Category: Uncategorized

  • Itangazo: Uwitwa UWINEZA Clementine yasabye guhindura amazina akitwa UWINEZA Kathia Clementine #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWINEZA Clementine yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWINEZA Kathia Clementinemu bitabo by'irangamimerere.
    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina nuko ari zina yabatijwe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-uwineza-clementine-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-uwineza

  • Mani Martin ari gukorana indirimbo na Awilo L… – #rwanda #RwOT

    Imyaka isatiriye ibiri, Mani Martin ahuriye mu gitaramo 'Kigali Jazz Junction' na Awilo Longomba, cyabereye mu mbuga ya Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Cyabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019.

    Iki gitaramo cyanaririmbyemo umuhanzikazi Ange Rita Kagaju uherutse gusohora Album ye ya mbere yise 'Sweet thunder'. Uyu mukobwa asigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirana amasomo ya Kaminuza.

    Kuva icyo gihe, Mani Martin yemeranyije na Awilo Longomba gukorana indirimbo. Iri gutunganywa na Producer Niz Beat ndetse imbanziriza mushinga yayo yararangiye nk'uko Mani Martin yabibwiye INYARWANDA.

    Ubo Awilo Longomba yageraga ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, tariki 23 Ukwakira 2019, yabwiye itangazamakuru ko abahanzi bakora umuziki bo mu Rwanda azi ari Mani Martin na Meddy ukorera umuziki muri Amerika.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Cache Cache', 'Karolina', 'Rosarina', 'Banana', yavuze ko azi u Rwanda nk'igihugu cyateye imbere.

    Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, RnB akanavangamo Gakondo yo mu Rwanda.

    Yabanjirije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri 'secular'. Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye; yaririmbye mu birori n'ibitaramo bikomeye, yambuka n'imipaka.

    Awilo Longomba uri gukorana indirimbo na Mani Martin, yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), yibanda ku njyana ya R&B Soul.

    Yabaye umucuranzi w'ingoma mu itsinda rya Viva La Music, Stukas, Nouvelle Generationa na Loketo.

    Mu 1995 nibwo yaretse ibyo kuvuza ingoma atangira urugendo rw'umuziki ku giti cye anashyira hanze album ya mbere yise 'Moto Pamba' afashijwe na Shimita, Ballou Canta, Dindo Yogo, Dally Kimoko, Sam Mangwana, Syran Mbeza na Rigo Star.

    Mu 1998 yashyize hanze album yise 'Coupe Bibamba' yatumye amenyekana cyane muri Afurika, i Burayi no muri Amerika.

    Yakurikiwe na Album Kafou Kafou yashyize hanze mu 2001 na 'Mondongo' yamuritse mu 2004 yakoranyeho na Japponais, Dailly Kimoko, Caen Madoka, Djudjuchet, Josky Kiambukuta na Simaro Lutumba.

    Uyu muhanzi abarizwa mu Bwongereza yakoze ubukwe na Paradis Kacharelle babyaranye umwana umwe bise Lovy Believe Church Awilo Longomba.

    Inganzo ye ayikomora kuri Se Victor Longomba washinze itsinda rya T.P OK Jazz. Ise wa Awilo yari afite mukuru we Lovy witabye Imana, yari umuhanga mu ijwi rya 'tenor' yanabaye n'umwe mu bari bagize itsinda rya Super Mazembe ryari riyobowe na Longwa Didos.

    Mu 2008 Awilo Longomba yashyize hanze album yise 'Super-Man' yamwaguriye igikundiro. Yamufashije gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, anegukanye igihembo cya 'Best Soukous Entertainer Award 2019' nyuma yo kugira amajwi menshi mu 120.

    Mu gihe amaze mu rugendo rw'umuziki yakoranye indirimbo n'abahanzi bo muri Afurika bakomeye barimo itsinda P Square, Tiwa Savage, Harmonize, Olamide, Yemi Alade n’abandi.

    Mani Martin yatangaje ko ari gukorana indirimbo na Awilo Longomba wahesheje ikuzo umuziki wa RDC Mani Martin yavuze ko ategereje ko Awilo Longomba amwoherereza ibyo yaririmbye mu ndirimbo bakoranye   Muri Kigali Jazz Junction, Awilo yaririmbye indirimbo nka 'Trop parler c'est maladie', 'Fifi' n'izindi nyinshi agaragaza ko yishimiye kuririmbira mu Rwanda 

    Mani Martin yaririmbye muri iki gitaramo afashashijwe n'abaririmbyi barimo Bill Ruzima, Kenny Sol, Peace Hoziyana n'abandi
    Awilo yavuze ko mu bahanzi bo mu Rwanda azi Mani Martin na Meddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109827/mani-martin-ari-gukorana-indirimbo-na-awilo-longomba-109827.html

  • Cyusa Ibrahim yasubukuye ibitaramo bikundisha… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'amezi 18 yari ashize nta bitaramo byemewe kuba mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19. Mbere y'umwanduko w'icyorezo cya Covid-19, Cyusa yakoreraga ibitaramo kuri Grand Legacy Hotel buri wa Gatanu bijyanye no gushishikariza urubyiruko gukunda gakondo yabo.

    Ni ibitaramo bihuza ab'ingeri zinyuranye, by'umwihariko urubyiruko ruba rushaka gutaramana n'abakuru bakumva indirimbo z'umwimerere w'Abanyarwanda. 

    Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzi asakaza amashusho n'amafoto afatirwa muri ibi bitaramo, agaragaza umunezero n'ibindi biranga ibi bitaramo.

    Ni ibitaramo kandi byitabirwa n'abakuze basaba indirimbo zo ha mbere zaririmbwe n'abahanzi batandukanye, maze Cyusa Ibrahim akazibaririmbira.

    Cyusa uzwi mu ndirimbo 'Imparamba' avuga ko nyuma y'uko Inama y'Abaminisitiri yemeje isubukurwa ry'ibitaramo hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yahisemo guhita atangira gukora ibi bitaramo kugira ngo akomeze gukundisha urubyiruko umuco wabo.

    Ni ibitaramo avuga ko bimuha ishusho y'uko urubyiruko rukunze gakondo yabo. Ati 'Nsubukuye ibitaramo nyuma y'amezi 18 twarahagaze kubera ingamba zo kurwanya Covid-19.'

    'Ibi bitaramo bigamije gukundisha urubyiruko gakondo yabo; no kwibutsa abakera izo bumvaga [indirimbo] bakiri bato; tugarukanye ingamba nshya.'

    Uyu muhanzi avuga ko kwinjira muri ibi bitaramo ari ukwerekana ko wikingije nibura urukingo rumwe rwa Covid-19; guhana intera ya metero hagati y'umuntu n'undi; utari kurya akaba yambaye agapfukamunwa.

    Kwinjira muri ibi bitaramo ni ibihumbi icumi (10, 000 Frw) harimo bitanu (5,000 Frw) byo gufata icyo ushaka muri Hotel.

    Igitaramo cya mbere, uyu muhanzi yagikoze mu Cyumweru gishize. Kuri uyu wa Gatanu arakora ikindi afatanyije n'itorero rye 'Cyusa n'inkera'.

    Uyu muhanzi asubukuye ibi bitaramo mu gihe yitegura gusohora indirimbo nshya yise 'Ndabyanze' ikubiyemo inyigisho nziza kandi zubaka umuryango Nyarwanda.

    Nyuma y'amezi 18, Cyusa Ibrahim yasubukuye ibitaramo bikundisha urubyiruko gakondo yabo  Cyusa Ibrahim avuga ko ibi bitaramo bimuha ishusho y'uko urubyiruko runyotewe no kumenya byinshi biri muri gakondo y'Abanyarwanda

    CYUSA IBRAHIM AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'MAMA' YAHIMBIYE UMUBYEYI WE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109820/cyusa-ibrahim-yasubukuye-ibitaramo-bikundisha-urubyiruko-gakondo-yabo-109820.html

  • VIDEO : Dr Bihira yahishuye ko yafunzwe arengana akazira ubugambanyi bw’abamugiriye ishyari #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na UKWEZI TV, Dr Bihira washinze ikigo cy’imari kitwa AFADE Ltd (African Agency for Development and Environmental Project) ari na cyo gifitanye isano n’ibyo akekwaho [aracyakurikiranwa], avuga ko muri kiriya kigo batangije umushinga witwa Kanani Project wo kwigisha abantu kwishyira hamwe.

    Avuga ko muri iriya gahunda, bahurizaga hamwe abantu 15 bagakorerwa umushinga ubundi bakishyura ibihumbi 500 Frw kuri buri muntu ubundi kiriya kigo kikabongereraho kugira ngo babone uko bagabanya abantu babaga bafite imishinga.

    Ngo nibura amezi atatu yajyaga gushira abantu bose bahuriye mu gisa n’ikimina barahawe imigabane yabo.

    Dr Bihira avuga ko abagiye kumurega bagatuma anafungwa, bavugaga ko yihaye uburenganzira agasimbura abantu batanga amafaranga ariko 'sinabwihaye kuko nari nanabufite naranabyigiye nari naranabikozemo, muzi ko nakoze muri Banki Nkuru y’u Rwanda nyobora Politiki y’ifaranga nkaba nari n’ibintu bijyanye no gucunga amafaranga.'

    Iyi mpuguke ivuga ko uriya mushinga umaze gutera inkunga abantu ya Miliyoni 450 Frw kuva muri 2019, avuga ko kiriya kigo cye gifite ibyangombwa bikemerera kwakira no gusohora amafaranga.

    Ati 'Ntakosa ryari rihari, ntacyaha cyari gihari guteranya abantu nkabahuza bagahana amafaranga.'

    Agaruka ku cyatumye afungwa, Dr Bihira avuga ko hari abavuye mu matsinda yo kugurizanya azwi nk’ibimina asanzwe azwi mu Rwanda ariko akaba yarahombye, bashatse kumusenyera umushinga kugira ngo bamutware abakiliya.

    Ngo bahise banamutwara abakozi be batatu ubundi bahimba inyandiko zigaragaza ko bizigamiye muri uriya mushinga we aho ngo bagaragazaga ko kiriya kigo kibabereyemo umwenda wa Miliyoni 12 Frw.

    Ati 'Bagaba igitero iwanjye ngo ngomba kubasubiza ayo mafaranga uwo munsi. Byanze rero ni bwo bahise bajya muri RIB bati 'umuntu yaratwambuye akoresheje ubwambuzi bushukana’ nyamara nta bwambuzi bushukana bwabayeho kuko nta muntu twakoze mu mufuka ngo tumwake amafaranga ye.'

    Dr Bihira avuga ko bariya bantu bashatse kumugambanira bakoresheje abahoze ari abakozi be, bashakaga ko umushinga we usenyuka kugira ngo iyabo yahombye yakubura umutwe.

    Gusa ngo ikiza ni uko bariya bamugambaniye batangiye atabazi ariko ngo ubu bose amaze kubamenya.

    Avuga ko yeretse inzego z’ubutabera ibimenyetso byose agaragaza ko arengana akaba ari na byo byahereweho afungurwa by’agateganyo, akaba anizeye ko igihe azaburanira azagirwa umwere ku cyaha cy’uburiganya akurikiranyweho.

    Avuga ko ubu butabera ategereje abwizeyeho kuzamuhanaguraho icyasha cyamugiyeho kuko kuva yavuka atigeze agaragarwaho umugayo.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/VIDEO-Dr-Bihira-yahishuye-ko-yafunzwe-arengana-akazira-ubugambanyi-bw-abamugiriye-ishyari

  • Abakozi ba Bralirwa barishimira amahugurwa bahawe na Polisi ku kwirinda no kuzimya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hahuguwe abakozi 75 harimo abakozi b’uruganda ubwarwo ndetse n’abakozi b’ikigo gishinzwe gucunga umutekano muri urwo ruganda. Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aba bakozi bahawe ubumenyi bw’ibanze mu kurwanya no kwirinda inkongi hashingiwe ku bikoresho biri muri urwo ruganda ndetse n’inkongi ishobora kuba muri urwo ruganda.

    Yagize ati” Muri iyi minsi ibiri abakozi twabahuguye uko bakwirinda inkongi zitaraba, icyatera inkongi, uko bakoresha ibikoresho uruganda rufite igihe habaye inkongi yoroheje. Twabigishije uko bagenzura ubuziranenge bw’ibyo bikoresho,aho bishyirwa bitewe n’imiterere y’inyubako.”

    ACP Gatambira avuga ko Polisi yasanze hari ibikoresho bizimya inkongi uruganda rwari rufite ariko abakozi batazi kubikoresha ndetse hari n’ibitakijyanye n’ibihe tugezemo.

    Ati” Hari bimwe mu bikoresho byoroheje bishobora kwifashishwa mu kuzimya inkongi yoroheje biri mu ruganda ariko bamwe mu bakozi ntabwo bari basobanukiwe uko bikoreshwa. Uruganda nka ruriya hari bimwe mu bikoresho bigezweho ruba rugomba gutunga nk’imodoka nini izimya umuriro. Ubuyobozi bwatubwiye ko bufite gahunda yo kuyigura ari nayo mpamvu twifashishije imodoka yacu ya Polisi twigisha abakozi uko ikoreshwa mu kuzimya inkongi zikomeye.”

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi yavuze ko aba bakozi banahawe amahugurwa y’uburyo bwo gutabara abantu mu nyubako haramutse habaye inkongi. Hari n’ubundi bujyanama bwahawe ubuyobozi bw’uruganda kubijyanye n’imiterere y’inyubako z’uruganda aho usanga bigoranye kumenya aho abantu banyura bahunga igihe habaye inkongi.

    Rutagambwa Pascal ni umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu ruganda rwa Bralirwa ishami rya Gisenyi (Rubavu). Yavuze ko we n’abakozi bagenzi be bishimiye amahugurwa bahawe na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, yavuze ko bahuguwe byinshi kandi by’ingirakamaro kuko bamwe muri bo nta bumenyi na buke bari babifiteho.

    Ati” Batwigishije mu buryo bw’amagambo (Theory) nyuma tujya no kubishyira mu bikorwa. Bacanye umuriro nyuma bazana ibikoresho batwereka uko wazimya umuriro mu buryo bwihuse. Twize ibitera inkongi n’uko twayizimya bitewe n’icyateye inkongi. Hari inkongi ituruka ku mavuta yo guteka, ituruka ku mashanyarazi, inkongi ituruka kuri Gaz ndetse n’ituruka ku byuma byaka.”

    Rutagambwa avuga ko ubuyobozi bw’uruganda bwasabye Polisi ko yazanahugura abakozi b’uruganda rwa Bralirwa ishami rya Kigali ndetse Polisi ikaba yabyemeye. Hakazabaho n’amahugurwa yimbitse y’abakozi b’uruganda bazajya bahugura abandi mu buryo buhoraho.

    Abakozi b’uruganda rwa Bralirwa bavuga ko ubumenyi Polisi y’u Rwanda yabahaye butazagarukira mu ruganda gusa kuko no mu miryango yabo bazajya babwifashisha mu kuzimya inkongi. Polisi y’u Rwanda yanatanze nimero za telefoni zifashishwa igihe cyose bahuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro kugira ngo batabarwe hakiri kare.

    Izo nimero ni: 111, 112, 0788311224, mu Ntara y’Amajyaruguru ni 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba ni 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo ni 0788311449, mu Ntara y’Iburasirazuba ni kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara kuri 0788311120.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3i73GPl

  • Bane bafunzwe bazira kwiyitirira Polisi bagatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafashwe bazira guha abaturage perimi z
    Bafashwe bazira guha abaturage perimi z’inkorano

    Abo bantu bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Abo ni Désiré Ishimwe wiyitaga umupolisi akaba yari afite n’amapingu yerekaga abantu nka kimwe mu byatumaga bemera ko akorera urwo rwego, Elia Ndacyayisenga wakoraga impushya zo gutwara ibinyabiziga, David Nikwigize wari ushinzwe gushaka abakiriya hamwe na Theoneste Manirakiza watanze amapingu.

    Bafashwe bivuzwe n’uwitwa Abouba Niyonsenga usanzwe acuruza imyaka mu Karere ka Kayonza, bagezeho bakamubwira ko ari abapolisi kandi bashobora kumuha uruhushya rwo gutwara imodoka aramutse abahaye amafaranga ibihumbi 350, bamwaka imyirondoro baragenda, bongera kumuhamagara nyuma y’icyumweru bamubwira ko ibyangombwa byabonetse yaza kubifata i Kigali.

    Ati “Turababaza tuti se turabasanga hehe, bati ku Muhima, ni bwo twazaga tugeze Nyabugogo turamuhamagara tuti muri hehe, ati mwakererewe twari twababwiye ngo muze saa yine none saa cyenda zabageranye, twakinze tuzabonana ejo nibwo n’abandi bahungu twari kumwe babiri bafashe inzira bajya gushaka iyo barara, nanjye njya gushaka iyo ndara. Bimaze kuba nka saa kumi nibwo bahitaga bampamagara, bati uri hehe izi saha ko twari tubonye akanya”.

    Babaga bafite perimi nyinshi bakoze hamwe n
    Babaga bafite perimi nyinshi bakoze hamwe n’izindi nyandiko mpimbano zitandukanye zirimo n’iza Polisi

    Akomeza agira ati “Arambwira ati ndangira aho uri mpagusange, arahansanga, anyereka urutonde rw’uko nakoze natsinze, ndireba neza ibintu byose nsanga ni sawa, yazaga yambaye amapingu ku mukandara, atuje ari afande, ndamubwira nti ese ikintu cyabinyemeza ni ikihe? Ngo jyewe ngiye kukuzanira perime yawe n’iza bagenzi bawe eshatu, ndazibye ku muhima, ndahita nzisubizayo vuba vuba n’iminota mike cyane ndibukoreshe, yakuyeyo akamvirope karimo ama perime nka 50 ngereranyije, ndamubwira nti ndabona ari sawa hasigaye amafaranga, ntangira kugenda mucyeka ndavuga nti uyu muntu si umupolisi”.

    Elia Ndacyayisenga wakoraga izo mpushya, avuga ko kwishora muri ibyo bikorwa babitewe nuko aho bakoraga akazi kahagaze muri Covid-19, bakabura amafaranga yo kwishyura inzu n’ibindi bikenerwa mu buzima.

    Ati “Ubwo rero nibwo twahise dupanga tuti, turamutse dukoze perime mpimbano ni wo twabona amafaranga, twari twapanze yuko tugomba gukora, hanyuma tukazereka abaturage ko bagiye kuzihabwa ariko bikirimo gukorwa. Ntitwagombaga kureka ngo bazijyane kuzerekana muri polisi kuko bazikojeje ku cyuma bahita babimenya, ahubwo tukazibereka tubabwira ko bikiri mu nzira zo gutangwa, bakaduha amafaranga ubundi tukarekera aho. Mu by’ukuri nibwo twari tukibitangira, umuntu wa mbere waduhaye amafaranga yaduhaye ibihumbi 120, undi aduha ibihumbi 100”.

    Umuvugize wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari abantu baba bariyemeje gukora ibyaha, gusa ngo abaturage bakwiye kujya bitonda.

    Ati “Hari abantu baba bariyemeje gukora ibyaha, na n’ubu baba babikekwaho bakazabyemezwa n’inkiko, ariko icyo twabwira abaturage ni uko bagomba kwitonda bakagana polisi bagahabwa serivisi, batayihabwa hari inzego zibishinzwe na none za polisi, tukabikurikirana. Nyamara kugwa mu mutego w’abantu gusa bashaka kugira ngo babarire amafaranga yabo, basarure aho batabibye, ntabwo ari byo”.

    Amapingu uwari warigize afande niyo yifashishaga kwemeza abantu ko ari umupolisi
    Amapingu uwari warigize afande niyo yifashishaga kwemeza abantu ko ari umupolisi

    Baramutse bahamwe n’icyaha, igihano kinini mu byaha baregwa ntikirengeje imyaka itanu y’igifungo hamwe n’ihazabu ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miriyoni zirindwi.


    source : https://ift.tt/39BlNsc

  • Rusororo: Barakurikirana ikibazo cy’abakobwa bahohoterewe mu birombe by’amatafari na Gasegereti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Murenge wa Rusororo basabwa gufatanyiriza hamwe kurwanya abahohotera abana

    Ubuyobozi butangaza ko intandaro y’iryo hohoterwa ari ubucuruzi bw’ibyo kurya birimo amandazi, ibigori n’ibisheke abo bakobwa bajya gukorera muri ibyo birombe, bagahurirayo n’abagabo babikoramo bakabashukisha amafaranga bakabahohotera.

    Uduce tugaragaramo iryo hohoterwa ni utwa Mbandazi, Ruhanga, Kinyaga na Nyagacyamo muri Rusororo ahagaragara ibirombe by’amabuye y’agaciro n’amatafari.

    Umukozi w’Umurenge wa Rusororo ushinzwe uburezi Ndamutsa Claude avuga ko ikibazo gikomeye ari uko abo bana badahabwa ubutabera kubera ko ababyeyi babo bumvikana n’ababateye inda bakabaha amafaranga ibirego bakabireka.

    Agira ati “Abana iyo bagiye gucuruza aho mu birombe by’amatafari na Gasegereti ni ho bahurira n’ababikoreramo bitwa imparata bakabahohotera, nyuma bajya gutanga ibirego izo mparata zikumvikana n’ababyeyi b’abana bakabaha amafaranga ntibajye kurega, ubu dufite nibura abana 15”.

    Akomeza avuga ko abana b’abakobwa batari munsi ya batanu bataye ishuri kubera ko bahohotewe bagaterwa inda ubu bakaba barataye amashuri batarangije nibura icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).
    Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa muri ibyo birombe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage uko batanga ibirego igihe babonye uwahohotewe.

    Umuyobozi wa Isange One Stop Center ku bitaro bya Kacyiru, Anicet Rangira, avuga ko mu bukangurambaga buri gukorwa barimo kwibanda ku bayobozi b’inzego z’ibanze kuko hatabaye ubufatanye bwa buri rwego na buri wese nta na rimwe ihohoterwa ryacika.

    Rangira yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye gufasha abaturage kugeza abahohotewe kuri Isange ibimenyetso bitarasibangana, anabasobanurira ko serivisi zitangwa na Isange zitandukanye kandi zose ari ubuntu.

    Agira ati “Ntabwo twarwanya ihohoterwa abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage batadufashije kandi dufatanyije twarirandura burundu, serivisi zose ni ubuntu nta kiguzi ariko usanga hari abataramenya uko batugana tukabafasha ugasanga bahuriyemo n’ingaruka zo guhohoterwa bagaterwa inda abana bakarera abandi bana kandi bifite ingaruka mbi cyane ku muryango nyarwanda w’ejo hazaza”.

    Umugenzacyaha wa Isange One Stop Center ya Kacyiru, Maombi Bernard, yasobanuriye abayobozi uburyo bwo kujya bohereza abahohotewe kuri isange ibimenyetso bitarata umwimerere mu buryo bwo gufasha Ubugenzacyaha ndetse n’uwahohotewe.


    source : https://ift.tt/3i0ikYE

  • U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 24 baherutse kuvuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana 24 ni bo bagiye kwitwa amazina kuri uyu wa Gatanu
    Abana 24 ni bo bagiye kwitwa amazina kuri uyu wa Gatanu

    Ni ibirori ngarukamwaka bihuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe ingagi. Kuva icyo gikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi mu Rwanda cyatangira mu 2005, ubu hamaze kwitwa amazina abana 328.

    Abaza kugira uruhare muri icyo gikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi mu Rwanda uyu munsi, ni abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, bamwe mu byamamare ku rwego rw’isi, inshuti z’u Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda.

    Muri uwo muhango wo Kwita izina, haraza kugaragazwa ibyo u Rwanda rumaze gukora mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’inyungu byagize mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

    Bimwe mu byagezweho muri urwo rwego, harimo ukwiyongera k’umubare w’ingagi, gutangizwa kwa Pariki ya Gishwati na Mukura n’ibindi.

    Igikorwa cyo Kwita izina kiba kigamije kumenya abana b’ingagi bavutse, kugira ngo bashobore gukurikiranwa muri Pariki y’Ibirunga.

    Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bukerarugendo bw’u Rwanda kuko amafaranga bwinjizaga buri mwaka, yagabanutseho 76% mu mwaka wa 2020, bitewe n’uko umubare w’abasura u Rwanda wagabanutse.

    Ni ukuvuga ko amafaranga ubukerugendo bwinjizaga yavuye kuri Miliyoni 498 z’Amadolari ya Amerika bwinjije mu 2019, akagera kuri Miliyoni 121 z’Amadolari bwinjije mu 2020.


    source : https://ift.tt/3kDu7xZ

  • Nyamasheke: Bagaragaza impinduka igikoni cy'umudugudu cyahinduye ku mirire y'abana #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ikorana n'ibitaro by'intara bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko abana babo bari mu mirire mibi ariko nyuma yaho bagannye igikoni cy'umudugudu imirire mibi irikugenda ishira.

    Ibi babigarutseho mu kiganiro bagiranye n'ibitangazamakuru bya Flash ubwo umunyamakuru yabasangaga mu rugo rw'umujyanama w'ubuzima aho bashyize icyo gikoni.

    Ni urugo ruherereye mu Mudugudu wa Gatoki mu Kagari ka Nyamarusange mu Murenge wa Bushekeri, bakaba bahahuriye bari kumwe n'abana, ababyeyi n'abajyanama b'ubuzima.

    Abajyanama b'ubuzima bari kwita ku bana babapima ibiro no kureba imikurire yabo, naho ababyeyi bari kwita ku bana ndetse bari no kubatekera ibiryo byujuje ibisabwa kugira ngo abana bareke kujya mu mirire mibi.

    Ni igikorwa bakora rimwe mu kwezi kubufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke, umuryango Mpuzamahanga wita ku bana UNICEF, n'ubuyobozi bw'ibitaro by'intara bya Bushenge.

    Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko mbere abana babo bari mu mirire mibi, ariko aho igikoni cy'umudugudu kiziye bayivuyemo ndetse abashya babyara bo batajya mu mirire mibi.

    Mukarukaka Athanasia yagize ati 'Nari mfite umwana wa mbere agira imyaka irindwi ataragira ibiro cumi na kimwe, yari afite ikibazo cy'imirire mibi. Njya mu gikoni cy'umudugudu amezi arindwi banyigisha guteka indyo yuzuye bampa na sosoma, umwana yamaze amezi abiri yari amaze kugira imirire myiza.'

    Nyirandarwemeye Antoinette yunzemo ati 'Abana banjye babiri bari mu mirire mibi, abajyanama b'ubuzima bangira inama yo kugana igikoni cy'umudugudu. Narakigannye nyuma y'igihe gito nashyize abana ku munzani nsanga ibiro byabaye byinshi.'

    Umujyanama w'Ubuzima Manishimwe Seraphina, avuga ko nubwo  hari byinshi bishimira, hakiri imbogamizi zuko hari abana benshi bakiri mu mirire mibi, agasaba ababyeyi  kuza kwifatanya n'abandi.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Gisakura gihereye mu Murenge wa Bushekeri Uzayisenga Miliam, avuga ko kuri ubu bagenda bakangurira ababyeyi kugana igikoni cy'umudugudu, kuko kibigisha guteka indyo yuzuye, kandi ko akenshi usanga atari ubukene butera abana kujya mu mirire mibi ahubwo ari imyumvire ikiri hasi.

    Ati 'Ni Umurenge wera mu karere ka Nyamasheke, habonekamo ibiryo byose bishoboka. Ikigaragara nk'imbogamizi ni bwa bumenyi bucye, turacyagerageza kwigisha kandi igikoni cy'umudugudu kibidufashamo.'

    Muri uyu mwaka wa 2020/21 ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura hari abana 11 bari mu mirire mibi, ariko umunani muri bo barakize, Batatu muri bo basigaye nabo ngo byatewe nuko hari abafite ubumuga bwo mu mutwe ariko bizeye ko nabo bagomba gukira vuba.

    Sitio Ndoli

    The post Nyamasheke: Bagaragaza impinduka igikoni cy'umudugudu cyahinduye ku mirire y'abana appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/24/nyamasheke-bagaragaza-impinduka-igikoni-cyumudugudu-cyahinduye-ku-mirire-yabana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-bagaragaza-impinduka-igikoni-cyumudugudu-cyahinduye-ku-mirire-yabana

  • Ntirwihishira : Ariel Wayz na Juno Kizigenza bakoze interview umwe yicaye ku wundi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi batajya berura iby’urukundo rwabo, basanzwe banafitanye indirimbo bise Away iri mu zakunzwe cyane.

    Nyuma yo gushyira hanze iriya ndirimbo, aba bahanzi bakomeje kugarukwaho ko baba bari mu rukundo kubera uburyo bakomeje kugaragara badatandukana kugeza ubu aho umwe ari ni ho wabariza undi.

    Indirimbo yabo iyi Away ikaba iri no mu zihatanira ibihembo mu byiswe Kiss Summer Awards bitangwa na Kiss FM aho ihatanye cyiciro Best Summer Song iri kumwe n’izindi ndirimbo nka Amata ya Dj Phil Peter yafatanyije na Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy na Katapila ya Bruce Melodie.

    Ariel Wayz na Juno Kizigenza uyu munsi bakoze ikiganiro kuri Kiss FM, bongeye gusa nk’aho batebya ku rukundo rwabo rukomeje kuvugwa mu minsi ishize aho bemeje ko bakundana urukundo rwa Best Friends.

    Gusa muri iki kiganiro bakoreshwaga n’umunyamakuru Nkusi Arthur usanzwe ari n’umunyarwenya, yageze aho akurikije uko yababonaga, ati 'Hari umugani baca mu Kinyarwanda ngo ukinisha kurya ugahaga.' Bahita basekera icya rimwe, ariko Juno Kizigenza ahita yungamo ati 'ntawe ubanza twarabikinishije tugahaga.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ntirwihishira-Ariel-Wayz-na-Juno-Kizigenza-bakoze-interview-umwe-yicaye-ku-wundi-AMAFOTO