Category: Uncategorized

  • Wari uziko ushobora guhorana mu maso hatemba itoto ukoresheje ubuki?Dore uko bikorwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuki bwuzuje ubuziranenge,ni kimwe mu bintu by'ingenzi mu gukesha uruhu rw'umuntu,rukorohera ndetse no kururinda kwibasirwa n'indwara z'uruhu zitandukanye iyo ubukoresheje muri ubu buryo tugiye kukugezaho,kabone nubwo rwaba rwarakunaniye.

    Uko wabukoresha mu gukesha uruhu rugahorana itoto:

    • Utegura amazi ashyushye yatuye kandi yahiye neza nta microbe n'imwe afite ukayashyiramu gikoresho gifite isuku ihagije.
    • Banza woze ibiganza byawe neza ukoresheje amazi n'isabuni
      Nyuma,ufata gant yo kwiyogesha,ifite isuku ihagije cyangwa agatambaro keza kandi koroshye,ukajya ugakoza muri ya mazi ukihanaguza mu maso gahoro gahoro ucunganwa nuko utitwika kuko amazi aba agishyushye cyane.ibi ubikora kugira ngo utwengeruhu two mu maso dufunguke
    • Koza intoki zawe mu buki wateguye,ufate ubuki bukeya maze ujye usiga mu maso,nkaho uri gukora massage ukoreheje intoki gusa.
    • Tegereza iminota 10 nyuma yo kwisiga kugira ngo bwa buki busa n'ubwinjira mu mubiri bukica bacteria ziteza indwara z'uruhu
    • Fata amazi y'akazuyazi woge mu maso neza
    • Ongera ukoreshe noneho amazi akonje cyane nayo uyoge nyuma yo gukoresha ashyushye kugira ngo utengeruhu rwongere twifunge.
    • Bikore buri munsi kugeza igihe ubonye ko uruhu rusigaye rumeze neza
      Ubu nibwo buryo wakoreshamo ubuki bukagufasha kugira uruhu rufite itoto kandi rutajya rupfa kwibasirwa n'indwara z'uruhu.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-ushobora-guhorana-mu-maso-hatemba-itoto-ukoresheje-ubukidore-uko-bikorwa/

  • Izi nkweto ni izo gukandagira umwanzi! Meddy… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara, ni ifoto yo mu myaka yatambutse hakigezweho ipantaro zitwaga “pate” zifite hasi hanini ndetse n’inkweto za ncongo. Imyambarire nk’iyi uwayambara mu myaka yashize yabaga yarimbye mbese azi kujyana n’ibigenzweho ku buryo mu birori yahabwaga umwanya imbere. Kuri iyi foto Rwirangira aba yambaye ipantaro ya “pate” ifite ibara rishaka kuba umweru, ikote rya deux buton, ishati y’umweru, karovati ndetse n’inkweto ndende cyane za ncogo z’umukara. 

    Umuramyi Aline Gahongayire nawe aba yambaye ipantaro y’ikoboyi ya pate, inkweto z’umweru zisa n’aho ari ndende n’ishati y’umweru mbese yajyanishije. Ntabwo Alpha Rwirangira yigeze avuga ahantu iyi foto yafatiwe, gusa hari uwongoreye INYARWANDA ko aba bahanzi Aline Gahongayire na Alpha Rwirangire bahuriye mu gitaramo cyabereye mu ishuri rya G.S APRED Ndera mu myaka yatambutse.

    Inkweto ni zo zasekeje cyane Meddy cyane ko ari izo gukandagira abanzi 

    Iyi foto imaze amasa macye Alpha Rwirangira ayishyize hanze, akaba yayinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ayisangiza Aline Gahongayire, maze araseka cyane yifashishije utu Emoji. Nyuma yaho yanditse agira ati”: Hagire useka se……. “. Meddy kwihangana byanze maze ajya ahatangirwa ibitekerezo munsi y’iyi foto, araseka cyane yifashishije utu Emoji ahita akomoza kuri ya nkweto ndende [bahoze bita ncongo] ya Alpha Rwirangira, ati “😂😂😂 Izi nkweto nizo gukandagiza umwanzi kabisa!”.

    Si we cyamamare wenyine wagaragaje ko atunguwe n’iyi foto kuko na Uncle Austin yagize ati “Hahiye 🔥🔥🔥😂😂😂”. Naho Aline Gahongayire we yagize ati” Ohhhhhhhhh JESUS JESUS😂😂😂😂😂😂😂😂 ni nde watubuza guhimbaza IMANA koko🙌🙌🙌🙌 much respect my brother for life😇😇 YESU Anatenda kabisa ❤️❤️❤️❤️”. Kabendera nawe yayishyizeho igitekerezo ati: “Hapanaaaaa (Suruwali uliazimwa na nani sasa?)😂😂😂😂😂So proud of you my Boy❤️❤️❤️”. Hari n’abandi benshi bagiye bayibazaho nka smart_tv_rwanda wagize ati: “Aho ni mu kihe kinyejana bro”.

    N’ubwo Alpha Rwirangira yabujije abantu guseka, Meddy kwihangana byanze aratembagara

    Mbese abantu benshi batunguwe n’imyambarire ku buryo hari n’abagiye bashima Imana aho yabakuye nka Irankundabe wagize ati” Mana tugushimiye aho wadukuye naho utugejeje”. Kuri iyi foto bigaragara ko bombi bari bari kuririmba kuko na Gahongayire mu byo yavuze hari aho yabigarutseho avuko ko ntawababuza guhimbaza Imana. 

    Mu myaka yatambutse nk’uko twabigarutseho uwabaga yambaye kuriya yabaga yarimbye bikomeye! Hari abo wasangaga bambara iteka nka kuriya, abo abenshi babitaga abasirimu ba bandi nyine bajyana n’ibigezweho. Hari n’ubwo wasangaga umuntu nk’uwo mu gace atuyemo bamwita ‘rukabyamurimbo’.

    REBA HANO ‘ANATENDA’ YA ALPHA RWIRANGIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109828/izi-nkweto-ni-izo-gukandagira-umwanzi-meddy-kwihangana-byanze-avuga-ku-ifoto-ya-rwirangira-109828.html

  • Juno Kizigenza yahishuye byinshi kuri EP yaso… – #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza ni umuhanzi werekanye ko ashoboye umuziki, ndetse yerekana ko ashoboye guhatana akagera kure akabasha gutwara n'ibishoboka byose, nk'impamba y'urugendo rumugeza aho yifuza kugera azamura ibendera ry'u Rwanda.

    Uyu muhanzi mu gihe kitageze no ku mwaka, amaze gusohora indirimbo zirenga 11 ubariyemo iyi EP y'indirimbo esheshatu yasohoye ariko utabariyemo indirimbo yagiye akorana n'abandi bahanzi, kandi zose zagiye zikundwa mu buryo butagereranywa.

    Mu kiganiro Yagiranye na InyaRwanda, Juno Kizigenza yasobanuye impamvu yatekereje kwita iyi EP 6 Kg, ibiro bitandatu buri ndirimbo ifite ikiro kimwe, avuga ko iriho ubuzima busanzwe, urukundo, n'ibibazo ndetse anasaba abanyarwanda gukomeza kumushyigikira bakayisangiza abantu batandukanye cyane ko n'amashusho ya buri ndirimbo ari vuba.

    Yagize ati: 'Natekereje indirimbo esheshatu z'ibiro bitandatu buri kiro kimwe kimwe, noneho EP iriho ibintu byose ubuzima busanzwe, urukundo, Ibibazo bitandukanye (Struggle).''

    Juno Kizigenza kandi yasobanuye igitero cya kabiri kiri mu ndirimbo yitwa 'Taruka', aho aba avuga ku muntu wigira ko arenze cyane mu Rwanda, akabeshya ngo yasinyiye igice cya miliyoni kandi agenda yihishahisha atega na moto.

    Igitero cya kabiri mu ndirimbo Taruka kiragira giti: 'Urahitinga mu mafoto ugaserera ngo uri Brand nini i Rwanda, ukayobya ibidege Bendo ukahatwika kandi wimwe ugacomoka kukabanyura, ukagenda witsimbatsimba nk'abajura ngo igice cya miliyoni kandi nawe uba ucyumva nk'ibihuha tukumeneka bibi cyane iyo wiyita umwami w'ibyaro sirimuka umenye ibyawe Kigali ino aha warawutaye.”

    Mu gushaka kumenya uwo muntu umuhanzi Juno Kizigenza yaririmbye, yahamirije InyaRwanda ko nta n'umwe yavuze, ahubwo ko ari ubuzima busanzwe ariko ko nta muntu n'umwe yavuzeho.

    Yagize ati: 'Mba ndi kuvuga umuntu wiyemera, utereta abana yitwaje imitungo ya papa we, ubeshya ngo afite amamiliyoni, uba avuga ko ari umusitari kandi agenda kuri moto.''

    Juno Kizigenza abajijwe kuwo yavugaga yabyamaganiye kure avuga ko nta n'umwe. Juno Kizigenza kandi yakomeje avuga ko amashusho y'izi ndirimbo agiye kugenda asohora aya buri imwe bitewe n'ukuntu abantu bari kugenda bazikunda.

    EP nshya Juno Kizigenza yise “6 Kg”. Iriho indirimbo ‘Umufungo’, ‘Taruka’, ‘Konsoma’, ‘Aracyagwa’, ‘Birenze’ ndetse na ‘Monica’. 

    Izi ndirimbo zose uko ari esheshatu zatunganyijwe n’abaproducer batandukanye barimo Bob Pro, Herbeat Skillz, Santana, Madebeats, Pastor P, Holy Beat na Element.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 6 ZIGIZE 6 KG EP Y’UMUHANZI JUNO KIZIGENZA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109837/juno-kizigenza-yahishuye-byinshi-kuri-ep-yasohoye-6kg-avuga-ku-musitari-yaririmbye-wabeshy-109837.html

  • Nonaha: Uko byifashe mu mujyi wa Kigali ku munsi wa mbere w'ifungurwa ry'utubari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021 niwo munsi wa mbere w'ifungurwa ry'utubari nyuma yuko amabwiriza ajyanye n'ibyo utubari tugomba kubahiriza ngo dufungurwe agiye hanze ku munsi w'ejo.

    YEGOB twabazengurukiye mu duce tumwe na tumwe tw'umujyi wa Kigali kugirango turebe uko bimeze. Aho twageze hose twabonaga AbanyaKigali bishimye cyane kongera gusangirira agatama mu tubari nyuma y'igihe kingana n'umwaka n'igice cyari gishize utubari twarafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye U Rwanda n'isi muri rusange.

    Aho twagiye tugera twahabonye urujya n'uruza rwinshi  ndetse no mu mihanda mikuru y'umujyi wa Kigali hagaragaye imodoka nyinshi cyane….

     

    Iyi nkuru turakomeza kuyivugurura uko tugenda dutembera hirya no hino mu tubari….

    Source : https://yegob.rw/nonaha-uko-byifashe-mu-mujyi-wa-kigali-ku-munsi-wa-mbere-wifungurwa-ryutubari/

  • Kimenyi Yves yateye Miss Uwase Muyango umutoma w'ikinyejana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves kuri ubu wamaze kuba Umubyeyi nyuma yuko we na fiancée we, Miss Uwase Muyango, babyaye umwana w'umuhungu bakamwita Kimenyi Miguel Yanis, yateye umutoma w'ikinyejana Miss Uwase Muyango. Ibi Kimenyi Yves yabikoze abinyujije kuri story ye ya instagram.

    Nkuko Kimenyi Yves yabitangaje, yanditse amagambo agira ati ” @uwase_muyango Umukufi wanjye 🙏🏽❤️🥵 “.

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-yves-yateye-miss-uwase-muyango-umutoma-wikinyejana/

  • Umufana yibasiye Mwiseneza Josiane nyuma y'ifoto yashyize hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bafana ba Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019 yamwibasiye nyuma y'ifoto Mwiseneza Josiane yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram. Iyo foto ni iyi ikurikira.

    Nyuma yuko Miss Mwiseneza Josiane ashyize hanze iyi foto, umwe nu bafana be yamwandikiye amagambo agira ati ” Uretse ko uri Miss popularity uzige no gufata pauses nka Miss Photogenic niba waragiye muri iyo business yo kwifotoza “.

    Source : https://yegob.rw/umufana-yibasiye-mwiseneza-josiane-nyuma-yifoto-yashyize-hanze/

  • Neymar Jr na Mbappe mu bakinnyi benshi bise abana b'ingagi amazina #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo u Rwanda rwakoze umuhango wo kwita izina abana b'ingagi 24 baherutse kuvuka mu miryango itandukanye y'izi nyamaswa ziba muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga.

    Uyu muhango watangijwe mu 2005 mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu,uyu munsi witabiriwe n'abakinnyi b'umupira barimo Neymar Jr, Kylian Mbappe,Angel di Maria, Sergio Ramos na Marquinhos bakinira PSG na Bukayo Saka ukinira Arsenal.Aba bakinnyi bose baturuka mu makipe yamamaza “Visit Rwanda”.

    Kuri iyi nshuro ubwo uyu muhango wabaga ku nshuro ya 17, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Abana b'ingagi 24 bahawe amazina ni abavutse nyuma y'itariki ya 6 Nzeri 2019.

    Abise aba bana b'ingagi bari mu byiciro bitandukanye birimo ibyamamare mu mikino itandukanye, abayobozi b'imiryango ikomeye ku Isi ndetse n'inzobere mu bijyanye n'ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima.

    Mu cyiciro cya mbere cy'abise amazina harimo Kapiteni wa Patriots Basketball Club, Arstide Mugabe wise umwana w'ingagi 'Inkomezi'.

    Harimo kandi Umuyobozi wa Federasiyo ya Basketball muri Sudani y'Epfo, Luol Denge wise umwana w'ingagi 'Rinda', Mr Eazi wise umwana w'ingagi 'Sangwa', Prof Beth Kaplin ukora muri Kaminuza y'u Rwanda wamwise 'Twirinde' n'Umuyobozi w'Ikigo cya African Parks Network, Jes Gruner wamwise 'Ingabire'.

    Icyiciro cya kabiri cy'abise amazina kigizwe n'Abanyarwanda b'urubyiruko bakora mu nzego zitandukanye.

    Uwamahoro Jeanne d'Arc uri mu bakorerabushake bafasha mu iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19 na Alphonsine Niwemugeni, ukora nk'umujyanama w'ubuzima bise umwana w'ingagi 'Impanuro'.

    Clementine Uwamahoro ushinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima muri Pariki y'Akagera we yamwise 'Kundumurimo', mu gihe umuhanzi Bruce Melodie yamwise 'Kabeho'.

    Icyiciro cya gatatu cy'abise izina harimo inzobere mu kuvura ingagi, Dr Deborah Dunham wamwise 'Nshunguye', Umuyobozi Mukuru wa Global Environment Facility, Carlos Manuel Rodriguez wamwise 'Injishi'.

    Muri iki cyiciro kandi mu bise amazina harimo inzobere mu gufata amafoto, David Yarrow wamwise 'Urusobe', Antony Lynam wamwise 'Mugwire' na Yann Arthus Bertrand wamwise 'Iribagiza'.

    Mu cyiciro cya kane, abana b'ingangi bahawe amazina n'abantu batandukanye barimo Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri wamwise 'Umusingi', Komiseri wungirije wa NBA, Mark Tatum wamwise 'Rudacogora', Umujyanama w'Umuyobozi Mukuru wa OMS, Prof Senait Fisseha wamwise 'Mubyeyi' n'Umuyobozi Mukuru wa IMEX, Carina Bauer wamwise 'Byiruka'.

    Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Reeta Roy we yise umwana w'ingagi 'Zigama', Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo amwita 'Iratuje'.

    Abatanze amazina mu cyiciro cya nyuma ni abakinnyi b'ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal n'aba Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Aba bose bose bise abana b'ingagi amazina binyuze mu masezerano ya 'Visit Rwanda' amakipe yabo afitanye n'u Rwanda.

    Bukayo Saka ukinira Arsenal yise umwana w'ingagi 'Kura', mu gihr Neymar, Kylian Mbappe, Angel di Maria, Sergio Ramos na Marquinhos bakinira PSG bise abana batatu ari bo 'Ingeri', 'Nshongore', na 'Mudasumbwa'.

    Abise amazina bose bahurije ku kuba atari bo bazabona bagize igihe cyo guhura amaso ku maso n'aba bana b'ingagi bise.

    Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Ariella Kageruka, yashimye abagize uruhare muri uyu muhango wo kwita abana b'ingagi izina.

    Yavuze ko kwita izina mu muco Nyarwanda ari ikimenyetso gikomeye cy'urukundo no kwiyemeza kubungabunga imibereho myiza y'umwana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/neymar-jr-na-mbappe-mu-bakinnyi-benshi-bise-abana-b-ingagi-amazina

  • Kigali: Agahinda k'umubyeyi ufite umugabo utwite||Abaganga bamubwiye amagambo akomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaravuze ati:'umubiri ubyara udahatse', nibyo byabaye kuri uyu mugabo utuye mu murenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali wabyimbye inda ,none abantu bakaba baramuhaye akato ngo aratwite ari umugabo.

    Clemantine umufasha w'uyu mugabo avuga ko ibi byatangiye muri Mutarama uyu mwaka, ubwo uyu mugabo yatangiraga kubyimba amaguru ,ndetse akabyimba inda mu buryo bukabije.Inda ye yakomeje gukura ndetse atangira kujya abura umwuka.Baje kumujyana mu bitaro bya Kibagabaga nyuma bakomereza muri CHUK aho abaganga baje kwemeza ko uyu mugabo ashobora kuba arwaye impyiko kubera amazi menshi yuzuye mu mubiri we.

    Uyu mudamu avuga ko yakomeje kugerageza kumuvuza ariko ubushobozi bukaza kumubana bucye.Bamushyize ku mashini ziyungurura amazi mu mubiri zikora nk'impyiko bamubwira ko azajya yishyura ibihumbi 100 buri munsi hanyuma asanga atazayabona.

    Clemantine avuga ko bahise bataha ajya kumurwariza mu rugo ,nubwo kwa muganga bari baramubwiye ko kugirango umugabo we akire hakenewe nibura miliyoni zirenga 10 kugirango azajyanwe mu Buhinde kuvurirwayo.

    Clemantine avuga ko ubuzima babayemo atabona ayo mafaranga.Uyu mugabo bamuvoma buri cyumweru litiro umunani zamazi,kubera ko bamupfumuye ku nda aho bacisha amazi bisaba ko yambara pamper.Uyu mubyeyi avuga ko bitamworoheye kuko aramuryamisha,amuhindukiza ,akamugaburira,akamwuhagira kuko byose atashobora kubyikorera.

    Ni umuryango utifashije dore ko avuga ko acuruza agataro i Nyabugogo aho ahora acunganwa n'amasaha kugirango ajye guhindurira umugabo we pamper kuko iyo atinze asanga aho aryamye habaye ikidendezi.Avuga ko kwa muganga bamusabye kumugaburira ibiryo byisosi ,jus ya beterave nimbuto kandi adafite ubushobozi bwo kubigura.

    Clemantine avuga ko ababazwa cyane n'abatoteza umugabo we bavuga ngo aratwite,ndetse akavuga ko bamwe batagikandagira iwe mu rugo,aho anyuze baramukoba ngo 'dore wa mugore ufite umugabo utwite'.

     

    Ahora yambaye pamper

    Asoza atanga ikifuzo cye ,avuga ko akeneye inkunga yo kuvuza umufasha we ,uzavurirwa mu gihugu cy'u Buhinde.Uwakwifuza kumufasha cyangwa kumusura yakoresha iyi numero ya telefoni:+250789676991 ibaruye ku mazina ye Clemantine.

    Source : https://yegob.rw/kigali-agahinda-kumubyeyi-ufite-umugabo-utwiteabaganga-bamubwiye-amagambo-akomeye/

  • Wa mukobwa Rocky yambitse impeta yahuye n'umusore bigeze gukundana umuriro uraka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi itari mike umusore witwa Moses Iradukunda avuze ko yakundanye na Ishimwe Carmene wamamaye ubwo yambikagwa impeta na Rocky Kimomo nyuma bikaza gusobanuka ko yari amashusho y'indirimbo Bambe ya Papa Cyangwe na Social Mula bari barimo gukora.

    Carmene na Moses bahuriye mu kiganiro maze batanga ukuri ku byabo ndetse banavuga mu ncamake uko babanye. Nkuko Carmene yabitangaje yavuze ko we na Moses ari inshuti bisanzwe kuva kera nubwo bigeze gucudika cyane ku buryo uwababonye yaketse ko bakundana.

    Moses yavuze ko we na Carmene babaye inshuti kuva kera dore ko Carmene ajya kujya muri kaminuza i Butare yajyanye na Moses akaba ari nawe wamuherekeje amwereka kuri kaminuza y'i Butare.

    Aba bombi nta numwe wigeze yerura ngo atangaze ko hari urukundo bagiranye gusa nkuko byagaragaraga baganira mu kiganiro hari akanunu k'urukundo kabayeho hagati y'aba bombi.

    Moses na Carmene

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-rocky-yambitse-impeta-yahuye-numusore-bigeze-gukundana-umuriro-uraka/