Category: Uncategorized

  • Twavumbuye umwana witwa ‘Tangawize’ ubayeho m… – #rwanda #RwOT

    Tangawize, yavuye mu Karere ka Gakenke aza i Kigali gushaka ubuzima ahahisha igicurangisho cye Umuduri. Akigera muri Kigali yasanze ubuzima bugoye cyane, abura akazi gahamye ariko kubera impano ye n’umuduri we akajya ajya ku muhanda agacurangira abahisi n’abagenzi bakamuha amafaranga mu biceri. Yabwiye InyaRwanda.com ko abo aririmbiye bamuha guhera ku giceri cy’ijana (100 Frw) kuzamura.

    Uyu muhanzi ‘Tangawize’ ntabwo yigeze abona amahirwe yo kwiga nk’abandi bana kubera ubukene, akaba ari ibintu byatumye aza i Kigali afite imyaka 16 y’amavuko. Mu myizerere ye, yizera ko byanze bikunze hari igihe ibintu bizagenda neza akaba yacuranga umuduri akabona abamufasha.

    Kuri ubu afite indirimbo 3 zifite n’amashusho. Avuga ko uzikora bimugora cyane bitewe n’uko nta mafaranga aba afite. Icyakora yongeyeho ko hari Studio zimufasha rimwe na rimwe ku buntu. Ushaka kumufasha waca kuri iyi telefone ikurikira: +250784019718

    KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO NA TANGAWIZE

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA TANGAWIZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109808/twavumbuye-umwana-witwa-tangawize-ubayeho-mu-buzima-bugoye-burimo-no-gukora-ikiyede-uyinga-109808.html

  • Mico The Best uherutse gutangaza ko yanyuze mu bihe bikomeye, yavuze itariki y’ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Mico The Best uherutse gutangaza ko yanyuze mu bihe bikomeye kubera ukuntu yasebejwe ngo yakubise umugore we, yavuze ko ubukwe bwabo buzaba ku Cyumweru.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mico The Best yavuze ko ubukwe bwe na Ngwinondebe Clarisse buzaba tariki ya 26 Nzeri 2021.

    Kuri uwo munsi nibwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa n’indi mihango, ni mu gihe abatumiwe basabwe kubanza kwipimisha icyorezo cya COVID-19.

    Bagiye gukora ubukwe nyuma y’uko muri Kanama 2021 bari basezeranye imbere y’amategeko ni mu gihe muri Nyakanga 2021 yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore.

    Ubutumire mu bukwe bwa Mico The Best

    Mico The Best na Clarisse bazakora ubukwe ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mico-the-best-uherutse-gutangaza-ko-yanyuze-mu-bihe-bikomeye-yavuze-itariki-y-ubukwe-bwe

  • PAC yavumbuye amakosa uturere dukora dutizanya amasezerano yo gutanga amasoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyamagabe
    Akarere ka Nyamagabe

    Ibyo PAC yabisabye RPPA ku wa 23 Nzeri 2021, nyuma y’uko yari yatumije Akarere ka Nyamagabe, kugira ngo kaze gasobanure ibibazo bijyanye n’uko kananiwe guhuza na raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu myaka y’ingengo ya 2019/2020.

    PAC yagaragaje ko katashoboye kwikorera amasezerano ajyanye no gutanga isoko rijyanye n’Ibitaro bya Kaduha, ahubwo kakajya gutira amasezerano ku bindi bitaro, karenze Uterere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo.

    Depite Jean Damascène Murara, umwe mu bagize PAC yagaragaje uko Abayobozi bo mu Karere ka Nyamagabe barenze Akarere kabo, bakanyura mu Karere ka Huye, bakarenga Akarere ka Ruhango n’aka Muhanga, bakagera ku bitaro bya Rukoma biherereye mu Karere ka Kamonyi bagiye gutira amasezerano yo gutanga isoko.

    Depite Murara ati “Kubera iki mwe mutatekereza ngo mwikorere ibintu byanyu ubwanyu? Ku buryo mwambuka uturere dutatu mujyanywe no gutira amasezerano kuko muri abanenbwe cyane mutashobora kwikorera ayanyu ubwanyu”.

    Abayobozi b’ako Karere kandi bananiwe gusobanura icyatumye bajya gutira amasezerano kugira ngo bashobore gutanga amasoko abiri ubona ko anatandukanye rwose.

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaduha, ushinzwe ibijyanye n’imari n’ubutegetsi (DAF), Ahobantegeye Angelique, yavuze ko batabanje kuvugisha ubuyozi bw’ikigo gishinzwe ibijyanye no gutunganya amasoko ya Leta, ariko ngo babigiriwemo inama na bamwe mu bo bakorana aho mu Bitaro, ati “Tubisabiye imbabazi, ntabwo bizasubira ”.

    Umuyobozi wa PAC, Muhakwa Valens n’itsinda ayoboye ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro, ahubwo basabye RPPA kugira icyo ibikoraho.

    Muhakwa ati “Iki kintu cyo gutira amasezerano kimaze kuba umuco kandi ni mubi. RPPA ibyumve kandi igire icyo ibikoraho, ihite itangira kubikurikirana. Ntitwakwihanganira uyu muco mubi wadutse”.

    Nk’uko uwo muyobozi wa PAC yabivuze, umuco wo gutira amasezerano si mushya, kuko umwaka ushize, Depite Uwera Alice Kayumba yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko uturere nka Karongi katashoboye gutanga raporo ku bijyanye n’amasoko katanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko ako Karere kadukanye ‘umuco mubi’ wo gutira amasezerano mu tundi turere, icyo gihe abadepite bagasaba ibisobanuro.

    Icyo gihe byagaragaye ko Akarere ka Karongi, katiye amasezerano ajyanye no gutanga isoko ryo gushyiraho amatara yo ku muhanda, kayatiye mu Karere ka Musanze, gatira n’andi mu Karere ka Nyamasheke ajyanye no gukora amakarita n’imipira by’abakozi bako.

    Icyo gihe Depite Kayumba yabajije abayobozi b’Akarere ka Karongi ati “Nimutubwire, uko ibi byo gutira amasezerano byaje n’igihe byatangiriye?” Icyo gihe nta gisubizo nyacyo cyabonetse, uretse ko abo bayobozi bavuze ko babisabiye imbabazi. Muri uwo mwaka wa 2020, ibyo gutira amasezerano byagaragaye no mu Karere ka Kirehe.

    Tariki 21 Nzeri 2021, mu gihe PAC yarimo yumva Akarere ka Nyagatare, byagaragaye Ko na ko katiye amasezerano yo gutanga isoko rijyanye n’amatara yo ku muhanda, kakaba karayatiriye mu Karere ka Huye, kandi nabwo Akarere ka Nyagatare ntikashoboye gusobanura icyabiteye.

    Mu Karere ka Kayonza naho, byagaragaye ko ubuyobozi bw’ako Karere bwatiye amasezerano ajyanye na serivisi z’igarage na lisansi, buyatira ku bitaro bya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, kugira ngo ayo masezerano akoreshwe ku bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza.

    Abajije impamvu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Aaron Hero Kagaba, yabuze igisubizo atanga uretse kuvuga ngo “ Ndasaba ko mwambabarira”.

    Uko gutizanya amasezerano ajyanye no gutanga isoko, bifatwa nko kwica amategeko kandi bihanwa hashingiwe ku itegeko rigenga imitangire y’amasoko ryo ku wa 07/09/2018 mu ngingo yaryo ya 188, kuko iteganya ko iryo soko riba ritanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi (5-7) hakiyongeraho amande.

    RPPA yavuze ko hari ikigiye gukorwa, kuko ibyo byose biganisha kuri ruswa mu gihugu kandi cyariyemeje ko kitagomba kwihanganira ruswa iyo ari yo yose.

    Nsabe Arsene wo muri RPPA ati “Iki ni icyuho mu bijyanye n’imitunganyirize n’imitangire y’amasoko kandi byavamo ruswa. Tugiye gutegura amabwiriza mashya, agenewe uturere twose mu rwego rwo kubibutsa”.

    Indi ruswa ishobora kuba iri mu bananirwa gukora amasoko bahawe ntibatangirwe raporo

    Uturere twa Nyamagabe na Nyabihu twarezwe kuba tutajya tumenyekanisha ibigo na rwiyemezamirimo baba bananiwe kuzuza amasezerano ngo bakore ibyo bagomba gukora.

    Urugero, Akarere ka Nyamagabe katanze isoko ryo kubaka ibiro byako, rifite agaciro ka Miliyoni 788 z’Amafaranga y’u Rwanda, kariha sosiyete yitwa ‘Eteco & Anek’ mu 2015, iyo sosiyete ntiyashoboye kubahiriza amasezerano yagiranye n’Akarere ka Nyamagabe, nyamara Komite ishinzwe ibijyanye no gutanga amasoko muri ako Karere, ntiyigeze ibimenyesha RPPA, kugira ngo iyo sosiyete ishyirwe muri ba bihemu batagombye kongera guhabwa amasoko ya Leta (blacklisted), kugeza n’uyu munsi.

    N’ubwo iyo sosiyete yananiwe kuzuza amasezerano yari yagiranye n’ako Karere mu 2015, n’ubu iracyahabwa amasoko kandi izwiho kuba itajya yishyura abakozi iba yakoresheje.

    Depite Germaine Mukabalisa yabajije icyatumye Akarere ka Nyabihu karakomeje gukorana na Rwiyemezamirimo nyuma y’imyaka batumvikana ku kuba adashobora kubahiriza amasezerano baba bagiranye kandi ntikanabimenye RPPA kugira ngo igire icyo ibikoraho.

    Yagize ati “Ibyo bivuze ko muba mwagize igihe mukicarana, mugashaka uburyo bwo kumugarura kubera impamvu zihishe, zatumye mutamutangira raporo ngo ashyirwe kuri ‘blacklist”.

    Mu Karere ka Rwamagana, PAC yabonye ko hatanzwe amasoko 12 y’agaciro ka Miliyoni 548 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyamara nta raporo (e-procurement ) yohererejwe RPPA mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Umunayamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Henry Kakooza yavuze ko byatewe n’uburangare ndetse n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19, ariko Umuyobozi wa PAC yamubajije icyatumye batohereza izo raporo mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’uko biteganywa n’itegeko, ariko Kakooza ananirwa gusobanura icyabiteye.

    Mu Karere ka Kayonza, na ho bakomeje kwica amategeko agenga imitangire y’amasoko ya Leta, aho batanze amasoko agera kuri 13 bataretse ngo habeho ipiganwa, kuko batangazaga isoko, bavuga ko ingwate y’isoko (bidding security percentage) ari 10%, abantu bagatinya kuza gupiganwa, hakaza umwe nyuma bagahita bamumanurira ingwate y’isoko ikaba 5%, bivuye ku 10% babaga bavuze bajya gutangaza isoko.

    Depite Mukabalisa ati “Iyo ingwate y’isoko ihanitse, bitera ubwoba abakaje gupiganirwa isoko kandi turashaka kumenya impamvu ibyiheshe inyuma niba atari ruswa”.

    PAC yavuze ko uko kumanura ingwate y’isoko mu nyungu z’abatsindiye amasoko byatumye Leta yinjiza ingwate y’isoko (security guarantee) ingana na Miliyoni 50 aho kuba Miliyoni 110 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Kagaba yagerageje gusobanura ko kugabanya ingwate y’isoko byatewe n’uko abatsindiye ayo masoko bari batakambye, ariko Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta wungirije, Habimana Patrick, RPPA na PAC, bavuze ko izo ari inzitwazo, ko hakenewe gukorwa iperereza, kugira ngo impamvu z’ibyo zibyihishe inyuma zimenyekane.


    source : https://ift.tt/2XNTncd

  • Minisitiri Bamporiki yamaganye imvugo Nta Gi… – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard we abona ko umuntu wazanye izo mvugo akwiye kwamaganwa, bitewe n'uko aba azwi, ashobora kuvuga ikintu kikica benshi bamukurikira nk'umusitari.

    Minisitiri Bamoriki kandi yavuze ko ushobora kuvuga ngo nta myaka 100 uziko wivugira ugatangira kubyizereramo bikarangirana nawe, aheraho agira inama abasitari bazwi kwitondera ibyo bavuga binjiza mu rubyiruko.

    Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki yagiranye na shene ya youtube ya Isimbi Tv yagize ati: 'Iyo utekereje ko nta myaka ijana ntayo umara koko, ubitekereje ukavuga ngo nta cyakindi aho minisitiri yavugaga (Nta Gikwe) ati sinjye ubivuga kubivuga nabibazwa uwavuze ko ntacyo (…)'.

    Minisitiri Bamporiki yavuze ko abantu b’abasitari bakwiye kwitondera ibyo bavuga

    Ati: 'Ibyo birakenyura, birakenya kuvuga ngo nta myaka ijana. Ushobora kubivuga uziko wivugira, watangira kubyizereramo wowe ukarangirana nawe, ukaba uhemukiye abari kuzagukomokaho, ukaba uhemukiye abantu, ukaba uhemukiye u Rwanda wari kuzaba umwe mu barutera gukomeza kwanda, ariko kuri wowe ntihazagire ugukomokaho n'intekerezo zawe, nuba wari ufite n'ibyo ushoboye ntibizarenge kuri we.

    Akomeza agira ati: 'Ubwo rero reka mbwire abana b'abanyarwanda, kurama ntabwo ari ngombwa kugira n'iyo myaka ijana wowe uriho nkawe, ariko ibyo utekereza ibyo waharaniye abo wabyaye iyo bariho nawe uba uriho, hari impamvu nyinshi zishobora gutuma batamara imyaka ijana batiteye. 

    Ariko wowe iyo utangiye kubyizera nk'aho wakora nk' udashaka no kuyimara ubwo biteza ingorane zitari ngombwa icyo ni kimwe. Icya kabiri, iyo uvuze ngo 'Nta Gikwe' ubundi ukwanda kw'imiryango y'abanyarwanda bishingiye ku gushyingirana, bishingiye ku bukwe, bishingiye ku kuba njyewe njya gusaba umugeni ndi Umusinga nkajya kumusaba mu Bega cyangwa mu Banyiginya, bakanshyingira ubwo noneho Abasinga bakaba bongeye kunywana n'Abega.''

    Rocky wazanye imvugo ya ‘Nta Gikwe’

    Minisitiri Bamporiki yakomeje avuga ko iyo ukuyeho ibijyanye n'ubukwe bwose uba ukwiye kwamaganwa. Yakomeje agira ati: 'Iyo rero uvuze ngo ibyo bintu ubikuyeho, ubundi ukwiye kwamaganwa. Umeze nk'umuntu uri kuvuga ko uwo mushinga wo kwanda kw'imiryango ushaka kuwuburizamo. Ni ukwikunda kurimo kwikenya no kwirya ukimara. Kwirya ukimara biri 'Negatif' kwiyica bimeze nko kwiyahura, kuvuga ngo kuri njyewe nta bandi bantu bazankurikira, cyangwa sincaka gukurikiza umurage nahawe n'ababyeyi'.

    Bamporiki yongeyeho ko n'ubwo baba barabivuze, cyangwa se babivuga bikinira cyangwa batebya bidakwiriye. Ati: 'Reka twiringire ko abantu bashobora kubivuga batebya ariko uko gutebya ntitukwamamaze, hari abantu bitwa abantu bazwi (abasitari) ubundi nta musitari wigira umusitari; wowe uri umusitari kubera abantu bagukurikiye kandi abantu benshi bakurikira umuntu kubera ibyiza.

    Ubwo rero kuba uri umusitari ni umutungo wa benewo ntabwo ari umutungo wawe sinzi icyo mvuga niba cyumvikana, iyo ufite abantu igihumbi bagukurikiye abo bantu igihumbi ugomba kubaha ibyiza. Uyu  munsi rero guhindukira ukababwira ngo twipfire twe kugira ikintu kizima dukora biba ari uguhemuka'.

    Yasabye 'abasitari' kujya batanga ubutumwa bwiza. Ati: 'Njye nasaba abantu bazwi bafite abantu babakurikira kujya bagerageza gutanga ubutumwa bazi ko buragira ingaruka. Rwose dushobora kuba turi kwinywera ikirahuri cya Divayi tugatebya bigarukira ahongaho, ariko gutebya bijya mu iyi si y'ikoranabuhanga, tugomba kumenya ko iyi si zabaye ebyiri hari isi tugendaho hari n'isi tugendana'.

    Junior Giti wazanye imvugo ya ‘Nta Myaka 100’

    Ati: 'Isi y'ikoranabuhanga ni nk'isi tugendana. Icyo ushyize hanze kijya ku isi hose. Ntabwo tugitebya bimwe bya cyera byo kuvuga ngo twataramye turi abahungu babiri turavuga ibyo twishakiye, iyo byageze mu ikoranabuhanga, tangira umenye ngo isi zabaye ebyiri: isi tugendaho n'isi tugendana.''

    Minisitri Bamporiki yasoje agira inama abantu kwitondera kuvuga, ngo kuko ushobora kwisanga uvuga ikintu wikinira kikica abantu bakajya kwimanika.

    Yagize ati: 'Twitondere no kuvuga kuko dushobora kwisanga uvuze ikintu wikiniraga, kikica abantu, abantu bakajya kwimanika hejuru y'amazu ngo n'ubundi runaka yarabivuze ngo ntitumwemera se? Buriya ngo ubwo yabivuze twitonde kuko u Rwanda ruradukeneye twe kwiyica u Rwanda ruradukeneye.''

    Imvugo ya 'Nta Gikwe' na 'Nta myaka ijana' zikomeje gufata intera mu rubyiruko, ndetse ahenshi na henshi zamaze kuba imvugo zikoreshwa mu buzima busanzwe bwa buri munsi, mu rubyiruko.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109794/minisitiri-bamporiki-yamaganye-imvugo-nta-gikwe-na-nta-myaka-100-ya-rocky-kirabiranya-na-j-109794.html

  • Intare FA irakira ikipe ya Heroes Fc mu mukino w'umunsi wa gatatu wo guhatanira gukina icyiciro cya mbere 2021-2022 #rwanda #RwOT

    Imikino y'ikiciro cya kabiri bahatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2021-2022, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu aribwo iyo mikino ikomeza hakinwa umunsi wa gatatu wo mu matsinda hahatanirwa umwanya w'amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022.

    Dore uko imikino iri bukinwe:

    Group A

    Intare FC vs Heroes FC, IPRC Kigali — 3.00PM

    Group B

    Gicumbi FC vs La Jeunesse, Gicumbi Stadium — 2.00 PM
    Pepiniere FC vs Nyanza FC, Kamonyi — Rugando — 2.00PM

    Group C

    Vision JN vs Vision FC, Umuganda Stadium — 2.00PM
    Espérance Sportive vs University of Rwanda, Mumena Stadium — 3.00PM

    Group D

    Etoile de l'Est vs Rwamagana City, Ngoma Stadium — 2.00 PM
    The Winners vs Impeesa FC, Muhanga Stadium — 2.00 PM

    The post Intare FA irakira ikipe ya Heroes Fc mu mukino w'umunsi wa gatatu wo guhatanira gukina icyiciro cya mbere 2021-2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/intare-fa-irakira-ikipe-ya-heroes-fc-mu-mukino-wumunsi-wa-gatatu-wo-guhatanira-gukina-icyiciro-cya-mbere-2021-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=intare-fa-irakira-ikipe-ya-heroes-fc-mu-mukino-wumunsi-wa-gatatu-wo-guhatanira-gukina-icyiciro-cya-mbere-2021-2022

  • Perezida Kagame na mugenzi we wa Mozambique bari mu myenda ya gisirikare, baganiriye n’Ingabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, akaba yageze muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021. Mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko aganira na mugenzi we Filipe Nyusi, hanyuma agasura Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari muri icyo gihugu mu bikorwa byo kugarura umutekano.

    Muri icyo gihugu hariyo Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 1,000 boherejweyo kugarura umutekano, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, aho bagiye kubohoza imijyi inyuranye yari yarigaruriwe n’inyeshyamba, abaturage bakaba bari barahunze ako gace ariko ubu bakaba barimo kugaruka mu byabo.

    Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n’uw’ingezi wa Mocimboa Da Praia, hari kandi Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n’iyindi. Aho hose ubu abaturage bakaba batangiye gusubira mu mirimo yabo yo mu buzima busanzwe, bagashimira cyane Ingabo na Polisi b’u Rwanda kubera ubwitange bwabo bwatumye bongera kugira amahoro.

    Amafoto: RBA

    source : https://ift.tt/39x7V2b

  • KFC Rwanda iri gutanga inyongera ku bakiriya… – #rwanda #RwOT

    KFC Rwanda iri gutanga inyongera ya deseri (dessert) ku bantu bagura Oreo Krushers ku mafaranga 6,300 Frw na Chocolate Sundaes ebyiri ku mafaranga 3,500 Frw. Iyi nyongera iri guhabwa abagurira kuri depo gusa (in-store). Bari no gutanga ibindi byorohereye (Free Soft Twirl) by’ubuntu ku bantu bagura ZINGER, COLONEL cyangwa DOUBLE CRUNCH BURGER ebyiri ku mafaranga bihumbi birindwi (7,000 Frw) gusa. Iyi nyongera iri gutangirwa ku madepo no ku batumiza gusa.

    Nticikwe n’inyongera uhabwa na KCF Rwanda iyo wayibereye umukiriya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109825/kfc-rwanda-yatanze-inyongera-ku-bakiriya-bagura-oreo-kruchers-nibindi-birimo-crunch-burger-109825.html

  • UEFA, Premier League na Canal+ barishimira icyemezo gikumira VictoryTV yo mu Rwanda kwerekana imikino #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’iburayi (UEFA), abaritegura ndetse n’abahagariye inyungu zayo, hagati yabo barimo UEFA Champion League, Premier League, abashinzwe kuritegura n’abayobora aya marushanwa mu gihugu cy’ubwongereza bafatanyije na Premier League na Canal + International, nk’ umufatanyabikorwa wemerewe kwerekana amashusho mu rurimi rw’igifaransa kuri aya marushanwa muri Repubulika y’u Rwanda ryakiriye icyemezo No RCOMAA 00093/2020 / CA cyatanzwe ku ya 16 Nyakanga 2021 n’urukiko rw’ubujurire rwa Kigali mu rwego rwo kurwanya ubujura bw’amashusho (Piratage) bukorwa na televiziyo yo mu Rwanda 'Victory TV Ltd'. Aho iyi televiziyo yari yajuririye icyemezo cy’urukiko ariko urukiko rukaba rwatesheje agaciro ubwo bujurire.

    Kubera iyo mpamvu, urukiko rwasabye ko hubahirizwa icyemezo cya mbere cyari cyategetse ubuyobozi by’iyo shene guhagarika kwerekana mu buryo butemewe imikino y’icyiciro cya mbere yo mu Bwongereza ndetse n’imikino ya UEFA Champion League ku butaka bw’u Rwanda. UEFA, Premier League na Canal + International bizeye ko uburenganzira bwabo buzubahirizwa byimazeyo na Victory TV nyuma y’iki cyemezo.

    Aba bafatanyibikorwa bizeye ubutabera bw’u Rwanda bafatanyije na RURA (Ikigo ngenzuramikorere) kugira ngo bakomeze bakurikirane ishyirwamubikorwa ry’icyi cyemezo kugirango Victory TV idakomeza kubangamira inyungu zabo.

    UEFA na Premier League bavuga ko kwerekana amashusho y’amarushanwa yabo batabiherewe uburenganzira ari ukubangamira uburenganzira bwabo ku mutungo wabo bwite kandi bishimiye iki cyemezo cyatanzwe n’urukiko mu kurengera inyungu zabo.

    *******

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/UEFA-Premier-League-na-Canal-barishimira-icyemezo-gikumira-VictoryTV-yo-mu-Rwanda-kwerekana-imikino

  • Nyagatare: Polisi yafashe uwiyitaga umukozi w’Akarere akambura abacuruzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Maniriho ubusanzwe atuye mu Murenge wa Gatunda wo mu Karere ka Nyagatare ariko yari yahavuye aza mu Murenge wa Mukama.

    Maniriho yagendaga abaza abacuruzi niba ibicuruzwa bafite babifitiye inyemezabwishyu (Factures) babiranguriyeho, uwayiburaga yahitaga amwaka amafaranga ashatse bitewe n’uko bumvikanye, yafashwe amaze kwambura uwitwa Icyimpaye Bonifride, yamutwaye amafaranga 10,000, Mukamuganga Alphonsine yamwambuye 5,000 ndetse na Uwizeyimana Laurence yari amaze kumwambura 5,000.

    CIP Twizeyimana yagize ati” Maniriho yari yarabigize akamenyero kuko hari uwo yayatse mbere ntiyayamuha aragenda, ku wa Gatatu tariki ya 22 yaragarutse wa muturage wa mbere aramubona aramumenya agira amacyenga ahamagara abayobozi. Abayobozi baraje bahita bamufata basanga amaze kwambura abaturage agenda ababeshya ko ari umukozi w’Akarere ushinzwe imisoro”.

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abaturage bakimara kumufata bahise babimenyesha Polisi, igezeyo isanga Maniriho ntabwo ari umukozi w’Akarere ndetse nta n’ibyangombwa afite bigaragaza ko ari umukozi wako.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso bakirinda abambuzi babashuka.

    Ati “Nta kuntu umuntu batazi yaza yiyita umukozi w’Akarere ushinzwe kugenzura imisoro kandi nta n’ibyangombwa by’akazi afite. N’iyo yaba abifite kandi ntabwo umuntu w’umukozi yagenda aciririkanya ku mande aca abantu batujuje ibisabwa mu bucuruzi kuko haba hari ibiteganywa n’amategeko”.

    Yakomeje ashimira abaturage bahise batanga amakuru, abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu uri mu bikorwa binyuranijwe n’amategeko.

    Maniriho yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuri, kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)

    Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    source : https://ift.tt/3u6Ab4U

  • Imbuto y’ibirayi igera ku muhinzi iboneka ite? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubutubuzi bw
    Ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi muri Laboratwari

    Ubwo icyo kigo cyasuraga imirima y’abaturage batubura imbuto z’ibirayi mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, abo bahinzi bashimiwe uburyo bashyira mu ngiro ibyo bahuguriwe, ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi bukaba bukomeje kugenda neza.

    Ni nyuma yuko icyo kigo kimuritse ubwoko bushya bw’imbuto z’ibirayi buje kunganira ubwari busanzwe mu kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’ibirayi, aho mu mwaka wa 2020 hamuritswe ubwoko butandatu (6) bushya bw’ibirayi aribwo Jyambere, Cyerekezo, Ndamira, Twigire, Gisubizo na Seka, na ho mu mwaka wa 2019, hamuritswe ubwoko butanu (5) aribwo Nkunganire, Ndeze, Twihaze, Kazeneza na Izihirwe.

    Muri Laboratwari
    Muri Laboratwari

    Mu gihe byakunze kugaragara ko hari abahinzi bagifite imyumvire yo kudaha agaciro imbuto bahinga, bamwe bagatoranya imbuto mbi mu birayi byabo bejeje birinda gutanga amafaranga ku mbuto nziza yatubuwe mu buryo bwizewe, byamaze kugaragara ko umusaruro wagiye ugabanuka dore ko akenshi mu gutoranya imbuto mu birayi bejeje, usanga batoranya ibizima bakabigurisha ibindi bakabirya, bakumva ko imbuto ari uturayi dutoya dusaguka ku byo barobanuye.

    Ibyo birayi basigaje akenshi ngo usanga bifite uburwayi, bidatanga umusaruro ku muhinzi, nk’uko byasobanuwe na Ndacyayisenga Théophile, Umushakashatsi ku mbuto zinyuranye muri RAB.

    Icyiciro cya kabiri cya pre-base zituburirwa mu nzu
    Icyiciro cya kabiri cya pre-base zituburirwa mu nzu

    Yagize ati “Abahinzi benshi usanga barahunitse uturayi basarura, aho bafata bya bindi binini bakabigurisha ibindi bakabirya, biriya basigaza ntabwo ari imbuto, ikiba cyaratumye tuba dutoya ni uburwayi, ugasanga arabitse ngo afite imbuto, ntaba azi ko abitse imbuto zarwaye. Ubu twahuguye abafashamyumvire bafasha abahinzi gutoranya imbuto nzima ibunganira iyo badashoboye kugura imbuto yatubuwe”.

    Ibyiciro bine imbuto ibonekamo kuva muri Laboratwari kugera ku muhinzi

    Ndacyayisenga Théophile yagaragaje uburyo imbuto iboneka, aho inyura mu byiciro binyuranye kugira ngo izagere ku muhinzi, avugako habanza ubushakashatsi bw’imbuto nshya aho iyo imaze kuboneka imenyeshwa abaturage bakayiha izina mbere yuko ubushakashatsi bwo kuyitubura butangira.

    Imbuto ivuye muri Laboratwari
    Imbuto ivuye muri Laboratwari

    Icyiciro cya mbere cyitwa ‘Minitubers’, aho kigizwe n’imbuto ziva muri Laboratwari zigahingwa mu mazu yabugenewe yitwa Green house, zihingwa mu butaka bubanje gutekwa mu kwica ibyuririzi byo mu butaka byakwangiza izo mbuto.

    Icyo cyiciro cya kabiri cy’imbuto gihingwa muri Green house ni cyo bita Pre-base, na zo zihingwa mu mirima ikavaho imbuto yo mu cyiciro cya gatatu bita Base, izo mbuto ni zo zihabwa abatubizi babihuguriwe, iyo bayihinze itanga imbuto yo mu cyiciro cya kane yitwa Certifiée, ari yo mbuto ijya ku isoko ikagurisha abahinzi bose nk’imbuto yizewe.

    Ndacyayisenga avuga ko uwahinze imbuto yo ku rwego rwa kane yitwa Certifiée, ari we uba ufite icyizere cyo kubona umusaruro uhagije, n’ubwo kugeza ubu itaraba nyinshi ku buryo yahaza abahinzi bose aho ikiri kuri 15%, ariko akemeza ko hatewe intambwe aho mu myaka icumi ishize iyo mbuto yari kuri 3% bakaba bakomeje kongera umubare w’abatubura imbuto aho mu myaka mike biteze kugera kuri 50% by’imbuto itubuwe.

    Imbuto y
    Imbuto y’ibirayi yo mu cyiciro cya kane ihabwa abahinzi

    Arasaba abaturage kumenya neza gutoranya imbuto mu byo bejeje, ariko bakabikora neza birinda kurobanura ibirayi byiza bikagurishwa, udusigarizwa akaba aritwo bafata nk’imbuto.

    Ati “Uburyo bwo guhitamo imbuto nziza bita Selection Posotive, ni bwo bufasha abahinzi nyuma yuko twahuguye abafashamyumvire, bashinzwe gufasha abahinzi kujya mu mirima yabo bagatoranya ibirayi bizima bakabibika neza bakazabimeza bikazaba imbuto, iyo mbuto ni yo yunganira ba bahinzi bafite ubushobozi buke bwo kugura imbuto ya Certifiée.

    Bamwe mu baturage bafasha RAB mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi, bavuga ko ubumenyi bahawe bwabafashije mu kongera imbuto nziza y’ibirayi bigateza imbere ubuhinzi nabo ubwabo.

    Ndacyayisenga Théophile asobanura uburyo imbuto zituburwa
    Ndacyayisenga Théophile asobanura uburyo imbuto zituburwa

    Bariyanga Sylvestre, Umuhinzi wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, umwe mu bakora ubutubuzi bw’imbuto yo ku rwego rwa kane (Certifiée,) avuga ko ubuhinzi bw’ibirayi bwamuhinduriye ubuzima, aho yatangiye afite ubutaka bungana na Are 20, ariko ubu akaba ahinga kuri Hegitari eshanu ze bwite asaruramo toni 75 z’imbuto y’ibirayi buri gihembwe cy’ihinga.

    Yemeza ko ubuhinzi ari umurimo wakiza uwukora mu gihe awitayeho uko bikwiriye ati “Ubu buhinzi nabutangiye muri 2010, bimbeshejeho kandi bitunze n’umuryango wanjye. Ubu ntuburira ku buso bwa hegitari eshanu aho niteze umusaruro ungana na toni 75, ubariye ku mafaranga 300 ku kiro ni amafaranga menshi”.

    Uwo muhinzi avuga ko ubuhinzi akora ari umusanzu aha Leta, mu kugeza imbuto nziza y’ibirayi ku Banyarwanda banyuranye, aho yiteguye kuzamura ubuso bw’ubutaka ahinga akava kuri Hegitari eshanu akagera ku 10.

    Ubutaka butuburirwamo imbuto bubanza gutwikwa
    Ubutaka butuburirwamo imbuto bubanza gutwikwa

    Ufitinema Jean Félix, Umukozi wa RAB ushinzwe ubutubuzi bw’imbuto no kuzikwirakwiza mu Karere ka Musanze, yavuze ko ako karere kamaze kugira abatubuzi b’imbuto y’ibirayi babigize umwuga 32, bakaba bakomeje kunganira RAB kongera imbuto nziza y’ibirayi.

    Avuga ko mu Karere ka Musanze ikibazo cy’imbuto y’ibirayi cyakemutse, aho ubutaka bw’ibirayi bungana na Hegitari 4,009 buhingwa buri gihembwe cy’ihinga, bose bagahinga imbuto yizewe ndetse n’umusaruro ugenda wiyongera, ubu kuri Hegitari umuturage akaba asarura toni 20.

    Avuga ko imbogamizi bahura na zo, ari abamamyi bakomeje gukoresha nabi imbuto yatubuwe, aho hari ubwo bazijyana mu masoko zikagurishwa nk’ibirayi biribwa kandi imbuto muri rusange ihenda.

    Mu Karere ka Musanze ikiro cy
    Mu Karere ka Musanze ikiro cy’ibirayi kiri hatati y’amafaranga 200 na 250

    Mu gukemura icyo kibazo, RAB ikaba yarashyizeho abafashamyumvire muri buri murenge bigisha abaturage akamaro ko guhinga imbuto nziza, bubahiriza n’uburyo bw’insimburanyagihingwa mu mirima.

    Kugeza ubu ku biciro bya RAB, imbuto y’ibirayi yatubuwe iragura amafaranga 420 na 510.


    source : https://ift.tt/3ENGP5i