroba maze yaza kureba muri message bamwandikira agasanga harimo abandi bakobwa bandikirana.

    Yahisemo rero kumenagura imodoka ye maze ubwo umugabo yamubazaga icyabimuteye nibwo yamubwiye ko yabonye muri telefoni ye ubutumwa buvuga ngo 'Ngwino dusangire' maze akeka ko ari ihabara rye.

     

    Source : https://yegob.rw/umugore-yihimuye-bikomeye-ku-mugabo-we-amukekaho-kumuca-inyuma-video/

  • Perezida Kagame arajya i Cabo Delgado muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame arajya i Cabo Delgado muri Mozambique mu ruruzinduko rw'iminsi ibiri.

    Aho biteganyijwe ko ku munsi wa Mbere w' uru ruzinduko , Umukuru w' Igihugu cy' u Rwanda Perezida Paul Kagame aho aza kuganira n'ingabo z'u Rwanda na Polisi boherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu butumwa bwo kugarura amahoro.

    Uru ruzinduko rw'Umukuru w'Igihugu ruje nyuma y'igihe kigera hafi ku mezi 3 u Rwanda rwohereje ingabo na Polisi kugarura umutekano muri Cabo Delgado by'umwihariko mu duce twari tumaze imyaka 5 twarayogojwe n'ibyihebe.

    Muri uru ruzinduko kandi , Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo mu muhezo na perezida wa Mozambique Filipe Nyusi. Ibi biganiro byo mu muhezo bizakurikirwa n'ibindi biganiro bizahuza abahagarariye impande z'ibihugu byombi.

    Abaperezida b'ibihugu byombi kandi bazanahagararira isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye azasinywa hagati y'impande zombi ndetse banagirane ikiganiro n'itangazamakuru.

    Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko, Perezida Kagame azifatanya na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique mu birori by'umunsi w'ingabo bizabera muri Sitade ya Pemba.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/24/perezida-kagame-arajya-i-cabo-delgado-muri-mozambique/

  • Nyagatare: Uwiyitaga umukozi w’Akarere akambura amafaranga abacuruzi yafashwe – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Murenge wa Mukama, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Nyakagarama.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwo musore ubusanzwe atuye mu Murenge wa Gatunda wo mu Karere ka Nyagatare ariko yari yahavuye ajya mu Murenge wa Mukama. Ngo yagendaga abaza abacuruzi niba ibicuruzwa bafite babifitiye inyemezabwishyu (Factures) babiranguriyeho.

    Uwayiburaga yahitaga amwaka amafaranga ashatse bitewe n’uko bumvikanye. Yafashwe amaze kwambura abantu batatu ibihumbi 20 Frw.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Yari yarabigize akamenyero kuko hari uwo yayatse mbere ntiyayamuha aragenda, kuwa Gatatu tariki ya 22 yaragarutse wa muturage wa mbere aramubona aramumenya agira amakenga ahamagara abayobozi. Abayobozi baraje bahita bamufata basanga amaze kwambura abaturage agenda ababeshya ko ari umukozi w’Akarere ushinzwe imisoro.”

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abaturage bakimara kumufata bahise babimenyesha Polisi, igezeyo isanga ukekwa ntabwo ari umukozi w’Akarere ndetse nta n’ibyangombwa afite bigaragaza ko ari umukozi wako.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso bakirinda abambuzi babashuka.

    Ati” Nta kuntu umuntu batazi yaza yiyita umukozi w’Akarere ushinzwe kugenzura imisoro kandi nta n’ibyangombwa by’akazi afite. Niyo yaba abifite kandi ntabwo umuntu w’umukozi yagenda aciririkanya ku mande aca abantu batujuje ibisabwa mu bucuruzi kuko haba hari ibiteganywa n’amategeko.”

    Yakomeje ashimira abaturage bahise batanga amakuru, abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu uri mubikorwa binyuranijwe n’amategeko.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuri kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)

    Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).


    source : https://ift.tt/3zCCv54

  • Huye: Abana 116 bafite ubumuga bahawe amagare yo kugenderamo – #rwanda #RwOT

    Bayahawe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021 hagamijwe no kunganira imiryango yabo kugira ngo ibashe kubitaho bitayigoye. Abana bayahawe ni abari hagati y’imyaka itatu na 18.

    Ni amagare afite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 34 yatanzwe ku bufatanye n’umushinga nyarwanda Rwanda Resilience and Grounding Organization.

    Hagaragajwe ko bamwe muri abo bana bari baravuye mu ishuri kubera kubura uko bagera ku ishuri kuko batabasha kugenda.

    Bamwe mu babyeyi babo bavuze ko bitewe n’ubumuga bw’abana babo bidindiza iterambere ryabo kuko umwanya munini bawumara mu kubitaho bonyine.

    Gatoya Alphonsine afite abana babiri bafite ubumuga butuma batabasha kugenda barimo uw’imyaka irindwi n’undi ufite itanu.

    Ati “Iyo ndi mu rugo nta kintu mbasha gukora kuko mba ndi njyenyine nta muntu wabamfasha, ariko kuba bampaye utu tugare tuzajya tumfasha kuko nzajya ntubasigamo basigare bakina ku buryo nzajya mbasha kujya kubacira inshuro, cyangwa nkamushyira mu kagare nkamujyana aho ngiye gukora.”

    Ababyeyi bakomeje bavuga ko ayo magare agiye kubunganira mu kwita ku bana babo kandi n’abavuye mu ishuri bagiye kubasubizayo.

    Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye, Kagabo Joseph, yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi mu kuzamura imibereho myiza y’abafite ubumuga ndetse no kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

    Ati “Ni igikorwa gikomeye cyane bakoze kuko aya magare arajya abafasha gutuma abana babo babasha gusohoka babonane n’abandi bana, ababyeyi na bo babone uko bakora ibibateza imbere.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko hagikorwa ibarura ry’abana bose bafite ubumuga kugira ngo na bo bazafashwe nta wusigaye.

    Kuba umwana we yahawe igare bizamwunganira mu kumwitaho

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3u67ftU

  • TI Rwanda yagaragaje ibibazo by’urusobe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo hamurikwa ubushakashatsi Transparency International Rwanda, yakoze ku mikorere y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro no kugaragaza icyuho kikiri mu myigishirize yayo cyane ko ari ryo pfundo n’izingiro ubukungu bw’u Rwanda buzaba bwubakiyeho muri 2035.

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nzeri 2021 Transparency International Rwanda, yagaragaje ko mu mikorere y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hakigaragaramo ruswa nubwo yagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize kuko iri munsi 10%.
    Hagaragajwe ko abanyeshuri basabwe ruswa bangana na 9.41% naho abarimu bo bakangana na 7.98%.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda Mupiganyi Apolinaire, yagaragaje ko hari intambwe yatewe ariko yemeza ko hakigaragaramo ruswa.

    Yagize ati “Twakwishimira cyane ibyo igihugu cyagezeho ariko ibibazo bigaragara cyane cyane bijyanye na ruswa yaba igaragara ishingiye ku bantu ku giti cyabo. Ruswa igaragara iraturuka ku cyuho cyaba kigihari cyo gukorera mu mucyo binyuze mu kugaragaza icyo umuntu akora cyangwa ikurikiranabikorwa.”

    Yagaragaje ko guteza imbere gahunda yo kwigisha ubumenyingiro bisaba guhaguruka kw’impande zose kugira ngo n’ibyuho bikigaragara muri ubu burezi bishakirwe umuti.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga namashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, yagaragaje ko ibibazo byakunze kugaragara cyane mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ahanini byaterwaga no kuba nta muntu wari uhari wo kubazwa inshingano cyane ko byose byahurizwaga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ariko ubu zimwe mu nshingano zacyo zashyizwe mu bigo binyuranye byitezweho gutanga umusaruro.

    Yagaragaje ko hari gahunda yo gukorana n’inganda ku buryo umunyeshuri ashobora kuzajya yiga amasomo angana na 60% mu ishuri na ho 40% akaba ari ubumenyi buvanwa mu nganda binyuze mu mikoranire y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’inzego z’abikorera.

    Yakomeje agira ati “Kugira ngo ibyo bikunde ni uko uruganda ndetse n’ishuri biba bifitanye imikoranire iri ku rundi rwego. Tuzakomeza tubahuze nk’uko n’ubundi ibyo tubikora.”

    Yagaragaje ko iyi gahunda yanatangiye ku bigo bimwe na bimwe byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda kandi ko nitanga umusaruro izakomereza n’ahandi.
    Ati “Ibyo byose twarabitangiye ndetse niBnabyo dushaka kugira ngo dushyire imbere.”

    Imenyerezamwuga mu mashuri ya TVET rirakemangwa

    Amasomo yo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ubusanzwe yakabaye ashingiye ku mikoro yo mu mashuri ndetse n’imenyerezamwuga mu byo biga.

    Gusa ubushakashatsi bwa TI Rwanda bugaragaza ko abanyeshuri benshi batabona imenyerezamwuga nk’uko bikwiye n’abaribonye bagakora igihe gito abandi bagahabwa inshingano zitandukanye n’ibyo biga.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abanyeshuri 77.29% ari bo babashije gukora imenyerezamwuga bakarirangiza naho 22.71% ntibarirangize. Muri abo ariko abagera kuri 59.90% bahawe imenyerezamwuga riri hagati y’ukwezi kumwe n’abiri gusa. 16.38% bahabwa iri hagati y’amezi abiri n’atatu ari nayo akenewe mu gihe abagera kuri 15.84% bahawe igihe kitagera no ku kwezi.

    Hari n’abagagaraje ko rimwe na rimwe n’ibigo byabahaye imenyerezamwuga usanga bibaha imirimo itandukanye n’imyuga bigira bityo hagasabwa abarezi babo bakora ubugenzuzi kujya bibanda ku kumenya niba ibyo umwana yiga ari byo ari no kwimenyereza.

    Ibyo bituma habamo kudindira ku bumenyi bw’abanyeshuri mu bijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo bize.

    Umwe mu babajijwe muri ubu bushakashatsi yagaragagaje ko intandaro yo gutanga imikoro mike mu mashuri ari ibikoresho bike, kandi bigira ingaruka ku bumenyi umwana ahabwa.

    Yagize ati “Mu yandi mashuri y’imyuga, mu rwego rwo gusohora abanyeshuri beza, bisaba ibikoresho n’imikoro ihagije. Ariko ingengo y’imari yacu ntitwemerera kubona ibikoresho bihagije kubera ko tubona hagati ya miliyari imwe n’igice na miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kandi ni nka 10% gusa by’ayo tuba twifuza.”

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro, (RTB) Umukunzi Paul, yagaragaje ko kugira ngo amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro atere imbere bisaba kubanza gukemura bimwe mu bibazo bikigaragaramo.

    Yakomeje agira ati “Imbogamizi twavuga ni uko ibikoresho byifashishwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bihenze cyane kandi birasaba gushyiramo imbaraga nyinshi cyane. Izo mbaraga nyinshi ntabwo wahita uzibonera rimwe. Uburyo twigisha bisaba ibikoresho bigezweho; uko dutera imbere mu ikoranabuhanga dukenera ibindi bikoresho twigishirizaho kugira ngo wa mwana uri kwiga nasohoka hanze akajya mu kazi azasange yarabyigiyeho. Guhugura abarimu na byo bisaba imbaraga nyinshi.”

    Yagaragaje ko kugira ngo intego igihugu gifite yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi igerweho bisaba imbaraga nyinshi z’inzego zinyuranye zirimo iz’abikorera ndetse na guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 366 avuye ku mashuri 35 muri 2010. Yigamo abanyeshuri bagera ku bihumbi 102 kandi intego igihugu cyihaye ni uko nibura muri 2024, 60% by’abanyeshuri barangije kwiga mu cyiciro rusange bazajya bakomereza mu myuga n’ubumenyi ngiro kuko ari byo bitanga amahirwe menshi mu kwihangira imirimo.

    Abitabiriye igikorwa cya TI Rwanda cyo kumurika ubushakashatsi mu mikorere y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga namashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette

    source : https://ift.tt/3CGnYXH

  • Amavuriro y’ibanze agiye kwegurirwa imiryango itegamiye kuri Leta – #rwanda #RwOT

    Ubundi aya mavuriro yubatswe kugira ngo afashe abaturage kubona serivisi z’ubuzima z’ibanze, zirimo izirebana n’imikurire y’abana, ubujyanama ku bagore batwite, ubuvuzi bworoheje n’ibindi nk’ibyo, zikaba zari zigenewe kwegera abaturage mu tugari batuyemo.

    Gusa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yerekanye ko mu mavuriro y’ibanze 70 yari yutatswe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, 54 adakora neza, ibituma miliyoni 609 Frw muri 804 Frw zashowe mu kuyubaka zimera nk’iziri mu gihombo.

    Ubwo yari yitabye Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Valens Ndonkeye, yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amavuriro y’ibanze adatanga umusaruro, Leta ifite gahunda yo kuyegurira imiryango itegamiye kuri Leta, nk’uko The New Times yabitangaje.

    Yagize ati “Nyinshi zabanje kugenzurwa n’abashoramari ariko ahari bari bari batekereje ko bazakuramo inyungu nyinshi ariko bahuye n’ibihombo barigendera.”

    Yongeyeho ati “Twahisemo gukorana n’imiryango itegamiye kuri leta kuko twabonye ko bifuza kubigiramo uruhare kandi bakaba bafite ubushobozi bwo kugenzura ayo mavuriro.”

    U Rwanda rufite intego yo gukuba kabiri umubare w’amavuriro y’ibanze, avuye kuri 831. Intego kandi ni uko buri kagari ko mu Rwanda kazagira ivuriro ry’ibanze.

    Amavuriro y’Ibanze agiye gushyirwa mu maboko y’imiryango itegamiye kuri Leta

    source : https://ift.tt/3o4xD6A

  • Miliyari 200 Frw ziva mu bushakashatsi: UR mu nzira yo kwigobotora ubukene bwari bwarabaye karande – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira 2017, Dr Charles Muligande wahoze ari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Iterambere, yeruriye abadepite bari bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ko nta bushobozi Kaminuza isigaranye kandi ko bidakemutse byaba ikibazo kuri ejo hazaza h’uburezi.

    Ikibazo cyahagurukije inzego zose zirimo na Minisitiri w’Intebe, birangira Leta ifashe umwanzuro wo kongerera Kaminuza y’u Rwanda miliyari 36 Frw mu 2019/2019, yiyongera kuri miliyari 25.2 Frw iyi Kaminuza yakoreshaga. Guverinoma kandi yemeye gukomeza kongera iyo nkunga buri mwaka.

    Nubwo Guverinoma yemeye ubufasha, Kaminuza y’u Rwanda ikomeje gushakisha amikoro ku ruhande ngo ibashe kugeza ubwo izihaza mu bushobozi, idategereje inkunga.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre aherutse kubwira IGIHE ko kuri ubu buri mwaka binjiza agera kuri miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda aturutse mu bushakashatsi n’ibindi bikorwa by’ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga.

    Ni amafaranga anyuzwa mu kigo gishinzwe gucunga amafaranga y’ubushakashatsi cya Kaminuza y’u Rwanda.

    Ati “Muby’ukuri biranakorwa ni uko abantu batabibona, buriya tubona hafi miliyoni 200$ ku mwaka mu bufatanye mu by’ubushakashatsi na za kaminuza n’ibindi bigo mpuzamahanga.”

    Yakomeje agira ati “Tugira n’ubundi buryo amafaranga abonekamo iyo twafashije abantu gukora inyigo z’imishinga n’ibikorwa bitandukanye. Ibyo nabyo birakorwa.”

    Uretse ubushakashatsi, Prof Lyambabaje yavuze ko hari ibindi bikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, ubworozi n’ibindi.

    Prof Lyambabaje avuga ko ibi byose babihuza hagamijwe guteza imbere Kaminuza no kwishakamo ibisubizo.

    Nubwo ibikorwa byinjiriza Kaminuza y’u Rwanda bikiri bito, yavuze ko hari icyifuzo na gahunda yo gutangira kureba uko babyaza umusaruro ibikorwa bishingiye ku bumenyi n’umutungo mu by’ubwenge.

    Ati “Icya nyuma abantu bakunda kubona cyane ni ukuvuga ngo abantu bahinze ibishyimbo, ibigori cyangwa tworoye inka n’andi matungo, icyo na cyo kirakorwa, ariko ntabwo ari cyo cyane cyane kaminuza yakagombye kuba ireberaho kubyaza umusaruro cyangwa ibikorwa byayo amafaranga, turifuza ko amafaranga yaturuka mu bikorwa bishingiye ku bumenyi no ku bwenge.”

    Kaminuza y’u Rwanda kandi ifite intego yo kureshya abanyeshuri mpuzamahanga kugira ngo baze kuyigamo ari na ko irushaho kugirana ubufatanye n’izindi mpuzamahanga.

    Muri ubu bufatanye harimo ubwo Kaminuza y’u Rwanda n’iya Kent muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugirana bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, harimo gutangiza amasomo mashya, kongera imbaraga mu masomo yari isanzwe ahari no gufatanya mu bushakashatsi.

    Izi kaminuza kandi zemeranyijwe kuzajya zihererekanya abanyeshuri aho Abanyarwanda bazajya boherezwa kwiga muri Kaminuza ya Kent, Abanyamerika na bo bakaza mu Rwanda kuhavoma ubumenyi.

    Kuri ubu iyi Kaminuza ibarizwamo amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu, ikaba ibarirwa abanyeshuri bagera ku bihumbi 30, ari na yo ya mbere ifite benshi mu Rwanda.

    Prof Lyambabaje yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda ifite intego zo gukomeza kwishakamo ibisubizo biyifasha gukemura ibibazo ihura nabyo

    source : https://ift.tt/3AF1c20

  • Perezida Kagame ari muri Mozambique mu ruzinduko rw'akazi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2 mu gihugu cya Mozambique kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021.

    Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe,biteganyijwe ko  Perezida Kagame ahura n'Ingabo z'u Rwanda na Polisi boherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu bikorwa byo kugarura amahoro.

    Perezida Kagame kandi aragirana inama na Perezida Nyusi wamwakiriye biza gukurikirwa n'inama ihuza amatsinda y'abahagarariye ibihugu byombi.

    Muri uru ruzinduko hitezwe igikorwa cy'isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye kandi bakagirana ikiganiro n'abanyamakuru.

    Uru ruzinduko rw'Umukuru w'Igihugu ruje nyuma y'igihe kigera hafi ku mezi 3 u Rwanda rwohereje ingabo na Polisi  bagera ku 1000 kugarura umutekano mu ntara ya  Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bwa Mozambique, by'umwihariko mu duce twari tumaze imyaka 5 twarayogojwe n'ibyihebe.

    The post Perezida Kagame ari muri Mozambique mu ruzinduko rw'akazi appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/24/perezida-kagame-ari-muri-mozambique-mu-ruzinduko-rwakazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-ari-muri-mozambique-mu-ruzinduko-rwakazi

  • Hoteli y'umuryango wa Rwigara iratezwa cyamunara kuri uyu wa Gatanu #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, i Kigali mu Rwanda, hateganyijwe cyamunara yo kugurisha hoteli y'umuryango wa Assinapol Rwigara. Urukiko rukuru rw'Ubucuruzi rwemeje iyo nzu igurishwa kubera umwenda uvugwa ko uwo muryango ufitiye banki yitwa COGEBANK.

    Umuryango wa Rwigara uvuga ko nta mwenda ufitiye iyo banki kandi ko ubifitiye gihamya. Urubanza rw'ubujurire busaba ihagarikwa ry'iyo cyamunara rwari ruteganijwe kuri uyu wa kane rwimuriwe kuwa mbere, ariko cyamunara iraba kuri uyu wa gatanu. Adeline Mukangemanyi Rwigara yabibwiye umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Venuste Nshimiyimana ko batungujwe n'icyo cyemezo.

    Uwashinzwe kugurisha inzu y'umuryango wa Rwigara, Me Michel Hitiyarenye, yabwiye IJWI RY'AMERIKA ko igihe nta cyemezo arabona cy'umucamanza kimubuza kugurisha iyo inzu arakomeza akazi.

    Ati “Cyamunara ntabwo ihagarikwa n'uyikoresha ahubwo ihagarikwa n'urukiko cyangwa ubuyobozi bwatanze uburenganzira bwo kuyikoresha.Iyo nta cyemezo cyaturutse muri izo nzego zibifitiye ububasha.

    Abajijwe niba yamenye ko urubanza rw'Ubujurire rw'abo kwa Rwigara rwimuriwe kuwa Mbere w'icyumweru gitaha,Michel yavuze ko we nta makuru yizewe arahabwa n'inzego zose ndetse nyiri umutungo ariwe wamubwiye ko hari urubanza.

    Uyu yavuze ko abamuhaye akazi ndetse n'urukiko batigeze bamusaba gusubika iyi cyamunara bityo iraba nta kabuza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/hoteli-y-umuryango-wa-rwigara-iratezwa-cyamunara-kuri-uyu-wa-gatanu