Category: Uncategorized

  • Davido yapfushije gafotozi wihariye bari bama… – #rwanda #RwOT

    Davido, umwe mu bahanzi bakomeye muri Africa umaze no kwigarurira imitima ya benshi ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu ari mu kababaro ko gupfusha gafotozi we wihariye witwa Fortune Umname, wari umaze imyaka 12 akorana na Davido ariwe umufotora. Uyu gafotozi Fortune yitabye imana kuwa 2 w’iki cyumweru, ubwo yarohamaga mu mazi bikarangira ahaburiye ubuzima.

    Kuva Fortune Umname yakwitaba Imana ibyamamare byinshi birimo Wizkid, Tiwa Savage, Don Jazzy,… byagaragaje agahinda byatewe n’urupfu rwe dore ko yari ari muri bagafotozi bashoboye bitabazwaga n’abahanzi benshi, nk'uko ikinyamakuru Daily Africa cyabitangaje. Nyuma y’iminsi Davido ari mu gahinda ko gupfusha gafotozi we yafataga nk’umuvandimwe we nkuko yabivuze, yagize ubuhamya atanga anamushimira kubyo yamukoreye mu myaka 12 bari bamaranye.

    Gafotozi Fortune Umname witabye Imana.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Davido yagize ati: ”Fortune, ntabwo nakwizera ko wagiye, kuva twahura ntiwigeze umva iruhande n’umunsi n'umwe. Wavuye ku kuba umuntu ntazi w’umukozi, uhita uba umwe mu bantu banjye ba hafi mu gihe gito cyane. Wamaze igihe cyawe cyose unkorera witanga cyane. Sinakwizera ko ndikwandika ibi ngusezera, twari dufite ibintu byinshi tugomba gukora njyewe nawe, mbabajwe n'uko ugiye ntagukoreye ibyo nagusezeranije byose”.

    Davido yakomeje agira ati: ”Umutima wanjye urababaye cyane ku buryo ntabasha kubisobanura, gusa nishimiye ko nakumenye, ko twakoranye, rwose wari umuntu mwiza. Nishimiye ko twatemberanye isi turi kumwe, inzozi zanjye zabaye impamo turikumwe, ntawe uzagusimbura. N'ubwo ugiye ntabwo nzatuma wibagirana”.

    Umuhanzi Davido kandi, yasoje ashimangira ko gafotozi Fortune Umname yari nk’umuvandimwe we, kandi ko azakora ibishoboka byose agasohoza ibyo yamusezeranije. Yagize ati: ”Sinzatuma wibagirana, kandi nzasohoza ibyo nagusezeranije byose. Ruhukira mu mahoro muvandimwe, ndagukunda by’iteka”. Ibi yabitangaje hashize iminsi ine Fortune Umname wari gafotozi we apfuye, azize kurohama mu mazi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109872/davido-yapfushije-gafotozi-wihariye-bari-bamaranye-imyaka-12-109872.html

  • Musanze: Bishimiye urukingo rwa Johnson & Johnson #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye guhabwa urukingo rwa COVID-19
    Bishimiye guhabwa urukingo rwa COVID-19

    Bamwe muri bo, byagaragaraga ku maso ko bishimiye urwo rukingo, aho bari bafite n’amakuru ko rudasanzwe aho ngo urutewe atagaruka gufata urwa kabiri, ibyo bituma ubwitabire bwari ku rwego ruri hejuru.

    N’ubwo urwo rukingo rugenewe abageze mu zabukuru barengeje imyaka 50, ntibyabujije n’urubyiruko kwitabira icyo gikorwa, uciye mu rihumye abacungaga umutekano biganjemo urubyiruko rw’abakorerabushake, agataha akingiwe.

    Abaganiriye na Kigali Today, bagaragaje ko bamaze kumenya akamaro ko gufata urukingo, ariko bakongeraho ko urwa Johnson & Johnson rufite akarusho ko kuba uwo bakingiye atagaruka gufata urwa kabiri nk’uko bagiye babyumva mu makuru.

    Umukecuru witwa Muteteli Margueritte, ati “Gukingirwa ni ingenzi, murabona ibi byorezo byaduteye utikingije ntiwaba utekereza, numvise ko n’uru rukingo baduteye ari rwiza cyane, ngo ruterwa rimwe gusa, ubu ntabwo tuzagaruka”.

    Ndoriyomva Jacques ati “Naje kwikingiza nirinda COVID-19, ubu ubuzima bwanjye nta kibazo bufite ndabusigasiye, Leta yagize neza kuduha urukingo, batubwiye ko ari rwiza cyane aho umuntu bamukingira rimwe gusa, ubu ndatashye nta tariki bampaye yo kuzagaruka gufata urundi”.

    Uwitwa Nyirakamana ati “Kwikingiza bifite akamaro, bizadufasha kurama ku buryo hatazagira uburwayi butumugaza, ubu ntegereje ko bantera ako gashinge kandi ngo ni rimwe gusa nta kugaruka”.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, burishimira uburyo abantu bakomeje kugaragaza ko banyotewe urukingo, aho bakomeje kwitabira ari benshi, ariko kandi bibutswa gukomeza kwirinda n’abatarakingirwa basabwa kwitabira gufata urukingo, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Kamanzi Axelle Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bishimiye urukingo kuko bamaze kumenya akamaro karwo, uwakingiwe iyo ahuye n’icyorezo cya COVID-19 ntabwo azahazwa, bazi agaciro k’urukingo, ni nayo mpamvu ubona babyishimiye cyane, urabona ko baje gufata urukingo ari benshi cyane, ni igihamya cy’uko bajijukiwe akamaro karwo”.

    Arongera ati “Abataraza nababwira kudacikanwa n’iyi gahunda niba bari mu cyiciro turi gukingira, n’abandi bazakomeza gukurikira amakuru y’inkingo zigenda zitangwa bitewe n’icyiciro barimo, kugira ngo badacikwa n’aya mahirwe kuko urukingo ni ubuzima, COVID-19 irahari ni icyorezo kandi irica, iyo wakingiwe ukagira ibyago byo kuyandura ntabwo uzahara, ukira vuba ugasubira mu mirimo”.

    Ubuyobozi bw’ibitaro bikuri bya Ruhengeri, bikomeje gusaba abaturage barengeje imyaka 50 y’amavuko batakingiwe, kujya gufata urukingo rwa COVID-19 bagana ibigo nderabuzima kibegereye.

    source : https://ift.tt/3m4rbd9

  • Grace Ingabire yagarutse kubyo amaze gukora a… – #rwanda #RwOT

    Mu gutangira ikiganiro cy'umwihariko Miss Grace Ingabire yagiranye na RBA, umunyamakuru yatangiye amubaza uko urugendo rwe kugeza none ruhagaze nka Nyampinga w'igihugu.

    Umunyamakuru wamwakiriye yagize ati: 'Urabizi ni wowe Nyampinga w'u Rwanda wihariye, urumva icyo ndikuvuga, kuva wakambikwa ikamba kugera none ni gute urugendo rwawe rwagenze? Ese byabaye nk'ibyo wari witeze wari wateguye ubwo watsindaga?'

     

    Miss Grace Ingabire mu kumusubiza yagize ati: 'Ntabwo nigeze menya uko bizaba bimeze, ariko ni inararibonye nungutse twakoranye umushinga na Empowering African Food, ni umushinga wari uwo gufasha abakora mu nzego z'ubuzima mu by'ukuri gufasha EAF mu kugeza ibyo bakora kubo bigenewe.'

     

    Akomeza agira ati: 'Icyumweru gitaha dufite imyiyereko ku rwibutso. Ni umushinga wa Mashilika, nzaba ndi umwe muriwo muzaze murebe.' Mu gutangira, Miss Grace Ingabire yabanje kuvuga imwe mu nkuru zijyanye n'ihindagurika ry'ikirere nk'umunyamakuru, agaruka k'uburyo ubushyuhe bukomeje kwiyongera akaba ari ikintu kitari cyiza ku buzima bw'ikiremwamuntu.

    Grace Ingabire yegukanye kandi yambikwa ikamba mu ijoro ryo kuwa 20 Werurwe 2021, mu birori byabereye mu Intare Conference. Ari muri ba Nyampinga bambaye ikamba bafite ubumenyi buhambaye bushingiye ku mashuri, kuko afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


    Miss Grace Ingabire ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga cyo gutangiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva

    Ku bufatanye na IAF bakomeje ibikorwa byo gufasha abakora mu nzego z’ubuzima hirya no hino ndetse aherutse no guha abaturage ingurube zo korora

    Miss Grace Ingabire yashimwe na Brig John Peter Bagabo kubera umuhate n’umurava akomeje kugaragaza by’umwihariko kubwo kuzirikana abamugariye k’urugamba

    KANDA HANO UREBE MISS GRACE INGABIRE UBWO YAGIRANAGA IKIGANIRO KIHARIYE NA RTV MU MAKURU Y’ICYONGEREZA







      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109866/grace-ingabire-yagarutse-kubyo-amaze-gukora-anakangurira-ababyifuza-kuzitabira-ibikorwa-by-109866.html

  • Ronaldo arashaka kuba umutoza wa Manchester U… – #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo w’imyaka 36 y’amavuko, yahinduriye ibitekerezo bye mu mwuga w’ubutoza mu gihe yaba  ashoje gukina umupira w’amaguru. Cristiano Ronaldo uherutse gusinya amasezerano y’imyaka ibiri ndetse ashobora kongerwa ikaba imyaka itatu, yifuza ko mu gihe yaba ashoje gukina yahita yinjira mu mwuga w’ubutoza.


    Ronaldo arashaka kwinjira mu mwuga w’ubutoza 

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru the Sun cyandikirwa mu Bwongereza, Ronaldo ashaka kujya mu itsinda ry’abatoza ba Manchester United, ndetse agatangira gukurikirana umwana we uzaba ari muri iyi kipe.

    Umutoza wa Manchester United Ole, aherutse kuvuga ko atazatungurwa no kubona Ronaldo azageza imyaka 40 agikina. Yagize ati: 'Sinzatungurwa no kubona Ronaldo azaba akiri mu kibuga ku myaka 40. Yakoresheje imbaraga zose zishoboka kugira ngo agere kubyo yagezeho, niyo mpamvu akwiye icyubahiro kubera imbaraga yakoresheje.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109869/ronaldo-arashaka-kuba-umutoza-wa-manchester-united-109869.html

  • Igitekerezo: Abakoresha abantu amanywa n’ijoro, muba mubizeyeho ubushobozi bungana bute? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu miryango imwe itandukanye yaba minini, cyangwa mito hari aho usanga bafite umukozi ukora akazi ko ku manywa, nyamara nijoro hagera akaba umuzamu. Bivuga ko uyu urebye neza ubwo aba akora amasaha 24 kuri 24, ukurikije akazi umukoresha we amuha.

    Ubundi amasaha umuntu mukuru aba agomba kuryama abarirwa hagati y’atandatu (6) n’umunani (8) buri munsi. Ariko ubona abakoresha bamwe ibi batabyibazaho, gusa akumva ko we agomba kuyubahiriza, ariko umukozi we kuruhuka bitamureba kandi ikibabaje akumva ko yizeye ko umutekano w’ibyo yamurindishije usesuye, nyamara akirengagiza ko n’uwo mukozi we ari umuntu ufite umubiri nk’utwe na we aba agomba kuruhuka.

    Ujya kubona ukabona uwo mukoresha yirirwanye n’uwo mukozi we, amukoresha n’indi mirimo yose ya ku manywa, iyo aho akorera Atari ho ataha ukumva nka 16h cyangwa 17h aramusezeye ngo uramuke ndarushye ndatashye kuruhuka. Agasiga amubwiye ati “ujye ucunga ibi bintu neza utazasinzira bakatwiba.”

    Ibi kandi abivuga akomeje, kuko iyo agize nk’ibyago abajura bakamucunga agatotsi kamutwaye agasinzira, ashyikirizwa inzego z’umutekano akaryozwa ibyibwe ngo yari asinziriye baramwiba ndetse akenshi bikitwa ubufatanyacyaha.

    Aha bintera kwibaza aba bakoresha niba baba bumva iki kiremwa kigizwe n’inyama n’amaraso cyazabaho gikora ubutaruhuka, kandi we iyo yakabije akageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yinubira akazi ngo yananiwe atashye kuruhuka.

    Nyamara uyu asize ngo amuraririre ibikoresho, aba yabyutse mbere ye, akora amasuku kugira ngo umukoresha aze hasa neza, amanywa yose akirirwa amukoresha, ati “Kora aka na kariya ubundi umpereze kano, nyuma ujye hariya kuzana bya bindi unakore isuku….” Nyuma we yataha kuruhuka agasiga amubwiye kurarira ibikoresho bye!

    Iyi ni imirimo akenshi ikorwa n’abagabo, ushobora kubona inyuma ukagira ngo arakomeye, kubera umubiri wabo ugaragaza imbaraga, ariko byanze bikunze kuko ari uko umuntu aremye, bigera aho akananirwa , kuko biba ari ibintu byisubira, umubiri we ugacika intege burundu.

    Akenshi aba bantu iyo baje gusaba akazi abakoresha babo babereka ko ku manywa ari utuntu duke bazajya bakora wenda nk’amasuku ya mugitondo ubundi bakaryama kugira ngo baze kubona uko barara ijoro. Nyamara uzasanga bamukoresha ku manywa no kurusha nijoro, bamara gutaha bakamwereka ko ahubwo akazi ke aribwo gatangiye!

    Aba bakozi akenshi baba binuba ndetse bagaragaza ko bagowe (hirya umukoresha we atamwumva). Ariko kubera imibereho iri hanze aha, agatinya gusezera mu kazi bitewe n’inshingano abenshi baba bafite, akumva yapfa gukomeza guhanyanyaza, akenshi akazahava ari indembe umubiri we nta mbaraga ugifite nta n’icyo agishoboye kuba yakwikorera.

    Ariko se niba ubuzima bwe butanareba wa mukoresha wenda, cyane cyane ko iyo yamaze kugira ubumuga agenda ukishakira undi mukozi, ariko se nibura kuki mu gihe akigukorera utakwibaza imbaraga yaba afite ku buryo yakora amanywa n’ijoro kandi ukiringira umutekano w’ibikoresho byawe?

    Umuntu ni umuntu, Imana yamuremanye imbaraga zo gukora, ariko bisaba igihe cyo gukora no kuruhuka kugira ngo n’umunsi ukurikiyeho atangirane imbaraga nshya. Uyu muntu utamuhaye umwanya wo kuruhuka ntumwizereho uburinzi bw’ibyawe, cyangwa umurimo unoze, kuko byanze bikunze umubiri uzamwereka ko unaniwe kandi ukeneye kuruhuka. Rero kuko akenshi ibi biba nijoro. Ubwo utashye uzi ko mwiriwe mukorana umunsi wose, utahe wizeye neza ko nta mutekano usize inyuma kandi mugize ibyago bikangirika cyangwa bikibwa, uzibuke imbaraga z’umuntu wahasize ngo abirindire umutekano.

    source : https://ift.tt/39F8oiM

  • Keila, izina ryumukobwa ukunda kubaho mu buz… – #rwanda #RwOT

    Izina Keila rikomoka mu rurimi rw'Igiheburayo, rikaba ryarakunze no gukoreshwa cyane muri Bibiliya rigereranywa n'inyubako nini.

    Iri zina rikunze guhabwa abana b'abakobwa ryamamaye cyane mu 2001, aho ryari irya 989 mu yari akunzwe cyane kurusha ayandi ku Isi. Uko imyaka ishira indi igataha, ababyeyi benshi bahitamo kwita abana babo Keyla aho kuba Keila.

    Ibiranga ba Keila

    Keila arangwa no kwiyitaho cyane, akaba umukobwa w'imbaduko n'umurava, ndetse ahora aharanira kubaho neza mu buzima.

    Ni abantu bakunda ibintu (ubutunzi) no kubaho mu buzima bwiza cyane, ku buryo baharanira kutabura icyitwa ifaranga.

    Mu rukundo, Keila arafuha cyane nyamara atari uko atizera uwo bakundana, ahubwo aba ashaka ko ibyo aha umukunzi we byamugarukira. Yihagararaho, akiyerekana nk'umukobwa ugira umutima ukomeye ariko mu by'ukuri agira amarangamutima menshi.

    Keila akunda kugaragara nk'uworoheje mu mutima iyo umurebye mu maso, ibi akaba abiterwa no kwirinda kugirana amakimbirane n'abandi.

    Ni abantu banga ibinyoma n'akarengane, bakaba abakobwa bifitemo ubushobozi bwo kuyobora abandi kandi bubahiriza inshingano zabo nk'uko ziri. Inshuro nyinshi ba Keila bakunda gukorera kure y'umuryango wabo, kuko bizera ko bizabafasha kubaka umubano mwiza na bagenzi babo babakikije.

    Src:www.behindthename.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109870/keila-izina-ryumukobwa-ukunda-kubaho-mu-buzima-bwiza-109870.html

  • Miss Uwihirwe Yasipi Casmir yegukanye irushanwa rya “Duathron”i Huye #rwanda #RwOT

    Duathlon ni imikino ibiri iba ikomatanyije, irimo gusiganwa ku maguru no ku igare. Iyo hiyongeyemo siporo yo koga ni bwo uyu mukino witwa Triathlon.

    Muri iri rushanwa ryabereye mu Mujyi wa Huye, 25 baryitabiriye mu byiciro bine birimo abagabo n'abagore babigize umwuga, abasheshe akanguhe n'abafite ubumuga, babanje gusiganwa intera y'ibilometero bitanu ku maguru mu nzira ya Stade Huye- Petit Séminaire —Urwibutso- Rond Point- Akarere ka Huye- Stade Huye.

    Nyuma yaho basiganwe intera y'ibilometero 20 ku igare mu nzira ya Stade Huye- Ku Isoko- CHUB- EER- Akarere ka Huye- Stade Huye (ibilometero bitanu byazengurutswe inshuro enye) mu gihe basoje basiganwa ibilometero 2,5 ku maguru mu nzira ya Stade Huye- Akarere ka Huye na Rond Point ugana i Gisagara mbere yo gusubira aho batangiriye.

    Hakizimana Félicien waherukaga kwegukana “Nyanza Culture Duathlon Challenge” yabaye mu ntangiriro z'uku kwezi, ni we wegukanye na 'Huye Duathlon Sprint' mu bagabo babigize umwuga, aho yakoresheje igiteranyo cy'iminota 55, amasegonda atanu n'ibice 71.

    Yakurikiwe na Ngendahayo Gervais wakoresheje iminota 56, amasegonda 19 n'ibice 20 mu gihe Gashayija Jean Claude yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota itanu, amasegonda 42 n'ibice bibiri.

    Mu bagore, irushanwa ryegukanywe na Uwihirwe Yassipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2019. Yassipi waherukaga kwitabira irushanwa ryabereye i Nyagatare muri Kamena, yasiganwe wenyine muri iki cyiciro, aho yasoje akoresheje isaha imwe, iminota 53, amasegonda umunani n'ibice 82.

    Mu bafite ubumuga, hatsinze Rukundo Augustin wakoresheje isaha imwe, iminota 14, amasegonda 22 n'ibice 67 mu gihe mu basheshe akanguhe uwa mbere yabaye Nkubiri Boniface wakoresheje isaha imwe, iminota itatu, amasegonda 50 n'ibice 42, akurikirwa n'abarimo Bayiringire Eramu na Tuyisenge Jean Pierre.

    Mu bagabo babigize umwuga, hahembwe batatu ba mbere hagati y'ibihumbi 50 Frw n'ibihumbi 30 Frw, Miss Yassipi yahembwe ibihumbi 50 Frw, Rukundo Augustin ahembwa ibihumbi 20 Frw mu gihe batatu ba mbere mu bakanyujijeho, bahembwe hagati y'ibihumbi 30 Frw n'ibihumbi 10 Frw.

    Irushanwa ritaha rizaba ari Duathlon izakinirwa i Gicumbi ku wa 16 Ukwakira 2021 mu gihe hazakurikiraho i Rubavu, umwaka ugasorezwa i Kigali. Abakinnyi bazarusha abandi amanota nyuma y'amarushanwa yose uko ari atandatu ni bo bazegukana Shampiyona y'Igihugu muri uyu mukino.



    Miss Yasipi yasiganwe wenyine yegukana irushanwa rya Duathron I Huye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/miss-uwihirwe-yasipi-casmir-yegukanye-irushanwa-rya-duathron-i-huye

  • Amateka ya Kirusu Thomas wasigiye inganzo umukobwa we Nzayisenga Sophie #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kirusu Thomas
    Kirusu Thomas

    Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo ‘Mugoyi na Mugore, Ikigwiti, Igiseke, Ingoboka n’izindi.

    Kirusu Thomas ukomoka ahahoze ari muri Komine ya Kigoma perefegitura ya Gitarama (ubu ni mu Karere ka Nyanza), yavutse mu 1930 atabaruka muri 2010 ariko inganzo ye ntiyigeze izima kuko yagize igihe cyo kwigisha umukobwa we kuvuza inanga no kuririmba none ubu ageze ku rwego mpuzamahanga.

    Nzayisenga Sophie
    Nzayisenga Sophie

    Uwo ntawundi ni Nzayisenga Sophie, akaba afite umwihariko wo kuba yaravutse Kirusu ari hafi kugira imyaka 60.

    Kurikira amateka ya Kirusu Thomas mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio:

    source : https://ift.tt/3AL07pg

  • Ibibi byo kunywa inzoga ku rugero rukabije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Omary Ubuguyu nk’inzobere mu by’ubuzima, asobanura urugero rw’inzoga umuntu atagombye kurenza ku munsi, kugira ngo yirinde gushyira ubuzima bwe mu kaga ataretse n’ubw’abandi, kuko hari ubwo umuntu anywa inzoga ku rugero rukabije ingaruka zikagera no ku bandi.

    Yagize ati “Umugore ntiyagombye kurenza icupa rimwe rya byeri (beer) ku munsi, mu gihe umugabo atagombye kurenza amacupa abiri ya byeri ku munsi. Ku bagore bakunda Divayi (wine) ngo umugore yagombye kunywa Divayi itarenze mililitiro 125 ni ukuvuga ikirahuri kimwe kiringaniye cya divayi ku munsi, naho umugabo ntarenze mililitiro 250, ni ukuvuga ibirahuri bibiri biringaniye ku munsi ”.

    Dr. Ubuguyu avuga ko kunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero, byangiza umubiri w’umuntu muri rusange, cyane cyane bihereye mu nda, bishobora guteza ibisebe byo mu nda, ikindi kandi ngo byangiza uburyo umubiri wisukuramo.

    Yagize ati “Inzoga nyinshi zishobora kwangiza mu muhogo ugasanga umuntu araruka, zishobora kandi kwangiza imikorere y’imisemburo ya ‘insulin’ ubundi ifasha mu gusya isukari, kandi iyo uburyo bwo gusya isukari mu mubiri buhuye n’ikibazo, nibwo umuntu arwara indwara ya diyabete”.

    Dr. Ubuguyu yasobanuye ko kunywa inzoga nyinshi byangiza ubwonko bw’umuntu, ibyo bikajyana no kuba yagira ikibazo cyo kwibagirwa cyane.

    Yagize ati “Ku bwonko, inzoga hari ibyo igabanya, harimo cyane cyane ‘folic acid’, kandi iyo ‘folic acid’ igabanutse byangiza ubwonko bigatuma umuntu akunda kwibagirwa cyane”.

    Dr. Ubuguyu yavuze ko igituma inzoga nyinshi abantu bikorera mu buryo bwa gakondo, zifatwa nk’izitemewe ngo ni uko ziba zirimo uburozi bwinshi, ku buryo umubiri w’umuntu udashoboye guhangana na bwo.

    Uretse izo ngaruka zigera ku buzima bw’unywa inzoga ku buryo bukabije, ngo hari n’izigera ku bandi harimo kuba utwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga ku buryo bukabije agasinda ashobora guteza impanuka zo mu muhanda.

    Muri izo mpanuka zo mu muhanda hari abazimugariramo ndetse n’abazipfiramo. Iyo ngo hagize abazigwamo, hari abana basigara ari imfubyi, n’ibindi bibazo bivuka mu muryango bitewe no kunywa inzoga ku rugero rukabije.

    source : https://ift.tt/3zHiuua

  • Miss Yasipi Casimir wegukanye “Huye Duathlon Sprint Challenge” arakangurira abakobwa kwitabira uyu mukino (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye habereye irushanwa ryiswe Huye Duathlon Sprint, irushanwa rikomatanya imikino ari yo gusiganwa ku magare ndetse no gusiganwaku maguru.

    Ni irushanwa abasiganwa bahagurutse kuri Stade Huye, banyura Hotel Galileo-Petit Seminaire –Urwibutso, bakomeza mu mujyi wa Huye, banyura ku karere ka Huye aho baje kongera basoreza kuri Stade Huye.

    Hakizimana Félicien wari wegukanye irushanwa nk
    Hakizimana Félicien wari wegukanye irushanwa nk’iri ryabereye mu karere ka Nyanza, yongeye no gutwara irya Huye

    Mu cyiciro cy’ababigize umwuga, ku mwanya wa mbere haje Hakizimana Felicien wakoresheje iminota 55 ’05” 71, akurikirwa na Ngendahayo Gervais akoresheje 56’19″20, naho ku mwanya wa gatatu haza Gashayija Jean Claude wakoresheje 1h05’42”.

    Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, uwa mbere yabaye Nkubiri Boniface wakoresheje 1h03’50” , akurikirwa na Bayiringire Eramu wakoresheje 1h11’48”, naho ku mwanya wa gatatu haza Tuyisenge Jean Pierre akoresheje 1h34′ 31″

    Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 ni we mukobwa wenyine witabiriye irushanwa
    Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 ni we mukobwa wenyine witabiriye irushanwa

    Mu cyiciro cy’abakobwa hitabiriye gusa Uwihirwe Casimir Yasipi wakoreshej 1h 53’08”, mu gihe mu cyiciro cy’abafite ubumuga ku mwanya wa mbere haje Rukundo Augustin wakoresheje 1h14’22”

    Rukundo Augustin ufite ubumuga nawe yasiganwe
    Rukundo Augustin ufite ubumuga nawe yasiganwe

    Hakimana Feleicien wegukanye irushanwa ry’uyu munsi yavuze ko kuba yari yegukanye irushanwa riheruka byatumye akina yumva yifitiye icyizere

    Yagize ati “Ntabwo byantunguye kuko naragiye nitoza neza, ariko na bagenzi banjye bari baritoje, nari nifitiye icyizere nk’umukinnyi wakinnye ubwa mbere ngatsinda, navuze nti reka nongere nkine ndebe ko byongera gukunda igare niritanteguha”

    Mbaraga Alexis Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda, yavuze ko bishimiye imihanda mishya iri mu karere ka Huye, aho bateganya no kuba bazayikiniramo amarushanwa mpuzamahanga.

    “Huye ni ahantu heza mwabonye ko hari n’imihanda mishya twifuzaga gukoreramo, ni ahantu heza ubutaha twifuza ko byazanaba mpuzamahanga.”

    Yashimiye kandi Miss Uwihirwe Yassipi Casimir wabashije kwitabira iri rushanwa mu gihe ubushize mu ryabereye I Nyanza nta bakobwa bari bitabiriye, anavuga ko ubu barimuri gahunda yo gukangurira abari n’abategarugori kwitabira uyu mukino

    Ati “Abakobwa bari kugenda baza ndetse turi no kubatinyura, si siporo yoroshye abakobwa baracyatinya ariko mu rwego rwo guteza imbere siporo y’abagore na byo turashaka gushyiramo ingufu ngo abakobwa bayitabire ari benshi”

    Miss Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, ni we wegukanye igihembo cy’umukobwa wabaye uwa mbere, aho ari nawe wenyine wabashije kwitabira muri iki cyiciro. Yavuze ko atari ubwa mbere yitabiriye irushanwa nk’iri, anakangurira abandi bakobwa gutinyuka bakitabira uyu mukino.

    Yagize ati “Siporo nsanzwe nzikora, nari naritabiriye n’indi yabereye i Nyagatare, n’iyi ngiyi ndavuga nti ngombakuyizamo nta kibazo. Ibanga ni uguhozaho ukumva ko utagomba kuyikora rimwe gusa, ukumva ko ari ubuzima bwa buri munsi”

    “Mboneyeho n’umwanya wo gushishikariza abandi bakobwa kumva ko nabo babishobora mu gihe bafite uwo mutima ubishaka. Federasiyo igomba gushyira imbaraga mu gushishikariza abandi bakobwa, nanjye mbonye abandi nshobora gushishikariza nabikora”

    Nyuma y’amarushanwa atatu amaze kuba mu karere ka Nyagatare, Nyanza ndetse na Huye, iyi shampiyona izakomereza mu karere ka Gicumbi tariki 16/10, bakurikizeho akarere ka Rubavu, ubundi bazasoreze mu mujyi wa Kigali.

    Andi mafoto yaranze iri rushanwa

    source : https://ift.tt/3zTnvjr