Category: Uncategorized

  • Amafoto y'abanyarwandakazi yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muriki cyumweru turimo kugana ku musozo abanyarwandakazi batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abanyarwandakazi yabiciye bigacika kuri instagram muriki cyumweru.

    1. Sacha Kate

    2. Kate Bashabe

    3. Miss Ishimwe Naomie

    4. Yolo The Queen

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabanyarwandakazi-yabiciye-bigacika-kuri-instagram-muri-iki-cyumweru/

  • Iyumvire ibyo umugabo yakoreye umugore we akimara kumenya ko utubari twafunguwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo utubari twongeye gukomorerwa gukora. Iyi ni inkuru yashimishije abantu benshi higanjemo abagabo batari baherutde gusangirira agatama na bagenzi babo mu kabari.

    Umunyarwenya Nimu Roger yakoze amashusho y'urwenya yerekana ibyo umwe ku bagabo yakoze nyuma yo kumenya ko utubari twarunguwe. Mu mashusho Nimu Roger yakoze, umugabo abwira umugore we ko agiye gutura ku kabari ko atazagaruka mu rugo vuba.

    Source : https://yegob.rw/iyumvire-ibyo-umugabo-yakoreye-umugore-we-akimara-kumenya-ko-utubari-twafunguwe/

  • Intego ni uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 24, hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Perezida Paul Kagame avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku buryo umuhango wo kwita izina wizihizwa, ariko kandi ngo yanashimishijwe no kubona abafatanyabikorwa benshi n’inshuti bifatanya n’ u Rwanda binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo uyu muhango ukomeze.

    Ati “Duhaye ikaze kandi abaturutse kure bitabiriye uyu muhango, kubera icyorezo, umubare w’abasura pariki hirya no hino mu Rwanda waragabanutse, ariko umurimo w’ingenzi wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima wo warakomeje. Ibi bikubiyemo gahunda yo gusangira inyungu iva mu bukerarugendo, ikomeje gutera inkunga imishinga y’ingirakamaro ku baturage bakikije pariki zacu”.

    Perezida Kagame yavuze ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu kongera guteza imbere Ubukerarugendo bwazahajwe na COVID-19
    Perezida Kagame yavuze ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu kongera guteza imbere Ubukerarugendo bwazahajwe na COVID-19

    Umukuru w’igihugu yavuze ko uko bamukerarugendo bagaruka bazakomeza kuryoherwa bidasanzwe bijyanye n’uko babyifuza, kuko Leta y’ u Rwanda izakomeza gushora imari mu rwego rw’ubukerarugendo hagamijwe kuzamura ubukungu no kubungabunga ibyiza nyaburanga igihugu cyihariye uko ibihe bigenda bihita.

    Ati “Turimo kugerageza gukingira abantu benshi bashoboka, kugira ngo abanyarwanda n’abashyitsi bakomeze kugira ubuzima bwiza, intego yacu ni uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancilla Nyirarugero, yavuze ko guhera muri 2005 hari ibikorwa byinshi by’iterambere abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bagiye bageraho babikesha ibikorwa by’ubukerarugendo bikorerwa mu Ntara yabo.

    Ati “Uhereye muri 2005 hamaze guterwa inkunga imishinga igera kuri 462, yafashije mu bikorwa bitandukanye, haba mu bikorwa by’ubuhinzi, mu bikorwa by’ubworozi, mu bikorwa by’ubukorikori, aho ngaho abaturage b’Intara y’Amajyaruguru, bakaba bashimira rwose ibyo byiza, n’iryo terambere rirambye kandi ryihuse bamaze kugeraho babikesha kubungabunga ndetse n’urugendo birimo gukorerwa muri iyi pariki y’Ibirunga”.

    Umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 17, abana b’ingagi 24 bahawe amazina bakaba barimo 11 b’igitsina gore hamwe n’abandi 13 b’igitsina gabo. Kuva uyu muhango wo kwita izina watangira, abana b’ingagi 328 ni bo bamaze kwitwa amazina.

    Happy World Gorilla Day!@PSG_English is proud to participate in the virtual gorilla baptism ceremony #KwitaIzina.

    Family 🔴&🔵 can’t wait to visit Rwanda soon and meet babies Nshongore, Ingeri and Mudasumbwa! 🦍@visitrwanda_now 🇷🇼 pic.twitter.com/NeI38KZTuD

    — Paris Saint-Germain (@PSG_English) September 24, 2021


    source : https://ift.tt/3zJwOlE

  • Kirk Franklin ubitse Grammy Awards 16 yakoran… – #rwanda #RwOT

    Kirk Dewayne Franklin [Kirk Franklin] w’imyaka 51, ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, umuyobozi w’amakorali akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Mu 1996 ni bwo yarushinze na Tommy Collins bafitanye abana bane. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; I smile, Imagine me, Revolution, Love Theory, My life is in your hands, Lean on me, A God like you, Wanna be happy, n’izindi nyinshi. Amaze kwegukana ibikombe bitandukanye mu muziki birimo; Grammy Awards 16 (ibihembo nimero ya mbere ku Isi mu muziki), BET Award, GMA Dove Awards (22), Stella Awards n’ibindi. 

    Urubyiruko rwo mu Rwanda ruri mu bana bifatanije na Kirk Franklin wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ndirimbo ye yasubiyemo yitwa ‘Lean on me’ yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021. Ni indirimbo uyu muhanzi yakoranye na korali y’urubyiruko yo muri Compassion International igizwe n’abana barenga 120. Iyi ndirimbo yakozwe muri gahunda yo guteza imbere abana bo muri Compassion International, akaba ari muri urwo rwego abana 6 b’abanyarwanda batoranyijwe kwifatanya na bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu 24 kwitabira Korali y’urubyiruko rwa Compassion.

    Kirk Franklin yegukanye ibikombe bitandukanye birimo na Grammy Awards 16

    Mu mezi menshi ashize, Kirk Franklin yakoranye n'urubyiruko rwo mu bihugu 25 byose muri gahunda yo guteza imbere abana ba Compassion muri gahunda yo kubateza imbere. Binyuze mu marushanwa yo kugaragaza impano yo kuririmba yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga no mu myitozo, hatoranyijwe urubyiruko rurenga 120 ari rwo rugize Korali y’urubyiruko ya Compassion International, ruri mu kigero cy’imyaka 11-19.

    Kuri ubu iyi Korali yihuje na Kirk Franklin basubiranamo indirimbo ye ‘Lean on me’ yasohotse bwa mbere mu mwaka wa 1998. Aba bana 120 baririmbanye n’uyu muhanzi w’icyamamamre harimo abanyarwanda batandatu ari bo: Enock w’imyaka 14 y’amavuko, Lisa w’imyaka 14 y’amavuko, Benjamin w’imyaka 16 y’amavuko, Benitha w’imyaka 16 y’amavuko, Donatha w’imyaka 17 y’amavuko na Janvier w’imyaka 17.

    Nk’uko InyaRwanda.com ibikesha Compassion International, Kirk Franklin yatangaje ko yishimiye cyane kuririmbana n’aba bana. Yagize ati: “Nishimiye cyane gukorana n’abana benshi bato bafite impano kandi b’abanyempano baturutse hirya no hino ku Isi!” Franklin yashimiye cyane Compassion International yamuhaye amahirwe yo gukorana indirimbo n’aba bana. Ati: 'Ndashimira ikipe yo muri Compassion International yampaye amahirwe yo gukorera Imana muri urwo rwego.'

    Donatha w’imyaka 16 y’amavuko, umwe mu bagize iyi korari ukomoka mu Rwanda yatangaje ko atabona amagambo akoresha mu kugaragaza ibyishimo yatewe no kuririmbana na Kirk Franklin. Yagize ati: 'Amagambo arakennye kugira ngo ngaragaze uburyo nishimye kandi mpiriwe kubera amahirwe yo kuririmbana na Kirk Franklin”.  

    Donatha yavuze ko atabona uburyo agaragaza ibyishimo yatewe no kuririmbana na Kirk Franklin

    Mu gihe cy’imyitozo isanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Kirk Franklin yahuguye aba bana ku bijyanye n’amajwi, asubiza ibibazo bijyanye n’ubuzima bwe bwite n’akazi ke ka muzika, ndetse yigisha iyi korali kubyina imbyino. Indirimbo ‘Lean on Me’ Kirk Franklin yakoranye n’iyi korali y’abana barimo n’abo mu Rwanda, wayisanga ku rubuga campassion.com/kirkfranklin KANDA HANO ndetse no kuri shene ya Youtube y’uyu muramyi uri mu bakunzwe cyane ku Isi mu muziki by’umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Franklin asoza agira ati: “Ntabwo byumvikana ko indirimbo nk’iyi ikomeje gukundwa n’abantu benshi. Ndasenga iyi verisiyo itange ibyiringiro bike ku bantu bo ku isi yose. ' Amasezerano Kirn Franklin yagiranye n’iyi korali, avuga ko Fo Yo Soul / RCA Records na Franklin bazaha Compassion amafaranga iyi ndirimbo izinjiza binyuze mu bantu bazayumva bakanayireba ndetse n’ayo izacuzwa. 

    Kirk Franklin yasubiranyemo indirimbo ye n’abana b’abanyempano barimo n’abanyarwanda

    Compassion International ni umuryango wa Gikristo uteza imbere abana bakava mu bukene mu izina rya Yesu. Yashinzwe mu 1952, ikaba ikorana n'amatorero arenga 8000 yo mu bihugu 25 muri gahunda yo kugeza Umwuka, Ubukungu, Imibereho myiza no kubitaho mu buryo bufatika, ku bana barenga miliyoni ebyiri barimo ibibondo, abana bakiri bato n’abandi batarakura cyane bari mu bukene. 

    Mu mwaka wa 2020, Compassion International yashyizwe ku mwanya wa 8 na Forbes yo muri Amerika ku rutonde rw’Imiryango ikora ibikorwa by’ubugiraneza. Compassion ni umunyamuryango washinze Inama y'ivugabutumwa ku gucunga imari ikaba yemewe na Biro y’Ubucuruzi Bwiza (Better Business Bureau) ya Giving Alliance. Amakuru menshi y’uyu muryango aboneka ku rubuga rwawo campassion.com no ku mbuga nkoranyambaga zawo nka: Facebook, Instagram na Twitter.

    Mu nkuru hejuru twavuze ko Fo Yo Soul/RCA Records izafatanya na Kirk Franklin guha Campassion amafaranga azinjizwa n’iyi ndirimbo yakoranye n’iyi korali y’abana. Kimwe mu byo wamenya ni kuri Fo Yo Soul/RCA ni uko ibarizwa muri kompanyi ya Kirk Franklin yitwa Fo Yo Soul Entertainment – ikora ijana ku ijana ibikorwa by’imyidagaduro – ikaba ikorera i Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yashinzwe n'umuhanzi Kirk Franklin mu 2004. Fo Yo Soul Entertainment ibarizwamo Fo Yo Soul Recordings, Fo Yo Soul Productions, hamwe na Franklin Imagine Group.

    Kirk Franklin ari mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi banatwaye Grammy Awards

    Donatha ni umwe mu bana baririmbanye na Kirk Franklin

    REBA HANO INDIRIMBO ‘LEAN ON ME’ KIRK FRANKLIN YARIRIMBANYE NA KORALI Y’ABANA BARIMO ABANYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109839/kirk-franklin-ubitse-grammy-awards-16-yakoranye-indirimbo-na-korali-yabana-bo-muri-compass-109839.html

  • Umunyarwenya Kigingi wo mu Burundi yasabye an… – #rwanda #RwOT

    Alfred-Aubin Mugenzi uzwi nka Kigingi, yasabye anakwa Marina ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2021, mu muhango wabereye kuri Ineza Garden i Kinyinya hafi y'ibitaro bya Kinyinya muri Kigali.

    Amashusho afitwe na INYARWANDA, agaragaza Kigingi yambika impeta y’urukundo umukunzi we, imiryango yombi igahana impano, igashimangira igihango kidakuka.

    Uyu musore kandi agaragaza apfumbatisha ibahasha basaza b'umukobwa, akabashimira. Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu bacye bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, barimo Muyoboke Alex, abo mu miryango yombi, inshuti n'abandi.

    Uyu munyarwenya yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, atanga ibyishimo mu bitaramo yagiye atumirwamo. Yakunze kugaragara mu bitaramo by'urwenya bitegurwa na Nkusi Arthur, n'ibindi bihuza abanyarwenya.

    Ari mu banyarwenya b'abahanga badashidikanywa na benshi bitabira ibitaramo by'urwenya.

    Kigingi yaje mu Rwanda kuhataramira mu gitaramo cy'urwenya cya Comedy Jam, cyabereye muri Serena Hotel agihuriyemo na Nkusi Arthur ndetse na Anne Kansiime wo muri Uganda.

    Kigingi yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy , Herve, Babu, Michael n'abandi.

    Mu 2019, Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco  'Kigali International Comedy Festival' , ryahuje abanyarwenya b'inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n'Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda.

    Icyo gihe, Kigingi yavuze ko ari ku nshuro ya munani ataramiye mu Rwanda. Ati 'Si ubwa mbere nje gutaramira mu Rwanda. Ndumva ubu ari ku nshuro ya munani. Umuntu arakura mu bintu akora, ibihugu byacu birahuye cyane, ariko na none bikagira n'aho bitandukanira.'


    Umunyarwenya Kigingi yasabye anakwa umukunzi we Marina mu birori bibereye ijisho

    Kigingi yambitse impeta umukunzi we amuhamiriza urwo yamukunze, barahoberana bashirana urukumbuzi

    Kigingi na Marina batangiye urugendo rushya rw'urukundo, anamuha impano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109840/umunyarwenya-kigingi-wo-mu-burundi-yasabye-anakwa-umunyarwandakazi-marina-109840.html

  • #Kwita Izina: Kapiteni wa Patriots BBC Mugabe… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, watangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, aho wanaciye kuri Televiziyo Rwanda.

    Ni umuhango witabiriwe n'ibyamamare bitandukanye, ba rwiyemezamirimo ndetse n'abandi bantu batumiwe kwita izina, barimo umuhanzi Bruce Melodie, Luol Deng wakinnye muri NBA, Mugabe Arstide n'abandi.

    Kapiteni wa Patriots BBC, akanaba umukinnyi w'ikipe y'igihugu, Mugabe Arstide, yise umwana w'ingagi wo mu muryango wa 'Igisha', 'INKOMEZI'. Luol Deng ukomoka muri Sudani y’Epfo wakinnye muri NBA kuri ubu uyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri icyo gihugu, yise umwana w'ingagi wo mu muryango wa ‘Agashya’ 'RINDA', mu gihe umuhanzi akanaba umushoramari wo muri Nigeria, Oluwatosin Oluwole, yise umwana w'ingagi wo mu muryango wa ‘Kwitonda, 'SANGWA'.

    Prof. Beth Kaplin, umuyobozi muri kaminuza y'u Rwanda, yise umwana w'ingagi wo mu muryango wa ‘Ntambara’ 'TWIRINDE', Jes Gruner, umuyobozi muri Pariki ya Nyungwe yise umwana w'ingagi wo mu muryango wa ‘Isimbi’ 'INGABIRE', Clementine Uwamahoro, umuyobozi muri pariki y'Akagera yise umwana w'ingagi wo mu muryango wa ‘Muhoza’ 'KUNDUMURIMO'.

    Umuhanzi Bruce Melodie ukunzwe na benshi mu Rwanda, yise umwana w'ingagi wo mu muryango wa ‘Kureba’ 'KABEHO'.

    Mu myaka yashize uyu muhango waberaga mu Kinigi, ariko uyu mwaka uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ukaba watambutse imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda.

    Mugabe Arstide yise umwana w’ingagi ‘INKOMEZI’

    Bruce Melodie yise umwana w’ingagi ‘KABEHO’

    Luol Deng wakinnye muri NBA yise umwana w’ingagi ‘Rinda’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109838/kwita-izina-kapiteni-wa-patriots-bbc-mugabe-arstide-yise-umwana-wingagi-inkomezi-109838.html

  • InyaRwanda Music Top 10: Fireman yongeye kuza… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE ZIYOBOWE N’IBIGANZA YA FIREMAN

    Indirimbo 'Ibiganza' ya Fireman yabaye iya mbere, ikimara gusohoka, yahise yibutsa abantu batandukanye injyana y'umujinya yakunzwe cyane  n'abatari bake mu bihe bya mbere uyu muraperi akiri mu itsinda rya Tuff Gang ryari rigezweho, ariko nyuma bakaza gushinjwa kugambanira injyana.

    Iyi ndirimbo ikimara gusohoka, abakunzi benshi b'umuziki nyarwanda batangiye kuvuga ko uyu ari we Fireman bakunze bitewe n'uko yaasubiye mu njyana y'umujinya, ariyo Hip Pop y'ukuri, yatumye bamukunda.

    Iyi ndirimbo ikurikiwe na 'Queen of Sheba' y'umuhanzi Meddy yakunzwe bitagereranywa, kuko kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga miliyoni mu minsi itageze no kuri itatu imaze isohotse, ndetse no mu majwi yose uyateranyije, indirimbo ya Fireman yayirushije amajwi ane gusa.

    Fireman yashimiwe uburyo yagarutse mu njyana y’umujinya indirimbo ye 'Ibiganza' ihita iyobora urutonde rwa InyaRwanda Music

    Urutonde rw'indirimbo 15, ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com, aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi 245, uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

    Aya majwi yari menshi cyane, ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk’aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

    Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa. Ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.

    Indirimbo ya Meddy yabaye iya kabiri ku rutonde rwa InyaRwanda Music yujuje Miliyoni y’abayirebye

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com, n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda, kuri Facebook na Instagram, maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda, zari zifite amajwi agera kuri 174 y'abatoye kuri Instagram, naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 71, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo, yose hamwe agera ku majwi 245.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE ZIYOBOWE N’IBIGANZA YA FIREMAN

                 KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IBIGANZA YA FIREMAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109833/inyarwanda-music-top-10-fireman-yongeye-kuzamura-ibendera-ryinjyana-ya-hip-hop-queen-of-sh-109833.html

  • Ifoto y’umunsi: Perezida Kagame mu mwambaro w… – #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko, Paul Kagame araganira n’ingabo z'u Rwanda zoherejwe muri Mozambique kugarura amahoro mu gace ka Cabo Delgado kari karigaruriwe n’ibyihebe byari byarahateje umutekano mucye, bigahohotera abaturage bikanambura ubuzima bamwe mu baturage, ariko Ingabo z’u Rwanda (RDF) aho zihagereye zikaba zarirukanye ibyo byihebe muri ako gace, ubu umutekano ukaba ari wose.

    Kohereza ingabo z’u Rwanda na Polisi mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bwa Mozambique, ni igikorwa cyatanze umusaruro ugaragarira bose kuko zamaze kwigarurira ahari ibirindiro by’ibyo byihebe n’imijyi byari byarigaruriye. Perezida Paul Kagame uri kubarizwa muri Mozambike, ari kugaragara mu myenda ya gisirikare nk’uko ibiro bya Perezidansi byasohoye amafoto ye abyerekana.

    Perezida Paul Kagame yagaragaye mu mwambaro wa Gisirikare mu ruzinduko arimo i Cabo Delgado

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109832/ifoto-yumunsi-perezida-kagame-mu-mwambaro-wa-gisirikare-i-cabo-delgado-ahabohojwe-ningabo–109832.html

  • Dore amabanga yakugaragariza ko umukobwa yakwiyumvishemo bigatuma byakorohera kumutereta – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore bamwe na bamwe nti bamenya neza ko umukobwa ari guca amarenga y'uko yamaze kubiyumvamo, ku buryo byanatuma bitera icyizere, kumusaba urukundo bikaba ingorabahizi.

    Mu gushaka gufasha abasore bafite iki kibazo twifashishije urubuga wikihow.com. Uru rubuga rutanga ibimenyetso byinshi byagaragariza umusore ko umukobwa amwibonamo kandi amufitiye amarangamutima gusa twafashemo iby'ibanze.

    1. Yumva mwahorana:

    Nkuko hagati y'abantu bakundana bigenda,umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, muganira.

    2. Kukwereka inshuti ze

    Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. Nubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwambere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

    3. Iyo mugirana ikiganiro aba ahari wese

    Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n'uruhande.

    4. Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe

    Ibi bituma ahora gusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, amakwe yatumiwemo n'ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

    5. Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa ntabyishimira

    Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk'umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n'abandi bias nkaho wamurutishije abandi

    6. Indoro

    Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoro ya gira icyo umbwira. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n'irikureba neza utabura kubitandukanya.

    7. Ibiganiro by'urukundo

    Kenshi iyo muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by'urukundo. Niba akunda kukubaza niba ufite inshuti y'umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira.

    Uzumva akenshi akunda no kukubaza uko umukobwa ukunda cyangwa wakunda yaba ateye n'imico igomba kumuranga. Ibi bimufasha kumva niba hari ingeso udakunda yaba afite yamubuza kukugiraho umukunzi.

    8. Umunsi w'amavuko

    Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi w'izihizaho italiki wavukiyeho ubonayashyashyanye , akanagutegurira impano kandi ihuje n'ibyo ukunda , ntakabuza aragukunda.

    Source : https://yegob.rw/dore-amabanga-yakugaragariza-ko-umukobwa-yakwiyumvishemo-bigatuma-byakorohera-kumutereta/