Category: Uncategorized

  • Abaganga bayamanitse, amasengesho y’abera yarakoze! Ubuhamya bwa Nathan Imana yasubije ubuzima #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 28 Mata umwaka w’2018, Nathan w’imyaka 21 ubwo yari atwaye imodoka atashye avuye gukina, imodoka ye yataye icyerekezo bitewe n’urubura rwari rwinshi. Ako kanya imodoka yahise igarama! Yari yangiritse cyane kuko umutwe we wari wakubise ku kirahure cy’imbere mu modoka. Mbere yuko Nathan agobotorwa muri yo, yari amaze hafi amasaha 5 ari aho.

    Umuhinzi witwa Jim Bomberg aravuga uko yabonye Nathan ati' Abapolisi barambwiye ngo ningende ndebe ko yaba agihumeka, ndibuka ko numvishe ahumeka gahoro. Ndababwira nti “Ntekereza agihumeka umwuka w’abazima!' Nathan yari akonje cyane, ijosi ryari ryangiritse kandi yari yabyimbye ubwonko.

    Aho yari yajyanywe kuvurirwa bahise bamwohereza ku bitaro byisumbuyeho mu gihe cy’iminota 20 yari amaze aho. Ku bitaro bahise bahamagara ababyeyi be, nk’uko mama we abisobanura muri aya magambo ati' Nabyukijwe na terefone yari irimo gusona, umwana yari mu cyumba cy’indembe! Mbere yuko nsohoka mu cyumba, nabanje kwinjira mu masengesho mbwira Imana nti’ Wahisemo ko bimera kuri ya, nanjye ndemera icyo ari cyo cyose wahisemo!'

    Ise wa Natan avuga uko yashenguwe akimara kumva iyo nkuru y’inshamugongo, abisobanura muri aya magambo ati' Narapfukamye ndaboroga nkabo nta kiza nabonye mu buzima bwanjye!'

    Terry na Lori, ababyeyi ba Nathan bahagurutse mu rugo berekeza ku bitaro muri Califonia mu majyepfo ya Dakota. Lori umuforomokazi w’imyaka 30, yambwiye uwari ushinzwe gukurikira igikorwa cyo kubaga Nathan kubawiza ukuri niba umuhungu wabo agifite amahirwe yo kubaho!

    Lori ati' Yatubwiye ko umuhungu atameze neza, ko nibaramuka bamubaze kugira ngo ubwonko bwe bugaruke ku murongo ashobora gupa! Ni nk’aho yambwiye ati’Ntacyo ndibubashe kumarira umuhungu wawe' Icyo gihe yatubwiye ko atatwizeza niba Nathan ari bubeho iryo joro. Ise wa Nathan we byari byamurenze nk’uko abivuga ati' Nabwiye Imana ko ntabasha kwakira ibyo bintu, nti ntabwo namenya icyo gukora ni yo mpamvu nkwinginze unkirize umuhungu'

    Mama we yongeye ati 'Nazamuye ikiganza cyanjye ngishyira ku wari kubaga Nathan, ndamubwira nti wibagiwe ikintu kimwe, arambaza ati ni iki? Nti'Hari Imana yonyine!'

    Amakuru yarasakaye mu mujyi ndetse n’ahandi ku isi hose ko Nathan yakoze impanuka, ibyatumye abantu bose bamusengera baba abo hirya no hino ku isi cyangwa abo hafi aho mu mujyi.

    Mu gihe Nathan yari akiri muri Koma, mukuru we Justin yamuririmbiye indirimbo za gikristo, ari byo byakomezaga gutera imbaraga ko ibisubizo bya Nathan biri bube bizima. Uko yamuririmbiraga niko umuvuduko bwonko wagendaga ugabanuka ku kigero kiza, byari ibintu bitangaje! Nyuma y’ibyumweri bike, Lori yizeye Imana yiyumvamo ko akwiye kubwira abaganga bagakura Nathan ku byuma bimwongerera umwuka.

    Ati'Mu byukuri njye nari nizeye ko Imana ishobora gukiza umwana wanjye, ariko abaganga bo bumvaga ko ubwonko budafite ubwo bushobozi bwo gukira ndetse no kuba yahumeka wenyine. Ubwo yavanwaga ku cyuma cyamwongereraga umwuka, icyo twabonye twese twaratunguwe tubonye Nathan yeguye umutwe ku gitanda agakorora, tubona ko azanzamutse! Yaravuze ngo ' Ndagukunda!'

    Papa wa Nathan ati' Twese twari twizeye ko Yesu ashobora kumukiza, kandi birya byari igitangaza kuko abaganga ntibizeraga ko yazava mu byuma'. Nyuma y’ibyumweru byinshi, Nathan yavuye muri koma, ibintu byatunguye benshi kumubona yongeye kuvuga. Nyuma y’ameze menshi ari kwa muganga, Nathan yasubiye iwabo. Buri muntu wese yazaga kureba uwo muhungu wari upfuye ubu akaba ari muzima.

    Ababyeyi ba Natha, ndetse na Nathan ubwe barashima Imana yo yumvise gusenga kw’abatagira shinge na rugero. Nathan agira ati' Ubwo nasubiraga mu rugo, ubwo natemberaga mu mujyi nahuraga n’abantu benshi banyirukankaho bampobera, barira, bashima Imana ko amasengesho yabo yasubijwe, nanjye ibyo ndabishimra Imana kuko yandokoye kubw’umugambi yari mfiteho ngomba kuzasohoza'.

    'Mu mwijima mwinshi burya Imana iba igenzura byose, kandi yumva amasengesho y’abayubaha ikayasubiza kubw’ubuntu bwayo' Lori niko avuga. 'Buri munsi mpora nshima Imana yo yatugaruriye umuhungu wacu, mpora mbyishimira buri munsi' Papa wa Nathan ni ko avuga.

    Imana igihe cyose ni yo iba izi byose bitubaho, tugomba kuyizera dufite imitima iciye bugufi, tukamenya ko ari umubyeyi udukunda.

    Source: The 700 Club

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Abaganga-bayamanitse-amasengesho-yarakoze-Ubuhamya-bwa-Natan-Imana-yasubije.html

  • Centrafrique: Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abaturage mu muganda – #rwanda #RwOT

    Uyu muganda wari ufite intero igira iti “Tugire Bangui ikeye” wateguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bangui. Hari hitabiriye kandi Guillaume Ngobo waturutse mu buyobozi bw ’Umujyi wa Bangui.

    Igikorwa cyo gusukura uyu Mujyi cyari kitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by ’abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye baba i Bangui,Umunya-Mauritania, Brig. Gen Elyse M’Bareck Elkair.

    Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi ndetse n’abasirikare b’u Rwanda ba batayo ya 8 n’iya 9 bose bakorera mu Mujyi wa Bangui bakoze igikorwa cyo gutoragura imyanda, ndetse no gusibura imigende, banatema ibihuru byari bikikije Umujyi wa Bangui.

    Ngobo yashimiye abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba i Bangui ku nkunga yabo bakomeje gutanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba Centrafrique.

    Brig. Gen M’Bareck na we yashimye ubufatanye n’umurava w’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda mu kurinda abasivili.

    Yavuze ko ari ingenzi ku kwita ku buzima bw’abaturage n’ubwo haba hari izindi nshingano zijyanye no kubungabunga amahoro.

    Uyu muganda waranzwe no gutema ibihuru, gutoragura imyanda n’ibindi

    Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’abatuye Bangui mu muganda

    Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bashimiwe uburyo hejuru y’inshingano zo kurinda umutekano, banakora ibikorwa birengera imibereho myiza y’abaturage

    source : https://ift.tt/3CSchNZ

  • RCS igiye gushyiraho umurongo wa telefoni utishyurwa uzajya ukoreshwa n’imfungwa n’abagororwa – #rwanda #RwOT

    Mbere ya Covid-19 nta buryo rusange bwabagaho bwo guhamagara muri gereza cyangwa ngo abarimo babashe guhamagara hanze. Ubwo iki cyorezo cyibasiraga Isi n’u Rwanda imfungwa ntizasurwaga mu kwirinda ikwirakwira ryacyo gusa bashyiriweho uburyo bwo kuvugana n’ababo binyuze kuri telefoni.

    RCS yashyizeho amatelefoni buri wese agahabwa iminota itanu yo guhamagara akagura ikarita akabasha kuvugana n’umuryango we uri hanze.

    Ni igikorwa abafunzwe n’imiryango yabo bashimye bavuga ko nubwo batabashaga kubonana ariko byibuze babashaga kumenya amakuru yabo bitabagoye.

    Gasangwa Constant ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge yagize ati “Guma mu rugo yabayeho tugira impungenge zo kumva amakuru y’imiryango yacu, nabo bifuza kutwumva kuko ntabwo batubonaga, ariko kuva iyi telefoni yajyaho ku minota itanu baduha ngo tujye tuvugana n’imiryango yacu, tubona hari ikintu kinini bidufasha.”

    Ibi bahuje na Mukeshimana Jeaninne, uvuga ko kwirinda Covid-19 byari ngombwa ariko baba bakeneye kumenya uko imiryango yabo imerewe.

    Yagize ati “Kurinda abantu byari kimwe ariko na none kumenya amakuru y’imiryango yacu byari ikindi, iyi telefoni yaje ari igisubizo muri ibyo bibazo byari bibaye bisa n’ibitunguranye.”

    Ku ruhande rw’abafite ababo bafunzwe, bavuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko babasha kumenya amakuru y’ababo niyo agize ikibazo abasha kubitabaza. Bavuga ko imbogamizi isigaye ari iy’uko bo igihe bashakiye batabasha kuvugana n’abari muri gereza.

    Iki kibazo Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye Televiziyo Rwanda ko kigiye gukemuka mu munsi mike hashyirwaho imirongo itishyurwa abari hanze bazajya babasha gukoresha bahamagara ababo bari mu magereza.

    Yagize ati “Ubuyobozi bukuru bwa RCS bwaboneyeho gushaka ubundi buryo, butekereza ku gushaka ya mirongo migufi ihamagarwaho ku buntu, ubwo buryo bushyirwaho kugira ngo na ya miryango itishoboye igire uburyo bwo kuvugana n’ababo bamenye uko babayeho.”

    Yakomeje avuga ko mu magereza hakomeje igikorwa cyo gukingira Covid-19 imfungwa n’abagororwa ku buryo mu gihe kidatinze uwipimishije iki cyorezo azajya abasha gusura.

    Mu magereza hagiye gushyirwaho imirongo itishyurwa abari hanze bazajya bahamagaraho imfungwa n’abagororwa

    source : https://ift.tt/39BmHoB

  • UCI yashimye u Rwanda mu maso y’abashakaga kuvanga amagare na Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Ni amahirwe rwahawe nyuma y’uko tariki 11 Nzeri 2019 aribwo abahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), bagejeje ubusabe mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), basaba ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

    Ku wa 24 Nzeri 2021 ubwo hateranaga Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yanemerejwemo u Rwanda ku mugaragaro nk’igihugu kizakira iri rushanwa, umunyamakuru wa ‘Cyclingnews’ yabajije Perezida wa UCI, David Lappartient uko u Rwanda ruhabwa kwakira iyi shampiyona mu gihe ruregwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

    Uyu munyamakuru mu kuvuga ko u Rwanda rushinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu yifashishije ingero zitandukanye zirimo, ibyo amahanga yavuze ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina n’igifungo yahawe cy’imyaka 25 ndetse na Raporo za Human Rights Watch.

    Mu kumusubiza, David Lappartient yavuze ko we ubwe yisuriye u Rwanda kandi icyo yabashije kubona ari Guverinoma yabashije kunga abantu aho kuba ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

    Ati “Nagiye Nkunda kubivuga, ingingo ijyanye n’uburenganzira bwa muntu ni ingenzi kuri twe, ariko nabashije kujya mu Rwanda, nahuye n’Abanyarwanda benshi, icyo nabonye ni Guverinoma yavuye mu bibazo bikomeye kandi yabashije kunga abaturage.”

    Yavuze ko iyo urebye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bigaragaza ko rufite ubuyobozi bushoboye, anibutsa ko buri gihe abantu badakwiye kurebera Isi mu ndorerwamo z’ibikorerwa i Burayi.

    Ati “Iyo urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho ruri ubu, ntekereza ko byabasha kugerwaho gusa igihe hari ubuyobozi bukwiye. Rimwe na rimwe, ntidukwiye kurebera Guverinoma zose zo ku Isi mu ndorerwamo z’uburyo Abanyaburayi bakora ibintu. Mu by’ukuri ntekereza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bushyigikiwe cyane, kubera ibyo bwakoze mu bijyanye n’ubuzima no kunga abantu.”

    David Lappartient yavuze ko ku Isi nta hantu na hamwe ushobora gusanga Demokarasi ari nta makemwa ndetse yemeza ko u Rwanda ari igihugu gifite umuyobozi ufitiwe icyizere.

    Ati “Sinzi niba hari ahantu haba Demokarasi nta makemwa kuri iyi Si, ariko icyo mbona mu Rwanda, ni abantu bazi kongera kubyuka bagahaguruka, abantu bagizweho ingaruka na Jenoside yabaye mu 1994. Kugira ngo ubashe kurenga ibintu nk’ibi, ukunga abaturage, si akazi koroshye.”

    Yakomeje agira ati “Hari umugabo ufite intumbero, wabashije kubikora. Navuga ko kandi Perezida w’u Bufaransa aherutse kujya guhura na Perezida Kagame. Yatowe nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

    “Ibyo byose ni ukuvuga ko iki ari Igihugu kizwi kandi cyemewe mu ruhando mpuzamahanga. Mu buryo kamere buri gihugu gifite uko cyagera ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Ndatekereza ko ibyinshi byamaze gukorwa.”

    Yavuze ko guha u Rwanda Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare bizafasha Abanyarwanda kurushaho kwiyunga kuko ariko kamaro ka siporo.

    Ati “Siporo ifite uburyo ifasha abantu kubona ibintu kimwe. Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu buryo budashidikanywaho ni uburyo bwo gukomeza gufasha Abanyarwanda kwiyunga.”

    Siporo ni siporo na politike ni politike

    Muri iyi Nteko Rusange ikibazo nk’iki kandi cyabajijwe Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah.

    Mu gusubiza, Murenzi Abdallah yavuze ko Politike idakwiye kuvangwa na siporo. Ati “Ibi ni ibintu udashobora kuvanga, kubera ko siporo ari siporo na politike ari politike”.

    Yavuze ko abavuga ko u Rwanda rutubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntacyo bashingiraho.

    Ati “Abavuga ko hari ikibazo mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, bashobora kuvuga ibyo bashaka ariko mu Rwanda buri wese aratekanye, buri wese ameze neza, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Reba umubare w’abakerarugendo baza mu Rwanda. Ku bijyanye na politike naho duhagaze neza, ubushize Perezida Macron yari ari mu Rwanda. Dufitanye umubano mwiza na buri umwe, na buri gihugu nka Amerika, ariko aha twibande kuri siporo.”

    U Rwanda na Maroc ni byo bihugu byari bihanganiye kuzavamo kimwe kizakira iryo rushanwa. U Bubiligi buzakira iry’uyu mwaka, hakurikireho Australia (2022), Écosse (2023) n’u Busuwisi (2024).

    U Rwanda ruhawe aya mahirwe nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka, David Lappartient yitabiriye Tour du Rwanda 2021 ndetse ni we watangije iri siganwa ku wa 2 Gicurasi 2021, ubwo hakinwaga etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana.

    Icyo gihe David Lappartient yashimye uburyo Tour du Rwanda 2021 yateguwe.

    U Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izaba mu 2025

    Perezida wa UCI, David Lappartient yavuze ko u Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y’abasiganwa ku magare ku Isi rubikwiye

    source : https://ift.tt/39CdYCj

  • Perezida Kagame yashimiye u Bushinwa, ashishikariza abaturage babwo gusura u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu ijambo yavuze ubwo hatangizwaga Inama igamije ishoramari n’ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa izwi nka ‘China-Africa Economic and Trade Expo’.

    Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri itegurwa na Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa n’Intara ya Hunan, igahuza abashoramari n’abacuruzi baturutse ku Mugabane wa Afurika n’u Bushinwa.

    Ubwo hatangizwaga iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ishimangira ubufatanye Umugabane wa Afurika ufitanye n’u Bushinwa bigizwemo uruhare na Perezida Xi Jinping.

    Yavuze ko u Rwanda na Afurika byamaze kubona inyungu y’iyi nama kuko hari Abanyarwanda bakuye amahirwe y’ubucuruzi mu nama iheruka.

    Ati “Twamaze kubona agaciro k’iki gikorwa. Mu nama yabaye bwa mbere mu 2019, ibigo by’Abanyarwanda byageze ku mahirwe y’ubucuruzi, by’umwihariko mu bijyanye n’isoko ryo kugurisha ibikomoka ku buhinzi ku isoko ry’u Bushinwa.”

    “Ibi byafashije mu kuzamura intego zacu mu bijyanye n’urwego ubucuruzi bw’ikomoka ku buhinzi kandi turishimira uko abakiliya bacu b’Abashinwa bakiriye urusenda, Icyayi n’ikawa by’ubwiza buhebuje.”

    Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 50 ishize hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati yarwo n’u Bushinwa.

    Ati “Uyu mwaka ni uwa 50 habayeho amasezerano y’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Intego yacu ikomeye ni ukurushaho gushimangira umubano wacu no mu kindi gice cy’ikinyejana cy’ubufatanye kiri imbere.”

    Yashimye abategura iyi nama yose ndetse asaba Abashinwa gusura u Rwanda kuko bashyiriweho uburyo bwo guhabwa Visa bageze mu gihugu.

    Ati “Ndashimira abazakira iri murikagurisha uyu mwaka: ubuyobozi bw’Intara ya Hunan. Umujyi wa Kigali n’Intara ya Hunan biri kuganira ku bufatanye mu by’ubukungu n’uburezi kandi twiteguye gukorana namwe.”

    “Ndashaka kubabwira ko rufite uburyo bwo guhera Visa mu gihugu abaturage bose b’u Bushinwa, ku bw’ibyo munyemerere mpe ubutumire ba mukerarugendo b’Abashinwa bwo gusura u Rwanda no kwibonera ibyiza byihariye brimo iinyamaswa zo mu gasozi n’uburyo bwiza bwo kwakira abantu bw’Abanyafurika.”

    Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bwa Xi Jinping bukwiriye gushimirwa kubera uburyo bukomeje gukorana na Afurika no muri ibi bihe bya COVID-19.

    Ati “Nashakaga gusoza nshimira Perezida Xi Jinping kubera uburyo butandukanye bw’ubufatanye n’ubufasha u Bushinwa bwahaye u Rwanda na Afurika mu bijyanye n’icyorezo cya COVID-19. Ibi bikorwa ni gihamya cy’imbaraga z’umubano ukomeye uri hagati ya Afurika n’u Bushinwa n’akamaro ko guhora duharanira kunoza ibyo dukora dufatanyije.”

    Mu by’ingenzi biganirwaho muri iyi nama harimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga mu buhinzi, inganda, ibikorwaremezo, imari n’ingufu.

    Ifatwa nk’amahirwe ku bacuruzi b’Abanyarwanda kuko mu iheruka babashije kubona amasoko atandukanye. Urugero ikigo gihinga kinacuruza urusenda cya ‘Gashora Farms’ cyasinye amasezerano ya miliyoni 500$ yo kugera urusenda mu Bushinwa.

    Perezida Kagame yashimiye umusanzu w’u Bushinwa mu iterambere rya Afurika, asaba Abashinwa gusura u Rwanda

    source : https://ift.tt/3o8LuIZ

  • Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake-Pst Habyarimana Desire #rwanda #RwOT

    “Arababwira ati 'Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” Luka 10:

    Mu bwami bw’Imana iyo utari umusaruzi uba uri igisarurwa, nta hagati habaho. Niba umaze imyaka myinshi mu rusengero ukaba nta muntu mushya urazana kuri Kristo Yesu nturamenya icyo waremewe, ukwiye kwigishwa ugahinduka umusaruzi.

    Pasiteri Habyarimana Desire, Ubutumwa bukiza

    Wareba hano n’iyi nyigisho: Imbaraga z’uburyo 4 zizanwa n’ubutumwa bwiza iyo bugeze mu muntu // Pastor Desire H.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibisarurwa-ni-byinshi-ariko-abasaruzi-ni-bake-Pst-Habyarimana-Desire.html

  • Pasiteri Ndayizeye Isaïe yahawe kuyobora ADEPR muri manda y’imyaka 6, Inyito ‘Umuvugizi’ ikurwaho #rwanda #RwOT

    Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda, ADEPR, ryasohotse mu nzibacyuho y’umwaka, Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari uyiyoboye atorerwa kuba Umushumba Mukuru waryo muri manda y’imyaka itandatu.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nzeri 2021, nibwo Inama Nkuru y’Abashumba yateraniye i Kigali muri Dove Hotel ku Gisozi yatoye Biro Nyobozi nshya izayobora ADEPR.

    Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba Mukuru [inyito nshya kuko uyu mwanya uwuriho yitwaga Umuvugizi]; mu gihe Pasiteri Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije.

    Mu bandi batowe, Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ni Gatesi Vestine mu gihe ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga hashyizweho Uwizeyimana Béatrice. Uyu ni na we mushya wayinjiyemo asimbuye Umuhoza Aurélie wari uwumazeho imyaka isaga ine.

    Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

    Itangazo rya ADEPR rishyiraho abayobozi bashya b’itorero ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ivugabutumwa n’Abanyamuhamagaro n’Ubuyobozi, Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse.

    Rikomeza riti 'Igihe cyo kwimika ku mugararagaro Umushumba Mukuru n’Umushumba Mukuru Wungirije muzakimenyeshwa mu minsi iri mbere.”

    ADEPR yakoze impinduka mu bajyanama bayo no mu nyito nshya

    Mu mategeko shingiro mashya ya ADEPR, hari amavugurura yakozwe ndetse hashyirwaho inzego zirimo Inama Nkuru y’Itorero, Inama Nkuru y’Abashumba ari nayo ifite ububasha bwo gutora Umushumba Mukuru n’uwungirije no gushyiraho abandi bayobozi bagize Komite barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa, Ushinzwe Imari n’Imishinga n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.

    Inama Nkuru y’Abashumba igizwe n’abashumba b’indembo [uko ari icyenda], Umushumba Mukuru n’uwungirije. Umuyobozi Nshingwabikorwa n’abandi ni abanditsi muri iyi nama ariko nta ruhare bagira mu gufata ibyemezo.

    Iyi nama ifite Komisiyo zitandukanye ziyifasha mu kugera ku nshingano zayo, zirimo ishinzwe Ivugabutumwa ndetse ni nayo ishinzwe amatora no kuyategura ndetse no gushaka abujuje ibisabwa.

    Iyo abakandida bamaze gushakwa bashyikirizwa aka kanama, kakaganirwaho harebwa aho itorero rigana, icyarifasha, hanyuma igafata icyemezo kiri mu murongo w’imyizerere n’intego z’itorero.

    Pasiteri Ndayizeye yagize ati 'Mu mavugurura twabonye ko habaho urwego rw’abashumba bakuru, bashobora gufasha itorero kubona abayobozi mu buryo butandukanye.” Yongeyeho ati 'Mu mategeko mashya, Komite izajya igira manda y’imyaka itandatu.” Ubusanzwe abayobozi ba ADEPR batorerwaga kuyobora manda y’imyaka itamu.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye yagize ati 'Impinduka zabaye mu rugendo rwo gufasha itorero, twasanze mu nzego zitandukanye hakenewe Umushumba. Ubusanzwe Umuyobozi wa ADEPR yitwaga Umuvugizi cyangwa Uhagarariye itorero mu mategeko ariko ibyo twashimye ko biba inshingano. Ni we ufite inshingano zo kurivugira, twabonye icyo itorero rimukeneyeho ari ukuba Umushumba Mukuru.'

    Biro Nyobozi nshya yashyizweho nta n’umwe wiyamamaje ahubwo abashumba bakuru bagize Inama y’Abashumba ni bo bahitamo abakwiye.

    Ati 'Nta muntu wiyamamaza, iyo nama yashimye ko Uwizeyimana ari we ufata inshingano Aurélie yari afite. Ndakeka bararebye ku itorero aka kanya n’igihe kizaza.”

    Yavuze ko mu byo yishimira byagezweho mu mwaka w’inzibacyuho harimo ko itorero ririho kandi rifite abakirisito barikunda.

    Ati 'Icyerekezo cy’itorero ni ukugendera muri ya ntego y’ivugabutumwa, igamije guhindura abantu abigishwa ba Yesu, kuzana impinduka zuzuye mu bafatanyabikorwa, mu buzima, mu burezi no mu bindi bikorwa bizana iterambere. Igikenewe ni uguharanira za mpinduka.”

    Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuyobora ADEPR isohotse mu nzibacyuho y’umwaka

    ADEPR yasohotse mu nzibacyuho yinjiyemo ku wa 2 Ukwakira 2020, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwakuragaho inzego z’ubuyobozi zirimo na Biro Nyobozi ya ADEPR nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi biyugarije.

    Biro Nyobozi ya ADEPR yari iyobowe na Rev Karuranga Ephrem nk’Umuvugizi; Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije; Umuhoza Aurélie wari ushinzwe Imari n’Ubutegetsi; Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul wari Umunyamabanga Mukuru na Pasiteri Ntaganda Jean Paul wari Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu

    Mu mwaka bamaze mu nzibacyuho, abayobozi ba ADEPR hakozwe amavugurura mu ngeri zitandukanye ahereye ku nzego zitandukanye n’ibindi.

    ADEPR imaze imyaka 81 ikorera mu Rwanda. Iri torero rifite insengero 3.280, abadiyakoni 82.000, korali 6.318, abahanzi basaga 200, imiryango 41 y’abanyeshuri biga muri za kaminuza, abavugabutumwa 2.460 n’abapasiteri 1.240.

    Source: Igihe.Com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Pasiteri-Ndayizeye-Isaie-yahawe-kuyobora-ADEPR-muri-manda-y-imyaka-6-Inyito.html

  • Gufuha kwatumye umugore amenagura imodoka y'umugabo we #rwanda #RwOT

    Umugore yafushye cyane ahita agenda yangiza imodoka y'umugabo we nyuma yo gukeka ko yamuciye inyuma asambana n'undi mugore.

    Hari abakundana batajya babasha kwihangana iyo bafashe abo bashakanye cyangwa abakunzi babo bababeshya.Ibi bivamo kurwana, bamwe bagakubita bagenzi babo abandi bagahitamo gusenya.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, umugabo yagaragaye ashwana n'umukunzi we kubera ko yangije imodoka ye ihenze,umugore we utavuzwe amazina yavuze ko ari ukubera ko yamuciye inyuma avuye mu rugo ahagana mu ma saa kumi z'umugoroba nyuma yo kwakira ubutumwa.

    Uyu mugore yabwiye umugabo we ko yahisemo kumenagura imodoka ye nyuma yo kubona inyandiko ivuga iti; 'Ngwino ufate izi cakes.'

    Uyu mugore yavuze ko yamubonye agiye kandi nijoro kubera ko yagiye gushaka imigati yashakaga gukoresha kugira ngo atungure ihabara rye ku isabukuru yaryo.

    Yagiye rwose acecetse nyuma yo guhishurwa kandi turakeka ko amashusho namara guhagarara, azakomeza gusaba imbabazi umugabo we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/gufuha-kwatumye-umugore-amenagura-imodoka-y-umugabo-we

  • Umugore yaciye ibintu kubera amagambo yabwiye umugabo we washakaga kumwirukana bamaranye imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Umugore yigometse ku mugabo we washakaga kumwirukana nyuma y'imyaka 10 babana amubwira ko adateganya kugenda, nubwo atamushaka.

    Umugore wo muri Ghana wirukanwe n'umugabo we yavuze ko atagenda kuko umugabo we amaze imyaka 10 baryamana

    Muri videwo yakwirakwijwe hose, uyu mukobwa ukiri muto avuga ko ntaho afite ho kujya.

    Yagaragaje kandi ko umugabo we yamubeshye kubera ko yari afite undi mugore kandi ko kuba yagerageje guhagarika umubano wabo kubera ko batashyingiranywe byatumye yifuza gushyira byose hanze.

    Ati'Amaze imyaka icumi aryamana nanjye; aryamana nanjye mu gitondo, nyuma ya saa sita na nimugoroba. None ubu ari kumbwira ngo nsubire kwa mama, sinshobora kugenda. Subiza ibintu byanjye mu cyumba cyacu. '

    Uyu mugore wo muri Ghana uzwi nka Jennifer yabwiye umuturanyi we ko adafite aho ajya kuko yumva akoreshwa n'umugabo we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yaciye-ibintu-kubera-amagambo-yabwiye-umugabo-we-washakaga-kumwirukana