Category: Uncategorized

  • Amafoto – Nyuma yaho Rayon Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mikino wa gicuti, yasinyishije Ait Lahaissane uvuye muri Raja Cassablanca yo muri Maroc #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo guhatanira gukina imikino ya mbere y'umwaka w'imikino wa 2021-2022, amakipe atandukanye yatangiye gukina imikino ya gicuti ngo barebe urwego bagezeho bitegura iyi shampiyona.

    Ku isonga, ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Gikundiro yari yerekeje mu majyaruguru y'u Rwanda gukina na Musanze FC, ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe n'umukinnyi mushya wayo Essomba Willy Onana.

    Ni umukino wakinwe amakipe yombi agerageza abakinnyi bayo bashya bitegura umwaka w'imikino wa 2021-2022, ndetse kandi aya makipe muri uyu mwaka afite abatoza bashya ugereranyije n'umwaka ushize w'imikino, kuri Rayon Sports itozwa ubu na Masudi Djuma naho kuri Musanze FC yo itozwa na Frank Ouna ukomoka muri Kenya.

    Muri uyu mukino waranzwe no gukinira mu kibuga ku mpande zombi, by'umwihariko ikipe ya Rayon Sports niyo yanitwaraga neza ibifashijwemo n'abakinnyi bashya barimo Onana watsinze igitego ubwo hari ku munota wa 49 w'umukino.

    Kuri Gikundiro kandi yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo bashya bavunitse bayobowe na Mico Justin bakuye muri Police FC, Hategekimana Bonheur umaze igihe gito atangiye imyitozo avuye muri Espoir FC ndetse na Mitima Isaac wakiniraga Sofapaka yo muri Kenya.

    Mu bakinnyi bashya bagaragaye muri uyu mukino ba Rayon Sports, harimo Umunya-Mali Sanogo Souleyman, Umunya-Sénégal Mpongo Blaise Sadam, Nwosu Samuel Chukwudi, Nsenguyumva Isaac ndetse na Mugisha François 'Master'.

    Ku ruhande rwa Musanze bamwe mu bakinnyi bagaragaye muri uyu mukino bashya barimo Nyirinkindi Saleh wavuye muri Kiyovu SC, Namanda Luke Asula, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula.

    Nyuma y'uyu mukino kandi ikipe ya Rayon Sports, binyuze mu bufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca, Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi mushya Ait Lahaissane uvuye muri iyi kipe yo muri Maroc.

    Ibi bibaye nyuma y'uko muri Nyakanga amakipe yombi agiranye amasezerano y'ubufatanye, Kiri ubu amakipe yombi yatangiye kubyaza umusaruro ibiyakubiyemo harimo guhererekanya abakinnyi, aho ikipe ya Rayon Sports yasinyishije ukina mu kibuga hagati.

    Lahaissane w'imyaka 21 yazamukiye mu makipe y'abato ba Raja Casablanca. Akina mu kibuga hagati asatira.Yasinye umwaka w'intizanyo ushobora kongerwa.

    Ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja burimo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports FC, ikanayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z'iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza no kujya zikina imikino ya gicuti, ibijyanye n'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
    Musanze FC: Nshimiyimana Pascal, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Ndagijimama Ewing, Dushimumugenzi Jean, Nshimiyimana Clément, Nyirinkindi Saleh, Nkundimana Fabio, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula.

    Rayon Sports : Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Mujyanama Fidèle, Nishimwe Blaise, Nsengiyumva Isaac, Sembi Hassan, Sanogo Souleyman, Niyigena Clément, Mpongo Blaise Sadam na Essomba Willy Onana.

    The post Amafoto — Nyuma yaho Rayon Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mikino wa gicuti, yasinyishije Ait Lahaissane uvuye muri Raja Cassablanca yo muri Maroc appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-nyuma-yaho-rayon-sports-itsinze-musanze-fc-igitego-1-0-mu-mikino-wa-gicuti-yasinyishije-ait-lahaissane-uvuye-muri-raja-cassablanca-yo-muri-maroc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-nyuma-yaho-rayon-sports-itsinze-musanze-fc-igitego-1-0-mu-mikino-wa-gicuti-yasinyishije-ait-lahaissane-uvuye-muri-raja-cassablanca-yo-muri-maroc

  • Polisi y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na kaminuza ya ALU #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla umuyobozi wa kaminuza ya African Leadership University. Ni amasezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

    Aya masezerano azibanda ku iterambere rya gahunda z’amahugurwa, kubaka ubushobozi mu bapolisi bahugura abandi, guhanahana abarimu n’abahugura.

    Azanibanda ku bijyanye no gutegura amahugurwa n’inama zikomeye hanatangwa ibiganiro, guhanahana amakuru n’ibikoresho bigezweho ndetse n’ubushakashatsi, hazajya hanakorwa kandi ubushakashatsi buhuriweho.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aya masezerano na kaminuza ya ALU agiye kugira ibyo yongera kuri porogaramu z’amasomo yahabwaga abapolisi.

    Yagize ati “Ubu ni ubufatanye mu bijyanye no kwiga imiyoborere, gufatanya mu bushakashatsi, guteza imbere gahunda z’amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi, guhanahana ibikoresho bizafasha Polisi y’u Rwanda n’amashuri yayo, ariko nanone bizongera ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa, inama zikomeye byose bifite akamaro muri gahunda z’uburezi muri Polisi y’u Rwanda.”

    Polisi y’u Rwanda isanganywe ishuri rikuru riba mu Karere ka Musanze (NPC), Ishuri ry’amahugurwa riba mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana (PTS-Gishari) aya mashuri yose atangirwamo ubumenyi mu bijyanye n’umwuga w’igipolisi n’andi mahugurwa.

    Muri NPC harangiriza abanyeshuri mu kiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye ikoranabuhanga mu bya mudasobwa n’amakuru y’umutekano, ibimenyetso bishingiye ku buhanga, amasomo ajyanye n’umwuga wa gipolisi ndetse n’amategeko.

    Mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza hatangirwa impamyabumenyi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

    Ku rundi ruhande muri PTS-Gishari hahugurirwa abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato ndetse n’abitegura kuba abapolisi bato, abitegura kujya mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye kubungabunga amahoro, hari kandi ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC), hanabera andi mahugurwa atandukanye cyane cyane ahabwa abapolisi.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3i9hYir

  • Urashaka guhitamo umukunzi muzabana akaramata?ibi byagufasha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni ingenzi ko uhitamo umukunzi muzarambana,mukabana ubuziraherezo kandi mukabana muri byose. Menya uko wabyitwaramo uhitamo uwo mukunzi.

    Inzira wakoresha uhitamo umukunzi muzarambana:

    ●Mu ntambwe ya mbere, ni byiza ko udatwarwa n'uburanga cyangwa ubutunzi, ukagira amatsiko yo kumenya neza umuntu muhuye ubwa mbere kandi ubona ashaka ko mukomezanya mu rukundo. Icy'ingenzi cyane ni ukubanza kumenya iwabo, kuko bigufasha kumenya umuco we. Aha iyo tuvuze iwabo ntibisobanuye mu rugo aho ataha, ahubwo tuba tuvuze aho yavukiye cyangwa yarerewe. Ugomba kandi kumenya niba ari umunyakuri.

    ●Intambwe ya kabiri ya fiancaille ni intambwe ikomeye cyane, ndetse bibaye byiza mwayimaramo igihe kirekire, byibura hejuru y'umwaka. Ibi bigufasha kumenya umuntu bihagije, ukamenya niba uzabasha kubana nawe.

    Muri iyi ntambwe ya kabiri uba ugomba kwirinda kugwa mu mutego w'amafaranga cyangwa akazi keza umukunzi wawe afite, dore ko hari n'abamukundira umuntu umuryango avukamo cyangwa inshuti bagendana. Ibi byose ni utuntu duto tugusha abasore n'inkumi mu mutego wo gushaka abo batazi.

    ●Ni byiza kandi kumenya icyatumye agukunda, ugashakisha ayo makuru buhoro buhoro kandi mu bwenge ku buryo utabimubaza. N'ubwo utabimubaza, ushobora kubimenya bivuye ku nshuti cyangwa umuvandimwe we. Ikindi ugomba kumenya niba afite ababyeyi, kuko muri iyi ntambwe niho ugomba kubamenya nabo bakakumenya.

    Icyitonderwa: ku bafite ababyeyi ugomba kumenya uko abubaha, kuko agaciro abaha kakwereka byibura 70% y'ako yaguha nawe uramutse ugeze mu rugo. Niba afite ubushobozi kubarusha, ni byiza kumenya ko hari icyo abafasha kuko nawe bizagufasha kumenya umutima w'impuhwe kuri we aho ugarukira. Ikindi, ugomba kumenya niba ari umunyakuri muri bagenzi be, ukamenya uko akoresha amafranga: niba asesagura cyangwa ayakoresha neza.

    Source : https://yegob.rw/urashaka-guhitamo-umukunzi-muzabana-akaramataibi-byagufasha/

  • Ibyo Ndimbati yakoze nyuma yo kumenya ko utubari twafunguwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko utubari twafunguwe. Nyuma yo kumva iyi nkuru, Ndimbati abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amashusho yerekana uburyo yararimo gusezera ku gikoma kubera ko agiye gusubira ku gatama.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-ndimbati-yakoze-nyuma-yo-kumenya-ko-utubari-twafunguwe/

  • Rayon Sports yatsinze Musanze Fc mu mukino wa mbere wa gicuti (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere wa gicuti ku mpande zombi aya makipe yakinaga mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2021/2022 uzatangira mu kwezi gutaha, aho buri ruhande rwifuzaga kugerageza abakinnyi bashya.

    Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Rayon Sports iza kubona igitego mu gice cya kabiri cyatsinzwe na Essomba Willy Onana, ku mupira yari aherejwe na Niyigena Clement.

    Onana na bagenzi be bishimira igitego
    Onana na bagenzi be bishimira igitego

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Musanze FC: Nshimiyimana Pascal, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Ndagijimama Ewing, Dushimumugenzi Jean, Nshimiyimana Clément, Nyirinkindi Saleh, Nkundimana Fabio, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula

    Rayon Sports : Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Mujyanama Fidèle, Nishimwe Blaise, Nsengiyumva Isaac, Sembi Hassan, Sanogo Souleyman, Niyigena Clément, Mpongo Blaise Sadam na Essomba Willy Onana

    source : https://ift.tt/3AGao6f

  • Menya abarimo ibyamamare bise amazina abana b’ingagi 24 n’impamvu y’ayo mazina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Kapiteni w’ikipe y’umukino w’Intoki, Basketball ya Patriot, Arstide Mugabe wise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Igishya ukomoka kuri nyina witwa Ururabo yamuhaye izina rya ‘Inkomezi’, bisobanuye ubufatanye no gukomeza urugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Former NBA player, @LuolDeng9 had the honour to name a baby gorilla from the Agashya family ‘Rinda’ which means ‘Preserve’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/utbMDDRH8O

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Mu banyamahanga bise amazina abana b’Ingagi harimo Luol Deng wahoze akina muri Shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball NBA muri Amerika, aho yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango w’Agashya, amuha izina rya ‘Rinda’ bisobanuye gukomeza gusigasira ibyagezweho.

    Umuhanzi akaba n’umwe mu bakiri bato bakora imishinga yo kwiteza imbere Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka ‘Mr. Eazi’ yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda, yamuhaye izina rya Sangwa bisobanuye guhabwa ikaze, ashingiye ko uyu mwana w’ingagi yunguye umuryango akomokamo, n’ingagi zo mu birunga muri rusange.

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Prof. Beth Kaplin yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa Ntambara, amuha izina rya Twirinde, aho yasobanuye ko kwita izina abana b’ingagi biri mu muco w’Abanyarwanda kandi bigamije kuwuteza imbere, ari naho hava umwihariko w’u Rwanda mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.

    Jes Gruner uyobora akarere ka Afurika mu by’amapariki yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Isimbi, amuha izina rya ‘Ingabire’ bisobanuye impano y’agaciro, nk’uko u Rwanda rugenda rurushaho kwakira umuryango mugari w’Ingagi uko iminsi igenda ishira indi igataha.

    Introducing the first group of namers for this year’s baby gorillas is celebrated Rwandan artist @Meddyonly.

    Join the celebration https://t.co/ykAaL8jQT3#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/hsQOKfHUFg

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Dr. Max Graham washinze umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda amuha izina ‘Igicumbi’ aho kuba, akaba yavuze ko kwita izina bigaragaza akamaro k’imisozi y’Ibirunga bigenda bikagera muri Kongo Kinshasa, Uganda n’u Rwanda ari naho hantu honyine ku Isi haboneka ingagi zo mu misozi miremire.

    Umuyobozi w’abaganga b’Ingagi Dr. Deborah Dunham we yise umwana w’ingagi wo mu uryango wa Titus amwita ‘Nshunguye’ bisobanuye ‘gucungura umuryango’ kuko uwo mu muryango ufite amateka muri Pariki y’Ibirunga kuko wongeye gushibukaho ingagi nyuma y’uko ingagi y’ingore imwe yari isigaye muri uwo muryango yibarutse bigatuma utazima.

    Carlos Manuel Rodriguez washinze umuryango GEF yise umwana w’ingagi wavutse kuri nyina yitwa Makuba mu muryango wo Kuryama akaba yamuhaye izina ‘Injishi’ bisobanuye uko umwana w’ingagi yitaweho cyane, injishi ikaba yarakoreshwaga ha mbere mu kujisha ibisabo n’ibindi bikoresha byubahirizwa.

    David Yarrow uzwi cyane mu mwuga wo gufotora we yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda aho yamwise ‘Urusobe’ kubera agaciro urusobe rw’ibinyabuzima rukwiye guhabwa by’umwihariko ingagi zo mu birunga zidasanzwe ku Isi.

    Perezida w’Umuryango ushinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Antony Lynam yise umwaa w’ingagi wo mu muryango wa Hirwa amuha izina rya ‘Mugwire’, bisobanuye kororoka, aho yishimiye uko ingagi zo mu birunga zikomeje kororoka n’uko ibyanya byazo biri kubungwabungwa.

    Avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ingagi ari umwanya mwiza wo kuzishimira no kuzamura imyumvire mu kuzitaho.

    Agira ati, “Buri teka nzirikana bagenzi bacu bari muri Afurika barimo gukora ubushakashatsi ku byanya bitandukanye hibandwa cyane ku Ngagi ngo harebwe ibyo zikenera ngo zibeho, ntekereza kandi ku barinda ingagi muri za pariki kugira ngo umuryango wazo ukomeze kubaho”.

    Avuga ko kwaguka kwa Pariki y’Ibirunga ari uburyo bwiza bwo kuzamura ubusugire n’imibereho myiza y’Ingagi n’abaturiye pariki y’ibirunga no kuzibungabunga muri rusange, akavuga ko mu mwaka wa 2023 naramuka aje kwita izina azagaukana n’itsinda ry’abanyamuryango babo bakazahakorera inama mpuzamahanga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Yann Artus Bertrand washinze umuryango Good Planet we yise umwan w’ingagi wabyawe na Nezerwa amwita ‘Iribagiza’ akaba ari uwo mu muryango w’Amahoro, avuga ko Iribagiza yumva bivuze ko ai umwana mwiza cyane nk’uko u Rwanda ari rwiza n’uko imisozi yarwo iteye amabengeza.

    Icyamamare mu mukino w’intoki wa Basketball akaba ari na Perezida w’ikipe ya Basketball ya Toronto Raptors yo muri Amerika yise umwana wo mu muryango wa Igishya, aho yamuhaye izina ry‘Umusingi’ bisobanuye intangiriro ikomeye.

    .@Raptors President, Masai Ujiri had the honour to name a baby gorilla from the Igisha family ‘Umusingi’ which means ‘Foundation’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/56KWeyz1ky

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Yavuze ko iryo zina yariteguye kube intambwe ishimishije imaze guterwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu misozi miremire rurimo n’ingagi afata nk’umusingi w’iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda, no gushyigikira iterambere ry’Igihugu muri rusange.

    Komiseri wungirije w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basket muri Amerika Mark Tatum yise umwana wo mu muryango wa Pablo, amuha izina rya ‘Rudacogora’ bisobanuye kudacika intege aho u Rwanda rwakomeje gukora ibishoboka ngo rubugabunge urusobe rw’Ibinyabuzima birimo n’ingagi.

    Umuyobozi muri Buffet Foundation Prof. Senai Fisseha yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Kureba amuha izina rya ‘Mubyeyi’ ashingiye ku kuba ababyeyi b’abana b’ingagi babitaho umunsi ku wundi mu rugwiro rwinshi.

    Ahamya ko ubwenge butangaje bw’Ingagi butuma n’abantu bakomeza gutera imbere mu mitekerereze bazirebeyeho kuko hari kamere umuntu ahuriyeho nazo, akaba ashimira u Rwanda n’Abanyarwanda badahwema kwita kuri izo nyamaswa z’agatangaza ku Isi nzima.

    Umuyobozi mukuru wa IMEX Carina Bauer wo mu gihugu cya Maroc yise umwan w’Igagi wo mu muryango wa Igishya aho yamuhaye izina rya ‘Byiruka’, bisobanuye gukura neza n’ubuzima buzira umuze.

    Umuyobozi wa Master Card Foundation Reeta Roy yise umwana w’Igangi wo mu muryango wa Sabyinyo aho yamuhaye izina rya ‘Zigama’ bisobanuye kwizigamira, igikorwa afata cyane nk’ingenzi kuko bifasha cyane mu bihe bikomeye.

    Reeta Roy, President @MastercardFdn had the honour to name a baby gorilla from the Sabyinyo family ‘Zigama’ which means ‘Saving’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/cr7DuRst1q

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Avuga ko umuntu akwiye guteganyiriza aje hazaza kuko aba atazi uko ibintu bizamera, ibyo kandi ngo bikaba biri mu byatumye habaho gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda Nicolas Bellomo yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa Hirwa, amuha izina rya ‘Iratuje’, bisobanuye kugira amahoro, bijyanye no kuba nyina uyibyara yaratuje akemera gusanga umuryango wa Hirwa nyuma yo kuva mu wundi muryango mu mwak wa 2020.

    Yavuze ko yishimira guhagararira umuryango w’ibihugu by’uburayi mu Rwanda aho bakomeje gufatanyiriza hamwe mu gushyiraho ingamba zo gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.

    Ibihangange muri Rugako na byo byitabiriye kwita Izina

    Umukinnyi Bukayo Saka w’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza yise izina umwana w’Ingagi uvuka ku ‘Umujyanama’ mu muryango wa Pablo, aho yamuhaye izira rya ‘Kura’ bisobanuye kujya mbere.

    .@Arsenal‘s @BukayoSaka87 had the honour to name a baby gorilla from the Pablo family ‘Kura’ which means ‘Rise’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/UBY4o2UC96

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint-Germain nabo bitabiriye umuhango wo kwita izina aho bise umwana w’igangi wo mu muryango wa Isimbi bamuha izina rya ‘Ingeri’, bisobanuye Ishyo rikuru ry’inka zabayeho mu mateka y’u Rwanda.

    📹 @PSG_English first team players Neymar, @KMbappe, Angel di Maria, Marquinhos and @SergioRamos had the honour to name baby gorillas from the Isimbi, Muhoza and Musilikale families.#KwitaIzina 🦍pic.twitter.com/0cLbKivCty

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Bise kandi umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Muhoza aho bamuhaye izina bise ‘Nshongore” bise kandi umwan w’Igangi wo mu muryango wa Musirikare.

    Mu bindi byamamare byafashe umwanya wo kugira icyo bivuga harimo abaherukaga kwita Izina abana b’ingagi umwaka ushize barimo umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda ku izina rya Meddy wanahaye ikaze icyiciro cya mbere cy’abise izina bose.

    Introducing the first group of namers for this year’s baby gorillas is celebrated Rwandan artist @Meddyonly.

    Join the celebration https://t.co/ykAaL8jQT3#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/hsQOKfHUFg

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Hari kandi umutoza akaba n’umubyinnyi w’ikirangirire wo mu bwongereza Cherry Silver wavuze ko mu buzima bwe iyo atari kubyina no gutoza uburyo bw’imibyinire aba yibereye mu bimushimisha bigize urusobe rw’ibinyabuzima.

    Abana b’ingagi biswe amazina harimo ab’igitsina gabo 13 n’ab’igitsina gore 11, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikaba ari yo yashinzwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika mu 1925.

    Rwandan artist, @BruceMelodie had the honour to name a baby gorilla from the Kureba family ‘Kabeho’ which means ‘Long live’. The name was chosen by the public in last weekend’s #KwitaIzina youth competition.#VisitRwanda 🦍🇷🇼 pic.twitter.com/zDgkvTJtHm

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    source : https://ift.tt/3ETQmrh

  • Rayon Sports yatijwe umukinnyi wakiniraga Raja Cassablanca #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasezerano y’ubufatanye aheruka gusinywa hagati ya Rayon Sports na Raja Cassabalanca yo muri Maroc, ikipe ya Rayon Sports yamaze gutizwa umukinnyi wakinaga muri iyi kipe.

    AIT LAHSSAINE AYOUB w’imyaka 21 ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko afasha ba rutahizamu, akaba yatijwe Rayon Sports aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

    📝We are delighted to announce the signing of midfielder AIT LAHSSAINE AYOUB, 21 on loan from @RCAofficiel pic.twitter.com/kTCQdJ4Vtf

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) September 25, 2021

    source : https://ift.tt/3u9fx48

  • Ipfunwe ryo kutamenya gusoma no kwandika ryatumaga batinya kwiyamamaza mu nzego z’ibanze – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ubwo hasozwaga amasomo agenewe abantu bakuru yo gusoma, kwandika no kubara yahawe abaturage 10 000 bo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Bugesera.

    Ni amasomo yatewe inkunga n’ubuyobozi bw’utu turere bufatanyije n’Umuryango wa Duhamic Adri ugamije Iterambere ry’abaturage iterwa inkunga na Care Rwanda.

    Kubwimana Julienne utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu mwaka wa 2016 abaturage bamugiriye icyizere bashaka kumugira Umukuru w’Umudugudu bitewe n’icyizere bamubonagamo, ibi ngo byaje kwicwa n’uko atari azi gusoma no kwandika.

    Ati “ Babanje kuntorera kuba Umujyanama w’ubuzima mbabwira ko nta mwanya nabona, barongera bangirira icyizere cy’uko nahagararira abagore ibyo na byo birapfa, banashatse kuntorera kuba Umukuru w’Umudugudu na byo byicwa n’uko ntazi gusoma no kwandika. Ibi rero ni byo byatumye ngira umuhate wo kwiga ubwo nari mpawe amahirwe.”

    Mukarugambwa Dorothée utuye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, we avuga ko yagiye agirirwa icyizere cyo kuba mu nzego z’ibanze inshuro nyinshi ariko ntibimuhire kubera kutamenya gusoma no kwandika.

    Yavuze ko indi mpamvu yatumye yiga ashyizeho umwete ari uko rimwe yigeze gusubiza umuntu amafaranga atari yo bitewe n’imibare mike, byatumye ashyira imbaraga mu kwiga kugira ngo amenye gusoma, kwandika no kubara.

    Ati “Ubu ndahamya ntashidikanya ko nabimenye nta kibazo nshobora kongera kugira, ubu ngiye gushyira imbaraga mu kwiteza imbere kandi mbe nizeye ko ngiriwe icyizere n’abaturage nabahagararira mu nzego z’ibanze.”

    Mukarunyange Gerthurde utuye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera we yavuze ko kubera kutamenya gusoma no kwandika rimwe yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abajya mu mahugurwa ya koperative hanze y’igihugu nyuma y’uko bamenye ko atazi gusoma no kwandika ngo bahise barumukuraho bashyiraho undi muturage.

    Ati “ Bivuze ngo abantu bagiye bangirira icyizere gifatika ariko kuko ntazi gusoma no kwandika bikankoraho, ubu rero narabimenye ndashimira ababinyigishije nanabizeza ko ngiye kubibyaza umusaruro.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, asaba abakuze bigishijwe kuba intumwa nziza ku bandi baturage batazi gusoma no kwandika. Yabasabye kandi gufatanya na Leta gusubiza mu ishuri bamwe mu bana babo bavuye mu ishuri kugira ngo batazamera nk’abo mu myaka yashize.

    Mukarunyange yavuze ko kutamenya gusoma no kwandika byagiye bimudindiza mu iterambere

    Kubwimana Julienne utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yagiye agirirwa icyizere mu nzego z’ibanze bikarangira adatowe bitewe no kutamenya gusoma no kwandika

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene yasabye abasoje amasomo yo gusoma no kwandika kuba intumwa nziza ku bandi batarabimenya

    source : https://ift.tt/2XZ6R4P

  • Polisi yafashe bane babeshyaga ko batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo berekanywe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeli 2021, bagiye biyita abapolisi bagatanga ibyangombwa birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga , bakabikora nta burenganzira ndetse nta n’urwego na rumwe bahagarariye.

    Umwe muri bo yavuze ko yashaka kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga aza guhura na mugenzi we, amubwira ko hari umupolisi usigaye ukorera ku Muhima.

    Bamaze guhura bamwijeje ko bazamufasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse bamusaba no gushaka abandi bantu. Yavuze ko ibi na we yabikoze ahereye ku nshuti ze.

    Ati “Nagiye i Kibungo, mpamagara umuhungu w’inshuti yanjye yari umukiliya wanjye mu Mujyi arangije mugezaho igitekerezo, yajyaga akunda kumbwira ngo nzamufashe ajye ku Muhima kuko yahoraga akorera permis byanga. Nibutse uko yajyaga ahora abimbwira, ndagenda ndabimubwira nanamubwira ko mfite amafaranga make musaba gushaka abandi bantu kugira ngo tube benshi.”

    Yakomeje agira ati “Natanze amafaranga ibihumbi 130Frw mbasigaramo ibindi bihumbi 20Frw. Bitarenze ejo numvise wa mugenzi wanjye ampamagaye ndamwitaba ansaba kujya iwe, hano i Remera baba baramfashe.”

    Uyu mugao yavuze ko yicuza kuba yarishoye muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

    Ku rundi ruhande mugenzi we yavuze ko bahuye n’ikibazo cy’ubukene nyuma yo kubura akazi bakoraga kubera Covid-19 ari nabwo bicaye ari batatu batekereza uburyo babonamo amafaranga, bityo bafata umwanzuro wo kujya bahimba permis.

    Ati “Twararebye tubona turamutse dukoze permis mpimbano, nibwo twabona amafaranga. Uburyo rero twabipanzemo, twari twapanze ko tugomba gukora hanyuma tukazereka abaturage ko bagiye guhabwa permits ariko zigitunganywa, hanyuma ntitureke ngo bazijyane kuzerekana muri polisi kuko bahita babimenya bazikojeje ku cyuma ahubwo tukazibereka ko ziri gukorwa bakaduha amafaranga ubundi tukarekera aho.”

    Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri kuko aribwo byari bigitangira nibwo bwari ubwa mbere, umuntu wa mbere waduhaye amafaranga yaduhaye ibihumbi 120Frw, undi aduha ibihumbi 100Frw.”

    Aba bagabo kandi babaga bafite ibikoresho nk’ibya Polisi y’Igihugu birimo n’amapingu berekaga abaturage kugira ngo babizere.

    Biyemerera ko hari hasize ukwezi batangiye ibi bikorwa mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko muri Kicukiro.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko ibyakozwe n’aba bantu bikwiye kubera isomo abaturage bakirinda umuntu uwo ariwe wese ushobora kubabeshya serivisi zitangwa n’urwego adahagarariye.

    Ati “Icyo twabafatiye ni izi permits bari bahimbye, biyita abapolisi kandi ataribo kandi babizi neza ko amategeko atabyemera.”

    Yakomeje agira ati “Ubutumwa twatanga ku Banyarwanda, nyabuneka ni bitonde bareke kubeshywa n’uwo babonye wese, serivisi iyo ariyo yose muri iki gihugu ifite uyitanga n’urwego ruyitanga, ni barugane. Abantu bagenda bajya gushaka abandi ngo babafashe kubona serivisi runaka batabifitiye ububasha, abaturage babirinde.”

    CP Kabera yibukije abaturage ko serivisi zose ndetse n’amafaranga azitangwaho aba azwi kandi akagira uburyo atangwa ndetse abantu bakanahabwa inyemezwabwishyu ari nayo mpamvu abantu bakwiye kugira amakenga ku uwo ariwe wese washaka kubaha serivisi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Aba uko ari bane bafashwe bakurikiranyweho kwiyitirira inzego badakorera bakabeshya abaturage bo batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

    source : https://ift.tt/3ubf7KI

  • Ushobora kuzicuza nuramuka utakaje bino bintu mu buzima||Ntibigaruka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwacu bwa buri munsi umuntu agomba gufatirana igihe kuko iyo gitakaye ntikigaruka.Hari abantu banga gukora ibintu mu gihe cyabyo bakavuga ngo bazaba babikora nyamara igihe cyatakaye kitagaruka.Niba ushaka kugera ku byifuzo byawe bikore bigishoboka kuko hari igihe washaka kubikora bitagishobotse.

    Usanga kandi mu buzima abantu bavuga ibyo biboneye byose,nyamara byakabaye byiza ubanje gutekereza kubyo ugiye kuvuga kuko ibyo uvuga hari ababyishimira hari nabo bikomeretsa.Si ibyo gusa kuko hari amagambo ushobora kuvuga akagukoraho ,hari amagambo wavuga akakwicisha cyangwa akagukiza.Niyo mpamvu ukwiye gutekereza ku magambo ugiye kuvuga.

    Amahirwe nayo ni kimwe mu bintu bishobora kuguhindurira ubuzima bwawe ukava mu bukene ukaba umuherwe mbese ukaba wabona icy'ushaka aho kucyifuza.Abantu bakunze kuvuga ko amahirwe aza rimwe mu buzima.Niba ubonye amahirwe yo gukora ikintu uyu munsi wiyitesha kuko ushobora kutazongera kubona andi.Ikindi mu buzima ntuzabone amahirwe ngo utangire wicuze yenda ari wowe byaturutseho.Amahirwe yo kuguhindurira ubuzima niwigira ntibindora, nabwo ushobora kwicuza.

    Dore ibintu udakwiye gutakaza mu buzima:

    Mu buzima bwawe uzaharanire kugira kwihangana kuko umunsi wabuze ukwihangana bizaba ari bibi cyane ,muri make uzaba uri gushyira ubuzima bwawe mu byago.

    • Hari abantu batagira ukwihangana ngo umuntu arakuvuze cyangwa ngo aragututse: Ariko se ubundi akuvuze ukamwihorera byagutwara iki ?buriya wari uziko iyo umuntu akubwiye nabi ntumusubize ababara?kwihangana ni ngombwa.
    • Ikindi kintu ugomba kutazabura mu buzima bwawe ni icyizere: Umunsi umwe wowe ubwawe watangiye kwiburira icyizere uzamenyeko ntawundi muntu uzakikugarurira burya ngo zirikana ko ijya kurisha ihera ku rugo.
    • Ubunyangamugayo: Ni ikintu cy'ingenzi kandi cy'agaciro utagomba kubura mu buzima bwawe ,urugero ugaca ahantu bagakinga kuko batakwizeye waberetse ko utari inyangamugayo.Na we ibaze kuba wagira ikibazo ukeneye amafaranga ukabura uwakuguriza kuko batizeye ko uzayishyura.Burya ni byiza kuba inyangamugayo kuko kubitakaza ntibigaruka nabyo.

    Source : https://yegob.rw/ushobora-kuzicuza-nuramuka-utakaje-bino-bintu-mu-buzimantibigaruka/