Category: Uncategorized

  • Kanyombya yavuze ibyamubayeho ubwo yageragezaga gushyira andi menyo mu kanwa he – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayitankore Ndjoli wamamaye ku izina rya Kanyombya  yavuze ibyamubayeho ubwo yagurga amenyo kugirango ayasimbuze aye yari yarakutse.

    Mu kiganiro Kanyombya yagiranye na Inyarwanda Tv yavuze ko igihe yageragezaga gushyira amenyo mu kanwa amenyo yari yaguze yaje kumeneka. Kanyombya yongeyeho ko abantu basomana batazi umwanda uba mu menyo kubera ko we ubwe yawiboneye n'amaso ye.

    Source : https://yegob.rw/kanyombya-yavuze-ibyamubayeho-ubwo-yageragezaga-gushyira-andi-menyo-mu-kanwa-he/

  • Ibyo Alliah wigeze kuvugwa mu rukundo na Platini yamubwiye ku isabukuru ye y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool akaba amenyerewe cyane muri sinema hano mu Rwanda ndetse akaba aherutse no gushyira hanze filime ye yise Alliah, yanditse amagambo akomeye kuri Platini ku munsi we w'amavuko.

    Alliah Cool abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse amagambo agira ati ” Happy birthday my brother may you bring the #afrimaaward home 🙏🏽 i am trying to see which surprise I can @platiniofficial 🤣🤣🤣 “.

    Alliah Cool yigeze kuvugwa mu rukundo na Platini Nemeye gusa aba bombi bahakanye aya makuru.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-alliah-wigeze-kuvugwa-mu-rukundo-na-platini-yamubwiye-ku-isabukuru-ye-yamavuko/

  • Ese Yesu wamugize ubuturo cyangwa wamugize ububuhungiro?-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.' Matayo 11:28-30

    Ese Yesu wamugize ubuturo cyangwa wamugize ububuhungiro? Ese Yesu ni ubuturo cyangwa ni ubuhungiro? Uhunze agira igihe asubira yo, ariko uwagize ubuturo ahama aho.

    Dufite ubwoko bw’abakristo 2: Hari abagize Yesu ubuhungiro, n’abagize Yesu ubuturo. Abagize Yesu ubuturo ni bande? Ni abamubamo ku manywa na nijoro, bamubaho mu kazi no mu bushomeri, bamubamo bicamo bitanacamo, bamubaho barwaye cyangwa bakize. Bamubaho bapfushije cyangwa babyaye, bamubaho mu bihe byose!

    Ariko abamugize ubuhungiro, bamwirukankiraho igihe bakeneye ibintu. Yaba akeneye akantu agasenga ukagira ngo agiye gupfa! […Njye nzi abantu basenga baniha, araniha ukabyumva ukiri muri parikingi!] Ariko ubwo aba aheruka uwo muniho, murahura avuga ati” Imana yaradusubije. Haleluya, Imana yaradusubije erega, tugomba kugira ubwenge!”

    Ubwenge buza igihe ibintu byaciyemo ariko bitacamo ukumva yatangiye kuniha” Mana ko untaye, kuki untaye?!” Imana imuta iyo ibintu bye bitaciyemo! Ariko abandi Imana ibana na bo iyo ibintu byaciyemo, bitanaciyemo. Yobu we yaravuze ngo “Nushaka unyice sinzakuvaho!”

    Yesu ntakwiriye kuba ubuhungiro bwacu gusa, ahubwo akwiriye kuba ubuturo bwacu. Kuko ari muri We dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho (Ibyakozwe N’intumwa 17:28).

    Reba hano iyi nyigisho yose: COME TO JESUS, HAVE A REST With Apostle Dr. Paul M. Gitwaza

    Sorce: Dr Paul Gitwaza Official

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-Yesu-wamugize-ubuturo-cyangwa-wamugize-ububuhungiro-Dr-Paul-Gitwaza.html

  • Ibisa birasabirana:Urupfu rw'umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n'ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho inkuru ibereye kimomo ko imperuka Tewonesiti Bagosora yateguriye abatutsi nawe ishyize ikamugeraho, amarangamutima y'abantu banyuranye ubu niyo yuzuye ku mbuga nkoranyambaga.

    Bamwe bati:'Najye gukomereza igihano mu muriro utazima', abandi bati': 'Nyina abuze umwana,natwe tubuze umwanzi', ibi bikaba bigaragaza ko ibikorwa bya Col Bagosora byamugize igicibwa mu bantu bashyira mu gaciro.

    Nyamara ariko hari n'abashenguwe n'urupfu rw'uwo mugizi wa nabi wahekuye u Rwanda n'inyoko-muntu muri rusange. Nta gitangaje ariko kubona abajenosideri n'ababashyigikiye baririra 'intwari' yabo nk'uko bamwitaga. Birumvikana impuzamugambi zifatana mu mugongo iyo imwe muri zo iguye Igihugu igicuri nk'uko bigendekeye Col Bagosora.

    Mu bababajwe cyane n'urupfu rwa'Hitler' w'Umunyarwanda, harimo ba bandi n'ubundi bahora bagaragaza urwango rukomeye ku Rwanda, nka Nadine Kasinge wo muri ya guverinoma ya Padiri Thoma Nahimana.Uyu Kasinge yashimiye Bagosora kuba ' yarahagaze bwuma kugeza ku munota wa nyuma'.

    Hari kandi Umubiligi Peter Verlinden n'umugore we Marie Bamutese, hakaba n' Umunyakanada John Philipot. Aba bo ,'babikuye ku mutima', bihanganishije umuryango wa Bagosora, bavuga ko '..hapfuye intwari n'umugabo witangiye abaturage n'Igihugu cye.'

    Undi ni Umunyamerika Peter Erlinder, we usanga Col Bagosora yaragizwe umujenosideri kandi ari umuziranenge. John Philpot na Peter Erlinder ni bamwe mu banyamategeko baburaniye abajenosideri mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Mu miburanire yabo batsimbaraye ku kwemeza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ko ahubwo mu Rwanda amoko yasubiranyemo, nabyo bitewe na FPR yahanuye indege ya Perezida Habyarimana.

    Wasangaga aho kunganira abakiliya babo mu mategeko, ahubwo baragotomeye ingabitekerezo ya jenoside nk'iy'abo baburaniraga. Nta gitangaje rero bababajwe n'urupfu rw'inkoramutima yabo, yanabafashije kwirira ibifaranga by'Urukiko rw'Arusha, mu rubanza rwamaze imyaka 15 baruhanya ngo bakomeze bisarurire inoti bazagabana n'umuryango wa Col Bagosora.

    Mu batangaje abantu ahubwo, ni abagaragaje ko bababajwe cyane n'urwo rupfu, kandi bitwa ko barokotse Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Col Bagosora na bagenzi be.

    Muri harimo Clarisse Kayisire wiyita'Ariane Mukundente' yiyoberanya ngo abone uko ashyanuka ku mbugankoranyambaga, Etienne Masozera umaze kwamamara mu baharabika u Rwanda, Christophe Shamukiga, mwene Charles Shamukiga wazize ubugome bw'agatsiko ka Col Bagosora, hakabamo n'abandi utatekereza ko baririra uwabahekuye.

    Uyu Christophe Shamukiga wahunze u Rwanda kubera ubwambuzi yakoreye abantu banyuranye, ariko aho kwicuza ubwo buhemu, yahisemo gutatira igihango no gutagatifuza abicanyi.

    Iyo usesenguye neza, usanga abenshi mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bababajwe n'urupfu rwa Col Bagosora ari abayoboke ba cya 'Gicumbi' gicumbikiye ab'imyumvire icuramye. Usanga n'ubundi ari bo babaye intyoza mu gutuka FPR-Inkotanyi yabatabaye, none bageze n'aho basingiza uwabatabye.

    Imitekerereze yabo usanga ipfobya cyane Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bemeza ko'urupfu ari nk'urundi' aka ya ndirimbo yabo na Kizito Mihigo. Kuri bo uwishwe n'urw'ikirago nka Bagosora aba ari kimwe n'inzirakarengane yishwe gusa kuko ari Umututsi.

    Undi watunguranye ni uwitwa, Irena Uwonkunda uherutse no kugirirwa Icyizere akagirwa 'Umuyobozi ushinzwe Imirire Iboneye' mu kigo cyo guteza imbere imirire n'imikurire mu bana, NCD. Kuba Uwonkunda ari umukobwa wa Dr AKINGENEYE wari umuganga wa Perezida Habyarimana, ubundi ntibyamubuza kugirirwa icyizere nk'abandi Banyarwanda bazima.

    Icyakora biraboneka ko ntaho ataniye n'abo muri 'Jambo ASBL',baharanira gutagatifuza ababyeyi babo b'abajenosideri.'Ntayima nyina akabara.' koko! Iyi myitwarire ntikwiye kuranga umuntu uri mu mwanya wa Leta irwanya ingengabiterezo ya jeoside.

    Irene Uwonkunda aracyatekereza nka Christian Nick Mbonampeka, umuhungu w'umujenosideri Stanislas Mbonampeka, nawe wasizoye ku mbuga nkoranyambaga, aririra shitani Bagosora.

    Burya rero biragora guhisha ikikurimo. Hari benshi bajyaga basuka amarira y'ingona ngo bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, none urupfu rwa Bagosora rurabatamaje. Nta bugome burenze gushyigikira no kuririra umugome. Nta gashinyaguro n'agasuzuguro ku barokotse n'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nko kwita'intwari' Bagosora wayiteguye akanayishyira mu bikorwa.

    The post Ibisa birasabirana:Urupfu rw'umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n'ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibisa-birasabiranaurupfu-rwumugome-tewonesiti-bagosora-rwatamaje-nababeshyaga-ko-bababajwe-na-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibisa-birasabiranaurupfu-rwumugome-tewonesiti-bagosora-rwatamaje-nababeshyaga-ko-bababajwe-na-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Polisi iraburira abajya mu tubari bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi imaze iminsi ifata abantu benshi, barenga ku mabwiriza bagatwara ibinyabiziga banyoye ku bisindisha, ndetse ubu bakaba bageze aho babishyira mu rwenya batanga ubutumwa ku mbungankoranyambaga.

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    Ati “Baratanga gahunda ngo yo gufungura utubari, bakageza n’aho bavuga ko hari igihe polisi iri bube ihageze bagasimbuka, ndagira ngo nibutse abantu ko hari igihe abantu bigeze gusimbuka urupangu rwa Hoteli imwe baravunika twarabimenye, nyuma y’abantu twafatiye muri Hoteli na none bari bikingiranye badashaka ko Polisi ibageraho, ariya masaha rero bavuga yo kuvuga ngo ni icupa rya mbere, ni irya kabiri, ni irya gatatu, ni irya nyuma, ndetse bakagera n’aho baza kubazanya niba bagezeyo amahoro, biriya bintu ntabwo ari byo, nyabuneka nibareke kurenga ku mabwiriza, nibareke gukora amakosa, nibareke kuba bakora n’ibyaha”.

    CP Kabera avuga ko hari ingamba zitandukanye kandi zikaba zizakurikizwa ku bantu badashaka kubahiriza amabwiriza.

    Ati “Ba nyiri utubari bazi ibisabwa, barabibonye, bazi ibisabwa kugira ngo akabari gafungure, bazi amasaha yo gusoza ibikorwa byabo, abandi bajya kunywa inzoga muri utwo tubari, bazi neza amabwiriza barayabonye, ikindi bazi n’amasaha y’ingendo yemewe. Polisi rero icyo izakora ni uko izagenzura ibyo ngibyo, utubari dushobora kuba twafunguye tutabyemerewe, utubari dushobora kuba twafunguye tukarenga ku mabwiriza y’uko ba nyiratwo bashobora kuba bitwaye, ikindi ni uko abo bose babirengaho bazabihanirwa, kuko n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri birabivuga neza ko abaturage bazarenga kuri ayo mabwiriza bazabihanirwa”.

    Polisi irasaba abantu kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko icyorezo kigihari, kandi kudohoka bishobora gutuma hongera gufatwa imyanzuro ikomeye irimo no kuba hakongera kubaho Guma mu rugo, bitewe n’izamuka ry’imibare y’abantu bandura cyangwa bagapfa kubera Covid-19.


    source : https://ift.tt/3lTZMKQ

  • NDABIMENYE LIVE CONCERT: Lorie Ishimwe yashyize hanze uruhererekane rw’indirimbo z’amashusho #rwanda #RwOT

    Lorie Ishimwe umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zikanahimabaza Imana, yamenyekanye mu zakunzwe n’abatari bake nka: Yesu yaratsinze, Umva Ijwi, Ndi Umwana mu rugo, Ndabimenye, n’izindi, bigaragarira ku rubuga rwe rwa YouTube (https://www.youtube.com/channel/UCbcP4rldZVqnGVYYtw7Xa1A). Kuri ubu yamaze gushyira hanze uruhererekane rw’indirimbo z’amashusho yitiriye imwe mu ndirimbo ze “NDABIMENYE LIVE CONCERT”

    Uko yari yabisezeranyije, ni ko abisohoje nkuko twabibatangarije mu nkuru yabanje. Zimwe mu ndirimbo yaririmbye muri iyi konseri(Concert), ni nka: Ndabimenye, Umva Ijwi, Ndi Umwana mu rugo, n’izindi. Kureba iki gitaramo gikubiyemo izi ndirimbo byagusaba kwicara imino 41 n’amasegonda 36(41:36), nk’uko uburebure bungana.

    Ubwo yaganiraga na Agakiza.org, Ishimwe Lorie yavuze ko gukora indirimbo muri ubu buryo bw’uruhererekane kandi ari amashusho bifasha mu gukomeza kwagura ubutumwa bwiza no ku rwego mpuza mahanga. Icyo yiteze muri izi ndirimbo ngo ni “Ukubaka imitima yacitse intege”

    “NDABIMENYE LIVE CONCERT” biragaragara ko yakiriwe neza n’abakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu muhanzi kazi, dore ko yanakoze ku mitima y’abahanzi bagenzi be nka BIGIZI GENTIL OFFICIAL wamusabiye gukomera mu muhamagaro agira ati” Gwiza imbaraga mushiki wacu. Imigisha myinshi kuri wowe”(Courage my sister. Blessings!!).

    Ntitwabasha kuvuga kuri bose bishimiye iki gitaramo, ariko abandi bagaragaje ko bahembuwe nacyo ni nka: Umulisa Marie Rose wagize ati” Oooh Mana yanjye, nkunze iki gitaramo kandi nongeye ku gushimira!!!”. Uwitwa Jimmy 250 TV we yagize ati” Mana weee!!! Nsubijwemo imbaraga, Imana ikomeze ikwagure”

    Iyi Concert, Lorie yayikoze afashijwe na ‘Abanyembaraga band’, itsinda ryakoze ku bijyanye no gucuranga no kumufasha kuririmba. Aha kandi ntitwakwibagirwa uruhare rwa ‘WAY-AFRICA TV PRISENT’ ireberera inyungu z’uyu muhanzikazi muri iki gitaramo.

    Ishimwe Lorie Imana yahamagaye imukuye mu mwuga w’uburaya nk’uko by’umvikana mu buhamya atanga hirya no hino mu biterane, mu itangazamakuru, mu bigo ngororamuco nka IWAWA yavuzeyo ubutumwa bwiza, n’ahandi, ashimira Imana yamuhamagariye kuyikorera dore ko azi n’inyungu zabyo. Ngo impano ye yabashije kuzana iminyago myinshi kuri Yesu Kristo, na byo ni ishimwe rikomeye byibura nawe kuba hari umusanzu arimo gutanga mu kwagura Ubwami bw’Imana.

    Iyi ni yo mpamvu akoje gusaba abantu kumusengera no kumushyigikira mu buryo bwose, nkuko yabibwiye Agakiza.org ati” Icyo nifuza ni ukunsengera bansabira imbaraga muri uyu murimo”

    Reba hano “NDABIMENYE LIVE CONCERT By ISHIMWE Lorie”

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/NDABIMENYE-LIVE-CONCERT-Lorie-Ishimwe-yashyize-hanze-uruhererekane-rw-indirimbo-8406.html

  • Ibyabereye muri Afuganisitani ngo bishobora gutuma intagondwa zirushaho gutoteza abakristo muri Irac #rwanda #RwOT

    Kuba Abatalibani barigaruriye Afuganisitani biri gutera ingufu intagondwa z’abayisilamu muri Irake, bigatuma “Barushaho gutoteza” Abakristo, nk’uko umwe mu basenyeri bakuru b’Abagatolika bo mu Burasirazuba bwo Hagati yabitanzemo impuruza.

    Bashar Warda, Arkiyepiskopi wa Kiliziya Gatolika y’Abakaludaya(Chaldean Catholic Church), yabitangarije Aid to the Church in Need (ACN).

    Arkiyepiskopi Warda ubarizwa mu murwa mukuru wa Kurdistan Erbil, muri Irake yatangarije umuryango utabara imbabare ko ibintu biherutse kubera muri Afuganisitani byateye imbaraga intagondwa muri Irake.

    Ati: “Afuganisitani na Iraki ni ahantu hatandukanye cyane. Ariko kwigarurira igihugu n’abatalibani rwose biratera inkunga abashyigikiye ubutegetsi nk’ubwo”.

    Arkiyepiskopi yaburiye ko intagondwa zigendera ku matwara akazi ya cy’Islamu, ko zikomeje gukora muri iki gihugu kandi ko zishobora gusubira ku butegetsi muri Irake na Siriya.

    Arkiyepiskopi Warda yagize icyo avuga ku itangazo rya Perezida Joe Biden ko muri Nyakanga azavana ingabo za America ziri mu ntambara muri Irake mu mpera z’uyu mwaka, akavuga ko umutekano muke ushobora kugira ingaruka mbi ku bakirisito no ku yindi mirya ya gikristo.

    Ati “Icyo amateka yacu yatwigishije, cyane cyane amateka yacu ya vuba, ni uko mu gihe icyo ari cyo cyose cy’umutekano muke n’amakimbirane Abakristo ari bo baba bababaye mbere y’abandi.”

    Arkiyepiskopi akomeza agira ati: “Rero, ku mpinduka zose z’uruhare rw’Amerika igira muri Irake, zitera kwiyongera mu guhungabana kw’abakristo, rwose dufite impungenge ko ibyo byatuma abantu batotezwa bakomeza gutotezwa kurushaho.”

    Abagiraneza, benedata bab’Abakristo batotezwa, ‘Open Doors’ na bo bagaragaje ko ibintu byifashe nabi ku bakristo bo muri Irake.

    Ishami ry’abagiraneza ry’Ubwongereza ryibajije ku busabe bwa Minisitiri w’intebe wa Irake, Mustafa al-Khadhimi, uvuga ko hari umutekano ku bakristo b’abanyayirake, bityo ko miliyoni(y’abakristo) bahunze iki gihugu mu myaka yashize bashobora gusubira mu rugo nta mpungenge!

    Umufatanyabikorwa wa ‘Open Doors’ ukorera muri Irake yatangaje ko muri iki gihugu hakiri akaga gakomeye ku bakristo, kandi ko bafite amahirwe make.

    Padiri Behnam Benoka yagize ati:”Ni gute abakristo bashobora gusubira muri Irake, mu gihe benshi bakiri mu bihe bigoye kandi bahura n’itotezwa riturutse ku mitwe y’Abasuni n’Abashiya?”

    ‘Open Doors’ ivuga ko nyuma yo gutsindwa kwa Leta ya Kisilamu mu 2017 abakirisito bamwe basubiye muri Irake, ariko bakabona bike mu buryo bwa serivisi z’ibanze, akazi, cyangwa umutekano.

    Raporo ikagaragaza ko hakiri Leta ya kisilamu (IS) ndetse n’inyeshyamba zikiri kurwanira ubutegetsi. Umuryango utabara imbabare uvuga ko rimwe na rimwe abakristo batahuka basanga ingo zabo zidafite umutekano, kandi bagasanga zaratuwe n’abantu batazi.

    Raporo ya ‘Open Doors’ igira iti: “Imyaka myinshi y’intambara n’amakimbirane byatumye abakristo bo muri Irake bagera kuri 90 ku ijana by’abakristo baho bava mu gihugu cyabo: Ubwo ni abaturage bagera kuri miliyoni 1.5, naho 175.000 mu 2021 bo uyu mwaka uzashira ari bo bahunze igihugu”.

    Source: ChristianToday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibyabereye-muri-Afuganisitani-ngo-bishobora-gutuma-intagondwa-zirushaho.html

  • Croix Rouge y’u Rwanda igiye gutanga asaga miliyoni 160 mu kwigisha impunzi imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko ruturutse i Mahama rwinjira muri IPRC Ngoma
    Urubyiruko ruturutse i Mahama rwinjira muri IPRC Ngoma

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, uru rubyiruko rwagejejwe mu bigo ruzigiramo aho ikigo cya AMITE kiri mu karere ka Kayonza cyakiriye 90 baziga gukora imisatsi naho abandi 210 bagezwa muri IPRC Ngoma bakaziga ibijyanye no gukora amazi no kuyageza ku bayashaka (Plumbing), ubudozi n’ubwubatsi.

    Iyi myuga bazayiga mugihe cy’amezi atatu ndetse hiyongereho n’ukundi kwezi ku imenyerezamwuga.

    Umuyobozi wa Croix rouge y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’arc avuga ko gutoranya abazigishwa iyi myuga harebwaga mbere na mbere abafite ibibazo, nk’abana bibana, impfubyi n’abasize imiryango yabo bahuzwa n’urubyiruko rutishoboye rutuye hafi n’inkambi ariko bose bakaba batarengeje imyaka 30 y’amavuko.

    Avuga ko nk’intego ya Croix rouge yo guhuza abantu bakaba umwe no kutarobanura ku butoni, gukunda ikiremwamuntu no kukigirira impuhwe ariyo mpamvu bahuje urubyiruko rwo hanze y’inkambi n’urwo mu nkambi hagamijwe kuzamura imyumvire n’ubumwe n’ubwiyunge.

    Umwe mu bagiye kwiga imyuga aherekejwe n
    Umwe mu bagiye kwiga imyuga aherekejwe n’umuryango we

    Avuga ko abafite ibibazo bitandukanye babanje guhurizwa mu mashyirahamwe none hakaba hiyongereyeho kubahuriza mu kubigisha imyuga hagamijwe kubongerera ubumenyi kugira ngo baziteze imbere.

    Ati “Twabanje kureba abafite ibibazo mu nkambi tubahuza n’urubyiruko rwo hanze y’inkambi narwo rufite ibibazo by’ubushobozi bucye tubahuriza mu mashyirahamwe none tugeze igihe cyo kubigisha imyuga kugira ngo bongere ubushobozi bwabo babashe kwigira.”

    Muhawenimana avuga ko ikigamijwe ari ugukura uru rubyiruko mu kiciro cy’abafashwa abakajya mu kiciro cy’abafatanyabikorwa bijyanye na gahunda ya Croix rouge y’u Rwanda yo kunganira Leta mu gufasha abatishoboye no kuzamura imyumvire n’imitekerereze by’urubyiruko bityo igihugu kirusheho kuzamuka.

    Ikindi ariko guhuza urubyiruko rw’impunzi ruba mu nkambi n’urw’Abanyarwanda baturiye inkambi byongereye imibanire myiza kuko kenshi ibibazo biba mu nkambi bigira ingaruka ku bayituriye.

    Agira ati “Tumaze kubahuza bagiye batwigiraho umuco mwiza, tunabafasha kuva muri rya hungabana ry’ibibazo baba bafite bitandukanye. Yaba ari mu Rwanda cyangwa subiye mu gihugu cye wa muco mwiza, bwa bumuntu azagenda bumugirire akamaro ndetse afashe n’abandi.”

    Akomeza agira ati “Tuba twubaka igihugu cyacu na Afurika muri rusange ndetse n’Isi yose.”

    Imodoka zabatwaye
    Imodoka zabatwaye

    Irakoze Nicole wo mu nkambi ya Mahama avuga ko kwiga umwuga bizamufasha kwiteza imbere ndetse no kubasha kurera umwana we.

    Avuga ko icyambere ari ukugira ubumenyi, igisigaye bagiye gushyiraho umuhate kugira ngo badapfusha ubusa amahirwe babonye.

    Ati “Sinavuga ngo bingirire akamaro iwacu ntashye, bizakangirira hano, u Rwanda ni umugisha, mwarakoze kutwakira. Kuba twabonye amashuri ntitwareka kwiga, tuzarangwa n’ikinyabupfura n’ishyaka, tukamenya ko tutaje kurangara cyangwa kurangazwa n’ibindi.”

    Uru rubyiruko uko ari 300 kwiga no gukora imenyerezamwuga ruzatangwaho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 160, Croix rouge y’u Rwanda yatewemo inkunga n’iy’u Bubiligi.

    Bapimwe Covid-19
    Bapimwe Covid-19


    source : https://ift.tt/3i4y6Sr

  • Nyabihu yanenzwe kugenda gahoro mu kurwanya imirire mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha Ikinyamakuru The New Times, ivuga ko PAC yihanagirije ubuyobozi bw’ako Karere nyuma y’uko bugaragaje ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyabatindije mu gutanga inkunga yari igenewe kuzamura imirire myiza mu bana bari munsi y’imyaka itanu ndetse n’abagore batwite n’abonsa baturuka mu miryango ikennye.

    Abayobozi b’Akarere ka Nyabihu bari bitabye PAC kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021, kugira ngo basobanure ikibazo cy’imicungire mibi y’imari cyagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu myaka y’ingengo y’imari 2019/2020.

    Raporo yakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku bushakashatsi bwakozwe mu 2014-15 bwiswe ‘Rwanda Demographic and Health Survey 2014-15 (2014-15 RDHS)’, yagaragaje ko ikibazo cy’igwingira kiri hejuru cyane mu Karere ka Nyabihu, aho mu 2015, 59 % by’abana bo mu Karere ka Nyabihu bari bafite ikibazo cy’igwingira, mu gihe ku rwego rw’igihugu ikibazo cy’igwingira cyari kuri 38 %.

    Gusa mu bigereranyo byakozwe, byagaragaje ko ikigero cy’igwingira mu Karere ka Nyabihu cyaje kugabanuka mu 2019, kigera kuri 46 %, mu gihe ku rwego rw’igihugu cyari kuri 33%. Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kandi,byagaragaraga ko mu bindi bibazo ako Karere ka Nyabihu gafite, harimo no gutinda gutanga inkunga y’ibiribwa iba igenewe kuzamura imirire myiza, ku basanzwe bayihabwa (Nutrition Sensitive Direct Support ‘NSDS’).

    Iyo raporo igaragaza ko ubundi iyo nkunga ya ‘Nutrition Sensitive Direct Support (NSDS)’ ihabwa abagore batwite n’abakimara kubyara bakomoka mu miryango ikennye n’abana bato, kugira ngo bashobore kubona indyo yuzuye, byityo n’imibereho yabo ihinduke.

    Urebye ku mabwiriza aganga ibyo gutanga iyo nkunga ya ‘Nutrition Sensitive Direct Support’ yashyizweho na ‘LODA’ tariki 28 Ukuboza 2018, gutanga iyo nkunga ku bayigenewe on December 28, 2018, byagombye kutarenga mu minsi 10 ibanza kuri Kalindari.

    Ariko ngo byagaragaye ko inkunga ya ‘NSDS’ yakererewe kugera ku bagenerwabikorwa ingana na 84.7 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yarakererewe iminsi iri hagati ya 56 na 81 ukurikije igihe kuyitanga byari kubera.

    Depite Muhakwa Valens, umuyobozi wa PAC yagize ati “ Tubona ko habayeho uburangare no gutinza iyo inkunga, kandi gutinda kuyitanga bituma abagenerwabikorwa bakomeza guhur an’ikibazo cy’imirire mibi”.

    Abayobozi b’Akarere ka Nyabihu babwiye PAC ko ibyo byatewe n’ingorane Akarere kahuye na zo bitewe n’icyorezo cya Covid-19, mu gukoresha ikoranabuhanga ry’abafatanyabikorwa bako muri iyo gahunda barimo ‘LODA’ na ‘RBC’ kugira ngo bashobore kugira ku bagenerwabikorwa.

    Sibo Mutwarangabo, Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imibereho myiza mu Karere ka Nyabihu yagize ati“ Inkunga isanzwe itangwa ku bagenerwabikorwa bayo, hishashishijwe ‘systems’ imwe ya ‘LODA’ indi ya ‘RBC’. Amahugurwa yari gutuma abantu bagira ubumenyi mu kuzikoresha yadindijwe n’icyorezo cya ‘Covid-19′ by’umwihariko, gahunda ya ‘guma mu rugo’ “

    Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, muri raporo yavuze ko gutinda gutanga iyo nkunga ku bagenerwabikorwa byagira ingaruka mbi ku mibereho myiza yabo ndetse n’intego zifuzwaga kugerwaho ntizigerweho uko bikwiye.

    Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko Akarere ka Nyabihu, kari mu turere dufite ikigero cy’igwingira n’imirire mibi kiri hejuru mu gihugu hose, kari kagize amahirwe yo kubona inkunga kugira ngo icyo kibazo gikemuke, ariko ntikayabyaje umusaruro.

    Depite Mukabalisa ati “ Nimutubwire niba imirire mibi nayo ijya mu kirihuko cyangwa se niba nayo yarashyizwe muri ‘guma mu rugo’”. Ibyo Depite Mukabalisa yabijije ashaka, kugaragaza ko intege nkeya z’Abayozi b’ako Karere ari zo zatumye bagomwa abana amahirwe yo kubona inkunga ifasha mu kurwanya igwingira.

    Depite Uwineza Beline, umuyobozi wa PAC wungirije, yagize ati “ Mu by’ukuri, ibyo bibazo byo gutinza inkunga y’ibiribwa ntibyakabaye byumvikana mu Karere ka Nyabihu, kandi ari ko ka mbere mu kugira umubare munini w’abafite ikibazo cy’imirire mibi”.

    Ikindi kibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri ako Karere ka Nyabihu, ni uko inkunga gahabwa kagashobora kuyikoresha yose, muri Miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda kahawe mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019, hari miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda yasigaye adakoreshejwe.

    source : https://ift.tt/3zHHilM

  • Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa agaciro mu mashuri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no kukirinda.

    Bavuga ko kuba isomo ry’iyobokamana hari igihe kigera abaryigisha bakaritesha agaciro rimwe na rimwe ugasanga isaha yaryo ntibayikoreshe igapfa ubusa, abana bakayikinamo. Ngo ibi ni bimwe mu bigaragaza ko isomo riba ryateshejwe agaciro, akaba ariho bahera basaba ko ibi byakosorwa.

    Ukizemwabo Vincent ati” Mu mashuri ntibiga neza isomo ry’iyobokamana kandi njye mbona ari kimwe mu byafasha abana gukura bafite ubumenyi busanzwe ariko bakamenya n’Imana bikabafasha kumenya ikibi n’ikiza ndetse no kwirinda ikibi. Iri somo baryongeremo imbaraga kuko na ryo rifite akamaro kanini ku bana bacu, hari igihe ujya kubona ukabona nko mu isaha yaryo nta mwarimu uje, abana bakikinira.”

    Nzamukosha Judith ati” Ubu se isomo ry’iyobokamana riracyahabwa agaciro mu mashuri, reka da! Kera wasangaga ryigishwa neza ariko ubu ntakigenda, iri somo na ryo ryagakwiye gushyirwamo imbaraga, kubera ko rifasha abana gukurana imico myiza.”

    Mukanyandwi Gorethe we avuga ko iri somo ryigishwa, ariko ikibazo ari uko usanga ridashyirwamo imbaraga ndetse n’abaryigisha hakaba harimo ababa batabisobanukiwe batabiha n’agaciro cyangwa bakaba na bo ubwabo batabera abo bana urugero rwiza.

    Ati” Mu mashuri isomo ririgishwa, ariko ikibazo abaryigisha nabo hari igihe uba usanga ari babandi badaha agaciro ibintu byo gusenga, cyangwa ukabona nk’umwarimu waryo nawe ubwe atabera abo aryigisha urugero rwiza. Burya umwana aba afata umwarimu we nk’umuntu ukomeye cyane ku buryo icyo amubonanye nawe yumva ko agikoze byaba ari byiza.

    Ubwo se niba umwarimu wigisha iyobokamana ashobora kujya mu nzira yasinze ahirima, cyangwa atukana uwo mwana namubona ntazabona ko nawe yabikora ntakibazo.”

    Mukanyandwi akomeza asaba ko iri somo ryajya rihabwa abarimu basobanukiwe neza, iby’iyobokamana kandi bafite imyitwarire myiza no mu buzima busanzwe.

    Ati” Iri somo rikwiye kujya rihabwa abarimu basobanukiwe neza iby’iyobokamana kandi bafite imyitwarire myiza, bakirinda kujya batakaza umwanya waryo ugakoreshwa icyo wagenewe, ndetse bakarishyira ku isaha nziza abana bashobora kuryigaho, bagataha bakibuka ibyo bizemo.”

    Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kumenya icyo minisiteri y’uburezi (Mineduc) ibivugaho batubwira ko bireba ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB), tuvugishije abo bireba ntibagira icyo badutangariza. Igihe baba bagize icyo badutangariza twazabibatangariza.

    Source: Urugero.rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Bamwe-mu-babyeyi-barasaba-ko-isomo-ry-iyobokamana-ryahabwa-agaciro-mu-mashuri.html