Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yashimiye Arsenal yagarutse mu bihe byiza igatsinda mukeba Tottenham #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal yo mu Bwongereza yashimiye iyi kipe nyuma yo gutsinda Tottenham ibitego 3-1 mu mukino w'Umunsi wa Gatandatu wa Premier League.

    Nubwo iyi kipe yatangiye nabi cyane shampiyona itsindwa umusubirizo na Brentford,Chelsea na Manchester City,yagarutse mu bihe byiza aho imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya irimo uwa Norwich,Burnley na Tottenham yatsinze uyu munsi iyirusha.

    Arsenal yatangiye neza cyane uyu mukino wo kuri iki cyumweru,aho yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Smith Rowe ku mupira yahawe na Bukayo Saka hanyuma ku munota wa 27,Pierre Emerick Aubameyang ashyiramo icya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Smith Rowe hanyuma ku munota wa 37 Bukayo Saka ashyiramo igitego cya 3.Son yatsindiye Tottenham igitego cy'impozamarira ku munota wa 78.

    Uyu mukino washimishije cyane abakunzi ba Arsenal kugeza no kuri nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,washimiye iyi kipe nubwo mu minsi ishize yari yayinenze imyitwarire yayo igayitse yatangiranye shampiyona.

    Abinyujije kuri Twitter,Perezida Kagame yagize ati “Ishimwe rigomba kujya kuwo rigomba … Mwakoze Arsenal, umutoza, abakinnyi kandi cyane … abafana !!! Ibintu byose byabaye bizima cyane uyu munsi. Amahirwe masa muri buri mukino wose.#Byiza cyane.”

    Arsenal niyo kipe yatsinze yonyine mu zifite abafana benshi mu Rwanda kuko Chelsea FC yatsinzwe na Manchester City igitego 1-0 cya Gabriel Jesus mu gihe Manchester United yatsinzwe na Aston Villa igitego 1-0 cya Hause.Liverpool yanganyije na Brentford ibitego 3-3.

    Imikino Arsenal izakurikizaho:

    Brighton (A)
    Crystal Palace (H)
    Aston Villa (H)
    Leeds (H)
    Leicester (A)
    Watford (A)
    20/11 Liverpool (A)






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yashimiye-arsenal-yagarutse-mu-bihe-byiza-ikanyagira-tottenham

  • Mico The Best n'umukunzi we bakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mico The Best yarushize na Ngwinundebe Clarisse yari aherutse kwambika impeta bakanasezerana imbere y'amategeko kubana nk'umugore n'umugabo.

    Kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 202,Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse bakoze ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali ahitwa Polyclinic St Robert hahoze hitwa Sky Hotel. Habanje imihango yo gusaba no gukwa hakurikiraho gusezerana imbere y'Imana.

    Ubu bukwe bwatashywe n'ibyamamare bitandukanye birimo Cyusa Ibrahim uri no mu baburirimbyemo, Ndimbati, Uwamwezi Nadege na Emmanuel Ndayizeye wamenyekanye nka Nick muri City Maid n'abandi batandukanye.

    Ubukwe bw'uyu muhanzi ntabwo yabutumiyemo abantu benshi bitewe n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Ku wa 19 Kanama 2021 nibwo Mico The Best yasezeranye imbere y'amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kuzabana akaramata. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge witabirwa n'abantu bake cyane barimo umuryango we n'inshuti za hafi.

    Basezeranye nyuma y'uko tariki ya 4 Nyakanga 2021, Mico yari yambitse impeta Ngwinundebe Clarisse, amusaba ko bazabana, nyuma y'umwaka urenga bakundana.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/mico-the-best-n-umukunzi-we-bakoze-ubukwe

  • Yolo The Queen abaye umunyarwandakazi utanze abandi bose gutunga ya telefone ihenze ku isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Yolo The Queen wamamaye ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri instagram kubera amafoto atandukanye yiganjemo agaragaza imiterere y'umubiri we, yatanze abanyarwandakazi bose gutunga téléphone yo mu bwoko bwa iPhone 13 Pro Max imaze ukwezi kumwe gusa igiye ku isoko.

    Yolo The Queen abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto afashe iPhone 13 pro max maze ayiherekesha amagambo agira ati ” What a queen wants she gets it right away 🔥 “.

    Source : https://yegob.rw/yolo-the-queen-abaye-umunyarwandakazi-utanze-abandi-bose-gutunga-ya-telefone-ihenze-ku-isi/

  • Nyina wabo wa Mutesi Jolly yamutunguye mu kiganiro amubwira amagambo meza biramurenga aramuhobera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyina wabo wa Miss Mutesi Jolly yamutunguye amusanga mu kiganiro maze agira icyo avuga ku ngingo ijyanye no gushaka umugabo kwa Miss Mutesi Jolly.

    Nkuko uyu mubyeyi yabitangaje yavuze ko mu ijambo ry'Imana handitsemo ko gushaka ari byiza naho kudashaka bikaba byiza kurushaho. Nyuma yo gutangaza aya magambo, Miss Mutesi Jolly yahise asabwa n'ibyishimo maze ahobera Nyina wabo bigaragaza ko yari ashimishijwe n'aya magambo uyu mubyeyi yari amaze kuvuga.

    Miss Mutesi Jolly na Nyina wabo

    Source : https://yegob.rw/nyina-wabo-wa-mutesi-jolly-yamutunguye-mu-kiganiro-amubwira-amagambo-meza-biramurenga-aramuhobera/

  • Umusore ukoresha Twitter yavugirijwe induru nyuma yo kuvuga ko aho kujya mu rusengero yajya mu kabari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakoresha Twitter bazwi cyane hano mu Rwanda witwa Kemnique, yihandagaje avuga ko aho gusenga yajya mu kabari, ibintu atigeze avugaho rumwe n'abamukurikira banenze aya magambo bivuye inyuma.

    Uwitwa Marvin yamubwiye ati ” Oya bro, basi ujye ukajyam samedi nnho dimanche ujye munzu y'Imana4 “. Uwitwa Habimana yagize ati ” Iyo umuntu ari mukabari arasenga ark murusengero ntiwanywa “.

    Uwitwa Adolphe yagize ati “Tokaa kuleee “. Uwitwa

    Aho kujya gusenga najya mu kabari.

    — Urinde Wiyemera?🇷🇼 (@kemnique) September 26, 2021

    Source : https://yegob.rw/umusore-ukoresha-twitter-yavugirijwe-induru-nyuma-yo-kuvuga-ko-aho-kujya-mu-rusengero-yajya-mu-kabari/

  • Mu mafoto 60: Uruzinduko rw’amateka rwa Perezida Kagame muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu ni bwo Umukuru w’Igihugu yageze muri Mozambique, ku kibuga cy’indege yakirwa na Perezida Nyusi mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu ndetse habaho umwanya muto wo gutaramirwa n’Abanya-Mozambique mu mbyino gakondo.

    Ni uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Mozambique mu gihe hagiye gushira amezi atatu Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri iki gihugu guhashya umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Intara ya Cabo Delgado kugarura amahoro no gucyura abaturage.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwose rwabereye mu Ntara ya Cabo Delgado. Akiva ku kibuga cy’indege yahise ajya gusura Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari kugarura amahoro muri iyi ntara.

    Mu mpuzankano z’Igisirikare cy’u Rwanda, Perezida Kagame yari aharekejwe na Perezida Nyusi na we wari uri mu mwambaro w’igisirikare cya Mozambique.

    Wabonaga Ingabo z’u Rwanda zishimiye kwakira Umugaba wazo w’ikirenga ndetse zineteguye kwakira impanuro yazigeneye. Ntibyatinze Perezida Kagame yarahageze bamwakira na morale nyinshi.

    Mu butumwa yatanze mu rurimi rw’Igiswahili, runasanzwe rukoreshwa cyane mu gisirikare, yibukije Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda ko aribwo akazi kagitangira.

    Yababwiye ko nubwo babashije guhashya ibyihebe bimwe bigahungira mu mashyamba, ari n’inshingano gukomeza kuba maso ngo bitagaruka, anababwira kugira uruhare mu iterambere ry’iyi ntara.

    Muri ibi biganiro byabereye mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, Perezida Kagame yashimye akazi kakozwe mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba.

    Nyuma yo kuganira n’abasirikare, abakuru b’ibihugu byombi bagize umwanya wo kuganira hagati yabo ndetse hanasinywa amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Mozambique. Nyuma y’aho Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida Nyusi.

    Umunsi wa kabiri w’uru ruzinduko waranzwe n’ibikorwa bitandukanye. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu Perezida Kagame aherekejwe na Nyusi bitabiriye imyiyereko ya gisirikare yabereye mu Nyanja y’Abahinde.

    Iyi myiyerekano irangiye Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho babajijwe ibibazo bitandukanye.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Mozambique kuko ari igihugu cy’inshuti. Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitari muri Mozambique ku bw’impanuka, ko ahubwo ari ku butumire bwa Mozambique bugamije gufatanya mu guhangana n’iterabwoba.

    Nyuma yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique bakomereje urugendo rwabo kuri Stade ya Pemba ahabereye Umunsi w’Ingabo wizihizwa buri tariki 25 Nzeri muri icyo gihugu.

    Amafoto y’umunsi wa mbere waranzwe n’akazi kenshi

    Mbere yo kugera muri Mozambique, ku Kibuga cy’Indege kiri mu Mujyi wa Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado hari hateguwe uburyo bwo kwakira Perezida Kagame mu cyubahiro kimukwiye

    Bari bitwaje n’amabendera y’u Rwanda n’amafoto ya Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi. Aha bari kuramukanya mu buryo bugezweho bujyanye n’ubwirinzi bw’icyorezo cya COVID-19

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu

    Perezida Kagame yishimiye ikaze yahawe, na we mu kubigaragaza akomera amashyi abamwakiriye

    Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021. Yahise yakirwa na Filipe Nyusi uyobora iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika

    Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zari ziteguye kwakira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame

    Ingabo zari zifite akanyamuneza kenshi zitegura kwakira Umugaba Mukuru w’Ikirenga wazo, Paul Kagame

    Bari bateze amatwi impanuro bahawe n’abakuru b’ibihugu byombi

    Abapolisi b’u Rwanda na bo bari mu boherejwe muri Mozambique, ni bo bacunga umutekano w’abaturage aho ingabo zimaze kubohoza

    Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 ni bo boherejwe muri Mozambique

    Aba basirikare bari mu Kigo cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri Pemba muri Mozambique

    Kimwe mu biranga abashinzwe umutekano mu kazi kabo no mu buzima busanzwe ni ukwigirira icyizere na morali

    Bati “RDF ku rugamba ntidusubira inyuma”

    Mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba, Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique

    Perezida Kagame na mugenzi we Nyusi basuye ingabo z’u Rwanda bari mu mpuzankano ya gisirikare

    Perezida Nyusi asuhuzanya na Paul Kagame ubwo yamwakiraga mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba

    Perezida Kagame na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi bashimye akazi kamaze gukorwa n’ingabo z’ibihugu byombi mu guhashya imitwe y’iterabwoba

    Perezida Kagame na Nyusi bari baberewe mu mwambaro wa gisirikare, buri wese yambaye impuzankano iranga ingabo z’igihugu cye

    Perezida Kagame yagendaga yereka mugenzi we ingabo z’u Rwanda ziri mu rugamba rwo kubohora Intara ya Cabo Delgado mu maboko y’ibyihebe

    Perezida Kagame yasuhuje ingabo mu ndamukanyo isanzwe

    Bari mu kigo cya gisirikare aho umutekano wari wakajijwe cyane…

    Perezida Kagame yavuze ijambo rye mu Giswahili nka rumwe mu ndimi zoroheye Ingabo z’u Rwanda kumva ndetse rukaba rukoreshwa na benshi mu batuye mu Ntara ya Cabo Delgado

    Perezida Kagame na Nyusi ubwo bageraga mu Kigo cy’Ingabo zirwanira mu Mazi aho baganiriye n’ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro

    Perezida Nyusi yereka mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ingabo za Mozambique ziri gufatanya n’iz’u Rwanda mu rugamba rw’i Cabo Delgado

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimye ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda

    Perezida Kagame yabwiye ingabo ziri ku rugamba ko nubwo hari ibyakozwe ariko akazi ari bwo kagitangira

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kwirukana ibyihebe mu birindiro byabyo hakwiye gukomeza urugendo rwo guharanira ko bitazagaruka guhungabanya abaturage bo muri Cabo Delgado

    Perezida Kagame yatereye isaluti ingabo n’abapolisi bari muri Mozambique

    Perezida Kagame aganira na mugenzi we Nyusi Filipe

    Perezida Filipe Nyusi yabwiye Paul Kagame w’u Rwanda ko abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bakunzwe n’Abanya-Mozambique kubera umusanzu bari gutanga

    Perezida Nyusi yashimye Kagame wijeje ko nyuma y’urugamba rwo kubohora ibice bimwe na bimwe bazakomeza imikoranire igamije kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado

    Perezida Kagame yahaye ingabo impanuro nk’uburyo bwo kuzitera ingabo mu bitugu ngo zikomeze kugira umurava ku rugamba

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo urugamba rw’amasasu muri Cabo Delgado rusa nk’urwarangiye, hakiri urundi rwo kurinda umutekano muri ako gace no kukubaka bundi bushya

    Perezida Kagame yashimye uburyo ingabo z’u Rwanda zujuje neza inshingano zahawe zifatanyije n’iza Mozambique

    Umukuru w’Igihugu yatangaga impanuro ku ngabo z’u Rwanda

    Abapolisi b’u Rwanda ateze amatwi impanuro za Perezida Kagame

    Ibendera ry’u Rwanda ryari ryazamuwe mu Mujyi wa Pemba

    Perezida Kagame na Nyusi bagiranye ibiganiro byihariye byagarutse ku kunoza umubano w’ibihugu byombi

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata na mugenzi we wa Mozambique basinya ku masezerano y’impande zombi. Yari ahagarariwe na Perezida Kagame na Filipe Nyusi

    Perezida Nyusi yakiriye Paul Kagame ku meza, nyuma y’umunsi waranzwe n’akazi kenshi

    Umunsi wa mbere wasoje n’isangira ndetse n’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Nyusi Filipe wa Mozambique

    Umunsi wa kabiri watangiriye ku Nkengero z’Inyanja y’Abahinde

    Abayobozi bakuru mu Ngabo za Mozambique bategereje kwakira abakuru b’ibihugu ahabereye imyiyereko ya gisirikare

    Perezida Nyusi ubwo yageraga ahabereye imyiyereko ya Gisirikare

    Perezida Nyusi yakiriye mugenzi we Paul Kagame

    Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique bitabiriye imyiyereko ya gisirikare yabereye mu Nyanja y’Abahinde

    Banyuzwe n’imyiyereko y’ingabo za Mozambique zirwanira mu mazi

    Perezida Kagame yereka mugenzi we Nyusi uko ingabo zitwara mu kugaragaza ubuhanga zifite mu kurwanira mu mazi

    Mu Nyanja y’Abahinde hashyizwemo Ingabo zirwanira mu Mazi za Mozambique zakoze imyiyereko zigaragaza ubushobozi bwazo

    Perezida Kagame yifashishije indebakure mu gukurikirana imyiyereko y’ingabo zirwanira mu mazi

    Bitegerezaga ingabo ariko bakananyuzamo bakaganira

    Perezida Kagame na Nyusi wa Mozambique bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku ngingo zitandukanye

    Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zimaze amezi abiri muri Cabo Delgado zitahagiye ku bw’impanuka, ahubwo ari umusanzu zasabwe ngo zifatanye n’iza Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba

    Perezida Nyusi yongeye gushima ubufasha ingabo z’u Rwanda zahaye iza Mozambique mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado

    Abitabiriye ibi birori bari bitwaje amafoto yerekana Perezida Kagame na Nyusi wa Mozambique

    Ingabo za Mozambique ziyerekanye mu karasisi karyoheye ijisho

    Muri ibi birori, hanerekanwe imodoka nini z’intambara z’Igisirikare cya Mozambique

    Ingabo ziri mu karasisi ubwo zari mu Birori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi w’Ingabo muri Mozambique

    Perezida yavuze ko ibikorwa ingabo z’u Rwanda zagezeho ku bufatanye n’iza Mozambique bigaragaza ko Abanyafurika bakoreye hamwe babona ibisubizo by’ibibazo byugarije umugabane. Yabivuze mu ijambo rye mu birori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Ingabo muri iki gihugu

    Nyuma y’uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri, Perezida Kagame yasezeweho na mugenzi wa Mozambique, Filipe Nyusi

    Yasezeweho mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu nk’u Rwanda

    Perezida Nyusi yasezeye kuri mugenzi we, Paul Kagame, anamwifuriza urugendo ruhire

    Amafoto: IGIHE na Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3CMoR14

  • Producer Eleeee yerekanye umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugisha Robinson uzwi cyane ku izina rya Eleeee akaba ari n'umuproducer uri mu ba mbere bakomeye hano mu Rwanda, yerekanye umukunzi we. Ni nyuma yuko umwe mu bafana be yari amubajije kwerekana umukunzi we nyuma yuko Eleeee yari amaze gusaba abafana be bamukurikira kuri instagram kumubaza ibibazo bashaka maze nawe akabasubiza.

    Producer Eleeee yerekanye umukunzi we mu buryo bukurikira

    Producer Eleeee

    Source : https://yegob.rw/producer-eleeee-yerekanye-umukunzi-we/

  • Glosby&Gang Rope babaye aba mbere mu bihembo… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, kuri Tv10 guhera saa moya n'igice z'umugoroba. Aba bahanzi bari bahatanye kuva muri Nyakanga 2021, aho hifashishijwe icyiciro cy'amatora yo kuri internet.

    Abahanzi Glosby na Gang Rope, ni bo bahize abandi begukana igihembo nyamukuru, babicyesha indirimbo yabo bise 'Let's get it' , bahembwa 1, 250, 000 Frw.

    Iyi ndirimbo bayishyize kuri shene ya Youtube tariki 25 Mata 2021, imaze kurebwa n'abantu 2, 621. Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer Kina Beat.

    Umwe mu bategura ibi bihembo bya MNI, Bwana Scott Gaga Butera, yavuze ko buri gihembwe cy'ibi bihembo kigira umwihariko wacyo, ko kuri iyi nshuro biturutse ku bafatanyabikorwa bakoranye, iki gikorwa cyamenyekanye kurushaho.

    Yavuze ko ibi byabafashije gukomeza icyerekezo cyabo mu gukomeza 'kugira uruhare mu iterambere ry'abahanzi'. Ati 'Turishimira ko umubare w'abahanzi bitabiriye, ndetse n'abafana babatoye, wazamutse cyane ugereranije n'ibihe byabanje.'

    Umuyobozi wa SPENN Rwanda, Bwana Norbert Haguma, yavuze ko bateye inkunga ibi bihembo kubera ko uruganda rw'umuziki rukomeje kwiyubaka.

    Avuga ko kimwe mu byo babona bituma abahanzi badatera imbere, harimo n'uko nta buryo bugaragara umufana yashyigikira umuhanzi akunda. Ati 'Tubona ko kimwe mu bibazo gituma umuziki utazamuka cyane, harimo no kuba nta buryo buhari umufana yashyigikira umuhanzi akunda mu buryo bw'ako kanya, ari nacyo MNI yaje gukemura.'

    Ibi ibirori byitabiriwe n'ibyamare bitandukanye aho mu bitariye harimo na Alyn Sano waririmbiye abari bakurikiye uyu muhango, mu buryo bwa 'Live', benshi bakamukurira ingofero.

    Muri ibi bihembo, uyu muhanzikazi yaherukaga kwegukana igihembo cy'indirimbo nziza yitwaye neza, mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Indirimbo yamuhesheje kwegukana iki gihembo ni 'Hono' aherutse gusohora, yahembwe ibihumbi 250 Frw.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko yishimiye uko abafana bamushyigikiye muri ibi bihembo ubwo yegukanaga igihembo mu gihe cyashize. Ati 'Ndashimira abafana banjye kubwo gukomeza guha agaciro umuziki dukora, bakaba barantoye ndetse bigatuma mbasha gutwara iki gihembo.'

    Umuyobozi w'Ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda (Rwandan Music Federation), Intore Tuyisenge, yashimye Leta yashyize imbaraga mu gukingira Abanyarwanda, kuko 'bizatuma abahanzi bongera kubona uko bataramira abakunzi babo ndetse bigatuma n’ubushobozi bukomeza kuzamuka.'

    Yavuze ko ibihembo bya MNI bifasha mu gushyira mu bikorwa icyerekezo kijyanye no kuzamura ubushobozi bw'abahanzi, ari nayo mpamvu bakomeza gufatanya nabo mu 'gushyira mu bikorwa uyu mushinga'.

    MNI Ltd ni sosiyete yigenga ibarizwa mu Rwanda, ifite intumbero yo kugira uruhare mu iterambere rya Muzika Nyarwanda, binyuze mu gushyiraho uburyo bushya bwinjiriza amafaranga abahanzi nyarwanda, kandi bukamenyekanisha umuziki wabo kurushaho.

    Miliyoni zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe abahanzi, binyuze mu mushinga w’urutonde rw’indirimbo rwa MNI, binyuze mu bihembo byatanzwe buri gihembwe ndetse n’amafaranga yinjijwe binyuze mu gutora indirimbo.

    Igihembwe gitaha, biteganijwe ko kizatangizwa ku mugaragaro mu byumweru bibiri biri imbere ku wa 09 Ukwakira 2021, aho umuhanzi ashobora gufungura konti ye kuri www.mni.rw agashyiraho indirimbo.   

    Umuhanzikazi Alyn Sano yaririmbye mu muhango w'ibihembo bya MNI byatanzwe ku nshuro ya kane Uyu muhanzikazi aherutse kwegukana igihembo cy'indirimbo yitwaye neza mu gihe cy'ibyumweru bibiri Indirimbo 'Let's get it' y'abahanzi 'Gang Rope' na Glosby n'iyo yatowe cyane, yahembwe, 1, 250, 000 Frw. Ibihembo byatanzwe na SPENN     Umuyobozi wa SPENN Rwanda, Norbet Haguma yavuze ko barajwe ishinga no kugira uruhare mu rugendo rw'iterambere rw'umuhanzi wo mu Rwanda Umwe mu bategura ibi bihembo bya MNI, Bwana Scott Gaga Butera, yavuze ko buri gihembwe cy’ibi bihembo kigira umwihariko wacyo Miss Ndekwe Paulette utegura amarushanwa y'ubwiza ya Miss Global Beauty Rwanda yari yitabiriye itangwa ry'ibi bihembo     Umuyobozi w'Ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda (Rwandan Music Federation), Intore Tuyisenge, yashimye Leta iri gushyira imbaraga mu gukingira Abanyarwanda, kuko bizafasha mu isubukurwa ry'ibitaramo

    Hari hateguwe tapi itukura, abahanzi, abayobozi n'abandi banyuragaho binjira ahabereye uyu muhango 

    Abanyamakuru Paccy Nkurunziza na Iradukunda Bertrand wa Radio/TV10 [Uri ibumoso] wari uyoboye umuhango w'itangwa ry'ibi bihembo  

      

    Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Arsene Tuyi ari mu bitabiriye ibi birori ndetse indirimbo ye yasoje iri muri eshanu za mbere

      

    Umuhanzi Isharah Alliance uri mu batwaye ibihembo bya MNI mu bihe bishize yari yitabiriye uyu muhango 

    Nta nyota muri ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya kane 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘LET’S GET IT’ YA GLOSBY NA GANG ROPE YABAHESHEJE GUTSINDIRA ARENGA MILIYONI 1 FRW MURI MNI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109878/glosbygang-rope-babaye-aba-mbere-mu-bihembo-bya-mni-bahembwa-arenga-miliyoni-1-frw-amafoto-109878.html

  • Umuhanzi Emmy uherutse kwambika impeta umukun… – #rwanda #RwOT

    Emmy akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ‘Ntunsige’, ‘Care’, ‘I swear’,’Uranyuze’, ‘Wabaga he’ yakoranye na Priscilla, ‘Kuki’, ‘Nyuma’ yakoranye na Kaytwo n’izindi. Kuwa 13 Mutarama 2020 ni bwo yateye  intambwe ikomeye, yambika impeta umukunzi we.

    Nyuma y’igihe kitari gito abantu bibaza aho iby'aba bombi bigeze, yongeye gushimangira ko ntacyahindutse, ashyira hanze integuza y’ubukwe bwe anahishura aho buzabera, itariki igaragazwa n’integuza y’ubukwe bw'aba bombi n'uko buzaba kuwa 19 Ukuboza 2021.

    Ubu bukwe kandi bukaba butazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa mu Rwanda nk'uko benshi babyibwira, ahubwo buzabera mu gihugu cya Tanzania mu murwa mukuru Dar Es Salam.

    Integuza y’ubukwe bwa Emmy na Hoza butegerejwe mu mpera z’uyu mwaka muri Dar Es Salam

    Ubwo Emmy yatangazaga ko umukobwa yambitse impeta Hoza  ariwe yatoranije yagize ati “Ndagukunda Hoza”. Ubu butumwa yabwanditse munsi y’amafoto aryoheye ijisho, amugaragaza ari kumwe n’umukunzi we basohokeye ku mazi ari naho yamwambikiye impeta.

    Umuhoza (Hoza) ugiye gushyingiranwa  na Emmy, yakanyujijeho mu rukundo n'umuhanzi Peace Jolis ubarizwa mu Rwanda. Hoza yatangiye gukundana na Emmy kuva mu 2018 n'ubwo byagiye bivugwa impande zombi zikabyima amatwi.

    Peace Jolis yakundanye na Hoza mu gihe cy'umwaka umwe, dore ko bakundanye mu 2016 baza gushwana mu 2017, nyuma yaho ni bwo uyu mukobwa yatangiye gukundana na Emmy.

    Reba uko byari byifashe mu bihe bitambutse ubwo Emmy yasabaga Hoza ko bazabana 

    Joyce yari yishimiye kwambikwa impeta na Emmy

    Aha bari ku mazi Emmy hamwe na Joyce barya isi kuwa 13 Mutarama 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109876/umuhanzi-emmy-uherutse-kwambika-impeta-umukunzi-we-hoza-yamaze-gutangaza-itariki-yubukwe-b-109876.html

  • Bwa mbere hagiye gutangwa ibihembo ku bavuga… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, tariki 26 Nzeri 2021, Umukozi ushinzwe kurema udushya muri kompanyi KCN Ltd iri gutegura ibi bihembo, Kalisa Christian, yabwiye itangazamakuru ko batekereje iki gikorwa, mu rwego rwo gushima uruhare rw'abavuga rikumvikana.

    Ati 'Aba 'influencers' , ni abantu bagira uruhare rukomeye mu kumenya ibibera hirya no hino ku Isi. Ni abantu bakoreshwa mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye, by’umwihariko aho imbuga nkoranyambaga zatereye imbere, ni abantu basusurutsa ababakurikira. Turashaka kubibashimira no kubashyigikira.'

    Kalisa yavuze ko bari kunoza neza itangwa ry'ibi bihembo, ku buryo bizajya biba ngaruka mwaka.

    Avuga ko ku nshuro ya mbere, ibi bihembo bizatangwa mu Ukuboza 2021 mu gitaramo cyiswe 'We Share Party'.

    Ibi bihembo bizatangwa mu byiciro bitandukanye, birimo nk'icy'abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga (Social Media Influencers), Abanyamakuru bavuga rikijyana (Journalist Influencers), 'Lifestyle Influencers', 'Content Producer Influencers' na 'Art and Creative Influencers'. 

    Abavuga rikijyana usanga bafite umubare munini ubakurikira, ku buryo icyo bavuze cyangwa banditse gitangwaho ibitekerezo bitabarika, kandi umubare w’abagikunze ukazamuka ubutitsa.

    Bimeze nk’aho batuye mu Isi yabo, kuko ari kenshi bavuguruza ibitekerezo cyangwa ibyakozwe na bamwe, bakagaragaza umurongo byagakozwemo. 

    Aba kandi banabyaza umusaruro izi mbuga, bakamamaza ibikorwa bitandukanye bishyuwe cyangwa batishyuwe.

    Bifashishwa n’ibigo bitandukanye mu kumenyekanisha ibyo bakora, kandi batanga ibitekerezo byubakirwaho na benshi, n’ibindi.



    Abavuga rikumvikana (ugenekereje mu Kinyarwanda) bagiye guhabwa ibihembo byiswe “Influencer Awards”

    Umukozi ushinzwe kurema udushya muri kompanyi KCN Ltd iri gutegura ibi bihembo, Kalisa Christian, yavuze ko bashaka gushima akazi gakorwa n'abavuga rikijyana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109880/bwa-mbere-hagiye-gutangwa-ibihembo-ku-bavuga-rikumvikana-influencer-awards-109880.html