Category: Uncategorized

  • Uwapfuye yarihuse: ihabara ryasimbutse etaje ryumvise umugore ryacaga inyuma atashye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bajya bavuga ko iminsi y'umujura ari mirongo ine, nibyo byabaye kuri uyu mugore w'ihabara wari wahiye guca inyuma undi mugore maze yakumva akomanze agahitamo gusimbuka inzu y'amagorofa ane akihonda hejuru y'imodoka.

    Muri Video igaragara kuri instagram, Byagaragaye ko uyu mugore yari yasuye umugabo utuye mu igorofa rya 4 ry'inyubako ndende nyuma yo kubwirwa ko umugore w'uwo umugabo atari hafi.

    Mu gihe barimo binezeza ,bazi ko umugore nyir'urugo adahari bumvise umuntu ukomanga kandi cyane.Amakuru avuga ko umugabo yabajije uwari ku muryango akomanga gusa uwikirije yari umugore we wari ugarutse avuye mu mujyi — mu buryo butunguranye.

    Bacyumva ijwi ntakindi uyu mugore yari afite gukora yahise aca mu dirishya arasimbuka agwa ku modoka zari ziparitse hanze aho ,mu mashusho uyu mugore agaragara yikanda mu mugongo bigaragara ko yababaye cyane.

    Source : https://yegob.rw/uwapfuye-yarihuse-ihabara-ryasimbutse-etaje-ryumvise-umugore-ryacaga-inyuma-atashye/

  • Nyabugogo: Abanyerondo barwanye n'abana bo mu muhanda, induru ziravuga(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo abanyerondo bakorera akazi kabo muri Nyabugogo hafi yo ku mashyirahamwe mu karere ka Nyarugenge barwanye inkundura n'abana bo mu muhanda bazwi nk'aba marine ,aho bashakaga gutwara umwe muri bo hanyuma bagenzi be bakitambika ,bakamenagura imodoka induru ziravuga.

    BTN iganira n'abaturage babonye uko byagenze, bavuze ko abo banyerondo aribo basagariye abo bana.Umwe yavuze ko abanyerondo bashatse gutwara umwe muri abo bana hanyuma begenzi be bakitambika,bagateza umutekano muke bamena imodoka.Ibi byatumye izindi nzego zumutekano zihurura zitwara abo banyerondo.Ibi bibaye nyuma y'umugabo witwa Safari wo mu ntara y'i Burasirazuba uerutse guhangana na DASSO atawe muri yombi,  ndetse nabandi bazunguzayi barwanye n'abanyerondo muri Nyabugogo mu minsi ishize.Ari byo aba baturage bahereyeho bagira inama izi nzego zumutekano ko zikwiye guhindura imikorere.

     

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-abanyerondo-barwanye-nabana-bo-mu-muhanda-induru-ziravugavideo/

  • Umusore yatumiwe mu bukwe bw'umukunzi we yari amaze imyaka 6 yambitse impeta||Dore ibyamubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yaguye mu kantu aba nk'utaye umutwe ubwo yakiraga ubutumire bw'umukobwa yari amaze imyaka myinshi yarambitse impeta y'urukundo ariko yaratinze kumugira umugore we.

    Amakuru avuga ko umusore n'umukobwa bakundanye imyaka irenga itanu, kuva mu mashuri yisumbuye kugera muri Kaminuza, barakundana karahava aho abari babazi bari bazi ko babana hasigaye kuba babishyiraho akadomo imbere y'Imana n'abantu.

    Umubano wabo wagenze neza kandi nta kimenyetso cyerekana intege nke cyangwa gutandukana bya hato na hato mu rukundo. Umusore watumiwe mu bukwe kuba 'Parrain' muri ubwo bukwe, amakuru avuga ko yari akiri mu mubano n'umukunzi we ubwo yakiraga ubutumire bw'umusore w'inshuti ye magara. Umusore washatse uwo mukobwa, yari asanzwe nawe ari inshuti y'umusore watumiwe kuzaba Parrain, aza kumutumira ngo azatahe ubukwe yamwambariye.Amakuru akomeza avuga ko uyu musore yabaye nk'utaye umutwe ariko amaze kuganira nuyu mukobwa ,birangira yemeye kumutahira ubukwe dore ko amazi yari yararenze inkombe kandi nta kindi yari kubikoraho.

    Ese wowe uwahoze ari umukunzi wawe agutumiye wakwemera kumutahira ubukwe? Tubwire muri comment hasi gato.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yatumiwe-mu-bukwe-bwumukunzi-we-yari-amaze-imyaka-6-yambitse-impetadore-ibyamubayeho/

  • Neymar Jr yibasiwe n'ikizungerezi bakundanye amezi make #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umukunzi wa Neymar Jr, Nataliya Barulich yibasiye uyu mukinnyi w'umunya Bresil ku rubuga rwa Instagram.

    Barulich anganya imyaka 29 na Neymar bakundanye amezi make mbere yo gutandukana mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Aba bombi bahuriye i Paris ubwo umuririmbyi wa Reggaeton Maluma – na we wakundanye na Barulich – yaririmbaga mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Neymar.

    Ariko Neymar na Barulich bombi baratandukanye, aho uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain ubu bivugwa ko akundana na Bruna Biancardi.

    Mu kwezi gushize uyu munyaburezili yagaragaye ajyana na Biancardi gusangira na mugenzi we mushya Lionel Messi n'umugore we Antonella.

    Naho Barulich, yavuze ko azi icyo agomba kwirinda mu gihe ashakisha umukunzi mushya nyuma o gutandukana na Neymar.

    Mu gusubiza umukurikira kuri Instagram wamubajije niba akumbuye umwe mu bahoze bakundan, Barulich yanditse ati: “Oya. Nzahora mfitiye urukundo abantu bake nasangiye umubano.

    “Ariko bose ubu ni inkuru gusa mu gitabo cyanjye cy'ubuzima. Nshimishijwe cyane n'ubunararibonye bwose bwangize umugore ndiwe ubu.

    Ubu nkomeje gutera imbere no gukura nzi neza icyo nshaka nicyo ntashaka ku buzima bwanjye.”

    Muyindi nkuru yanditse kuri Instagram Barulich yavuze ko amezi make ashize yari 'ibibazo gusa”.

    Barulich n'umwe mu bakobwa b'ikimero bakurikirwa n'abasaga miliyoni 3.8 kuri Instagram.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yibasiwe-n-ikizungerezi-bakundanye-amezi-make

  • Rayon Sports yatsinze Musanze FC(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane wahuje Musanze na Rayon Sports, warangiye Rayon itsinze igitego 1-0.

    Wari umukino wa gicuti Rayon Sports yari yasuyemo Musanze FC mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

    Hari no mu rwego rwo kureba abakinnyi bashya aya makipe yaguze.

    Rayon Sports kandi wari umwanya mwiza wo kureba abakinnyi bari mu igeragezwa.

    Amakipe yombi yakinaga ubona afite ishyaka ryinshi ku buryo nta kipe yatindanaga umupira ndetse nta mahirwe menshi yabonetsemo.

    Ku munota wa 5, Sanago Soulaiman wo muri Mali yahinduye umupira mwiza ariko Mpongo Sadam Blaise uri mu igeragezwa muri Rayon Sports ananirwa kuwushyira mu izamu, yaje gusimburwa na Chukwuwudi Samuel ku munota wa 33.

    Ku munota wa 20 Rayon Sports yakoze impinduka itateguye, Nishimwe Blaise yagize ikibazo cy’imvune hajyamo Mugisha François Master.

    Ku munota wa 30, Niyigena Clement yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Musanze FC ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko unyura hejuru gato y’izamu.

    Ku munota wa 41, Mugisha François Master yatereye ishoti rikomeye mu runuga rw’amahina ariko unyura gato hejuru yaryo.

    Ku munota wa 43, myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel yakoreye ikosa Nyirinkindi Saleh inyuma gato y’urubuga rw’amahina, iyi kufura yatewe na Saleh ariko ntiyagira icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Rayon Sports yakoze impinduka 2 mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Bashunga Abouba na Muvandimwe JMV binjiyemo havamo Adolphe na Mujyanama.

    Ku munota wa 46, Musanze yabonye amahirwe ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu ariko Saleh agiye gushyiraho umutwe barawumutanga.

    Ku munota wa 49, Esouma willy Onana ukomoka muri Cameroon yatsindiye igitego cya mbere Rayon Sports. Uyu mukinnyi kandi akaba yagaragaje urwego rwiza ku buryo iyi kipe izanamufata.

    Rayon Sports yakomeje gushaka ikindi gitego ariko nta yandi mahirwe akomeye yigeze ibona, Musanze FC nayo yananiwe kwishyura iki gitego maze umukino urangira ari 1 cya Rayon Sports ku busa bwa Musanze FC.

    Bamwe mu bakinnyi bari muri Rayon Sports mu igeragezwa bagaragaje urwego ruri hasi harimo Chukwuwudi Samuel wo muri Nigeria, Mpongo Sadam Blaise wo muri Senegal. Sembi Hassan ukomoka muri Tanzania we yagaragaje urwego rwiza uretse ko agikeneye kumenyerana n’abandi.

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Sanago ukomoka muri Mali, yitanze akazi kuri Musanze FC

    Namanda Luke, umukinnyi mushya wa Musanze FC ukomoka muri Kenya yatanze akazi

    Bishimira igitego cya Onana

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

    Perezida wa Musanze FC, Placide akurikiranye umukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-musanze-fc-amafoto

  • She-Amavubi yanyagiwe na Ethiopia (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20, batsinzwe na Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Costa Rica.

    Ni umukino ubanza wo mu ijonjora rya kabiri wabereye i Kigali uyu munsi, ni nyuma y’uko mu ijonjora rya mbere u Rwanda rwasezereye Sudani y’Epfo yikuye mu irushanwa.

    Uyu mukino ntabwo wagendekeye aba bangavu batabonye umwanya uhagije wo kwitegura bari bayobowe na Nyinawumuntu Grace kuko banyagiwe ibitego 4-0.

    Ethiopia yarushije cyane u Rwanda ndetse amakipe aza kujya kuruhuka Ethiopia iyoboye n’ibitego 2-0 bya Redit Assresahagn Matios byo ku munota wa 20 na 27.

    Kimwe no mu gice cya mbere, igice cya kabiri u Rwanda rwarushijwe na Ethiopia yaje kubona ibindi bitego 2 byatsinzwe na Aregash Kalsa Tadesse ku munota wa 55 na Turist Lema Tone ku munota wa 61. Umukino warangiye ari 4-0.

    Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

    Rwanda: Mutuyimana Elizabeth , Uzayisenga Lydia , Iranzi Benitha, Ntakobanjila Salama Nelly, Ingabire Aline, Niyonshuti Emerance, Usanase Zawadi , Izabayo Clemence, Uwase Mireille, Niyonsaba Diane na Mukaruzagira Jeannette

    Ethiopia: Eyerusalem Lorato Loh, Betlehem Bekele Chumo,Nardos Getenet Mekonnen,Berka Amare Dagne,Rediet Assresahagn Matios, Genet Hailu Haydebo, Aregash Kalsa Tadesse, Turist Lema Tone, Mesay Temesgen Tanga, Bizuayehu Aymeku na Meadin Sehilu Amedu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/she-amavubi-yanyagiwe-na-ethiopia-amafoto

  • Hari abantu 28 bafunzwe bazira gusambanya mu kivunge umwana w'umukobwa w'imyaka 15 #rwanda #RwOT

    Abategetsi mu gihugu cy'u Buhinde bari mu iperereza ku kirego cy'umukobwa w'imyaka 15 wasambanyijwe kenshi ku ngufu n'abagabo benshi mu gihe cy'amezi icyenda, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Polisi mu mujyi wa Mumbai nkuko BBC ibitangaza, yafashe abantu 28 bakekwaho icyo gikorwa kibi, cyahereye mu kwezi kwa mbere. Ibinyamakuru byaho bivuga ko byatangiye ubwo inshuti y'uyu mukobwa yamufataga ku ngufu igafata n'amashusho iri kubikora.

    Uwo musore n'inshuti ze bivugwa ko bakoresheje ayo mashusho mu gutera ubwoba uwo mukobwa ngo yemere kuryamana na bo. Abategetsi bavuga ko kumusambanya mu kivunge icya rimwe byabereye mu duce dutandukanye twa Mumnbai turimo Dombivili, Badlapur, Murbad, na Rabale.

    Uyu mukobwa amaherezo yaje kurega abo basore kuri polisi kuwa gatatu nijoro. Ikinyamakuru NDTV kivuga ko yavuze abagera kuri 33 kandi hafi ya bose yari azi neza buri umwe.

    Kuva haba gufata ku ngufu mu kivunge umukobwa wiswe Nirbhaya mu 2012 bikarakaza Abahinde benshi, iki gihugu cyashyizeho amategeko akarishye ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ariko nubwo amategeko yakajijwe, iki kiracyari ikibazo gikomeye. Mu 2020, ikigo National Crime Records Bureau cy'Ubuhinde cyatangaje ko cyabaruye ibikorwa 28,046 byo gufata ku ngufu — hafi 77 buri munsi.

    Impirimbanyi zivuga ko umubare wa nyawo uri hejuru cyane kuko byinshi muri ibi byaha bitavugwa, kuko gufatwa ku ngufu bikiri kirazira kuvuga kuri benshi mu Buhinde.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/hari-abantu-28-bafunzwe-bazira-gusambanya-mu-kivunge-umwana-wumukobwa-wimyaka-15/

  • UEFA, Premier League na Canal + International… – #rwanda #RwOT

    Abashinzwe gutegura aya marushanwa n'abayobora mu gihugu cy'ubwongereza bafatanyije na Premier League na Canal + International, nk' umufatanyabikorwa wemerewe kwerekana amashusho mu rurimi rw’igifaransa kuri aya marushanwa muri Repubulika y’u Rwanda ryakiriye icyemezo No RCOMAA 00093/2020 / CA cyatanzwe ku ya 16 Nyakanga 2021 n’urukiko rw’ubujurire rwa Kigali mu rwego rwo kurwanya ubujura bw'amashusho (Piratage) bukorwa na televiziyo yo mu Rwanda 'Victory TV Ltd'. Aho iyi televiziyo yari yajuririye icyemezo cy'urukiko ariko urukiko rukaba rwatesheje agaciro ubwo bujurire.

    Kubera iyo mpamvu, urukiko rwasabye ko hubahirizwa icyemezo cya mbere cyari cyategetse ubuyobozi by'iyo shene guhagarika kwerekana mu buryo butemewe imikino y'icyiciro cya mbere yo mu Bwongereza ndetse n'imikino ya UEFA Champion League ku butaka bw'u Rwanda. UEFA, Premier League na Canal + International bizeye ko uburenganzira bwabo buzubahirizwa byimazeyo na Victory TV nyuma y'iki cyemezo.

    Aba bafatanyibikorwa bizeye ubutabera bw'u Rwanda bafatanyije na RURA (Ikigo ngenzuramikorere) kugira ngo bakomeze bakurikirane ishyirwamubikorwa ry'icyi cyemezo kugirango Victory TV idakomeza kubangamira inyungu zabo.

    UEFA na Premier League bavuga ko kwerekana amashusho y’amarushanwa yabo batabiherewe uburenganzira ari ukubangamira uburenganzira bwabo ku mutungo wabo bwite kandi bishimiye iki cyemezo cyatanzwe n'urukiko mu kurengera inyungu zabo. 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109829/uefa-premier-league-na-canal-international-bakiriye-icyemezo-cyurukiko-mu-kurwanya-victory-109829.html