Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kongera kwakira abakerarugendo nyuma ya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24, barimo ingore 11 ingabo 13, bakomoka mu miryango 14, igize imiryango 22 ituye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

    Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa byo kurengera ingagi zo mu misozi miremire, ziri mu nyamaswa zishobora kuzimira ku Isi mu gihe zitakwitabwaho mu buryo bw’umwihariko, ari umusaruro w’ubufatanye bwa Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage.

    Yagize ati “Uburyo ibikorwa byo kwita ku ngagi mu Rwanda byatanze umusaruro mwiza, byerekana ibyiza bishobora kugerwaho binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’abafatanyabikorwa. Ndifuza gushimira abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, ku ruhare bakomeje kugira muri ibi bikorwa mu myaka ishize.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yakomoje ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19, avuga ko nubwo cyagabanyije umubare w’abakerarugendo basura u Rwanda, Leta yakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

    Yagize ati “Kubera icyorezo, umubare w’abasura pariki waragabanutse, ariko ibikorwa byo kurengera ibidukikije byarakomeje, birimo n’ibikorwa byo gukomeza gukoresha igice cy’amafaranga aturuka mu bukerarugendo, mu kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igirira akamaro abaturage baturiye pariki.”

    Mu gihe ibikorwa by’ubukerarugendo bikomeje gufungurwa hirya no hino ku Isi cyane cyane nyuma y’uko inkingo zikomeje kugezwa mu bice byinshi by’Isi, Perezida Kagame yatanze icyizere ku bashyitsi bifuza gusura u Rwanda, avuga ko rwiteguye gukomeza kubakira no guhaza ibyifuzo byabo.

    Yagize ati “Uko abakerarugendo bakomeza kuza mu Rwanda, bazakomeza kugirira ibihe byiza mu Rwanda, bihuye n’ibyifuzo byabo. Leta y’u Rwanda izakomeza gushora mu bikorwa byo kwakira abashyitsi, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwacu, ndetse no kurengera ibidukikije [ku buryo bizagira ingaruka nziza ku] bazadukomokaho.”

    Yongeyeho ati “Turi gupima ndetse tukanakingira abantu benshi bashoboka, kugira ngo abanyarwanda n’abashyitsi basura u Rwanda, bakomeze kugira ubuzima bwiza. Intego yacu ni ukugira ngo dukomeze gutuma u Rwanda ruba ahantu hatekanye kandi hakurura ba mukerarugendo.”

    Perezida Kagame kandi yashimye abifatanyije n’u Rwanda mu birori byo Kwita Izina, nubwo bitoroshye kuko biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, ati “Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku buryo twari dusanzwe twizihiza umunsi wo Kwita Izina, ariko nishimiye kubona abafatanyabikorwa n’inshuti zacu zifatanyije natwe muri uyu muhango.”

    Igikorwa cyo Kwita Izina ingagi kibaye ku nshuro ya 17, kikaba cyitabiriwe n’amazina akomeye arimo abakinnyi ba Paris Saint Germain nka Neymar Jr, Kylian Mbappe, Angel Di Maria, Marquinhos na Sergio Ramos, bise ingagi amazina atatu, ari yo ’Ingeri’, ’Nshongore’, na ’Mudasumbwa’. Bukayo Saka ukina muri Arsenal nawe yitabiriye uyu muhango, aho yise ingagi yo mu Muryango wa Pablo, ayita ‘Kura.’

    Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kongera kwakira abakerarugendo nyuma ya Covid-19

    source : https://ift.tt/3ufapMa

  • Ni iki cyihishe inyuma y’umugambi mugari wo guharabika u Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Ntabwo ari ibintu bisanzwe kuba ikinyamakuru cyaganiriza umuntu uri gukorwaho iperereza mu gihe akiri mu maboko y’inzego z’umutekano, icyakora Leta y’u Rwanda yatanze ubwo burenganzira. Bidateye kabiri, Abdi Latif Dahir, Umunyamakuru uhagarariye The New York Times mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ufite ibiro muri Kenya, yari asesekaye i Kigali, ahabwa ikaze mu cyumba Rusesabagina yari afungiyemo, bagirana ikiganiro kirambuye.

    Mu kiganiro cyabaye kirekire, Rusesabagina yasobanuye amateka ye kugera ku ifatwa rye, anagaruka ku bitero byagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa FLN yari ayoboye, n’uburyo utari ugamije gukoresha intambara mu gukuraho Leta y’u Rwanda yatowe n’abaturage.

    Umuntu yagatekereje ko ingingo yo kubaza Rusesabagina ku bikorwa bishinjwa umutwe wa FLN atigeze yihakana, yari kwiharira igice kinini cy’ikiganiro. Icyakora mu nkuru y’amagambo hafi ibihumbi bine Latif yafashijwemo n’abarimo Declan Walsh uhagarariye The New York Times muri Afurika, Matina Stevis-Grineff uyihagarariye mu Burayi na Ruth Maclean uyihagaririye mu Burengerazuba bwa Afurika, bayikomojeho mu gice gito cyane, ubundi inkuru yibanda ku isano iri hagati y’ifungwa rya Rusesabagina n’ubwamamare yaheshejwe na filime ya Hotel Rwanda, ari na bwo yahowe na Perezida Kagame, nk’uko inkuru ikomeza ibisobanura.

    Iyi ngingo n’izindi zirimo ifatwa rya Rusesabagina, iyoherezwa rye mu Rwanda, uruhare yagize mu kurokora abahungiye muri Hotel des Mille Collines byihariye igice kinini cy’inkuru zatambutse mu binyamakuru mpuzamahanga, birimo BBC, CNN, The Guardian n’ibindi bitandukanye, mu gihe nta shyaka byagize ryo kumenya ingaruka za FLN ku miryango yatakaje abantu icyenda babiguyemo, cyangwa ngo hagarukwe ku buryo uyu mugabo yemereye mu rukiko uruhare rwe mu ishingwa rya FLN n’ibikorwa byayo, ibintu ‘yicujije, akabisabira imbabazi.’

    Uretse urubanza rwa Rusesabagina, ibikorwa by’u Rwanda birimo ubufatanye bwarwo na Arsenal, ubuziranenge bw’izamuka ry’ubukungu bwarwo, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse no kugera ejo bundi ku iyoherezwa ry’ingabo muri Mozambique, byose byakomeje kugarukwaho mu buryo bumwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga, ku buryo bitagoye kubona ko bikubiye mu mugambi umwe wo guharabika u Rwanda.

    Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na RBA, yagarutse kuri uyu mugambi, ndetse anasobanura ko bishobora kuba biterwa n’impamvu ebyiri.

    Yaragize ati “Hari ibintu bibiri [bishobora gusobanura uwo mugambi. Icya mbere] kugerageza kwikuraho uruhare mu bibazo [bya Jenoside yakorewe Abatutsi] byabaye ku gihugu cyacu. Bakavuga bati ‘aba bantu ni abantu bicanye, nta ruhare tubifitemo’, nubwo mu by’ukuri babifitemo uruhare.”

    “Icya kabiri nkeka ni uko abantu [n’ibihugu] bikomeye ku Isi, bihora bigerageza gutuma ibindi bihugu bibaho nka bo. [Bagashaka kubigisha indangagaciro zabo]. Ni nk’aho twebwe Abanyafurika tutagira indangagiciro, ubwo rero tukagomba gukurikira izo ndangagaciro zabo.”

    Kuki u Rwanda ari umwihariko?

    U Rwanda ni igihugu kitagira umutungo kamere mwinshi, kidakora ku nyanja ndetse ntikigire ubuso bunini, byose bikiyongera ku mateka mabi arimo Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibibazo by’ubukene byari byarabaye akarande mu myaka myinshi ishize.

    Kubasha kwikura mu bihe bikomeye nk’ibya Jenoside, igihugu kikubaka umutekano urambye, kigashyiraho ingamba z’iterambere, kigakurura abashoramari ndetse kikaza mu bihugu byigirwaho mu ngeri nyinshi zirimo imiyoborere myiza n’umutekano, ni ibintu bidatandukanye cyane n’ibitangaza.

    Ikirenze kuri ibyo ariko, ni uko ibyo u Rwanda rwagezeho, ahanini rubikesha amaboko y’abana barwo, kuko nubwo rwakiriye inkunga z’amahanga, rwazikoresheje neza no kurenza ibyo zagenewe, ndetse runafite intego yo kureka gushingira kuri izo nkunga mu gihe cya vuba, kuko ubu zigize 17% by’ingengo y’imari y’igihugu, byose bigaherekezwa n’imiyoborere myiza, dore ko mu 2019, Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika, mu bihugu bifite Leta zikorera mu mucyo, zigateza imbere abaturage, ndetse zikubahiriza amategeko.

    Mu kiganiro ‘In the Room’ Perezida Kagame aherutse kugira na Fred Swaniker watangije Kaminuza ya African Leadership University (ALU), yaciye amarenga ku mpamvu ishobora kuba ikizitira iterambere rirambye ry’Umugabane wa Afurika, agaragaza ko ikibazo cy’imiyoborere ari imwe mu nzitizi zikomeye z’iterambere ry’uyu Mugabane.

    Yaragize ati “Dukeneye kumva ko tutagomba gutwara ibintu uko bisanzwe. Kuko ureba aho twari mu myaka 40 ishize, wareba aho tuzaba turi mu myaka 40 iri imbere, ukareba n’aho abandi bari bari mu myaka 40 ishize, abo usanga twari mu buzima bujya kumera kimwe, usanga barateye imbere inshuro nyinshi, naho twe n’aho twari turi icyo gihe, [hari aho usanga] twarasubiye inyuma.”

    Yongeyeho ati “Hari ibyo twakora kugira ngo tuzamure ubukungu bwacu ku kigero cyo hejuru kurusha aho turi ubu. Wenda icyo dukeneye ari kugira umurongo muzima, tugafata inshingano [zo kubaka iterambere ryacu], ndetse ibyo dukora tukabikorana imbaraga nyinshi kuko hari ikibazo gikomeye tugomba gucyemura [ubukene].”

    Iki kibazo cyo kutagira icyerekezo nicyo u Rwanda rwahereyeho mu gucyemura ibindi bibazo, kuko imiyoborere yarwo yashyizwemo imbaraga, birangira ibaye umusingi wo kubakiraho irindi terambere rufite mu nzego zose, kuva mu bukungu kugera ku mutekano.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byageze ku iterambere n’umutekano mu myaka 27 ishize, ariko ruhora rugaragazwa nk’igihugu kidashobotse, kitita ku burenganzira bwa muntu kandi kigahora mu makosa

    Akaga kagwirira amahanga mu gihe ibihugu bya Afurika byakwigira ku Rwanda

    Mu myaka iri imbere, imiterere y’Isi izahinduka mu buryo bufatika. Umubare w’Abanyafurika uziyongera, ku buryo mu 2050, umwe mu baturage bane ku Isi azaba ari Umunyafurika. Ni mu gihe abaturage b’i Burayi bazarushaho kugabanuka, aho umubare wabo ugereranyije n’abazaba batuye Isi, uzagera kuri 7% uvuye ku 9,8% uyu munsi. Abazungu bo muri Amerika nabo bazaba ari 49% by’abatuye icyo gihugu mu 2060, bavuye kuri 72% uyu munsi.

    Ibi kandi bizajyana n’ubukungu, kuko mu 2050, ibihugu bitandatu muri birindwi bifite ubukungu bunini kurusha ibindi, bizaba ari ibihugu bifatwa nk’ibikiri mu nzira y’Amajyambere uyu munsi. Ibi biterwa n’uko iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, ryihuta ku muvuduko ukubye kabiri uw’ibihugu biri muri G7.

    Ibi rero bisobanuye ko mu gihe ibihugu birimo ibya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere, byarushaho gukira no kugira abaturage benshi, bizagira ingaruka ku miterere y’imiyoborere y’Isi, ku buryo ingingo zirimo nko kuba Akanama Gahoraho k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye, LONI, gashobora guseswa, imiryango nka Banki y’Isi na IMF ikavugururwa, ku buryo imbaraga z’ibihugu bikize uyu munsi, zishobora kuzahinduka umuyonga mu myaka iri imbere.

    “Ibi bitera impungenge abazungu, biganje mu bihugu bikize uyu munsi, ariko bitazaba bikize kurusha ibindi mu myaka iri imbere,” nk’uko impuguke mu bya politiki mpuzamahanga itashatse ko amazina yayo atangazwa, yabitubwiye.

    Yakomeje ati “Buriya baricara bakibaza bati ’mu myaka 200 Isi izaba imeze ite? Uruhare rwacu mu biyikorerwamo ruzaba rungana gute? Ni gute twabikumira cyangwa tukabitinza?’”

    “Uburyo bwiza bwo kubikumira,” nk’uko iyi mpuguke yakomeje ibitangaza, “Ni ugutinza iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, hagakoreshwa uburyo bwose bwo kubisubiza inyuma. Niyo mpamvu usanga ibihugu bigerageza kwerekana ko Afurika n’ibindi bihugu bifite ubushobozi bwo kwiyubakira iterambere bidashingiye ku bandi bantu, babirwanya cyane, bakabisebya mu buryo bushoboka kugira ngo ibindi bihugu bibitere icyizere ku buryo uwo mwuka mubi ushobora kuvamo intambara yakongera gusubiza inyuma iterambere.”

    Yavuze ko ari yo mpamvu uzasanga ibihugu bikize bishobora gukoresha amahirwe yose mu kwerekana ko u Rwanda rudakora ibintu bizima, kuri buri kintu cyose bagashaka impamvu barusebya, ibyo bikaba bishobora kunyuzwa mu itangazamakuru n’ubundi buryo butandukanye.

    Ati “Reba nko ku rubanza rwa Rusesabagina, ntabwo ikiba kibaraje ishinga ari ukureba ibimenyetso no gushimira u Rwanda uruhare rugira mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, icyo baba bashaka ni amahirwe yo gusebya igihugu no kugitesha agaciro mu bindi bihugu kugira ngo hatagira uzagira ishyaka ryo kukigiraho. Ibi ni nabyo byakozwe ku masezerano y’u Rwanda na Arsenal, nubwo yatanze umusaruro wari witezwe. Nibwo buryo bakoramo ibintu byabo kuko byarabaye no kuri Singapore, biri kuba ku Bushinwa, bizakomeza no kuba ku wundi wese uzagerageza kubaka iterambere atabashingiyeho.”

    Mu kiganiro na Swaniker, Perezida Kagame yakomoje kuri iyi ngingo, agaragaza ko mu gihe Afurika yakubaka imiyoborere irambye, iterambere ryakurikiraho.

    Ati “U Rwanda rufite amahirwe amwe [n’ibindi bihugu bya Afurika] ndetse n’ibibazo [bimwe]. [Rero igikenewe] ni ukugira imiyoborere ihamye, na politiki yo kuzamura buri wese, tugakoresha neza umutungo mwinshi dufite. [Uburyo Afurika imeze] ni nk’aho waba ufite buri kintu cyose iwawe, ariko ukabisiga ukajya gusaba. Cyangwa se ukaba ufite ibintu byose, undi muntu akaza akabikoresha, noneho ukamwirukaho umusaba. Ibi ni ibintu Afurika ikwiye guhindura kandi turabishoboye…birashoboka mu gihe ubushake bwa politiki bwaba buhari.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Afurika yagira ubuyobozi bufite intego, ishobora gukemura ibibazo by’ubukene ifite

    U Rwanda rukwiye kwitwara gute ku barusebya?

    Nta wakwirengagiza ko kuba u Rwanda rukomeza kuvugwa nabi mu bitangazamakuru mpuzamahanga birugiraho ingaruka, kuko kimwe mu bikorwa gishingiraho ubukungu bwacyo ari ubukerarugendo ndetse n’ishoramari riturutse mu mahanga.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke muri politiki, akaba n’inararibonye muri mikorere y’itangazamakuru mpuzamahanga, Albert Rudatsimburwa, yavuze ko uburyo bwiza bwo gukomeza guhangana n’ibi bikorwa byo gusebya u Rwanda, ari ugukomeza kubaka iterambere rirambye.

    Yagize ati “Leta ntikwiye gucika intege, ahubwo ikwiye kongera imbaraga mu guteza imbere Abanyarwanda, kuko nibatera imbere, bizarushaho kugora abifuriza igihugu nabi kubona ibyo bakinenga. Ibyo kandi ni wo mugambi wa Leta.”

    Yongeyeho ko “Ibi bikwiye no kujyana n’ibikorwa byo kwamamaza igihugu, kugira ngo abantu bakomeze kukigiraho amatsiko bacyige ndetse banagisure, bityo nibasubira iwabo bazabe abahamya b’ibyo babonye bitandukanye cyane n’ibyo babwirwa mu bitangazamakuru byabo.”

    Aha ni ho ahera ashima gahunda zirimo kwamamaza u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’, ati “Buriya ni uburyo bwiza bwo kwerekana igihugu cyacu, tukerekana ko hari ibintu bindi byiza gifite bitandukanye n’ibyo kivugwaho n’itangazamakuru mpuzamahanga.”

    Itabwa muri yombi rya Rusesabagina ryavugishije benshi babyuririraho basebya u Rwanda

    source : https://ift.tt/3AIDuSz

  • Ikipe yo mu Cyiciro cya 2 mu Rwanda yirukanye umutoza imuziza UBUTINGANYI #rwanda #RwOT

    Ibaruwa y’ubuyobozi bw’iyi kipe, ivuga ko uyu mutoza witwa Mushimiyimana Eric yabaye ahagaritswe.

    Iyi baruwa yanditswe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, itangira igira iti 'nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho cy’ubutinganyi kidahesha icyubahiro ikipe nawe ubwawe kandi bikaba bikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo.”

    ikomeza igira iti “Nyuma yo kugezwaho impungenge z’abakinnyi bamwe na bamwe, tumaze kubiganiraho nka komite nyobozi twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe kukazi nk’umutoza mukuru wa United Stars FC -Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza ku kibazo cy’ubutinganyi bwibasiye ikipe ucyekwaho nk’uko bikomeje kugaragazwa n’abakinnyi mubereye umutoza.”

    Mu butumwa yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, Mushimiyimana Eric wasabwe guhita ashyira mu bikorwa ibyo yabwiwe mu ibaruwa, yagize ati ” Byari byiza gusangira ibihe byiza namwe bahungu, mwarakoze cyane mwese. Abo tutabanye neza muzanyihanganire. Mu by’ukuri nabakundaga cyane mwese kandi nizeye ko muzagera aho mwifuza. Amahirwe masa ku rugendo rwanyu rwo gukina, amahirwe masa kuri United Stars FC. Imana ibahe umugisha. Murabeho.”

    Abakinnyi 10 ba United Stars barimo Kapiteni wabo, Siborugira Janvier, banditse ibaruwa ndetse barasinya, bavuga ko ibivugwa ku mutoza wabo, Mushimiyimana Eric ukekwaho ubutinganyi, bo batigeze babikorerwa.

    Mu mikino ibiri yari amaze gutoza harimo uwo yanganyije na Esperance FC ibitego 2-2 ndetse n’uwo yatsinzwemo na UR FC ibitego 2-1.

    United Stars FC iri mu Itsinda C rya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri hamwe na Vision FC, Espérance FC, UR FC na Vision Jeunesse Nouvelle FC.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Ikipe-yo-mu-Cyiciro-cya-2-mu-Rwanda-yirukanye-umutoza-imuziza-UBUTINGANYI

  • RIB yataye muri yombi abagabo babiri bafatanywe ihembe ry' inzovu #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kugurisha ihembe ry' inzovu mu buryo butemewe n' amategeko.

    Aba bafashwe na RIB harimo ufite imyaka 65 y'amavuko n'undi wa 32 bafatanywe ihembe ry'inzovu.

    Amakuru dukura kuri Igihe.com avuga ko abo bagabo ari abo mu Murenge wa Busogo wo mu Karere ka Musanze , bafatanywe ihembe ry'inzovu rifite agaciro k'ibihumbi 600 000Frw bakaba bakurikiranyweho icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 5-7 n'ihazabu ya Miliyoni 5 Frw.

    Barimo kandi umwe wari wahaniwe icyaha nk'iki kuko yari yafunguwe muri Mata uyu mwaka nyuma yo kurangiza igihano cy'imyaka ibiri n'igice yari yakatiwe azira gucuruza impu n'amahembe by'inyamaswa.

    Aba bagabo ubu bari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rubakurikiranyeho ibyaha birimo kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw'inyamaswa bukomye, ubu bacumbikiwe station ya Busogo kugira ngo hakorwe iperereza.

    RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha cyo guhiga cyangwa gucuruza ibitemewe n'amategeko, inibutsa kandi abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko dore ko hari abakunze ku byishoramo batazi ko bigize icyaha.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI?

    Ingingo ya 58 y' itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije, iteganya ko uwakoze icyaha kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa akabihamywa n'inkiko ahabwa Igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 5,000,000 FRW ariko atarenze 7,000,000 FRW.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/25/rib-yataye-muri-yombi-abagabo-babiri-bafatanywe-ihembe-ry-inzovu/

  • Buri munsi mba ngomba kubasezerera, n’ubu hari abari bugende – Masudi Djuma #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma avuga ko hari abakinnyi agomba guhita asezerera mu myitozo y’iyi kipe agaha amahirwe abandi bakaza kugerageza amahirwe yabo.

    Ibi yabitangaje nyuma yo kubona urwego rwa bamwe mu bakinnyi bari mu igeragezwa mu mukino wa gicuti Rayon Sports yaraye itsinzemo Musanze FC 1-0 cya Onana ukomoka muri Cameroon.

    Avuga ko ikipe ye atarayibona neza ko ari ukubaka, ndetse ko na bamwe mu bakinnyi baza mu igeragezwa baba batari ku rwego rwiza.

    Ati “Ni ukubaka, ntabwo wakubaka inzu ngo mu minsi ibiri ihite yuzura, hari ibintu byiza twabonye hari n’ibibi cyane ku bantu baza uyu munsi abandi bakaza ejo(mu igeragezwa), ikindi usanga abenshi baza gukora igeragezwa nta myitizo bakoraga, bakoraga imyito ku giti cyabo, ugasanga ya myitozo ya rusange agomba gukora aje kuyikorera muri Rayon Sports, kandi icyo gihe ntacyo dufite. Ibitameze neza navugaga ni ukumenyerana nta kindi.”

    Avuga ko nyuma y’uyu mukino hari abakinnyi agomba gusezerera kuko buri munsi aba agomba kugira abo asezerera.

    Ati “Ndakuramo, ndakuramo abandi, buri munsi ngomba gukuramo nkagira abo nsezerera. Nsinkubwira ngo ndakuramo bangahe ariko hari abari bugende.”

    Masudi Djuma avuga ko bazakomeza gutanga amahirwe ku bakinnyi kugeza babonye ikipe bifuza, iyi kipe ikaba itegereje abakinnyi babiri umwe ukomoka muri Senegal n’umunya-Cameroun bagomba gutangira imyitozo ku wa Mbere nabo bagakora igeragezwa.

    Masudi avuga ko hari abakinnyi agomba guhita asezerera

    Bamwe mu bakinnyi baza mu igeragezwa ntibari ku rwego Rayon Sports yifuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/buri-munsi-mba-ngomba-kubasezerera-n-ubu-hari-abari-bugende-masudi-djuma

  • Umutoza mu Rwanda yahagaritswe ku kazi kubera ubutinganyi #rwanda #RwOT

    Mushimiyimana Eric, umutoza w’ikipe ya United Stars-Ruhango yahagaritswe ku mirimo ye kubera ubutinganyi.

    Mu ibaruwa yasinyweho na perezida w’iyi kipe, Ngendahayo Vedaste, yamenyesheje umutoza ko yahagaritswe kubera iperereza arimo gukorwaho ku butinganyi buvugwa muri iyi kipe.

    Ati “Bwana Mushimiyimana Eric, mu izina rya Komite Nyobozi ya United Stars-Ruhango, nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho kidahesha icyubahiro ikipe na we ubwawe kandi kikaba gikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twgaira ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo.”

    “Nyuma yo kugezwaho impungenge z’abakinnyi bamwe na bamwe, tumaze kubiganiraho nka Komite Nyobozi twagira ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe ku kazi nk’umutoza mukuru wa United Stars-Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza ku kibazo cy’ubutinganyi bwibasiye ikipe ukekwaho nk’uko bikomeje kugaragazwa n’abakinnyi ubereye umutoza. Ibi usabwe kubyubahiriza ukimara kubona iyi baruwa.”

    Uyu mutoza watozaga iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri, ahagaritswe nyuma yo kuyitoza imikino 2, uwo banganyijemo na Esperence 2-2, n’uwo baraye batsinzwemo na UR Huye 2-1.

    Yahagaritswe kubera ubutinganyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-mu-rwanda-yahagaritswe-ku-kazi-kubera-ubutinganyi

  • Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wo muri Maroc #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gusinyisha Lahssaine Ayoub nk’intizanyo, akomoka muri Maroc aho yakiniraga ikipe ya Raja Casablanca.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21 akaba akina mu kibuga hagati, ni umukinnyi wakuriye mu bato b’iyi kipe.

    Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko uyu mukinnyi azaba ari umukinnyi wayo mu mwaka utaha w’imikino.

    Ibi bikaba ari bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca muri Nyakanga 2021.

    Rayon Sports ikaba ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino utaha, uretse uyu mukinnyi iyi kipe ikaba ifite umubare mwinshi w’abakinnyi bari mu igeragezwa.

    Lahssaine Ayoub yamaze gusinya amasezerano nk’intizanyo ya Raja Casablanca muri Rayon Sports

    Ni umukinnyi wazamukiye mu bato ba Raja

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinyishije-umukinnyi-wo-muri-maroc

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1.Miss Nishimwe Naomie

    2.Kate Bashabe

    3.Yolo The Queen

    4.Sacha Kate

    5.Miss Ingabire Grace

    6.Miss Mutesi Jolly

    7.Miss Umucyeza Pamella

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-58588

  • Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'Isi #rwanda #RwOT

    Mu ijonjora rya kabiri ryo guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi kizaba umwaka utaha mu gihugu cya Costa Rica mu bagore bari munsi y'imyaka 20, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yaraye itsindiwe kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ibitego bine ku busa mu mukino ubanza wo guhatanira gukina igikombe

    Ikipe y'igihugu ya Ethiopie niyo yatangiye neza muri uyu mukino kuko ubwo hari ku munota wa 20 nibwo Redit Assresahagn Matios yafunguraga amazamu ndetse aza kongera kubona ikindi gitego cya kabiri ubwo hari ku munota wa 27

    .

    Iyi kipe y'abangavu ba Ethiopie yakomeje gusatira u Rwanda, gusa Amavubi akomeza kwihagararaho kugeza ubwo amakipe yombi yagiye ku ruhuka bikiri ibitego bibiri ku busa.

    Bavuye kuruhuka mu gice cya kabiri, ikipe ya Ethiopie yakomeje kwiharira uyu mukino kugeza ubwo hari ku munota wa 55, Aregash Kalsa Tadesse atsinda igitego cya gatatu cy'iyi kipe.

    Nyuma y'iminota itandatu gusa, ubwo hari ku munota wa 61 w'umukino Ethipie yongeye gutsindaga igitego cyayo cya kane cyinjijwe na Turist Lema Tone, bityo umukino urangira ari ibyo bitego bine bya Ethiopie ku busa bw'u Rwanda.

    Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw'u Rwanda: Mutuyimana Elizabeth , Uzayisenga Lydia , Iranzi Benitha, Ntakobanjila Salama Nelly, Ingabire Aline, Niyonshuti Emerance, Usanase Zawadi , Izabayo Clemence, Uwase Mireille, Niyonsaba Diane na Mukaruzagira Jeannette .

    Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Ethiopia: Eyerusalem Lorato Loh, Betlehem Bekele Chumo,Nardos Getenet Mekonnen,Berka Amare Dagne,Rediet Assresahagn Matios, Genet Hailu Haydebo, Aregash Kalsa Tadesse, Turist Lema Tone, Mesay Temesgen Tanga, Bizuayehu Aymeku na Meadin Sehilu Amedu.

    The post Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'Isi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yabatarengeje-imyaka-20-mu-bagore-yatsinzwe-na-ethiopie-ibitego-4-0-mu-mukino-wo-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yabatarengeje-imyaka-20-mu-bagore-yatsinzwe-na-ethiopie-ibitego-4-0-mu-mukino-wo-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi

  • Dj Iraa yavamo umuzamu mwiza! Anita Pendo, Gitego na Dj Iraa bacongeye ruhago muri Studio (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki ya 24 Nzeri 2021 nibwo habaye ikiganiro Friday Flight kimaze kumenyerwa nk'ikiganiro cy'inyidagaduro. Muri iki kiganiro, Dj Iraa, Anita Pendo ndetse na Gitego baje bambaye imyenda y'amakipe ya PSG na Arsenal.

    Anita Pendo, Dj Iraa na Gitego bacongeye ruhago muri studio ndetse Dj Iraa ananyuzamo akora akazi k'umuzamu aho yafataga imipira yari itewe na Gitego.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/dj-iraa-yavamo-umuzamu-mwiza-anita-pendo-gitego-na-dj-iraa-bacongeye-ruhago-muri-studio-amafoto/