Category: Uncategorized

  • Gatsibo: Hagaragajwe uruhare rw’‘Ishuri ry’Umuryango’ mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu – #rwanda #RwOT

    Uru rubuga ruhuza ababyeyi n’abagore bakaganira ku bibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mutungo, inda ziterwa abangavu n’ibindi ndetse bakagerageza kubishakira ibisubizo.

    Ni gahunda yatangijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo nka kamwe mu twugarijwe n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda aho kugeza muri Gicurasi uyu mwaka habarurwaga abagera kuri 775 bahuye na cyo mu myaka ibiri.

    Icyo gihe ubuyobozi bwavugaga ko abakekwaho iki cyaha bari bamaze gutabwa muri yombi bageraga kuri 278 ari na bwo hatangijwe umkwabu wo gushakisha abagabo bari ku rutonde rw’abagera kuri 500 bakekwaho iki cyaha.

    Abakangurambaga b’Ishuri ry’umuryango Mwiza bari kwifashishwa mu gushakira umuti ikibazo cy’inda ziterwa abangavu aho ubujyanama batanga bwatangiye kuvamo umusaruro nk’uko umwe muri bo abivuga.

    Ati “Ishuri ry’umuryango Mwiza riri gutanga umusaruro by’umwihariko ku kibazo gikomeye dufite muri aka karere cy’abangavu baterwa inda. Abo turabegera tukabaganiriza, tukabereka ingaruka bahura na zo.”

    “Kuko tuba tubana na bo tubahozaho ijisho nk’ababyeyi ndetse abagize ikibazo bagatwita ntitubatererana ahubwo turabakurikirana tukabafasha kwiyakira ariko twibanda ku kubafasha kutazongera kugwa muri uwo mutego.”

    Ishuri ry’umuryango mwiza ni imwe muri gahunda Akarere ka Gatsibo gaterwamo inkunga na Suède binyuze mu mushinga ugamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa no gukora ubuvugizi ku bibazo bahura na byo (PPIMA).

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, ubwo yasuraga ibikorwa by’Ishuri ry’umuryango Mwiza ryo mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki, yasobanuriwe uburyo ryakemuye ibibazo byo mu miryango, ashima intambwe imaze guterwa.

    Yagize ati “Mu bigaragara tubonye ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro mu baturage. Byafashije abagore gutinyuka kugira uruhare mu bibakorerwa no kwikemurira ibibazo bahura na byo.”

    Umushinga PPIMA ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ya sosiyete sivile igera kuri 18 ikorera mu turere 16. Ibikorwa byawo bimaze kugera ku basaga miliyoni 1,3 bikaba byibanda ku gufasha abaturage kwishyira hamwe, kwiyungura ubumenyi butuma bagira uruhare rugaragara mu kugena politiki y’ibikorwa bibonamo ku rwego rw’ibanze no gukurikirana ibijyanye no kunoza imitangirwe ya serivisi aho baherereye.

    Ibi biri mu murongo wo gushyigikira gahunda za leta y’u Rwanda zirimo iyo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho (NST1).

    Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo basobanura imikorere ya gahunda yiswe ‘Ishuri ry’Umuryango mwiza’

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague asobanurirwa bimwe mu bikorwa biri mu mihigo y’Akarere

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yabanje kugirana ibiganiro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel

    source : https://ift.tt/3i6nti0

  • Abanyeshuri 254 basoje amasomo ajyanye n’iby’amategeko muri ILPD – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye kuri Marriott Hotel kuri uyu wa 24 Nzeri 2021, bamwe bawukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda Coronavirus.

    Witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, uw’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’abandi bayobozi batandukanye biganjemo abakora mu rwego rw’ubutabera.

    Ni ku nshuro ya cyenda ILPD itanga impamyabushobozi zirimo iya Legal practice (DLP) ku bacamanza, abashinjacyaha n’abunganizi mu by’amategeko; n’iya Legislative Drafting (DLD) ku banyamategeko ba Leta.

    Umuyobozi wa ILPD, Dr Kayihura Muganga Didas, yabasabye abasoje amasomo kurushaho kugaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo cyane ko amasomo bahawe ari na cyo agamije.

    Ati “Umuntu ashobora kwiga umwuga ariko iyo yitandukanyije n’ubunyangamugayo ni hahandi Ubutabera buta agaciro kuko za ruswa ni ho zizira, ubunebwe butuma imanza zidacibwa, zidashinjwa cyangwa zitaburanwa.”

    “[Ugasanga] aho kugira ngo uburane urubanza uri umwunganizi mu by’amategeko, ugashaka impamvu. Aho haba haburamo ubunyangamugayo. Ubunyamwuga wenda warabwize urabuzi ariko ntabwo urimo kubuhuza n’ubunyangamugayo ngo bitume utanga umusaruro nyakuri.”

    Mu myaka irenga umunani ILPD imaze itangijwe, hafi 98% by’abakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda bayinyuzemo.

    Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja, yavuze ko kuva ILPD yashingwa yagiye igera ku ntego yashyiriweho zirimo gutanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda n’Isi muri rusange, binyuze mu guhugura abafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko.

    Yakomeje ati “ILPD yanafashije kuzamura uburezi mu by’amategeko kugira ngo harusheho kunozwa ubumenyi bw’abantu ku giti cyabo mu rwego rw’ubutabera, by’umwihariko guhugura bakora iperereza, abunzi n’abandi bantu bafite aho bahurira n’ibibazo by’amategeko mu bigo,inzego na minisiteri bitandukanye byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga.”

    Minisitiri Ugirashebuja yibukije ko ILPD ari umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Ubutabera cyane ko ikora ubushakashatsi mu by’amategeko, bugira uruhare rukomeye mu kuyasesengura.

    Magingo aya icyo Kigo cyigamo abaturutse mu bihugu 14 bya Afurika, hakaba hari n’abaturutse hanze y’Umugabane bayinyuzemo nubwo bakiri bake.

    Umunye-Cameroun, Nana Muweyo uri mu bahawe impamyabushobozi uyu munsi, yavuze ko yigiye byinshi muri ILPD ndetse ikamufasha kugera ku ntego ze.

    Yagize ati “Muri ILPD twahigiye amasomo menshi kandi tukitoza kuyashyira mu ngiro nko kumenya uko witwara mu rukiko, kunga [abagiranye amakimbirane] n’ibindi byinshi bigiye kudufasha mu mwuga wacu w’ubunyamategeko.”

    Senateri Mupenzi George, umwe mu bahawe yavuze ko ILPD idatanga amasomo y’ubunyamwuga gusa ahubwo yigisha n’indangagaciro.

    Yagize ati “Muri ILPD iyo utaje mu ishuri ntabwo ukora ikizamini. Umuntu ahigira byinshi haba indangagaciro n’imyitwarire bikongera ubushobozi n’ubumenyi ariko bijyanye n’ubumenyingiro.”

    ILPD imaze kwaguka cyane

    Dr Kayihura yagaragaje ko mu myaka ILPD imaze, yagutse haba mu bushobozi n’amikoro.

    Abakozi bariyongereye bikuba hafi kabiri, i Nyanza hubakwa inyubako nshya yagutse, amasomero ashyirwaho haboneka na mudasobwa zo kwigiraho.

    Ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri bwavuye ku gucumbikira 30 bugera ku barenga 100 ndetse hubakwa amacumbi yiyubashye y’abashyitsi batandukanye basura Ikigo.

    Mu bijyanye n’amasomo, ILPD yatangiye ifite porogaramu imwe none imaze kugira izirenga zirindwi ndetse n’amasomo y’igihe gito ari mu byiciro 26.

    Yakomeje ati “Tugitangira Ikigo cyari gifite umugambi wo kuba ikiraro gihuza “common law” na “Civil law”; ubu dutewe ishema no kuvuga ko byagezweho kuko duhugura abaturutse hirya no hino mu bihugu bifite imiterere y’amategeko ari muri buri cyicyiro.”

    Kuva ILPD igitangira kugeza magingo aya intego iracyari uguharanira kuba “IHURIRO” ry’abanyamwuga mu by’amategeko haba mu Rwanda, mu Karere, muri Afurika n’Isi muri Rusange.

    Abanyeshuri n’Abayobozi bitabiriye umuhango ubwo binjiraga mu cyumba ibirori byabereyemo

    Hari abakora mu rwego rw’ubutabera batandukanye bitabiriye umuhango

    Umuyobozi wa ILPD Dr Kayihura Muganga Didas yabasabye kurushaho kugaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo cyane ko amasomo bahawe ari na cyo agamije

    Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yashimye uruha rwa ILPD mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda

    Abanyeshuri 254 bo mu bihugu 10 ni bo basoje amasomo muri ILPD kuri iyi nshuro ya cyenda

    Bamwe mu banyeshuri bitabiriye umuhango hifashishijwe ikoranabuhanga

    Byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo harimo kwambara udupfukamunwa no guhana intera

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko kuva ILPD yashingwa, yagiye igera ku ntego yashyiriweho

    Ni inshuro ya cyenda ILPD itanga impamyabushobozi mu by’amategeko

    Abasoje amasomo biyemeje gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza akazi bashinzwe

    Umunya-Cameroun, Nana Muweyo uri mu bahawe impamyabushobozi yavuze ko yigiye byinshi muri ILPD

    Ifoto y’urwibutso yafashwe nyuma y’umuhango

    Kari akanyamuneza ku basoje amasomo yabo muri ILPD

    Amafoto: Himbaza Pacis


    source : https://ift.tt/3m2Cy5r

  • Musanze: Babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ihembe ry’inzovu – #rwanda #RwOT

    Abo bagabo uko ari babiri bafashwe ku wa 20 Nzeri 2021, bafite ihembe ry’inzovu rikaba ry’ibiro bibiri bigura 600 000 frw.

    Umwe muri bo si ubwa mbere ahubwo ni isubiracyaha kuko yavuze ko yafunguwe mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, amaze imyaka ibiri n’ igice muri Gereza kandi icyo gihe yari afungiye ibi bikorwa byo gucuruza amahembe n’impu by’inyamaswa.

    Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo mu Kagari ka Gisesero.

    Kugeza Ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye. Uwagihamijwe n’inkiko ahanishwa ingingo ya 58 y’ itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.

    Riteganya ko uwagikoze akabihamywa n’inkiko ahabwa Igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 5,000,000 FRW ariko atarenze 7,000,000 FRW.

    Ibi ariko iyo bibaye isubiracyaha gihanwa ingingo ya 52 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho umuntu wese ugaragaweho isubiracyaha ahanishwa igihano ntarengwa cyateganyijwe n’itegeko kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.

    RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha cyo guhiga cyangwa gucuruza ibitemewe n’amategeko, inibutsa kandi abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko dore ko hari abakunze ku byishoramo batazi ko bigize icyaha.


    source : https://ift.tt/39zXjiL

  • Musanze: Abantu 20 bafatanywe ibicuruzwa bya magendu n’ibyarangije igihe – #rwanda #RwOT

    Muri ubwo bugenzuzi bwakozwe muri iki cyumweru , hafashwe ibicuruzwa birimo amashashi, amacupa 934 ya Movit, litiro 433 za kanyanga, amavuta yangiza uruhu 202, imiti ikoreshwa mu myaka 138, ibiro 75 bya kawunga, inzoga n’ibindi.

    Bamwe mu bafatanywe ibi bicuruzwa bavuga ko ibyinshi babiranguraga n’ababyambutsaga babikuye muri Uganda kandi ko babikuyemo isomo ryo kutazabisubira.

    Hakizimana Theoneste umwe mu bafashwe yagize ati ” Nari ndimo gucuruza, Polisi ije aho nkorera bansangana amavuta azwi ku izina rya mukorogo n’andi ni uko baba barantwaye.”

    “Mu by’ukuri nta nyungu ibirimo, nasobanukiwe ububi bwayo sinzongera kuyacuruza. Ubu kuva nafatwa ntakaje byinshi, niteguye kubireka no kujya kubwira bamwe mu bacuruzi batafashwe kubireka kuko abatazabireka niteguye kubatangira amakuru.”

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga yibukije abacuruzi kurushaho kwirinda ibikorwa bya magendu no kugenzura niba ibyo bacuruza bitararengeje igihe kuko bigira ingaruka mbi ku buzima no ku bukungu.

    Yagize ati ” Tuributsa abacuruzi ko bakwiye kureka gucuruza magendu kuko idindiza ubukungu bw’igihugu kandi aribo bagombye kugira uruhare mu iterambere batanga imisoro. Ikindi ni uko nabo ubwabo bibagusha mu gihombo iyo babifatanwe, tunabibutsa ko gucuruza magendu ari n’icyaha gihanwa n’amategeko aho ugihamijwe ashobora no gufungwa.”

    “Tuributsa abacuruzi kandi ko bakwiye kujya bagenzura ibicuruzwa byabo ibyarangije igihe bigakurwa mu bindi ndetse birinda no gucuruza ibitemewe. Ntawe utazi ko nk’amashashi yaciwe mu gihugu ndetse n’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo, ibi byose bikaba bihananwa n’amategeko kandi bamenye ko Polisi itazabihanganira.”

    Polisi ivuga ko abafashwe bazashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo bakorweho iperereza amategeko akurikizwe.

    Abafashwe bavuze ko babonye isomo ryo gucuruza magendu n’ibyarengeje igihe

    Bimwe mu bicuruzwa bya magendu n’ibyarengeje igihe byafashwe

    source : https://ift.tt/3CN0Vum

  • AMAFOTO : Perezida Kagame muri Mozambique yakurikiranye akarasisi k’ingabo zirwanira mu mazi #rwanda #RwOT

    Aka karasisi k’Ingabo zirwanira mu mazi, kabaye mu gihe muri kiriya Gihugu uyu munsi bizihiza umunsi w’Ingabo ufatwa nk’umunsi ukomeye muri Mozambique ubibutsa ubwigenge bwabo.

    Perezida Kagame Paul na mugenzi we Filipe Nyusi bakurikiranye kariya karasisi kabereye ku kicaro cy’ingabo zirwanira mu mazi biherereye i Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Iyi Ntara ya Cabo Delgado yari irimo ibirindiro by’inyeshyamba zihungabanya umutekano wa Mozambique, ni imwe mu zo Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza kiriya Gihugu zabohoje mu za mbere ubu abaturage bakaba baratangiye gusubizwa mu byabo.

    Nyuma yo gukurikirana kariya karasisi, Perezida Kagame na mugenzi we Filpe Nyusi bahise bagirana ikiganiro n’Itangazamakuru.

    Hari benshi bibaza ikizakurikiraho mu gihe Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu guhashya biriya byihebe niba inzego z’umutekano za Mozambique zizabasha gukomeza gusigasira uriya mutekano mu gihe ingabo z’u Rwanda zaba zitashye.

    Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ubufatanye hagati y’ibihugu bya Africa ari bwo ngombyi yo kugera ku mutekano urambye.

    Yagize ati 'Ibirambye bishingira ku buryo twakoreye hamwe mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ndetse no kubaka imikoranire.'

    Perezida Kagame yakomeje agira ati 'Mozambique yashyizeho uburyo bwo gutoza inzego z’umutekano mu kwirwanaho no guhangana n’ikibazo cyose gishobora kuzabaho mu bihe biri imbere.'

    MU KIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAFOTO-Perezida-Kagame-muri-Mozambique-yakurikiranye-akarasisi-k-ingabo-zirwanira-mu-mazi

  • Abatalibani bahishuye ko bagiye kongera kugarura ibyo kwica abantu babanyonze bakanabaca ibihimba #rwanda #RwOT

    Uwahoze ayoboye polisi uzwi cyane mu ba Taliban atangaza ko muri Afghanistan hagiye kugarurwa ibihano bikarishye nko kunyonga no guca iimitwe abantu barenze ku mategeko.

    Mullah Nooruddin Turabi, ubu uyoboye amagereza yabwiye ikinyamakuru AP ko “igihano cyo guca ibihimba by'umubiri ari nkenerwa ku mutekano w'igihugu”.

    Avuga ko ibi bihano bishobora kutazatangirwa ku mugaragaro nk'uko byari bimeze ku butegetsi bwa mbere bw'aba Taliban mu myaka ya 1990.

    Ariko aramagana uburakari bwatewe n'ibihano byabo byo kunyonga mu minsi yashize: “Nta n'umwe uzatubwiriza uko amategeko yacu akwiriye kumera”.

    Kuva bageze ku butegetsi muri Afghanistan ku wa 15 z'ukwa munani, aba Taliban bagumye bemerera abantu ko bazashinga ubutegetsi bworoshye gusumba ubwa mbere.

    Ariko hamaze kuba ibikorwa bitari bike byo guhohotera ikiremwamuntu mu gihugu cyose.

    Ku wa kane, ishyirahamwe Human Rights Watch ryaburiye ko aba Taliban muri Herat barimo “barahiga bukware abagore bakomeye, babuza abagore kuva mu ngo, banabategeka kwitwikira umubiri wose”.

    Nyuma y'aho mu kwa munani ishyirahamwe Amnesty International ritangarije ko aba Taliban ari bo bishe abantu icyenda b'aba Hazara.

    Icyo gihe, umunyamabanga mukuru wa Amnesty Agnès Callamard yavuze ko “ubwo bwicanyi bw'agahomamunwa bwibutsa ahahitse habi k'aba Taliban, hamwe n'isura mbi y'ubutegetsi bw'aba Taliban bushobora kuzana”.

    Mu ntangiriroo z'iki cyumweru,aba Taliban basabye ijambo mu nama y'ishyirahamwe ONU ririmo kubera i New york.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage Heiko Maas avuga ko n'ubwo ari ngombwa kuvugana n'aba Taliban, “mu nama ya ONU siho bikwiriye kubera”.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ziri mu ikipe ushinzwe kwakira abantu, zivuga ko zidashobora gufata umwanzuo mbere y'uko inama itangira mu cyumweru gitaha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abatalibani-bahishuye-ko-bagiye-kongera-kugarura-ibyo-kwica-abantu-babanyonze

  • Amashyamba azabakenya-Brig Gen Muhizi avuga ku byihebe bahanganye na byo muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado zifatanyije n’igisirikare cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo zavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

    Uru rugamba rwatangiye muri Nyakanga uyu mwaka ariko byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta.

    Brig Gen Pascal Muhizi, yavuze ko bamze gutera intambwe nyuma yo gutsimbura ibyihebe mu bice bitandukanye by’umwihariko muri Mbau ahari ibirindiro bikuru.

    Ati “Twageze kuri byinshi nyuma yo kwigarurira aha ngaha. Urebye ni ho hari ibirindiro bikuru by’ibyihebe nyuma yo kubikura muri Mocimboa da Praia. Aha Mbau ni ho bigishirizaga amatwara y’idini ya Islam. Hari ubuyobozi bukuru bwa politiki n’ubw’ingabo, cyari ikigo gikomeye.”

    Yavuze ko nyuma yo kubotsa igitutu bahise bahungira mu mashyamba ku buryo urugamba runini rusa n’urwarangiriye ahitwa Nakitenge ahaguye ibyihebe 12 nubwo ngo urugamba rutari rworoshye.

    Ati “Kuvuga ko ari urugamba rwari rworoshye umuntu yaba yibeshye, ahubwo bahuye n’ingabo zikomeye, zizi kurwana, baragerageje basanga bitashoboka, intambara yari ikomeye. Ubundi mu mirwanire yabo ntibarwanira aho batuye. Aho barwaniye cyane ni muri Nakitenge mu bilometero 14, imbaraga nyinshi bakoreshaga kwari ukugira ngo tutagera hano [Mbau].”

    Yongeyeho ati “Mu gutakaza Mbau, basigaye mu mashyamba, azabakenya cyangwa banapfiremo kuko n’ubu ntituboroheye kuko ibikorwa bikomeje. Bose bararorongotanye, igikuru ni uko bavuye muri iki gice twari turimo, bambutse umugezi uri mu bilometero 20 uvuye aha.”

    Yavuze ko hari amazina y’abayobozi b’uyu mutwe yamenyekanye arimo nka Bin Omar, uyu akaba ari we wari ubakuriye atuye Mbau.

    Kuri ubu ingabo za SADC ziri mu bice bya Macomia ni zo zifite akazi gakomeye ko kubakumirira hakurya iyo mu gihe utundi duce twamaze gutekana.

    Brig Gen Muhizi yavuze ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique byerekanye ko ingabo za Afurika zikwiye kugirana ubufatanye ntizibe iz’igihugu runaka gusa zirebera igihe abaturanyi bari mu kaga cyangwa bakeneye ubufasha.

    Ati “Abantu bakwiye kubireberaho ko mu gihe umuturanyi ari mu kaga akwiriye gutabarwa nk’uko u Rwanda rusanzwe rubigenza. Birakwiye ko hatagira igihugu gihura n’akaga nk’uko iki [Mozambique] cyari cyahuye n’ikibazo, bagire umutekano usesuye muri rusange. N’abandi bakwiye kubyumva ku buryo batanga ubufasha ari na byo twakoze.”


    source : https://ift.tt/3zH0tfh

  • Polisi y’u Rwanda yinjiye mu mikoranire na African Leadership University – #rwanda #RwOT

    Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla, Umuyobozi wa Kaminuza ya African Leadership University. Ni amasezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

    Aya masezerano azibanda ku iterambere rya gahunda z’amahugurwa, kubaka ubushobozi mu bapolisi bahugura abandi, guhanahana abarimu n’abahugura.

    Azanibanda ku bijyanye no gutegura amahugurwa n’inama zikomeye hanatangwa ibiganiro, guhanahana amakuru n’ibikoresho bigezweho ndetse n’ubushakashatsi, hazajya hanakorwa kandi ubushakashatsi buhuriweho.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aya masezerano na kaminuza ya ALU agiye kugira ibyo yongera kuri porogaramu z’amasomo yahabwaga abapolisi.

    Yagize ati “Ubu ni ubufatanye mu bijyanye no kwiga imiyoborere, gufatanya mu bushakashatsi, guteza imbere gahunda z’amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi, guhanahana ibikoresho bizafasha Polisi y’u Rwanda n’amashuri yayo, ariko nanone bizongera ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa, inama zikomeye byose bifite akamaro muri gahunda z’uburezi muri Polisi y’u Rwanda.”

    Polisi y’u Rwanda isanganywe ishuri rikuru riba mu Karere ka Musanze (NPC), Ishuri ry’amahugurwa riba mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana (PTS-Gishari) aya mashuri yose atangirwamo ubumenyi mu bijyanye n’umwuga w’igipolisi n’andi mahugurwa.

    Muri NPC harangiriza abanyeshuri mu kiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye ikoranabuhanga mu bya mudasobwa n’amakuru y’umutekano, ibimenyetso bishingiye ku buhanga, amasomo ajyanye n’umwuga wa gipolisi ndetse n’amategeko.

    Mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza hatangirwa impamyabumenyi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

    Ku rundi ruhande muri PTS-Gishari hahugurirwa abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato ndetse n’abitegura kuba abapolisi bato, abitegura kujya mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye kubungabunga amahoro, hari kandi ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC), hanabera andi mahugurwa atandukanye cyane cyane ahabwa abapolisi.

    Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla, Umuyobozi wa Kaminuza ya African Leadership University bahererekanya inyandiko z’amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono

    source : https://ift.tt/3lX6BLC

  • MIGEPROF yakanguriye abagabo kwitabira “Umugoroba w’umuryango” – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda iba ku cyumweru cya gatatu cya buri kwezi yahoze yitwa “Umugoroba w’Ababyeyi” ihindurirwa inyito mu Ugushyingo 2020 kuko bamwe bayisobanuraga nk’igenewe abagore gusa, bityo ko abana n’abagabo batarebwa na yo.

    Abenshi mu bagabo bakunze kugaragaza ko baterwa ipfunwe no kuyitabira, aho usanga barishyizemo ko igenewe abagore.

    Hari uwagize ati “Sinshobora kujyayo. Ubwo se ubundi navugira iki muri ibyo biganiro?”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera Abana muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille, yatangaje ko hari hamwe na hamwe hatangiye kugaragara impinduka mu myumvire n’abagabo bakitabira “Umugoroba w’Umuryango” ariko hakiri icyuho gikomeye.

    Ati “Turashaka ko n’abagabo baza, uruhare rwabo ni ingenzi cyane mu kumva akamaro k’imibanire irangwa n’amahoro ndetse n’iterambere ry’imibereho y’imiryango yabo.”

    Mu “Umugoroba w’Umuryango” haganirwa ku bibazo byugarije umuryango mugari birimo ubukene, amakimbirane yo mu ngo, abana bajya kuba kmihanda, inda z’imburagihe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

    Muri buri mudugudu hatoranywa imiryango itatu itarangwa n’amakimbirane ikabera indi icyitegererezo, ikajya iyifasha gukemura ibibazo biyirangwamo.

    Batamuliza yasabye inzego z’ibanze kugenzura bihoraho ko abagabo bitabira iyo gahunda ndetse bakarushaho kubishishikarizwa nk’uko New Times ibitabgaza.

    Yakomeje ati “Nka Minisiteri n’abafatanyabikorwa bacu, tugiye gukora ubugenzuzi bw’uko “Umugoroba w’Ababyeyi” ukorwa kugira ngo hongerwe ingufu ndetse dukangurire abagabo n’abagore kuwitabira.”

    Iyi gahunda yari yarasubitswe kubera amabwiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19 yasubukuwe ku wa 19 Nzeri 2021.

    Umugoroba w’Umuryango ukemurirwamo ibibazo bitandukanye byugarije umuryango mugari w’Abaturarwanda. Iyi foto yafatiwe muri Kamonyi mbere y’umwaduko wa Coronavirus

    source : https://ift.tt/3AH6vy3

  • Akazi ni bwo kagitangira- Perezida Kagame yashimye ingabo zabohoye Cabo Delgado (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique.

    Iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika cyoherejwemo Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba no kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.

    Perezida Kagame yasuye aba basirikare n’abapolisi bari mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi.

    Yashimye akazi kakozwe mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba ariko avuga ko hari akandi kazi kabategereje.

    Yagize ati “Kuri ubu akazi kongeye gutangira, hari akazi twakoze kuva mu ntangiriro mu kubohora aka gace, akazi kazakurikiraho ni ukurinda aka gace no guharanira ko kongera kubakwa bushya.’’

    Yavuze ko ingabo zavuye mu Rwanda zijya muri Mozambique gukora akazi no gufasha abaturage b’iki gihugu.

    Ati “Perezida we ashobora kubyivugira ariko hari ibindi bihugu byagize uruhare mu gushaka gutanga umusanzu kandi natwe tubirimo. Abo bandi bazaza nyuma ariko twe ubwo twahageraga, twakoze akazi dufatanyije.’’

    “Akazi navuze kakomeje ni ako kurinda no gucunga aka gace no guharanira ko abaturage basubira mu byabo ndetse bagakora akazi kabo. Ibyo byose, abaturage na Perezida wa Mozambique ni bo bari imbere yabyo, bazatumenyesha uburyo tuzakomeza n’igihe tuzamara. Ba nyir’ubwite ni bo bazabitubwira.’’

    Umukuru w’Igihugu yashimye ingabo zakoze akazi gakomeye cyane karimo no kwitanga cyane.

    Ati “Amajoro n’amanywa mwagiye, izuba mwagenzeho n’intambara mwarwanye ndetse n’urupfu. Nubwo umuntu yavuga ko twabuze abantu bake ariko kuri twe kubura umuntu umwe ni ikintu gikomeye. Ubuzima bw’umuntu umwe butakaye, ni nko kubura abantu benshi.’’

    Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byirukanwe mu birindiro byabyo bigihari ahubwo hakenewe ko bitazagaruka guhungabanya abaturage bo muri Mozambique na Cabo Delgado.

    Ati “Nshuti, muvandimwe, Perezida wa Mozambique ndabashimira ikaze mwampaye no kuza gusura abasirikare baje hano mu rugamba rwo guharanira ko abaturage batekana.’’

    Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, mu bikorwa byo kubohoza imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zifatanya n’ingabo za Mozambique.

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimye ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda.

    Yagize ati “Abenegihugu barabashimira kubera ubutwari mwagaragaje mu kugaruro amahoro mu gace ka Cabo Delgado. Ndashimira cyane kuko hari imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi. Ni icyitegererezo kuri Afurika yose.’’

    “Abasirikare b’u Rwanda barakunzwe, bafatwa nk’ababyeyi n’abana. Iyi mikoranire ni iyo ikenewe, byerekana ko hari icyizere ku kazi gakenewe gukorwa mu gihugu cyose.’’

    Yashimye Perezida Kagame wijeje ko nyuma y’urugamba rwo kubohora ibice bimwe na bimwe bazakomeza imikoranire igamije kurushaho kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.

    Ingabo 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi ziri muri Mozambique aho zifatanya n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’izavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

    Uru rugamba rwatangiye ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka. Byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta. Ubu icyiciro kigezweho ni icyo kubihiga mu bice byahungiyemo byiganjemo amashyamba ndetse no gusubiza mu byabo abaturage bari bamaze igihe ari impunzi.

    Kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zari zamaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

    Perezida Kagame yashimiye ingabo z’u Rwanda ubwitange zagaragaje mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo urugamba rw’amasasu muri Cabo Delgado rusa nk’urwarangiye, hakiri urundi rwo kurinda umutekano muri ako gace no kukubaka bundi bushya

    Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byatsinzwe muri Mozambique bigihari, ko ari ngombwa gukomeza kubaka ubushobozi no kurinda ngo bitazagaruka

    Ubwo Perezida Kagame yageraga mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi

    Perezida Kagame yanyuzwe n’akazi kakozwe, gusa avuga ko hakiri byinshi byo gukora

    Perezida Kagame yashimye uburyo ingabo z’u Rwanda zujuje neza inshingano zahawe zifatanyije n’iza Mozambique

    Uru rugamba runagirwamo uruhare n’ingabo za Mozambique

    Perezida Kagame aha icyubahiro ingabo z’u Rwanda zoherejwe kurwanya iterabwoba muri Mozambique

    Perezida Kagame yashimye mugenzi we wamutumiye muri Mozambique

    Uretse ingabo, hari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique guhashya ibyihebe byari byarahayogoje

    Ingabo n’abapolisi 1000 ni bo bari muri Mozambique

    Amafoto: IGIHE na Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3i2Bhde